Author: webrwanda

  • Messi yasubije Neymar Jr wavuze ko bazakinana mu mwaka w'imikino utaha #rwanda #RwOT

    Amasezerano ya Messi azarangira kuwa 30 Kamena 2021 ariyo mpamvu amakipe atandukanye ku isi yatangiye kumwirukaho arimo na PSG ya Neymar Jr.

    Neymar Jr aherutse gutangaza ko ataje muri PSG gukina Europa League ndetse ashimangira ko yifuza kongera gukinana na Messi ndetse atari kera ari mu mwaka w'imikino utaha.

    Neymar Jr yagize ati 'Icyo nshaka n'ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.'

    Lionel Messi yabwiye Jordi Evole kuri LaSexta ko ibyo Neymar Jr yatangaje atemezaga ko byamaze kurangira ko bazakinana ahubwo we ngo yavuze ko 'yifuza' ko bazakinana gusa yemeza ko kugarura uyu munya Brazil muri FC Barcelona bitakoroha kuko ikipe nta mafaranga igira.

    Messi yagize ati 'Biragoye ko Barcelona yazana abakinnyi bakomeye kubera ko nta mafaranga.Dukwiye kuzana abakinnyi bakomeye kugira ngo twongere guhatanira buri kimwe gusa tugomba no kubishyura.Twakwishyura PSG angahe?Kuzana Neymar Jr birahenze cyane.

    Ku byavuzwe na Neymar Jr ko bazakinana umwaka utaha,Messi yagize ati 'Ntabwo mbizi niba yaravuze ko tuzakinana umwaka utaha.Ntekereza ko yavuze ati 'ndifuza'.Muzamubaze impamvu yavuze ibyo.

    Dufite groupe ya WhatsApp duhuriramo we na Suarez kandi tuvugana buri gihe.Mu butumwa buheruka twavugaga kuri tombola ya Champions League.Nta n'umwe muri twe wifuzaga guhura n'undi.

    Nta bwo bifuzaga FC Barcelona kubera ko nubwo tutari mu bihe byiza ariko turi ikipe yubashywe kubera amateka.Uzaba ari umukino ukomeye[PSG-Barca].

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yasubije-neymar-jr-wavuze-ko-bazakinana-mu-mwaka-w-imikino-utaha

  • Col.Ngabo Janvier wari mu bakomeye mu ngabo za FLN yishwe na FARDC #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru cyavuze ko Umunyamakuru wacyo uri i Fizi yavuze ko Col.Ngabo Janvier uzwi ku mazina ya Col Javel yishwe hamwe n'abandi barwanyi bari bamurinze bagera kuri 16,ibi bikaba byabereye muri Lokarite ya Muzimu,Gurupoma ya Mbinga Nord(Soma Mbinga y'amajyaruguru)hafi na Gurupoma Ziraro ugana muri Rutare rwa Kalehe ni muri Teritwari ya Kalehe Kivu y'Amajyepfo.

    Mu kiganiro Rwanda Tribune yagiranye n'Umuvugizi w'ingabo za Operasiyo Zokola I, Bwana Kapiteni Didier Kasereka, nawe yemeje aya makuru.

    Yagize ati:“Ni koko uyu Col Javeli yicanwe na bagenzi be,n'ingabo zacu za FARDC.Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw'ingabo zacu n'abaturage.Nkuko twakomeje kubivuga, nta mitwe y'inyeshyamba iza guhungabanya umutekano wacu n'uwa abaturanyi tuzemerera gukorera ku butaka bwa Congo.”

    Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri Kalehe wavuganye n'itangazamakuru yavuze ko izi nyeshyamba za FLN,zagabweho igitero mu masaha y'urukerera rwo kuri uyu wambere taliki 28 ukuboza 2020,akaba yapfanye n'abarwanyi 16,naho abagera muri 20 bafatwa mpiri,yagize ati:turashimira ingabo zacu zakoze akazi k'intashikirwa,ku bw'aba barwanyi bishwe,bari baragize akarima kabo ubutaka bwa Cong,k'ubufatanye n'ingabo zacu ntituzabemerera.

    Biravugwa ko Col.Ngabo ,aho Muzimu yari afite ibirindiro,yari yarahahinze imboga z'amashu k'ubuso bwa Hegitari 50,akaba yakoraga n'ibindi bikorwa bizanira amafaranga uyu mutwe nko gutwika amakara no kubaza imbaho.

    Col Ngabo Javel ni muntu ki?

    Col Ngabo Javel n'umuvandimwe wa Col Che Guevara wabarizwaga muri FDLR akaza nawe gutabwa muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2019.Col.Ngabo Javeli n'umugabo w'imyaka 51,yavukiye mu Karere ka Karongi ahitwa Gishyita,afite abana batatu mu baturage baherutse gutahuka nibwo umuryango waje muribo ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda I Mutobo.

    Col Ngabo Janvier uzwi nka Javeli yinjiye muri ALIR mu mwaka wa 1997,ALIR yaje guhinduka FDLR, mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD yavukaga Col Javeli yari afite ipeti rya Kapiteni nibwo yinjiye muri FLN .

    Akigeramo ashingwa agace k'imirwano ka Kalehe,muri 2017.Yahinduriwe imirimo ashingwa serivise y'ubutasi,nyuma y'aho ingabo za FARDC zishenye inyeshyamba za FLN abenshi bakicwa uyu mugabo yagizwe Umuyobozi w'ibikorwa bya gisilikare G3.Bivugwa ko yari mu mishyikirano ya rwihishwa yo kuba yakwifatanya na Twagiramungu Faustin.

    Amakuru avuga ko umutwe wa FLN ugeze mu marembera kuko usigaranye abarwanyi batageze ku ijana aho abenshi bishwe n'ibitero by'ingabo za FARDC, ababirokotse boherezwa mu Rwanda ndetse na bamwe basigayeyo umubare mwinshi ukaba umaze gushyira intwaro hasi uhitamo gutaha ku neza mu Rwanda.

    Mu mezi atatu ashize ingabo z'u Rwanda zakiriye abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FLN aho batashye ku neza.Bamwe mu batashye baje bava muri Congo mu teritwari ya Kalehe, ndetse hari nabandi baje bavuye i Burundi mu ishyamba rya Kibira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/col-ngabo-janvier-wari-mu-bakomeye-mu-ngabo-za-fln-yishwe-na-fardc

  • Munyeshyaka officially assumes BDF Office #rwanda #RwOT

    Rwanda's Business Development Fund (BDF) interim CEO Umugwaneza Monique has handed over power to Munyeshyaka Vincent, who has recently been appointed by the cabinet to lead this institution.

    There was also a transfer of power from the former Chairman of the BDF Board of Directors, Rugamba Egide and his successor Eric Rwigamba.

    51

    The post Munyeshyaka officially assumes BDF Office appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/29/munyeshyaka-officially-assumes-bdf-office/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyeshyaka-officially-assumes-bdf-office

  • No critically ill inmate- RCS #rwanda #RwOT

    He has revealed this during a talk show to shed light on Coronavirus infections and preventive measures in prisons.

    On 27th December 2020, the Ministry of Health reported 103 COVID-19 cases in Huye prison. In November, prisons became among the country’s major hotspot of Covid-19 positive cases, after claiming more than 12 lives and registering more than 200 cases in less than a month.

    At the time, the majority of the cases were registered in Rwamagana Prison, Nyarugenge Prison and Muhanga Prison, and a few weeks later, cases were also reported in Rusizi and Musanze Prisons.

    SSP Gakwaya has revealed that infected inmates from Rwamagana, Muhanga and Mageragere have recovered even though there are active cases in Huye, Ngoma and Musanze prisons. He however explained that no one is in critical condition.

    'We have no cases of inmates in critical condition but rather continue to reinforce preventive measures. We have prepared a sickbay for inmates in quarantine where they are attended to like other Rwandans or transferred to other hospitals when necessary. We continue to adhere to health guidelines because we are aware of how severe the situation would be if we become complacent,' said SSP Gakwaya.

    He suspected that the virus might be spread by food suppliers from outside because RCS has taken strict preventive measures like halting works out of prisons’ premises.

    'All works out of prisons have been halted. New cases make us suspect food suppliers from outside because we respect preventive measures. Otherwise, we have to wait for Ministry of Health and Rwanda Biomedical Centre report to shed light on probable causes,' noted SSP Gakwaya.

    Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020. So far, 8021 people have been tested positive out of 719 482 sample tests of whom 6339 have recovered, 1607 are active cases while 75 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    RCS has taken strict preventive measures to contain the spread of Coronavirus.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/no-critically-ill-inmate-rcs

  • District Nyanza : Une pluie diluvienne avec tornade s’abat sur la région ; des toitures volent #rwanda #RwOT

    ” Nous ne l’avons pas vu venir. Moi personnellement je venais des champs. Tout à coup il a fait sombre et un vent violent s’est mis à souffler suivi de grosses gouttes de pluie. Et les tôles se sont détachées des toits et se sont mises à s’envoler en tous sens “, a confié Claudine Nyirahabimana puis Giselle Uwilingiyimana.

    La tornade était si forte qu’elle a secoué la toiture de la Cellule administrative de Mubuga mais que le Centre de Santé proche a résisté. C’est lui qui a pu loger temporairement les archives et autres documents de la cellule.

    Entretemps, les habitants demandent des secours d’urgence en toitures et autres matériels détruits.

    ” Nous y travaillons activement “, a annoncé Erasme Ntazinda, Maire de Nyanza qui indique que seule la Cellule administrative de Mubuga du Secteur Rwabicuma a été la plus affectée par ce désastre.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/District-Nyanza-Une-pluie-diluvienne-avec-tornade-s-abat-sur-la-region-des.html

  • Vol à main armée à Rusizi : un mort et vol de somme d’argent #rwanda #RwOT

    Un membre du groupe a tiré sur la femme du foyer qui en est morte et ont fui avec 400.000 Frw.

    Il est rapporté que ce vol criminel a eu lieu vers 21.30 de ce dimanche 27 décembre 2020.

    Un témoin des environs a raconté à umuseke.rw que ce groupe avait été aperçu tôt vers 18.00.

    Ils se faisaient passer pour des bergers en quête d’herbe fraîche pour veaux aux alentours de la propriété de la victime. Il a conclu que ce groupe faisait une reconnaissance des lieux où il allait commettre son crime.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Vol-a-main-armee-a-Rusizi-un-mort-et-vol-de-somme-d-argent.html

  • Burundi: Abagabo babiri bafashwe bari gucuruza inyama z'imbwa babeshya ko ari iz'ihene #rwanda #RwOT

    Aba bagabo babiri baraye bafashwe barimo kubaga Imbwa ngo bazijyane ku isoko hanyuma abantu bazigure ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

    Aba bagabo bari basanzwe bakora akazi k'ubuzunguzayi ku muhanda wa 18 I Kinama ku kabare aho byari bizwi ko hagurishirizwa Inyama z'ihene.

    Kubera umujinya w'abaturage bashakaga guhitana aba bagabo bari bamaze iminsi babagurisha inyama z'imbwa mu ibanga,polisi yahise ibata muri yombi ijya kubafunga.

    Polisi y'u Burundu yaraje mu kasho aba bagabo kugira ngo ibakingire abaturage bari barakaye cyane bashinja aba bagabo ko bakundaga kubabeshya ko bacuruza inyama z'Ihene kandi ar'iz'imbwa.

    Ibyo kubaga imbwa zikagurishwa abantu babeshya ko ari iz'amatungo magufi bikomeje gufata intera muri aka karere kuko muri Kanama uyu mwaka,abasore batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafunzwe bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.

    Amakuru RIB yahawe n'abaturage avuga ko abo basore baguze imbwa y'uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yabwiye Kigali Today ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye.

    Umfuyisoni yagize ati “Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi”.

    Umuvugizi w'Ubungenzacyaha(RIB), Dominique Bahorera we yavuze ko nta tegeko mu Rwanda rihanira abo basore kubaga no kurya imbwa”.

    Bahorera yagize ati “Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk'inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha”.

    Yakomeje avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/burundi-abagabo-babiri-bafashwe-bari-gucuruza-inyama-z-imbwa-babeshya-ko-ari-iz

  • US: Joe Biden yavuze ko adahabwa amakuru y'umutekano nkuko abyemerewe #rwanda #RwOT

    Biden avuga ko ikipe ye idahabwa amakuru icyeneye, harimo n'ava muri minisiteri y'ingabo, muri iki gihe iri guhabwa ubutegetsi.

    Yavuze ibi nyuma yo kuganira n'abashinzwe umutekano n'abashinzwe ububanyi n'amahanga.

    Joe Biden azashyikirizwa ubutegetsi tariki 20 z'ukwezi kwa mbere gusa Perezida Donald Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora yo mu kwezi gushize.

    Nyuma y'uko atangajwe nk'uwatsinze amatora, Biden ntiyahawe amakuru akenewe mu by'iperereza, igikorwa cy'ingenzi kandi gisanzwe mu guhererekanya ubutegetsi.

    Nyuma y'ibyavuzwe na Joe Biden kuwa mbere, minisitiri w'ingabo w'agateganyo Christopher Miller we yavuze ko “bakorana ubunyamwuga bushoboka mu bikorwa byo guhererekanya ubutegetsi”.

    Yagize ati: “minisiteri y'ingabo yahaye inyandiko z'impapuro zirenga 5,000 – birenze ibyasabwe by'ibanze n'ikipe y'ihererekanya ya Biden”.

    Umuvugizi w'iyi minisiteri nawe yari yatangaje ko Pentagon yaranzwe “n'umucyo usesuye” mu gukorana n'ikipe ya Biden.

    Biden we avuga ko ikipe ye yagiye ihura na za “bariyeri” muri minisiteri y'umutekano no mu biro bishinzwe ingengo y'imari.

    Yagize ati: “Ubu, ntabwo rwose ubutegetsi buri gusohoka buduha amakuru yose dukeneye mu nzego z'umutekano w'igihugu”

    Yongeyeho ko ikipe ye ikeneye “ishusho nyayo y'uko ingabo zacu ziri ku isi” kandi ko abacyeba ba Amerika bashobora kwifashisha urujijo rwaba rubirimo.

    Yagize ati: “Inzego nyinshi z'ingenzi ku mutekano wacu zarangiritse bikomeye cyane.

    “Nyinshi muri zo zambuwe abakozi, ubushobozi no gucibwa intege.”

    Nyuma gato y'amatora, Perezida Tump yirukanye Mark Esper wari minisitiri w'ingabo, urebye kuko uyu atashyigikiye igikorwa cyo kohereza ingabo kurwanya imyigaragambyo y'ivanguramoko.

    Kuba Trump mu bihe bya nyuma yaragiye ashyira abantu b'inkoramutima ze muri iyi minisiteri byabonywe n'abamurwanya nko kurema akajagari mu byumweru bya nyuma by'ubutegetsi bwe.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-joe-biden-yavuze-ko-adahabwa-amakuru-y-umutekano-nkuko-abyemerewe

  • Hari abatekereza ko akuma gapima umuriro kagaragaza ko batarwaye COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusa ikibazo abo baturage bafite ni icyo kudasobanukirwa itandukaniro ry’ibipimo bya COVID-19 byifashishwa kugira ngo hamenyekane uyirwaye cyangwa utayirwaye, aho bakomeje kwirara bizera ko ari bazima nyuma y’uko bapimwe hifashishijwe akuma gasuzuma umuriro kitwa Thermoflash, bo bakumva ko gahagije mu kumenya ko ari bazima cyangwa barwaye COVID-19.

    Abo Kigali Today yasanze mu mudugudu wa Kabaya mu isoko ry’ibirayi ryo mu isantere ya Nyarwondo, bavuga ko nta burwayi bwa COVID-19 bubarangwaho nyuma y’uko bakomeje gupimwa hifashishijwe ako kuma gasuzuma umuriro.

    Umukecuru umwe ati “Turabyumva ko iyo ndwara ikomeje kwica abantu, gusa twe ntabwo turayirwara. None se ko itaratugeraho njye nkaba ntayo mfite, uyu akaba ntayo afite n’uriya akaba ntayo afite urumva twamenya ko tuyirwaye? Tunyura ahantu bakadutunga ka kuma mu musaya bakatubwira ko turi bazima, tukagenda twishimye”.

    Undi ati “Nta munsi batadupima, badutunga ka kuma bakatubwira ngo dutambuke nta kibazo, none se urumva tudapimwa? Turi bazima rwose turiyizeye na bo barabitubwira ngo tugende turi bazima igisigaye ni ukwirinda twambara neza udupfukamunwa, duhana intera kandi dukaraba intoki”.

    Undi muri bo ati “Badutunga kariya kantu batubwira ko nta kibazo, tukiruhutsa tuti Corona turayisimbutse, hari uwo bayisanzemo baramubwira bati icara hariya, njye barandeka ndagenda ndiruhutsa, ubu ndi muryerye rwose, kandi ntiduhwema kuyirinda urabona ko twese twambaye neza udupfukamunwa, twahanye intera kandi twanakarabye intoki, gutaha nta kurenza saa moya”.

    Nubwo abo baturage bafata ko kuba bapimishwa akuma gasuzuma umuriro bihagije kubona ko batarwaye COVID-19, impuguke mu by’ubuvuzi ziremeza ko kariya kuma kadahagije ngo umuntu abe yakwizera ko ari muzima, ngo kifashishwa mu rwego rwo gusuzuma kimwe mu bimenyetso bya COVID-19, mu rwego rwo kurinda ko uwaramuka arwaye yakwanduza abantu mbere y’uko bapimwa.

    Mu kumara impungenge abaturage, Kigali Today yegereye Dr Muhire Philbert, umwe mu mpuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, akaba n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri atanga ibisobanuro birambuye muri aya magambo.

    Yagize ati “Gupima COVID-19 no kubona uyirwaye birakorwa mu buryo bubiri, hari uburyo bukoreshwa mu minota 15 umuntu akaba abonye igisubizo hifashishijwe Laboratoire, hakaba n’ikindi gipimo gifata amasaha 24. Ni igipimo nacyo dufata mu muhogo tugapima nacyo muri Laboratoire, hari naho nacyo gifatwa mu izuru kimwe n’icyo gitanga igisubizo mu minota 15, ibyo bipimo bibiri rero nibyo byerekana ko umuntu afite COVID-19 cyangwa atayifite”.

    Arongera ati “Kiriya gipimo bita Thermoflash kijyanye no gupima umuriro ni icyo gupima umuriro nyine, gikoresha thermometer, ni ugupima ikimenyetso muri bimwe bikunze kugaragara ku murwayi wa COVID-19. Ni ikimenyetso kidakunda kubura ku murwayi, niyo mpamvu gishyirwamo imbaraga ariko ntabwo aricyo kigaragaza ko umuntu afite COVID-19, buriya gupima umuriro nibyo kugira ngo uwo twakeka tumushyire ahihariye mu gihe ategerejwe gupimwa kugira ngo atanduza abandi, ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu uhita uyimubonamo ako kanya”.

    Uwo muganga arabwira abaturage ko kwisuzumusha umuriro ari ngomba ndetse abakangurira kugana aho bapimira umuriro nk’uburyo bwo kumenya uko bahagaze kugira ngo bafashwe, hirindwa ko hari uwanduza abantu.

    Kuba abo baturage batazi gutandukanya ibyo bipimo ni kimwe mubyagarutsweho na Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’akarere ka Burera, aho avuga ko kuba abaturage batabisobanukiwe ibyo biri mu nshingano z’ubuyobozi, aho bakomeza ubukangurambaga mu kubaha ibisobanuro no kubakangurira gukomeza kwirinda.

    Yagize ati “Nibyo koko hari abashobora kuba batabisonanukiwe ariko birumbikana abaturage bacu nicyo tubereyeho, ni ugukomeza kubigisha tubasobanuriura ndetse nubwo yaba yapimwe COVID-19 nyiri izina ashobora kongera kuyandura yamaze kwipimisha, kuba yipimishije ntibikuraho ubwirinzi niyo mpamvu tubakangurira kwirinda bakaraba intoki, bahana intera kandi bambara neza udupfukamunwa kandi birinda ingendo zitari ngomba aho ubona hari abahagaze ku muhanda ntacyo bahakora, turabasaba gukaza ingamba mu bwirinzi kuko iki cyorezo kiratwugarije.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abatekereza-ko-akuma-gapima-umuriro-kagaragaza-ko-batarwaye-covid-19

  • Rwanda to receive more Refugees from Libya #rwanda #RwOT

    The Rwandan government is set to receive more refugees as 130 other asylum seekers from Libya are expected to arrive in Kigali on Tuesday.

    The refugees and asylum seekers will arrive at Kigali International Airport  at around 3pm, where they will be tested for Coronavirus before heading to their hostel awaiting results.

    It is expected that once they get the answers they will immediately head in the Gashora Transit center located in Bugesera District, Eastern Province of Rwanda.

    The reception of refugees is in line with the agreement that Rwanda has signed with the United Nations High Commissioner for Refugees and the African Union.

    Rwanda recently received a fourth batch of refugees 

    Rwanda has already accommodated 385 refugees and other asylum seekers. 

    Of those, 131 have already fled to other countries, including Sweden, 23 to Canada, 46 to Norway, and five to France.

    On September 10, 2019, the Government of Rwanda, the African Union (AU) and the UNHCR, signed a partnership agreement that will allow the country to receive refugees from Libya, where they have been searching for a route through the Mediterranean sea to Europe.

     

    54

    The post Rwanda to receive more Refugees from Libya appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/29/rwanda-to-receive-more-refugees-from-libya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-to-receive-more-refugees-from-libya