Author: webrwanda

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 153 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko abitabye Imana ari abagabo 2 barimo uw'imyaka 96 n'uwa 61 bose bo muri Kigali, mu gihe abanduye uyu munsi ari abantu 153 babonetse mu bipimo 2502 byafashwe.

    Amakuru ya Covid-19 kuri iki cyumweru:

    Abanduye mu masaha 24 ni 153 babonetse I Kigali: 39, Huye: 103 (bapimwe muri gereza ya Huye), Musanze: 4, Kayonza: 2, Rubavu: 2, Gicumbi: 1, Burera: 1, Nyagatare: 1.

    Abamaze kwandura bose:7,970.
    Abakize uyu munsi: 62.
    Abamaze gukira bose:,6,289.
    Abakirwaye:1607.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Perezida w'u Burusiya, Vladmir Putin, yemeye gukingirwa Coronavirus, hakoresheje urukingo rwakozwe n'igihugu cye rwitwa Sputnik V.

    Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Dmitry PeskoV, ni we watangaje ko Umukuru w'Igihugu azakingirwa Covid-19. Yavuze ko Putin yafashe umwanzuro wo guhabwa urukingo, ko icyo ategereje ari uko ibintu byose bishyirwa ku murongo.

    U Burusiya bwatangiye gukingira ku bushake abaturage babwo hakoreshejwe urukingo rwa Sputnik V mu ntangiriro za Ukuboza. Icyo gihe abo mu Mujyi wa Moscow nibo bahereweho.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangaje ko abantu barengeje imyaka 60 bashobora gutangira guhabwa uru rukingo nyuma y'uko rwemerejwe n'inzego z'ubuzima.

    Putin w'imyaka 68 yari aherutse gutangaza ko urukingo rw'Abarusiya rutekanye, ko nta mpamvu yamubuza gukingirwa.

    U Burusiya bukomeje kwibasirwa na Covid-19, ubu bufite abantu barenga miliyoni eshatu bamaze kwandura mu gihe 54.778 bahitanywe n'iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-153-barayandura

  • Kayonza: Yagiye kwiba igitoki cy'abandi bamufata yagiheze iruhande #rwanda #RwOT

    Aka gashya kabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w'Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Muri uyu Mudugudu hari umusaza w'imyaka 65 abajura bari barazengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Mu rukerera rwo ku wa Kane rero ngo nibwo umugabo w'imyaka 28 uvuga ko yaturutse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwiba igitoki agitemye birangira ahise abura ubwenge ahama iruhande rwacyo aho azanzamukiye mu gitondo yisanga ashagawe n'abantu benshi barimo n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ngo kuko n'uwo mugabo wari wibye igitoki yababwiye ko yamaze kugitema akabura ubwenge.

    Ati ' Ejo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu bafatiye mu rutoki rw'abandi ari kwiba igitoki tugiyeyo turahamusanga adusobanurira ko yamaze gutema igitoki agahita abura ubwenge, twahise tumufata dufata n'igitoki yari amaze gutema nk'igihamya cy'uko yari yibye tumushyikiriza RIB.'

    Gitifu Murekezi yavuze ko batarasobanukirwa impamvu uwo muturage yananiwe kugenda akimara gutema icyo gitoki. Ngo ubusanzwe uwo musaza bajyaga bamwiba bakagenda ariko kuri iyi nshuro uwo yananiwe kuhava.

    Yasabye abantu kwirinda ubujura ahubwo bagakoresha imbaraga zabo aho kurindira gutungwa n'ibyo umuturage yavunikiye.

    Ati 'Urebye nk'uriya twafashe ni umuntu ugifite imyaka mike (28) yakabaye akoresha imbaraga ze akareka kwiba, urumva umusaza nk'uriya aba ashyira imbaraga ze mu gukorera urutoki rwe rwagera igihe cyo kwera ugasanga bamwe birirwa batakaza imbaraga zabo baraje bamwibye ibitoki, bibere isomo n'abandi.'

    Gitifu yavuze ko kuri ubu inzego z'umutekano guhera ku midugudu zahagurukiye abantu nk'aba biba asaba ababikora kubireka bagakoresha imbaraga zabo.

    Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yashyize uruhereko mu murima we mu rwego rwo gucungira umutekano urutoki rwe. Ngo rutuma umuntu wese ukoze ku nsina ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo awugezeho.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe agikorerwa dosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kayonza-yagiye-kwiba-igitoki-cy-abandi-bamufata-yagiheze-iruhande

  • Umugabo utagiraga aho kuba yahuye n'umuryango we wari umaze imyaka 10 waramubuze abikesha kwiyogoshesha [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bwana João Coelho Guimarães w'imyaka 45 yari amaze imyaka 3 adafite aho kuba mu gace kitwa Goiânia muri Brazil,yahuye n'umuryango we nyuma yo kwiyogoshesha ubwanwa n'umusatsi wari waramwereyeho.

    Uyu mugabo yagiye mu nzu bogosheramo,asaba uyikoramo kumwogosha umusatsi akanamugabanyiriza ubwanwa birangira isura ye yak era yongeye kugaruka.

    Umwe mu bantu bahuriye muri iyo nzu yogosherwamo,yamufotoye mbere yo kogoshwa na nyuma y'aho ashyira hanze amafoto yombi yakwiriye hose bituma bamwe mu bagize umuryango we bari bazi ko yapfuye bamubona.

    Amakuru avuga ko bwana João Coelho Guimarães yinjiye muri iyi nzu abayikoramo bakamuha ibyokurya bazi ko aribyo aje gusaba ariko we abasaba ko bamwogosha.

    Akimara kogoshwa,aba bantu bamuhaye n'imyenda aba mushya byatumye abamuzi bamumenya.

    Bwana Alessandro Lobo nyiri iyi nzu yogosha niwe washyize hanze amafoto ya Guimarães yahindutse bikomeye.

    Mushiki we na nyina bari bazi ko uyu muntu wabo yapfuye mu myaka 10 yari ishize,babonye aya mafoto baramumenya,bajya kumushaka niko guhura ibyishimo birabarenga.

    Uyu mugabo akimara kubabona yararize cyane ko bari bamaze imyaka 10 batabonana.

    Uyu mugabo akimara guhura n'umuryango we yanze kujyana nabo ahubwo ahitamo kwigumira ku muhanda nkuko Lobo wamufashije yabitangaje.

    Ati 'N'umugabo ugira isoni n'amagambo make.Twabonye ko yishimiye ibyo twamukoreye ndetse yarishimye cyane.

    Joao yahisemo gukomeza kuba ku mihanda.Mushiki we yashakaga kumutwara ngo babane ariko yarabyanze.Yamubwiye ko ku mihanda aba afite ubwigenge.Niyo mpamvu yanze gusubira mu rugo.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-utagiraga-aho-kuba-yahuye-n-umuryango-we-wari-umaze-imyaka-10

  • Kit manager Rujugiro ndetse nabamwe mubakinnyi b'amavubi muri Camp basanzwemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike shampiyona Y'umupira w'amaguru mu U Rwanda ihagarikiwe kubera icyorezo cyugarije isi Covid-19 cyagaragaye muma kipe nka Rayon sport,Sunrise,nandi amwe namwe, bikayiviramo guhagarikwa kwa shampiyona.

    Mu ikipe yigihugu Amavubi kuri ubu yabarizwaga muri camp muri hotel imwe hano mu Rwanda bitegura gukina imikino ya CHAN izabera  muri Cameroon, amakuru dufite ava hafi mubari muri camp avugako harabakinnyi basanzwemo Covid-19.

    Abakinnyi  barimo Rugwiro Herve Captain wa Rayon sport, Sugira Ernest waruherutse gukira iki cyorezo wa Rayon sport, Danny Usengimana wa APR ndetse na Rujugiro kit manager w'Amavubi aba bakaba basanzwemo Covid-19 mugihe gito bari bamaze muri Camp.

    Aba bakinnyi ndetse na kit manager Rujugiro kurubu bakaba bajyanywe mukato kugirango bakomeze bakorerwe isuzuma banakomeza kwitabwaho nabagaganga.

     

    Captain wa Rayon sport Rugwiro Herve
    Danny Usengimana Umukinnyi wa APR FC
    Sugira Ernest wa Rayon sport
    Kit Manager Rujugiro w'Amavubi

     

    The post Kit manager Rujugiro ndetse nabamwe mubakinnyi b'amavubi muri Camp basanzwemo Covid-19 appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/28/kit-manager-rujugiro-ndetse-nabamwe-mubakinnyi-bamavubi-muri-camp-basanzwemo-covid-19/

  • Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahaye impano zihenze Kim Kardashian na Mama we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni inkweto umugabo we nyakwigendera Kobe Bryant yamamazaga dore ko ubwoko bw'izi nkweto yigeze kuzambara mu mwaka wa 2010 kuri Noheli. Vanessa Bryant yeretse aba bantu urukundo abakunda cyane, abaha inkweto zidasanzwe za 'Nike Kobe 6 'Grinch'.

    Vanessa yahaye izi nkweto Kim Kardashian na Kris Jenner tariki 23 Ukuboza habura igihe gito ngo zigere ku isoko, zagombaga kujya ahagaragara ku ya 24 Ukuboza 2020. Izi nkweto zifite agaciro kangana n'amadorali ibihumbi bibiri ($ 2000).

    Kris Jenner ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru akaba n'umushabitsi, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kizwi nka 'Keeping up with Kardashian'. Izi mpano z'inkweto bamaze kuzihabwa bagiye ku mbuga nkoranyambaga bishimira ibyo Vanessa yabakoreye.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-nyakwigendera-kobe-bryant-yahaye-impano-zihenze-kim-kardashian-na

  • Uruganda rukora inzoga rwakoreye agashya abanyezamu Lionel Messi yinjije ibitego bose [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Lionel Messi ukinira FC Barcelona yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wenyine utsindiye ikipe imwe akinira ibitego 644 ndetse ibi bitego yabitsinze abanyezamu 160 batandukanye.

    Uruganda rwa Budweiser rwakoze agashya ku munsi w'ejo rwoherereza icupa ry'inzoga rukora buri munyezamu wese winjijwe igitego na Lionel Messi ruhereye kuri Gianluigi Buffon wanamugoye cyane.

    Umunyezamu wa Atletico Madrid witwa Jan Oblak nawe ari mu bahawe iri cupa ry'inzoga.kimwe na Kepa Arrizabalaga wanaryishimiye akifotoza arifashe.
    Igitego cya 644,Messi yagitsinze ikipe ya Valladolid mu mukino wa Shampiyona FC Barcelona yayitsinzemo ibitego 3-0.

    Iki gitego yagitsinze ku munota wa 65 ku mupira mwiza yahawe n'abatsinsino n'umwana muto witwa Pedri arangije ateresha ikirenge cye cy'ibumoso umupira uruhukira mu rushundura.

    Messi wari usangiye agahigo na Pele we watsindiye Santos ibitego 643,yahise amurengaho gusa uyu munya Brazil aracyafite agahigo gakomeye ko gutsinda ibitego 1,283 mu mateka ye nk'umukinnyi.

    Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize,Pele wari ufite agahigo k'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe imwe,yandikiye Messi amushimira ko nawe yabigezeho.

    Ati 'Iyo umutima wawe wuzuye urukundo,biragora guhindura inzira yawe.Kimwe nawe,nzi neza uko bimeze urukundo rwo kwambara umwenda umwe buri munsi.Kimwe nawe nzi neza ko nta gisa no kugira aho wita mu rugo.

    Ndagushimiye kubw'agahigo wakoze Lionel,ariko ikiruta byose ngushimiye ku byo wakoze byose muri FC Barcelona. Inkuru nk'iyawe yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire izabaho gake mu mupira w'amaguru.Ndagufana cyane Leo Messi.'





    Abanyezamu Messi yatsinze ibitego bose bahawe inzoga na Budweiser

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uruganda-rukora-inzoga-rwakoreye-agashya-abanyezamu-lionel-messi-yinjije

  • Nyuma yuko afunguwe,Bushali yashimiye Leta y'u Rwanda yamugoroye #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu kiganiro 'Drive' cya Kiss Fm gikorwa na Luwano Tosh [Uncle Austin]. Bushali yafunguwe ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2020, aho yari amaze igihe afungiwe mu kigo kinyurwamo by'igihe gito (Transit Center) giherereye i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

    Uyu muhanzi yari amaze amezi abiri afunzwe. Mu Ukwakira 2020 yari yatawe muri yombi aza gufungurwa mu Ukuboza 2020. Ukuboza ni ukwezi avuga ko kwamuhiriye bitewe n'amasengesho y'umubyeyi we.

    Abiteramo urwenya akavuga ati 'Hari umukecuru wanjye ufite ijisho rimwe n'ibere rimwe aravuguta bya hatari kbs [Araseka cyane] aba yavuguse umuti bikomeye cyane.'

    Uyu muraperi wadukanye injyana ya 'KinyaTrap' yavuze ko ahantu yari afungiye atahita nk'ahantu habi, kuko hari byinshi yahigiye. Ndetse ko yakurikirana Radio.

    Bushali yavuze ko yafunzwe atari uko Leta imwanze, ahubwo ngo byari ngombwa ko agororwa akerekwa inzira nyayo yo kugenderaho.

    Ati '…Ahantu nari ndi ntabwo nahita nk'ahantu habi. Kuko ku rundi rwego Leta ni umubyeyi si nanjye gusa twese turabibona. Ntabwo bakora ikintu kubera ko bakwanze. Ahubwo ni ukwereka inzira nyayo yo kugenderamo,'.

    Bushali ntiyerura neza icyo yari afungiye. Byavuzwe ko yafunzwe aryozwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ko yari mu bari kujya kugororerwa Iwawa. Ariko ngo si ko biri.

    We yavuze ko yafunzwe kubera ko yari yarengereye. Ati 'Abantu benshi bavuga ibitandukanye…Njyewe ikintu nari ndi gukekwaho ni ibintu bisanzwe nyine biri mu rubyiruko. Kuba umuntu abayeho usa nk'aho nta murongo ufite ugenderaho. Sinabyita kwica amategeko y'Igihugu. Ariko umuntu aba yarengereye rimwe na rimwe kubera n'ibintu biba biri hano hanze, …'

    Bushali yavuze ko yafunguwe yiyemeje gukomera ku Mana, kuko ngo yari yararyohewe n'ibihe byiza mu muziki arayirengagiza. Akavuga ko atarafungwa yajyaga asenga Imana nk'uwikiza, ariko ko yiyemeje kuyikorera n'umutima we wose.

    Uyu muhanzi yamurikaga indirimbo ze ebyiri yise 'Kinyatrap' na 'Wapfa' yakoze mbere y'uko afungwa. Ni indirimbo avuga ko yakoze nyuma y'amagambo yacicikanaga amuvugwaho. Nko mu ndirimbo 'Wapfa' avugamo uburyo nta muntu 'urenze' mu buzima bwa buri munsi.

    Yavuze ko yafunguwe akumbuye Se na Nyina n'abavandimwe be barindwi. Ni we bucura mu muryango. Kuba ari bucura mu muryango akaba ari nawe uzwi, ngo ntibyahise byakirwa neza mu muryango.

    Avuga ko iwabo batabyumvaga neza bitewe n'uko yakoraga umuziki abivanga n'amasomo, ariko ngo ubu nibo bamushyigikira cyane. Bushali avuga ko yakuriye muri Korali kandi ko yahoze ari umunyabugeni mwiza mu gushushanya.

    Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye 'Ibihe Birindwi' akundaho indirimbo 'Umwali' yakoranye na Ariel Wayz. Akavuga ko injyana ya 'Kinya Trap' itaragera ku rwego rwiza, ariko ko banishimira intambwe bateye kuko ubu abantu benshi bayizi.

    Yavuze ko bashaka kwambutsa iyi njyana ikagera ku rwego rw'Isi, ndetse ko ari kubikora afashishijwemo na Magnom, Producer wo mu Budage n'abandi.

    Bushali avuga ko abahanzi bo mu Rwanda badakwiye guhangana, ahubwo ko bakwiye gushyigikirana kugira ngo bazabone uko bahangana n'abahanzi mpuzamahanga.

    Uyu muhanzi yavuze ko abantu bakwiye kumwitega, kuko ubu ameze nk'umwana uri kwitabwaho.

    Yabwiye abafana be ko umwaka wa 2021 harimo imishinga mishya y'indirimbo. Ati 'Banyitege. Ubu meze nk'umwana ndi kwirira bya hatari. Uriya mwaka bashonje bahishiwe. Imishinga myinshi batarumva cyangwa bataranabona ahandi.'

    Bushali yashimye Leta y'u Rwanda avuga ko ari 'umubyeyi uhora utureberera'. Yabwiye abahanzi bagenzi be guharanira gusa neza nk'uko Leta ibyifuza. Abasaba kandi gukora cyane badakorera ku ijisho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yuko-afunguwe-bushali-yashimiye-leta-y-u-rwanda-yamugoroye

  • Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Televiziyo y'u Rwanda yarongowe na Shaffy[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nadia Umutoni yasezeranye mu mategeko na Malik Shaffy, aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nkuko bigaragara mu mafoto banyuza kumbuga nkoranyambaga zabo.

    Nadia azwi cyane mukiganiro Zoom In cyibanda cyane ku makuru y'ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu mukobwa aba arikumwe na Gerald Mbabazi.

    Uyu mukobwa ni umwe mubakunzwe cyane n'abakurikirana iki kiganiro bitewe nuburyo avugamo amakuru neza ubonako adategwa.

    Nadia na Malik basezeranye kubana akaramata, aba bombi batangije urubuga bahurizaho amafoto n'amashusho yabo bise 'The Nalik'(Nadia & Malik) uru rubuga rukaba rugaragaraho amafoto yo mubihe byabo bitandukanye ubonako baryohewe n'urukundo.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nadia-umutoni-umunyamakuru-ukunzwe-cyane-kuri-televiziyo-y-u-rwanda-yarongowe

  • Kim Kardashian ari gutanga amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi 500 kuri buri muntu wubahirije gukora ibyo yasabye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian avuga ko uyu mwaka wabaye ingume ku bantu benshi, bityo ko hari abadafite amafaranga yo kwishyura ubukode, kugura ibiryo byo kurya n'ibindi. Ashimangira ko abantu 1000 bose azabaha amadorari 500 umwe umwe.

    Nk'uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter, agaha amahirwe abantu 1000 bamukurikira, birashoboka ko wayatsindira kuko ntabwo yashyizeho itariki ntarengwa nu'bwo yabitangaje Tariki 21 Ukuboza 2020.

    Mu butumwa bwe Kim Kardashian yagize ati: 'Muraho! Umwaka wa 2020, wabaye ingume abantu benshi baragorwa no kwishyura ubukode cyangwa se kubona ifunguro ku meza, ndashaka kwerekana urukundo nohereza amadorari 500 ku bantu 1000, andika #KKWHoliday'.

    Kim Kardashian, ari mu bagore b'abaherwe ku isi kandi bakurikirwa n'abantu benshi ku isi kuri Twitter, dore ko abamuyobotse bagera kuri Miliyoni 68, bikiyongeraho ko ari umugore washakanye n'icyamamare muri muzika, Kanye West washakaga kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kim-kardashian-ari-gutanga-amafaranga-y-u-rwanda-angana-n-ibihumbi-500-kuri

  • Abakinnyi bakomeye bashyize hanze amafoto meza bari kumwe n'imiryango yabo mu kwizihiza Noheli [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo,Lionel Messi,Luis Suarez n'abandi bizihije uyu munsi bashyira hanze amafoto meza bari kumwe n'imiryango yabo.

    Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n'umuryango we nyuma y'aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0 gusa afite umwanya wo kwidagadura kuko we na bagenzi be bo muri Serie A bazagaruka mu kazi kuwa 03 Mutarama 2021.

    Nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n'umuryango we,yahise yandikaho ati 'Tubifurije Noheli nziza yuzuye urukundo, ibyishimo n'ubuzima bwiza.'

    Ronaldo w'imyaka 35 yari kumwe n'umukunzi we Georgina n'abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo n'undi mukobwa we witwa Alana.









    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bakomeye-bashyize-hanze-amafoto-meza-bari-kumwe-n-imiryango-yabo-mu