Author: webrwanda

  • Munyakazi Sadate na Komite ye yegujwe #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi w'Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n'abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, amakuru aravuga ko bamaze guhagarikwa.

    Muri aya masaha ya saa saba ni bwo hagiye kuba ikiganiro n'abanyamakuru, aho Minisiteri ya Siporo igiye kugaragaza imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zinyuranye ku bibazo bya Rayon Sports.

    Inkuru irambuye ni mu kanya …

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/22/munyakazi-sadate-na-komite-ye-yegujwe/

  • Miliyari 120 Frw buri mwaka mu kwita ku batishoboye: Menya politiki nshya izavana benshi mu bukene #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iri kunoza Politiki yihariye izajya igenderwaho mu kwita ku batishoboye no kubateza imbere, aho byitezwe ko mu myaka ine iri imbere, buri mwaka hazajya hakoreshwa miliyari zigera ku 121 Frw.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-120-frw-buri-mwaka-mu-kwita-ku-batishoboye-menya-politiki-nshya

  • Umuti ku bibazo bya Rayon Sports watanzwe, Munyakazi Sadate arekura ikipe, Muvunyi Paul… #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye ku miyoborere n’amategeko atameze neza, aho byarimo bishakirwa umuti na Minitiri wa Siporo afatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB’, byageze ku ndunduro aho Munyakazi Sadate na komite ye bari bayoboye ikipe byasheshwe.

    Ibibazo bya Rayon Sports byari bimaze amezi agera kuri 6 aho hari ubwumvikane buke hagati ya komite iriho itumvikanaga n’abahoze bayobora iyi kipe.

    Byakuruye umwuka mubi aho Sadate na kamite ye bashinjaga abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo w’ikipe, ruswa n’ibindi.

    Abahoze bayobora iyi kipe ntibishimiye ibi byatumye nabo bahaguruka bamurwanya bavuga ko abasenyeye ikipe, kuyobora nabi, aho abakinnyi bayishizemo n’ibindi.

    Ibi byatumye bitabaza Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere 'RGB’ ngo ibafashe gukemura ibibazo. Nyuma yo kubisesengura basanze amategeko shingiro y’iyi kipe harimo ikibazo.

    RGB yahise yandikira Rayon Sports iyimenyesha ko inzego zose za Rayon Sports zahagaritswe uretse komite nyobozi y’ikipe yari iyobowe na Sadate.

    RGB yamenyesheje Sadate ko bashingiye ku bibazo bigaragara mu mategeko nshingiro ya Rayon Sports no ku miterere y’inziego z’ubuyobozi bw’iyi kipe zigomba kuvugururwa kugira ngo zihuzwe n’amategeko shingiro.

    Ibi bibazo byageze kuri Perezida Kagame, maze mu kiganiro na RBA, tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.

    Nyuma y’aho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa Aurora yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports birimo kwigwaho ndetse ko bitarenze uku kwezi hazatangazwa umwanzuro.

    Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje komite ya Rayon Sports ihagarariwe na Munyakazi Sadate ndetse n’abahoze bayobora Rayon Sports bari bahagarariwe na Muvunyi Paul bagiranye ibiganiro na Minisiteri ya Siporo na RGB, bakaba banze ko Sadate na komite ye bakomeza kuyobora iyi kipe.

    Havuzwe kandi ko abahoze bayobora iyi kipe nabo batemerewe kugaragara muri komite nshya y’iyi kipe izajyaho mu minsi ibiri iri imbere.

    Nyuma y’aho hakaba hahise haba ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo basobanurirwe imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo.

    Muvunyi Paul kimwe n’abahoze bayobora Rayon Sports ntibemerewe nabo kuyobora Rayon Sports

    Sadate na Komite ye yegujwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuti-ku-bibazo-bya-rayon-sports-watanzwe-munyakazi-sadate-arekura-ikipe-muvunyi-paul

  • U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira ubwisanzure mu bukungu #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu, aho muri raporo ya 2020 ya Economic Freedom Index rufite amanota 70.9, bituma ruba urwa kabiri muri Afurika na 33 ku Isi.

    source https://igihe.com/ubukungu/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afurika-mu-kugira-ubwisanzure-mu-bukungu

  • Rusizi: Ikusanyirizo ry’amata rishobora gufungwa kubera abamamyi bayajyana rwihishwa muri RDC #rwanda #RwOT

    Ikusanyirizo rya koperative y’aborozi bo mu karere ka Rusizi izwi nka ‘Agira gitereka’ rirataka ibihombo riterwa n’abamamyi babatwara umukamo bakawugurisha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu bituma babura uwo batunganya ku buryo bishobora no gutuma bafunga imiryango.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ikusanyirizo-rya-nyakarenzo-rirataka-ibihombo-riterwa-n-abamamyi-bajyana

  • WASAC ikomeje gusiga umugani mu gucunga umutungo, ntizi abayifitiye imyenda irenga miliyoni 600 Frw #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) batangaje ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutugo w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, gikomeje kuba agatereranzamba kuva mu myaka ine ishize.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-ikomeje-gusiga-umugani-mu-gucunga-nabi-umutungo-ntizi-abayifitiye-imyenda

  • Sonia Rolland yatoye agatege nyuma y’iminsi afite uburwayi bwatumye ahagarika gufata amashusho ya filime #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, amaze iminsi atorohewe n’uburwayi bwa ‘Dengue’ bujya kumera nka Malaria, buterwa no kurumwa n’umubu.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/sonia-rolland-yatoye-agatege-nyuma-y-iminsi-afite-uburwayi-bwatumye-ahagarika

  • Fresh caution over violations, reckless road use #rwanda #RwOT

    While reflecting on the security situation in the past week, Rwanda National Police (RNP) spokesperson, CP John Bosco Kabera explained that most of the road accidents registered during this pandemic period occurs in the evening hours, when motorists and people in general, are racing against time.

    'Majority of the fatal accidents registered last week happened between 5pm and 9pm. Some of them were due to speeding to beat time because someone did not manage well their time. Others were involved because they were driving under the influence of alcohol or just rush driving,' CP Kabera said.

    Recent data by the Traffic and Road Safety department, show that in 1,826 road accidents that happened from March to August this year, 744 of them happened during an hour to the prohibited movement time.

    This means that 40.7percent of the accidents happened in one hour against 59.3percent that occurred in more than 10 hours.

    This, according to CP Kabera, indicates that reckless driving is still high when people are under pressure to be where they need to be before prohibited movement time, which he discouraged and advised on 'proper planning and time management.'

    He urged the public to plan and respect time, and to avoid anything that could result into an accident.

    'We remind everyone to look back and remember the messages we gave them during Gerayo Amahoro campaign.'

    When you drink do not drive, do not use a phone when driving, riding or crossing the road; always be extra attentive when on road because any reckless and irresponsible action can lead to a fatal accident, so use the road in harmony with every other road user,' CP Kabera added.

    On respecting COVID-19 prevention measures, he said that the vast majority comply.

    'It is not understandable how after six months, some people still can’t properly wear a mask, some are still found in bars, which are supposed to be closed, and other cases of varied violations,' he wondered.

    He warned bar owners against violations including those who relocate them into their respective homes, which equally exposes their own families to the pandemic.

    He further advised the youth to 'do better on compliance' noting that they dominate the numbers of violators.

    As of Sunday, September 20, Rwanda had 4,711 cases of Coronavirus, with 2,961 recoveries.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/fresh-caution-over-violations-reckless-road-use

  • COVID-19: Another death, 11 new cases #rwanda #RwOT

    On the same day, the country recorded 12 new recoveries bringing the number of recoveries to 2973.

    Of the new cases, 7 were detected in Kigali among contacts of previously confirmed cases, while Nyamagabe district in Southern Province also confirmed four new cases.

    The latest results were obtained from 1,448 sample tests conducted in a single day, making the number of tests taken by the country to reach 477,379.

    So far, in total, the country has 4,722 confirmed cases, of which 1,722 are still active cases.

    Rwandans are required to continue complying with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-another-death-11-new-cases

  • Imyanzuro ku bibazo bya Rayon Sports igiye kujya ahagaragara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize igihe muri iyi kipe ihiga izindi zo mu Rwanda mu kugira abafana benshi, humvikana ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi buriho muri iyi kipe ndetse n’igice cy’abahoze ari abayobozi bayo.

    Ibibazo byo muri Rayon Sports byageze ubwo bigera no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse abishinga Minisitiri wa Siporo kugira ngo abikurikirane bikemuke.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA muri uku kwezi kwa Nzeri 2020, mu bibazo yabajijwe hagarutsemo ikibazo cy’ikipe ya Rayon Sports.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko nubwo adakunze gukurikira umupira w’amaguru wo mu Rwanda, ariko ibibazo biri muri iyo kipe yabyumvise, kandi ko yari azi ko byakemutse kuko yabishyize mu biganza by’ababishinzwe.

    Icyo gihe yagize ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa, numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

    Nyuma y’icyo gihe, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, na we yatangaje ko ibibazo biri muri Rayon Sports bitazarenza ukwezi kwa Nzeri bitarakemuka.

    Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu rwanda, cyane cyane abakurikiranye ibibazo bivugwa muri iyo kipe barimo abanyamakuru b’imikino, bavuga ko muri iyo myanzuro igiye gutangazwa hitezwemo ibintu byinshi.

    Hari abibaza niba hari butorwe umuyobozi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, bakavuga ko bigenze bityo byaba byiza abaye umuntu wok u ruhande utari mu mpande zari zifitanye amakimbirane.

    Hari kandi abavuga ko byari bikwiye ko muri aya mabwiriza haba harashyizweho igice gihuza impande zifitanye amakimbirane, kugira ngo ibibazo bivugwa muri iyo kipe birangire, itangire kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.

    Turabagezaho imyanzuro yose yafashwe ku bibazo bya Rayon Sport ubwo iza kuba imaze gutangazwa na Minisiteri ya Siporo.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/imyanzuro-ku-bibazo-bya-rayon-sports-igiye-kujya-ahagaragara