Author: webrwanda

  • Nyabihu: Imvura imaze iminsi igwa yahitanye umuntu umwe undi bamurohora agihumeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda
    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda

    Aho abo bana barohamye, ngo ni ahantu hasanzwe hanyurwa n’abaturage kuko nta mugezi munini uhari, ahubwo ngo ni umugende muto, ariko iyo imvura iguye cyane, amazi aturuka hejuru mu birunga ni yo aza akawuzuza cyane bikanagorana kuhanyura.

    Uko rero ngo ni ko byagenze, abana bavuye kugura amakara basanga amazi y’imvura yari yaraye igwa ndetse n’uwo munsi ku wa gatatu yaguye, uwo mugende uruzura, bagerageje kwambuka amazi arabakubita, abarusha imbaraga bombi bagwamo.

    Umuturage utuye hafi y’aho impanuka yabereye ngo yarasohotse abona umwana w’imyaka ine ari mu mazi ariko agihumeka, mu gihe umukuru wa cumi n’ine we, amazi yari yamumanuye hepfo bamukuramo atagihumeka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda avuga ko icyo bahise bakora bakimara kumva iby’iyo mpanuka, ngo bajyanye abana bombi ku kigo nderabuzima cya Bigogwe, kugira ngo uwari agihumeka yitabweho, ubu ngo ameze neza nta kibazo.

    Uwo barohoye yamaze gupfa,na we yajyanywe kwa muganga kugira hakorwe ibizamini byo gusuzuma umurambo, kuko ariko biteganywa n’amategeko,ngo umuntu wese wapfuye mu buryo butunguranye kandi atari kwa muganga agomba gukorerwa ibyo bizamini mbere y’uko ashyingurwa.Uwo mwana wapfuye ngo yashyinguwe tariki 19 Ugushyingo 2020.

    Imvura imaze iminsi igwa kandi ngo yanangije imyaka mu mirima aho mu Murenge wa Jenda, kuko ngo bagira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga amanuka ari menshi, kandi no kuyaha inzira bikozwe n’imiganda y’abaturage gusa ngo usanga bidahagije.

    Icyakora ngo ikibazo kirazwi ku rwego rw’Akarere ndetse ngo kakoze n’ubuvugizi ku buryo ngo bategereje icyo inzego zibifite mu nshingano zizafasha.

    Mu rwego rwo gukumira ibiza muri aka gace, Umurenge wa Jenda ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu ndetse n’abaturage babinyujije mu muganda, baciye amaterasi ku musozi wa Rubare, kuri hegitari 24 mu rwego rwo kongerera ubutaka agaciro, ndetse no kuburinda gutwarwa n’amazi amanuka ku misozi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyabihu-imvura-imaze-iminsi-igwa-yahitanye-umuntu-umwe-undi-bamurohora-agihumeka

  • SKY2 yakomoje ku buryo Rocky Kirabiranya na Papa Cyangwe bamuroze(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, umuhanzi SKY2 yakomoje ku ishyari rya Papa Cyangwe wabonaga ko amaze kumurenga mu muziki bigatuma amuroga we Rocky nk’umwe mu bamufasha mu muziki we.

    Ntabwo yavuze byinshi kuri iki kibazo ariko yemeje ko byabayeho ndetse ko bamurogeye mu nzoga.

    Reba ikiganiro na SKY2

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sky2-yakomoje-ku-buryo-rocky-kirabiranya-na-papa-cyangwe-bamuroze-video

  • Uganda : Bobi Wine yarekuwe, abagwa mu myigaragambyo biyongereye #rwanda #RwOT

    Bobi Wine wari wafashwe ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, ifatwa rye ryakuruye imyigaragambyo muri iki gihugu yaguyemo abantu 28 abandi benshi barakomereka.

    Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Uganda rwareze umukandida-perezida Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, gukora igikorwa gishobora kuvamo gukwirakwiza indwara yandura.

    Bobi Wine yatawe muri yombi ku wa gatatu ari muri mitingi yo kwiyamamaza, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus abuza guterana kw’abantu mu kivunge.

    Mu rukiko, Bobi Wine yagaragaye arimo kwiyumvira cyane ubwo yari ateze amatwi ibirego yari arimo gusomerwa.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibi birego ari urwitwazo rwa leta rwo kwibasira abatavuga rumwe nayo.
    Nyuma y’iminsi ibiri afunze, abamwunganira bashyize bemererwa kubonana na we.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko yarezwe kurenga ku mabwiriza y’urwego rw’ubuvuzi, icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.

    Inyubako y’urukiko yari izengurutswe n’abashinzwe umutekano bitwaje intwaro nyinshi.

    Yarekuwe by’agateganyo.

    Mbere yaho kuri uyu wa gatanu, igisirikare cya Uganda cyavuze ko kigiye kongera abasirikare mu nkengero y’umurwa mukuru Kampala ndetse no mu mijyi yindi ikomeye yo mu gihugu.

    Ni abo guhangana n’imyigaragambyo yadutse mu ntangiriro y’iki cyumweru yagamana ifatwa rye.

    Abigaragambya batatanyijwe no guterwa imyuka iryana mu maso, ndetse hamwe na hamwe baraswamo amasasu nyamasasu.

    Polisi yavuze ko abantu 37 ari bo bapfiriye muri iyo myigaragambyo, naho abarenga 500 batawe muri yombi.

    Amatora ya perezida muri Uganda azaba ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere mu 2021, ariko ibyumweru bya mbere by’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze kurangwa n’urugomo rwinshi.

    Umunyamuziki Wine, w’imyaka 38, ni umwe mu bakandida-perezida 11 barimo guhatana na Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi.

    ‘Kwibasira abatavuga rumwe na leta’

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) uvuga ko bigaragara ko abategetsi ba Uganda barimo gukoresha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu kwibasira abatavuga rumwe na leta.

    HRW yongeraho ko ishyaka riri ku butegetsi rya NRM ryagiye rikoresha mitingi zitabiriwe n’imbaga y’abantu.

    Mu kwezi kwa gatandatu, Bobi Wine yari yasezeranyije kurenga ku mabwiriza abuza gukoresha mitingi zitabirwa n’abantu benshi muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

    Icyo gihe yashinje Perezida Museveni “gutinya abaturage”, avuga ko kubuza izo mitingi birimo impamvu za politike.

    Mu gihe amaze ku butegetsi, Perezida Museveni yashinjwe kwibasira abatavuga rumwe na we muri politike, ibyo we yakomeje guhakana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Bobi-Wine-yarekuwe-abagwa-mu-myigaragambyo-biyongereye

  • Mu gihugu cy' ubugande Imyigaragambyo y'abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw'abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa #rwanda #RwOT

    Nk'uko twakomeje kubibagezaho mu nkuru zacu z'abanje abadashyigikiye Museveni n'ishyaka rye rya NRM baherereye ku ruhande rwa Bobi Wine bakomeje kurya karungu basaba ko afungurwa.

    Igipolisi cya Uganda kiratangaza ko abantu 16 ari bo baguye mu mvururu zamagana ifungwa ry'Umukandida wabo Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine uri mu bahanganye na Perezida Yoweri Museveni Kaguta mu mu matora ateganyijwe kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa Mutarama 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije itangazamakuru ko abakomerekeye mu mvururu basaga 60 ariko bakaba bakomeje kwiyongera uko imvururu zigenda ziyongera
    Bobi Wine arazira ko aho akoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza haza abantu barenga 200 nk'uko Komisiyo ishinzwe amatora ibiteganya mu mategeko yayo yo Kwirinda Icyorezo cya Covid 19

    Hanyuma rero igishengura abayoboke ba Kyaguranyi ni uko n'aho Museveni ari hateranira isinzi ry'abantu haba mu matora aherutse y'inzego z'ibanze za NRM ndetse haba no mu bikorwa bya Museveni byo kwiyamamaza, Ibi byatumye haduka imvururu zamagana abayoboke ba Perezida Museveni ndetse bamwe batangira guhohoterwa uwambaye umwenda w'umuhondo wese akabiryozwa badasize gushwanyaguza ibyapa byamamaza NRM na Museveni, bahereye Kampala mu mugi imvururu zikomereza mu bindi bice nka Masaka, Busia n'ahandi hatandukanye bakaba bakomeje guhangana n'Igiporisi dore ko hari abagaragara nk'abarashwe ku buryo Itangazo ry'Umuryango utabara imbabare uvuga ko ukomeje kwakira benshi barashwe ngo bahabwe ubuvuzi

    Gusa nanone ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bagande bakomje kwibaza impamvu hagaragara abantu bafite imbunda z'ubwoko butandukanye bagenda barasa bakibaza itegeko rigenderwaho kugira ngo hagaragare inzego zitambaye impuzankano zikomeje kurasa ku baturage, ku buryo bigaragara ko Ingabo n'igiporisi barimo gukoresha ingufu z'Umurengera bakoresha abantu bambaye imyenda isanzwe ngo begere abaturage babahagarike bihanukiriye

    Iri fatwa n'ifungwa rya Bobi Wine ryatumye abandi bakandida bahagarika gahunda zo kwiyamamaza bagasaba ko mugenzi wabo afungurwa ibyo bikaba bikomeje gushyira igitutu kuri Leta y'Ubugande bakaba bakomeje gusaba ko Umukandida mugenzi wabo yarekurwa nk'uko Henry Tumukunde na Mugisha Muntu babisaba

    Uretse kandi Bobi Wine uwitwa Patrick Amuriat Oboi, undi munyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni nawe yarahagaritswe hanyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana imvururu zirimo kubera Ibugande mu murwa mukuru Kampara ndetse no muyindi migi bagasaba ko impande zombi zitatuma havukamo intambara
    Ikigaragara abaturage ba Uganda barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Museveni Umaze imyaka 34 ategeka iki gihugu cya Uganda kuko yehereye mu mwaka w' 1986 — akakugeza aya magingo ibi akaba yarabigezeho amaze guharura amayira y'inzitane yari mu itegeko nshinga yashoboraga kumuzitira akamubuza kwiyamamaza, ni uko amaze kuyaharura yiyemeza kuyobora Ubugande Mirere na mirere.

    The post Mu gihugu cy' ubugande Imyigaragambyo y'abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw'abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihugu-cy-ubugande-imyigaragambyo-yabadashaka-museveni-imaze-guhitana-ubuzima-bwabarenga-16-basaba-ko-umukandida-wabo-afungurwa/

  • Perezida Kagame na Gen Ndayishimiye w’u Burundi bahuriye mu nama yibukiwemo Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa ICGLR [International Conference on the Great Lakes Region], bwatangaje ko iyi nama yateranye hagamijwe gusuzumira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije akarere by’umwihariko iby’ubuzima n’umutekano muke ukunze kurangwa muri aka karere.

    Ni imana yateranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n’akarere byugarijwe no guhangana n’icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu ku buryo bukomeye.

    Ni mu gihe kandi muri aka karere hakomeje kuvugwa ibibazo by’intambara z’urudaca ahanini zikururwa n’imitwe yitwaje intwara ikorera mu bihugu bya RDC, Somalia ndetse na Kenya.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo bwumvikanyweho ari bwo bwiza buzafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima byugarije aka karere.

    Umuyobozi Mukuru wa CIRGL akaba na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso yasabye abayitabiriye bose kubanza kugira umunota wo guceceka bakibuka Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana muri Kamena uyu mwaka.

    Nyuma y’uwo munota, Sassou Nguesso yashimiye ibihugu bigize uwo muryango ku mibanire yiza ibiranga.

    Ku rukuta rwa Twitter rushyirwaho amakuru ya Perezida w’u Burundi batangaje ko Ndayishimiye yitabiriye iyi nama ndetse n’amafoto yashyizwe kuri uru rubuga agaragaza uyu muyobozi ari kunamira Nkurunziza yasimbuye akitaba Imana hatabayeho ihererekanya bubasha.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres na we witabiriye iyo nama nk’umutumirwa, yashimagije uko ibihugu biri muri CIRGL biri guhangana n’icyorezo cya COVID19, abwira abategetsi babyo ko ONU izakomeza gushyigikira zose ziganisha akarere k’ibiyaga binini ku mahoro n’iteremabre rirambye.

    Akarere k’Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola,u Burundi,Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Congo Brazaville, Kenya,U Rwanda,Sudan y’Epfo,Tanzania, Zambia, Uganda ndetse na Centre Africa. Iyi nama ya CIRGL yabanjirijwe n’umunota wo kwibuka Perezida Nkurunziza witabye Imana atahererekanyije ububasha na Ndayishimiye wari umaze iminsi atorewe kumusimbura Iyi ni ifoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Burundi, igaragaza ko ubanza ari Perezida Kagame mu gihe ukurikiyeho ari Ndayishimiye w’u Burundi

    PHOTOS : “A collaborative and harmonised approach is the best way to deal with the security and public health challenges facing the Great Lakes.” 8th ICGLR Summit | President Kagame pic.twitter.com/gGkQEX4MgY

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2020

    #Burundi Depuis Bujumbura, S.E @GeneralNeva prend part au 8ème Sommet ordinaire de la CIRGL. S.E Denis Sassou Nguesso, Président en exercice de la @_icglr, a débuté les activités de ce sommet virtuel par une minute de silence en hommage à feu Président Pierre Nkurunziza. 1/n pic.twitter.com/QkhEhW5CEH

    — Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) November 20, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-na-Gen-Ndayishimiye-w-u-Burundi-bahuriye-mu-nama-yibukiwemo-Nkurunziza

  • Indirimbo Bruce Melodie yaririmbyemo icyongereza cyatangaje benshi ikomeje guca agahigo #rwanda #RwOT

    Indirimbo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ikomeje kwishimirwa ku rwego rudasanzwe cyane ko ari imwe mu ndirimbo z’abanyarwanda zirebwe n’abantu benshi mu gihe gito.

    Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo iyi ndirimbo yageze kuri YouTube rw’uyu muhanzi ariko kugeza ku isaha ya saa kumi z’umugoroba iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 30.

    Ni ibintu bidakunze kubaho ari naho Bruce Melodie yahereye avuga ko yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda n’abandi bakunzi ba muzika bari hirya no hino ku Isi bayakiriye neza.

    Mu kiganiro na UKWEZI yagize ati 'Nagize umunsi muremure uyu munsi ariko nk’abantu bagiye bampamagara bambwiye ko bayishimiye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga abantu bagiye bagaragaza ko bayikunze kandi nanjye byanshimishije.'

    Uyu muhanzi yakomeje asaba abanyarwanda kuyumva neza bakumva ubutumwa burimo ari nabwo yashatse gutanga aho kugira ngo bisobanurire ibidahuye.

    Ati 'Icya mbere ni uko bamfasha bakayumva neza uko nayiririmbye, atari bya bindi umuntu aririmba ibintu bakumva ibindi. Ikindi bakomeze kunshyigikira kuko ibintu tuba twabikoze twitanze byatuvunye rero bajye nibura batwereka ko badushyigikiye.'

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buvuga ku mugabo watandukanye n’umugore we witwa Angelina bitewe n’ubukene, ari naho uyu musore aririmbamo imijyi itandukanye irimo Bujumbura, Abu Dhabi n’ahandi avuga ko amenye ko umugore ariho ari yajya kuhamushaka.

    Nyuma Bruce Melodie uba wishyize mu cyimbo cy’umugabo w’umukene aza gukira ndetse akaba icyamamare ku buryo ajya kuririmba ahantu wa mugore ahari agahita amukurikira.

    Icyongereza uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo cyatangaje benshi. Ni icyongereza agenda aririmba neza neza kikamera nk’ikinyarwanda.

    Gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bakiriye kimwe iki cyongereza bamwe bamukwenye abandi baramushimira kuba yaririmbye mu ndirimbo z’amahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-Bruce-Melodie-yaririmbyemo-icyongereza-cyatangaje-benshi-ikomeje-guca-agahigo

  • Uganda et Burundi complices dans la destabilisation échouée du Rwanda:les ex-combattants avouent #rwanda #RwOT

    Ils ont été capturés l’an dernier 2019, dans les premiers mois. L’opération Sokola2 a frappé dur ces camps d’entraînement, tuant les uns et capturant d’autres qu’elle a aussitôt extradé à la justice rwandaise.
    Ce jeudi 19 novembre, le tribunal a entendu la plaidoirie du dernier groupe de ces anciens combattants. Il est dit que le tribunal écoutera le réquisitoire du Ministère Public en dates du 7 et 8 décembre prochain. C’est ce jour-là où le Procureur proposera des peines à l’endroit des accusés.

    Le groupe de 31 combattants en cours de procès
    Actuellement un groupe de 31 ex-combattants du P5 subit le procès. Ils sont accusés de complicité avec un gouvernement étranger en vue de déstabiliser le Rwanda. De ce groupe, 25 combattants avec le Major à la retraite Habib Mudathiru en tête de liste, ont été arrêtés en RDC. Ils ont été extradés de la RDC vers la justice rwandaise le 18 juin 2019.

    Témoignages versés à la cour : Comment Mudathiru rejoint-il le P5 ?
    Habib Mudathiru, major à la retraite des RDF en 2013, est présenté comme un parfait instructeur militaire. Il fait un voyage en Uganda pour des raisons familiales à sa retraite. Il y rencontre le Major Robert Higiro des RNC qui est chargé de lui donner un message de la part du Général dissident rwandais Faustin Kayumba Nyamwasa. Le message lui faisait prendre connaissance de l’existence de RNC qui avait un projet de fonder son aile armée. Il l’invitait à rejoindre les autres démobilisés des RDF.

    Sur conseils de Higiro, il se constitue réfugié et a des documents pour réfugié et, en compagnie du Capt Charles Sibo, il est transporté dans le camp de réfugiés d’Arua. Arrivés là, le plan du voyage et de monter le camp d’entraînement de Mulenge est peaufiné.

    En complicité et soutien du CMI/Chieftancy of Uganda military Intelligence, ils fuient Arua pour Mbarara puis Kikagati, frontière tanzanienne, le Burundi.

    Reçus par Col. Ignace Sibomana, DG Renseignements militaires
    Le Groupe Mudathiru est reçu par le colonel Ignace Sibomana (Renseignements militaires burundais) et le major Bertin du Service de contre espionnage et logé à l’Hotel Transit de Bujumbura. Là, les deux compères vont entrer en communication par Skype avec leur Chef le général Kayumba Nyamwasa depuis l’Afrique du Sud.

    Un briefing important
    Le Commandant en chef leur dit qu’il va être fourni des armes et munitions ; que le Burundi va être une arrière base logistique et un couloir sûr où passeront les recrues pour les rejoindre dans les hautes montagnes inaccessibles de Minembwe.
    Des armes et munitions leur seront donnés : 13 Kalashnikov SMGs, 3 LMGs, 1 MMG et quatre cartons de cartouches SMGs et une chaîne de cartouches MMG.

    Des ordres pour lever le camp à la va vite
    Le Major Mudathiru, Commandante du Camp d’entrainement reçoit ordre de son Commandant en chef Kayumba Nyamwasa de cesser les activités d’entraînement du Camp de Bijabo, Mulenge pour le relocaliser au Nord Kivu vers la frontière ugandaise. Raison donnée : aide ugandaise abondante facile mieux que la burundaise et facilités d’accès des recrues.

    Le Ministère public informe la cour que ce projet de délocalisation du camp a bénéficié d’une somme de 12.000 $ transférée et récupérée à Bujumbura sur Western Union par Ben Rutabana.

    Le 19 avril 2019, la délocalisation commence. Arrivés au niveau de Masisi, la colonne tombe dans une série d’embuscades des FARDC : des morts, des blessés et des capturés remis à la Monusco.

    Des témoignages des recrues
    Parmi les recruteurs, il y a un déserteur des RDF/Armée rwandaise, Soldat Jean Bosco Ruhinda. Celui-ci il est toujours au large dans les forêts de Masisi.
    D’autres déserteurs des RDF qui ont rejoint le P5 ont été capturés et transférés à la justice rwandaise. Il s’agit de Soldat Muhire Dieudonné, Caporal Kayiranga Viateur, Caporal Dusabimana Jean Bosco, Soldat Igitego Champagnat ainsi que les civils Muhire Pacifique et Nzafashwanimana Richard.

    Des charges qui pèsent contre eux
    Ils sont accusés de crimes de désertion, de complicité dans la déstabilisation du régime en place au pays ou de tentative de le déposer par les armes, constitution d’un groupe terroriste et de sensibilisation aux tiers d’en faire partie, de participation aux activités d’une association de terroristes.

    Sdt Dieudonné Muhire est poursuivi pour ses activités de sensibilisation et de recrutement d’autres militaires dans les groupes terroristes. Il est considéré comme leader de son groupe. Avant sa désertion, il était attaché au Camp Mukamira(Nord du Rwanda) en District Nyabihu.

    Mobiles de désertion
    Il est rapporté qu’en 2017, il aurait volé un chèque d’Unguka Bank d’une valeur de 1.9 millions de francs inscrit au nom de son camarade Slt Jean Bunani. Il aurait donné rendez-vous de Musanze à un certain Cyrille Ndizeye pour toucher le chèque et partager le butin.

    Il a, par la suite, déserté l’armée pour prendre le chemin de l’Uganda où il a rejoint le groupe armé anti rwandais, le FLN/Forces de Libération Nationale. Mission lui est donné de sensibiliser et recruter ses anciens camarades des RDF. Sa démarche est de salir les RDF, dit le Ministère Public.

    Il aurait réussi la mission car il a pu gagner à sa cause le caporal Viateur Kayiranga et Slt Champagnat Igitego qui, en ce moment-là, étaient en mission de maintien de la Paix à Juba, au Soudan du Sud. Eux aussi ont été capturés et comparaissent devant la cour.

    Une propagande alléchante pour rejoindre le P5
    Sa propagande était alléchante. Il promettait à ses recrues qu’ils allaient percevoir un package de 5.000 dollars à donner à leurs familles avant de s’engager dans le FLN. Mais lui aussi, en retour, une fois sa mission accomplie, il lui a été promu qu’il allait être promu Lieutenant au sein des FLN.

    Dans sa communication avec Cpl Jean Bosco Dusabimana, il lui demande d’être prêt et d’amener éventuellement d’autres militaires, aussi nombreux que possible.
    Dans la communication interceptée, le recruteur demande à cpl Dusabimana de lui préciser la localisation des divers campements militaires dans les Districts Rusizi, Karongi et autres déploiements dans la proximité des Usines à thé. Le Ministère Public tire une conclusion comme quoi, le recruteur voulait être sûr des cibles à attaquer.

    Cette communication qui a été postée dans un Youtube a permis à l’Auditorat militaire d’arrêter Cpl Dusabimana le 6 mars 2019.
    Cpl Dusabimana arrêté a continué à entre en communication avec Slt Muhire le priant de venir l’aider à traverser la frontière congolaise. Celui-ci a demandé les services d’un certain Pacifique Muhire, un taxi motocycliste opérant en Uganda. Ce dernier est aussi arrêté et comparaît. Leur plan de faciliter l’évasion de Dusabimana n’a pas réussi car ils ont tous été arrêtés.

    A l’actif de Slt Muhire, il ya aussi le recrutement de Slt Ndagijimana Dan et Cpl Mudatenguha Phocas qui ne sont pas encore arrêtés.

    A la question de Slt Igitego Champagnat et sa relation avec Muhire, ils se sont connus sur Facebook par l’entremise de Cpl Kayiranga Viateur au moment où ils étaient en mission de maintien de la paix à Juba.

    Pte Muhire aurait facilité un contact entre Champagnat et un taximotocycliste Nzafashwanimana Richard opérant dans la région de Burera. Celui-ci devait faciliter sa désertion pour l’Uganda.

    D’autres militaires déserteurs dont Nshimiyimana Dan, Mudatenguha Phocas ont recouru aux services de ce taxi motocycliste pour traverser la frontière ugandaise. Ce dernier aurait facilité la traversée de la frontière ugandaise de la famille de Slt Muhire et des familles des deux autres militaires.

    Certains pays voisins pointés du doigt
    Dans son réquisitoire, le Ministère Public a montré comment les instances militaires ugandaises ont apporté un grand soutien aux accusés en leur fournissant des documents de voyage. Un certain major Johnson est cité dans sa facilitation au transport du Maj. Mudathiru et Capt Sibo pour se cacher dans le camp de réfugié d’Arua.

    Le soutien des services militaires ugandais est également prouvé par la citation à comparaître de trois Ugandais Lubwana Suleiman, Katwere Joseph et Desideriyo Fred.

    Le Gouvernement burundais est également cité pour le rôle proéminent joué par le DG des Services de Renseignement militaires burundais dans l’hébergement et provision d’armes et munitions aux chefs formateurs de P5 et la facilitation du couloir des recrues qui rejoignaient les camps d’entrainement P5 de Mulenge en RDC.
    img26976|center>
    Parmi les 25 ex-combattants capturés qui comparaissent devant le juge, il y en a quatre burundais Ndirahira Jean de Dieu, Nsengiyumva Janvier, Minani Jean et Nsabimana Jean Marie Vianney.

    Le rôle du Burundi dans cette conspiration est avérée surtout que des 25 sujets de justice, 14 disent avoir rejoint le P5 à partir du Burundi et seulement 8 venus d’Uganda, 2 du Kenya et un seul du Malawi.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Uganda-et-Burundi-complices-dans-la-destabilisation-echouee-du-Rwanda-les-ex.html

  • Ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byatashywe mu Ntara bizoroshya serivisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw
    Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga i Huye

    Buri kigo gifite aho gusuzumira habiri hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi, kandi ngo guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo, abifuza serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bashobora gutangira kugana ibyo bigo.

    Mu muhango wo gufungura ikigo cy’i Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko icyo kigo ari igisubizo ku kibazo abanyehuye bafite ibinyabiziga bari baragaragarije Perezida w’u Rwanda.

    Yagize ati “Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, abaturage bagaragarije Perezida wa Repubulika ikibazo cyo kujya muri ‘controle technique’ i Kigali, none uyu munsi birakemutse. Iki gikorwa kirasanga ibindi bikorwa remezo byo kuzamura Huye nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye Abanyehuye kuzaba aba mbere mu kwifashisha iki kigo, agira ati “Byaba bibabaje habonetse ibinyabiziga bitasuzumishijwe i Huye kandi baregerejwe serivise.”

    Naho Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari waje gufungura iki kigo, yavuze ko gusuzumisha ibinyabiziga biteganywa n’itegeko, bityo abantu bose bakaba bagomba kubyitabira.

    Polisi y’u Rwanda yujuje ibindi bigo bibiri byo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, kimwe i Musanze, ikindi i Rwamagana.

    Byose hamwe byatwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko icy’i Huye cyonyine cyatwaye miliyari 1,5.

    Mu gihe ibi bigo uko ari bitatu buri kimwe gishobora gusuzuma imodoka 200 ku munsi. Icya Kigali bije kunganira cyo, gishobora gusuzuma imodoka 500 ku munsi.

    Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere
    Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ibigo-bisuzuma-ubuziranenge-bw-ibinyabiziga-byatashywe-mu-Ntara-bizoroshya-serivisi

  • Ese kuba umukristo ukuze bisobanuye iki? #rwanda #RwOT

    Nkiri umwana muto, navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto, nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana (1Abakorinto 13:11).

    Nkiri muto, nakundaga imitsima (gâteaux) cyane ku buryo ntashoboraga kumva impamvu mama yampatiraga kumira cyangwa kurya imboga, amafi, cyangwa ibindi bintu bitaryoshye cyane kuruta iyo mitsima cyangwa ibindi biryohera. Nahise rero ndahira ntashidikanya ko mugihe nzaba umubyeyi (mama) nzashyiraho gahunda y’imirire ariko nkibanda ku tuntu turyohera cyane. Ni byo koko, uyu munsi ndamwenyura iyo nibutse iyo mitekerereze yanjye. Maze gukura, nasobanukiwe byihuse ko hakenewe indyo itandukanye kandi yuzuye kuko ari ingenzi ku buzima bwiza.

    Mu buryo nk’ubwo, mu bigendanye n’umwuka, twahamagariwe gukura, kwiga no kuba ibiremwa bikuze. Mubyukuri, Bibiliya iduhamagarira kumera nk’abana bato badafite ubugome, buzuye kwizera Imana, nta gusubiza ibitekerezo inyuma cyangwa impungenge, twera, twicisha bugufi, kugira ngo twakire ubwami bw’Imana. Nubwo bimeze bityo ariko, mu bijyanye n’urubanza, ubumenyi, gutekereza no gusobanukirwa, twahamagariwe kuba abantu bakuze kandi bashoboye. (1 Abakorinto 14.20).

    Duhora duhangayikishijwe no kubona umwana udatera imbere ku mubiri, mu bwenge, cyangwa mu marangamutima. None se kuki twabona ko ari ibisanzwe gukomeza gutekereza, kuvuga nk’abana ntitwibaze kuri uko kugwingira ? Luka 2.52 Hatwigisha hati “Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.

    Twahamagariwe gukura, kwiga no kuba ibiremwa bikuze

    Ese kuba mukuru mu buryo bw’umwuka bisobanuye iki? Dore ibipimo wagenderaho

    Muhe ibyiza Imana, muyigire iya mbere

    Mwere imbuto z’umwuka:urukundo, amahoro, umunezero, kwihangana, ineza, ubudahemuka, ubugwaneza no kwirinda.

    Kwitoza kubabarira buri munsi

    Mushyire gushaka kw’Imana hejuru y’ukwanyu

    Mubambe kamere z’umubiri no kwifuza kwawo maze mwemerere Umwuka abayobore.

    Murebe bagenzi banyu nk’ababaruta

    Mukunde kandi mufashe abantu

    Muhindure abantu abigishwa ba Kristo

    Ntimwemerere ibyiyumviro byanyu kubayobora, ahubwo mwizere ijambo ry’Imana n’amasezerano yayo.

    Ba umuhungu cyangwa umukobwa uzi neza umwanya we muri Kristo

     Injira mu munezero wo kwizera kandi ntiwirwanirire.

    Umwana ufite ubuzima bwiza kandi witaweho neza n’ababyeyi be azakura neza. Nta kintu kidashoboka cyangwa kigoye niba wifuza gukora ubushake bw’Imana, kwita ku gusenga, kugaburirwa Ijambo ry’Imana, kwinjira mu itorero ryaho. ADN y’Imana iri muri wowe!

    Isengesho ry’uyu munsi

    Nyagasani, ndakura kuko wampumekeye ubuzima kandi wampaye ibikenewe byose kugira ngo mbe umugore cyangwa umugabo ushoboye. Reka gukura kwanjye kugaragare. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-kuba-umukristo-ukuze-bisobanuye-iki.html

  • COVID-19: 50 recoveries, 29 new cases #rwanda #RwOT

    A statement from the ministry on Wednesday said the new cases were found in Kigali: 3, Musanze:19, Nyanza: 11, Rubavu: 4.

    Since the COVID-19 outbreak in Rwanda, 5543confirmed cases were found out of 596,686 sample tests taken. Of these, 5137 have recovered, 389 are active cases while 46 people have succumbed to the pandemic.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    19.11.20 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali:3, Bugesera:10, Musanze:1, Nyanza:11, Rubavu:4 pic.twitter.com/WopzeceTDg

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 19, 2020

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-50-recoveries-29-new-cases