Author: webrwanda

  • Rutsiro: Hatangiye gukorwa igishushanyo mbonera cyitezweho guca akajagari – #rwanda #RwOT

    Bwabitangaje ku wa 15 Mata 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo gukora igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka bw'i Rutsiro.

    Rutsiro ni kamwe mu turere tugizwe n'imisozi miremire dukora ku kiyaga cya Kivu, ibituma kaba akarere kabereye ubukerarugendo by'umwihariko ubwo guterera imisozi buzwi nka 'hiking' n'ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli n'ingendo zo mu mazi.

    Nubwo bimeze gutyo ni kamwe mu turere tugaragaramo imiturire y'akajagari kuko hari aho wasangaga hubakwa inzu isanzwe kandi hagenewe kubakwa inzu igeretse, cyangwa ugasanga inzu yo guturamo yubatswe mu gice cyakabaye giharirwa inganda.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko nyuma y'ibiza byibasiye aka karere mu 2023, basanze hari ibice bidakwiye kongera guturwa birimo ibyo mu Murenge wa Gihango n'Umurenge wa Mushubati, ahashegeshwe cyane n'ibiza.

    Ati 'Ni byo dukwiye gushyira mu gishushanyo mbonera. Turasaba abashoramari mu bijyanye n'ubuhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo gukomeza gufatanya natwe. Abaturage icyo tubasaba ni ukutwegera bakaduha ibitekerezo bigamije gukemura ibibazo basanganywe. Byaba bibabaje turangije igishushanyo mbonera umuturage akaza avuga ngo ariko hano nabonaga hakwiriye ubuhinzi'.

    Jean Pierre Munyeshyaka, umukozi w'Ikigo Global Green Institute kizafatanya n'Akarere ka Rutsiro gukora iki gishushanyombonera yavuze ko mu byo bazibandaho harimo kureba ahazanyura ibikorwaremezo, n'aho abantu bazatura.

    Ati 'Igishya kirimo ni ukureba ibyakozwe neza n'ibyo tubona byakorwa neza dukurikije ubumenyi bw'ibibera ku Isi kugira ngo ibikorwa by'imibereho y'abaturage n'iterambere bikorwe mu buryo budahumanya ikirere'.

    Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera kizaba cyamaze gukorwa bitarenze amezi umunani, bivuze ko umwaka utaha wa 2026 uzatangira Akarere ka Rutsiro kariyongereye ku turere two mu Rwanda dufite igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka.

    Mu Karere ka Rustiro hari gukorwa igishushanyo mbonera cy’ubutaka, cyitezweho guca akajagari mu mikoreshereze y’ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hatangiye-gukorwa-igishushanyombonera-cyitezweho-guca-akajagari

  • Kigali: Abarenga 690 bari batuye mu manegeka bamaze kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ubwo yari mu Kiganiro 'Ignite Show'.

    Yavuze ko nyuma y'uko Meteo Rwanda itangaje ko iyi mvura ishobora gukomeza kwiyongera, batangiye kwimura abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umujyi wa Kigali mu mpera z'icyumweru wibasiwe n'imvura nyinshi yaguye hafi iminsi ibiri isa nk'aho idahagarara yangiza ibintu bitandukanye ndetse inahitana ubuzima bw'abantu babiri.

    Ntirenganya yavuze ko ari yo mpamvu yatumye batangira kwimura abari mu manegeka.

    Ati 'Muri Nyarugenge himuwe abantu 385, bari mu Murenge wa Kigali ni ho hari abantu benshi, tukagira abari mu Gitega, Nyamirambo na Mageragere harimo bake. Mu Karere ka Gasabo ni ho dufite abantu benshi, hari abagombaga kwimurwa mu mirenge 10, bose hamwe ni imiryango 505. Hamaze kwimuka abagera kuri 312, uyu munsi igikorwa cyo kubimura kirakomeje. Kicukiro ho hagombaga kwimuka abantu 35.'

    Yakomeje avuga ko abari kwimurwa ari imiryango y'abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk'abari mu nzu imvura yamaze gutangira gusatura, abatuye munsi y'imikingo yakira amazi menshi, abatuye munsi y'inzu zasadutse, abafite ibipangu byamaze gusaduka ku buryo imvura iguye byatwara n'uwo hepfo ye, n'abandi begereye ruhurura ziteye inkeke.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 abantu 191 bahitanywe n'ibiza.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko abatuye mu manegeka batangiye kwimurwa harindwa ko bahitanwa n’imvura iri kugwa muri iyi minsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imiryango-igera-kuri-700-yari-ituye-mu-manegeka-imaze-kwimurwa

  • Ingo zo mu Rwanda zakiriye arenga miliyari 70 Frw mu 2024, avuye mu Banyarwanda baba mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 15.066 zo mu turere dutandukanye mu gihugu zasuwe inshuro eshanu hagamijwe kureba neza urugero rw'imibereho yabo haba mu bihe bejeje imyaka n'igihe gisanzwe.

    Bwagaragaje ko abashobora kubaho babona iby'ibanze birimo ibiribwa, imyambaro n'ibindi baba bakoresha ibihumbi 500 Frw ku mwaka. Mu Banyarwanda bose 27,4% babaho mu bukene, na ho 5,4% bo babayeho mu bukene bukabije.

    Imibare igaragaza ko ingo 84% zigira uruhare mu kohererezanya amafaranga cyangwa ibindi bintu bigamije gufashanya.

    Ingo 59% zakiriye amafaranga zohererejwe mu 2024 zivuye kuri 23% mu 2017. Iyi mibare yiyongereye mu mijyi kuko biri ku rugero rwa 59% bivuye kuri 21% mu cyaro bigera kuri 45% bivuye kuri na 36%.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yavuze ko amafaranga abantu bohererezanya mu ngo yikubye inshuro zirenga ebyiri kandi n'ingo ziyohererezwa ziriyongera.

    Ati 'Birashimishije kubona umubare w'ingo zakiriye amafaranga warikubye inshuro zirenze ebyiri. Byabayeho cyane mu bice by'icyaro kurusha mu mijyi, kandi iyo urebye amafaranga yoherejwe n'abantu bo mu bihugu byo hanze yavuye kuri miliyari 25 Frw mu 2017, agera kuri miliyari 70 Frw ndetse n'ayohererejwe imbere mu gihugu akaba menshi, ni ubwiyongere butangaje.'

    EICV 7 yerekanye ko amafaranga yoherejwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga akajya mu ngo yageze kuri miliyari 70 Frw, avuye kuri miliyari 25 Frw mu 20217, ayoherejwe mu ngo zo mu bice bitandukanye n'abantu b'imbere mu gihugu yo agera kuri miliyari 128 Frw, avuye kuri miliyari 53 Frw.

    By'umwihariko ab'i Kigali bakiriye miliyari 61,5 Frw, ayoherejwe n'abantu bo mu bihugu byo hanze ya Afurika ni miliyari 51,5 Frw na ho mu bindi bihugu bya Afurika haturutse miliyari 14,5 Frw yoherejwe mu ngo.

    Murenzi ati 'Umuntu ashobora kuvuga ko wenda byatewe n'uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, bikorohereza abantu kohererezanya amafaranga, cyangwa se ukanavuga ngo abantu bacu bakunda gusangira kuko bibatabara mu gihe hari ibibazo by'ubukungu byabayeho, bikanatwereka wenda uburyo abantu bagiye barushaho kwihaza mu byerekeye imibereho myiza.'

    Ingo 80% zo mu cyaro zohererezanyije ibiribwa nka bumwe mu buryo bwo kugobokana, binagaragaza inyungu iri mu buhinzi bukozwe neza.

    Banki Nkuru y'u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga yoherejwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga yageze kuri kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu 2023.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abakoresha Mobile Money 92% bayifashishije babitsa cyangwa babikuza, mu gihe 52% bakoresheje iyi serivisi bohereza cyangwa bakira amafaranga.

    Imibare igaragaza ko 53% by'abakira amafaranga bohererejwe bayagura ibyo kurya n'imyambaro, 4% bayajyana kwivuza cyangwa bakagura imiti, 9% bayishyura amafaranga y'ishuri; 10% batangiramo ubucuruzi mu gihe 5% bakoramo ishoramari ry'igihe kirambye.

    Amafaranga yohererezwa abantu bo mu ngo menshi akoreshwa mu kugura ibyo kurya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zo-mu-rwanda-zohererejwe-miliyari-198-frw-mu-2024

  • Mikel Arteta ashima Pep Guardiola: 'kuba ndi hano, ni kubera we' #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yongeye kugaragaza urukundo n'ishimwe afitiye Pep Guardiola wamubereye umutoza mwiza, inshuti ndetse n'umujyanama mu rugendo rwe rw'ubutoza. Arteta yavuze ko impamvu ageze ku rwego ariho ubu ari ukubera ubufasha n'inyigisho yagize igihe bari kumwe muri Manchester City.

    'Nahamagawe na Pep mu gitondo, niba ndi hano, ku rwego nk'uru, ni kubera we,'

    Yakomeje avuga ati:

    'Ni kubera Pep, mu buryo bukomeye. Nk'umukinnyi ndetse nk'umutoza, yabaye inspirasiyo yanjye. Yambaye hafi mu buryo butangaje. Ni we muntu wampaye amahirwe yo kwinjira mu mwuga w'ubutoza, akanyinjiza nk'umutoza wa kabiri muri Manchester City.'

    Mikel Arteta yamaze imyaka ine i Manchester City, aho yakoranye bya hafi na Guardiola kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mbere y'uko ahabwa akazi nk'umutoza mukuru wa Arsenal.

    'Iyo myaka ine twamaranye i Man City ni ingenzi cyane mu buzima bwanjye. Nahakuye byinshi byubaka. Pep yanyigishije kureba umukino mu buryo butandukanye. Yanyeretse uko umutoza agomba gutekereza, uko ashyira hamwe ikipe, uko aganira n'abakinnyi, ndetse n'uburyo bwo guhangana n'igitutu cy'imikino ikomeye.'

    Arteta yemeza ko n'ubu agifata Guardiola nk'inkingi y'ingirakamaro mu rugendo rwe, ndetse akamugisha inama.

    'Nzahora mushimira, kuko ntaba ndi hano ku rwego nk'uru rwiza. Pep ni umuntu wihariye, umunyabwenge, wicisha bugufi kandi ufite umutima wo gufasha abandi kuzamuka.'

    Ubu, Arteta amaze kwandika amateka ye bwite muri Arsenal aho ayoboye ikipe iri guhatanira igikombe cya Premier League, binagaragaza ko amasomo yavanye kuri Guardiola atamubanye ubusa.

    Source : https://kasukumedia.com/mikel-arteta-ashima-pep-guardiola-kuba-ndi-hano-ni-kubera-we/

  • Kayonza: Urubyiruko 500 rweretswe amahirwe rufite ariko rutabyaza umusaruro – #rwanda #RwOT

    Aya mahirwe bayerekewe mu ihuriro ry'urubyiruko 500 rizamara iminsi itatu riri kubera mu Karere ka Kayonza, ririmo abiga mu mashuri yisumbuye, abari mu nzego z'ubuyobozi, abakorerabushake n'abandi batandukanye.

    Muri iri huriro bari kwigishwa ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwikemurira ibibazo bikibabangamiye, uruhare rwabo mu gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bari kwerekwa amahirwe kandi ari mu nzego zitandukanye bakwiriye kubyaza umusaruro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uru rubyiruko bifuza kurufasha kumenya amahirwe anyuranye igihugu cyabashyiriyeho n'uko bayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwirinda ubushomeri no kwiteza imbere.

    Ati 'Hari amahirwe anyuranye igihugu giha urubyiruko cyane cyane nko guhabwa amahirwe yo kujya mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo, gusa na bo bagomba kuba hari ubumenyi bafite. Hari imishinga ifasha urubyiruko mu buhinzi n'ubworozi, uko bakoresha neza imbuga nkoranyambaga, uko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.''

    Meya Nyemazi yavuze ko muri aka Karere hari imishinga 480 iri mu buhinzi n'ubworozi aho aho hose bakeneye gushyiramo imishinga yabo kugira ngo ifashwe mu kwagurwa no guhabwa inkunga, yavuze ko muri iyi minsi itatu bifuza kububakira ubushobozi ku buryo hari byinshi bahindura mu muryango Nyarwanda.

    Nziza Emille yavuze ko kuri ubu amahirwe ya mbere yamenye ari uko igihugu kibitayeho kandi kiteguye kubafasha mu kwiteza imbere.

    Ati 'Dufite abantu benshi bakuze bakoze ibisa n'ibyo dushaka gukora ariko ugasanga tutabegera, ubu rero nabimenye menya ko nzajya mbigiraho. Andi mahirwe dufite ni ikoranabuhanga, abenshi ntabwo turikoresha ritubyarira inyungu akenshi turikoresha twishimisha ariko hano banyeretse uko naribyaza umusaruro kandi ndizera hari icyo ngiye guhindura.''

    Umutoni Uwase Diane waturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko amahirwe bafite batabyaza umusaruro yamenye ari Ayari mu buhinzi n'ubworozi ndetse no kuba baravukiye mu gihugu kitarimo amacakubiri nk'ayo ababyeyi babo bakuriyemo.

    Ati 'Ubu twe turiga nta muntu utuvangura mu ishuri, turiga nta nta masasu cyangwa ubundi bwicanyi twumva, ayo yose ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro ariko twe twabifataga nk'ibintu bisanzwe. Uyu munsi rero tugiye guhinduka dutangire dutekereze byagutse.''

    Umuhoza Divine we yavuze ko amahirwe yamenye ari uko kuba igihugu gifite umutekano akwiriye kubibyaza umusaruro kuruta gutekereza kujya kwiga mu mahanga cyangwa kujya gushakirayo akazi. Yavuze ko kandi agiye kwirinda ibigare bimujyana ahabi.

    Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzahugurwa mu minsi itatu aho ruri guhugurwa ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, uretse urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza hari n'urundi rwagiye ruturuka mu tundi turere.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n'Ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Richard Kubana, ni umwe mu baganirije uru rubyiruko

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bafite yo kuvukira mu gihugu kitarimo amacakubiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urubyiruko-500-rweretswe-amahirwe-rufite-ariko-rutabyaza-umusaruro

  • Rutsiro: Inzu 267 z'abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko nubwo bafite ibyo bibazo bagiye kubishakira umuti.

    Yavuze ko hari byinshi byagiye bikorwa ngo barusheho guteza imbere imibereho myiza ku barokotse Jenoside ariko akagaragaza ko bagifite urugendo runini.

    Ati 'Twari dufite inzu 320 muri rusange habariwemo izikenewe kubakwa no gusanwa. Izari zikeneye kubakwa zari 51 mu gihe izari zikenewe gusanwa ari 269. Tumaze gukora ibintu bito, dukeneye imbaraga nyinshi kandi abantu bakeneye kudufasha.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari babashije kubaka inzu zirindwi, basana inzu ebyiri gusa, hasigara inzu 267 zitarasanwa na 44 zikeneye kubakwa bundi bushya, zose hamwe zikaba 311.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yavuze ko bagifite inzu zikeneye kubakwa n'izikeneye gusanwa kubera ko zashaje cyane.

    Ati 'Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Leta mu bushobozi bwayo ntiyahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa mu Karere ka rutsiro hari 44 batarabasha kubakirwa, n'abubakiwe dufite inzu 264 tuvuga ko zikeneye gusanwa kuko zarashaje hashingiwe ku buryo zubatswe.'

    Yakomeje ashimira Inkotanyi zabarokoye, na Leta y'u Rwanda itarahwemye kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu kubatuza, kubigisha no kubavuza.

    Kuva 2020-2023 inzu icyenda ni zo zirabarurwa mu Karere ka Rutsiro zahawe abarokotse Jenoside yakore Abatutsi zirimo izubatswe n'izasanwe.

    Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zagenwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw ni zo zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside mu gihugu hose.

    Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yagaragaje uburyo u Rwanda rutahwemye kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ibibazo by'amacumbi ashaje n'icy’abataratuzwa by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari kubikurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inzu-267-z-abarokotse-jenoside-zikeneye-gusanwa

  • Abafite imitungo iri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo bagiye kubarirwa – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wabitangaje ku wa 16 Mata 2025, uvuga ko bizakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

    Iryo barura rizatangira ku wa 17 Mata 2025.

    Mu itangazo Umujyi wanyujije kuri X wakomeje uti 'Abafite ibikorwa aho Gare [ya Nyabugogo] isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe.'

    Inkengero za Gare ya Nyabugogo zivugwa ni aho bisi zizimukira by'agateganyo mu gihe cyo kubaka.

    Abarebwa n'iki gikorwa kandi basabwe kwerekana ibibaranga n'ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo.

    Itangazo rirakomeza riti 'Imitungo izagaragara nyuma y'iri barura ntizahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.'

    Mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali ndetse hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.

    Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

    Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 Frw. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushishikajwe no kuvugurura Gare ya Nyabugogo ku buryo mu myaka itanu iri imbere izaba ikoreshwa isa neza.

    Ati 'Turizera ko iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'

    Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo izatwara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150 Frw.

    Mu bintu by'ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk'aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z'umutekano, aho kuruhukira n'ibindi.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo iri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-imitungo-iri-ahazavugururirwa-gare-ya-nyabugogo-bagiye-kubarirwa

  • Mu Rwanda hagiye kuzura ishuri rizigamo Abanyafurika b'abahanga mu Mibare na Siyansi – #rwanda #RwOT

    AOA ni ikigo gisanzwe gitegura amarushanwa mu masomo y'Imibare, n'Ikoranabuhanga no gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, AI, muri Afurika n'ahandi ku Isi.

    Abayatsinze bahabwa impamyabumenyi zibahesha gukomeza muri kaminuza zikomeye ku Isi.

    Iri shuri rishya riri kubakwa i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ndetse rizatangirana n'umwaka w'amashuri utaha wa 2025/2026.

    Rizatangirana abanyeshuri 30 mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, bazajya biga muri porogaramu y'imyigishirize ya Cambridge mu mashami y'Imibare, Ubugenge na Mudasobwa.

    Ayo masomo ahura n'ibyiciro bitatu AOA yibandaho mu kwigisha birimo ikorabahanga by'umwihariko Ubwenge bw'Ubukorano (AI), Ubumenyi mu bya Mudasobwa n'Imibare.

    Iryo shuri rizatangirana n'abanyeshuri bo mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Afurika y'Epfo.

    Bazajya biga bacumbikirwa mu kigo kandi bishyurirwa byose kuva ku mafaranga y'ishuri, ibibatunga mu kigo n'ibindi byose nkenerwa ku ishuri.

    Gutoranya abo banyeshuri binyura mu marushanwa aca mu bigo by'amashuri yisumbuye aho bakora ibizimini noneho hakagenda habaho amajonjora, hagasigara abahanga kurusha abandi.

    Mu Rwanda ayo marushanwa yitabiriwe n'ibigo 900 bitanga abanyeshuri barenga ibihumbi 50, hagenda habaho amajonjora.

    Icyiciro cya nyuma cy'amarushanwa cyagezemo abanyeshuri 60 harimo abahatanye mu gukoresha AI, n'Imibare bamara icyumweru bahabwa amahugurwa bijyanye.

    Muri ayo mahugurwa ni ho hatoranyirijwemo abahanga kurusha abandi muri ibyo byiciro uko ari bitatu.

    Abatsindiye kwiga muri AOA batangajwe ku wa 15 Mata 2024.

    Umwe mu bashinze AOA, Arun Shanmuganathan, yavuze ko bahisemo gushinga iryo shuri mu Rwanda kuko ari Igihugu gitekanye kandi gishyigikira amasomo ya Siyanse, Imibare n'Ikoranabuhanga.

    Ati 'Mu Rwanda ni ahantu heza ho gutangiriza ishuri kandi na Minisiteri y'Uburezi yaradufashije. Hari gahunda nziza mu guhanga udushya kandi bashyigikira amasomo y'Imibare, Siyansi n'Ikoranabuhanga'.

    Arun yongeyeho ko abana baziga muri iryo shuri bazarikuramo amahirwe akomeye yo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi.

    Yavuze ko ubu hari abagera kuri barindwi batsinze ibizamini bya AOA bakomereje muri kaminuza zikomeye ku Isi nka MIT muri Amerika Oxford na Cambridge.

    Ishuri rigiye kuzura rizajya ryigirwamo n’abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kuzura-ishuri-rizigamo-abanyafurika-b-abahanga-mu-mibare-na

  • BRALIRWA Plc yungutse miliyari 36,9 Frw mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Muri rusange BRALIRWA Plc mu 2024 yacuruje arenga miliyari 215 Frw, bingana n'bigize ubwiyongere bwa 17,3%, inyungu hatarakurwamo imisoro iba miliyari 49 Frw bingana n'inyongera ya 16,7%.

    Urwo ruganda rugaragaza ko urwunguko rwarwo rwaturutse ku kuba ibicuruzwa byarwo byaba ibisembuye n'ibidasembuye byariyongereyeho 10,2%.

    Nubwo bimeze bityo ariko amafaranga yakoreshejwe mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya yiyongereyeho 22.2% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Byatewe n'ibiciro bihanitse by'ubwikorezi, ibyo kwamamaza byazamutse, ariko byose byashowemo imari hagamijwe kuzamura ingano y'ibicuruzwa bigurwa ku isoko.

    Ingano y'amafaranga akoreshwa mu mirimo y'uruganda yiyongereyeho 30,2% biturutse ku gushora imari mu bijyanye n'ikoranabuhanga, kwishyura abakozi n'ibindi bikenerwa mu mirimo y'uruganda ya buri munsi.

    Uyu musaruro ushimishije BRALIRWA Plc yagezeho mu 2024 izagera no ku banyamigabane bayo kuko ayo bagabana ku mugabane yiyongereyeho 25% ava kuri 28,69 Frw ku mugabane agera kuri 35,96 Frw.

    Ni ingingo izemerezwa mu Nama Rusange y'Abanyamigabane izaba ku wa 25 Kamena 2025. Nibimara kwemezwa abanyamigabane bazishyurwa ku wa 11 Nyakanga 2025.

    Uru ruganda rwatangaje ko igitabo cy'abanyamigabane bacyo kizafungwa ku wa 30 Gicurasi 2025, kandi ko abazahabwa kuri iyo nyungu ari abazaba banditswe bose muri icyo gitabo kugeza icyo gihe.

    BRALIRWA kandi yashimangiye ko yihaye intego ko ikomeza kuba uruganda rwa mbere kandi igakomeza kugera ku iterembere hashingiwe ku kongera ingano n'agaciro k'ibicuruzwa byayo.

    Ibyo bizagerwaho bigizwemo uruhare no gushora mu gukomeza kubaka izina, kwamamaza, guhanga udushya, kubakira ubucuruzi ubushobozi no kunoza uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bayo.

    BRALIRWA Plc yashinzwe mu 1957 igurwa na sosiyete ya HEINEKEN mu 1971. Mu binyobwa birenga 17 birimo ibisembuye n'ibidasembuye igurisha ku isoko ry'u Rwanda na mpuzamahanga, ishyira imbere igihuza abantu kikabubakira ubucuti.

    Ubuyobozi bwa BRALIRWA Plc buvuga ko mu myaka 66 imaze ikora ibinyobwa, iharanira impinduka nziza ku baturage, igashyira imbere igituma abantu bose bagira ubuzima bwiza.

    BRALIRWA Plc yahamije ko mu guharanira imibereho myiza y'abaturage itera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije binyuze mu bufatanye n'abafatanyabikorwa bayo bafite ubuzobere mu by'ibidukikije.

    BRALIRWA yungutse miliyari 36,9 Frw mu 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yungutse-miliyari-36-9-frw-mu-2024

  • Ingo zigerwaho n'amazi meza zageze kuri 90% mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025 bugaragaza ko abo 90% babona amazi meza yo kunywa no gukoresha imirimo inyuranye yo mu rugo badakoze urugendo rurerure.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Murenzi Yvan, yagaragaje ko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bishimishije kubera ko ibipimo mpuzamahanga byemewe bigena ko byibura abantu badafite amazi mu ngo bakwiriye kuyabona ku mavomo mu minota 30 gusa kandi bikaba byaragezweho.

    Yakomeje avuga nubwo bimeze gutyo hakiri urugendo rurerure kubera ko abagera kuri 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa babashe kugera ku mazi meza.

    Ati 'Ibi bishatse kuvuga ko bisaba abantu gukoresha imbaraga z'umurengera kugira ngo babone ayo mazi. N'iyo mpamvu hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo twongere amazi meza kuri bo.'

    Abagera ku mavomo bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y'amazi meza.

    Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo za bo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.

    Abavoma ku yandi masoko ariko avubura amazi meza 35% bavuye kuri 43%, mu gihe abakoresha amazi ava ku masoko adasukuye bageze ku 10% bavuye kuri 12%.

    Ingo zigerwaho n'amazi meza zageze kuri 90% mu 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zigerwaho-n-amazi-meza-zageze-kuri-90-mu-2024