Author: webrwanda

  • Rutsiro: Polisi yafashe abakekwaho gukubita no kwiba moteri y’abarobyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri tsinda rigizwe na Hakizimana Laurien w’imyaka 27, Nsanzimana Amani bakunze kwita Mandwa w’imyaka 19, Habanabakize Bebe w’imyaka 30, na Muhimana Claude uzwi ku izina rya Sunny w’imyaka 30.

    Aba uko ari bane biyongeraho umumotari witwa Manishimwe Frodouard bakunze kwita Junior w’imyaka 30, uyu yahise atorokana moteri bari bamaze kwambura abarobyi.

    Yayitwaye akoresheje moto ifite icyapa kiyiranga RF 385B ajyana na Habanabakize bakaba barimo gushakishwa. Aba bose bavuka mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, avuga ko aba basore bagiye mu kiyaga cya Kivu mu ruhande ruherereye n’ubundi muri uwo murenge wa Kivumu aho Sibomana Yusufu na Nsengimana Claude w’imyaka 27 barimo baroba, barabarwanya, bakomeretsa uwitwa Nsengimana baniba moteri y’ubwato bwa Sibomana Yusufu yo mu bwoko bwa Parasun 15 HP.

    Yagize ati “Muri ayo masaha ya saa yine z’ijoro ni bwo twatabajwe n’abo barobyi duhita tugerayo byihuse kuko bari bamenye bamwe muri abo bagizi ba nabi kandi bazi n’aho batuye, twahise dutangira kubashakisha maze tubafatira mu ngo zabo basubiye kuryama”.

    ACP Mwesigye avuga ko hari urubyiruko rw’insoresore rwo mu Murenge wa Kivumu rusanzwe rukora bene ibyo byaha byo kwiba abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu barangiza bagahita bahunga.

    Yagize ati “Si ubwa mbere bibye cyangwa bagakubita abarobyi bakorera muri iki kiyaga kuko baranambuka bakajya no ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo na ho bakabikora, bamara kwiba bagahita bahungira muri Kongo cyane ko bahafite imiryango.

    Mu minsi yashize hari abandi bafashe umurobyi baramutema ariko ntiyapfa bamwambura ibyo yari afite byose bahita bacikira muri iyo miryango yabo n’ubu ntibaragaruka”.

    Umuyobozi w’iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi akomeza avuga ko abakora biriya byaha baba bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.

    Abafashwe muri iri joro bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu aho barimo gukorwaho iperereza.

    ACP Mwesigye yibukije abakora ibyaha cyane nk’ibi bibera mu mazi kubicikaho kuko amaherezo bazafatwa babihanirwe. Yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko akenshi abafatirwa muri ibyo byaha usanga ari urubyiruko.

    Yagize ati “Ikibabaje ni uko abenshi mu bakora ibi byaha ari urubyiruko rufite imbaraga zo gukora bakiteza imbere. Tuributsa buri wese ugifite umugambi mubisha nk’uyu kuba yabicikaho kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera”.

    ACP Mwesigye yashimiye aba barobyi batangiye amakuru ku gihe, asaba n’abandi baturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ikibazo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rutsiro-polisi-yafashe-abakekwaho-gukubita-no-kwiba-moteri-y-abarobyi

  • Abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri mu ihurizo ku gihe bazishyurirwa ngo bahimuke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana
    Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana

    Aba ngo kuba bamaze icyo gihe cyose batemererwa kugira icyo bahakorera, byabagizeho ingaruka z’uko hari abatuye mu nzu zamaze gusaza, babura uko bazisana, hakaba n’ababuze uko bubaka amazu mashya kuko badashobora kubihererwa uburenganzira.

    Ababwiye Kigali Today ibi batifuje ko amazina yabo atangazwa, barimo uwagize ati “Igihe gishize ni kinini twumva ngo ababishinzwe bari hafi kuza kutubarira imitungo yacu batwimure babone kwagura iki kibuga cy’indege. Byadindije gahunda zacu nyinshi, bidusubiza inyuma. Nk’ubu nta muntu wemerewe kubaka inzu aha hantu cyangwa ngo avugurure iyenda kumugwaho. Urareba ukuntu ntuye ahantu hanini, nubatse igice kimwe nsiga ikindi nzi ko nzashyiramo amazu akodeshwa, none ntibyashobotse kuko batabyemera ko nubaka, iki kibanza kingana gutya cyamfpiriye ubusa; ubu se iyo kiba cyubatswemo simba ngira amafaranga mbona buri kwezi nkabasha kwikenura!”

    Hari undi wagize ati “Hano ni ho nashakiye, mpamaze imyaka isaga 50 kuko ndi gukabakaba mu myaka irenga 70. Mu gihe gishize nasuganyije udufaranga two gusana iyi nzu mureba yenda kumpirimaho, ngize ngo ndabikoza ubuyobozi banyamaganira kure ngo ntibyemewe kuko hari gahunda yo kwagura iki kibuga. Ubu gutura muri iyi nzu ni amaburakindi no kuba ntabona ahandi nerekeza. Turasaba ubuyobozi kudukura mu rungabangabo, kuko ubu ntituzi niba bazaduha ingurane, ntituzi niba bazatwishyura amafaranga cyangwa niba bazavuga bati ngaho nimwubake ubutaka bwanyu. Turi kubihomberamo, Leta ikwiye kugira icyo ikora igafata icyemezo”.

    Uretse abahatuye, hari abahafite ubutaka butubatsweho bifuje kubugurisha ariko babura ababugura kuko nta gikorwa cy’ubwubatsi bashobora kwemererwa gukoreramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yizeza abaturage ko mu ntarangiro z’umwaka utaha wa 2021 hazabaho gahunda irambuye yo gusobanurira abafite ibikorwa hafi y’iki kibuga cy’indege, bakamenyeshwa ibiteganyijwe kugira ngo iki kibuga cyagurwe n’icyo buri muturage asabwa.

    Yagize ati “Buri Munyarwanda wese ufite umutungo we iyo agiye kwimurwa ku bw’inyungu rusange araganirizwa, akabarirwa, agahabwa ingurane ku mutungo we. Rero duteganya ko mu ntangiro z’umwaka tugiye kwinjiramo iyo gahunda izakorwa, bakamenyeshwa n’igihe imirimo yo gutunganya icyo kibuga izatangirira kugira ngo n’abo bizasaba ko bimuka bazabone n’uko bitegura”.

    Ikibuga cy
    Ikibuga cy’indege cya Ruhengeri giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze

    Iki kibuga cy’indege kiri muri gahunda yo kuzatunganywa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority). Nikimara gutunganywa kizafasha mu koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’Akarere ka Musanze n’utundi two mu gihugu, nanone ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru bwiyongere.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe yagize ati “Ikibuga cy’indege ubwo kizaba cyagutse birumvikana amadevise akomoka ku bukerarugendo aziyongera kuko n’urujya n’uruza ruzaba rworoshye bityo n’abahasura biyongere; ari ba mukerarugendo bakenera gucumbika mu mahoteli akomeye ari muri aka karere, ari imirimo mishya izavuka, kuko urumva ikibuga nikiba cyagutse hazaba hari inyubako, ni na ko zizaba zikeneye abazikoreramo; bizanahindura n’isura y’Akarere ka Musanze uko yari iteye muri serivisi nyinshi, ubushobozi bwa benshi bwiyongere”.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aba baturiye ikibuga cy’indege mu gihe hagize ugaragaza ikibazo cyo kuba atuye mu nzu bigaragara ko ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, agana ubuyobozi bukagenzura imiterere y’ikibazo cye, akaba yahabwa uburenganzira bwo gusana inzu mu gihe hagitegerejwe icyemezo ntakuka kizafatwa cyo kwimura abahaturiye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturiye-ikibuga-cy-indege-cya-ruhengeri-mu-ihurizo-ku-gihe-bazishyurirwa-ngo-bahimuke

  • Rayon Sports yatangaje imikino itatu ya gicuti ikina muri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere yakinnye ntiwabashije kurangira
    Umukino wa mbere yakinnye ntiwabashije kurangira

    Mu minsi yashize ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma yo gusubukura imyitozo, umukino wayihuje n’ikipe ya Alpha FC ariko uhagarikwa ugeze ku munota wa 70, nyuma yo gusanga uyu mukino warakinwe nta burenganzira iyi kipe yahawe bwo kuwukina.

    Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti
    Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yamaze gutangaza imikino itatu ya gicuti izakina muri iki cyumweru, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 25/11/2020 iza gukina na Bugesera I Bugesera.

    Ni umwanya wo kureba abakinnyi bashya barimo Sunday Jimoh Oni
    Ni umwanya wo kureba abakinnyi bashya barimo Sunday Jimoh Oni

    Ku wa Gatanu tariki 27/11/2020 Rayon Sports izakina na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho ku Cyumweru tariki 29/11/2020 ikazakina na Muhanga kuri Stade ya Muhanga.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatangaje-imikino-itatu-ya-gicuti-ikina-muri-iki-cyumweru

  • AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 yerekeza Gaborone muri Botswana(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, AS Kigali yahagurutse mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho yerekeje muri Botswana gukina na Orapa United umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

    Ku isaha ya saa 0145′, umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20 batarimo Bishira Latif na Ndekwe Felix bafite ibibazo by’imvune.

    Nyuma yo guhaguruka bakaba banyuze Addis Ababa muri Ethiopia aho bahageze saa 6h n’indi minota zo kuri uyu wa kabiri, saa 7h50 bakaba bahise bafata indege berekeza muri Gaborone muri Botswana aho biteganyijwe ko bari bugere saa 14h45′.

    Umukino wa AS Kigali na Orapa United uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2020.

    AS Kigali n’ubundi umwaka ushize niyo yari yahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa aho yakuyemo KMC yo muri Tanzania ariko iza gusezererwa na Proline yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

    Abakinnyi 20 umutoza yajyanye

    Abanyezamu: Ndayishimiye Eric 'Bakame’ na Bate Shamiru

    Ba myugariro: Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan. Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan

    Abakina hagati: Ntamuhanga Tumaine Tity, Kayitaba Jean Bosco, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Biramahire Abeddy, Kwizera Pierrot

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Orotomal Alex, Shabani Hussein na Abubakar Lawal

    Rutahizamu Biramahire Abeddy

    Umunyezamu Bakame nta gihindutse ni we uzabanza mu izamu

    Myugariro Rusheshangoga Michel asohoka mu modoka

    Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino

    Agafoto mbere y’urugendo kari sawa cyane

    Abakinnyi ba AS Kigali mu kibuga cy’indege

    Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis na Mukangoboka Christine wagiye uhagarariye FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yahagurukanye-abakinnyi-20-yerekeza-gaborone-muri-botswana-amafoto

  • USA: Trump yemeye ko guhererekanya ubutegetsi na Biden bigomba gutangira #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Joe Biden ryakiriye neza itangira ry'igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi, mu gihe uyu mudemokarate watorewe kuba perezida w'Amerika yitegura kurahira ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa mbere 2021.

    Mu itangazo uruhande rwa Biden rwasohoye, rwagize ruti:

    'Icyemezo cy'uyu munsi [ejo ku wa mbere] ni intambwe icyenewe yo gutangira guhangana n'ibibazo byugarije igihugu cyacu, birimo no guhagarika icyorezo no gusubiza ubukungu bwacu ku murongo'.

    'Iki cyemezo cya nyuma ni igikorwa ntakuka cy'ubutegetsi cyo gutangiza ku mugaragaro ihererekanya ry'ubutegetsi mu nzego za leta'.

    Mbere yaho ejo ku wa mbere, Bwana Biden yatangaje itsinda ry'abagize ububanyi n'amahanga ndetse n'umutekano w'igihugu, ririmo abo bahoze bakorana mu myaka yamaze mu butegetsi bwa Obama.

    Azashyiraho Antony Blinken nk'umunyamabanga wa leta y'Amerika ndetse na John Kerry nk'intumwa y'Amerika ishinzwe ibijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ni mu gihe Janet Yellen ahabwa amahirwe menshi yo kugirwa umugore wa mbere ubaye umunyamabanga ushinzwe imari w'Amerika.

    Trump yavuze iki?

    Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko ikigo General Services Administration (GSA), gishinzwe gutegura ihererekanya ry'ubutegetsi, cyamenyesheje uruhande rwa Biden ko kigiye kubitangira.

    Emily Murphy ukuriye icyo kigo, yavuze ko agiye gusohora miliyoni 6,3 akayaha perezida watowe ngo yitegure imirimo mishya.

    Bwana Trump yasezeranyije gukomeza 'urugamba rwa nyarwo', agira ati:

    'Ariko, ku neza y'Igihugu cyacu, nsabye Emily n'itsinda rye gukora ikigomba gukorwa kijyanye n'ibyibanze, ndetse nabwiye itsinda ryanjye naryo kubigenza gutyo'.

    Nk'uko tubikesha BBC,Bwana Trump yavuze ko ikirego cye mu mategeko kijyanye n'ibyavuye mu matora 'gikomeje mu buryo bukmeye'.

    Yashimiye Madamu Murphy kubera 'ubwitange' bwe mu kazi, n'ubwo ngo yagiye yibasirwa.

    Madamu Murphy, washyizweho na Trump, yavuze ko 'ibyabaye vuba aha birimo ibibazo mu mategeko no kwemeza ibyavuye mu matora' ari byo byari byatumye aba aretse gutangiza ihererekanya ry'ubutegetsi.

    Yavuze ko nta kitutu yokejwe n'ibiro bya perezida bya White House ngo afate icyo cyemezo.

    Mu ibaruwa Madamu Murphy yoherereje Bwana Biden, yagize ati: 'Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, nta mabwiriza n'amwe nahawe yo gutinza umuhate wanjye'.

    Ati: 'Ariko, nakiriye ubutumwa buntera ubwoba ku mbuga za internet, kuri telefone, no ku iposita bushyira mu kaga umutekano wanjye, uw'umuryango wanjye, abakozi banjye, ndetse n'imbwa zanjye, mu kumpatira gufata icyemezo imburagihe'.

    'Imbere y'ibikangisho bibarirwa mu bihumbi, nakomeje guharanira gukurikiza amategeko'.

    Madamu Murphy yavuze ko yanenzwe n'impande zitandukanye muri politike kubera ko yananiwe gutangiza ihererekanya ry'ubutegetsi kare kurushaho, igikorwa ubundi gisanzwe kibaho hagati y'ibyavuye mu matora n'irahira rya perezida mushya.

    Madamu Murphy ntiyubahirije igihe ntarengwa cyo ku wa mbere yari yahawe n'abademokarate bo mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire abagize inteko icyatumye atinza icyo gikorwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/usa-trump-yemeye-ko-guhererekanya-ubutegetsi-na-biden-bigomba-gutangira/

  • U.S. Army Europe and Africa Commands consolidate #rwanda #RwOT

    U.S. Africa Command Public Affairs 
    United States Africa Command 
    Stuttgart, Germany 
    November 23, 2020

    The consolidation of these two Army service component commands under one four-star commander will play a vital role in supporting missions across two interconnected theaters of operation.

    On Friday, the U.S. Army announced the consolidation of U.S. Army Europe and U.S. Army Africa into a new command, U.S. Army Europe and Africa (USAREURAF).

    This new command will be the Army service component command for both U.S. Africa Command and U.S. European Command. Recently promoted Gen. Christopher G. Cavoli will be the commander of USAREUR-AF. 

    'U.S. Africa Command welcomes the news that the U.S. Army has consolidated U.S. Army Africa and U.S. Army Europe into a single 4-star led command while still retaining a General Officer-led deployable headquarters that will wake up every day focusing on Africa,' said U.S. Army Gen. Stephen Townsend, commander of U.S. Africa Command. 'This dual-hatted component model is consistent with our other service components supporting U.S. Africa Command and U.S. European Command and is a proven model for success.'

    Under this structure, U.S. Army Africa/Southern European Task Force is re-designated as the U.S. Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF) and its two-star commanding general, U.S. Army Maj. Gen. Andrew Rohling, will also serve as USAREUR-AF's deputy commanding general for Africa. 

    The consolidation of these two Army service component commands under one four-star commander will play a vital role in supporting missions across two interconnected theaters of operation.

    'The organizational change enables U.S. Africa Command's ability to leverage unique and versatile joint force capabilities and address mutual security interests in Africa. While the structure of our Army component has changed, this is another step in our continued commitment to working with African partners on shared security interests,' said Townsend.

    This consolidation also allows the headquarters to focus on strategic-level tasks, while the recently re-activated V Corps and re-designated SETAF-AF will focus on readiness and interoperability with allies and partners at the operational and tactical levels.   

    SETAF-AF, based in Vicenza, Italy, is responsible for all Army operations and assets in Africa and Italy and will maintain direct coordination with U.S. Africa Command. With a rotational forward headquarters in Poznan, Poland, V Corps will be integral to the planning and synchronization of operations in Europe.

    All units assigned to U.S. Army Africa will be reassigned to USAREUR-AF.

    35

    The post U.S. Army Europe and Africa Commands consolidate appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/24/u-s-army-europe-and-africa-commands-consolidate/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-s-army-europe-and-africa-commands-consolidate

  • AS Kigali yerekeje Botswana aho izakinira ku Cyumweru (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma Saa munani z’igicuku, ni bwo abakinnyi 20 b’ikipe ya AS Kigali bafashe urugendo rwerekeza muri Botswana, aho babanje guhagarara I Addis-Abeba muri Ethiopia, bakaza kugera i Gaborone muri Botswana I Saa munani na mirongo ine n’itanu (14h45).

    Ikipe ya AS Kigali n’ubwo yahagurutse uyu munsi, ifite umukino ku Cyumweru tariki 29/11/2020 na Orapa United, umukino w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Confederation Cup.

    Urutonde rw’abakinnyi AS Kigaki yajyanye muri Botswana

    Abanyezamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bate Shamiru,
    Abakina inyuma: Bayisenge Emery, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan

    Abakina hagati: Ntamuhanga Tumaine Tity, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Kwizera Pierrot

    Abakina imbere: Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Kayitaba Jean Bosco, Orotomal Alex, Shabani Hussein, Biramahire Abeddy na Abubakar Lawal.

    Abandi bajyanye n’ikipe:

    Nshimiyimana Eric (Umutoza mukuru), Mutarambirwa Djabil (Umutoza wungirije), Hategekimana Corneille (Umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Hakizimpfura Ayoubu (ushinzwe ibikoresho), Rugumaho Arsène (umuganga), Nsabimana Jean de Dieu (Umuganga).

    Mukangoboka Christine (uhagarariye FERWAFA), Gasana Francis (Umunyamabanga Mukuru), Bayingana Innocent (Team Manager), Karemera Fabrice (ushinzwe umutekano w’ikipe), Umurerwa Delphin (umufotozi), Bayingana David (Umunyamakuru) na Kwizigira Jean Claude (Umunyamakuru).

    Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe

    Bageze Addis Abeba muri Ethiopia

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yerekeje-botswana-aho-izakinira-ku-cyumweru-amafoto

  • Ntibisanzwe! Ndayisenga Emile wafashwe ari kubaga imbwa ngo ayirye yahanwe by'intangarugero #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, Urukiko rwa Kayanza ruherereye mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, rwahannye bikomeye Ndayisenga Emile wafashwe ari kubaga imbwa ngo ayirye.

    Muri ibyo bihano Ndayisenga yahanishijwe harimo _ igifungo cy'amezi atatu cyangwa akishyura ihazabu y'amafaranga y'Amarundi 100,000 (akabakaba amafaranga y'u Rwanda 51,000) gisanzwe gihabwa uwatatiye umuco n'imigenzo by'u Burundi.

    Uyu Murundi utuye mu gace ka Gahahe yafashwe ari kubaga imbwa yari yororeye mu rugo, ubwo yiteguraga kuyirya nk'uko na we yabyiyemereye.

    Nk'uko igitangazamakuru Jimbere Magazine dukesha iyi nkuru cyabitangaje cyavuze ko Ndayisenga yasabye urukiko ko rwamurekura, akajya gushakisha ihazabu yaciwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/ntibisanzwe-ndayisenga-emile-wafashwe-ari-kubaga-imbwa-ngo-ayirye-yahanwe-byintangarugero/

  • Victorious Team Rwanda Back Home But Quarantined #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    With five trophies and cash prizes, Team Rwanda has arrived in the country but will have to wait under quarantine before they are released. They have to undergo testing for covid-19 and wait for their status results.

    For any arrivals, they have to adhere to government guidelines on prevention of Covid-19 pandemic.

    In Cameroon where the athletes have been for the Grand Prix Chantal Biya International cycling competition, the West African country has registered a total of 22,583 cases of Covid-19, 435 deaths and 22,177 recovered.

    Team Rwanda was part of ten national teams taking part in the 5-day cycling race which they won.

    0Shares
    0

    The post Victorious Team Rwanda Back Home But Quarantined appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/victorious-team-rwanda-back-home-but-quarantined/

  • Uganda: Bamwe mu bayobozi b'imiryango itegamiye kuri Leta y'abanyamahanga batangiye kwirukanwa igitaraganya #rwanda #RwOT

    Byibuze abayobozi b'imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi muri Uganda, bashinjwa gushyigikira imigambi yo guhindura ubutegetsi buriho ya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, baherutse guhambirizwa utwabo birukanwa muri iki gihugu.

    Abandi bayobozi b'imiryango itegamiye kuri leta y'Abanyaburayi bari bamaze igihe batanga amasomo y'uburere mboneragihugu inategurira amashyaka ya politiki amatora yo mu mwaka utaha nabo babujijwe kongera kwinjira ku butaka bwa Uganda.

    Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko yamenye ko umuntu wa mbere wirukanwe ari uwitwa Simon Osborn wakuwe aho yari acumbitse mu gace ka Nakasero, muri Kampala, agafungwa akanya gato mbere yo gupakirwa indege agasubizwa iwabo.

    Bivugwa ko Osborn yari amaze imyaka 7 akorera muri Uganda nk'umuyobozi w'umuryango NDI (National Democratic Institute) ufite icyicaro muri Amerika ukora ibijyanye no kwimakaza demokarasi hirya no hino ku Isi. NDI akaba ari umuryango ukorana bya hafi n'ishyaka ry'Abademokarate.

    Ukuriye intumwa z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (E.U.) muri Uganda, Attilio Pacifici, mu itangazo rigufi ryashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu, yemeje ko Osborn yari arimo arakorera E.U. ubwo yafatwaga agasubizwa iwabo.

    Simon Osborn

    Yavuze ko muri Kanama Osborn yahawe akazi n'intumwa za E.U y'igihe gito yo kuwufasha mu bijyanye na tekiniki hagamijwe kujya inama ku mishinga yari igamije gukomeza inzira y'amatora muri Uganda.

    Ku ruhande rwa Leta ya Uganda, Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe ibibazo by'imbere mu gihugu, Jacob Siminyu, yirinze kugira icyo avuga ku iyirukanwa rya Osborn cyangwa abandi birukanwe muri Uganda.

    Ati: 'Nta kijyanye no kwirukanwa nzi. Icya kabiri, ndi muri konji, kubw'ibyo sindi mu mwanya wo kugira icyo mvuga.'

    Pacifici ariko we avuga ko guverinoma itigeze itanga ibisobanuro ku mpamvu Osborn yirukanwe.

    Ni mu gihe amakuru akomeza agera kuri Daily Monitor avuga ko Umunyakenya, Isaack Othieno, wari umuyobozi w'agateganyo w'umuryango IFES (International Foundation for Electoral Systems) nawo ufite icyicaro muri Amerika ukora ibijyanye no guteza imbere demokarasi, nawe yirukanwe ku mpamvu zidasobanutse.

    Uyu we ngo yakuwe kuri Sheraton Kampala Hotel, aho yabaga by'igihe gito, yinjizwa mu modoka y'igipolisi iramujyana iruhukira ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya asubizwa iwabo.

    Usibye abo, Madamu Lara Petrivevic, Umuyobozi w'umuryango (IRI), umuryango udaharanira inyungu w'Abanyamerika uhuzwa n'ishyaka ry'Abarepubulikani, bivugwa ko yavuye muri Uganda yerekeza muri Wales kubyara, ariko nyuma akamenyeshwa ko atemerewe kugaruka muri Uganda.

    Isano na Bobi Wine

    Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko guverinoma yafashe icyemezo cyo kwirukana cyangwa gukumira abantu bavuzwe n'abandi tutavuze, kubera kwizera ko bari bari guha ubufasha umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), umwe mu bazaba bahanganye na Museveni mu matora yo mu mwaka utaha.

    Bivugwa ko ku itariki 13 Ukwakira, hari igikorwa Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Mike Pompeo yarimo nk'umushyitsi mukuru ndetse agahabwa igihembo cyo guharanira ubwisanzure cyitiriwe John McCain.

    Iyi nkuru ivuga ko Bobi Wine yaririmbye muri iki gikorwa cyarimo ibikomerezwa byanafashemo ijambo nk'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya IRI, Senateri Dan Sullivan, n'abandi bagize uyu muryango; Senateri Mitt Romney, Senateri Lindsey Graham, Connie Newman na Senateri Rick Scott.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/uganda-bamwe-mu-bayobozi-bimiryango-itegamiye-kuri-leta-yabanyamahanga-batangiye-kwirukanwa-igitaraganya/