Author: webrwanda
-
Umukinnyi wa Tottenham yagiye mu bwiherero hagati mu mukino, umutoza Mourinho aramukurikira (Amafoto) #rwanda #RwOT
Umukinnyi wo hagati muri Tottenham yirukanse ajya mu bwiherero hagati mu mukino ikipe ye yahuragamo na Chelsea mu irushanwa rya Carabao Cup ku wa Gatatu, ndetse n’umutoza José Mourinho ahita amukurikira. -
Ibintu 4 FERWAFA yasabye amakipe kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo #rwanda #RwOT
Nyuma y’ibaruwa ya MINISPORTS yemera ifungurwa ry’imikino yose mu gihugu, FERWAFA yahise yandikira amakipe ayamenyesha ibyo agomba kuzuza kugira ngo yemererwe kuba yatangira imyitozo.
Iri tangazo risubukura imikino ryasohotse ku wa 28 Nzeri 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko hashingiwe ku ngamba amafederasiyo yagaragaje zizakurikizwa hirindwa icyorezo cya COVID-19 ubwo hazaba hasubukuwe imikino n’imyitozo, babwiwe ko imikino yose isubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.
Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.
Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n’aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bazaba bahari.
FERWAFA ikaba yaraye yandikiye amakipe iyamenyesha ibintu 4 bagomba kuba bujuje kugira ngo basabirwe kuba batangira imyitozo.
Ikintu cya mbere ni ukugaragaza ko ikipe yiteguye gupimisha abakinnyi n’abakozi byibuze mbere y’amasaa 72 mbere yo gutangira imyitozo.
Ingengabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n’ikibuga imyitozo izajya iberaho.
Urutonde rw’abakinnyi na Staff Technique bazajya bitabira imyitozo.
Kugaragaza uburyo amakipe azashyira mu bikorwa amabwiriza ya MINISPORTS ajyanye no gusubukura ibikorwa by’imikino by’umwihariko ibirebana n’umupira w’amaguru.
FERWAFA kandi yasabye amakipe kohereza inyandiko ya ny’iri kibuga aho imyitozo izajya ibera isaba Minisiteri ya Siporo ko ikibuga cye cyakongera kwakira imikino, akagaragaza amasaha kizajya gikoreshwa ndetse n’ingamba zizakoreshwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Aya makipe yasabwe gutanga izi nyandiko bitarenze ku wa 12 Ukwakira 2020 kugira ngo basabirwe gutangira imyitozo.
Hari ibyo amakipe yasabwe kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo -
Abahinzi bari biteze imashini zihinga za RAB ntibazibone barahangayitse #rwanda #RwOT
Gasabo: Abahinzi bari biteze imashini za RAB ntibazibone barahangayitseSource : https://www.rba.co.rw/post/Abahinzi-bari-biteze-imashini-zihinga-za-RAB-ntibazibone-barahangayitse
-
Keza azaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe #rwanda #RwOT
Umukobwa witwa Keza Ange Noella w'imyaka 17, yatoranyirijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu ntangiro za 2021.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/keza-azaserukira-u-rwanda-muri-miss-teen-universe
-
U Buhinde: Yakuwe mu gifu uburoso bw'amenyo nyuma yo kubumira yoza mu kanwa #rwanda #RwOT
Mu Buhinde haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 39 uherutse kumira uburoso bw'amenyo ubwo yozaga mu kanwa, ariko ku bw'amahirwe abaganga bakabumukura mu gifu butaramwangiriza. -
Yaramamaye ariko ashobora kwiyamururaho abantu – Minisitiri Bamporiki avuga kuri Bruce Melodie #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, yagaragaje Bruce Melodie nk'umuhanzi w'icyamamare ariko ushobora kwiyamururaho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano biganisha ku kwigisha urubyiruko ubusambanyi. -
Urugendo rutangaje rwa Josh na Alissa Ruxin, rwashibutsemo Heaven Restaurant & Boutique Hotel yihariye i Kigali #rwanda #RwOT
Mu myaka 14 ishize nibwo Josh na Alissa Ruxin bavuye i New York baza mu Rwanda, mu rugendo rwashibutsemo ishoramari rikomeje gutanga umusanzu mu rwego rwa hotel no kwakira abantu, rubitse ishoramari ryinshi mu Rwanda. -
CP Kabera John Bosco, aburira abanyonzi badafite ingofero-Casque ko bazafatwa bagahanwa #rwanda #RwOT
Kimwe n'ibindi bikorwa mu Rwanda, amezi atandatu arashize abatwara abantu n'ibintu ku magare badakora nyuma y'ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni ingamba zagize ingaruka k'ubuzima bwa benshi mu bakora aka kazi.
Tariki ya 25 Nzeri 2020 nibwo inkuru nziza yatahaga mu matwi y'abatwara abagenzi ku magare, ubwo babwirwaga ko bemerewe kongera kujya mu muhanda ariko bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda bambara ingofero(kasike). Nubwo bakomorewe ngo biracyari ikibazo kuribo kuko kubona izi ngofero bikigoranye.
Umwe muribo ati:''Kwambara casque ningombwa kuko ni ukwirinda, ariko urabona tumaze amezi 6 tudakora kandi iyi ngofero igura ibihumbi 15, kubona ibihumbi 30 icyarimwe n'ingorabahizi pe! badufashije baduha igihe cyo kuyashaka nibura nk'amezi abiri kuko ubu biracyakomeye ntakintu dufite no mu ma koperative yacu ntakintu kirimo kuko amafaranga bayaduhaye muri gahunda ya guma mu rugo.
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyonzi batazubahiriza amabwiriza bahawe n'inzego zibishinzwe bazahabwa ibihano, aho avuga ko kuba barabemereye kujya mu muhanda bidakuraho kubahiriza amabwiriza bahawe. Ku bw'ibyo rero utazabyubahiriza azafatwa ahabwe ibihano. Asaba abadafite ubushobozi ko bakwegera abayobozi b'amakoperative babamo bakabashakira uburyo babona izo ngofero.
Usibye abatwara abantu n'ibintu ku magare bakomorewe, Inama y'abaminisitiri yateranye kuya 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yahinduye byinshi mu ngamba zari zarashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ingendo mu ntara n'umujyi wa Kigali zirasubukurwa n'ibindi.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
-
Abakinnyi n'abakozi ba APR FC bapimwe COVID-19 mbere yo gusubukura imyitozo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yapimishije abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 mbere y'uko isubukura imyitozo yitegura umwaka mushya w'imikino wa 2020/21. -
COVID-19 yongereye ]bakobwa batwaye inda bafashwa na Julienne #rwanda #RwOT
Bamurange Julienne washinze umuryango Young Women Destination avuga ko mu bihe bya COVID-19 umubare w’abakobwa babyariye iwabo wiyongereyeho abandi batwise muri ibi bihe.
Guhura n’ibibazo mu buzima bwe, niyo ntandaro yo gushaka gufasha abagore batereranywe cyane cyane abakobwa babyariye iwabo bafite imyaka iri munsi 24, akabafasha kubona icyerekezo cy’ubuzima bwabo nyuma yo kujugunwa n’umuryango, bikamufasha kwiyakira, kwita ku mwana we, gufasha umuryango we kumwakira nyuma y’amakimbirane baba (…)– Ibikorwa
