Author: webrwanda
-
Umukino wa Manchester City na Everton wasubitswe habura amasaha ane ngo utangire – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Byari biteganyijwe ko uyu mukino wari kubera kuri Goodison Park utangira saa Yine z’i Kigali (22:00) kuri uyu wa Mbere.
Ibipimo biheruka gufatwa abakinnyi n’abakozi ba Manchester City, ibisubizo byabyo byagaragaje ko ubwandu bukomeje kwiyongera muri iyi kipe, aho Gabriel Jesus, Kyle Walker n’abandi bakozi babiri b’ikipe basanganywe COVID-19 ku wa 25 Ukuboza 2020.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Manchester City, yatangaje ko “ikibuga cy’imyitozo gifunzwe mu gihe kitazwi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 ndetse abakinnyi bashyizwe hamwe.”
Uyu mukino wa Premier League wasubitswe mu gihe mu Cyiciro cya Gatatu mu Bwongereza, League One, hasubitswe imikino itandukanye kubera COVID-19.
Ikipe ya Rochdale yatangaje ko imikino yayo ibiri iri imbere izasubikwa mu gihe Doncaster yatangaje ko imikino yayo yasubitswe ari itatu.
Mu Cyiciro cya Kane, League Two, ikipe ya Morecombe na yo yatangaje ko imikino yayo ibiri yasubitswe.
Umukino Manchester City yari gusuramo Everton wabaye uwa kabiri wa Premier League usubitswe muri Premier League kubera COVID-19 kuva imikino isubukuwe muri Kamena. Undi wasubitswe n’uwari guhuza Newcastle United na Aston Villa mu ntangiriro z’Ukuboza.
Premier League yatangaje ko “Inama y’Ubutegetsi yafashe icyemezo cyo gusubika umukino mu rwego rwo kwirinda hagendewe ku nama zatanzwe na komisiyo y’ubuvuzi ndetse hazakorwa ibindi bipimo ku wa Kabiri.”
Biteganyijwe ko Manchester City izasubira mu kibuga ikina na Chelsea ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2020, umukino uzakurikirwa n’uwa ½ uzayihuza na Manchester United muri Carabao Cup ku wa 6 Mutarama 2021.
Mu yindi mikino ya Premier League yabaye kuri uyu wa Mbere, Chelsea yanganyije na Aston Villa igitego 1-1 mu gihe Crystal Palace yahagamye Leicester City zikanganya igitego 1-1.
Umukino wari guhuza Manchester City na Everton wasubitswe habura amasaha ane ngo utangire
-
Ubwiza bw'abakobwa bahatanye na Uwihirwe Yasipi muri Miss Africa Calabar (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Carnival Calabar ni umutambagiro aba bakobwa bakoze, bahabwa ikaze n'Umunyakenya Irene Ng'endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019.
Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse abaritegura baherutse kumushyira mu bakobwa 10 bahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamba.
Uyu mukobwa yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma y'urugendo rwabaye rwo gushakisha uzaserukira igihugu muri Nigeria, aho ari guhatana n'abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.
Uru rugendo rwatangiye ku wa 25 Ukwakira 2020; abakobwa batanu bo mu Rwanda bagatoranywa mu bandi umunani bageze ahabereye igikorwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Villa Porto Fino.
Muri aba bakobwa batanu niho haje kuvamo Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, aba aribo bajya mu cyiciro cya nyuma cyasabaga gutora hifashishijwe urubuga rwa Miss Africa Calabar.
Mu gutora, ijwi rimwe ryanganaga na $1 akabakaba 1000 Frw. Uwihirwe yagize amajwi 442 mu gihe mugenzi we yari afite 400.
Uyu mwaka iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, ariko aho rizabera nta bantu bazaba barimo ahubwo abashaka kurikukirana bazishyura amafaranga kugira ngo barirebe binyuze ku rubuga rwaryo.
Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry'ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria kuruhagararira muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.
Yitabiriye iri rushanwa asimbuye Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.
Mu 2017 bwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.
Iri rushanwa ribera muri 'Cross River State' imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar.
Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng'endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n'imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.
Reba abakobwa bitabiriye iri rushanwa
Uwihirwe wa gatatu uturutse iburyo na bagenzi be bahawe ikaze mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020
Carnival Calabar ni umutambagiro aba bakobwa bakoze, bahabwa ikaze n'Umunya-Kenya Irene Ng'endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019
Akanyamuneza kari kose kuri aba bakobwa -
Mugunga Christian, umuhanzi mushya wihebeye injyana gakondo – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Mugunga avuga ko akiri umwana yiyumvagamo impano yo kuririmba ariko ngo ntiyahise abyinjiramo, kuko yabanje gukora ibindi bimuteza imbere anashakisha ubushobozi bwo gukora umuziki.
Yavuze ko yinjiye mu muziki kubera urukundo akunda u Rwanda no kugira ngo yifashishije ibihangano bye ashimire Inkotanyi zatumye Umunyarwanda yongera gutuza no kugira agaciro.
Ati 'Nkunda igihugu cyane ndetse niyemeje kwifashisha umuziki ndubwira abataruzi. Nshaka gukomeza kururatira Abanyarwanda baba hanze bataruherukamo ndetse n'abanyamahanga.'
Mugunga yavuze ko yiyemeje gusangiza Abanyarwanda n'amahanga ibyiza u Rwanda rwagezeho abinyujije mu ndirimbo ze no guha agaciro Intwari zabohoye u Rwanda kugira ngo ibyo barwaniye bikomeze gusigasirwa.
Yavuze ko yinjiye mu muziki atagamije ubucuruzi, ahubwo ngo agamije guha ubutumwa Abanyarwanda no gushimira Inkotanyi na Perezida Paul Kagame 'Watugize abo turi bo. Ubu dufite agaciro mu Rwanda no mu mahanga. Numvaga nta kindi nakora uretse gushima mu ndirimbo.'
Avuga ko afite indirimbo nyinshi yamaze kwandika ariko ko yifuje gutangirira urugendo rwe ku ndirimbo ikumbuza Abanyarwanda baba mu mahanga, u Rwanda bavukamo.
Mugunga avuga ko afite abahanzi benshi afata nk'icyitegererezo barimo Masamba Intore, Muyango, Kamariza Annonciata, Mariya Yohani, Kayirebwa n'abandi.
Ati 'Nibo bahanzi bampa inganzo, bankundishije u Rwanda. Ndi umwana aho navukiye mu mahanga batanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.'
Mugunga asaba Abanyarwanda gukunda igihugu cyabo, bakirinda amacakubiri ahubwo bakubaka igihugu cyabo.
Mugunga Christian yabonye izuba ku wa 18 Kanama 1983, avukira i Burundi mu nkambi y'impunzi yarimo bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda.
 Reba indirimbo z'uyu muhanzi
Mugunga Christian yihebeye umuziki gakondoSource : https://igihe.com/imyidagaduro/article/mugunga-christian-umuhanzi-mushya-wihebeye-injyana-gakondo
-
Umukino wa Manchester City na Everton wasubitswe habura amasaha ane ngo utangire – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Byari biteganyijwe ko uyu mukino wari kubera kuri Goodison Park utangira saa Yine z'i Kigali (22:00) kuri uyu wa Mbere.
Ibipimo biheruka gufatwa abakinnyi n'abakozi ba Manchester City, ibisubizo byabyo byagaragaje ko ubwandu bukomeje kwiyongera muri iyi kipe, aho Gabriel Jesus, Kyle Walker n'abandi bakozi babiri b'ikipe basanganywe COVID-19 ku wa 25 Ukuboza 2020.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Manchester City, yatangaje ko 'ikibuga cy'imyitozo gifunzwe mu gihe kitazwi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 ndetse abakinnyi bashyizwe hamwe.'
Uyu mukino wa Premier League wasubitswe mu gihe mu Cyiciro cya Gatatu mu Bwongereza, League One, hasubitswe imikino itandukanye kubera COVID-19.
Ikipe ya Rochdale yatangaje ko imikino yayo ibiri iri imbere izasubikwa mu gihe Doncaster yatangaje ko imikino yayo yasubitswe ari itatu.
Mu Cyiciro cya Kane, League Two, ikipe ya Morecombe na yo yatangaje ko imikino yayo ibiri yasubitswe.
Umukino Manchester City yari gusuramo Everton wabaye uwa kabiri wa Premier League usubitswe muri Premier League kubera COVID-19 kuva imikino isubukuwe muri Kamena. Undi wasubitswe n'uwari guhuza Newcastle United na Aston Villa mu ntangiriro z'Ukuboza.
Premier League yatangaje ko 'Inama y'Ubutegetsi yafashe icyemezo cyo gusubika umukino mu rwego rwo kwirinda hagendewe ku nama zatanzwe na komisiyo y'ubuvuzi ndetse hazakorwa ibindi bipimo ku wa Kabiri.'
Biteganyijwe ko Manchester City izasubira mu kibuga ikina na Chelsea ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2020, umukino uzakurikirwa n'uwa ½ uzayihuza na Manchester United muri Carabao Cup ku wa 6 Mutarama 2021.
Mu yindi mikino ya Premier League yabaye kuri uyu wa Mbere, Chelsea yanganyije na Aston Villa igitego 1-1 mu gihe Crystal Palace yahagamye Leicester City zikanganya igitego 1-1.
Umukino wari guhuza Manchester City na Everton wasubitswe habura amasaha ane ngo utangire -
Mohammed Salah yibasiwe kubera kwifuriza Abakirisitu Noheli nziza – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Mu gihe cy'iminsi mukuru cyane cyane Noheli n'Ubunani, ibyamamare bikunze kugaragara byifatanya n'Isi mu kuyizihiza batitaye ku myemerere cyangwa amahame y'amadini babarizwamo.
Ubwo hizihizwaga Noheli, ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter n'izindi, abakinnyi b'umupira w'amaguru bafite amazina akomeye barimo Christiano Ronaldo, Lionel Messi, Kylan Mbappé n'abandi bagaragaye bishimana n'imiryango yabo ndeste bifuriza abakunzi babo ibihe byiza.
Kuri uyu munsi Mohammed Salah ubarizwa mu Idini rya Islam na we yashyize hanze amafoto ari kumwe n'umuryango we bose bambaye imyambaro igaragaza ko bifatanyije n'abandi mu kwizihiza uyu munsi; yayaherekesheje ubutumwa bugira buti 'Noheli Nziza'.
Iki gikorwa cya Mohammed Salah cyazamuye umujinya w'umuranduranzuzi mu bamukurikira, bamwe batangira kumwibutsa ko nta Muyisilamu ukwiye gukora ibi, mu gihe abandi bavugaga ko ibyo yakoze bizatuma mugenzi we ukinira Arsenal, Mohammed Elneny akomeza guhabwa agaciro mu gihugu bavukamo kumurusha.
Uwitwa Danny Abbas yagize ati 'Nk'Abayisilamu ntitugomba kwizihiza Noheli cyangwa ngo dushimire andi madini ari mu bikorwa byo kwizihiza.'
Muhammad we yagize ati 'Astagfirullah, niyo mpamvu Mohammed Elneny ari we mwami muri Misiri atari wowe.'
Mugenzi w'aba yaje agira ati ''Uyu munsi uri umukirisitu ejo uri umuyisilamu, ibi uzabisobanurira umuremyi wacu.'
Abagiye bandikira Mohammed Salah ntibanatinye kumubwira ko ibyo yakoze bifatwa nk'icyaha mu idini ya Islam.
Nubwo butumwa bwinshi bwanengaga ibyakozwe na Mohammad Salah hari abandi bagaragaje ko ibyo yakoze ari byiza ndetse bemeza ko byimakaza amahoro cyane bikagabanya ihangana mu madini apfa imyizerere.
astagfirullah that's why mohammed elneny is the egyptian king & not u 👍🏾
â” 👍🏾 (@mahamed_654) December 24, 2020
You know it’s forbidden Islamically but u go ahead and do it
â” Official Skygo (@abbadiamond) December 24, 2020
A real Muslim doesn’t celebrate xmas or even wish someone happy Christmas
Our prophet did not thought us thatâ” Habib Abdul Malik (@HabibAbdulMali3) December 25, 2020
Iyi foto ntiyashimishije bamwe mu bakurikirana Mohammed Sarah
Mohammed Sarah yifurije abatuye Isi Noheli nziza bikurura impaka -
Imyaka 27 irashize: Kuraswaho no gukura ibiryo ku Mulindi; ubuzima bw'ingabo za RPA n'abanyepolitiki muri CND – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Ubwo ibiganiro by'amasezerano ya Arusha byari bigeze kure mu 1993, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu Mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyepolitiki bayo, bacumbikirwa muri CND, ubu ni Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko.
Ku wa 28 Ukuboza 1993 ni bwo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi baherekejwe na Batayo ya Gatatu igizwe n'abasirikare 600 ba RPA bageze muri CND aho bagombaga gutegerereza umuhango wo kurahira ngo binjire muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uko bari bemeranyije na Leta ya Habyarimana ko hashyirwaho Leta ihuriweho bagasaranganya ubutegetsi.
Mu mezi hafi atanu izi ngabo n'abanyepolitiki bamaze muri iyi nzu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira ngo bahabwe amabwiriza mashya yo kuyihagarika, bahuye n'ubuzima butandukanye burimo nubwo kugabwaho ibitero.
Kunanizwa kw'izi ngabo n'abo zari ziherekeje byahereye no mu gufata umwanzuro ubazana muri CND.
Leta ya Habyarimana yashatse ko bajya Camp Kami ariko nabo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk'ahantu hashobora gutegwa ibisasu mu buryo bworoshye.
RPF yo yari yarabanje gusaba ko yajyanwa Byumba, Kinihira cyangwa Camp Kigali gusa baza kuhimwa babwirwa ko hegereye Radiyo Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.
Nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi RPF yaje kwemera kujya muri CND nyuma y'uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen. James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y'ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, wari mu banyapolitiki ba RPF bari muri CND yagiranye na Izingiro TV yagarutse ku buzima bwose babayemo muri iyi nzu.
Yavuze ko ubwo babwirwaga ko bagiye kujya muri CND babanje kugira impungenge zishingiye ku kuba yari hagati y'ibigo by'abasirikare birimo n'icy'abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP), gusa ngo bamazwe impungenge babwirwa ko batayo bari kumwe nayo akazi kayo ari ako kubarinda.
Nyuma yo kumarwa impungenge iri tsinda ry'abanyepolitiki ba RPF baherekejwe n'ingabo 600 za RPA zirimo Charles Kayonga wari ubayoboye, Gen Maj Charles Karamba icyo gihe wari kapiteni, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza bafashe inzira bava ku Mulindi berekeza i Kigali muri CND.
Muri iyi nzira ibinjiza muri Kigali ngo ku muhanda habaga hari abaturage bashungereye, bamwe baje kureba Inkotanyi uko zimeze bitewe n'amakuru y'ibihuha menshi bari baragiye bazumvaho abandi baje kubashyigikira.
Rutaremara yavuze ko Leta ya Habyarimana yafashe umwanzuro wo kubanyuza mu nzira zitarimo abantu benshi.
Yakomeje ati 'Leta y'u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisieri kugira ngo abantu badahurura ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y'Ingabo, tunyura hariya hahoze Rond Point KCC tuboneza tujya muri CND.'
Leta y'u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.
Nyuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n'abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Muri iyi nzu izi, ingabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru, ahandi hakaba ibiro.
Tito Rutaremara yavuze ko izi ngabo zabaherekeje zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake nabo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira Abanyarwanda batandukanye babasuraga.
Ati 'Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n'izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo. Ubwo twatangiye guhura n'amashyaka yandi ndetse dutangira guhura n'Abanyarwanda baza kureba, hari abazaga kutureba bishimye, hari abazaga kuko bafite amatsiko, hari abazanwaga n'uko babaga badukunze, baje kutuganiriza, hari abazaga mu mirimo nka ba Ambasaderi n'abandi ba tekinisiye bazaga.'
Yakomeje avuga ku buzima izi ngabo zari zibayemo. Ati 'Mu gitondo kare 4h30 bajyaga kuri mucakamucaka nk'isaha yose ariko natwe rimwe na rimwe hari ubwo twagendaga tukajya kwirukankana na bo bavayo abateka bagateka, bikagera igihe cyo gufungura abarangije bakajya mu bikorwa byo gusuzuma imbunda zabo no kumva amabwiriza y'abayobozi y'ibyo bagomba gukora, hakaba hari abari ku burinzi n'abandi bari buduherekeze nk'abasivili bakababwira, urebye byabaga ari ukujya ku burinzi no guherekeza abayobozi bagiye ku Mulindi.'
Ibiryo n'inkwi aba basirikare batekeshaga bajyaga kubikura ku Mulindi gusa mu minsi yakurikiye ibiryo byo batangiye kuzajya babikura mu Mujyi wa Kigali aho bari bari.
Rutaremara avuga ko uretse iyi mirimo yo mu buzima busanzwe, abasirikare bagiraga umwanya wo gukora imyitozo ijyanye n'akazi kabo noneho bose bakaza guhurira mu gitaramo cyabaga mu masaha y'umugoroba.
Aha muri CND kandi hari Canteen umuntu yashoboraga kuguriramo ibyo kunywa birimo inzoga na fanta.
Bagowe no kubona ibyo kurya banagabwaho ibitero
Ubusanzwe abari muri CND batungwaga n'ibyo kurya biturutse ku Mulindi ariko mu gihe cy'urugamba ntibyari bigishoboka.
Tito Rutaremara yagize ati “Igihe cy'urugamba abasirikare baragendaga bagafunga ahantu mu bigega byabaga byasigaye bidafite bene byo bakazana umuceri tukarya nk'uko abantu bari bariho icyo gihe.'
Rutaremara avuga ko mu mezi atanu bamaze baba muri iyi nzu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, bagabweho ibitero bigera kuri bibiri birimo icyabereye mu Gatsata.
Yagize ati 'Byabaye kabiri, hari kimwe barashe abahungu bacu bavuye ku Mulindi babarasira mu Gatsata, baraswa n'abantu barasaga bari mu nzu zo hirya no hakuno, icyo gihe abana bavamo bajya mu miserege ari nako banarwana gusa baje kurasamo umwe arapfa, abandi bacu bari muri CND baje kubafasha birukana abo bari babateye barataha'.
Ku wa 6 Mata ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje guverinoma y'inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n'ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.
Nyuma y'uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.
Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.
Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.
Ubuzima bw'ingabo n'abanyepolitiki bari muri CND bwanagarutsweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 25 Umunsi wo Kwibohora ashimangira kandi anabashimira ubutwari budasanzwe bagaragaje bakanabasha kurokora ibihumbi by'Abatutsi bari bakambitse muri Stade Amahoro.
Iyi nzu niyo ingabo za RPA n’abanyepolitike zari zishinzwe kurinda babayemo hafi amezi atanu
Mu gihe cya Jenoside hejuru ya CND RPA yahashyize imbunda yabafashaga kurasa umwanzi ari kure
Kuri ubu iyi nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaravuguruwe -
Gisagara: Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo urupfu – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Musabyemahoro w'imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.
Amakuru yatanzwe n'abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by'Umurenge wa Mukindo, arabakubita.
Umwe yagize ati 'Yabafashe abahora ko bateye imodoka amabuye no kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.''
Nyuma y'iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n'inkoni yakubiswe.
Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Musabyemahoro yafashwe.
Ati 'RIB ya Gisagara yahawe amakuru ko Etienne Musabyemahoro w'imyaka 15 mwene Sibomana Paul na Nyiratebuka yitabye Imana. RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.''
Yavuze ko mu gihe iperereza rirakomeje ngo hagaragazwe ukuri nyako kw'icyateye urupfu rw'uwo mwana, 'Gitifu w'umurenge yatawe muri yombi'.
Ati 'Mu ibaza ry'ibanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.''
Gitifu w'umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n'ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.
Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.
â” Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 28, 2020
-
Gisagara: Gitifu w'Umurenge wa Mukindo ukekwaho gukubita umwana bikamuviramo urupfu yafashwe #rwanda #RwOT
Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana w'imyaka 15, aho uyu mwana bikekwa ko inkoni yakubiswe arizo nyirabayazana w'urupfu rwe.
Amakuru avuga ko ikubitwa ry'uyu mwana ryabaye tariki 25 Ukuboza 2020 akaza kwitaba Imana kuwa 27 Ukuboza 2020. Bivugwa ko imvano yo gukubitwa yaturutse ku kutubahiriza amabwiriza y'isaha ya saa mbiri isabwa buri wese kuba yageze aho ataha.
Dore itangazo rya RIB yasohoye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2020;

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Fondation Ndayisaba yasangiye iminsi mikuru n'abana yasubije mu ishuri ibakuye ku muhanda – IGIHE.com #rwanda #RwOT
Uyu muryango usanzwe utegura ibikorwa nk'ibi buri mwaka, aho kuri iyi nshuro wifatanyije n'abana batandatu bo mu Turere twa Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rubavu mu Burengerazuba
Abana batandatu bifurijwe Noheli nziza n'Umwaka mushya wa 2021 baturuka mu miryango ikennye ari nayo ntandaro yatumye bayivamo bakajya kuba ku muhanda, ariko kuri ubu bakaba barayisubiyemo babifashijwemo na Foundation Ndayisaba 'NFF'.
Muri iki igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, aba bana bahawe ibyo kurya birimo umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, isabune n'ibikoresho by'ishuri nk'ibikapu n'ibindi.
Bane muri abo bana bose, basubiye mu ishuri mu gihe abandi babiri Ndayisaba Fabrice Foundation iri gushaka ubushobozi ngo nabo bazabashe gusubira mu ishuri nka bagenzi babo.
Ecole Maternelle Fondation Fabrice ni ishuri riri muri Kicukiro ryatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho guha uburere abakiri bato nk'imwe mu ntego z'uyu muryango.
Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n'imyidagaduro.
Uyu muryango usanzwe kandi utegura icyumweru cyihariye cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ngarukamwaka kigirwamo uruhare n'ibigo by'amashuri bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga.
Ubuyobozi bw’Ishuri ry'Incuke rya Fondation Fabrice bwasangiye Noheli n’abana bafashijwe n’uyu muryango kuva ku muhanda bagasubira mu ishuri
Abana batandatu bagenewe ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri
Ndayisaba Fabrice uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2005