Author: webrwanda

  • Abamotari barashima ko ubuvugizi bakorewe na Kigali Today bwatumye bahabwa umwambaro mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku
    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku

    Ni ibyishimo bagize nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ku itariki 22 Ugushyingo 2020, ifite umutwe ugira uti “Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho”.

    Ubwo bashyikirizwaga umwambaro mushya ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2020 muri sitade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, byari ibyishimo kuri bo nyuma y’igihe kinini basaba ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo bwabagezaho imyambaro, bashimira uruhare rw’itangazamakuru mu ikemuka ry’ikibazo bari bafite.

    Umwe muri bo witwa Hakizimana Viateur yagize ati “Kigali Today turayemera ivugira abamotari, ikandika bigakoreka. Urabona aho tuyihereye amakuru bihise bisubizwa vuba nta n’ukwezi guciyemo, mu gihe twari tumaze umwaka dukoresha umwambaro umwe wari waradusaziyeho, muradufashije tubonye undi”.

    Mugenzi we witwa Imanizabayo Eric we yagize ati “Muradufashije twari twaravuze tubura abatwumva, twari tumaze kugira umwanda amajire yaradusaziyeho abantu badufata nk’abanyamwanda kandi turengana ari ikibazo cyo kubura akazi. Ugasanga bamwe bambaye amajire ashaje abandi batayambaye hari n’abambaye ateye ibiremo, ariko kuba duhawe umwambaro mushya ibibazo birakemutse isuku igiye urushaho kwiyongera”.

    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya
    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya

    N’ubwo bahawe umwambaro mushya, baravuga ko udahagije aho basaba ko bajya bahabwa imyambaro ibiri cyangwa itatu, mu rwego rwo kurushaho kubona umwanya wo kuyigirira isuku.

    Ngabonziza Egide ati “Amajire yari yaraboze ashaje, byari akavuyo iki gikorwa tucyakiriye neza, ariko umwambaro umwe ku mumotari ntabwo uhagije baduhaye ebyiri cyangwa eshatu nibwo byaba bihagije, hari ubwo utwara umuntu ufite akazigo kakakwanduza ukaba mu gitondo wakoresha indi mu gihe iyanduye yameshwe”.

    Maruhanya Vincent we ati “Umwenda mushya uradushimishije twari tuwukeneye, urabona tumaze umwaka dukoresha umwe ibaze uyu munsi, ejo, ejobundi mu mwambaro umwe ni ikibazo, bagombye kuduha umwambaro byibura buri mezi ane, ni ngombwa ngo tugire isuku. Reba gutaha nijoro uvuye ku kazi ukayifura mu gitondo ukayibyukiramo ni ikibazo, umwambaro umwe ntabwo uhagije”.

    Nyuma y’uko abamotari bagaragaje ibyishimo by’umwambaro bahawe ariko bagasaba ko umwambaro umwe udahagije, Ubuyobozi bw’urugaga rw’abamotari mu Rwanda buremeza ko hatazongera gutegerezwa ko umwambaro usazira ku bamotari, bubizeza ko kuri Noheli mu mpera z’uyu mwaka, bazongera bagahabwa undi mwambaro, mu rwego rwo kubarinda umwanda nk’uko Ngarambe Daniel, umuyobozi w’urwo rugaga yabitangarije Kigali Today.

    Bahawe n
    Bahawe n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Hano i Musanze abamotari bamaze iminsi batishimye, mu minsi yashize twari twabahaye umwambaro wari ushaje ubu tubahaye undi byibuza kugira ngo umumotari agire imyambaro ibiri, nanabemereye ko kuri Noheli bagomba kubona iundi mwambaro wa gatatu bakajya basimburanya bakagira isuku, Musanze ni akarere keza kagendamo ba Mukerarugendo ntitwifuza ko abamotari bagomba kugakoreramo basa nabi, bagomba kuba basa neza”.

    Uretse uwo mwambaro bahawe, bashyikirijwe n’ibikoresho binyuranye bibafasha kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 birimo imiti yo gutera mu ntoki no mu ngofero (casque) ndetse n’udupfukamunwa.

    Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bagera mu 1300, bakaba babarizwa mu makoperative atatu akorera muri uwo mujyi.

    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abamotari-barashima-ko-ubuvugizi-bakorewe-na-kigali-today-bwatumye-bahabwa-umwambaro-mushya

  • APR FC ntibashije gukabya inzozi z’amatsinda nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z’amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

    APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y’aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1
    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1

    APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

    APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ntibashije-gukabya-inzozi-z-amatsinda-nyuma-yo-gutsindwa-na-gor-mahia

  • RDC: Abitwaje intwaro bishe abaturage bagera kuri 11 babatemaguye bose barashira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, itariki 04 Ukuboza 2020, abantu bataramenyekana bari bitwaje intwari bacengeye mu giturage cya Munganga, muri Gurupoma ya Tondabo, muri Teritwari ya Irumu bahica abaturage bagera kuri 11 babatemaguye.

    Umuhuzabikorwa w'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), Mumbere Munyaderu, yabwiye urubuga rwa 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru, ko hapfuye abantu ndetse ibintu byinshi byangijwe.

    Mumbere Munyaderu ati: 'Hari abasivili 11 bishwe bugwari n'abantu bitwaje intwaro bashobora kuba ari inyeshyamba za ADF zikoresheje imihoro. Ni imibare y'agateganyo kuko abandi basivili baburiwe irengero nyuma yo kuhaca kw'abo bagizi ba nabi.'

    Izi mpirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zirahamagarira igisirikare cya Congo gukurikirana izo nyeshyamba mu ishyamba ryo muri iyi teritwari aho bikekwa ko zihisha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/rdc-abitwaje-intwaro-bishe-abaturage-bagera-kuri-11-babatemaguye-bose-barashira/

  • We must continue to communicate the benefits of free African trade to our citizens-Kagame #rwanda #RwOT

    Kagame made the remarks yesterday as he addressed the African Continental Free Trade Area (AfCFTA) Business. He noted that the Covid pandemic has delayed the start of trading and advised all to stay on course.

    'Two years ago, we signed a historic agreement, and together wrote a new chapter in the story of African integration. The Covid pandemic has delayed the start of trading but we must stay on course,' he said.

    Kagame revealed that doing more business with each other will be mutually beneficial for countries adding that it will also help to build the capacity to compete internationally.

    'In Africa, we will start trading amongst ourselves in a few weeks. We need the private sector to be fully involved. That means, all of you gathered here with us today. We have to work closely together, to ensure the right frameworks are in place for the success of this process,' he noted.

    'In addition, we must continue to communicate the benefits of free African trade to our citizens, especially, young people and mobilize them to remain engaged for the next phases of African Integration,' added Kagame.

    The President also congratulated and welcomed Wamkele Mene , the new Secretary-General of the CFTA Secretarial and thanked the African Union Commission, for organising this Business Forum, which has become a tradition with each Summit.

    A World Bank report released in December 2019 on the AfCFTA showed that the common market would benefit the African continent in different ways.

    The African Continental Free Trade Agreement which was signed by 44 African countries on March 21st, 2018 in Kigali shows that a single market for goods and services across Africa will lead to poverty reduction. At least 30 million Africans (1.5% of Africans) will rise above the poverty line.

    The report shows that 12 million people in West Africa, 9.3 million in Central Africa and 4.8 million in East Africa will rise above the poverty line. The AfCFTA has the potential of lifting 67.9 million Africans (3.6% of Africans) to middle income status by 2035. That is a $5.50 income per day.

    The AfCFTA will connect 1.3 billion African citizens from 54 countries and is expected to generate $3.4 trillion annually. This trade bloc will improve Intra-African trade and definitely solve the problem of food import in Africa.

    The Continental Free Trade Area was expected to start operating on July 1st, 2020 but was delayed due to Covid pandemic. The starting date has been extended to 1st January 2021.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/we-must-continue-to-communicate-the-benefits-of-free-african-trade-to-our

  • Ibitego byo mu minota y’inyongera bisezereye APR FC muri CAF Champions League #rwanda #RwOT

    APR FC isezerewe muri CAF Champions League itarenze ijinjora ry’ibanze, ni nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Urugendo rwa APR FC muri Champions League umwaka w’imikino wa 2020-2021 rurangiriye muri Kenya kuri Nyayo National Stadium nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia 3-1.

    Tariki ya 28 Ugushyingo 2020 nibwo APR FC yakiriye Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya Champions League iyitsinda 2-1.

    Uyu munsi hari habaye umukino wo kwishyura kuri Nyayo National Stadium aho APR FC yasabwaga kunganya gusa yaje gutsindwa 3-1.

    APR FC yatangiye ubona itari mu mukino yaje kubona penaliti ku munota wa 9 ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Jacques Tuyisenge ayiteye arayihusha.

    Sammy Onyango yaje kubonera Gor Mahia igitego cya mbere ku munota wa 13 ku mupira Manzi Thierry yakuye imbere y’izamu akawumwihera.

    Mu gice cya mbere Adil yakoze impinduka Claude aha umwanya Bizimana Yannick.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biragorana.

    Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Keddy na Ndayishimiye Dieudonne binjira mu kibuga havamo Djabel na Lague.

    APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 86, Keddy yishyurira APR FC ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    APR FC yari yizeye gukomeza mu kindi cyiciro, byaje kuyipfubana aho Rwabugiri Umar wari witwaye neza mu mukino yagowe n’iminota 5 y’inyongera.

    Gor Mahia yaje kubona ibindi bitego bibiri mu minota y’inyongera bitsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri. APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    APR FC isezerewe itarenze umutaru

    Gor Mahia yishimira gusezerera APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitego-byo-mu-minota-y-inyongera-bisezereye-apr-fc-muri-caf-champions-league

  • Imbamutima z’umugore w’umu Dasso urera umwana watoraguwe n’umushumba #rwanda #RwOT

    Uwihagurukiye n’umuryango we ubusanzwe batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo.

    Uyu mwana arera yatoraguwe tariki 20 Kamena 2020, n’umushumba wari urimo kwahira ubwatsi mu gishanga cyo muri aka Kagari ka Karenge ahita abimenyesha inzego z’umutekano zibasha kumufata ari nabwo uyu Uwihagurukiye yahise afata uyu mwana.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko ajya gufata uyu mwana ari uko abandi bose bari bamwanze kandi akaba yari ameze nabi, bityo we nk’umubyeyi kandi ufite impuhwe za kimuntu yahisemo kurera uyu mwana.

    Ati 'Batwiyambaje nk’urwego rushinzwe umutekano, njyana na mugenzi wanjye w’umudamu kubera ko twari turi ku kazi. Nagezeyo mbona umwana ameze nabi tugerageje kubaza abaturage ngo tumubahe bose barangay njyewe nagize impuhwe za kibyeyi mpita mwakira.'

    Ikiganiro na Uwihagurukiye…

    Avuga ko abibwiye umugabo we yabanje kwanga kubyemera ariko nyuma aza kwemera ko bamurera ariko nabwo ngo hari haciyemo iminsi.

    Ati 'Byari bigeze mu bihe bya Coronavirus bikomeye aho utari kubona umuturage umuha ariko nyuma njyewe niyemeje kumurera noneho n’umugabo yaje kubona urukundo mfitiye uyu mwana ambwira ko ari Umumalayika, umuziranenge tugomba kumutunga mu muryango.'

    Uwihagurukiye wahise yita uyu mwana izina rya Ganza, avuga ko umwana asigaye asa neza ndetse afite ubuzima bwiza mu gihe mbere akihagera abantu bamucaga intege bavuga ko azahita apfa bitewe n’uko yari ameze nabi.

    Uyu muryango usanzwe ufite abandi bana nabo bishimiye kwakira uyu murumuna wabo dore ko bose ari bakuru, umuto afite imyaka itandatu naho umukuru akagira imyaka 12.

    Ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye n’Inama y’Umutekano itaguye bwahise bufata icyemezo cyo kuzamura mu ntera Uwihagurikiye bamuha ipeti ryisumbuyeho kubw’igikorwa cy’ubutwari yakoze.

    Kuri ubu afite ipeti rya Ofisiye muri DASSO, bivuze ko n’ubushobozi bwahise bwiyongera dore ko ibijyanye n’umushahara bijyana n’ipeti umuntu aba afite muri uru rwego.

    Ikiganiro na Uwihagurukiye…

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Imbamutima-z-umugore-w-umu-Dasso-urera-umwana-watoraguwe-n-umushumba

  • Huye: Three arrested for encroaching gazetted forest #rwanda #RwOT

    The forest is under the conservation of the University of Rwanda, Huye Campus.
    Those arrested on Thursday, December 3, are Bernard Twahirwa, 49, Alexis Nshimiyimana, 26, and Paul Ntayomba, 42.

    Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, the Police spokesperson for the Southern region, said that the trio was reported by the local night security patrol—Irondo.

    'At about 6pm on Thursday, members of Irondo in Taba Village, Cyarwa Cell in Tumba Sector, while on duty, saw Twahirwa and Nshimiyimana carrying trees. They followed them to the home of Ntayomba where a heap of trees was found,' SP Kanamugire said.

    He added: 'At first, the suspects argued that they got the trees from their forest, but they later disclosed that they got the trees from the protected university forest in Tumba, where we later found that more than 100 trees were cut. However, the suspects together with other people, who were armed with machetes, tried to harm the Irondo personnel. The local security personnel called the Police and the three prime suspects were taken into custody.'

    Twahirwa and Nshimiyimana were selling the trees to Ntayomba. The suspects were handed over to Rwanda Investigation Bureau at Ngoma station.

    The spokesperson warned of increased operations against human practices that destroy the environment such as charcoal burning, construction and cutting trees for sell.

    Article 44 of the law on environment, prohibits cutting trees in forests or protected areas like national parks or burning them.

    Article 59 of the same legal instrument stipulates that any person, who causes death, destroys protected plants, harvests or damages them, commits an offence.'

    Upon conviction, the offender is liable to an imprisonment term of not less than three years and not more than five years and a fine of between Rwf1 million and Rwf3 million

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/huye-three-arrested-for-encroaching-gazetted-forest

  • Bibiliya irimo amagambo menshi abakomeretsa abafite ubumuga- NUDOR #rwanda #RwOT

    Imvugo zikoreshwa muri ibi bitabo byo hambere nka Bibiliya akenshi usanga zirimo izitajyanye n’igihe tugezemo bigatuma hari benshi bajya basaba abayobozi b’amadini ari nabo bafite mu nshingano ikoreshwa ry’ibi bitabo ko bareba icyakorwa ngo imvugo zihindurwe.

    Umuyobozi wa NUDOR [National Union of Disability Organizations of Rwanda], Bizimana Dominique avuga ko ari Umukristu Gatolika ariko hari igihe ajya mu misa agataha yakomeretse kubera imvugo ziba zakoreshejwe.

    Ati 'Hari igihe mbona umwanya ngiye gusenga ndi mu mwuka nagera mu misa nkavamo numva nasitaye kubera amagambo ankomeretsa. Ugeraho ukibaza uti ese Bibiliya n’abafite ubumuga hari icyo bapfa.”

    “Bibiliya ifite amagambo akomeretsa abantu hari n’igihe wumva hari aho bavuga ngo Yezu arimo agenda ahura n’igipfamatwi, umuntu wahanzwe..''

    Ikiganiro na Bizimana uyobora NUDOR

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo barebe ko izi mvugo hari icyo zahindurwaho.

    Yagize ati 'Kwigisha ni uguhozaho, dufite uburyo duhuza imiryango itandukanye ku buryo duhura n’abashinzwe amadini kuganira nabo kuri icyo kibazo.'

    Ubuyobozi bwa NUDOR buvuga ko hari amasezerano bagiranye n’Itorero rya EPR ko ntawe uzabuza abantu kuvuga amagambo uko yanditse muri Bibiliya ariko umwugisha akagira umwanya wo gusobanurira abakristo.

    Bizimana avuga ko hari n’ibiganiro byari byatangiye byo kureba uko Bibiliya yahindurwa kugira ngo ayo magambo avemo ariko ari ibintu bisaba igihe kirekire.
    Ikiganiro na Bizimana uyobora NUDOR

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Bibiliya-irimo-amagambo-menshi-abakomeretsa-abafite-ubumuga-NUDOR

  • SkyNet Rwanda mu bigo byashimiwe nk’ibyahaye serivisi nziza abakiliya mu 2020 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2020, nibwo hatanzwe ibihembo by’Ikigo Kalisimbi Events bizwi nka 'Service Excellence Awards’ bihabwa abantu n’ibigo byagaragaje kuba indashyikirwa mu kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza.

    Muri ibyo bihembo byiswe 'Service Excellence Awards’, Skynet Rwanda yashimwe nk’ikigo cyatanze serivisi zo gutwara neza ubutumwa n’imizigo mito n’iminini [Courier Service Provider of the Year].

    Ubusanzwe bimwe mu bigenderwaho hatangwa ibi bihembo bihabwa ikigo cyitwaye neza mu gutanga serivisi hakorwa amatora binyuze kuri internet ndetse hakabaho n’akanama nkemurampaka kicara kakareba niba koko ikigo gikwiye kuba icya mbere.

    Amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo agira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’iryo itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

    Ubuyobozi bw’Iki kigo bwatangaje ko ari iby’agaciro ndetse bigaragaza icyizere abanyarwanda bakomeje kukigirira bikaba byongereye imbaraga mu buryo batanga serivisi inoze kandi nziza.

    SKYNET Worldwide Express ni ikigo cy’Abongereza kizobereye mubyo gutwara imizigo mito n’iminini ku Isi hose, kikaba cyaratangiye mu 1972 naho mu Rwanda no mu Burundi kihafungura ishami mu 1998 rihagarariwe n’ikigo Big Five Ltd.

    Iki kigo gikura imizigo mu bihugu bisaga 210 kiyizana hano mu Rwanda aho uturere twose uko ari 30 iyo ufite umuzigo bawukuzanira aho uherereye bawukuye mu bihugu by’amahanga nka za Dubai, u Bushinwa, Johannesburg, London, Miami, Singapore n’ahandi.

    Uretse Sky Net yegukanye igihembo muri 'Service Excellence Awards’, hari ibindi bigo birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyashimiwe mu buryo bw’umwihariko kubwa serivisi nziza gikomeje gutanga by’umwihariko mu bihe bya COVID19.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.
    Ikigo gitwara imizigo itandukanye, SkyNet Rwanda cyashimiwe gutanga serivisi nziza
    Byari ibyishimo ku bakozi ba SkyNet Rwanda nyuma yo kwegukana igihembo Umuhanzi Kamurasi David wamamaye nka Davy Ranks asigaye ari umukozi wa SKYNET Rwanda Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha yashimiye ibigo byatanze serivisi nziza

    Ibindi bigo byahawe ibihembo muri 'Service Excellence Awards’

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/SkyNet-Rwanda-mu-bigo-byashimiwe-nk-ibyatanze-serivisi-nziza-ku-bakiliya-mu-2020

  • Amb. Rwakazina presents letters of credence to Pope Francis #rwanda #RwOT

    Ambassador Rwakazina is Rwanda’s ambassador to the Holy See with residence in Geneva, Switzerland. She also represents Rwanda to the United Nations and various organizations.

    During the ceremony, other ambassadors from nine countries including Denmark, Estonia, India, Jordan, Kazakhstan, Madagascar, Mauritania, Uzbekistan and Zambia also presented letters of credence to represent their countries.

    After presenting credential letters to Pope Francis, Amb. Rwakazina held bilateral talks known as 'Concordat’ with the Vatican Secretary of State, Cardinal Pietro Parolin which focused on strengthening bilateral relations between Rwanda and the Holy See.

    A concordat is a convention between the Holy See and a sovereign state that defines the relationship between the Catholic Church and the state in matters that concern both the recognition and privileges of the Catholic Church in a particular country and with secular matters that impact on church interests.

    Diplomatic relations between Rwanda and the Holy See were established 56 years ago but were profoundly affected with involvement of members of the Catholic Church in the 1994 Genocide against the Tutsi.

    Rwakazina’s presentation of credentials comes only a week after Cardinal Antoine Kambanda was installed cardinal by Pope Francis in the consistory held on 28th November 2020.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/amb-rwakazina-presents-letters-of-credence-to-pope-francis