Author: webrwanda

  • LONI irashinja Afurika y'Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha w'Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza z'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha Serge Brammertz yabwiye akanama k'Umuryango w'Ababibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko igihugu cy'Afurika y'Epfo cyakingiye ikibaba umwicanyi karundura Fulgence Kayishema ushakishwa n'ubutabera bunyuranye harimo u Rwanda, Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha ndetse n'Amerika yashyizeho igihembo cya Miliyoni Eshanu z'amadorali ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma afatwa.

    Umushinjacyaha Brammertz yambwiye akana gashinzwe umutekano tariki ya 14 Ukuboza ko Afurika y'Epfo yirengagije nkana gufata Fulgence Kayishema kandi byari bimaze kugaragara ko yabaga mu mugi wa Cape Town mu myaka ibiri ishize. Afurika y'Epfo yirengagije impapuro zita muri yombi Kayishema zashyizweho na LONI kandi ibihugu byose bigize uyu muryango bigomba kubahiriza ibyavuzwe nuyu muryango. Kayishema ntanubwo bamukurikiranye ngo bamenye aho aba nuko umwaka ushize asohoka iki gihugu.

    Imwe mu mpamvu yatanzwe n'igihugu cy'Afurika y'Epfo yo kudafata Kayishema nuko yari afite ibyemezo bihabwa impunzi umuntu akibaza uburyo nabyo yabibonye. Nyuma ibiro bishinzwe impunzi byavuze ko byabuze impapuro za Kayishema ndetse n'ibikumwe yateye.
    Nkuko yabibwiye akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi muri raporo y'umwaka, bakimeya ko Kayishema ari muri Afurika y'Epfo bahise basaba ko yatabwa muri yombi.
    Usibye Kayishema, hari abandi batandatu bataragaragara harimo Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phenias Munyarugarama. Muri uyu mwaka Kabuga Felesiyani wari ku rutonde nawe yarafashwe naho Utunyangingo twa DNA twemeza ko Augustin Bizimungu yapfuye agashyingurwa Pointe Noire muri Kongo-Brazzaville.

    Brammertz kandi yagaye ibihugu bya Zimbabwe na Uganda kwanga gukorana n'urukiko mugufata abajenosideri bahungiye muri icyo gihugu aho yiyemeje kugirira uruzinduko Harare na Kampala ngo baganire nibi bihugu cyikubite agashyi.
    Inzego zitangdukanye muri Uganda zemereye uru rukiko ko hari abajenosideri bafite Pasiporo ya Uganda ariko basabye gukurikirana uko bazibonye Uganda ivunira ibiti mu matwi bakaba bamaze umwaka bategereje igisubizo ariko barahebye.

    Fulgence Kayishema aregwa gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi barenga ibihumbi bibiri bari bayihungiyemo. Yari Ipeji wa Komini Kivumu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi bakoranye ubwicanyi hari Padiri Athanase Seromba, Gregoire Ndahimana wari Burugumesitiri, Telesphore Ndungutse, Joseph Habiyambere na Assistant Burugumesitiri Vedaste Mupende.

    Fulgence Kayishema akurikiranzweho ibyaha bya Jenoside, kurimbura inyoko muntu n'ibindi aho usibye gusenya Kiliziya yazanye na essence batwikiramo Abatutsi.

    The post LONI irashinja Afurika y'Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/loni-irashinja-afurika-yepfo-gukingira-ikibaba-ruharwa-fulgence-kayishema-kugeza-bamuhungishije-akava-muri-icyo-gihugu/

  • Nyamagabe: Bakeneye ingemwe kugira ngo bagure ubuso bahingaho icyayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi
    Abatuye i Shaba bifuza kwagura imirima bahingaho icyayi

    Uwitwa Védaste Ruhigisha avuga ko afite umurima umwe yahinzeho icyayi, ariko ko yifuje ingemwe ngo yagure akazibura.

    Agira ati “Hari abantu b’ino aha ngaha bahinga icyayi bagahembwa ibihumbi nka 200 cyangwa 100 ku kwezi. Ugira ngo ntigifite akamaro? Nkibonye nanjye nagihinga. Aho nahingaga indi myaka nakuraho akarima nkagitera. N’uwampa ingemwe ibihumbi bitanu nabitera.”

    Uwitwa Vedaste Minani avuga ko hari abo batuye mu Murenge umwe, hahoze ari muri Mudasomwa, bo bajyaga bahabwaga ingemwe n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi. Icyo gihe bo ngo bari bakibarizwa muri Kivu, byatumye bo batabasha kubona kuri izo ngemwe.

    Agira ati “Twifuza ko baduha ingemwe natwe, buri muturage akajya asoroma icyayi agahembwa ku kwezi.”

    Umuyobozi w’ishami ryita ku cyayi n’ikawa mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Alexis Nkurunziza, avuga ko koperative yibumbiwemo n’abahinzi b’icyayi bo mu gace aba baturage bifuza ingemwe z’icyayi batuyemo, ari yo KOBACYAMU (Koperative y’Abahinzi b’icyayi ba Mudasomwa ubu ikorera mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Kibilizi na Tare), ubu yahumbitse imbuto miliyoni eshatu zizaterwa ku ikungira rya 2021.

    Ibi bishimangirwa n’umucungamutungo w’iyi koperative, Théogène Ndayizeye, unavuga ko batangiye kwerekera abaturage uko umuntu ashobora kwihumbikira icyayi, akagera ku mbuto yifuza, cyane ko ngo kuzihumbika bitanagoye cyane nk’uko bamwe babikeka.

    Ati “Ndi kubibigisha. Ubu hari imbuto zigera ku bihumbi 900 bihumbikiye ku buryo hari n’izakuze. Hari benshi bamaze kubimenya, icyo babura ni ibikoresho nka shitingi. Ibyo tubashije kubabonera turabibaha, ibyo tutabashije kubabonera tukabereka inzira banyuramo ngo babibone.”

    Ubundi ingemwe z’icyayi zifata igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kuba zibonetse. Icyakora izifashishwa mu gusimbura izumye mu murima zo ngo zimara umwaka n’igice mu buhumbikiro.

    Kugeza ubu mu Rwanda, uruganda rw’icyayi rwa Kitabi abatuye mu Kagari ka Shaba baturiye ngo ni rwo rwishyura abahinzi bakorana amafaranga menshi ku kilo, nk’uko bivugwa na Jean Damascène Gasarabwe uruyobora. Kuri ubu ngo bari kubishyura amafaranga 377 ku kilo.

    Avuga ko ibi babikesha kuba icyayi cya Kitabi ari cyo cyiza cyane kugeza ubu ngubu mu Rwanda, kandi ko bajya baza no ku mwanya wa mbere muri Afurika. Ibi bituma bishyurwa menshi, hanyuma n’abahinzi bakaboneraho kuko igiciro cy’amababi mabisi gituruka ku buryo isoko riba ryifashe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-bakeneye-ingemwe-kugira-ngo-bagure-ubuso-bahingaho-icyayi

  • Musanze: Habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu 2 abandi n'indembe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ,mu masaha y'umugoroba mu kagali ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habaye impanuka ikomeye, yahitanye umuntu 1,undi na we apfira mu nzira ajyanywe kwa muganga , abandi batanu barembye cyane bikomeye.

    Icyateye iyi impanuka ni imodoka ya Kompanyi ya RITCO Ifite puraki RAE 557 G,yakase ikorosi izamuka ikaba yerekezaga mu mujyi wa Musanze,na Moto ifite purake RAE 163V yari ishoreranye n'umunyonzi,bamanukaga mu muhanda werekeza iKigali bashatse kudepasanya n'iyi modoka nini,bashatse gukata ngo bayikwepe,bahita bitura hasi mu muhanda.

    Abapfuye n'abakomeretse imyirondoro yabo ntiyahise imenyekana,gusa hahise haba ubutabazi bw'imbangukiragutabara ndetse na Polise ishinzwe umutekano wo mu muhanda

    Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko mu bakomeretse uko ari batanu harimo undi urembye bikomeye kuburyo aroherezwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.

    Abakomeretse bakomeje kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/musanze-habaye-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-2-abandi-nindembe/

  • COVID-19: Death toll rises to 59 #rwanda #RwOT

    The deceased include a 90 and 57-year old men.

    The statement released last night shows that new patients were found in Kigali:76, Rusizi:12, Musanze:12, Rubavu:11, Gakenke:6, Kirehe:5, Huye:2, Kayonza:1, Rwamagana:1, and Muhanga:1.

    Rwanda confirmed the first COVID-19 —patient on 14th March 2020. So far, 7232 have been tested positive out of 686,676 sample tests of whom 6089 have recovered, 1084 are active cases while 59 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-death-toll-rises-to-59

  • Rwanda: INGUFU GIN Ltd sets to create more Jobs as the Factory expands Production activities to new premises soon #rwanda #RwOT

    As INGUFU GIN Ltd plans to expand its operations in the new building of the factory located in Kamonyi District in Runda Sector, the management of the factory confirms that this will play a role in creating new jobs for the community and contributing to Development of Kamonyi District and the country as a whole.

    INGUFU GIN Ltd manufactures Liquors of various types including Red Warage, Club Whisky, Rabiant, G&S, NGUVU GIN, Royal Castle GIN and has already launched other new liquors notably New House and Home Town liquors.

    The Management of INGUFU GIN Ltd reminds Rwandans that bottles of liquors from this factory are used only once so that people should not be confused that whatever contains in bottles of INGUFU GIN Ltd are products of the factory because sometimes there are people who pick them up and fill in other types of beers which put the lives of consumers in dangers and most of the time causing deaths.

    Ntihanabayo Samuel, the Managing Director of INGUFU GIN Ltd explained that there were some people who died and people claimed that they have drunken liquors belonging to the factory which is not the case

    He said that liquors produced by INGUFU GIN Ltd has the RSB S-Mark Certificate and they are approved also by National Food and Drug Authority.

    Regarding the start of work in the new building of the factory, Ntihanabayo Samuel says that among the existing employees, they will add about 40% of their existing employees.

    He also explains that among the factory's current employees, about 75% of them are women workers.

    The factory normally employs about 104 full-time employees and another 40 casual employees.

    'You can see that if we were already using three ranges in the Production room and now, we are going to add two more you find that the staff will increase by about 40%,' he said.

    'The first is to provide employment to the people living in the vicinity of the factory and also to cooperate with the Kamonyi district in public development activities, as well as to continue to respond to the demands of the private sector to continue to contribute to the development of the country,' Ntihanabayo explains.

    INGUFU GIN Ltd reminds its liquors lovers that drinking alcohol with empty stomach or drinking and drive is risky.

    17

    The post Rwanda: INGUFU GIN Ltd sets to create more Jobs as the Factory expands Production activities to new premises soon appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/20/rwanda-ingufu-gin-ltd-sets-to-create-more-jobs-as-the-factory-expands-production-activities-to-new-building-soon/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-ingufu-gin-ltd-sets-to-create-more-jobs-as-the-factory-expands-production-activities-to-new-building-soon

  • Covid-19: Amakuru agezweho mu Rwanda 19/12/2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ba COVID-19 babarirwa mu 127; mu gihe abahitanwe n'iki cyorezo ari babiri,bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo mu Rwanda uba 59.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko abishwe na COVID-19 kuri uyu wa Gatandatu barimo umugabo w'imyaka 90 n'uw'imyaka 57 bombi b'i Kigali.

    Dore aho abo barwayi bagaragaye ni mibare yabo

    Abanduye iki cyorezo babonetse I Kigali: 76 (Abahuye n'abanduye bari kuvurirwa mu ngo), Rusizi: 12, Musanze: 12, Rubavu: 11, Gakenke: 6, Kirehe: 5, Huye: 2, Kayonza: 1, Rwamagana: 1, Muhanga: 1.

    Abanduye COVID-19 bose mu gihugu bahise baba 7,231; barimo abamaze gukira 6,089 mu gihe nta n'umwe wayikize kuri uyu wa Gatandatu.

    Magingo aya abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 1,084 na ho abo imaze guhitana ni 59.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/20/covid-19-amakuru-agezweho-mu-rwanda-19-12-2020/

  • Umuratwa Kate Anitha umukobwa w’uburanga n’ikimero cyahogoje abagabo(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umuratwa Kate Anitha wari mu bakobwa 20 babashije kugera mu mwiherero wa Miss Rwanda mu 2020 yahishuye ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi nyuma y’uko asanzwe ari umwe mu myuga yunguka kandi yamufasha mu ntego ze zo kwigira.

    Ubusanzwe Umuratwa Anitha ni umunyeshuri muri kaminuza akaba n’umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu marushanwa y’ubwiza. Usibye Miss Rwanda yitabiriye, kuri ubu ari guhatana muri Miss Supranational akaba umwe mu bari gushakisha itike yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, Umuratwa Anitha yahishuye ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi, agamije gushaka icyo yakora kimwunganira mu byo akenera umunsi ku wundi.

    Kandi Umuratwa yagize ati 'Njye mu buzima sinkunda gusaba, yewe n’ababyeyi banjye kubasaba birangora. Nahoraga ntekerezaga ikintu nakora kigatuma mbasha kubona ibyo nshaka byose ariko mbyihaye, nsanga nta kazi gahoraho nakora kuko ndi umunyeshuri, natekereza ibindi byo gukora nkumva ntibihura neza, rimwe rero nibwo naje kwigira inama yo kugana mu buhinzi.'

    Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe yamaze atekereza icyo yakora yasanze ubuhinzi ari kimwe mu byunguka neza, ahita yiyemeza kubyinjiramo gutyo.

    Ubuhinzi bwe abukorera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Ati 'Nabanje kubaza ahantu hera neza hanaboneka imirima yo gukodesha kuko njye ntayo mfite, bandangira i Kayonza. Nyuma yo kubona ibihera neza natangiye gushaka abakozi nshyiraho n’umuntu wajya umfasha kubikurikirana, duhita dutangira.'

    Uyu mukobwa winjiye mu buhinzi mu mezi atandatu ashize, amaze kurya ku musaruro wa mbere, avuga ko ari ibintu yabonye byunguka akurikije ayo yashoye n’ayo yinjije.

    Nubwo yari afite ubushobozi buke butatumye atangirana umuvuduko mwinshi, avuga ko uko iminsi izajya igenda yicuma azagenda yaguka mu mwuga mushya yatangiye.

    Ikindi uyu mukobwa avuga ni uko ubwo yabitangiraga yumvaga agiye gukora akantu gato, ariko umusaruro wa mbere yakuyemo watumye atekereza kwagura ibikorwa bye kuko yasanze abyitayeho byamugirira akamaro mu buzima.

    Umuratwa yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa batekereze ibyo bakora bikabafasha kubona ubushobozi bwunganira ababyeyi.

    Ahamya ko byabarinda kugwa mu mitego y’ababashukisha ibintu bitandukanye batabashije kwigurira cyangwa kugurirwa n’imiryango yabo.


    Source : https://www.imirasire.rw/?Umuratwa-Kate-Anitha-umukobwa-w-uburanga-n-ikimero-cyahogoje-abagabo-Amafoto

  • Diane wakinaga muri 'City Maid’ yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya City Maid, akaba agezweho mu yo yise 'Impanga', kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 yasezeranye imbere y’amategeko na Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend’.

    Uyu muhango wagizwe ibanga rikomeye ku buryo wanitabiriwe n’abantu mbarwa.

    Ndayirukiye yavuze ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo biherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y’ubukwe bwabo.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza.'

    Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y’ubukwe kugira ngo babane, ati 'Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango.'

    Nk’uko byari byatangajwe bikanasohoka ku mpapuro ziteguza ubukwe bw’aba bombi, Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hari hategerejwe ibirori byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Invitation y'ubukwe buteganyijwe bwa Diane

    Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse niwe utunganya Filime Impanga y’umukunzi we.

    Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

    Werurwe, Usanase yavuze ko yifuza ko uyu musore yazamubera umutware.

    Ati 'Nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware.'

    Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ‘Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.


    Source : https://www.imirasire.rw/?Diane-wakinaga-muri-City-Maid-yasezeranye-imbere-y-amategeko-Amafoto

  • Huye: GS Buhimba batashye ibyumba by'amashuri bigeretse(Etage) bya miliyoni 75 #rwanda #RwOT

    Abarezi n'ababyeyi barerera mu kigo cy'amashuri cya Buhimba, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, baravuga ko ibyumba by'amashuri bishya bigeretse byuzuye muri iki kigo bizagabanya ubucucike bwahagaragaraga, bikazatuma n'ireme ry'uburezi rizamuka cyane. Bamwe mu baturage bavuga ko batari bamenyereye amashuri ageretse(etage) mu bice by'icyaro, ubuyobozi bwo buti kubera imiyoborere myiza abana bose barangana, n'ibyo bagenerwa ni bimwe.

    Ubwiza bw'ibi byumba butandukanye n'amashuri ashaje bigiragamo, bavuga ko bizatera abana ishyaka ryo gutsinda.

    Ibyumba 8 bishya by'amashuri byuzuye kuri GS Buhimba ni ibyumba bigeretse (etage) byubakishije amatafari ahiye, bisakaje amabati. Ibi byumba bizigiramo abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari basanzwe bigira mu mashuri ashaje cyane.

    Mukanzeyimana Jeanne d'Arc na Hitayezu Saleh ni ababyeyi bafite abana muri iki kigo. Baravuga ko batari bamenyereye etage mu bice by'icyaro, ariko ubu ngo bagiye gushira impungenge baterwaga n'amashuri y'amategura ashaje kandi ava abana babo bigiragamo.

    Mukanzeyimana yagize ati:' Twarebaga etage tukabona ni ibyo mu mugi gusa none natwe bitugezeho. Kureba ubwiza bw'aya mashuri bizatuma abana biga bishimye batsinde neza. Iyo hagwaga imvura cg umuyaga ugahuha nahitaga ntekereza ngo umwana wanjye! Ntekereza ko amashuri ashobora kubagwira kubera ukuntu ashaje ariko ubu turanezerewe'.

    Ndungutse Paulin ni umwalimu muri iki kigo. Avuga ko bigishaga abana barenze 60 mu ishuri rimwe mu mashuri abanza bigatuma umwalimu atabakurikirana neza bityo ntibitange umusaruro mwiza. Ariko ngo ibi byumba babonye bizabafasha kwigisha neza.

    Ndungutse yagize ati ” Mu mashuri abanza niho hari ikibazo cyane hagaragara umubare munini w'abanyeshuri ku buryo kubakurikirana usanga bigoye. Ariko ubu noneho aya mashuri mashya azadufasha gukurikirana abana neza bitume n'ireme ry'uburezi rizamuka”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko ibi byumba by'amashuri bigeretse uretse kugabanya ubucucike, ari n'igisubizo ku mikoreshereza y'ubutaka kandi bikaba byuzuye ubukungu bw'abahatuye buzamutse kuko bahabonye akazi.

    Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Intara y'amajyepfo, avuga ko ibi byumba bigaragaza intambwe ishimishije kuko ngo bitari bimenyerewe ko mu bice by'icyaro haboneka amashuri ageretse. Akaba asaba ubufatanye ku bana, ababyeyi n'abarezi kugira ngo umusaruro mwiza uboneke nk'uko babonye ibyumba byiza.

    Guverineri Kayitesi, avuga ko nta bana bagenewe kwigira muri Etage ngo habe n'abatarabigenewe.

    Guverineri Kayitesi ati' Intego yo kubaka amashuri hirya no hino ni ukugabanya ubucucike n'ingendo ndende abana bakora bajya kwiga kure. Kuba rero hano mu cyaro huzuye etage ni intambwe ishimishije itera n'abana ishema bakabona ko hatari abagenewe etage ahubwo bose bibagenewe kubera n'imiyoborere myiza'.

    Ibi byumba umunani by'amashuri bya Buhimba byuzuye bitwaye miliyoni 75 z'amafaranga y'u Rwanda. Mu karere ka Huye ibyumba byose biteganijwe nibyuzura hazaba habarurwa ibyumba 96 bigeretse bisanga ibindi 393 byubatse mu buryo busanzwe. Naho mu ntara y'amajyepfo harabarurwa ibyumba by'amashuri bisaga 166 bigeretse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-gs-buhimba-batashye-ibyumba-byamashuri-bigeretseetage-bya-miliyoni-75/