Author: webrwanda

  • Menya ‘Gwiza’ ya Banki y’Abaturage ubitsamo ikayagusubiza yongeyeho inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba ni abantu babona ibibatunga bakoresheje amaboko n’ubwenge byabo, cyangwa ababihabwa nk’inkunga yo kubunganira mu mibereho.

    Muri aba bose, abangana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million) bahwanye na 21%, ni bo bonyine bafata ku mafaranga binjiza bakayazigama muri banki bagamije kuzayabikuza nyuma y’igihe hiyongereyeho inyungu.

    Uwitwa Mukashyaka utuye ku Gisozi muri Gasabo avuga ko mu myaka itandatu ishize yabaga mu nzu y’abandi yishyura ubukode buri kwezi, ariko ubu atuye mu nzu yiyubakiye afatanyije n’uwo bashakanye.

    Mukashyaka avuga ko urugo rwabo rwinjizaga amafaranga nk’ibihumbi 400 buri kwezi, baza kwigira inama yo kuzigama 1/2 cy’uwo mushahara, hashize umwaka bajya kuri banki ibereka ya mafaranga yariyongereyeho 8% by’ayo bazigamye buri kwezi.

    Nyuma y’igihe bagiye kubikuza ya mafaranga bagura inzu barayivugurura bayimukiramo, ubu baratuje kuko nta muntu uza kubakomangira abishyuza ay’ubukode buri kwezi.

    Mukashyaka yagize ati “Iyo tutayabika ngo agwire tuba tukiri mu bukode, umushahara w’ukwezi kumwe ntabwo wakubakira inzu, ariko iyo ushyize duke duke kuri konti ‘bloqué’ turagwira, ukatuguramo ibyo ushaka byari byarakunaniye kugura”.

    Kugeza ubu umuntu wese ufite amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) yayaheraho akayabitsa muri Banki y’Abaturage (BPR Atlas Mara) kuri konti yitwa ‘Gwiza Savings Account’.

    Uretse inyungu ya 8% buri mwaka yiyongera ku mafaranga umuntu yagiye abitsa buri kwezi kuri iyo konti, umukiriya yemerewe no kubikuzaho atarenga 30% byayo buri gihembwe.

    Ibyiza biri mu kwizigamira mu gihe kirekire nk’ubu buryo bwo kugira konti ya ‘Gwiza’, ni uko hari abandi bantu baba bakeneye inguzanyo muri banki, bagahabwa kuri aya mafaranga bagenzi babo baba baragiye babitsamo.

    Banki y’Abaturage (BPR Atlas Mara) igira inama abantu ko aho kugira ngo bakoreshe amafaranga maze bazigame asigaye, ahubwo umuntu yabanza kuzigama agakoresha asigaye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/menya-gwiza-ya-banki-y-abaturage-ubitsamo-ikayagusubiza-yongeyeho-inyungu

  • Umuhanzi Muchoma yafashe icyemezo cyo kurega icyamamare Harmonize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize
    Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize

    Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi ashinja Harmonize kuba yarashishuye indirimbo ye yitwa ‘Umutoso’, bigatuma nyuma y’uko indirimbo ye isohotse bimuteza igihombo ndetse abakunzi be bakamubwira ko ashobora kuba ari we washishuye Horminize.

    Yagize ati “Namaze gufata icyemezo cyo kurega uyu muhanzi mu gihe ibyo nandikiye abamushinzwe (management ye) baba batabimpereye ibisobanuro bifatika, tuzamurega kuri youtube cyangwa no mu nkiko kuko yaratwangirije cyane”.

    Umuhanzi Muchoma Mucomani avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ akimara kuyihimba yifuje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo na Harmonize, The Ben n’abandi, akaba yarahise ayoherereza Harmonize n’abandi, ni ho rero uyu muhanzi yahise ayumvira ahita akora iye ku giti cye.

    Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma
    Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma

    Yagize ati “Narayimuhaye ngo tuzakorane ahita afatamo bimwe mu bice byayo akora indirimbo yise ‘Ushamba’, The Ben we yarayikunze yemera ko dukorana ntabwo ari twe twashishuye Hormonize ahubwo ni we wabikoze”.

    Muchoma avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ ubundi iba ivuga umukobwa mwiza uteye neza akaba yarayikoze kugira ngo arate ubwiza bw’umukobwa kandi amare irungu abantu muri ibi bihe isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, cyane ko ari indirimbo nziza kandi ibyinitse neza.

    Muchoma aherutse gusaba imbabazi abakunzi be kuri KT Radio z’uko mu ndirimbo iheruka yise ‘Ni Ikibazo’ yatwitse bibiliya yera agamije kwerekana ko hari abakiristu batwika bibiliya kuko banyuranya n’ibyo ibigisha.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-muchoma-yafashe-icyemezo-cyo-kurega-icyamamare-harmonize

  • U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19
    U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19

    Ibyo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage ari cyo kizazana abazatoza izo mbwa, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2020 na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

    Dr Nsanzimana avuga ko imbwa zizakoreshwa ari izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa, agasobanura uko bizagenda.

    Agira ati “Ni umushinga tugiye gutangira ku bufatanye na kaminuza imwe yo mu Budage ndetse na Polisi y’igihugu, kuko ari yo ifite izo mbwa zizahugurwa. Mu gutangira, imbwa zizajya zihumuriza ibipimo twafashe ku bantu batandukanye, ibyo zitweretse tubihuze n’ibyo twabonye muri laboratwari turebe ko bihura”.

    Ati “Imbwa ntizizajya zihumuriza abantu, ahubwo zizihumuriza ibipimo byafashwe mu gihe hari abantu benshi baziye icyarimwe, zikabasha kumenya urwaye n’utarwaye mu gihe ba nyirabyo bakiri aho. Umushinga ubu watangiye, mu kwezi gutaha ni bwo zizahugurwa, zikazatangira gupima mu ntangiriro z’umwaka utaha cyangwa mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka”.

    Akomeza avuga ko ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bike ku isi, urugero nk’u Budage no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, muri Afurika ngo ubwo buryo bukazatangirira mu Rwanda, kandi bushobora kuzifashishwa no gupima izindi ndwara nka diyabete cyangwa ibindi byorezo abantu bashobora kuba bafite batabizi.

    Izo mbwa ngo ntizisaba igihe kinini mu kuzihugurira gukora ako kazi iyo ibikoresho bya ngombwa bihari birimo n’imashini zabugenewe, nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.

    Dr Sabin Nsanzimana na Dr Kurz, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
    Dr Sabin Nsanzimana na Dr Kurz, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Ati “Abo tumaze iminsi dukorana b’iyo kaminuza yo mu Budage bavuga ko iyo ufite ibikoresho birimo n’izo mashini imbwa zihugurirwamo, mu gihe cy’ukwezi kumwe ziba zarangije guhugurwa zigatangira akazi. Icyiza ni uko zitanga ibisubizo byegereye cyane ibyakorewe muri laboratwari, bigasaba rero guhugura nyinshi kugira ngo upime abantu benshi”.

    Nubwo uwo muyobozi atavuze umubare w’imbwa zizahugurwa, ngo bibaye byiza hahugurwa nyinshi kugira ngo zinaruhure abaganga bari basanzwe bakora ako kazi.

    Ubusanzwe imbwa zari zimenyerewe mu kazi kajyanye n’umutekano, aho zisaka ahantu hatandukanye hagamijwe ko zerekana nk’ahahishe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byagirira nabi abantu.

    Izo mbwa zigiye gukoreshwa nyuma y’aho u Rwanda rwatangiye gukoresha Robo ku kibuga cy’indege, zifashishwa mu gupima abantu umuriro ndetse zikanabibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hagamijwe gukumira icyo cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/u-rwanda-rugiye-kwifashisha-imbwa-mu-gupima-covid-19

  • Abantu baburirwa irengero mu Rwanda. Umuyobozi wa RIB yagize icyo abivugaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Ruhunga Jeannot yasobanuye ko ikibazo cy’abantu baburirwa irengero ari ibintu bisanzwe kuko biterwa n’impamvu zitandukanye.

    Ni ikibazo yabajijwe mu kiganiro inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutabera zagiranye n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubucamanza cyizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-baburirwa-irengero-mu-rwanda-umuyobozi-wa-rib-yagize-icyo-abivugaho

  • Angola ibaye igihugu cya 3 kigeze mu Rwanda mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya AFROBASKET 2021 #rwanda #RwOT

    Mozambique, Angola na Republique Centre Afrique byamaze kugera mu Rwanda aho byitabiriye imikino y’amatsinda mu gushaka itike ya AFROBASKET 2021.

    Mu Rwanda hazabera imikino y’amatsinda A, B na D. Iri rushanwa rizatangira kuva ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2020.

    Ikipe y’igihugu ya Angola, igihugu gisanzwe gifite izina muri Basketball ya Afurika kizaba gishaka itike ya Afro Basket 2021 kiri mu itsinda B na Senegal, Mozambique na Kenya

    Republique Centre Afrique iri mu itsinda rya mbere kumwe na Tunisioa, DR Congo na Madagascar.

    Mu itsinda rya kane (D) ririmo u Rwanda, Nigeria, Mali na South Sudan yasimbuye Algeria yavuze ko ititeguye kuza muri iyi mikino.

    Angola yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/angola-ibaye-igihugu-cya-3-kigeze-mu-rwanda-mu-mikino-y-amatsinda-yo-gushaka-itike-ya-afrobasket-2021

  • Hagiye gusohoka Album Dj Miller yitiriye imfura ye – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Hope Nigihozo, umugore w'umunyamuziki Karuranga Virgile [Dj Miller] witabye Imana yamenyesheje itangazamakuru ko agiye gushyira ku isoko Album umugabo we yitiriye imfura ye y’umukobwa yitwa 'Shani'.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b34af51331898931baf7772a9a5750cb3f8e39fc934e2951d62691399c9f1360cfe327ffecea34ebfa8734a061e0270997264e454a09b0a2f888260c999cbeb6d7c0

  • Uhuru & Odinga Beg For One Million Signatures For Handshake Initiative #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    President Uhuru Kenyatta and Kenya's former Prime Minister Raila Odinga are scheduled to begin looking for a million signatures required to endorse their Building Bridges Initiative (BBI) document.

    The collection of a million signatures and public outreach that starts tomorrow will end on December 2.

    In the BBI arrangement, Raila and Uhuru decided that since 1992 when multiparty politics were introduced, Kenyans have not been able to accept the decisions made through the ballots.

    'Our Country is staring at a constitutional moment and the National question goes back to the advent of our Multi-Party System for indeed it was after the re-introduction of political pluralism in 1992 that negative politics began to dominate. Now we need to ask ourselves as a people; how do we change this through a constitutional consensus?,' President Uhuru said.

    Raila Odinga who has been a strong government critique has contested in presidential elections more than once and lost but has never accepted defeat. This has seen Kenyans turn against each other leading the loss of lives, destruction of property and triggering tribalism.

    Two years ago, Odinga and Uhuru saw the light shook hands and chose to re-form Kenya's system of governance, power distribution and resources allocation all to benefit and unify Kenyans as a people. This would be different from a strong presidency, resource allocation to selected constituencies and the ruling party.

    ODM leader Raila Odinga (centre) with Mt Kenya leaders led by former presidential candidate Peter Kenneth (left) and former Starehe MP Maina Kamanda in Nairobi on Monday

    The two leaders have been collecting views to modify the BBI document detailing how Kenya intends to open a new chapter. However, this new BBI initiative would require Kenya to go to a referendum and vote Yes or No to the new initiative.

    'We call upon those who want to see an end to corruption, ethnic antagonism, marginalisation of sections of society, empowerment of youth, women and people living with disability to board the BBI train,' says former Dagoretti South MP Dennis Waweru.

    'We now wish to inform all Kenyans that we shall launch collection of signatures as it is required by law for the Bill tomorrow. The process will be led by the president and former Prime Minister Raila,' Waweru said.

    'The Bill is ready and Kenyans will see it tomorrow when the two principals launch it. We are not required to gazette the Bill but collect a million signatures and take them to the Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC) for verification,' said the BBI national secretariat led by joint chairmen Junet Mohammed (Suna East).

    Kenya Considers New Constitution To Avoid Perennial Violence

    0Shares
    0

    The post Uhuru & Odinga Beg For One Million Signatures For Handshake Initiative appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/uhuru-odinga-beg-for-one-million-signatures-for-handshake-initiative/

  • Amahirwe Rwatubyaye aha APR FC mu mikino nyafurika nyuma yo kureba umukino wayo na AS Arta Solar7 #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Colorado Springs Switchbacks yo muri Amerika, Rwatubyaye Abdul ahamya ko ikipe ya APR FC yabonye itanga icyezere ko izatsinda umukino wa CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia.

    Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, ariko ntiyahise asubira muri Amerika kuko shampiyona yabo yarangiye bari mu mikino ya kamarampaka(playoffs) kandi ikipe ye ikaba itarimo kuyikina.

    Ku munsi w’ejo yarebye umukino wa gicuti ikipe ya APR FC yatsinzemo 2-0 AS Arta Solar7 yo muri Djibouti, hari mu rwego rwo kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia.

    Abudul Rwatubyaye avuga ko bitewe n’uko yabonye APR FC itanga icyizere ndetse ko ifite ubushobozi bwo gusezerera Gor Mahia igakomeza mu kindi cyiciro.

    Ati“Iyo amarushanwa ataratangira amakipe yose aba ari hejuru cyangwa uko amakipe yiteguye amakipe aba ari hejuru cyane, navuga ko n’urwego APR FC ari rwiza nyuma y’ikiruhuko kinini babonye hafi amezi 7, navuga ko urwego ari rwiza biratanga icyizere ko muri weekend bashobora gutsinda umukino wa hano, icyizere cyo kirahari bitewe n’uko nayibonye.”

    “Ntabwo imikino irakinwa bo barasabwa kubyizera kandi bakabishyira mu mutwe ko bagomba kugera mu matsinda.”

    APR FC irakira Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 5 Ukuboza 2020.

    Rwatubyaye Abdul abona APR FC izitwara neza

    APR FC irakira Gor Mahia ku wa Gatandatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-rwatubyaye-aha-apr-fc-mu-mikino-nyafurika-nyuma-yo-kureba-umukino-wayo-na-as-arta-solar7