Author: webrwanda

  • Michel Rusheshangoga yasezeye ku mupira w’amaguru #rwanda #RwOT

    Rusheshangoga yatangaje bidasubirwaho ko asezeye kuri ruhago mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

    Ni nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali, ari nabwo Rusheshangoga Michel yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali, avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.

    Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.

    Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

    Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.

    Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

    Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

    Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée 'Njungu’.

    Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

    Mu mukino ubanza wari kuba ku wa 23 Ukuboza 2020, AS Kigali yahawe ibitego 2-0 kuri mpaga yatewe iyi kipe yo muri Uganda kubera kutagira umubare uhagije w’abakinnyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Michel-Rusheshangoga-yasezeye-ku-mupira-w-amaguru

  • #COVID19: Abarwayi 103 babonetse muri Gereza ya Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo babiri b’imyaka 96 na 61 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 74 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 153 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 62.

    Abo barwayi bashya 153 babonetse mu bipimo 2,502 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 39, Huye: 103 (bapimwe muri gereza ya Huye), Musanze: 4, Kayonza: 2, Rubavu: 2, Gicumbi: 1, Burera: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,970 muri bo abamaze gukira ni 6,289 naho abakivurwa ni 1607.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abarwayi-103-babonetse-muri-gereza-ya-huye

  • RBC yavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID-19 bitabwaho bari mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu abarwayi ba COVID-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa babifite ariko ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.

    Itangazo ryashyizweho na Julien Niyingabira ushinzwe itumanaho muri iki kigo rivuga ko Inyigo zishingiye ku bumenyi ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.

    Cyakora iri tangazo rivuga ko abahuye n’abarwayi bo bazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yavuguruye-uburyo-bwo-gusezerera-abarwayi-ba-covid-19-bitabwaho-bari-mu-ngo

  • Rwanda : Une discipline de fer a la Noël en Province du Sud ; 542 arrêtés pour non respect d’instructions de Covid19 #rwanda #RwOT

    ” Certains d’entre eux ont été surpris dans des cabarets entrain de boire de la bière. D’autres ont dépassé 20 heures, l’heure du Couvre-feu “, a confié SP Théobald Kanamugire, Porte-parole régional de police en province du Sud.Et puis, il y avait d’autres qui ne portaient pas leurs masques, a-t-il ajouté montrant que la Police n’a pas de pardon pour des gens qui vont à l’encontre des directives données pour lutter contre le coronavirus.
    Un Noël décidément fade. Quid des fetes du Nouvel An 2021 ?
    ” A tous ces gens là, des amandes les ont frappés. Ce sont des mesures qui ont été prises par les Conseils Consultatifs de leurs districts respectifs “, a -t-il ajouté montrant que la Police, en cette matière, est au service des autorités locales. Curieuses instructions émises par des dirigeants qui ne voient pas de plus près la psychologie et les aspirations de leurs dirigés !

    Une campagne de sensibilisation-dialogue devrait-elle être menée par ces dirigeants de la base communautaire avec leurs dirigés au lieu de faire la rigueur de la loi sur eux ?

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Rwanda-Une-discipline-de-fer-a-la-Noel-en-Province-du-Sud-542-arretes-pour-non.html

  • Rusheshangoga Michel mu gahinda yasezeye kuri AS Kigali, ahagaritse gukina ruhago #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, Rusheshangoga Michel wakiniraga AS Kigali yasezeye kuri bagenzi be aho yavuze ko ruhago ayiharitse agiye gutangira ubuzima bushya.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26 akaba agiye murl Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gutangira ubuzima bushya n’umugore we Nakuzungu Aime(aba muri Amerika) bashakanye muri Nyakanga 2019.

    Nyuma y’imyitozo yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, nibwo uyu mukinnyi yasezeye bagenzi be ababwira ko ahagaritse gukina abifuriza ibihe byiza.

    Umwe mu bakinanaga n’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko ari byo ndetse yamaze no kuva mu mwiherero arimo yitegura kugenda.

    Ati“nibyo yaradusezeye. Gukina yabihagaritse burundu agiye muri Amerika kuba hafi y’umuryango we, yamaze kugenda ntabwo akiri mu mwiherero.”

    Asezra kuri bagenzi be, Michel yavuze ko na we atishimye gutandukana nabo kuko wari umuryango mwiza.

    Ati“benshi mwagiye mubyumva ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nishimye. Mwanyakirye neza, mumbanira neza, kuva nava muri APR FC nisanze mu muryango mwiza. Ndabashimira cyane.”

    Rushehsangoga Michel yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 muri Mexique.

    Nyuma yahise ajya mu Isonga yavuyemo muri 2012 ahita yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza 2017 aho yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye.

    2017 yahise yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United ayikinira umwaka umwe muri 2018 agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka 2 ariko ayikinira umwe ari nabwo yahise yerekeza muri AS Kigali mu mpeshyi ya 2019.

    Michel Rusheshangoga wakiniraga AS Kigali yahagaritse gukina

    APR FC yayikiniye imyaka igera muri 6

    APR FC batwaranye ibikombe byinshi bitandukanye

    Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique 2011, aha yari ahanganiye umupira na Raheem Sterling wa Manchester City

    Yasanze umugore we muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rusheshangoga-michel-mu-gahinda-yasezeye-kuri-as-kigali-ahagaritse-gukina-ruhago

  • Rubaduka, le promoteur des droits de la femme africaine est mort de noyade dans Cyohoha #rwanda #RwOT

    Il avait entrepris avec ses camarades, une randonnée touristique autour de ce lac aux oiseaux quand il a trébuché de la berge et est tombé dans le lac pour ne refaire surface que mort.
    Frank Rubaduka s’était rendu célèbre pour avoir inventé une compétition féminine africaine, MISS CAREER AFRICA qui récompense les meilleures jeunes filles du continent ayant des projets à grand impact social. La toute dernière compétition a eu lieu en septembre 2019 et remportée par la zimbabwénne Natacha Dlamini.
    Il laisse derrière lui une œuvre de littérature intitulée One hundred mistakes I don’t regret .

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Rubaduka-le-promoteur-des-droits-de-la-femme-rwandaise-est-mort-de-noyade-dans.html

  • Nyanza : Trois blessés à la grenade #rwanda #RwOT

    Les enfants jouaient avec cette grenade-bâton sans savoir qu’elle est explosive et mortelle. Pourtant, rapporte-t-on, cette région est réputée avoir, jusqu’à ce jour, des matériaux explosifs qui sont déterrés épisodiquement par les fermiers au cours de leurs activités champêtres.

    Cette grenade avait été amenée à la maison par le mari de la femme, Alphonse Bimenyimana, 37 ans, croyant avoir trouvé dans son champ un joujou de valeur et donc vendable.

    Une campagne médiatique de sensibilisation contre les mines anti personnelles fait-elle défaut dans cette région qui manifeste des vestiges malheureux de la guerre de libération de 1994 ?

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Nyanza-Trois-blesses-a-la-grenade.html

  • COVID-19: Rwanda records 2 deaths, 153 new cases #rwanda #RwOT

    The deceased are two men from Kigali respectively aged 61 and 96 . Among others, 153 new cases have been found out of 2502 sample tests while 62 have recovered.

    The statement released last night shows that new cases were found in Kigali: 39, Huye: 103 (from Huye prison), Musanze: 4, Kayonza: 2, Rubavu: 2, Gicumbi: 1, Burera: 1 and Nyagatare: 1.

    Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020. Since then, 7970 people have been tested positive out of 716 933 sample tests of whom 6289 have recovered, 1607 are active cases while 74 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-2-deaths-153-new-cases

  • Huye:  Umuyobozi w'akarere ka Huye, yongeye kuburira abibwira ko igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Huye kitagikurikizwa. #rwanda #RwOT

     

     

    Meya w'akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuwa 23 ukuboza 2020, yongeye gukebura abibwira ko gahunda y'isuku mu mujyi, hacibwa ibihingwa birebire birimo n'urutoki yahagaze, ko bibeshya.

    'Igice cy'umujyi kizakomeza kuba koko igice cy'umujyi. Ntabwo twigeze tubuza umuntu guhinga, ahubwo turamugira inama ngo azakorere ubuhinzi ahagenewe ubuhinzi.' Meya Sebutege Ange, aha yasubizaga umwe mu banyamakuru, wari umubajije niba gahunda yari yatangijwe muri Mutarama 2020, yo gutema insina no guca ibihingwa birebire, niba yarasubiwemo, igahagarikwa.  

    Yibukije ko gahunda yo kunoza isuku mu batuye mujyi wa Huye no gukurikiza igishushanyo mbonera cyawo, bitagikeneye kubihatirizwa no kubikoreshwa ku ngufu, ahubwo abaturage bakwiye kubigira ibyabo. Ati ' icyo natangaza ni uko iyi gahunda yo gusukura umujyi, yo gutuma umujyi ukorerwamo ibyakabaye biwukorerwamo, yo izakomeza kandi hari abantu twagiye tubijyamo inama, abenshi bakabyikorera. Kandi nubundi igishushanyo mbonera kivuguruye nicyemezwa kizagira ibyo gitegeka.'

    Mu kwezi kwa 9 mu 2019, nibwo akarere kafashe icyemezo cyo gusaba abatuye umugi wa Huye, guhagarika ubuhinzi bw'ibimera birebire birimo: insina, ibigori, amasaka n'ibindi byose bituma isura y'umugi itagaragara neza. Muri icyo kemezo kandi abaturage basabwaga gukuraho inzitiro n'ingo z'imiyenzi, imbingo, imihati, n'ibindi byose bitajyanye n'ikerekezo cy'umujyi, mu gihe kitarenze amezi 6, ndetse n'abacuruza amayinite mu mitaka ku mihanda bakahava bakajya mu isoko.

    Ibi byemezo bigitangira gushyirwa mu bikorwa cyanecyane muri Mutarama 2020, abaturage, barabyijujutiye, ntibabyakira neza, bavuga ko bigiye kubateza inzara. Nyuma y'amezi make bishyirwa mu bikorwa, imbaraga byatangiranye zaje kugabanuka abaturage batangira gukeka ko iyo gahunda yahagaritswe. Aha meya  yabibukije ko akarere kagizwe n'igice cy'ubutaka kigenewe umujyi kingana na 14% ndetse na 86% by'icyaro, ko abashaka gukora ubwo buhinzi bagana aho habigenewe.

    Igishushanyombonera cy' umujyi wa Huye kivuguruye

    Igishushanyo mbonera kivuguruye, kigaragaza ko umujyi uzaba ugizwe n'ibice byo mu mirenge itanu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Huye, Ngoma, Tumba na Mukura.

    Mu Murenge wa Mbazi, umujyi uzaba uri mu midugudu imwe n'imwe yo mu Tugari twa Mwulire, Gatobotobo na Kabuga. Muri Huye, ni mu tugari twa Rukira na Sovu, naho muri Ngoma uzagera mu tugari twa Kaburemera, Butare, Ngoma na Matyazo.

    Mu Murenge wa Tumba, imbago z'umujyi zizagera mu Tugari twa Mpare, Cyarwa, Cyimana, Gitwa, na Rango B, naho mu Murenge wa Mukura, uzagera muri Rango A na Cyeru.

    Umuyobozi w'akarere kandi, yibutsa abafite ibibanza mu mujyi bitabyazwa umusaruro nkuko biteganyijwe n'igishushanyo mbonera bazabyamburwa bigahabwa ababyibyaza umusaruro. Avuga ko icyo cyemezo cyafashwe n'inama njyanama y'akarere.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/27/huye-umuyobozi-wakarere-ka-huye-yongeye-kuburira-abibwira-ko-igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-huye-kitagikurikizwa/

  • Uganda:Abantu barenga 80 baguwe gitumo bari mu kirori cy'ubusambanyi mu kabari #rwanda #RwOT

    Festus Bandeba umuyobozi wungirije w'akarere utuye Kabarole yavuze ko yahamagawe n'abantu bamwe bari bahanyuze bagasanga abantu abiyerekana bakora imibonano mpuzabitsina ku mugaragaro.

    Nk'uko Bandeba abitangaza ngo bakiriye amakuru yerekeyenye n'icyo kirori cy'imibonano mpuzabitsina bahita bajyana n'abapolisi aho byabereye.

    Bandeba yavuze ko batunguwe ubwo binjiraga mu kabari bagasanga abarimo bari bahugiye mu birori by'ubusambanyi.

    Bandeba yagize ati: 'Nahamagaye umuyobozi wa polisi mu karere tugezeyo dusanga abantu barenga 80, kandi barimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina, twafashe bamwe muri bo ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi nkuru ya Fort Port.'

    Yavuze ko umuyobozi w'akabari na bamwe mu bakozi nabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi nkuru ya Fort Portal.

    Yavuze ko abakekwa bakurikiranyweho kutumvira amategeko yemewe no gukora ibikorwa bishobora gutera no gukwirakwiza indwara yandura.

    Bandeba yagize ati: 'Twasabye ubuyobozi bw'akabari n'abayobozi b'Inama Njyanama y'Umujyi wa Fort Portal gufunga akabari ku mugaragaro.'

    Bandeba yavuze ko mu bafashwe harimo abana bato na bo bari bitabiriye ibirori by'imibonano mpuzabitsina.

    Thomas Rwabwoni umwe mu bayobozi bo muri uyu umujyi yavuze ko batigeze bemera ko akabari ka Giraffe gakora kuva utubari twarafunzwe.

    Yavuze ko biteye isoni kubona ibikorwa bibi nk'ibi bikorerwa no ku cyambu cya Fort kandi anakangurira abaturage kutazishora mu bikorwa nk'ibi biteye isoni.

    Rwabwoni yagize ati: 'Ntabwo twigeze twemerera ubuyobozi bw'aka kabari gukora, twatunguwe no kumenya ibyabaye ku cyumweru kandi duhita tugafunga ako kanya.'

    Justine Kemigisa utuye Kisenyi yavuze ko ibirori by'imibonano mpuzabitsina byateguwe mu bwiru bukomeye, byari bizwi gusa n'ababiteguye.

    Kemigisa yagize ati: 'Kuva utubari twarafunzwe aho hantu hakoraga abantu banywa mu masaha ya nimugoroba ariko ku cyumweru amarembo yarakinguwe guhera saa munani z'igicamunsi, tubona imodoka zinjiramo'.

    Yakomeje avuga ko 'kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba umuziki wari urimo ucurangwa cyane abarimo bakomeje kwishimira umuziki ariko abaturage bo muri ako gace ntibari bemerewe kwinjira kugeza igihe abapolisi n'ingabo bahageraga'.

    Mu gihe cyo gutangaza aya amakuru, umuyobozi na bamwe mu bakozi b'aka kabari bari bagifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Fort Portal.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abantu-barenga-80-baguwe-gitumo-bari-mu-kirori-cy-ubusambanyi-mu-kabari