Author: webrwanda

  • Menya igitera kubyimba inda nyuma yo kurya n’uko wabivura #rwanda #RwOT

    Kubyimba inda umaze kurya, bitandukanye no kurya ugahaga kandi ntaho bihuriye no kuba wariye byinshi nubwo nayo ari imwe mu mpamvu zishobora kubitera.Kubyimba inda bishobora kuba biherekejwe no gutura umubi cyangwa se rimwe na rimwe ukazana ubwangati. Ihobora no gutera gucibwamo,kuruka se, ndetse bitera kubangamirwa kuko n’imyenda ntiba igukwira neza.

    Ni iki gitera gutumba?

    Impamvu zitera gutumba inda nyuma yo kurya ni nyinshi kandi zinyuranye, akenshi usanga abantu bose bagize ikibazo cyo gutumba inda bidaterwa n’impamvu zimwe. Niyo mpamvu ushobora no kunywa igikombe kimwe cy’amazi ugatumba, undi akazira umushyushyo n’ibindi.

    Ibibazo byo mu igogorwa

    Abantu benshi bagira ibibazo cyangwa uburwayi mu rwungano ngogozi, nka IBS (Irritable Bowel Syndrome), ibisebe mu mara, bagerwaho n’ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya. Ubushakashatsi bwagaragaje yuko mu barwayi ba IBS hagati ya 23% na 96% bagira ikibazo cyo gutumba, naho 56% ku basanzwe barwaye kwituma impatwe na bo bagatumba.

    Kudasohora amazi mu mubiri

    Rimwe na rimwe hari igihe umubiri unanirwa gusohora amazi adakenewe nuko akireka hafi y’inda ahegereye mu kiziba cy’inda. Akenshi bikunze guturuka ku mikorere mibi y’umwijima cyangwa uburwayi bwa kanseri.

    Gutakaza amazi mu mubiri

    Bishobora kugutera kwibaza byinshi; nyamara uzagenzure akenshi nyuma yo kunywa inzoga nyinshi ukagira hangover cyangwa kurya ibiryo bifite umunyu mwinshi,
    (ibi byose bituma umubiri usohora amazi), usanga inda yabyimbye.

    Umubiri iyo uri guhangana nuko kubura amazi, uhita noneho uzigama menshi ngo bitazongera kuwubaho, ndetse uzasanga ko bikurikirwa no kwituma impatwe.

    Kwituma impatwe

    Iyo wituma impatwe, usanga akenshi ibyo wituma bitinda kuva mu mara, nuko ingaruka ikaba kubyimba inda ndetse ukajya wumva n’ibyuka bigonga mu nda, ari byo bamwe bavuga ngo ni inzoka, (nyamara akantu kabonwa na microscope ntabwo kavuga ngo ukumve). Kwituma impatwe akenshi biterwa no kutanywa amazi, kutarya ibirimo fibre, n’izindi mpamvu zinyuranye.

    Ubwivumbure bw’umubiri ku byo wariye

    Iyi niyo ikunze kuboneka kuri benshi aho usanga hari ibyo kurya bibatera gutumba. Akenshi uzasanga ari ibyo kurya birimo lactose (nk’amata y’ikivuguto), kimwe n’ibiryo birimo gluten nk’imigati, ibikomoka ku ngano, chapati, n’ibindi. By’umwihariko iyo ibi byo kurya ubiriye byongeye gushyushywa, nk’umuceri, ingano n’ibizivaho nka macaroni kimwe n’ibyo kurya byose birimo amidon (ibirayi, ibijumba ibinyamafufu muri rusange) naho bishobora kugutera gutumba.

    Kwinjirwa na mikorobi

    Iyo umubiri winjiwemo na mikorobi usanga bigendana no kubyimbirwa bitewe nuko insoro zera, ari bo basirikare b’umubiri baba babaye benshi ahari ikibazo. Akenshi usanga birundira mu kiziba cy’inda, mu myanya y’igogorwa n’isohora inkari (uruhago by’umwihariko). Iyo ari iyi mpamvu, usanga binazana n’umuriro, kuribwa no gushishira ahari ikibazo.

    Kwifunga kw’amara

    Rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zinyuranye nk’ikibyimba cyangwa kanseri y’amara usanga amara yifunga noneho ibigeze aho yifungiye ntibyongere kuharenga. Ibyo bitera kubyimba kandi bikajyana no kuribwa bidasanzwe ndetse kwituma bikaba ikibazo.

    Impinduka mu misemburo

    Akenshi ku bagore, usanga mu gihe cyegera kujya mu mihango umubiri wabo uzigama amazi menshi cyane bityo bigatera inda kubyimba. Ibi rero biterwa nuko igipimo cya estrogen kiba cyazamutse nuko umura ugasa n’uwongera ubunini, ariko,iyo agiye mu mihango bigenda bigabanyuka nubwo kuri bamwe bitinda.

    Ni gute nahangana n’iki kibazo cyo gutumba?

    Urubuga Umutihealth.com dukesha iyi nkuru batangaza ko nkuko iki kibazo gituruka mu mirire, no kugicyemura ngo bikorerwa mu mirire.

    Hari ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba hakabaho n’ibivura uburwayi bwo gutumba.

    Bimwe mu byo kurya bivura gutumba

    Probiotics: izi zitwa bagiteri nziza, nizo zifasha igogorwa kugenda neza. Ikindi kandi zizwiho kwica bagiteri mbi. Ahantu h’ingenzi tuzisanga ni muri yawurute gusa ukagenzura niba nta kindi kidasanzwe cyongewemo.

    Amata y’inshyushyu: ariko nayo akaba atanyujijwe mu nganda. Iyo amata anyujijwe mu ruganda, kugirango azabikike igihe kinini bayakorera ikizwi nka pasteurization. Ibi byangiza enzymes ziba zikenewe mu igogorwa.

    Kurya imbuto n’imboga zirimo amazi: hari imbuto zizwiho kuba zirimo amazi menshi ndetse burya ziba zinibitseho imyunyungugu inyuranye, hari n’imboga zizwiho kuba zimeze gutyo nubwo akenshi na zo tuzibara mu mbuto nka; concombre, watermelon, amacunga, seleri, inkeri.

    Ibyayi n’ibirungo: bimwe mu bifasha igogorwa kugenda neza twavuga; tangawizi, teyi (rosemary), green tea bizwiho gutuma igogorwa rigenda neza ndetse umubiri ugasohora amazi adakenewe.

    Ubwo rero umenye ibyo kurya byagufasha guhangana no kubyimba inda, ni byiza no kumenya ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba inda, ukabasha guhangana n’iki kibazo, ari na ko ucyirinda.

    Ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba
    •Isukari n’utwo kurya turyohereye, kuko iyo bigeze mu nzira y’igogorwa biroroha kuba byahatinda bikaba indiri ya za mikorobe zitwa candida, bigatera kubyimbirwa.

    •Amata y’ikivuguto kimwe n’andi yose yanyuze mu nganda ngo abikike, na za fromage.

    •Ibinyampeke byanyuze mu nganda nk’ifu ya kawunga, ifarini n’ibibikomokaho kuko bibamo gluten ishobora kubangamira bamwe.

    •Zimwe mu mboga zigoye kugogorwa cyane cyane izo mu bwoko bw’amashu nka broccoli, chou-fleur, amashu asanzwe, ndetse na tungurusumu kuko birimo soufre.

    •Ibishyimbo kimwe n’ibindi byo kurya bitera imisuzi
    •Ibyo kunywa birimo gaz, zaba inzoga cyangwa soda
    •Guhekenya shikarete
    •Imbuto zimwe nka avoka, pome, na zo zishobora kubitera
    •Amasukari y’abarwayi ba diyabete nka aspartame, mannitol, sorbitol, na xylitol

    Ibindi wakora

    Mu gihe guhindura imirire ntacyo biri gutanga, ni byiza ko wagerageza ibikurikira;

    Gana muganga.
    Mu mpamvu zitera gutumba harimo n’uburwayi bukenera kuvuzwa imiti yo kwa muganga kimwe no kubagwa mu bihe bibaye ngombwa.

    Gerageza Siporo

    Siporo zimwe na zimwe zituma umubiri wawe urushaho gukora neza ndetse ugasohora ibidakenewe. Gusa wirinde siporo ikunaniza, ahubwo uyikorere kugirango umubiri wawe ukore neza. Niyo wakora iminota 30 ariko ntibure.

    Nywa amazi ahagije

    Kugirango fibre zibashe gukora neza akazi kazo, ni byiza kunywa amazi ahagije. Ushobora guhera ku dukombe 6 ku munsi duto, ukagenda wongera kugeza ku gipimo gikwiye ugereranyije nuko ungana. Gusa ibyo kunywa birimo gaz ukabyirinda. Ahubwo ushobora kwinywera icyayi kirimo bya birungo twavuze.

    Ikuremo stress

    Akenshi iyo umuntu afite intimba, arakaye, ananiwe, n’igogorwa rigenda nabi. Hari igihuza ubwonko bwawe n’urwungano ngogozi kizwi nka vagus nerve (nerf vague), iyo rero mu bwonko harimo ikibazo, bigira ingaruka no ku mikorere y’urwungano ngogozi. Ibi rero bikosorwa no gukora ikintu kiruhura ubwonko ndetse no gukora ikintu ukunda cyane; birangira stress igiye.

    source: www.rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubyimba-inda-umaze-kurya-bitandukanye-no.html

  • Sosiyete ‘Chipper Cash’ ishyigikiwe n’umuherwe Jeff Bezos ikomeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo kompanyi ifasha abantu bari mu bihugu bitandukanye kohererezanya amafaranga kandi bigakorwa mu buryo bworoshye.

    Chipper Cash iherutse kubona inkunga ingana na miliyoni 30 z’Amadorali ya Amerika mu gikorwa cyateguwe na kompanyi yitwa ‘Ribbit Capital’ cyitabirwa na sosiyete yitwa Bezos Expeditions ya Jeff Bezos nyiri urubuga rwa Amazone, akaba n’umuherwe wa mbere ku isi.

    Jovani Ntabgoba
    Jovani Ntabgoba

    Chipper mu minsi ishize yahisemo Jovani Ntabgoba ngo ayibere umuyobozi mu Rwanda (Country Manager). Ntabgoba asanzwe afite ubunararibonye, dore ko yayoboye ibigo bitandukanye bikora ibisa n’inshingano yahawe.

    Yabaye umuyobozi ku rwego rw’Igihugu wa N-Frnds Ltd, aba umuyobozi mukuru (General Manager) wa kLab ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aba n’umujyanama mu by’ishoramari w’amasosiyete y’u Buyapani akora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga.

    Ntabgoba yavuze ko iyi kompanyi ije gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

    Yagize ati “U Rwanda ruhagaze neza nk’ahantu ho guhangira udushya ndetse no gushora imari. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahamye agenga ubucuruzi, ishyiraho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iteza imbere amashuri ndetse igafasha n’abashoramari. Rero Chipper Cash ije mu Rwanda gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira izo serivisi nziza kandi ikazafasha u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ibagezaho serivisi zinoze.”

    Abakiriya bo mu Rwanda bashobora gukoresha ubu buryo bwa Chipper Cash bifashishije ikoranabuhanga rya Android cyangwa Apple.

    Abakiriya kanndi bashobora guhuza ubu buryo bushya bwo guhererekanya amafaranga n’uburyo busanzwe bukoreshwa bwa Mobile Money.

    Iyo umukiriya amaze kubitsa amafaranga kuri Chipper Cash aba noneho ashobora kuyoherereza undi muntu na we ukoresha ubu buryo n’iyo yaba ari mu kindi gihugu.

    Gukoresha Chipper Cash ni uburyo bworoshye bwo kohererezanya amafaranga kandi ku giciro gito.

    Chipper Cash yatangiriye muri Kenya muri Kanama 2018. Ubu ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni eshatu n’igice ikaba ikorera mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

    Ifite intego yo koroshya imitangire ya serivisi ku rwego rw’isi, ihereye ku koroshya ihererekanywa ry’amafaranga ku buryo ahita agera ku muntu agenewe atabanje guca ku bandi benshi.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/sosiyete-chipper-cash-ishyigikiwe-n-umuherwe-jeff-bezos-ikomeje-kwagurira-ibikorwa-byayo-mu-rwanda

  • Hari resitora zitwaye nk’utubari bituma zifungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabigarutseho mu kiganiro yatanze tariki 13 Ukuboza 2020 hamwe n’abandi bayobozi, cyagarukaga ku ngamba zo kwirinda COVID-19, akaba yaranagaragaje ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 ahabera imurikagurisha.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko ryitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 10 ariko bazakomeza gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 dore ko mu Rwanda hamaze iminsi hongera kuboneka imibare iri hejuru y’abacyandura mu Rwanda.

    Ni imurikagurisha ribaye hatarimo amasosiyete acuruza ibinyobwa bisindisha nk’uko byari bisanzwe, bikaba byarakozwe gutyo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bashobora gusabana bikaba byabaviramo kwandura icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko tariki ya 12 Ukuboza 2020 bakoze ingenzura mu imurikagurisha bagasanga abemerewe gucuruza ibiribwa hari abashaka kwitwara nk’utubari bakabafungira.

    Agira ati « Mu igenzura twakoze twasanze muri resitora zemerewe gukora hari izishaka kwitwara nk’utubari, hafatwa icyemezo cyo kubafungira kugira ngo bumvishwe ingamba zihari badatera impungenge abanyamahanga baje bagana u Rwanda. »

    U Rwanda ruri mu bihugu 99 byasabye urukingo rwa COVID-19 kandi hari icyizere ko bishobora kuzibona vuba, gusa Abanyarwanda basabwa gukomeza kwirinda iki cyorezo kirimo kugenda kiyongera ndetse kigahitana n’ubuzima bw’abantu.

    Mu gihe ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo gufungurwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwarimo buzamuka kuva ingendo z’indege zasubukurwa, icyakora ngo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubucuruzi bwongeye kugenda nabi bitewe n’uko bimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byongeye gusubira muri Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 kiyongereye.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko imodoka zitwara ibicuruzwa zitagitinzwa mu nzira kubera ko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana imizigo mu nzira.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-resitora-zitwaye-nk-utubari-bituma-zifungwa

  • UEFA Champions League tombora ya 1/8 isize PSG igomba kuzesurana na Barcelona #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane w'i Burayi (UEFA), kuri uyu wa Mbere yakoresheje tombora y'uburyo amakipe azahura muri 1/8 cy'irangiza mu gikombe cya UEFA Champions League umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Iyi tombora yabereye i Nyon mu  gihugu cy'u Busuwisi, aho amakipe 16 yazamutse mu matsinda 8 yatomboranye, hakaba harimo amakipe ane yo mu Budage, ane yo muri Espagne, atatu yo mu Bwongereza, atatu yo mu Butaliyani, imwe yo mu Bufaransa, n'indi imwe yo muri Portugal.

    Imikino ibanza ya 1/8 izakinwa tariki 16, 17, 23 na 24 Gashyantare 2021, mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 9, 10, 16, 17 Werurwe 2021, amakipe yarangije ari aya mbere mu itsinda akaba ari yo azakira umukino ubanza.

    umukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Gicurasi 2021, ukazabera kuri Atatürk Olympic Stadium mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/14/uefa-champions-league-tombora-ya-1-8-isize-psg-igomba-kuzesurana-na-barcelona/

  • Urugo rwiza rutangwa n’Imana urugo rubi ni ikuzimu- Gisa cy’Inganzo abajijwe iby’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2020, nibwo Gisa cy’Inganzo yavuze ko 'kubera Imana mu gihe cya vuba ibyavuzwe birataha’, aho yacaga amarenga y’ubukwe bwe n’umukobwa witwa Barindisezerano Yackin.

    Ntabwo byateye kabiri uyu musore n’iyi nkumi bahita bashyira ahagaragara integuza y’ubukwe bwagombaga gutaha ku wa 1 Mutarama 2021.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza , ubwo habura iminsi mike ngo ubukwe butahe, uyu musore yatangaje ko ubukwe butakibaye kubera ibibazo byaje hagati y’aba bombi.

    Mu kiganiro na UKWEZI, nubwo atigeze yerura ngo avuge icyaba cyishe ubukwe bwe, yashimangiye ko ari ibintu byinshi cyane ndetse ateganya kubitangaza.

    Ati 'Ni birebire cyane ariko icyo navuga burya 'Urugo rwiza rutangwa n’Imana kandi urugo rubi ni mu ukuzimu’, nicyo navuga naho ibindi ntabiw birasobanuka nzabitangaza, ni birebire.'
    Save the date yari yaragiye hanze, ubukwe bwari buteganyijwe vuba aha

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urugo-rwiza-rutangwa-n-Imana-urugo-rubi-ni-ikuzimu-Gisa-cy-Inganzo-abajijwe-iby-ubukwe-bwe

  • Christus Regnat yahimbiye indirimbo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda #rwanda #RwOT

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda aherutse guhabwa izi nshingano na Papa Francis, bituma aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ubashije kugera kuri urwo rwego.

    Ubwo Nyiricyubahiro Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda yagirwaga Karidinali, Chorale Christus Regnat iri mu zikunzwe mu ndirimbo zitandukanye yahisemo kumwifuriza ishya n’ihirwe binyuze mu ndirimbo.

    Iyi ndirimbo bayise 'INTAMBWE Y’INTORE’ ikagira impakanizi ya Ruhamyantego, Wahuza ayo magambo yombi bikaba 'INTAMBWE Y’INTORE RUHAMYANTEGO’ nk’icyivugo cyimurata ibigwi n’ibirindiro ariko ntigicukirize aho kitagaragaje inzira ya nyuze kuva mu buto bwe kugeza aya magingo.

    Kanda hano urebe indirimo yahimbiwe Cardinal Kambanda

    Ubuyobozi bwa Christus Regnat butangaza ko iyi ndirimbo rero igaruka ku buzima bwa Nyricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda kuva mu bwana, uko yahawe Ubupadiri na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990.

    Ni indirimbo inavuga uburyo yitwaye neza mu nshingano ze n’imirimo itandukanye yakoze nyuma yo kuba Padiri kandi akayitwaramo neza kugeza ubwo muri Gicurasi 2013 yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ahitamo intego igira iti : 'Ut Vitam Habeant' bisobanuye[Bagire ubuzima].

    Mu Ugushyingo 2018 nibwo Nyirubutungane Papa Francis yamugize Arkiyepiskopi wa Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Nyuma y’Imyaka ibiri atorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali nibwo tariki ya 25, Ukwakira 2020 inkuru yasakaye hose ko Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda yagizwe Kardinali bwa mbere mu mateka ya Kiriziya Gatolika mu Rwanda.

    Ku wa 28 Ugushyingo nibwo yambitswe iryo Kamba hamwe n’abandi 13 baturutse mu bihugu bitandukanye by kw’isi, mu birori byabereye I Roma biyobowe na Nyirubutungane Papa Francis.

    N’inkuru yakiranywe igishyika cyinshi n’abanyarwanda by’umwihariko abakrisitu Gatolika, nibwo rero umwe mu bahanzi bakomeye ba Chorale Christus Regnat Bahati Wellars yagiye mu nganzo n’uko avumbukanayo icyi kivugo 'Intambwe y’Intore Ruhamyantego'.

    M munihiro w’amajwi y’urwunge atagira uko asa, abaririmbyi bayanyukira guhimbaza no kurata iyo inkuru hato ngo ababyumvise bikabarenga mu mvugo babishyingure ahategerwa n’umwe (mu mutima), hahandi abanyarwanda bagira bati 'Burya akuzuye umutima gasesekara ku munwa’.


    Kanda hano urebe indirimo yahimbiwe Cardinal Kambanda

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Christus-Regnat-yahimbiye-indirimbo-Nyiricyubahiro-Antoine-Cardinal-Kambanda

  • Barcelona na Paris Saint-Germain zongeye gucakirana muri Tombola ya Champions League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tombola ya 1/8 ya UEFA Champions League imaze kurangira, ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ni wo mukino witezwe na benshi nyuma yo gutomborana.

    Fc Barcelona na Paris Saint-Germain ni umukino utegerejwe na benshi
    Fc Barcelona na Paris Saint-Germain ni umukino utegerejwe na benshi

    Ni amakipe abiri agifitanye inzika, nyuma y’aho ikipe ya Fc Bercelone yanyagiraga Paris Saint-Germain ibitego 6-1, mu gihe umukino ubanza Fc Barcelone nayo yari yanyagiwe ibitego 4-0, gusa na Paris Saint-Germain mu kwihorera yaje guhita igura Neymar wari witezweho kuzafasha Fc Barcelone mu nyaka myinshi iri imbere.

    Uko tombola yose yagenze

    Borussia Monchengladbach v MAN CITY
    Lazio v Bayern Munich
    Atletico Madrid v CHELSEA
    RB Leipzig v LIVERPOOL
    Porto v Juventus
    Sevilla v Borussia Dortmund
    Barcelona v PSG
    Atalanta v Real Madrid


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/barcelona-na-paris-saint-germain-zongeye-gucakirana-muri-tombola-ya-champions-league

  • Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y'iterabwoba ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Ntabwo bitunguranye kuba Jambo asbl yaba iri gufasha imitwe y'iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo kuko biri mu nshingano zayo, ahubwo igitunguranye ni uko babishyize ku mugaragaro bagatanga na numero ya konti iyo mfashanyo izajya ikusanyirizwaho.

    Mbere yuko imitwe y'iterabwoba icikamo ibice bitandukanye, habaga FDLR gusa bityo bikaborohera kuyishakira inkunga ngo bari hafi gufata igihugu ariko ubu hari P5, FLN, CNRD Ubwiyunge, RUD-Urunana nindi bityo guhuza abantu ntabwo bamenya iyo umwe ashaka gutera inkunga. Niyo mpamvu babicishije mu cyitwa 'SOS Refugies' bari gushakisha amafaranga yo gutera inkunga FDLR iri mu maremebera kuko niwo mutwe biyumvamo cyane.

    Imvugo yabo ntawe utayizi uhereye ku babyeyi babo, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreshaga imvugo yitwa 'Gukora' ntabwo bakoreshaga kwica Abatutsi; ibyo bakora byose baziko ari ibikorwa by'umwijima niyo mpamvu usanga bashaka indi mvugo cyangwa igikorwa bakacyitirira ibindi.

    Hashize iminsi mike jambo asbl igizwe n'abakomoka ku bahekuye u Rwanda, bakaba bafite inshingano yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gushakira ibyaha FPR nkuko ari umwanzuro w'inama ya Guverinoma y'abajenosideri bari mu buhungiro, batangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga binyuze mu cyitwa 'SOS Refugies'. Ibi bikorwa byo gufasha imitwe y'iterabwoba bijyana n'ibikorwa bya mpemuke ndamuke, aho buri wese yabaye umuvugizi w'impunzi kandi ari indonke aba yishakira.

    Uzwi cyane ni Paul Rusesabagina mu kiswe 'Fondation Rusesabagina' aho yakusanyaga amafaranga yitwaje Film Hotel Rwanda, maze si ukwibikaho amafaranga aba igitangaza mu baherwe. Rusesabagina ukusanya amafaranga abeshyako avugira abantu yagendaga muri Benz Cl-Class (WDDDJ72X68413260) akaba munzu ifite ibyumba bitandatu ifite agaciro kari hafi ya Miliyari y'amanyarwanda mu mugi wa San Antonio. Imitungo myinshi ya Rusesabagina ibarizwa mu bihugu by'amajyepfo y'Afurika.

    Si Rusesabagina gusa wagize 'ibikorwa byo gutabara' nk'umutahe wo kwishakira indonke. Hari indi miryango nka Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR) ya Joseph Matata, uyu wemeje kumugaragaro ko Akayesu Jean Paul ari umwere nyuma agakatirwa burundu n'urukiko rw'Arusha, ikusanya amafaranga babeshya ko ari ayo gufasha abantu kandi ari ugufasha imitwe y'iterabwoba.

    Tugarutse kuri Jambo asbl, isano ifitanye n'imitwe y'iterabwoba ishingiye ku buvuguzi binyuze mu kinyamakuru cyabo jambo news ndetse no gutegura ibiganiro bagamije kuvugira iyo mitwe. Muri 2014, uwari umukuru wa Jambo asbl, Placide Kayumba, akaba na mwene Ntawukuriryayo Dominique ufingiwe ibyaha bya Jenoside nkuko byemejwe n'Urukiko Mpanabyaha by'Arusha, yagiye mu mashyamba ya Kongo agirana ikiganiro na Brig Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Victor Byiringiro, naho Laure Uwase yerekeza mu Burundi kubonana niyo mitwe y'iterabwoba muri 2016 abifashijwemo na Leta y'u Burundi. Banabonye na Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w'umutekano muri icyo gihe.

    Mu gufata Rusesabagina herekanwe inzira yakoreshaga yohereza amafaranga muri Kongo, ibyo jambo asbl ikora ntabwo izi ko ari amateka baba babikira ubutabera mu minsi iri imbere. Agapfa kaburiwe n'impongo.

    The post Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y'iterabwoba ku manywa y'ihangu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-yatangije-ubukangurambaga-bwo-gufasha-imitwe-yiterabwoba-ku-manywa-yihangu/

  • Umubirizi uzwiho kuvura inzoka zo mu nda burya uvura n’izindi ndwara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubirizi
    Umubirizi

    Ku rubuga https://www.afrique-pharmacopee.com bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.

    Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye. Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.

    Mu byiza by’umubirizi harimo kandi kuba utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’umwijima ngo ashobora kunywa amazi y’akazuyazi arimo umubirizi bikamufasha.

    Umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.

    Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga (activité physique) umuntu akora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu.

    Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha guhembera cyangwa se kugira amashereka menshi.

    Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ mu gihe bitetswe bikaribwa nk’imboga, bifasha mu kurwanya indwara zitandukanye.

    Umubirizi kandi ukungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Umubirizi kandi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.

    Umubirizi kandi ngo ni umuti ukomeye w’umuriro. Mu gihe umuntu afite umuriro, bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.

    Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. Akandi kamaro k’umubirizi gakomeye, ni uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).

    Umubirizi kandi ufasha mu kugenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

    Ku rubuga https://guardian.ng, bavuga ko umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza.

    Ku rubuga https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc bavuga ko umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umubirizi-uzwiho-kuvura-inzoka-zo-mu-nda-burya-uvura-n-izindi-ndwara

  • COVID-19: Rwanda ready to administer Moderna and AstraZeneca vaccines #rwanda #RwOT

    Dr Ngamije made the revelation yesterday during a live talk-show on Rwanda Television. He explained that Rwanda is among 96 countries prepared to acquire the vaccine through World Health Organization and COVAX, a global initiative aimed at working with vaccine producers to provide countries worldwide with equitable access to safe and effective vaccine once licensed and approved.

    'We have been registered and submitted the request with detailed figures of needed vaccines. The more vaccines are produced, the more the organization liaises with producers to identify available vaccines to be distributed to countries that expressed interest,' he said.

    'We shall cover 20% of Rwandans in the first phase through the United Nation’s system. It doesn’t exclude us from engaging in discussions with other countries that might provide us with vaccines even though we have not completed the feasibility study. It is however, possible to get them from partner countries,' added Ngamije.

    He explained that Rwanda will be among first African countries receiving the vaccine once licensed and ready for distribution.

    So far, the country is considering three vaccines mainly; mRNA-1273 produced by Moderna Inc. from the United States of America, BNT162b2 produced by respective factories from the United States of America and Germany as well as and Pfizer from the United Kingdom.

    These vaccines require storage in special temperature conditions posing need for establishing strong storage systems as they are distributed to citizens.

    'We meet several requirements especially for two of the three requested vaccines. We even have capacity to receive quite a number Pfizer vaccines at national level. As for such a vaccine that should be stored at -70 Celsius, it can be designated for areas where the temperatures a very cold and store it for at least three days in ordinary refrigerators designed for vaccines,' he said.

    'This means, we are also able to use those vaccines with special storage conditions once available. As for Moderna or AstraZeneca vaccines, we can’t buy refrigerators because they are available. We are training workers and identifying targeted people in the first phase. It is evident that we will attend to health workers at health centers and hospitals. We also have figures of people with chronic diseases but we must prepare to spot their locations,' added Ngamije.

    He explained that they are conducting a census to establish locations of people with complicated respiratory diseases, diabetes among others to plan the distribution of vaccines accordingly once available.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-ready-to-administer-moderna-and-astrazeneca-vaccines