Author: webrwanda

  • Cristiano Ronaldo yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ndende ku Isi ya Burj Khalifa, ukitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Ronaldo yari yaherekejwe n'abarimo umukunzi we Georgina Rodriguez.

    Ronaldo yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ikinyejana, wahize abandi kuva mu 2001 kugeza mu 2020 bitewe n'uburyo yitwaye mu makipe yakiniye muri Portugal, mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani, aho yahigitse Lionel Messi na Ronaldinho bari bahanganiye iki gihembo.

    Si we gusa wahembwe muri ibi bihembo byitiriwe imyaka 100 dore ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yahembwe nk'umutoza w'ikinyejana.

    Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, uheruka gutorwa nk'Umukinnyi w'umwaka wa FIFA, yahembwe nk'umukinnyi mwiza wa 2020 binyuze mu matora y'akanama kashyizweho na Dubai Globe Soccer.

    Bayern Munich yatowe nk'ikipe y'umwaka naho umutoza wayo, Hans-Dieter Flick atorwa nk'umutoza w'umwaka.

    Real Madrid yatowe nk'ikipe y'ikinyejana, Jorge Mendes atorwa nk'ugurisha abakinnyi w'ikinyejana mu gihe abandi bakinnyi bashimiwe uko bitwaye ari Abanya-Espagne: Gerard Piqué na Iker Casillas.

    Cristiano Ronaldo yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana mu bihembo bya Globe Soccer Awards

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yitabiriye ibi birori

    Ronaldo yagaragaye amwenyura nyuma yo guhabwa iki gihembo

    Cristiano Ronaldo yahigitse Messi na Ronaldinho

    Robert Lewandowski yatowe nk'Umukinnyi mwiza w'Umwaka wa 2020

    Gerard Piqué ni umwe mu bashimiwe muri ibi birori

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yari yamuherekeje muri ibi birori

    Cristiano Ronaldo asomana n’umukunzi we nyuma yo guhabwa igihembo


    Source : https://www.igihe.com/imikino/football/article/cristiano-ronaldo-yatowe-nk-umukinnyi-w-ikinyejana-amafoto

  • Huye: Abahinzi b'imboga bashengurwa no kuzirira kuzimara kubera kubura aho bazihunika – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo kwigishwa guhinga imboga, umusaruro wabaye mwinshi ku buryo babona izo kurya n'izo kugurisha, gusa ngo hari nyinshi zipfa ubusa kubera kutagira aho kuzihunika habugenewe.

    Hategekimana Sylvestre ukorera muri Koperative KOAGMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza giherereye mu Murenge wa Mukura yavuze ko bahinga amashu, karoti na dodo, kandi babyeza ku bwinshi ku buryo bakeneye aho kubihunika.

    Ati 'Imboga turazeza ku bwinshi, cyane cyane amashu ku buryo tugera aho tukagurisha kuri make. Iyo zereye rimwe ari nyinshi tuzigurisha make kugira ngo zidapfa kuko iyo zimaze iminsi zirapfa. Niyo haboneka inzu y'ubuhunikiro ku buryo umuntu ashobora kuzibika igihe kirekire kirenze nk'ibyumweru bibiri.'

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko bababazwa n'uko iyo imboga zeze zipfa ubusa mu gihe gito hashira ukwezi kumwe ugasanga abantu barabuze izo kurya. Basanga haramutse hubatswe inzu yo kuzihunikamo byakemura icyo kibazo.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye yerekana buri mwaka abahinzi baho beza imboga zisaga toni 8,550 ku buso bwa hegitari 474.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyifuzo cy'abo bahinzi gifite ishingiro yizeza ko ku bufatanye n'inzego zibishinzwe bagiye kureba uko babubakira ubuhunikiro.

    Ati 'Iki gikorwa remezo kirakenewe cyo kuba bagira ahantu bahunika imboga ku buryo zitakwangirika kandi bakazigurisha neza. Ni ikibazo tuzakomeza kuganiraho n'inzego zibishinzwe, by'umwihariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi tukareba uko iki gikorwa remezo cyazaboneka mu Karere.'

    Yavuze ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ari bwo ikibazo cyo kubura isoko ry'imboga cyagaragaye cyane kuko amasoko manini zagurishirizwagaho atakoraga.

    Sebutege na we yemeza ko kuba abahinzi badafite aho bahunika imboga biri mu bituma iyo zeze bazigurisha basa nk'abazitangira ubusa bikabashyira mu gihombo.

    Beza amashu ku bwinshi ariko bakabura aho bayahunika

    Inyanya nazo zisigaye zera ari nyinshi ariko zigapfa ubusa

    [email protected]


    Source : https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abahinzi-b-imboga-bashengurwa-no-kuzirira-kuzimara-kubera-kubura-aho

  • COVID-19: Rwanda records 1 death, 51 new cases #rwanda #RwOT

    The Ministry of Health has reported one person who has succumbed to COVID-19 pandemic bringing the death toll to 75. The deceased is a 77-year old man from Kigali.

    Among others, 51 new cases have been found out of 2549 sample tests while 50 have recovered.

    The statement released last night shows that new cases were found in Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1 and Ngororero: 1.’
    Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020. So far, 8021 people have been tested positive out of 719 482 sample tests of whom 6339 have recovered, 1607 are active cases while 75 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-1-death-51-new-cases

  • Umwe mu bajyanama ba Bruce Melodie yahishuye uko kuririmba nabi byatumye areka umuziki – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nando watangiye umuziki mu myaka ya 2012 yaririmbye mu itsinda ryitwaga 4 Gigga, mu 2015 nibwo yahagaritse kuririmba, yiyemeza kwegera Bruce Melodie bagakorana amufasha mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano bye.

    Itsinda 4 Gigga uyu muhanzi yaririmbyemo, ntabwo ryamenyekanye cyane mu muziki, imwe mu ndirimbo zagerageje kumvikana mu zo bakoze ni iyitwa 'Kanywe ukumve' bakoranye na Gisa cy'Inganzo.

    Uyu musore uri mu bakunze kugaragara ahantu henshi ari kumwe na Bruce Melodie, yavuze ko yaretse kuririmba nyuma yo kwisuzuma agasanga abikora nabi.

    Yagize ati 'N'ubundi naririmbaga nabi ku buryo iyo numvise indirimbo nakoze nanjye niseka. Naririmbaga nabi! Naravuze nti ntabwo bivamo, njya kuvamo bwa nyuma nari nakoranye indirimbo na Bruce Melodie [Nubwo itasohotse].'

    Nando avuga ko muri uwo mwaka [2015] aribwo yegereye Bruce Melodie wari umaze gutandukana na Super Level, amubwira ko aretse kuririmba ahubwo ko yifuza ko bakorana akagira ibyo amufasha.

    Bruce Melodie wari usanzwe ari inshuti y'uyu musore ntiyamugoye yahise amwemerera amushyira mu ikipe y'abamufasha yari ari kubaka.

    Nando yahishuye kandi ko kuba yarigeze gushaka kuririmbaho, urukundo akunda umuziki biri mu bimufasha gukorana neza na Bruce Melodie.

    Uyu musore yavuze ko gukorana na Bruce Melodie ari ibintu byiza buri wese yakwifuza kuko ari umusore ukunda umurimo.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari ibyo bavuga ko twakoze, tukabona tutabikwiye ahubwo ari we wabyikoreye. Bruce Melodie ni umukozi akunda ibyo akora kandi bikwiye no kuba isomo ku bandi.'

    Ibi Nando yabivuze nyuma yo gufata igihembo cya Bruce Melodie watowe nk'umuhanzi w'umwaka mu Isango na Muzika Awards.

    Iki kikaba icya kabiri yegukanye muri uyu mwaka kuko yanatwaye ikimeze nk'iki muri Kiss Summer Awards.

    Indirimbo 'Kanywe ukumve' Nando yaririmbyemo

    Henshi mu Rwanda, Bruce Melodie ntakunda gusiga Nando

    No muri studio baba bari kumwe

    Nando avuga ko kuririmba nabi ari byo byatumye areka umuziki akigira gufasha Bruce Melodie

    Kenshi iyo Bruce Melodie afashe urugendo ntajya akunda gusiga Nando

    Nando yaretse umuziki yinjira mu ikipe ikorana na Bruce Melodie

    No muri Coke Studio bari bajyanye


    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/umwe-mu-bajyanama-ba-bruce-melodie-yahishuye-uko-kuririmba-nabi-byatumye-areka

  • Ntibisanzwe! Umugore wabyaye hashize iminota 30 amenye ko atwite yaciye ibintu hirya no hino ku isi #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 26 witwa Ally Opfer yibarutse umwana w'umuhungu nyuma y'iminota 30 amenye ko atwite. Amezi icyenda yari ashize ataramenya ko yasamye.

    Ally Opfer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Claveland ni we wahuye n'igitangaza cyo kubyara nyuma y'igihe gito cyane kingana n'iminota 30 amenye ko atwite.

    Ibi byabaye ubwo yari ari kwitegura kujya mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi akora ariko akumva ntabwo ameze neza mu mubiri we, gusa ntiyabyitaho cyane. Nyuma y'amasaha abiri akomeje kumererwa nabi nibwo yafashe agasuzuma ko atwite (pregnancy test) bitewe n'uko yumvaga ibimenyetso ari nk'iby'umugore utwite.

    Nk'uko Ally Opfer yabitangarije ikinyamakuru The Sun, yavuze ko ubwo yari akimara kwisuzuma akabona aratwite yakomeje kugira uburibwe bukomeye abona kujya kwa muganga. Ageze kwa muganga bamusuzumye bamubwira ko ari ibise yagize kandi ko agiye kubyara.

    Ally Opfer yakomeje agira ati: 'Naratunguwe cyane bambwira ko ngiye kubyara kandi hashize iminota 30 menye ko nasamye, nari nsanzwe mpura n'ikibazo cyo kutabonera imihango ku gihe kuko ijya imara amezi menshi ntayo mbona. Sinigeze mbyibuha cyangwa ngo inda yanjye yiyongere kuko nsanganywe inda nini.'

    Uyu mugore yasobanuriye The Sun ko kuba yaragejeje amezi icyenda ataramenya ko atwite ari ikibazo cy'umubiri we kuko ntabmpinduka wagize. Ally Opfer wibarutse umwana w'umuhungu akamwita Oliver David Opfer ahamya ko ari igitangaza Imana yakoze ndetse ko ari impano ya noheli Imana yamuhaye.

    Si ubwa mbere ibintu nk'ibi bibaye aho umugore yibaruka atari azi ko atwite. Ikinyamakuru cyitwa Variety News cyatangaje ko Ally Opfer atari we gusa bibayeho kuko no mu mwaka wa 2016 umugore yabyaye amaze amasaha 2 amenye ko atwite.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/29/ntibisanzwe-umugore-wabyaye-hashize-iminota-30-amenye-ko-atwite-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi/

  • What can we expect from the use of 5G networks? Jacques Kabandana, CEO of Ericsson Rwanda responds #rwanda #RwOT

    As time goes on, we continue to feel a change in the use of the Internet where the world in general is eyeing the use of 5G Internet which is expected to change a lot in human life.

    TOP AFRICA NEWS interviewed Jacques Kabandana, CEO of Ericsson Rwanda, explaining some of what we would expect as a result of the 5G network.  

     

    We have been hearing about 5G usage around the world for some time now, but in Rwanda we are not hearing about 5G usage. Is 5G already used in Rwanda? Can you explain to us about 5G usage in the context of Rwanda and Africa as well?

    We believe that Information and Communications Technology (ICT) is the catalyst for digital transformation, with mobile networks being the crucial ingredient in increasing Africa's economic competitiveness in the global arena.

    Digital transformation is taking place in almost every industry, disrupting and creating new business models. 5G is an enabler of this transformation. As highlighted in the November 2020 edition of the Ericsson Mobility Report, distinct volumes of 5G subscriptions are expected from 2022, reaching 5 percent in 2026.

    While there are parts of the continent on the cusp of 5G rollout, there remains other parts where 3G and 4G are still in infancy. The development of LTE and 5G digital infrastructure is an integral part of Africa's growing economy and has proved to be an essential driver of an inclusive information society that integrates digitization in all critical aspects of life, such as education, transport, health, energy and even homeland security.

    In Africa, we have already implemented an expanded platform to deliver more efficient network performance and improved network capabilities. This is enabling service providers to capture opportunities from digitization of industries and from emerging use cases while addressing the explosive traffic growth expected in 5G evolution.

    1. We are talking about 5G but there are also those who say that 4G has not helped them properly so it is possible that even 5G may not get customers due to the fact that even 4G has disappointed them. What do you say about that?

    As digital infrastructure and transaction become increasingly impactful to the development of the African societies and economies, affordable broadband access will need to be extended to over a billion individuals to bridge the 'digital divide' and enable them to reap the benefits of the digital economy.

    Mobile broadband subscriptions in Sub-Saharan Africa (SSA) are predicted to increase according to Ericsson Mobility Report, reaching 76 percent of mobile subscriptions. Driving factors behind the growth of mobile broadband subscriptions include a young, growing population with increasing digital skills and more affordable smartphones.

    Mobile broadband connectivity not only offers great potential to transform cities and industries, but it enables connectivity as a basic human right; fostering inclusion and making a positive, sustainable economic impact.

    1. A recent report by Ericsson shows that the number of Mobile data consumers will increase significantly. What opportunities do we have based on the increase in the number of Mobile phone users?

    The November 2020 edition of the Ericsson Mobility Report reveals that mobile data traffic in Sub-Saharan Africa is estimated to grow by almost 6.5 times the current figures, with total traffic increasing from 0.87EB per month in 2020 to 5.6EB by 2026. Meanwhile, average traffic per smartphone is expected to reach 8.9GB over the forecast period.

    As the demand for capacity and coverage of cellular networks continues to grow, service providers must invest in their networks to meet evolving consumer requirements. With our commitment to innovation and long history of engaging in Africa's telecom industry, we at Ericsson are driven to deliver the next-generation technology solutions to Africa. These can enable sweeping changes to industrial production, allow seamless access to societal services and provide people with ways of living harmoniously with their environment.

    1. What do you think is the best way for a person to benefit from a 5G network?

    Africa's Digital agenda is a base for economic opportunities across all industry sectors, with the continent's young population driving enormous opportunities in this digital era. Service providers in Africa are seizing the opportunity to evolve their role in the value chain and build powerful technological capabilities that can dramatically accelerate the digital transformation of companies across industries and geographies.

    With networks of the future, the complexity of operating networks will go far beyond what any human can manage. To leverage the full benefits, investing in additional technologies such as cloud native, orchestration and automation is now business critical. 

    Farmers across the continent are realizing how important digital technology, robotics, image recognition, sensors, precision farming, big data and analytics are to ensuring the future profitability of their industry, addressing sustainability issues, and improving resilience in the face of climate change.

    Introduction of AI cognitive algorithms will enable networks to perceive current conditions — making it easier to plan, decide and act on those conditions to achieve better outcomes. Using our 4G and 5G technology with low latency alongside with the AI and Automation, we can enable farmers to use drones and self-guided tractors powered by GPS navigation systems to monitor crops.

    Robotics can also be utilized various agriculture applications — helping to improve the food production lifecycle, boost efficiency and minimize waste.

    1. What is the role of Ericsson in Rwanda in helping the public to enjoy the benefits of using the Internet?

     Ericsson is well established in East Africa with offices in Rwanda, Uganda, Kenya and Tanzania. We operate in the Information and Communication System (ICT) sector together with our partners being the services providers such as MTN and Airtel. Our comprehensive portfolio ranges across Networks, Digital Services, Managed Services and Emerging Business.

    In addition, Ericsson is committed to developing STEM leaders through digital transformation initiatives and events. We are fully aware of the challenges in Rwanda when it comes to capacity building in various sectors including STEM which is one of the objectives of the Rwanda National Employment Program (NEP) and we are working on addressing its key objectives. Since its establishment in 2009, Ericsson Rwanda has focused on recruiting and empowering local talents, we are proud to have more local than foreign resources in our workforce.

    Developing strong local competence is a key pillar of the Ericsson strategy to realize industry 4.0. within an African context through Digital Transformation as we believe transformation is both driven by talent and technology.  Africa's digital agenda is best built by African talent as they leverage automation to build smarter networks, addressing head-on the complexity to expand digital inclusivity.

    1. What advice would you give to today's youth based on experience in the use of modern communication, especially the Internet?

    Connectivity is a critical enabler of social and economic change. Its dynamism constantly offers us new ways to overcome both global and regional development challenges. If leveraged for good, the introduction of 5G and expansion of LTE networks across Africa can accelerate this process exponentially.

    While there are parts of the continent trialing 5G services, majority of countries remain focusing on 3G and 4G as smartphone affordability improves year on year. The development of advanced wireless digital infrastructure is an integral part of Africa's growing economy. Mobile broadband access has proved to be an essential driver of an inclusive information society that integrates digitization in all critical aspects of life, such as education, transport, health, energy and even homeland security. Never has this been more evident than during the current COVID 19 pandemic.

    70

    The post What can we expect from the use of 5G networks? Jacques Kabandana, CEO of Ericsson Rwanda responds appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/29/what-can-we-expect-from-the-use-of-5g-network-jacques-kabandana-ceo-of-ericsson-rwanda-responds/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=what-can-we-expect-from-the-use-of-5g-network-jacques-kabandana-ceo-of-ericsson-rwanda-responds

  • Huye: Abahinzi b'imboga bashengurwa no kuzirira kuzimara kubera kubura aho bazihunika – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo kwigishwa guhinga imboga, umusaruro wabaye mwinshi ku buryo babona izo kurya n'izo kugurisha, gusa ngo hari nyinshi zipfa ubusa kubera kutagira aho kuzihunika habugenewe.

    Hategekimana Sylvestre ukorera muri Koperative KOAGMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza giherereye mu Murenge wa Mukura yavuze ko bahinga amashu, karoti na dodo, kandi babyeza ku bwinshi ku buryo bakeneye aho kubihunika.

    Ati 'Imboga turazeza ku bwinshi, cyane cyane amashu ku buryo tugera aho tukagurisha kuri make. Iyo zereye rimwe ari nyinshi tuzigurisha make kugira ngo zidapfa kuko iyo zimaze iminsi zirapfa. Niyo haboneka inzu y'ubuhunikiro ku buryo umuntu ashobora kuzibika igihe kirekire kirenze nk'ibyumweru bibiri.'

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko bababazwa n'uko iyo imboga zeze zipfa ubusa mu gihe gito hashira ukwezi kumwe ugasanga abantu barabuze izo kurya. Basanga haramutse hubatswe inzu yo kuzihunikamo byakemura icyo kibazo.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye yerekana buri mwaka abahinzi baho beza imboga zisaga toni 8,550 ku buso bwa hegitari 474.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyifuzo cy'abo bahinzi gifite ishingiro yizeza ko ku bufatanye n'inzego zibishinzwe bagiye kureba uko babubakira ubuhunikiro.

    Ati 'Iki gikorwa remezo kirakenewe cyo kuba bagira ahantu bahunika imboga ku buryo zitakwangirika kandi bakazigurisha neza. Ni ikibazo tuzakomeza kuganiraho n'inzego zibishinzwe, by'umwihariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi tukareba uko iki gikorwa remezo cyazaboneka mu Karere.'

    Yavuze ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ari bwo ikibazo cyo kubura isoko ry'imboga cyagaragaye cyane kuko amasoko manini zagurishirizwagaho atakoraga.

    Sebutege na we yemeza ko kuba abahinzi badafite aho bahunika imboga biri mu bituma iyo zeze bazigurisha basa nk'abazitangira ubusa bikabashyira mu gihombo.

    Beza amashu ku bwinshi ariko bakabura aho bayahunika

    Inyanya nazo zisigaye zera ari nyinshi ariko zigapfa ubusa

    [email protected]


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abahinzi-b-imboga-bashengurwa-no-kuzirira-kuzimara-kubera-kubura-aho

  • Coronavirus ikomeje guca ibintu muri Amerika – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nko mu minsi 26 ya mbere y'uku kwezi, Abanyamerika ibihumbi 63 bahitanywe na Coronavirus, mu gihe mu kwezi gushize bari ibihumbi 32.

    Dr. Antoine Fauci uyobora Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe kurwanya Indwara zandura, yavuze ko urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus rugeze mu mahina.

    Yagize ati 'Iyo uhanganye n'abantu 200 000 bandura buri munsi, kandi abagera kuri 2000 bagapfa buri munsi mu gihe abandi 120 000 bazanwa mu bitaro buri munsi, uba uri mu bibazo bikomeye. Mu byumweru bicye biri imbere, ibintu bishobora kuzarushaho kugenda nabi.'

    Abantu miliyoni ni bo 19.1 bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abarenga ibihumbi 333 bamaze kwitaba Imana, bigakekwa ko bashobora kuziyongeraho abantu 193 000 mu mezi abiri ari imbere.

    Dr. Fauci yaburiye Abanyamerika ko Coronavirus izakomeza guca ibintu mu mezi ari imbere, abasaba gukomeza kwirinda


    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/coronavirus-ikomeje-guca-ibintu-muri-amerika

  • Rusheshangoga yasezeweho mu gahinda: Abo bakinanye bamwifurije ishya mu buzima bushya (Amafoto & Video) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Rusheshangoga yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali ku Cyumweru, ababwira ko agiye 'gutangira ubundi buzima' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umufasha we Nakazungu Aimée 'Njungu' bashyingiranywe mu 2019.

    Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.

    Ati 'Tubyakiriye neza, icya ngombwa ni ukumusabira umugisha, navuga ko ari impamvu zitumye agenda, ntabwo yari ageze mu gihe cyo kurangiza umupira, ariko byari ngombwa ko agenda kuko ni ubundi buzima agiye gutangira.'

    'Ni ukumwifuriza umugisha, azabe amahoro, ntabwo biba byoroshye, wabonye ko kubyakira na we yagaragaje imbamutima ze kuko kuba mu mupira yari amazemo imyaka igera ku 10 akina, biragoye guhita abyakira.'

    Yakomeje agira ati 'Twari tukimukeneye nk'ikipe, yadufashaga, ariko tugomba kubyakira natwe tukamufasha gutangira ubwo buzima. Natwe byatugoye, ku myaka afite n'akazi dufite imbere, ariko ni ukubyakira.'

    Ntamuhanga Tumaine 'Tity' usanzwe ari Kapiteni wa AS Kigali ndetse bakaba barakinanye muri APR FC, yavuze ko ari agahinda gutandukana na Rusheshangoga bari bamaranye hafi imyaka icyenda bakinana.

    Ati 'Iyo mutandukanye na mugenzi wanyu mwari mumaze igihe kinini mukorana, biba ari agahinda kenshi. Dufite umutima ushavuye kuko dutandukanye na mugenzi wacu ariko ubuzima ni kuriya, agiye gutangira ubundi buzima, icyo twamwifuriza ni amahirwe mu byo azakora aho agiye.'

    'Ni umukinnyi twabanye igihe kinini cyane, tumaze hafi imyaka umunani cyangwa icyenda dukinana, ni umwana mwiza, yari afite inshuti nyinshi, yabanaga neza, nanjye yari inshuti yanjye.'

    Mu bandi bakinnyi bagize icyo bavuga ku gusezera k'uyu myugariro barimo Hakizimana Muhadjiri, Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bayisenge Emery bakinanye kuva mu Isonga FC ndetse na Nkinzingabo Fiston.

    Hakizimana Muhadjiri yagize ati 'Twakinanye ahantu henshi hatandukanye, ntabwo nabyakira neza kuko yari agifite ubushobozi bwo kuba turi kumwe hano mu ikipe, tuzamukumbura, ni umukinnyi wagira ishyaka mu kibuga, ni umukinnyi wabaga uri mu kibuga ukumva ko hari ikintu araza kugufasha.'

    Ndayishimiye Eric 'Bakame' yavuze ko baganiriye mbere y'uko abasezeraho ndetse yamubwiye ibyo azitaho mu buzima agiye gutangira.

    Ati 'Umupira navuga ko ugiye ku ruhande, twakunze kubiganira na we kenshi, twararanaga, arabizi. Namubwiye ko nagera hanze azashaka imirimo myiza hanze imunogeye.'

    Bayisenge Emery wakinanye na Rusheshangoga kuva mu Gikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17, yagize ati 'Ku giti cyanjye birambabaje kuko ni umukinnyi twabanye kugeza ubu, kuva tukiri bato ndetse by'umwihariko yakinaga iruhande rwanjye. Gutandukana na we mu by'ukuri birambabaje. Ni umukinnyi wangiriye akamaro. Ndamushimira kuko yaramfashije, ndamwifuriza ishya n'ihirwe.'

    Nkinzingabo Fiston na we yavuze ko 'Michel [Rusheshangoga] yari umukinnyi w'icyitegererezo kandi yari umukinnyi wubaha akazi ke, mbese yari umukinnyi w'intangarugero kuri bagenzi be.'

    Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n'igice mu Ikipe y'Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y'umwaka umwe.

    Rusheshangoga w'imyaka 26 nk'uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

    Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

    Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu Ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y'umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée 'Njungu'.

    Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

    Rusheshangoga Michel yasezeye bagenzi be ku Cyumweru

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Nkinzingabo Fiston bateze amatwi ibyo Rusheshangoga yavugaga

    Ikipe yose ya AS Kigali yafashe ifoto y’urwibutso na Rusheshangoga Michel

    Hakizimana Muhadjiri yifotozanya na Rusheshangoga Michel

    Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent yifotozanya na Rusheshangoga

    Rusheshangoga arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere

    Kalisa Rachid na Rusheshangoga Michel

    Nkinzingabo Fiston na Rusheshangoga Fiston bifotozanya nyuma y’uko uyu myugariro yari amaze kubasezeraho

    ‘Staff’ ya AS Kigali yifotozanya na Rusheshangoga Michel wari umaze umwaka umwe n’igice muri iyi kipe

    Amafoto: Umurerwa Delphin


    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/rusheshangoga-yasezeweho-mu-gahinda-abo-bakinanye-bamwifurije-ishya-mu-buzima