Author: webrwanda
-
Hatangajwe abana bahize abandi mu kwandika inkuru zivuga kuri Coronavirus #rwanda #RwOT
Umuryango Edified Generation Rwanda washinzwe n’abarihiwe amashuri na Imbuto Foundation watangaje amanota y’abahatanye mu irushanwa ryiswe 'COVID-19 Essay writing Contest 2020' ryateguriwe abana bari mu rugo ngo bakomeze gushishikarira gusoma no kwandika. -
Umunsi umwe isaha imwe abana batanu bose ba Depite bagiye gukora ubukwe icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Abana batanu b'umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Nigeria, bagiye gukorera ubukwe umunsi umwe ndetse byitezwe ko buzabera ahantu hamwe.
Ni ubukwe buzabera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri.
Ni amakuru yemejwe na nyir'ubwite, Depite Hassan Usman Sokodabo wasabye abaturage bo mu gace ahagarariye kwitabira ubutumire bwe.
Ubwo yanyuzaga ubutumire bwe ku rubuga rwa Facebook ku wa Kane w'iki cyumweru, yavuze ko abana be bazakora ubukwe barimo abahungu batatu n'abakobwa babiri.
Yagize ati: 'Ndashaka gukoresha uyu muyoboro kugira ngo ntumire inkoramutima zigize ifasi y'itora yanjye, incuti, umuryango n'abo duhuriye muri Politiki, kwifatanya nanjye mu birori by'ubukwe bw'abahungu banjye batatu n'abakobwa babiri.
Itariki ya buri bukwe n'aho buzabera bigaragara ku ikarita y'ubutumire iri hasi aha. Turabashimiye mu gihe tugitegereje ko mwitabira ubutumire bwacu.'
Ubutumire bwa Depite Hassan Usman Sokodabo bwazamuye amarangamutima mu banya-Nigeria, bamwe bavuga ko gukoreshereza ubukwe abana batanu icyarimwe ari uburyo bwiza bwo kuzigama amafaranga, abandi babigereranya no kwishisha inyoni eshanu ibuye rimwe.


-
Amafoto: Reba umugore waciye agahigo ko kugira amabere manini yishimiye akayabo amwinjiriza buri kwezi #rwanda #RwOT
Umwongerezakazi witwa Leia Parker w'imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu majyepfo ya London arishimira ko amabere Manini atunze amufasha kwinjira ibihumbi 10 by'amapawundi ku kwezi.
Uyu mugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko uyu mutungo we ari ntagereranwa kuko umufasha kubaho ndetse wanamugize icyamamare.
Uyu mugore yavuze ko nubwo aya mabere amubangamira mu gutwara imodoka,kwiruka no kuryama uko ashaka ariko yishimira ko amufasha kwinjiza amafaranga.
Uyu mugore yavuze ko aya mabere yamutwaye akayabo k'ibihumbi 10 by'amapawundi mu kwibagisha kugira ngo abe Manini ariko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli aho kuri ubu yinjiye angana nayo yashoye buri kwezi.
Ati: 'Nibagishije amabere inshuro 5.Niyishyuriye inshuro 2 ntanga ibihumbi 10 by'amapawundi izindi nshuro nabikorewe n'abandi bantu.'
Inshuro 3 nabikoreye muri UK ku bihumbi 32 by'amapawundi ariko nyuma y'aho abaganga bambwira ko batarenza ingano y'amabere nari mfite mpitamo kujya hanze.

Ubu ndakeka ko arinjye ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.Nkwiriye kumenyera kubaho nyafite.
Nk'ubu nkunda kujya muri Gym cyane ariko sinshobora kwiruka kuko atuma mbabara cyane umugongo n'intugu.Sinashobora gutwara imodoka kubera ko amaboko yanjye atabasha kwirambura ngo agere imbere.'
Uyu mukobwa yavuze ko akiri muto atakundaga uko yari ananutse byatumaga bagenzi be bamwibasira ariko nyuma y'aho ku myaka 17 yatangiye kwinjira mu kumurika imideli ndetse no kuryoshya imikino y'iteramakofe bituma ava mu ishuri yiyegurira kumurika imideli.
Ku myaka 19 nibwo uyu mugore yafashe ku mafaranga yari yarizigamiye atangira kwiyongeresha amabere mu bitaro bya Bristol.

Yakomeje kuyongera cyane kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza. -
Abagore batatu bashyizwe muri batanu bazatoranywamo umuyobozi wa WTO #rwanda #RwOT
Inkubiri yo gushaka uzasimbura Roberto Azevêdo wivanye ku mwanya wo kuyobora Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO) irakomeje aho batanu bazatoranywamo abandi babiri bazavamo uzayobora WTO bamaze kumenyekana. -
Anne Marie umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis yarushinze n’umukunzi we Rugambwa Aubin-AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uwimbabazi Anne Marie (Anne Ntwari) umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis wamaze imyaka 23 ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Rugambwa Aubin mu muhango wabereye mu Itorero Evangelical Restoration church. -
Umurishyo w’ingoma mu ndirimbo 'Imbaraga' y’Abanyarwanda bitabiriye East Africa’s Got Talent -VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry'umuziki East Africa's Got Talent, bahuriye mu mashusho y'indirimbo 'Imbaraga' yiganjemo umurishyo w'ingoma ikangurira abantu gusenyera umugozi umwe. -
Rurageretse mu bahanzi! Bahuriye kuri RDB bagiye kwandikisha indirimbo imwe #rwanda #RwOT
Umuhanzi Icyusa cy'Ingenzi Tchatching na Gihozo Credo Santos [Credo] barashyiditse bapfa indirimbo bombi baheruka gushyira hanze, buri umwe avuga ko ariye undi nawe ati 'ni iyanjye!' -
Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gufasha Dasso watoraguye umwana akamurera #rwanda #RwOT
Abanyarwanda baba mu mahanga bishyize hamwe bakusanya inkunga yo gufasha Uwihagurukiye Sylivia ukora mu rwego rwunganira uturere mu by'umutekano rwa Dasso watoraguye umwana wari umaze iminsi ine avutse akamurera, kuri ubu akaba yarongeye kumera neza. -
MINISPORTS yavuze igihe Stade Amahoro izavugururirwa ikajya yakira abantu ibihumbi 45 #rwanda #RwOT
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro izatangira mu mpera z'Ukuboza uyu mwaka, aho izagurwa ikajya yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25. -
Rwamagana: Banki ya Kigali yatanze udupfukamunwa 30 000 tuzagenerwa imiryango itishoboye #rwanda #RwOT
Banki ya Kigali yashyikirije ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana udupfukamunwa 30 000 tuzahabwa abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe bagorwaga no kutugura.