Author: webrwanda

  • Kitabi: Imodoka ya Paruwasi yahiye irakongoka, ntiharamenyekana impamvu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka yahiye ihagaze nta muntu uyirimo
    Imodoka yahiye ihagaze nta muntu uyirimo

    Nk’uko bivugwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kitabi, Padiri Gaspard Nkurikiyimana, iyo modoka ngo yari ihaparitse, nyuma basohotse basanga irimo irashya.

    Yagize ati “Twasohotse tuvuye kunywa icyayi, kuko tubanza kugira misa y’abapadiri, tuvuye kunywa icyayi dusanga imodoka irimo gushya, turazimya, abantu barahurura, tugerageza kuzimya n’igitaka, za kizimyamoto zose zo ku Kitabi ziraza ariko imodoka iranga irashya”.

    Padiri Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yari ifite ikibazo ari na cyo cyateye inkongi, ariko ngo ntacyo bari bazi kuko na mu gitondo bari bayikoresheje.

    Icyakora uyu mupadiri avuga ko iyi ari yo modoka rukumbi Paruwasi ya Kitabi yari ifite yanakoreshwaga n’abapadiri bose ba Paruwasi, gusa akavuga ko yari ifite ubwishingizi ku buryo izishyurwa.

    Padiri Nkurikiyimana ati “Ubu ni uguhama hamwe, tukareba uko twabigenza. Buriya turaza kureba ukundi byagenda. Ni yo yonyine yari ihari, ariko buriya turaza kureba uko byagenda”.

    Jean Baptiste Bazambanza, umwe mu baturage batabaye, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yahiye mu gitondo ubwo bari bamaze akanya gato bavuye mu misa.

    Yavuze ko imodoka yahiye iparitse nta muntu uyirimo, ikaba kandi nta kindi kintu yangije.

    Kuri we ngo barashimira Imana kuba iyo modoka yahiye yonyine ntigire ubuzima bw’umuntu ihitana cyangwa se ngo iyo nkongi igire ibindi yangiza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kitabi-imodoka-ya-paruwasi-yahiye-irakongoka-ntiharamenyekana-impamvu

  • Ubushakashatsi bwerekanye umuti urinda abagore kwandura SIDA #rwanda #RwOT

      
    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku kurwanya SIDA-UNAIDS, rivuga ko ritewe imbaraga n'ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uri kurinda abagore kuyandura.

    Uyu muti witwa 'cabotegravir' uterwa abagore rimwe buri mezi abiri, ni umuti mushya wo kuvura SIDA umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi. Abagore bo muri Africa yo munsi ya Sahara bawutewe wabarinze kwandura SIDA ku rugero rwa 89% ugereranyije no kunywa buri munsi ibinini birinda kwandura byitwa 'pre-exposure prophylaxis' (PrEP).

    Ishami rya ONU/UN ryita ku buzima ku isi OMS/WHO rivuga ko uyu muti werekanye ko ukora mu kurinda abagore kwandura SIDA, gusa ko hakiri ibijyanye n'ubuziranenge bwawo bitarasobanuka.

    UNAIDS, isubiramo amagambo y'umukuru wayo Winnie Byanyima avuga ko 'ibi ari ibintu bifite icyo bivuze kinini'. Agira ati: 'UNAIDS imaze igihe kinini isaba ko haboneka ubundi buryo bukwiriye bwo kurinda abagore SIDA, ibi rero ni ikintu kigiye guhindura ibintu'.

    Biteganyijwe ko uyu muti nugezwa ku bwinshi ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA bishobora kugabanya cyane umubare w'abandura iki cyorezo.

    OMS ivuga ko ibinini bya PrEP bikomeza kuba ubundi buryo bwo kwirinda kwandura SIDA

    UNAIDS ivuga ko kugerageza uwo muti hamwe na PrEP, uko yombi irinda kwandura SIDA, byakorewe ku bagore 3,200 bari hagati y'imyaka 18 na 45 bo mu cyiciro cy'abafite ibyago byinshi byo kwandura muri Botswana, Kenya, Malawi, Africa y'Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

    Abagore batewe uwo muti wa 'cabotegravir' bane (4) ni bo banduye, ugereranyije na 34 banduye bafataga buri munsi ibinini bya PrEP. Ibyago byo kwandura SIDA k'uwatewe 'cabotegravir' biri inshuro icyenda hasi ugereranyije n'ibinini bya PrEP.

    UNAIDS ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari ingenzi mu kurinda SIDA abagore bafite ibyago byinshi byo kuyandura, bakoreshaga ibinini banywa buri munsi, agakingirizo cyangwa kwifata.

    Winnie Byanyima, asaba ko uyu muti uterwa mu rushinge ukwiye kuba udahenze kandi ukagezwa henshi, kugira ngo abawukeneye bose bawubone.

    UNAIDS ivuga ko mu 2019 abantu bashya miliyoni 1.7 banduye SIDA ku isi, muri uwo mwaka abagera ku 690 000 bishwe n'indwara z'ibyuririzi zayo, naho abagera kuri miliyoni 38 babana nayo.

    Nkuko BBC ikomeza ibitangaza, UNAIDS ivuga kandi ko kuva iki cyorezo cyaboneka ku isi — mu myaka ya 1980 — abantu basaga miliyoni 75 bamaze kucyandura, naho abagera kuri miliyoni 32 SIDA yarabishe kuva icyo gihe.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima-OMS rivuga ko bishobora gufata igihe kirenga umwaka kugira ngo uyu muti uboneke ku bwinshi. OMS ivuga kandi ko ubwo ubu werekanye ko ukora cyane ku bagore, hazakurikiraho kureba uwafasha n'abagabo bakora imibonano n'abandi bagabo.

    Ubushakashatsi ku buziranenge bwawo burateganyijwe, nk'uko OMS ibivuga, ndetse ko ibinini bya PrEP — bikoreshwa kuva mu 2015 — bikomeza kuba uburyo bundi bwizewe bwo kwirinda SIDA.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/ubushakashatsi-bwerekanye-umuti-urinda-abagore-kwandura-sida/

  • NBA and National Basketball Players Association agree on 2020-21 Season Start and Adjustments to Collective Bargaining Agreement #rwanda #RwOT

     

    2020-21 Season to Begin on Tuesday, December 22

    NEW YORK, United States of America, November 10, 2020/ — The NBA (www.NBA.com) and the National Basketball Players Association announced today that they have reached agreement in principle on the start of the 2020-21 season, as well as adjustments to certain provisions of the current collective bargaining agreement impacted by the COVID-19 pandemic.  The agreement is subject to a vote by the league's Board of Governors.

     

    The parties have agreed in principle to the following:

    • The 2020-21 season will begin on Tuesday, December 22; 
    • The 2020-21 season will feature each team playing a 72-game schedule.  The full regularseason and broadcast schedules will be released at a future date; 
    • A new system will be used to ensure the parties' agreed-upon split of basketball-related income (BRI).  In the event player compensation were to exceed the players' designated share in any season, necessary salary reductions beyond the standard 10 percent escrow would be spread across that season and potentially the following two seasons, subject to a maximum salary reduction in any season of 20 percent;
    • For the 2020-21 season, the Salary Cap will be $109.140 million and the Tax Level will be $132.627 million.  In subsequent seasons of the CBA, the Salary Cap and Tax Level will increase by a minimum of three percent and a maximum of 10 percent over the prior season.  Teams' Tax payments will be reduced in proportion to any BRI decreases; and
    • Free agent negotiations will begin on November 20 at 6 p.m. (ET), with signings starting at 12:01 p.m. (ET) on November 22.

    52

    The post NBA and National Basketball Players Association agree on 2020-21 Season Start and Adjustments to Collective Bargaining Agreement appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/10/nba-and-national-basketball-players-association-agree-on-2020-21-season-start-and-adjustments-to-collective-bargaining-agreement/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nba-and-national-basketball-players-association-agree-on-2020-21-season-start-and-adjustments-to-collective-bargaining-agreement

  • Rusesabagina yongeye kubura umuhagarariye Me Gashabana urubanza rwe rurasubikwa. #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ubwo yagombaga kuburana ku bujurire bwe ku cyemezo cyo kongererwa iminsi yo gufungwa by'agateganyo, yabwiye Urukiko ko abunganizi yari yarahawe n'urugaga rw'Abavoka rwabisubije.

    Yari yabwiye Urukiko ko muri iki cyumweru turimo yaba yarabonye umunyamategeko wamwunganira bityo asaba ko uru rubanza rwimurirwa muri iki cyumweru.

    Uyu munsi ubwo yagombaga kuburana kuri buriya bujurire bwe, yabwiye Umucamanza ko n'ubundi atiteguye kuburana kuko Me Gatera Gashabana ugomba kumwunganira ari muri Tanzania mu rwego rw'akazi.

    Rusesabagina wari uri kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere aho afungiye, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, Inteko y'urukiko ikinjira mu cyumba cy'iburanisha saa 09:50, uregwa yahise avuga ko atiteguye kuburana.

    Umucamanza yahise avuga ko urukiko rwamaze kubona ibaruwa rwandikiwe na Me Gatera Gashabana asaba ko uyu munsi urubanza rutaba kuko ari i Arusha aho yagiye gukora akazi ke ko kunganira abantu mu mategeko.

    Muri iriya baruwa kandi, Me Gashaba yagaragaje ko muri Tanzania bamufashe ibipimo bya COVID-19 kandi kugira ngo abone ibisubizo bifata iminsi itandatu ndetse no mu gihe yaba agarutse mu Rwanda bakamufata ibindi na byo biboneka nibura mu minsi ibiri.

    Muri ruriya rwandiko, Me Gashabana yasabye ko uru rubanza rwashyirwa nibura ku wa 20 Ugushyingo kuko ari bwo yaba yabonetse neza.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ubusabe bwa Me Gatera Gashabana bufite ishingiro kandi bugenwa n'itegeko ariko bwibutsa ko imanza nk'izi z'ifunga n'ifungurwa by'agateganyo ziba zigomba kwihutishwa.

    Umushinjacyaha yagize ati 'Byibura rukaburanishwa mu minsi ibiri.'

    Umucamanza yasabye Paul Rusesabagina kugira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n'Ubushinjacyaha, ahita agira ati 'byibura ndashimira Ubushinjacyaha ko bwemeye ko ibisabwe na Me Gatera Gashabana byemewe n'amategeko munyungu z'ubutabera.'

    murubanza rwa Rusesabagina

    Uyu mugabo uregwa gutera inkunga ibikorwa byahugabanyije umutekano w'u Rwanda birimo ibibitero byagabwe mu Majyepfo y'u Rwanda bikanagwamo abaturage b'inzirakarengane, yasabye urukiko kubaha ikifuzo cy'umunyamategeko we, rukemeza ko bazaburana ku wa 20 Ugushyingo 2020.

    Umucamanza yahise yemeza ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa tariki 20 Ugushyingo 2020.

    Src:umuseke

    The post Rusesabagina yongeye kubura umuhagarariye Me Gashabana urubanza rwe rurasubikwa. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/10/rusesabagina-yongeye-kubura-umuhagarariye-me-gashabana-urubanza-rwe-rurasubikwa/

  • Akasongoye ihwa !Ibitaravuzwe ku igurishwa rya Ladies Empire ya Oda Paccy #rwanda #RwOT

    Impamvu nyamkuru benshi bishimiye iyi ntambwe ni uko uretse kuba uyu muhanzikazi amaze imyaka myinshi mu ruhando rwa muzika, yatangazaga ko ashinze studio kugira ngo ajye abasha gufasha impano nshya nk’umusanzu we mu iterambere ry’umuziki.

    Hari muri Gashyantare 2019, ubwo uyu muhanzikazi yamurikiraga abanyarwanda studio ye bwite aho yatangiye ikorera mu rugo iwabo mu Gatsata. Yabwiraga itangazamakuru ko ifite agaciro ka miliyoni 10Frw.

    Byabaye nk’aho amata abyaye amavuta ubwo uyu muhanzikazi akaba n’uwari umuyobozi mukuru wa Empire Records icyo gihe abonye abafatanyabikorwa mu buryo bw’ubushobozi ahita yagura studio ndetse inahindurirwa izina yitwa 'Ladies Empire Records’ ari nayo ivugwa mu mutwe w’iyi nkuru.

    Icyo gihe hari muri Mutarama 2020 [Bivuze ko hari hashize umwaka umwe], ubwo Oda Paccy yamurikiraga abanyamakuru iyi Ladies Empire yari yamaze kwimurwa iva mu Gatsata ijya Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

    Usibye ibi ariko habayemo n’izindi mpinduka cyane ko yari isanzwe itunganya amajwi , bahise batangaza ko bagiye kujya bakora n’amashusho cyane ko ibikoresho byari byabonetse ndetse n’aho yakoreraga hakaba haragutse.

    Mu zindi mpinduka zahise zibamo zirimo kuba Muyoboke Alexis yarahise yinjizwa mu buyobozi bwayo nk’ushinzwe kuyishakira amasoko. Ntihasobanuwe neza ibijyanye n’amasezerano bagiranye ariko amakuru avuga ko yari ay’imyaka itatu.

    Muri iyi myaka itatu y’imikoranire hagati ya Ladies Empire na Decent Entertainment ihagarariwe na Muyoboke, harimo ko iyi Decent Entertainment ihabwa miliyoni eshatu ndetse ikajya inahabwa 30% ku mafaranga yinjiye muri Ladies Empire.

    Ladies Empire mu nkiko

    Hari umuhanzi uherutse kuririmba ngo 'Nta muntu wari uzi ibi bintu’ ! Abanyamakuru bitabiriye ibirori byo kumurika Ladies Empire Records, ntabwo bigeze babwirwa ishoramari ryashowemo cyane ko ibikoresho byari biri muri iyi studio byari bitandukanye cyane n’ibyari bisanzwe muri Empire Records.

    Amakuru yizewe UKWEZI, ifite ni uko Oda Paccy afite umushoramari w’umuzungu wamuhaye amafaranga yo kugura ibikoresho bigezweho byaba ibitunganya amajwi ndetse n’amashusho.

    Uwatanze amakuru utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa muri iyi nkuru yagize ati 'Buriya ntabwo wenda abanyamakuru babibwiye ariko Ladies Empire yari studio zigezweho kandi zifite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga.'

    Bivugwa ko uyu muzungu wahaye Oda Paccy amafaranga yayanyujije ku mugore we witwa uzwi ku izina rya La Belle ndetse akaba ariwe wagiranye amasezerano na Ladies Empire ya Oda Paccy.

    Ntabwo twabashije kubona ibikubiye muri ayo masezerano gusa ngo ibikoresho byose byari iby’uyu mushoramari wari usanzwe ari inshuti ya hafi na Oda Paccy.

    Hari amakuru avuga ko Oda Paccy yaje kugirana ikibazo na La Belle gishingiye kuri uriya muzungu [umugabo wa La Belle], noneho ngo biza gutuma La Belle asaba Paccy guhagarika imikoranire ndetse amusaba kumusubiza ibikoresho cyangwa amafaranga ye yose.

    N’ubwo ibyo aba bombi bapfuye byagizwe ibanga ariko bahise bitabaza inkiko ndetse Oda Paccy aratsindwa. Bivugwa ko Oda Paccy nyuma yo gutsindwa yaciwe amafaranga menshi cyane ndetse ahita ajuririra urukiko kuri ubu hakaba hategerejwe kuburana ubujurire.

    Amakuru akomeza avuga ko aha ari naho havuye inkuru z’uko iyi Ladies Empire yagurishijwe igahita yitwa Classic Empire Records.


    Indirimbo iheruka ya Ladies Empire, ubu isigaye yitwa Classic Empire Records

    Iyi nkuru y’uko Ladies Empire yagurijishwe yanditswe na IGIHE ku wa 14 Kanama 2020, nyuma yo gusohora indirimbo yahurijwemo abahanzi 10 baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 'Narahinduwe’.

    Uyu muhanzikazi yababwiye ko 'Abantu babyumve neza njye Ladies Empire nari nyihagarariye ntabwo yari iyanjye. Yaguzwe ihita inahindurirwa izina.'

    'Ba nyirayo barayigurishije, abayiguze bahitamo kuyihindurira izina, ubu icyahoze ari Ladies Empire Records cyamaze kuvaho hasigaye Classic Empire Records.'

    Abajijwe niba akiri umuyobozi wayo nk’uko yahoze ari uwa Ladies Empire Records yagize ati 'Njye ndacyahari, ndacyakorana nabo. Ni nayo mpamvu ari njye uri kuvuga kuko ba nyirayo si abantu bakunda kujya mu itangazamakuru.'

    Kugeza ubu uretse kuba ba nyirubwite baratangaje aya makuru y’uko bagurishije studio ngo bahise bimuka kuko batagikorera Kicukiro.

    Umwe mu bahanzi bari basanzwe bakorera muri iyi studio yabwiye UKWEZI ko 'Naraye ngiye kuri studio nsanga wagira ngo hatuyemo umuryango, ntabwo studio ikihakorera ubu ndi kubaririza aho bimukiye.'

    Bite bya Ladies Empire na Muyoboke ?

    Ni ikibazo umwanditsi w’iyi nkuru adafitiye igisubizo cyane ko impande zombi haba ku ruhande rwa Ladies Empire ubu yahindutse Classic Empire bikaba bivugwa ko ihagarariwe na Oda Paccy ndetse na Muyoboke Alexis wari ufitanye nabo imikoranire nta wagira icyo agusubiza umubajije iki kibazo.

    Yego ! Ashobora kugusubiza ariko igisubizo ntabwo cyaza gihuye neza n’icyo washagaga niyo mpamvu natwe twifashishije amakuru atandukanye agenda ava mu bantu babifitiye ububasha bwo kuyatanga n’ubwo hari abadusabye kudatangaza amazina yabo muri iyi nkuru.

    Abazi neza Muyoboke akigera muri Ladies Empire bahise bakora indirimbo bise 'Ndaryohewe’, yahurijwemo abahanzi bafite impano ariko bakiri bashya mu matwi y’abanyarwanda.

    Ni indirimbo yakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n’ibihumbi 872 kuri YouTube.
    Iyi yaje gukurikizwa indi yitwa 'Narahinduwe’ iyi yahurijwemo abarimo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Christian Irimbere n’abandi baririmba 'Gospel’. Gusa iyi yo ntabwo yamenyekanye cyane aha urebye kuri YouTube usanga imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 14.

    Ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2020, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamurikwa ku mugaragaro film yitwa 'ZA NDURU’, Muyoboke Alexis yavuze ko mu minsi mike ar0ngera guhamagara abanyamakuru akababwira ibikorwa bye by’abahazaza.

    Hari amakuru yahise atangira gucicikana ko uyu mugabo uzwi imyaka myinshi nk’umujyanama w’abahanzi yaba agiye gutangaza ko yasinyishije abahanzi bashya.
    Gusa kuri ubu Muyoboke azwi nk’umuntu ufite amasezerano y’imikoranire na Ladies Empire kandi agomba kumara imyaka itatu.

    Ibyo kuba atakibarizwa muri iyi yahindutse Classic Empire byo birashoboka cyane kuko mu minsi ishize haherutse gusohoka indirimbo yiswe 'Feedback’ ndetse ku bazi Muyoboke bahamya ko atigeze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Iyi ntabwo ari gihamya y’uko yaba yaravuye muri Classic Empire ariko nawe ubwe umubajije uyu munsi n’ubwo atagira icyo agutangariza ariko ntabwo azi aho iyi studio isigaye ikorera kugeza ubu. Umuhanzikazi Oda Paccy uvuga ko Ladies Empire yagurishijwe
    Muyoboke Alexis ashobora kuba atakibarizwa muri Classic Empire yahoze yitwa Ladies Empire Iyi foto yafashwe ku munsi hamurikwaga Ladies Empire mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020, iyi yari ikipe ngari ya Ladies Empire irimo abahanzi ndetse n’ubuyobozi

    Indirimbo narahinduwe ntabwo yakunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse nta cyizere cy’uko izakorerwa amashusho, kuko ngo Muyoboke niwe wari wahurije hamwe aba bahanzi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Akasongoye-ihwa-Ibitaravuzwe-ku-igurishwa-rya-Ladies-Empire-ya-Oda-Paccy

  • Habonetse umuti urinda abagore kwandura SIDA #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku kurwanya SIDA-UNAIDS, rivuga ko ritewe imbaraga n'ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uri kurinda abagore kuyandura.

    Uyu muti witwa 'cabotegravir' uterwa abagore rimwe buri mezi abiri, ni umuti mushya wo kuvura SIDA umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi. Abagore bo muri Africa yo munsi ya Sahara bawutewe wabarinze kwandura SIDA ku rugero rwa 89% ugereranyije no kunywa buri munsi ibinini birinda kwandura byitwa 'pre-exposure prophylaxis' (PrEP).

    Ishami rya ONU/UN ryita ku buzima ku isi OMS/WHO rivuga ko uyu muti werekanye ko ukora mu kurinda abagore kwandura SIDA, gusa ko hakiri ibijyanye n'ubuziranenge bwawo bitarasobanuka.

    UNAIDS, isubiramo amagambo y'umukuru wayo Winnie Byanyima avuga ko 'ibi ari ibintu bifite icyo bivuze kinini'. Agira ati: 'UNAIDS imaze igihe kinini isaba ko haboneka ubundi buryo bukwiriye bwo kurinda abagore SIDA, ibi rero ni ikintu kigiye guhindura ibintu'.

    Biteganyijwe ko uyu muti nugezwa ku bwinshi ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA bishobora kugabanya cyane umubare w'abandura iki cyorezo.

    OMS ivuga ko ibinini bya PrEP bikomeza kuba ubundi buryo bwo kwirinda kwandura SIDA.

    UNAIDS ivuga ko kugerageza uwo muti hamwe na PrEP, uko yombi irinda kwandura SIDA, byakorewe ku bagore 3,200 bari hagati y'imyaka 18 na 45 bo mu cyiciro cy'abafite ibyago byinshi byo kwandura muri Botswana, Kenya, Malawi, Africa y'Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

    Abagore batewe uwo muti wa 'cabotegravir' bane (4) ni bo banduye, ugereranyije na 34 banduye bafataga buri munsi ibinini bya PrEP. Ibyago byo kwandura SIDA k'uwatewe 'cabotegravir' biri inshuro icyenda hasi ugereranyije n'ibinini bya PrEP.

    UNAIDS ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari ingenzi mu kurinda SIDA abagore bafite ibyago byinshi byo kuyandura, bakoreshaga ibinini banywa buri munsi, agakingirizo cyangwa kwifata.

    Winnie Byanyima, asaba ko uyu muti uterwa mu rushinge ukwiye kuba udahenze kandi ukagezwa henshi, kugira ngo abawukeneye bose bawubone.

    UNAIDS ivuga ko mu 2019 abantu bashya miliyoni 1.7 banduye SIDA ku isi, muri uwo mwaka abagera ku 690 000 bishwe n'indwara z'ibyuririzi zayo, naho abagera kuri miliyoni 38 babana nayo.

    Nkuko BBC ikomeza ibitangaza, UNAIDS ivuga kandi ko kuva iki cyorezo cyaboneka ku isi — mu myaka ya 1980 — abantu basaga miliyoni 75 bamaze kucyandura, naho abagera kuri miliyoni 32 SIDA yarabishe kuva icyo gihe.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima-OMS rivuga ko bishobora gufata igihe kirenga umwaka kugira ngo uyu muti uboneke ku bwinshi. OMS ivuga kandi ko ubwo ubu werekanye ko ukora cyane ku bagore, hazakurikiraho kureba uwafasha n'abagabo bakora imibonano n'abandi bagabo.

    Ubushakashatsi ku buziranenge bwawo burateganyijwe, nk'uko OMS ibivuga, ndetse ko ibinini bya PrEP — bikoreshwa kuva mu 2015 — bikomeza kuba uburyo bundi bwizewe bwo kwirinda SIDA.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/habonetse-umuti-urinda-abagore-kwandura-sida/

  • MINEDUC irongera gusaba ababyeyi batarohereza abana ku mashuri kubohereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza
    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza

    Twagirayezu avuga ko basabye ibigo kudahita baka abanyeshuri amafaranga kugira ngo abanyeshuri babanze bagaruke ku ishuri, mu gihe ababyeyi bakishakamo ubushobozi.

    Twagirayezu Gaspard agira ati “Twasabye ibigo kuba biretse kwaka abanyeshuri amafaranga kuko nyuma y’amezi arindwi ababyeyi bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kandi guhita baka abanyeshuri amagaranga hari abo byadindiza ntibakurikirane amasomo”.

    Nubwo henshi ababyeyi bohereje abanyeshuri ku mashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko hari abataragera ku ishuri.

    Ubwo yasuraga ibigo bya Ecole des sciences de Gisenyi rizwi nka ESG hamwe n’Urwunge rwa Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, yasanze abanyeshuri bagera hejuru ya 95% barasubiye ku ishuri, ndetse n’abataraje ababyeyi baramenyesheje ikigo impamvu abana bataza kwiga, ashima uburyo ubuyobozi bukurikirana abana.

    Uyu muyobozi avuga ko nubwo Minisiteri itarabona imibare y’abana basubiye mu ishuri ivuye mu turere twose, asaba ababyeyi n’ibigo gufasha abana gusubira mu mashuri.

    Akomeza avuga ko iki gihembwe cya kabiri kidasanzwe kuko gishobora kuzaba kirekire, ariko kizagaragaza umuvuduko mu kwigisha hirindwa icyorezo cya Covid-19 aho basaba ibigo gutegura amasomo yigishirizwa mu mashuri n’ayo bakorera hanze.

    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by
    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yasuye

    Mu bigo yasuye yagaragarijwe ibibazo by’abanyeshuri basanze ibikoresho byabo byarangirikiye ku ishuri byangijwe n’abantu bashyizwe mu kato, ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’umuriro byazamutse bizabera imbogamizi ibigo by’amashuri kwishyura, izamuka ry’ibiribwa ku masoko kandi amafaranga ibigo bikoresha atarongerewe, ibibazo by’abarimu bavuye mu kazi batarasimburwa, ibibazo by’ibitabo byo gukoresha hamwe na mudasobwa zikoreshwa ntizigarurwe ku mashuri zikenewe.

    Bimwe mu bisubizo yatanze harimo ko ubuyobozi bw’uturere buzakemura ibibazo by’ibikoresho byangijwe ku mashuri, naho ku birebana n’ubushobozi, avuga ko Minisiteri izakomeza kuganira n’ibigo bakareba icyakorwa.

    Avuga ko mudasobwa zajyanywe gukorwa zigomba kugarurwa ku ishuri, naho kuba ibiribwa byarahenze kandi igihembwe ari kinini ngo bazakomeza gukurikirana icyakorwa harimo ibigo kuganira n’ababyeyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko mu bigo ahangijwe ibikoresho by’abanyeshuri batanze ubufasha bw’ibyangijwe kandi n’ibitaragurwa bizatangwa, icyakora yemera ko abanyeshuri batangiye bakoresha ibikoresho by’abataratangira ishuri.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko tariki ya 23 Ugushyingo 2020 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazatangira, bikaba bisaba ko ubuyobozi bw’uturere bugomba kuba bwaguze ibikoresho by’abanyeshuri byangijwe birimo ibikoresho byo kuryamira, kwiyorosa n’bikoresho by’isuku.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/mineduc-irongera-gusaba-ababyeyi-batarohereza-abana-ku-mashuri-kubohereza

  • Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo urwo rukiko rwari rumaze gufata icyemezo cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo ku wa 23 Ukwakira 2020, Rusesabagina yahise ajururira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku nshuro ya kabiri.

    Urwo rukiko rwari kumuburanisha ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ariko na bwo abamwunganira mu mategeko barabuze bituma urwo rubanza rwimurirwa kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.

    Rusesabagina yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abamwunganiraga ari bo Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo babiretse bagasubira mu Rrugaga rw’Abavoka.

    Kuri uyu wa Kabiri na bwo urubanza ntirwaburanishijwe bitewe n’uko Me Gatera Gashabana uje kunganira Rusesabagina ngo ari i Arusha muri Tanzania mu kazi ko kunganira abantu mu mategeko.

    Me Gashabana yari yarandikiye urukiko ko azaboneka ku itariki 20 Ugushyingo 2020 bitewe n’ifatwa ry’ibipimo bya Covid-19 ritinda ku mipaka y’ibihugu byombi (Tanzania n’u Rwanda).

    Umucamanza yasabye ubushinjacyaha kugira icyo bubivugaho, bukaba bwahise bwemerera urukiko ubusabe bwa Me Gashabana, n’ubwo ngo imanza zijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ziba zigomba kwihutishwa.

    Umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza rw’ubujurire rwa Rusesabagina ku itariki 20 Ugushyingo 2020 nk’uko Me Gatera Gashabana yari yanditse abisaba.

    Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiwe muri gereza ya Mageragere, kuri uyu wa Kabiri yahaye ibisobanuro Urukiko Rwisumbuye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure (Teleconference).

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-yavuze-ko-azunganirwa-na-me-gatera-gashabana-urubanza-rurasubikwa

  • USA: Nyuma yo gutsindwa amatora Trump yakuye ku mirimo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutekano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020 , perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ubutumwa abucishije ku rubuga rwa Twitter ko yahagaritse ku mirimo minisitiri w'umutekano Mark Esper nyuma y'ukutumvikana kwabayeho mu mezi ashize.

    Amuhagaritse mu gihe byari byitezwe ko Esper ashobora ku guma ku mwanya we muri iki gihe cyo gutegereza ko habaho ihererekanyabubasha ry'ubutegetsi hagati ya Trump na Perezida uheruka gutorwa Joe Biden rizaba mu mpera za Mutarama 2021.

    Christopher Miller, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba, yahise amusimbura by'agateganyo, nk'uko Trump yabitangaje.

    Mu minsi ishize, bimwe mu binyamakuru byatangaje ko minisitiri Esper yanditse ibaruwa yisabira kwegura, mu gihe abandi bategetsi bavuze ko uwo minisitiri nta gitekerezo cyo kwegura yari afite.

    Umubano hagati ya Trump na Esper watangiye kuzamo agatotsi kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka nyuma y'aho perezida Trump avugiye ko ashobora kurekura ingabo zikajya guhagarika imyigaragambyo yabaye muri Amerika igihe abapolisi bashinjwaga ubwicanyi bushingiye ku ruhu.

    Icyo gihe minisitiri Esper yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye icyo gitekerezo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/usa-nyuma-yo-gutsindwa-amatora-trump-yakuye-ku-mirimo-umunyamabanga-wa-leta-muri-minisiteri-yumutekano/

  • Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze
    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze

    Muri ayo mashuri yafunzwe harimo College Indangaburezi yo mu Ruhango, Kigali Christian University na INATEK-Kibungo, hakiyongeraho KIM na yo yafunze kubera ibibazo by’amikoro makeya ngo atatumaga rikomeza gukora, bityo ababyobozi baryo bakiyemeza kurihagarika abanyeshuri bagashaka aho bakomereza amasomo.

    Mu gushaka kumenya uko abahoze biga muri ayo mashuri bazabigenza, Dr Mukankomeje Rose, uyobora Inama Nkuru y’Igihugu y’Uburezi (HEC), avuga ko abigaga muri ayo mashuri bafite uburenganzira bwo gusaba ibyangombwa ku bigo bigagaho, bakajya gusaba gukomereza amasomo yabo ku yandi mashuri afite amashami bigaga, na cyane ko amashuri yafunzwe atari afite amashami yihariye.

    Ibigo byafunzwe ngo bisabwa kwiha gahunda, bigaha abanyeshuri ibyangombwa bisabwa harimo nk’indangamanota z’amasomo bari barize, kugira ngo babone uko bajya gusaba kwiga ku bindi bigo.

    Musema Ally Rajab, ni umwe mu banyeshuri bigaga muri Kigali Christian University. Icyorezo cya Covid-19 cyateye yari ageze mu mwaka wa kabiri, mu ishami ry’imicungire y’ishoramari (Business Management).

    Nyuma yo kubona ko andi mashuri makuru afunguye ariko iryo yigagamo rikaba rifunze, yahise atangira gukurikirana uko yabona indangamanota ze (transcripts ) kugira ngo ashake ahandi yajya kwiga.

    Gusa ngo ntibyamworoheye kubona indangamanota ze zose ku buryo ngo byabaye ngombwa ko asubira inyuma kwiga ayo masomo ataboneye indangamanota, akavuga ko ubu yabonye ishuri kuri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), mu ishami rya ‘Finance’.

    Nsabimana Jacques we yigaga muri INATEK-Kibungo, mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo (accounting). Avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyateye n’ubundi hari ikibazo cy’imicungire mibi y’ikigo ku buryo abarimu batahembwaga neza, kandi kubera uko kudahembwa ngo wasangaga no kwigisha babikora nabi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, abigaga muri INATEK-Kibungo bahise bamenya ko ishuri ryabo riri mu mashuri yafunzwe kubera iyo mikorere mibi. Icyo bafashije abanyeshuri bari bakiga ngo ni ukubaha indangamanota zabo bakajya gushaka andi mashuri, uretse bamwe ngo bigiraga ku ngwate z’ibyangombwa by’ubutaka batanze.

    Gusa no ku bari barangije kwiga muri iryo shuri, ariko bataratwara impamyabushobozi zabo cyangwa se indangamanota zabo, ubu ngo ntibazishaka ngo bazibone kuko ikigo cyafunzwe.

    Nsabimana avuga ko we akimara kubona indangamanota ze, yahise ajya gusaba ishuri mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi, araribona ndetse ngo agira amahirwe asanga ishami yigaga rihari ahita akomereza aho yari agereje mu mwaka wa gatatu.

    Manikiza Colombe na we ni umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rya KIM, mu ishami ry’ibijyanye n’imitangire y’amasoko (Logistics and Procurement), mu mwaka wa gatatu. Avuga ko batunguwe no kumva ko ikigo cyafunze.

    Ubundi mu gihe cya Cvid-19, ngo abanyeshuri bagiye bumva amakuru ko ishuri ryabo rifite ibibazo by’ubukungu butameze neza bigatuma n’abarimu badahembwa, ngo bakandikira inzego zitandukanye bazisaba kubishyuriza imishahara yabo n’ibindi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, KIM yo ngo yahise imenyesha abayigagamo ko baza bagafata indangamanota zabo bakajya gushaka ahandi biga, kuko KIM ihagaritse ibikorwa byo kwigisha.

    Manikiza avuga ko no kubona izo ndangamanota ngo bitoroshye kuko hari abarimu basa n’abafatiriye amanota y’abanyeshuri kubera ko batishyuwe ikigo cyanze kubaha imishahara yabo, ubu ngo ikigo kikaba kirimo gushaka uko cyafasha abanyeshuri bose kubona amanota yabo kugira ngo bashake andi mashuri.

    Gusa ngo nubwo nta masezerano babonye yanditse, ngo bivugwa KIM yaba yaragurishije inyubako zayo na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), gusa nubwo byaba bimeze bityo ngo ibyo ntacyo bifasha abanyeshuri bigaga muri KIM, kuko ubu ngo abanyeshuri bagomba kwirwariza bagashaka aho bajya gukomereza amasomo yabo.

    Manikiza ati “Ni ibintu twumvise bituguyeho, bidutunguye. Biragoye ko abanyeshuri bose bahita babona aho bajya gukomereza. Nkanjye nahise nsaba muri Kaminuza ya Kigali kuko nabonye naho hari ishami rya ‘Procurement’, ariko nibaza impamvu inzego nka MINEDUC na HEC ntacyo babikozeho kandi baramenye ko ikibazo gihari. Iki kiba ari ikibazo gikomeye ku banyeshuri”.

    Manikiza yongeraho ko ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, hari hateganijwe inama ihuza abanyeshuri bahoze biga muri KIM n’ubuyobozi bwayo ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, kugira ngo harebwe icyakorwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona imyanya muri Kaminuza ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abigaga-mu-mashuri-makuru-yafunze-barabyitwaramo-bate