Author: webrwanda

  • Gusubika umukino wa Kiyovu, ubutumwa bw’abafana ba Rayon Sports-Robertinho yabigarutseho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere I Cairo mu Misiri haraye habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

    Ikipe ya APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, iyi kipe ikaba itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ndetse ikanagira rutahizamu Jules Ulimwengu bose babanye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Robertinho azaba ahanganye n
    Robertinho azaba ahanganye n’abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports

    Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza, ndetse ko n’irushanwa yashoboraga guhuriramo na Kiyovu Sports yahise arisubika mu rwego rwo guhisha amayeri y’imikinire ye.

    “Ryari irushanwa riteguraumwaka w’imikino ariko singifite ubushake, turi aha tugomba gutegura neza ikipe, nakina imikino ya gicuti hano, gukina iryo rushanwa urumva ko bitagishobotse kuko tugomba kugira ibanga ry’uko turi kwitegura, buri kipe iba ifite gahunda zayo zihariye.”

    “Byose byahindutse kubera tombola, tuzakina umukino wa mbere na APR FC i Kigali nyuma dukine uwo kwishyura hano i Nairobi, turiteguye ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports”

    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw
    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bamubwira ko bazamushyigikira


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gusubika-umukino-wa-kiyovu-ubutumwa-bw-abafana-ba-rayon-sports-robertinho-yabigarutseho

  • Icyamamare ku Isi muri Ruhago cyakoze impanuka Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Samuel Eto'o wahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Kameruni yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu gihugu cy'amavuko ku cyumweru, yabereye ku muhanda Douala-Bafoussam.

    Biravugwa ko Samuel Eto'o yakoze impanuka ari mu muhanda wa Nkongsamba ubwo yagongwaga n'imodoka nini yahungaga abashinzwe umutekano.

    Umwe mu banyamakuru b'inshuti ya Samuel Eto'o Martin Camus yavuze ko Samuel Eto'o usibye kuba yahungabanye ariko ngo ameze neza, abaganga bari kumwitaho. Samuel Eto'o biravugwa ko yakoze impanuka avuye mu birori no mu bukwe bwo mu muryango we.

    Samuel Eto'o Fils yamenyekanye mu ikipe ya Mallorca aza kuba umukinnyi w'igihangange ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelone, yatwaye ibikombe byinshi cyane cyane by'umukinnyi witwaye neza ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/icyamamare-ku-isi-muri-ruhago-cyakoze-impanuka-imana-ikinga-akaboko/

  • Robertinho yaruciye ararumira abajijwe kuri APR FC, ahubwo ati'munsuhurize abafana ba Rayon' #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutombora ikipe ya APR FC muri CAF Champions League, umutoza wa Gor Mahia wahoze atoza Rayon Sports, Robertinho yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino ahubwo abwira abafana ba Rayon Sports ko abasuhuza.

    Ku munsi w’ejo nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, maze APR FC itombora Gor Mahia isigaye itozwa na Robertinho wahoze atoza Rayon Sports.

    Aganira na Radio Flash, uyu mutoza yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino uzamuhuza na APR FC asaba ko yazagira icyo avuga nyuma yawo.

    Ati'Ntabwo nshaka kuvuga ku mukino muri rusange, APR FC ni ikipe nkuru kandi ifite intego gusa munkundire singire icyo mvuga ku mukino ahubwo tuzawuvugeho nyuma yawo.'

    Yakomeje avuga ko ahubwo ashimira abafana ba Rayon Sports kuba bakomeje gushyigikira ikipe ye nshya akaba abasuhuza ndetse ko Imana ibishatse bazahurira Nyamirambo baje kumufana.

    Ati'ndashimira abafana bose bo mu Rwanda cyane aba Rayon Sports nanabasuhuza kuba bakomeje gushyigikira ikipe yanjye nshya(…) birashoboka ko twakina harimo abafana, nk’abafana b’ikipe yanjye ya kera bizaba ari ibyiza cyane.'

    Robertinho nyuma yo kugeza ikipe ya Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup yatandukanye n’iyi kipe mu mpeshyi ya 2019, muri uyu mwaka nibwo yagizwe umutoza wa Gor Mahia.

    Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.

    Robertinho yanze kugira byinshi avuga ku mukino uzamuhuza na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-apr-fc-ahubwo-ati-munsuhurize-abafana-ba-rayon

  • U Rwanda ni igihugu cy’Amahoro sinatinya kukizamo kuko ibyangombwa byabo narabitanze – Jules Ulimwengu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, avuga ko nta kibazo afite cyo kuza mu Rwanda bitewe no kuba yarahavuye yambuwe ibyangombwa kuko yabibonye mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

    Jules Ulimwengu yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Sunrise FC na Rayon Sports aho yakinaga nk’umunyarwanda.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira habaye igenzura ku bakinnyi bakinaga nk’abanyarwanda atari abanyarwanda, basanga bamwe barabonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko na Jules Ulimwengu yisanga kuri urwo rutonde.

    Uyu musore yaje gusubiza indangamuntu ndetse ahita ava mu Rwanda ntiyakomeza gukinira Rayon Sports nk’umunyamahanga kuko atari gupfa kubona icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda mu buryo bworonshye.

    Nyuma y’uko ikipe ye ya Gor Mahia itomboye APR FC muri CAF Champions League, habaye impungenege z’uko ashobora gutinya kuza mu Rwanda kubera ibyabaye ariko we avuga ko nta kibazo afite cyo kugaruka kuko yasubije ibyangombwa nk’uko yabitangarije Radio Flash.

    Ati'kubyerekeranye no kuza mu Rwanda sinshobora gutinya kuko indangamuntu narayisubije, rero sinshobora gutinya kuza mu Rwanda kuko mbere na mbere u Rwanda ni igihugu cy’amahoro, si nkeka ko hari umuntu watinya kuza mu Rwanda kuko ari igihugu cy’Amahoro.'

    Ku mukino uzabahuza na APR FC yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye kuko APR FC ari ikipe nziza kandi ikomeye bityo ko uwiteguye neza ari we uzakomeza mu kindi cyiciro.

    Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.

    Ngo u Rwanda ni igihugu cy’Amahoro ntiyatinya kukizamo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-ni-igihugu-cy-amahoro-sinatinya-kukizamo-kuko-ibyangombwa-byabo-narabitanze-jules-ulimwengu

  • Volleyball: REG VC yasinyishije Sibomana Jean Paul wari usoje amasezerano muri UTB VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri
    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri

    Ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, ibinyujije kuri Twitter yayo, ikipe ya REG yamenyesheje abakunzi bayo ko yasinyishije umukinnyi Sibomana Jean Paul uzwi nka Sibo.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umutoza wa REG VC Mugisha Benon, yavuze ko Sibomana ari umukinnyi mwiza. Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza uzadufasha mu kuzamura uburwanyi (fighting spirit) mu ikipe. Ni umukinnyi uzi kuzibira imipira kandi azadufasha mu gushyira ikipe ku murongo”.

    Sibomana Jean Paul yatangiye gukina Volleyball ubwo yigaga muri ASPEKI i Kibungo, akina imikino ihuza amashuri mu mwaka wa 2013. Yahavuye yerekeza muri IPRC Huye aho yavuye yerekeza muri UTB VC yari amazemo imyaka itatu.

    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Abayobozi n
    Abayobozi n’umutoza Mugisha Benon (iburyo) bahaye ikaze Sibo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/Volleyball-REG-VC-yasinyishije-Sibomana-Jean-Paul-wari-usoje-amasezerano-muri-UTB-VC

  • Nyaruguru: Bihaye imyaka ibiri yo kuba bakemuye burundu ikibazo cy’imbuto y’ibirayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy
    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

    Ingamba bafashe mu gukemura iki kibazo, ni uko abatubuzi b’imbuto bazakora mu byiciro, bakazajya bagenda bahererekanya imbuto bitewe n’aho kuyitubura bigeze, kandi buri cyiciro kikabazwa ibyo cyagezeho.

    Agira ati “ADENYA isanzwe itubura imbuto z’ibirayi, turi kumvikana ko uburenganzira ifite ari ubwo gutubura imbuto fatizo (pre-base) ivuye muri laboratwari za RAB, gusa. Tugiye kubatera inkunga bongere ubushobozi bw’inzu batuburiramo (green house) n’ibindi, ku buryo bazajya batubura imbuto fatizo ihagije”.

    Ngo hari n’amakoperative bamaze kubona ko afite ubushobozi bwo gutubura imbuto. Ayongayo ishyirahamwe ADENYA rizajya riyaha imbuto fatizo, ayituburemo imbuto shingiro. Ayo makoperative ni yo azajya akorana n’abatubuzi batubura imbuto umuhinzi afata agatera, ari yo bita imbuto y’ibanze.

    Batarafata izi ngamba, ADENYA yatuburaga imbuto fatizo igahita izishyikiriza abazishaka, baba abatubuzi cyangwa abahinzi. Ibirayi byera kuri iyi mbuto fatizo, ari byo mbuto shingiro, byakagombye kongera gutuburwa bigatanga imbuto y’ibanze ihingwa n’abazajyana ibirayi ku isoko, akenshi wasangaga ihise ijya ku isoko, ikaribwa.

    Kubera ko ibi biri mu byatubyaga imbuto, abakozi ba ADENYA babajijwe uko babona byakemuka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uUuhinzi n’Ubworozi, ubwo yabagendereraga tariki ya 21 Nzeri 2020, bari bamubwiye ko umuti waba ko bajya batubura imbuto iturutse muri RAB gusa, na bwo babanje kwagura aho batuburira, hanyuma bakagira abandi batubuzi bakorana.

    Ibi ni byo ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kubafashamo. Meya Habitegeko avuga ko iyi ntego bazayigeraho neza, RAB nibonera ADENYA imbuto ihagije.

    Ati “Muri RAB bataduhaye imbuto ku gihe kandi ku rugero twifuza, ya myaka ibiri ishobora kurenga”.

    Yungamo ati “Nta mpamvu yo kugira ngo abaturage bahore bataka imbuto y’ibirayi. Yenda umwaka wa mbere tuzaba tukirwana na byo, ariko ku mwaka wa kabiri iki kibazo kizaba cyararangiye. Kandi icyo twiyemeje turagikora”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwihaye iyi ntego yo gukuraho burundu ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umuhindo w’uyu mwaka wa 2020 hari amakoperative yaretse guhinga ibirayi nyamara yari abifite muri gahunda, kubera kubura imbuto.

    N’ababashije kubihinga babiguze bibahenze cyane kuko imbuto bari basanzwe bagura hagati y’amafaranga 500 na 600 ku kilo bayitanzeho amafaranga 1,000.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-bihaye-imyaka-ibiri-yo-kuba-bakemuye-burundu-ikibazo-cy-imbuto-y-ibirayi

  • Mashami Vincent yavuze icyo abona kizabafasha gutsindira Cape Verde iwayo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kuba bazakina nta bafana ari imwe mu ntwaro abona izabafasha kwitwara neza muri uyu mukino uzaba ku wa Kane.

    Amavubi y’u Rwanda ubu arabarizwa muri Cape Verde aho yagiye gukina na Cape Verde umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Umutoza Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bagezeyo amahoro n’ubwo bagize urugendo rurerure, gusa ubu bose bameze neza.

    Akomeza avuga ko Cape Verde ari ikipe ikomeye ndetse itandukanye n’uburyo abantu bayibona bityo bazi ko ari ikipe itazaborohera.

    Ati'ni ikipe nziza bitandukanye n’uko abantu hanze bayifata cyangwa bayumva, ni ikipe nziza urebye umukinnyi ku w’undi, uburyo yagiye yitwara mu marushanwa atandukanye, ntabwo ari ikipe waza witeguye ko uje gutoragura amanota 3 rero turabizi ko izaduha akazi gakomeye, turabizi ko dufite ikipe ikomeye imbere yacu bitandukanye n’uko abantu bayibona.'

    Akomeza avuga ko kuba bagiye gukina nayo iwayo nta bafana bari muri stade bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ari kimwe mu bintu abona kizabafasha kuba bakwitwara neza muri uyu mukino.

    Ati'bishobora kudufasha kuko akenshi iyo ukinira hanze abafana baba ari umukinnyi wa 12 nkeka ko hari amahirwe bizatwongerera n’ubwo ntavuga ko ari amahirwe menshi kuko burya umufana ni umufana ntabwo amanuka mu kibuga n’ubwo tutakwirengagiza ko hari ikintu kinini abafana bafasha.'

    Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Mashami Vincent abona kuba bazakina nta bafana hari byinshi bizabafasha

    Abakinnyi b’Amavubi bari muri Cape Verde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yavuze-icyo-abona-kizabafasha-gutsindira-cape-verde-iwayo

  • Global Coalition to Defeat ISIS Meeting on ISIS Threats in West Africa #rwanda #RwOT

    Media Note
    Office Of The Spokesperson
    November 9, 2020

     

    The United States and Nigeria look forward to convening a virtual meeting with members of the Global Coalition to Defeat ISIS on November 10 to affirm the Coalition's commitment to countering the threat of ISIS and its branches worldwide, including in West Africa, and to supporting ongoing international efforts in the region.

    The meeting will outline the ISIS threat in West Africa and focus on ways the Coalition can strengthen its collective approach in specific areas, such as battlefield evidence and border security.

    The United States, and the 82-member global Coalition it leads, remain fully committed to the enduring defeat of ISIS and its branches, which is critical to U.S. national security and that of our partners and allies.

     

    11

    The post Global Coalition to Defeat ISIS Meeting on ISIS Threats in West Africa appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/10/global-coalition-to-defeat-isis-meeting-on-isis-threats-in-west-africa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=global-coalition-to-defeat-isis-meeting-on-isis-threats-in-west-africa

  • “Biratungana” indirimbo ya Gentil Misigaro yayishyize mu rurimi rw’Igiswahili “Vinakamilika” #rwanda #RwOT

    Umuramyi ukundwa na benshi Gentil Misigaro akaba umunyarwanda ubariza muri Canada yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Biratungana’ yasubiyemo ayishyira mu giswahili ayita ‘Vinakamilika’. Ni amashusho yafatiwe mu Rwanda mu gitaramo aherutse kuhakorera mu ntangiriro za 2020 kibera kuri murandasi mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    ‘Vinakamilika’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer David Salonen, amashusho yayo atunganywa na FFP Studioz bayafatira mu gitaramo ‘Each One Reach One’ cya Adrien Misigaro, Gentik Misigaro na Israel Mbonyi cyo kuwa 09 Werurwe 2020 aho Alpha Entertainment ari bo bari bafite ‘Sound system’ mu nshingano zabo.Gentil Misigaro yashimiye cyane MNH Band abanyempano b’abahanga cyane mu miririmbire bagaragara bari kuririmbana iyi ndirimbo abashimira akazi gakomeye bakoze. Gentil Misigaro yasubiyemo “Biratungana” ayishyira mu rurimi rw’Igiswahili “Vinakamilika”

    “Biratungana” ni indirimbo yanditswe na Gentil Misigaro, ayishyira hanze kuwa 14/07/2018. Ni indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye, itumbagiza izina ry’uyu muhanzi mu Rwanda no hanze yarwo. Ku rubuga rwa Youtube,imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni hafi enye (3,647,325). Imaze gutangwaho ibitekerezo 742. Abagaragaje ko bayikunze cyane ni abantu barenga ibihumbi 8 naho abavuze ko batayikunze ni 975 bonyine. Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kuyishyira mu Giswahili.

    Video y’indirimbo “Vinakamilika” ya Gentil Misigaro wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Biratungana-indirimbo-ya-Gentil-Misigaro-yayishyize-mu-rurimi-rw-Igiswahili.html

  • Shampiyona 5 zihenze kurusha izindi muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umugabane w’Afurika ugizwe na shampiyona zirenga 50(icyiciro cya mbere), amakipe yo ni menshi, bivuze ko buri shampiyona kugira ngo igende neza kuva umwaka w’imikino utangiye kugeza urangiye icya mbere kibanze ari amikoro, ntibyoroshye kuba wamenya amafaranga buri shampiyona ikoresha mu mwaka w’imikino ariko twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sokkaa mu bushakashatsi bwacyo cyagaragaje shampiyona 5 zihenze kurusha izindi muri Afurika.

    5 Ligue I Pro — Tunisia (£81.32 M)

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunsia ari nayo iri ejuru y’izindi muri iki gihugu yitwa Liue I Pro. Iyi shampiyona ifite amakipe 14 arimo na Esperance de Tunis izwi cyane muri Afurika yanegukanye igikombe cya CAF Champions Legue cya 2018, ikinwamo n’abakinnyi 423, iza ku mwanya wa 5 muri shampiyona zikize muri Afurika aho afite agaciuro ka miliyoni 81.32 z’Amapawundi.

    4. Ligue Professionnelle 1 (Algeria) — £82.31 Million

    Shampiyona ya Algeria yitwa Ligue Professionelle 1, niyo yazamuye rutahizamu wa Mancester City kuri ubu Riyad Mahrez, ikinwamo n’amakipe 16 n’abakinnyi 436 aho 7.8% byabo ari abo hanze ya Algeria, iri ku mwanya wa 4 muri Afurika aho ifite agaciro ka miliyoni 82.32 z’Amapawundi.

    3. ABSA Premiership- (SA) £130.91 Million

    Shampiyona yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo 'ABSA Premiership’, ntawashidikanya ko ari imwe muri shampiyona z’Afurika zizwi kandi zinakuzwe bitewe n’uburyo yerekanwa ku mateleziyo nka Super Sports, uburyo iba iteguye biyigira inyamwuga, amakipe menshi akinira mu masitade yakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2010.

    Amakipe azwi cyane muri Afurika nka Mamelodi Sundown, Kaizer Chief, Free State Stars yakinnyemo umunyarwanda Kwizera Olivier, muri iyi shampiyona ifite amakipe 16, abakinnyi 535 aho 20% byabo baturuka hanze y’iki gihugu. Iyi shampiyona ifite agaciro ka miliyoni 130.91 z’Amapawundi.

    2. Botola Pro (Morocco) — £134.28 Million

    Ku mwanya wa 2 hari shampiyona y’igihugu cya Maroc mu majyaruguru y’Afurika ikinwamo n’amakipe 16, abakinnyi 451, iyi shampiyona ikaba ifite agaciro ka miliyona 134.28 z’Amapawundi.

    1. Egypt Premier League- £143.87 Million

    Nuvuga amakipe nka Al Ahly cyangwa Zamalek benshi bazumva Misiri, ntawutazi ko rutahizamu wa Liverpool wazengereje amakipe mu Bwongereza, Mohammed Salah ari umunya Misiri ndetse yanakuriye muri iyi shampiyona ya Egypt Premier League, ubu niyo ihenze muri Afurika aho yahawe agaciro ka Miliyoni 143.87 z’Amapawundi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-5-zihenze-kurusha-izindi-muri-afurika