Author: webrwanda
-
Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko asaba kurekurwa #rwanda #RwOT
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwumvise ubwiregure bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe usaba ko yafungurwa by'agateganyo akaburana ari hanze ku byaha birimo gutanga sheki itazigamiye n'ubuhemu akurikiranyweho. -
Imiryango irenga ibihumbi 180 igiye gufashwa kubona amashanyarazi bihendutse #rwanda #RwOT
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, ku bufatanye na Banki y'Isi n'Ikigo cy'Iterambere cy'Abanya- Suède, SIDA, yatangije serivisi nshya izorohereza abadafite ubushobozi buhagije gucanirwa mu ngo zabo ku giciro gito ugereranyije n'icyari gisanzwe. -
Don Moen yatumiwe mu gitaramo cyo kuri internet kizitabirwa n'abaramyi bo mu Rwanda #rwanda #RwOT
Abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika n'abayobozi b'amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'ikirangirire mu muziki wo guhimbaza Imana Don Moen, bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe n'umuramyi, Fabrice Nzeyimana, ukomoka mu Burundi ariko uba mu Rwanda kizabera kuri Internet. -
RGB imaze gukuraho abayobozi bose ba ADEPR #rwanda #RwOT
Nk’uko byagiye bivugwa ko muri ADEPR, harimo umwuka mubi, cyane cyane mu buyobozi bw’iri Torero, kugeza n’aho bamwe byagezeho bagafungwa,
Ubuyobozi bwa RGB, bwatangaje ko bwakomeje kugira inama muburyo buhagije ubuyobozi bw’ ADEPR ngo bubashe gukemura ibibazo byakomeje kurangwa muri iryo Dini ariko bukaba bwarananiwe gukemura ibyo bibazo.
Mu itangazo bwacishije kurukuta rwabo rwa Twitter RGB, yatangaje ko yahagaritse abayobozi bose ba ADEPR

Ubu ADEPR, ikaba yaragijwe na Madam UMUHOZA Aulerie kuba ragiye umutungo wayo.
RGB kandi yatangaje ko izagena uko ADEPR izayoborwa mugihe kiri imbere

Source : https://www.imirasire.rw/?RGB-imaze-gukuraho-abayobozi-bose-ba-ADEPR
-
RGB, yakuyeho ubuyobozi bw'itorero ADEPR #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwandaâ”RGB, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2020 rwatangaje ko kubera ibibazo bitandukanye birimo ukutumvikana ndetse n'imiyoborere mibi bimaze iminsi mu itorero rya ADEPR, byatumye ubuyobozi bw'iri torero mu Rwanda bukurwaho.
Dore mu magambo arambuye inyandiko yasohowe na RGB kuri iki cyemezo;

Â
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/rgb-yakuyeho-ubuyobozi-bwitorero-adepr/
-
Abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize #rwanda #RwOT
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize abantu 283 baguye mu mpanuka 678 zo mu muhanda mu gihe 395 bazikomerekeyemo. -
Rulindo: Urubyiruko rwasabwe guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'inda ziterwa abangavu #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Rulindo rwasabwe gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’inda zigiterwa abangavu, bise umwanzi w’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. -
Kagame Charles mu ndirimbo nshya nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Moriah Entertainment #rwanda #RwOT
Kagame Charles ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia uheruka kwakirwa mu biganza bya Moriah Entertainment ireberera inyungu z'abahanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Naragukunze'. -
Aba hafi ya Trump bavuga ko afite ibimenyetso bidakanganye bya Coronavirus #rwanda #RwOT
Amakuru aturuka mu Biro by'Umukuru w'Igihugu muri Amerika, White House, avuga ko Perezida Donald Trump afite ibimenyetso bidakanganye, nyuma y'aho we n'umugore we Melania Trumo bitangarijwe ko banduye Coronavirus, bakaba barahise bishyira mu kato.

