Author: webrwanda

  • Akanyamuneza ku Rwanda rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Covid_19. Reba hano abazaruhabwa ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Kimwe n'ibindi bihugu 92 biri mu nzira y'amajyambere, u Rwanda rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Coronavirus, muri gahunda yiswe 'COVAX' y'ihuriro ry'ibihugu, ibigo ndetse n'imiryango mpuzamahanga rigamije gukwirakwiza urukingo rwa Coronavirus ku Isi yose mu buryo bungana.

    Byitezwe ko ku ikubitiro, ubwo urukingo rwa mbere ruzaba rumaze kwemezwa, u Rwanda ruzahabwa inkingo nke, zizibanda cyane ku gukingira abasanzwe bakora mu nzego z'ubuzima n'abandi bigaragaye ko bihutirwa cyane.

    Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere kizakingira abaturage bagera kuri 3%, bivuze ko muri miliyoni 12.5 zituye u Rwanda uyu munsi, hafi 375 000 bazahabwa urukingo rwa Coronavirus.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ari na ryo rizakurikirana itangwa ry'izi nkingo, rigira ibihugu inama yo kuzabanza guha inkingo abakora mu nzego z'ubuzima, kuko bari mu bafite amahirwe menshi yo kwandura Coronavirus, gusa ibi si ihame, kuko buri gihugu kizakoresha inkingo cyahawe mu buryo kibyifuzamo.

    Byitezwe ko nta gihindutse, ahagana rwagati mu mwaka utaha, u Rwanda ruzahabwa izindi nkingo zigenewe by'umwihariko abari mu byiciro bishobora kugirwaho ingaruka zikomeye na Coronavirus, barimo abakuze n'abasanganywe ubundi burwayi.

    Iki cyiciro gishobora kuzasiga abarenga 10% by'Abaturarwanda bakingiwe Coronavirus, kandi kikazibanda ku bice birimo ubwandu bwinshi bwa Coronavirus kurusha ibindi. Nko mu Rwanda, Kigali yazitabwaho mbere y'ibindi ukurikije uko ubwiyongere bw'ubwandu buhagaze magingo aya.

    U Rwanda kandi rushobora kuzahabwa urukingo ku nshuro ya gatatu, igihe rwaramuka rugaragayemo ubwandu bwa Coronavirus mu buryo bukabije, kandi ubushobozi bw'amavuriro yarwo bukaba budashobora guhangana n'ubukana bw'icyo cyorezo.

    Iki cyiciro byitezwe ko kizatangwa mu mpera z'umwaka utaha, ari na cyo gihe OMS ivuga ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzarangira burundu.

    Ubwo yaganiraga na IGIHE, umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kuzakingira byibura 25% by'abaturage b'igihugu, ikigero gishobora gutuma ubwandure bugabanuka cyane kuko bwakwirakwizwa na bacye.

    Icyo gihe yavuze ko urukingo rumaze kuboneka, 'nibura u Rwanda rwakingira 25% by'abaturage bacu kugira ngo icyo gikorwa gitange umusaruro'.

    Ihuriro rya COVAX rigizwe n'ibihugu 156 muri rusange, birimo 92 biri mu nzira y'amajyambere ari na byo byemerewe inkunga, n'ibindi 64 bifite ubushobozi bwo kuzishakira inkingo, biri muri iri huriro mu rwego rwo gutanga ubufasha.

    Ibi bihugu byose bituwe na 64% by'abatuye Isi, ku buryo biramutse bigeze ku ntego yabyo, byafasha Isi guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus. Hagati aho, ibihugu bya Amerika, u Bushinwa n'u Burusiya ntibiri muri iri huriro.

    Kugira ngo byibura abantu miliyari ebyiri bazakingirwe Coronavirus mu mwaka utaha, birasaba ko Isi haboneka miliyari 3.4$, ariko muri aya mafaranga yose, miliyari 2$ zikenewe bitarenze uyu mwaka kugira ngo ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bibashe kuzahabwa urukingo mbere y'umwaka utaha.

    Magingo aya, hari inkingo zigera muri esheshatu zigeze mu cyiciro cya gatatu cy'igerageza, ari na cyo cya nyuma mbere y'uko zemezwa zikanahabwa abantu. Ntibizwi neza igihe urukingo runaka ruzemezwa, gusa bivugwa ko hagati y'Ugushyingo n'Ukuboza, urukingo rwa mbere ruzajya hanze.

    Hagati aho, igihugu cy'u Burusiya cyamaze gutangaza ko urukingo rwacyo rwamaze kwemezwa, ndetse mu kwezi gutaha, iki gihugu kikazatangira kuruha abenegihugu, aho byitezwe ko abarenga miliyoni 100 bashobora kuzaruhabwa. Uru rukingo ariko ntabwo rwemejwe na OMS.

    Abanenga COVAX bavuga ko uburyo iri huriro rizakora bitazatanga umusaruro kuko urukingo ruzahabwa ibihugu bidafite ubwandu bwa Coronavirus bwinshi, nyamara hari ibihugu bifite ubwandu bwinshi byakabaye byitabwaho by'umwihariko.

    Ibi ariko OMS ibitera utwatsi, ikavuga ko n'ubwo ibihugu byaba bifite ubwandu bucye, bushobora kwiyongera mu buryo butunguranye, ari nayo mpamvu na byo bikwiriye kwitabwaho hakiri kare.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/akanyamuneza-ku-rwanda-rwamaze-kwemezwa-nka-kimwe-mu-bihugu-bizahabwa-urukingo-rwa-covid_19-reba-hano-abazaruhabwa-ku-nshuro-ya-mbere/

  • FDA suspends Unibrol drugs in Rwanda #rwanda #RwOT

    A statement from the FDA said, 'There are pills that have changed color, so full investigation must take place to know its cause so that it will not harm the users.'

    'We found these medicines with an issue of changing color for some tablets of the same blister; some tablets have yellow color while others have white color. It is in that regard that the following batches are called for quarantine while the Authority is conducting further investigation,' reads the announcement.

    The drugs are Unibrol / Aminosidine Sulphate USP 250mg, number 5806898, manufactured in September 2019, will expire in August 2022. Another is Unibrol/Aminosidine Sulphate USP 250mg with number 5806675, made in June 2019, and will expire on May 2022.

    Both drugs were manufactured by UNIVERSAL Corporation Ltd, based in Kenya. The FDA has asked everyone affected by the decision, as well as Rwandans in general, to stop using the above-mentioned drugs.

    'Rwanda FDA instructs all importers, central medical stores, wholesalers, district pharmacies, retailers, public and private health facilities in possession of the mentioned drugs to stop distributing and giving the patients until the investigation is concluded,' the announcement adds.

    Unibrol drugs (Aminosidine Sulphate USP 250mg) are to be taken off the Rwandan market pending an outcome of a full investigation

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/fda-suspends-unibrol-drugs-in-rwanda

  • Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye inzu 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yaguye ku gicamunsi ahagana saa kumi n’imwe n’igice yasambuye inzu 40 harimo n’ibiro by’Akagari ka Cyimbogo. Mu bindi byangiritse harimo imirima imboga zitandukanye, imirima y’inyanya, n’ibindi bihingwa cyane cyane ibigori bihingwa muri koperative KABUKO.

    Imibare nyayo y’ibyangijwe iracyakusanywa.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-imvura-ivanze-n-umuyaga-yasakambuye-inzu-40

  • Rubavu: Amaherezo y’ibibanza bimaze igihe bitubatsemo azaba ayahe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe
    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe

    Mu myaka 12 ishize ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Gisenyi bitangiye, aho inyubako nyinshi zashyizwe hasi bivugwa ko hagiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe, ibyari byitezwe ntibiragerwaho.

    Ahakuwe inzu hamwe harubatswe inyubako nziza ariko ibindi bibanza ntibyubatswemo, ubu bikaba biteyemo ibyatsi, bikagaragaza icyuho mu kubaka Umujyi wa Gisenyi.

    Bamwe mu basabwe gusenya inyubako zabo, bavuga ko ibikorwa byo gusenya inyubako zabo byakozwe bitizweho neza kuko inyubako zabo zasenywe ntihubakwa izindi zizisimbura bituma abari bafite icyo bahakura bakena.

    Bamwe bagira bati « Badusenyesheje batubwira ko nitudasenya bazana abasenya kandi tubishyure, wareba aho kugira ngo uhendwe ukisenyera. Inyubako twasenye ni zo zari zidutunze, twarasenye turagurisha kandi n’abo twagurishije ntibubatse, ikindi kibabaje ni uko twagurishije duhendwa mu gihe bitari ngombwa. »

    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka
    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka

    Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigomba kujyana n’abashoramari, kuko abamaranye ibibanza imyaka icumi batabyubaka bigaragaza ko nta bushobozi bafite.

    Muri 2008 nibwo ibikorwa byo gusenya inyubako zishaje byakozwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Célestin Twagirayezu, ndetse hasenywa n’inyubako zakorerwagamo n’Akarere.

    Ahasenywe hamwe harubatswe ariko hari n’ahatarubatswe haterwa ibyatsi cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Umujyi wa Gisenyi ufite ibibanza by’Akarere ariko hari n’ibyo ucunga by’abahunze bagasiga imitungo yabo na byo bishaje bikwiye kuvugururwa no gusimburwa.

    Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko hari icyizere ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigiye gukomeza nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’iterambere mu Rwanda no ku isi.

    Agira ati ; « Mu mujyi wa Gisenyi ibikorwa remezo byariyongereye, kandi icyorezo cya COVID-19 cyasanze hari abashoramari benshi barimo kuzana ibikorwa by’iterambere. »

    Hari ahatewe ibyatsi
    Hari ahatewe ibyatsi

    Nzabonimpa avuga ko abaturage bagomba kubaka ibibanza byabo cyangwa bakishyira hamwe n’abafite amafaranga bakazamura inyubako ndende kuko na byo bishoboka.

    Ku birebana n’ibibanza by’Akarere na byo bitubatse, avuga ko bari mu biganiro n’abashoramari kugira ngo baze babyubake.

    Ati «Dufite abashoramari bashaka kubaka mu bibanza biri ku nkegero z’ikiyaga, turimo kureshya n’abandi kuza gushora imari imishinga izaboneka biri ku murongo mwiza.»


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-amaherezo-y-ibibanza-bimaze-igihe-bitubatsemo-azaba-ayahe

  • Kagame Attends UN Meeting On Development Financing in Era Of Covid-19 #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame of Rwanda on Tuesday joined his counterparts in the virtual UN meeting for financing the 2030 global agenda for sustainable development in covid-19 era. This meeting was convened by Canada, Jamaica and the United Nations.

    According to UN, the COVID-19 pandemic and the social and economic crisis it triggered has not only caused immeasurable suffering in the past six months but could also derail five years of global efforts to achieve the 2030 Agenda for Sustainable Development.

    The pandemic is expected to drive between 71 and 100 million people into extreme poverty, the first such increase since 1998. With progress on SDG 2 (zero hunger) already backsliding before the onset of COVID-19, an estimated additional 270 million people could face acute food shortages by the end of 2020.

    Canada, Jamaica and the Secretary-General convened a High-Level Event to join forces with Heads of State and Government, international organizations, and other key partners to enable discussions of concrete financing solutions to the COVID-19 health and development emergency for everyone.

    Below is President Kagame's submission to this meeting.

    __________________________

    The sustainable Development Goals are the world's yardstick for much needed progress on Human development.

    I therefore commend the Prime Ministers of Canada and Jamaica, along with the secretary General. Thanks for their foresight; we have a robust menu of options to mitigate the socioeconomic effects of the covid-19 pandemic.

    The 2030 agenda may be off-track, but that does not mean we have to accept a smaller future. On the contrary, we can build back better and stronger by embarking on new and innovative approached suited to the challenges ahead. That means adopting an implementation mindset and not doing business as usual.

    Rwanda was pleased to co-lead the Discussion Group on Recovering Better for Sustainability, together with the European Union, Fiji, and the United Kingdom. Our recommendations focus on four key strategies in close alignment with both the 2030 Agenda and the Paris Agreement.

    First build resilient national health systems with universal Health Coverage at the centre.

    Second, double down on the digitization of our economies and education systems by investing in new technologies and high speed internet.

    Third, orient action toward inclusion and fairness, especially for women and young people.

    Fourth, leave no one behind by ensuring adequate social and financial protection for the most vulnerable amongst us.

    The financial system can be a force multiplier, but we need to strengthen adherence to global standards and norms by reporting data in a transparent and comparable manner.

    The menu of policy options being presented today gives each country the tools to prevail in its unique context. We cannot allow the sustainable Development Goals to become a victim of the Covid-19 Pandemic or any other unexpected shock. Let's stay focused.

     

    Thank you.

     

    Source : https://taarifa.rw/kagame-attends-un-meeting-on-development-financing-in-era-of-covid-19/

  • Robert Nyamvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya 21.600.000.000 Frw #rwanda #RwOT

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje Sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

    Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk’uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, Ubushinjacyaha buvuga ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora ndetse ko atunguwe no kuba u Rwanda nk’igihugu gifite umuyobozi nka Paul Kagame cyasaba ruswa ingana gutyo. Nyuma Elizalde yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru wa RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa, Nyamvumba yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

    Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi wari ufite dosiye ya Elizalde we na Niyomugabo ni bamwe mu batumijwe muri RIB kugira ngo batange amakuru baba bafite kuri iki kirego.

    Nyamvumba ngo yabwiye Rwamuganza ko 10% yasabye ari ayo kwihutisha isoko kuko ryari mu mihigo 'yacu' [avuga Minisiteri y’Ibikorwa remezo] igomba kwihutishwa.

    Nyamvumba yatangiye yiregura avuga ko icyaha ashinjwa atacyemera kuko icyo yakoze ari ubuhuza hagati ya Niyomugabo na Elizalde wari waratsindiye isoko.

    Nyuma yo gusanga ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bifite ishingiro, Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 21 na miliyoni 600.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Robert-Nyamvumba-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-6-n-ihazabu-ya-21-600-000-000-Frw

  • NASA Space Apps Challenge Coming To Kigali in October #rwanda #RwOT

    Between 3rd to 4th of October, NASA Space Apps Challenge will launch in Rwanda's capital Kigali the Space Apps weekend hackathon challenge for the first time.

    Some of the key topics will include; Space technology landscape in Rwanda, Opportunities, Various individuals and disciplines that contribute to a successful ecosystem, how to move forward from the current state to increasing Space enthusiasm in Rwanda and other key aspects to it.

    The launch will mainly focus on the importance of embracing Space technology for economic development in Rwanda and charting towards having a strong space technology ecosystem in Rwanda.

    'NASA Space Apps Challenge encourages collaboration from all disciplines in making sure we have robust and sustainable solutions to our economic issues,' reads part of the statement by Space Apps Challenge Kigali.

    Space Apps is annual NASA's global hackathon, first held in April 2012, and serves as innovation incubation and civic engagement program.

    Space Apps is an international hackathon for coders, scientists, designers, storytellers, makers, builders, technologists, and others in cities around the world, where teams engage with the National Aeronautics and Space Administration's free and open data to address real-world problems on Earth and in space.

    In light of the COVID-19 pandemic and in the interest of our global community's health and safety, NASA and the Space Apps Global Organizing Team have made the decision to make this year's hackathon an all-virtual event.

    click and REGISTER

    Source : https://taarifa.rw/nasa-space-apps-challenge-coming-to-kigali-in-october/

  • Bamporiki Edouard yagaragaje uburyo Bruce Melodie ashobora guhananuka #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard akaba n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yavuze ko Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu ariko arebye nabi ashobora kwisanga abakunzi be bamushizeho mu gihe yaba akomeje kuririmba ibishegu.

    Ni amagambo yatangarije muri Radio10 mu kiganiro cyitwa Zinduka, aho uyu munsi cyagarukaga ku mpaka zishingiye ku ndirimbo bivugwa ko zirimo ibishegu zirimo gusohoka muri iyi minsi zihabanye n’umuco nyarwanda.

    Abanyamakuru bakomeje kumubaza bifashishije ingero z’indirimbo zaririmbwe n’uyu muhanzi, maze avuga ko yamamaye ariko atarebye neza ashobora kwiyamururaho abantu.

    Ati“Yaramamaye, uriya muhungu se ntiyamamaye? Yaramamaye ahubwo ni uko ashobora kwiyamururaho abantu, ni cyo kibazo kiraza kuba.'

    Yifashishije indirimbo ya Bruce Melodie yitwa Saa Moya, avuga ko bashobora kumva ari uburenganzira bwabo kuvangira abaturanyi mu gihe babemereye, ariko ngo ntibazabemerera kuvangira umuco.

    Yagize ati“Umwe muri bo we yarizihiwe aravuga ngo arashaka kuvangira abaturanyi be. Uravangira abaturanyi ariko ntuzavangira umuco. Ushobora kuvangira abaturanyi baramutse bakwemereye ariko ntuzavangira umuco.'

    Yakomeje avuga ko abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubusambanyi baba bateshutse kandi bakwiye kunengwa, ngo ntiyaba muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, ahubwo ngo yasezera.

    Bamporiki avuga ko nta muhanzi uzemererwa kuvangira umuco

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bamporiki-edouard-yagaragaje-uburyo-bruce-melodie-ashobora-guhananuka

  • Bamwe mu bafana ngo bari bararetse kurya kubera ibibazo bya Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bari baratewe agahinda no kumva ko ikipe bihebeye igeze mu gihe abakinnyi bamwe batifuza kuyikinira, ahubwo bakigendera bayishinja kubambura.

    Bavuga ko ikipe nka Gikundiro ikunzwe na benshi batajyaga biyumvisha uburyo yaba ikipe y’ibibazo mu gihe ntako batagira ngo bitange, nibyo ngo byateye bamwe kureka kumva amakuru ayivugaho mu rwego rwo kwiha amahoro.

    Muvunyi Elie ukora umwuga w’ubumotari agira ati “Nabuze icyo mvuga numva ndi umuntu ugwiriwe n’isi umutwe urandya, kurya biranga, ngahatiriza birananira ndananuka. Uko najyaga kumva amakuru kuri Radiyo numvaga batangiriye ku bibazo bya Rayon Sports, ngahita mfunga Radiyo kugeza ubwo Radiyo nayibitse burundu”.

    Avuga ko kwitwa umufana wa Rayon Sports bitari bikimuteye ishema nk’uko byahoze aho bamwe bari basigaye bamubona bakamuvugiriza induru. Imyambaro y’ubururu n’umweru ngo yari asigaye abyambara mu ijoro, ariko noneho ngo ababazwa no kumva ko abakinnyi b’abahanga batangiye kuyihunga barimo Rutanga, Kimenyi na Sarpong.

    Ati “Nari mfite inshuti za APR ariko nari nsigaye mpura na bo nkagira isoni, nari nsigaye ngera ahantu bambona bati ‘dore umufana wa Rayon’ nkiruka nkabahunga, mbese nari nsigaye meze nk’uri mu kato. Icyambabaje cyane ni ukumva ko abakinnyi batangiye kuyihunga bayishinja ubwambuzi kandi ari ikipe buri mukinnyi wese yarotaga gukinira, kugeza n’ubwo umukinnyi avugishwa ngo agiye kurisha inkoko ifi koko, ngo akize inzara yo muri Rayon!”

    Uyu mufana witwa Muvunyi Elie arabona icyizere cy’uko ikipe yagarutse ku murongo nyuma y’amavugurura mu buyobozi, akaba yiteguye kuyitera inkunga ifatika.

    Uwitwa Karenzi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji we avuga ko abana be bataherukaga akaboga, dore ko ngo uko Rayon Sports yavugwaga neza mu itangazamakuru cyangwa se yatsinze buri mukino ngo mu rugo bamutegekaga guhaha icyo bashaka, none mu minsi ishize bikaba byari byarahindutse kubera ibibazo byavugwaga muri iyo kipe. Icyakora Karenzi muri iyi minsi ngo yatangiye kongera kumva amakuru ajyanye n’imikino mu gihe radio yari yarayibitse kure.

    Ati “Oh! Uzi ko abana batari bakibona akanyama? Ubundi na bo bari babizi, bacungaga Rayon Sports imeze neza bakantegeka kubagurira icyo bashaka, ubu nta n’ubwo nari ngikunda kumva amakuru y’imikino, no kurya nta bushake nari nkigira. Ariko ubu radio nongeye nayifunguye nta makuru anshika, kuko amakuru ari kuvugwa kuri Rayon Sports yanjye nihebeye aratanga icyizere, ubu ni igikombe nta kindi”.

    Uwo mugabo udasiba kwambara agapfukamunwa kanditseho Rayon Sports, avuga ko ibyishimo ku mutima byagarutse nyuma y’igihe kirekire yari amaze atumva inkuru nziza ivugwa kuri Rayon Sports, akaba yiteguye gutanga umusanzu we ushoboka wose nk’uko yari asanzwe abikora ubwo ikipe yari mu bihe byiza.

    Uwitwa Byukusenge Eric ukora umwuga wo kogosha we ngo icyamushegeshe ni ukumva ko ikipe yihebeye ngo kuri konti yayo hariho ubusa, yibaza uburyo konti ye iruta iya Rayon Sports bikamuyobera mu gihe yajyaga yisuzugura avuga ko nta rwego arageraho.

    Agira ati “Natangajwe no kumva muri Raporo umuyobozi wa RGB asobanura ibibazo biteye igisebo biri muri Rayon Sports kandi twirya tukimara, yavuze ko ubwa mbere barebye kuri konti basangaho amafaranga ibihumbi 200, mbanza kwishimamo gake ngira ngo numvise nabi ngo bavuze miliyoni 200”.

    Arongera ati “Uwo muyobozi yarongeye avuga ko bongeye kureba nyuma ya raporo y’amatora y’ubuyobozi basanga konti iriho ubusa buri buri, byarambabaje ariko kandi ku rundi ruhande nicinya icyara nyuma yo kumva ko njye Eric wajyaga nisuzugura ndusha ikipe ya Rayon Sports umutungo kuri konti, birasekeje ariko kandi biteye n’agahinda. Ni agahomamunwa pe!”

    Uwo musore aravuga ko atiyumvisha neza uburyo ikipe ikomeye nka Rayon Sports aho umukinnyi atsinda igitego cy’intsinzi agahundagazwaho amafaranga kuri sitade, akibaza uburyo konte yayo yaba iriho ubusa.

    Gusa arashimira umuyobozi wa Rayon Sports icyuye igihe, kuba yaragize ubutwari bwo kugaragaza ibibera mu ikipe bakunda, bikaba biri mu nzira zo gukosorwa.

    Si abafana ba Rayon Sports gusa bari bababajwe n’ibibazo byo muri iyo kipe. Kigali Today yaganiriye n’abo mu yandi ma kipe bavuga ko bishimiye ko Rayon Sports igarutse mu bihe byiza.

    Micomyiza Jean Damascène ati “Sinyifana ubundi mfana APR ariko ambiyanse ya Rayon muri iki gihugu iba ikenewe, ni na yo kipe tujya guhura tukiyumvamo ubwoba. Kuba rero yari igiye, natwe byari bitubabaje kuko ni ikipe duhangana ikaduha ibyishimo. Utemera urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka, Rayo Sports irakaze”.

    Abo bafana banyuranye ba Rayon Sports baremeza ko bishimiye impinduka mu buyobozi aho ngo bishimiye Murenzi Abdallah bafata nk’inyangamugayo. Bavuga ko biteguye kuba hafi ikipe yabo no kuyifasha mu buryo bwose bushoboka, aho bemeza ko n’igikombe cya Shampiyona biteguye kugitwara.

    Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo by’amikoro make ndetse n’ubushyamirane hagati ya Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse na komite y’umuryango wa Rayon Sports yari igizwe na bamwe mu bahoze bayiyobora.

    Ni ibibazo byageze no ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame wasabye Minisitiri wa Siporo kubishakira umuti.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bamwe-mu-bafana-ngo-bari-bararetse-kurya-kubera-ibibazo-bya-rayon-sports

  • Agakoresho gapima Covid-19 byihuse kari kugurwa ku buryo budasanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko azatanga utungana na miliyoni 150 mu baturage be, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryemera ko rizatanga utungana na miliyoni 120 mu bihugu bikennye, ariko bikishyura.

    OMS yavuze ko ifitanye amasezerano n’ibyo bihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS yagize ati “Hari igice tuzabateramo inkunga, ariko dukeneye n’amafaranga agomba guturuka mu bihugu, kugira ngo turangize ibyo twiyemeje”.

    Trump uri mu bihe bikomeye byo guhatanira kongera kuyobora Amerika, we yavuze ko utu dukoresho tuzagera no ku batishoboye. Yagize ati “Muri two, utungana na miliyoni 50 tuzafashishwa abatishoboye”.

    Abarimu, inzu z’abasaza n’abakecuru, za kaminuza cyane cyane iz’Abirabura n’iz’Abahinde b’Abanyamerika, ni byo byiciro bizitabwaho kurusha ibindi.

    Inzobere mu buzima zimaze iminsi ziharanira gukoresha uburyo bwihuse bwo gupima, bukaba ari uburyo bwizewe ku kigero cyo hejuru buhendutse, kandi igisubizo kikaboneka mu minota 15 gusa, mu gihe ubundi buryo bufata amasaha hafi 24.

    Ubu buryo kandi ngo bwafasha cyane mu gihe hari agace kibasiwe cyane, bisaba gushyira mu kato abanduye ku buryo bwihuse. Butuma kandi abapimwa baba benshi, bigatuma hafatwa ingamba ku cyorezo bitewe n’ibisubizo byabonetse.

    Aka gakoresho kamwe gahwanye n’amadolari atanu ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 4,800 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ariko ngo ashobora kuzagabanuka mu gihe hakorwa udukoresho twinshi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/agakoresho-gapima-covid-19-byihuse-kari-kugurwa-ku-buryo-budasanzwe