Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Werurwe 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gukomeza kubungabunga ibidukikije binyuze mu gushora imari mu mishinga ibirengera.
Impande zombi ziyemeje gukangurira abagore n'urubyiruko kwitabira ubucuruzi burengera ibidukikije no gufatanya kugera ku ntego y'igihugu yo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye bugamije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo hagabanywe ibyago biterwa n'ihindagurika ry'ikirere.
Yagize ati 'Twiyemeje kurengera ibidukikije no gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu kugabanya ibyago biterwa n'imihandagurikire y'ikirere. Ni yo mpamvu twasinye aya masezerano kugira ngo duhurize hamwe imbaraga, cyane ko intego yacu ari guha abaturage uburyo bwiza bw'ikoranabuhanga buteye imbere kandi, buri ku giciro cyiza, bwo gutwara abantu n'ibintu.'
Namara yashimangiye ko bashyize imbaraga mu gufasha abaturage kunoza ubwikorezi bw'ibintu cyane cyane abageza umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi bitabahenze byarushaho kubafasha mu iterambere.
Yagize ati 'Abantu benshi batwara ibicuruzwa babikura ku mirima babijyana ku masoko cyangwa babivana ku masoko babijyana mu ngo zabo, twizera ko bakoresheje uburyo bwiza bwo kubitwara kandi bwigonderwa, bizabafasha kwizigamira amafaranga, binafashe igihugu kugera ku ntego z'iterambere rirambye. Ibyo rero bihura n'intego ndetse n'indangagaciro zacu.'
Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko nka sosiyete isanzwe ikora ubucuruzi bushingiye ku kurengera ibidukikije, intego yabo muri aya masezerano ari gushimangira ihame ry'uburanganire ndetse no kugera ku ntego z'igihugu z'iterambere rirambye.
Yagize ati 'Mu buryo bwinshi tuzafatanyamo na Equity Bank Rwanda Plc, intego nyamukuru ni ukugera ku ntego z'igihugu z'iterambere rirambye (SDG), gushyigikira ihame ry'uburinganire ndetse no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.'
Aya masezerano arimo no gukangurira abaturage gukoresha ibikoresho bidahumanya ikirere, nka moto z'amashanyarazi n'ibindi.
Ni itangazo ryatangajwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, aho urwo rwego rwatangaje ko hashingiwe ku cyemezo cy'u Rwanda cyo gucana umubano n'u Bubiligi cyo ku wa 17 Werurwe 2025, bibujijwe ku miryango itari iya leta, imiryango ishingiye ku myemerere n'imiryango igamije inyungu yanditswe kandi ikorera mu Rwanda kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y'u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
Iryo tangazo ryakomeje ritangaza ko imikoranire yose, ubufatanye n'uburyo iyo miryango yakoranaga n'u Bubiligi n'ibigo biyishamikiyeho, imikoranire n'imiryango itari iya leta, ibigo na porogaramu zinyuranye bitemewe.
Ryakomeje riti 'Umushinga uwo ari wo wose cyangwa amasezerano arimo bimwe muri ibyo bigo cyangwa ibifitanye isano na byo bigomba guhagarikwa byihuse kandi bikamenyeshwa.'
RGB yakomeje itangaza ko nta nkunga, ubufasha, impano n'umusanzu mu by'amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y'u Bubiligi n'ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.
Kuri byo harimo inkunga ku ngengo y'imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n'amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n'ibindi bitandukanye.
Uru rwego rufite imiyoborere mu nshingano, rwakomeje rutangaza ko uzanyuranya n'ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.
Mu bihano biteganyijwe harimo kuba umuryango ushobora guhagarikwa cyangwa kwamburwa uburegangiza hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n'ibigo.
Hari n'ibindi byemezo bishobora gufatwa ku bigo bizagaragara ko byatesheje agaciro iri tegeko kandi ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.
Akomeza avuga ko abana bavuka uyu munsi bahura n'izo ngaruka za Jenoside ndetse zikabageraho bataranayibayemo. Yibutsa ko badakwiriye kwikorezwa urwo ruhererekane rw'amacakubiri n'izindi ngeso mbi. Ati' Ibyo tugomba kubica burundu bikaba amateka mu Gihugu cyacu'.
Ntirenganya, avuga ko nubwo RIB yasuye Abanyabumbogo muri Gahunda yo kubegereza Serivise itanga, isaba ko buri wese agira uruhare mu gukumira ibyaha ariko by'umwihariko; Iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, Ibyifashisha ikoranabuhanga n'ibindi byiganje. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe.
Abanyabumbogo, basabwe guhumuka bagaha agaciro ibibafitiye akamaro, ibitabafitiye akamaro bakabisiga inyuma. Bibukijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi nta n'umwe mu banyarwanda itagizeho ingaruka, ko bityo buri wese akwiye gusubiza amaso inyuma akava mu kwijandika mu byaha.
Kuba hari bamwe bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane mu gihe Abanyarwanda begera ibihe by'Iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntirenganya Jean Claude avuga ati' Abo ng'abo ni babandi bakiyifite muri bo, badashaka guhinduka ngo ibavemo burundu, batarumva neza icyiza cyo kuba umwe icyo bitugejejeho'.
Ntirenganya, akomeza abwira buri wese kwibuka no kuzirikana ko Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda, igakorerwa Abanyarwanda, ko kandi ingaruka zayo ntawe zitagezeho. Asaba ko uwayigizemo uruhare wese kimwe n'abayihakana bakanayipfobya badakwiye guhishirwa, ko ufite amakuru akwiye kuyatanga hagamijwe gukumira ikibi.
Uwimana Louise, atuye mu Kagari ka Nyagasozi Umurenge wa Bumbogo. Ashima kuba RIB yabegereye nk'abaturage ikaza kubaganiriza, ibabwira imikorere yayo ndetse n'imikoranire ikwiye kuranga uru rwego rw'Ubugenzacyaha-RIB n'Abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Avuga ku cyo yungukiye mu biganiro RIB yabahaye, yagize ati' Icyo nkuyemo ni uko twese nk'Abanyarwanda tugomba kumenya ko turi Abanyarwanda, icyatumye habaho Jenoside tukakirinda hanyuma buri wese akamenya ngo ni gute nabana neza na mugenzi wanjye tukirinda n'ubundi ibyatujyanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.
Uwimana Louise/Umuturage Bumbogo.
Uwimana, avuga ko ababaswe n'ibikorwa bibi by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayihakana badakunze kwigaragaza ariko ngo bahari nubwo atari benshi. Kuri we, avuga ko nubwo yaba umwe akwiye kugaragazwa kuko ikibi kitagombera kuba mu bwinshi ngo kitwe cyo cyangwa cyanduze ibyiza.
Kugikwiriye gukorwa mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by'Umwihariko mu gihe Abanyarwanda tugiye kwinjira mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati' Mbere ya byose ni uko buri Munyarwanda agomba kumva y'uko kurwanya Jenoside ari uruhare rwa buri wese'.
Akomeza agira ati' Numva igikwiye gukorwa ari ukuzirikana, ukubumbatira ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda, tukaba hafi y'Abarokotse ariko kandi tukibanda k'Urubyiruko n'abana bacu bakiri batoya kugira ngo bya bitekerezo by'ivangura be kubikurana kandi na none uwagize ingorane agakurira muri uwo muryango na none tukamuba hafi kugira ngo tumwereke ko ari Umunyarwanda kandi byanze bikunze iyo umuntu yigishizwe ibyiza akurana icyiza'.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ushinzwe gukumira ibyaha, asaba buri wese guca ukubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibindi bisa nayo birimo; Ivangura n'amacakubiri ayo ariyo yose, Ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Prévot yasobanuye ko aba basirikare bari mu kigo cya gisirikare cya Kindu mu Ntara ya Maniema ihana imbibi na Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, mu butumwa bw'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) bwo gufasha ingabo za RDC.
Mu gihe bivugwa ko u Bubiligi bwohereje ingabo zo gufasha iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, Minisitiri Prévot yasobanuye ko ubufasha abasirikare b'Ababiligi batanga atari ubwo kujya ku rugamba.
Umubano w'u Rwanda na RDC ntumeze neza kuva mu ntangiriro za 2022, aho kugira ngo hashakwe igisubizo, u Bubiligi bwakomeje kwiyegereza RDC, byifatanya mu kurushinja gufasha abarwanyi ba M23 ndetse birusabira ibihano.
Nubwo Minisitiri Prévot agaragaza ko ubufasha ingabo z'u Bubiligi ziha iza RDC ari buto, bisa n'aho hari umugambi w'igisirikare utarahishurwa igihugu cyabo gifite muri RDC no mu karere muri rusange.
Tariki ya 17 Werurwe 2025, indege y'Ingabo z'u Bubiligi yavuye i Bruxelles, yerekeza i Kinshasa, ikomereza muri Kindu ku munsi wakurikiyeho. Yasubiye i Kinshasa, ihava tariki ya 20 Werurwe.
Tariki ya 21 Werurwe, iyi ndege itwara abantu 16 yagarutse mu karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari, igwa i Bujumbura mu Burundi, isubira i Bruxelles ku munsi wakurikiyeho.
Ingabo z’u Bubiligi zikorana n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zitabara aho rukomeye muri RDC
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy'Ingabo z'u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy'Ingabo za Loni i Malakal ku wa 26 Werurwe 2025.
Umuyobozi w'Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo, Lt. Gen. Mohan Subramanian, yashimye uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro, ikinyabupfura n'umuhate w'abasirikare b'u Rwanda n'uruhare ntagereranywa mu kugarura amahoro.
Yanashimye uruhare rukomeye batayo ya RWANBATT-2 yagize mu bikorwa byo gutabara abakozi ba Loni bendaga kwicwa n'inyeshyamba zitwa White Army mu gace ka Nassir.
Umuyobozi Mukuru uhagarariye u Rwanda muri Sudani y'Epfo akaba n'Uwungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig. Gen Louis Kanobayire, yavuze ko ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu gucunga umutekabo zifatanyije n'ingabo z'igihugu, kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu no gufasha mu butasi hagamijwe kurinda umutekano w'abaturage.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt. Col. Charles Rutagisha, yavuze ko imidali bambitswe igaragaza ishema ryo kuba barangije amezi icyenda mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, ahamya ko byongerera imbaraga ababirimo.
Yashimiye abayobozi bose ba UNMISS, Guverinoma ya Sudani y'Epfo n'izindi ngabo ziri muri ubu butumwa ku ruhare rukomeye bagira mu gufasha kuzuza inshingano.
Magingo aya u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abasirikare n'abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe uruhare zigira mu gutabara abakozi ba Loni n’abasivile
Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zavuze ko imidali y’ishimwe izongerera umuhate mu byo zikora
Dr. Mulefu yabwiye RBA ko asanga Perezida Ndayishimiye adafitte ibisobanuro byo guha abaturage ku bwo gutsindwa kw'ingabo z'u Burundi zari zifatanyije n'iza RDC kurwanya M23.
Ibyo bituma akomeza gushakira impamvu ku Rwanda, avuga ko rufite gahunda yo gushoza intambara ku gihugu cye kugira ngo abenegihugu be bahugire kuri ibyo binyoma.
Ati 'Ese byibuze ntibyaba bishobora kuba bituruka ku kimwaro cy'ibyababayeho bageze muri RDC [Ndayishimiye] akavuga ati 'ibi bintu turabisobanurira dute abaturage bacu nitutavuga ko ibirimo biba ari u Rwanda'?'
Dr. Mulefu yavuze ko ayo magambo ya Perezida Ndayishimiye ashobora guteza umwuka mubi cyangwa umutekano muke mu Karere k'Ibiyaga Bigari.
Ibyo kandi abihurizaho na Amb.Fatuma Ndangiza uri mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba (EALA).
Yavuze ko amagambo y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi azasubiza inyuma bikomeye intambwe mu bya dipolomasi iri guterwa n'ibihugu byombi mu guhosha umwuka mubi umaze iminsi ututumba.
Ati 'Njye numvishe ari ijambo rintangaje kandi ukabona bitari bikwiye cyane cyane ko ubuyobozi bw'ibihugu byombi tuzi ko bumaze igihe buri mu biganiro mu rwego rwa dipolomasi byo gushakisha umuti w'ikibazo.'
'Biratangaje kuba Perezida w'ikindi gihugu avuga u Rwanda ariko akaruvuga mu buryo bwo gushakisha intambara n'ubushotoranyi bidafite ishingiro.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rububa rwa X yavuze ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ababaje kuko hari intambwe yari imaze guterwa mu mubano w'ibihugu byombi harimo no guhosha intambara y'amagambo.
Dr. Mulefu Alphonse yatangaje ko amagambo ya Perezida w’u Burundi ashobora kuba aterwa n’ikimwaro cy’uko Ingabo ze zatsinzwe na M23
Mbere yo kwishyura umusoro, iyi banki yungutse 43,1 Frw mu 2024, izamuka ryatewe n'ibikorwa by'iyi banki birimo guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ndetse no kwegera abakiliya.
Iyi nyungu yagizwemo uruhare n'izamuka ry'inyungu yakwa ku nguzanyo iyi banki itanga, yazamutseho 23%, ikagera kuri miliyari 80,3 Frw.
Hagati aho, amafaranga abitswa n'abakiliya nayo yazamutseho 13% agera kuri miliyari 757,1 Frw. Ibi kandi byajyanye n'izamuka rya 8% ku nguzanyo iyi banki itanga, zageze kuri miliyari 620,6 Frw, ibigaragaza uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki yagize inyungu ishimishije bitewe no kongera imbaraga mu mikoranire n'ibigo bito n'ibiciriritse.
Ati 'Inyungu twagize ishimangira urwego duriho ku isoko. Inyungu ya mbere y'umusoro yageze kuri miliyari 43,1 Frw, ibigaragaza izamuka rishimishije mu bucuruzi bwacu. Iri zamuka ryagizwemo uruhare n'izamuka rya 23% yaturutse ku nyungu yakwa ku nguzanyo, izamuka ry'inguzanyo dutanga mu bigo bito n'ibiciriritse ndetse n'ishoramari twakoze.'
Yashimangiye ko uyu mwaka, iyi banki yashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, gukorana n'ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no kongera imbaraga muri gahunda yo gutera inkunga imishinga y'iterambere rirambye, itangiza ibidukikije.
Ati 'Twishimiye ahazaza kandi dufite intego yo gutanga serivisi gukorana neza n'abakiliya bacu, abanyamigabane ndetse n'umuryango mugari dukorera.'
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane bazagabana 13,7% by'inyungu iyi banki yinjije, nyuma yo kwishyura imisoro.
Ati 'Umusaruro ushimishije twagize watumye Inama y'Ubutegetsi isaba ko amafaranga yishyurwa inyungu ku migabane.'
Ni ubwa mbere iyi banki igiye kwishyura imigabane ku banyamigabane bayo, aho izakoresha 13.7% by'inyungu bya miliyari 29,7 Frw iyi banki yungutse nyuma y'umusoro.
Ku rundi ruhande, umutungo rusange umaze kugera ku gaciro ka miliyari 971,8 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki yagize inyungu ishimishije bitewe no kongera imbaraga mu mikoranire n'ibigo bito n'ibiciriritse
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane bazagabana 13,7% by'inyungu iyi banki yinjije, nyuma yo kwishyura imisoro
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, imikino ya shampiyona y'u Rwanda ya Rwanda Premier League irakomeza hakinwa umunsi wa 22.
Mu mimikino itegerejwe cyane, harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona ndetse n'ikipe ya Mukura VS.
Ni umukino uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025 ukazabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri n'igice z'umugoroba.
Nk'uko Rayon Sports yabitangaje kwinjira kuri uyu mukino byashyizwe ku mafaranga ibihumbi Bibiri, ibihumbi Bitatu ahasanzwe, ibihumbi 20 na 30 mu myanya y'icyubahiro.
Hari kandi itike y'Amafaranga ibihumbi, 100 ndetse na Miliyoni imwe ahazwi nko muri Sky Box.
Usibye uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu, indi mikino izakinwa kuri guhera kuri uyu wa Gatanu aho AS Kigali izakina na Gasogi United.
Muri AS Kigali, ni uko Bayingana Innocent wari wirukanywe muri AS Kigali yasubijwe mu mirimo uhereye kuri uyu wa kane.
Ibi bije nyima y'uko Bayingana yari yasezerewe mu mirimo nyuma y'uko Rayon Sports itsinze ikipe y'Umujyi wa Kigali ibitego 2-1.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu SC na Police FC wari bukinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rwanda Premier League yanzuye ko uyu mukono uzakinwa kuri cyumweru.
Kiyovu nk'ikipe izakira, uyu mukino uzatangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye uzakurikirwe n'uzahuza APR FC na Vision FC.
Uko imikino y'umunsi wa 22 iteganyijwe yose gukinwa:
Mu cyumweru gishize, ingabo za Sudani (SAF) zongereye ibikorwa bya gisirikare bigamije kwigarurira ibice bikomeye by'umurwa mukuru Khartoum, birimo Ingoro ya Perezida n'ikibuga cy'indege, aho mbere byari bikiri mu maboko y'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Raporo z'abaturage ba Khartoum zivuga ko ku wa Gatatu abarwanyi ba RSF batangiye gusimburwa n'ingabo za leta mu duce dutandukanye tw'umujyi, bikaba byarafatwaga nk'intambwe ikomeye ku ruhande rw'igisirikare cy'igihugu mu ntambara imaze imyaka ibiri ishegeshe Sudani.
Intambara yatangiye muri Mata 2023, ubwo habaga ukutumvikana gukomeye hagati y'ingabo za leta na RSF ku bijyanye n'ubutegetsi. Kuva icyo gihe, imirwano yakwiriye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu murwa mukuru Khartoum na Darfur.
Kuva RSF yagira ijambo rikomeye mu gihugu, yabashije kwigarurira ibice bikomeye birimo Ingoro ya Perezida, ikibuga cy'indege cya Khartoum ndetse n'utundi duce turi hafi y'umurwa mukuru.
Ku wa Gatatu, igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyafashe inkambi yitwaga Teiba al-Hasnab, imwe mu nkingi za RSF muri Khartoum. Ku rundi ruhande, RSF ntiyahise itanga igisobanuro kuri ibyo byatangajwe.
Minisitiri w'Itangazamakuru wa Sudani, Khalid Aleiser, unavugira guverinoma igenzurwa n'ingabo, yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ati: 'Iki ni igihe gikomeye kandi kidasanzwe mu mateka ya Sudani. Khartoum yongeye kuba iy'Abanya-Sudani nk'uko bikwiye.'
Gutsinda kwa gisirikare kwa SAF bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ntambara ihanganishije impande zombi. Mu gihe SAF yaba igaruriye byimazeyo umurwa mukuru, byafasha guverinoma kugerageza kugarura umutekano no gukuraho ibihome by'imitwe yitwaje intwaro mu mujyi.
Uretse ingaruka za gisirikare, intambara yatumye Sudani ihura n'akaga gakomeye k'imibereho mibi y'abaturage. Imiryango itabara imbabare ivuga ko imirwano yahungishije abarenga miliyoni 14, benshi muri bo bakaba babaye impunzi mu bihugu bituranye na Sudani.
Muri icyo gihe, abagera kuri 28,000 bamaze kumenyekana ko bishwe, nubwo umubare nyawo ushobora kuba urenze uwo.
Kuba ingabo za Sudani zafashe ibice bikomeye bya Khartoum bishobora gufungura imiryango ku miryango itanga imfashanyo, kugira ngo ibashe kugeza ibiribwa, imiti, n'ibindi bikenerwa ku baturage bari mu kaga. Ibi bishobora kugabanya inzara yugarije abaturage b'uturere twasigaye mu ntambara.
Nubwo ingabo za leta ziri gutsinda muri Khartoum, RSF ntiratsindwa burundu, kandi amahirwe yo kubona amahoro arambye mu gihugu aracyari make, kuko impande zombi zanze ibiganiro by'amahoro inshuro nyinshi. Haracyarebwa niba igisirikare cya Sudani kizabasha kurandura RSF burundu cyangwa niba iyo ntambara izakomeza gukwira no mu bindi bice by'igihugu.
Gutsinda kwa gisirikare kwa SAF bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ntambara ihanganishije impande zombi.
Aba bakozi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 21 n'iya 26 Werurwe 2025.
Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy'Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.
Hanatawe muri yombi kandi Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y'imari mu Karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.
Ati 'Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.''
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025.
Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 10 y'itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.
Ni mu gihe ubufatanyacyaha n'icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n'ingingo ya 84 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk'uwakoze icyaha.
RIB yasabye abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere, ihamya ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.
RIB yataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza