Author: webrwanda
-
Abasore gusa: Ibimenyetso byerekana umukobwa ukiri ingaragu kandi ushaka umukunzi cyane – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuba ingaragu bishobora rimwe na rimwe kurambirana ugasanga umukobwa ni mwiza ariko ari wenyine, ibyo bikamutera kwiheba no kugira ishyari mu gihe abandi bameze neza bari kumwe n'abakunzi babo. -
Kinyoni wanditse ‘Kola’ ya The Ben yaba ari kwandikira indirimbo ibyamamare byo muri Nigeria-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ubuhanga bwa Niyonkuru Jean Claude akiri muto bwatumye ababyeyi be bamuhimba Kinyoni na n’ubu avuga ko izina ari irikujije. Mu kiganira Inyarwanda.com, Kinyoni yasobanuye ko ari mu biganiro n'abahanzi b'ibyamamare ashobora kwandikira indirimbo ariko bizamenyekana bidatinze. -
Abantu babonye aho kwidagadurira: Belyse Kaliza wa RDB mu gufungura Kigali Cultural Village irimo 'Canal Olympia' yerekaniwemo Filime ya Gaël Faye – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanzi mu ngeri zitandukanye bashyizwe igorora, ni nyuma y'uko Kigali Cultural Village iherereye ku Irebero yuguruye amarembo, irimo inzu yihariye mu kwerekana cinema yitwa 'Canal Olympia' n'imbuga nini yo kwakira ibitaramo n'inama zikomeye mu bihe bitandukanye. -
Wari uzi ko: Bamwe mu bagabo bifuza kugira igitsina kinini ku buryo ubabonye wese ahita abibona – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Impuguke mu bijyanye mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina yanditse igitabo yise ‘Sex and Ejaculation’ agaragaza uburyo umugabo wifuza kugira igitsina kinini yakoresha kugira ngo abigereho. Ni mu gihe usanga hari abagabo baba bifuza kugira igitsina kinini ku buryo ubabonye wese ahita abibona. -
Aho ntibyaba ari urwihisho ku bahanzi bari kwerekeza mu gukina Filime ngufi zica kuri Youtube? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuziki, Sinema, Comedy; byose bibarwa mu gisata cy'imyidagaduro, ariyo mpamvu muri iyi minsi hari abahanzi bamwe na bamwe bacumbagira muri muzika bakerekeza gukira filime ngufi zica kuri Youtube, bamwe bakibaza icyaba kiri gutera aba bahanzi kugabanya umwanya baha umuziki bakongera imbaraga muri sinema. -
Iburasirazuba: Biyemeje kugarura mu ishuri abanyeshuri 10% bataragaruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Guverineri Mufulukye arasaba abayobozi b’imidugudu n’amasibo gushaka abana bataragaruka ku ishuri bakagarurwa byihuse
Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yabagejejeho, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye cyane cyane ab’imidugudu kujya gushakisha abana batarasubira ku ishuri.
Avuga ko kugeza ubu abana bari ku ishuri ari 90% by’abagombaga kuba bahari mu gihe 10% batararisubiramo.
Ati “Nagira ngo mbibutse ko abana bagomba kuba bari ku ishuri ntabwo bose baragaruka turi kuri 90% ni ukuvuga haracyari 10% ritari ryasubira ku ishuri, abo bana turabashaka, bayobozi b’imidugudu muve hano mugenzure imidugudu n’imiryango abana batari bajya ku ishuri kandi umwaka wabo waratangiye kwiga mubagarure ku ishuri.”
Guverineri Mufulukye avuga ko umwana yakabaye ari mu rugo mu gihe cy’ibiruhuko gusa cyangwa arwaye ariko nabwo akaba akurikiranwa n’abaganga.
Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo guhagurukira ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda kigacika ndetse n’ababasambanya bagafatwa bagahanwa.
Ariko nanone avuga ko mu gihe habaye ikibazo umwana agaterwa inda bidakwiye ko ahagarika ishuri burundu.
Agira ati “Tubarinde inda ariko n’uwagize ibyago agomba gusubira mu ishuri, ntidushaka kumva ngo ari aho mu muryango baramwihoreye ubwo barindiriye ngo azageze ya myaka ashyingirwe, ntabwo bishoboka. Turabasaba ko mu mihigo yanyu hasubiramo kurengera abana bacu, abangavu.”
Muri iyi nama mpuzabikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize ubuhinzi bwateye imbere kuko bwinjirije abaturage amafaranga y’u Rwanda miliyari 33 na miliyoni 800 mu gihe ubworozi bwinjije miliyari hafi eshatu.
Yongeyeho ko mu rwego rwo kurushaho kugabanya umusaruro wangirika, ubu hamaze kuzura ubwanikiro 98 ndetse n’ubuhunikiro butatu kugira ngo abaturage babone aho banika umusaruro wabo ndetse no kuwuhunika.
Umurenge wa Gasange utaragiraga umuriro w’amashanyarazi umwaka w’ingengo y’imari ushize usize abaturage baho batangiye kuwubona.

-
-
Dr Uwamariya officiates launch of Kimihurura Primary School renovated by US #rwanda #RwOT
The upgrading of the school with infrastructures facilitating people living with disabilities was funded by the Unites States through the management of United States Africa Command (AFRICOM).
The ceremony that took place yesterday was also attended by US ambassador in Rwanda, Peter Vrooman.
Some of completed activities include the construction of 12 new classrooms, renovating 7 classrooms, building 30 latrines, and establishing water supply system at the school.
AFRICOM also took part in the renovation of Groupe Scolaire Tyazo located in Western Province.
Minister Uwamariya lauded US support observing that it is a way of investing for the future.
'The support to the education sector reflects on the country’s development,' she said.
The ceremony coincided with the International Day of Persons Living with Disabilities celebrated on 3rd December.
The school which also received books; accommodates 1026 pupils including 658 girls and 378 boys.
In October, United States Agency for International Development (USAID) announced five-year plan to provide Rwf 605 billion funding to support different development initiatives in Rwanda where a huge amount will be designated for education projects.
IGIHE
-
APR FC isebeye muri Kenya nyuma yo gusezererwa na Gormahia ku ntsinzwi ya 3-1 muri CAF champions league #rwanda #RwOT
Umukino wo kwishyura muri CAF Champions league wahuzaga APR FC na Gormahia yo muri Kenya ukaba urangiye ari Gormahia 3-1 APR FC , ni umukino watangiye kw'isaha ya saa 15:00 z'i Kigali zikaba saa 16:00 zo muri Kenya kuri sitade ya Nyayo National Stadium. Mu gihe umukino ubanza warangiye APR itsinze 2-1 hano i Kigali.
11 APR FC yabanjemo
Omar, Omborenga, Imanishimwe, Manzi, Ange, Seifu, Bosco, Djabel, Claude, Lague, Tuyisenge Jacques.

Gormahia 3-1 APR FC Umukino wari uyobowe n'umusifuzi witwa Erkan Ozdaman, umukino utangira ikipe ya Gormahia irusha cyane iya APR FC biza no gutuma Gormahia ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Samuel Ochienge, igice cya mbere kiza no kurangira. Gusa mbere yaho gato Jacques Tuyisenge yari yarase Penalty.
Mu gice cya kabiri bagarutse mu kibuga APR yakoze impinduka aho kwikubitiro Yannick yahise yinjiramo asimbura Claude, umukino wakomeje APR ikanyuzamo ikataka ariko itsinzi ikabura gusa ku munota wa 81â² APR yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy, gusa nyuma yaho gato Sidini Ochienge yatsinze igitego cya kabiri Ku ruhande rwa Gormahia, maze umukino ugiye kurangira Nicolas atsinda igitego cya gatatu cya Gormahia umukino uhita urangira. APR FC itindwa irushwa cyane na Gormahia.
Â
Â
Â
The post APR FC isebeye muri Kenya nyuma yo gusezererwa na Gormahia ku ntsinzwi ya 3-1 muri CAF champions league appeared first on Kigalinews24.
-
Family Denounces Eugene Gasana Rwanda's Former Envoy To UN #rwanda #RwOT
Eugene Gasana Rwanda's former permanent Ambassador to the United Nations in New York has been denounced by his own family in a missive signed by family representative Saturday.
In a two-page letter dated December 5 and written in kinyarwanda, Alice Gasana the eldest sibling of the Gasana's has gone public to denounce her brother's wrongs and has sought forgiveness on his behalf.
'Whatever is being said about my brother, his actions are his own responsibility. As a family we are strongly and deeply hurt to hear that our own blood relative being mentioned for involvement in cowardly acts. I take this opportunity in the name of our family to inform everyone that we have dissociated ourselves from him,' Alice Gasana said.
'Brother Eugene, I know long ago you used to listen to advise from your family. Since you have not yet asked for forgiveness for all the deeds you are accused of, on your behalf I'm seeking for your forgiveness,' she added.
Gasana Summoned over Rape in 2019
A Rwandan woman is said to have filed a lawsuit against Eugene Gasana alleging that she was raped twice by the Diplomat at a Manhattan hotel. She was only 21 years while working as a summer intern for the UN.
Gasana first invited the victim to the Millennium Hilton Hotel- or One UN Plaza- for dinner and eventually convinced her to go upstairs to what looked like a meeting room, but turned out to have been a bedroom behind it, according to the court papers.
'You are hereby summoned to answer the complaint in this action and to serve a copy of your answer, or, if the complaint is not served with this summons, to serve a notice of appearance, on the plaintiff's attorney within 20 days after the service of this summons, exclusive of the day of service (or within 30 days after the service is complete if this summons is not personally delivered to you within the state of New York)'
'And in case of your failure to appear or answer, judgment will be taken against you by default for the relief demanded in the complaint.'

Gasana a Member of RNC
Gasana was fired from his UN posting in August 2016, US media reported that the he was granted permanent US residency in 2018.
New York-based Eugène-Richard Gasana is also one of the leaders of #RNC terrorist organisation.
In March 2019, Rwanda National Congress (RNC) a terror movement sent him to Uganda, together with Charlotte Mukankusi, to seek support for its terrorist activities. He met with Uganda's President Yoweri Kaguta in Kampala.

letter sourced from IGIHE
The post Family Denounces Eugene Gasana Rwanda's Former Envoy To UN appeared first on Taarifa Rwanda.
Source : https://taarifa.rw/family-denounces-eugene-gasana-rwandas-former-envoy-to-un/
-
Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.
Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.
Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.
Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.
Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.
Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.
Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.
Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

