Author: webrwanda

  • Indirimbo '' Ikinyafu'' ya Bruce Melodie na Kenny Sol yandikishije andi mateka mu muziki nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Ikinyafu y'umuhanzi Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Sol yandikishije andi mateka nuri muzika nyarwanda yo kurebwa n'umubare w'abantu basaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube (1 millions views on YouTube) mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa. Si kenshi indirimbo nyarwanda zikunzwe gukundwa cyane ndetse ngo zinuzuza umubare munini w'abazireba mu gihe gito kitanageze ku mezi abiri nibyo bituma tuvuga ko indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie ikoze amateka.

    Iyi ndirimbo ibaye iya iya kane mu za Bruce Melodie yujuje umubare umubare w'abantu basaga miliyoni bayirebye ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito nyuma ya Abu Dhabi, Saa Moya ndetse na Katerina nazo zaciye agahigo ko kurebwa n'abantu basa miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-na-kenny-sol-yandikishije-andi-mateka-mu-muziki-nyarwanda/

  • Umugore wa Angel Di Maria yamusabye ikintu gikomeye kubera urukundo akunda Messi #rwanda #RwOT

    Angel Di Maria ntabwo arongererwa amasezerano mashya kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ariko ngo umugore we yamusabye kuguma muri PSG kabone nubwo yaba ari umutetsi igihe cyose iyi kipe ikomeye mu Bufaransa yaba iguze Lionel Messi.

    Di Maria yagize ati 'Umugore wanjye yarambwiye ati 'Leo naramuka aje,tuzaguma mu ikipe uko byaba bimeze kose niyo waba umutetsi.

    Ibyo bivuze buri kimwe.Byaba ari byiza cyane.Nta kindi kintu nasaba mu mupira w'amaguru.'

    Di Maria asanzwe ari inshuti magara ya Lionel Messi gusa yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe nubwo bahurira mu ikipe y'igihugu imwe ya Argentina.

    Di Maria ntibashije gufatanya na Lionel Messi mu mwaka wa 2014 ngo batware igikombe cy'isi kuko atakinnye umukino wa nyuma batsinzwemo n'Ubudage igitego 1-0.

    Di Maria ntiyahishe abanyamakuru ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati 'Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

    Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

    Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

    Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.'

    Di Maria amaze gukina imikino 5 yose kuva Mauricio Pochettino yagera mu ikipe.Muri uyu mwaka w'imikino amaze gukina imikino 22,atsinda ibitego 4,atanga imipira ivamo ibitego 10.


    Di Maria arifuza gukinana na Messi muri PSG nubwo itaramwongera amasezerano

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-angel-di-maria-yamusabye-ikintu-gikomeye-kubera-urukundo-akunda

  • Burera : Basanze umurambo w’umugabo mu cyobo kiri ku ivuriro #rwanda #RwOT

    Abakozi b’iki kigo nderabuzima cya Gahunga ubwo bajyaga kuvidura ku wa 29 Mutarama bakuyeho beto bagahita babona uwo murambo, bagahita bamenyesha inzego.

    Umuyobozi wa kiriya kigo Nderabuzima, Nasabyimana Martine yemeje aya makuru ko uriya murambo wabonetse mu cyobo cya ririya vuriro ariko ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera.

    Yagize ati “Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n’uwigeze arwarira iwacu, nta n’umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk’ibiri.”

    Avuga ko uriya murambo bawubonyemo mu gihe cy’umugoroba ku buryo batabashije kurara bawukuyemo, bucya ari byo bazindukiramo.

    Yagize ati 'Baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu ni byo tukigerageza dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Burera-Basanze-umurambo-w-umugabo-mu-cyobo-kiri-ku-ivuriro

  • Abahinzi bagiye gufashwa kubika umusaruro wangirikaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse
    Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse

    Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.

    Yatanze urugero rw’ibirayi, aho ngo bishobora kubikwa bikamara umwaka wose bitarangirika, ndetse ko inyanya na zo ngo zishobora kubikwa mu gihe kirenga amezi atandatu.

    Dr Mujawamariya avuga ko ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na Kaminuza y’u Rwanda, bazatangira gutegura neza inzu y’ububiko bw’umusaruro w’ubuhinzi mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro, ndetse batangire no gushyiramo imashini zikonjesha.

    Dr Mujawamariya avuga ko iyo hataza icyorezo cya Covid-19 uyu mushinga uba ugeze kure ushyirwa mu bikorwa, kuko ngo hari n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo gufasha muri iyo gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose.

    Agira ati “Bizahindura imibereho y’abaturage, muri uyu mwaka wa 2021 ntabwo navuga ngo ubwo buryo buzaba bwatangiye gukora, ariko nibura tuzaba twatangiye gusana inzu ya Kaminuza ihari ndetse no gushyiramo ibyo bikoresho bikenerwa mu gukonjesha”.

    Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko bashaka kujyana n’abahinzi kugira ngo igihe bejeje bajye bahita babika umusaruro utarangirika, mu rwego rwo kuwuteganyiriza gukoreshwa mu gihe kitari ku mwero wawo.

    Dr Mujawamariya yakomeje agira ati “Ngira ngo mujya mubona ukuntu inyanya zangirika iyo twejeje nyinshi, intoryi n’izindi mboga, ariko dufatanyije tuzabereka uburyo bashobora kubika umusaruro, ni umushinga w’icyitegererezo uzabimburira ahandi haboneka umusaruro mwinshi mu gihugu”.

    Avuga ko atahita amenya ingano y’amafaranga azakoreshwa mu kugura imashini no gusana icyumba kinini gikonjesha ibiribwa byajyaga byangirikira mu masoko no mu mirima.

    Ku rundi ruhande abahinzi n’abacuruzi b’ibiribwa bitabikika (ahanini biba ari ibinyabijumba, imbuto n’imboga) bakomeje gutaka igihombo baterwa n’uko batajya bacuruza uwo musaruro ngo uhite urangira, ahubwo ngo umwinshi barawumena.

    Uwitwa Kazimodo Cansilde uhagarariye Ihuriro ry’Abahinzi b’imboga, indabo n’imbuto mu Rwanda, tuganira yavuze ko bakeneye gufashwa kubona uburyo bwo kubika no gutunganya umusaruro w’ibiribwa byabuze abaguzi.

    Yagize ati “Hari igihe nagize igihombo cya toni ebyiri z’inyanya zabuze abaguzi zirabora. Nyamara hari uburyo wakumisha inyanya, ibitunguru n’ibindi ukabika ifu yabyo”.

    Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura WASAC giherutse gutangariza Kigali today ko ku kimoteri cy’i Nduba hamenwa toni z’imyanda irenga toni 500 buri munsi.

    Muri iyo myanda haba harimo toni zirenga 200 z’ibiribwa byasigaye bidakoreshejwe buri munsi nk’uko twakomeje tubisobanurirwa n’Umuyobozi wa kimwe mu bigo bitwara ibishingwe, Buregeya Paulin uyobora icyitwa COOPED.

    Impamvu umushinga wo kubika umusaruro w’ubuhinzi uri mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ibidukikije, ni uko hazakoreshwa imashini ziri muri gahunda y’isi yo gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka itera gushyuha kw’isi, igatuma habaho imihindagurikire y’ibihe, hakabaho imyuzure cyangwa amapfa.

    Izo mashini ntabwo zohereza mu kirere imyuka ihumanya yitwa hydroflurocarbons (HFCs), akenshi zikaba ari impano ibihugu bikungahaye mu by’inganda bitanga ku bikiri mu nzira y’amajyambere, mu rwego rwo kubifasha kubahiriza Amasezerano ya Kigali yo kwirinda kwangiza ikirere cy’isi.

    Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aherutse gusaba abakozi bo mu biro bye gutegura umushinga wazashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo USA na yo itangire gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abahinzi-bagiye-gufashwa-kubika-umusaruro-wangirikaga

  • Uko abanyeshuri b’i Nyange barashwe n’abacengezi bahatirwa kwitoramo abahutu n’abatutsi – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira tariki ya 19 Werurwe 1997, nibwo habaye igitero kitazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda by’umwihariko abigaga n’abarerega ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero, ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi, bagasaba abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu kwitandukanya Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Barabyanze bashimangira ko ari Abanyarwanda.

    Bamaze kwanga kwivangura, abo bacengezi babahutsemo babarasamo amasasu barindwi muri bo bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

    Icyo gikorwa cy’ubutwari cyatumye aba banyeshuri bashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu cyiciro cy’Imena, bahuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité.

    Uretse kwibukwa ku munsi w’Intwari, aba banyeshuri by’umwihariko banazirikanwa tariki 18 Werurwe buri mwaka. Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze ari abanyeshuri b’i Nyange bagizwe intwari, basobanuye uko byagenze n’inzira yabagejeje ku kwitwa intwari.

    REBA VIDEO IRIMO UBUHAMYA BWABO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/Uko-abanyeshuri-b-i-Nyange-barashwe-n-abacengezi-bahatirwa-kwitoramo-abahutu-n-abatutsi-VIDEO

  • Burera: Umurambo w'umugabo utaramenyekana wasazwe mu bwiherero bw'ikigo nderabuzima – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw'iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.

    Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yabwiye IGIHE ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.

    Yagize ati “Njyewe nahamagawe n'abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n'izindi nzego harimo na Polisi.”

    “Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n'uwigeze arwarira iwacu, nta n'umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk'ibiri.”

    Kugeza ubu amakuru IGIHE ifite ni uko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y'umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu cyobo kijyamo umwanda uvuye mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana-wasazwe-mu-bwiherero-bw-ikigo

  • Kamonyi: Amashirakinyoma ku mugabo n'umugore bashinje gitifu kubakubitira mu buriri – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ni uwa Iyakaremye Jean Bosco uzwi ku izina rya Mapengu n'umugore we Nyirantegerejimana Pascasie. Uwavuzweho gukora ayo mahano, ni Mbonyubwami Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi.

    Nyirantegerejimana, niwe wari wagaragaye mu mashusho avuga ko we n'umugabo we babasanze mu buriri bari gukora igikorwa cy'urukundo bagakubitwa na Gitifu.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko umugabo wa Nyirantegerejimana yafashwe tariki 7 Mutarama 2021, ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ashinjwa gukora no gucuruza inzoga zitemewe ndetse n'ibiyobyabwenge.

    Hari andi mashusho yakwirakwije agaragaza umugabo wambaye amapingu ndetse n'ipantaro yamanutse yafashwe ku wa 25 Mutarama 2021.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yari amaze iminsi atumizwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, inyandiko zimuhamagaza zaramugezeho ariko yaranze kwitaba ndetse ngo bajyaga no kumushaka bagasanga ntawe uhari.

    Uwatanze amakuru yavuze ko 'Gitifu we yagiye mu rugo rwe mu masaha y'igitondo cya kare kugira ngo abashe gusanga umugabo akiriyo, ariko muby'ukuri ntabwo yari agiye kubangamira abibereye mu buriri.'

    Umugore we yabiteye utwatsi

    Iyi nkuru yaciye igikuba ndetse kuwa 28 Mutarama, Abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka kamonyi bagiye kuganira n'abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, by'umwihariko mu Mudugudu wa Musenyi.

    Umugore wa Iyakaremye yemereye imbere y'abaturage n'ubuyobozi ko kuvuga ko ubuyobozi bwambuye umugabo we ubusa atari byo, ko ahubwo icyabaye ari uko mu gihe bagundaguranaga bashaka kumwambika amapingu yari akenyeye igitenge yasohokanye ava mu nzu hanyuma kiragwa.

    Uyu mugore kandi yisubiyeho, avuga ko batabasanze mu gikorwa cy'abashakanye nkuko yari yabitangaje mbere, ahubwo ngo gitifu n'abashinzwe umutekano bari baje kare bahagarara ku rugo rwabo, bategereje ko umugabo asohoka ngo bamufate kuko yari amaze iminsi yarihishe ubuyobozi kandi yatumizwa ntiyitabe.

    Abaturage bo muri Musenyi nabo bagaragaje ko Mapengu yari umuntu ugira amakosa mu mudugudu akanabakubita, ibi ngo abikora akenshi yasinze.

    Umuturage witwa Mukarugori Veronique yagize ati 'Nkanjye hari umunsi yansanze ahantu ashaka kunkubita baramunkiza, ikindi gihe yantangiriye hariya mu gasanteri afite ivide ashaka kurinkubita.'

    Mukarugori avuga ko yari yari agiye ku Kagari kurega Mapengu yanga kwitaba kandi ngo hari n'abandi bantu yagiye yanga kwitaba

    Gitifu arasubizwa mu kazi?

    Muri aka kagari ka hari ikibazo cy'abacuruza inzoga zirimo izemewe n'izitemewe ariko kuri ubu bakaba barabujijwe kuzicuruza ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abaturage bo muri aka gace bavuga ko umuyobozi wese ushobora kujya mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry'inzoga zitemewe ahita ahura n'ibibazo kuko abakora ubwo bucuruzi batangira gushaka kumugirira nabi.

    Meya avuga ko gitifu nawe yagerageje kurwanya abacuruza izi nzoga n'ibiyobyabwenge birangira bamugambaniye.

    Ubwo iyi nkuru yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, Komite Nyobozi y'Akarere yahise iterana ihagarika mu kazi by'agateganyo, Mbonyubwami mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

    Umuyobozi w'Akarere yagize ati 'Urumva ibyo byose byo kumuhagarika byakozwe hagendewe ku byavugwaga tutaramenya ukuri kuri byo, twabaye tumuhagaritse kugira ngo dukore iryo perereza. Twajyanyeyo n'inzego z'umutekano kugira ngo batwihere amakuru y'impamo.'

    Biteganyijwe ko Nyobozi ya Kamonyi izongera guterana ikiga ku kibazo cya Gitifu Mbonyubwami niba asubizwa mu nshingano, yirukanwa cyangwa akihanangirizwa.

    Umugore wa Iyakaremye Jean Bosco yateye utwatsi amakuru yatangajwe y’uko umuyobozi w’akagari kabo yabasanze mu buriri

    Inkuru ya Iyakaremye n’umugore we bavugaga ko Gitifu yabasanze mu buriri yahagurukije Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’Umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-amashirakinyoma-ku-mugabo-n-umugore-bashinje-gitifu-kubakubitira-mu

  • Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku i Saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, haraba umukino usoza indi mikino ya ¼, umukino uza guhuza ikipe y’u Rwanda Amavubi yabaye iya kabiri mu itsinda C, ndetse n’iya Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D.

    Amavubi afite intego zo gusezerera Guinea muri 1/4

    Amavubi afite intego zo gusezerera Guinea muri 1/4

    Ni umukino ku ruhande rw’Amavubi bifuza gutsinda bakandika amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rugeze muri ½ mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika, kuko kure rwari rwarageze ari muri ¼ mu marushanwa ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

    Abakinnyi bo kwitega

    Bamwe mu bakinnyi iyi kipe y’igihugu ya Guinea iza kuba igenderaho, harimo nayo Yakhouba Gnagna Barry umaze kuyitsindira ibitego bitatu, ndetse na Morlaye Sylla ukina hagati mu ikipe ya Horoya Fc, akaba yaranabaye umukinnyi mwiza (Homme du match/Man of the Match) mu mikino ibiri ya mbere Guinea yakinnye.

    Amavubi kugeza ubu nta mukino aratsindwa
    Amavubi kugeza ubu nta mukino aratsindwa

    Nta COVID ku mpande zombi

    Aya makipe yombi mbere yo guhura, ibisubizo ku bipimo bya Cornavirus byafashwe ku mpande zombi, byagaragaje ko nta n’umwe urwaye icyo cyorezo cyibasiye amwe mu makipe ari muri aya marushanwa by’umwihariko nka Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Si ubwa mbere aya makipe agiye guhura

    U Rwanda na Guinea ni inshuro ya kane bagiye guhura mu marushanwa atandukanye, aho aya makipe yakinnye bwa mbere mu gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1, aho u Rwanda rwishyuriwe na Kamanzi Kharim ku munota wa nyuma w’umukino.

    Kamanzi Kharim watsindiye Amavubi igitego ku mukino wabahuje na Guinea muri 2004
    Kamanzi Kharim watsindiye Amavubi igitego ku mukino wabahuje na Guinea muri 2004

    Mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2019, aya makipe yombi yongeye guhurira mu itsinda rimwe, mu mukino ubanza Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0, naho mu mukino wo kwishyura i Kigali bahanganyiriza igitego 1-1.

    Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Twizerimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest na Byiringiro Lague.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abashobora-kubanzamo-n-ibyo-wamenya-mbere-y-umukino-w-u-rwanda-na-guinea

  • Mukura Victory Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’andi makipe amaze iminsi ahagarika amasezerano y’abakozi kubera ingaruka z’icyorezo Ccya Coronavirus, ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yabaye indi kipe itangaje ko yabaye ihagaritse amasezerano y’abakinnyi.

    Mukura VS yasubitse amasezerano y
    Mukura VS yasubitse amasezerano y’abakinnyi

    Nk’uko bigaragara mu itangaza ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko impamvu bahagaritse ari uko ibikorwa bya siporo kandi hakaba hatazwi igihe bizahindukira, babaye bahagaritse amasezerano y’abakinnyi kugera igihe ingamba zizahindurirwa

    Itangazo rya Mukura riri ku rubuga rwa Twitter

    Dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo twamenyeshejwe na FERWAFA cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19;

    Dushingiye ku kuba ingamba zafashwe muri icyo cyemezo hatazwi igihe zizahindurirwa kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru imbere mu gihugu yongere gutangira; Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/01/2021, amasezerano abakinnyi bari bafitanye na MUKURA VICTORY SPORTS & LOISIRS abaye asubitswe by’agateganyo kubera izo mpamvu ndakumirwa, akazasubukurwa igihe hazaba hafashwe ingamba nshya zisimbura iziriho twagaragaje hejuru.

    Ubuyobozi bwa MUKURA VSL

    Si ubwa mbere iyi kipe isubitse amasezerano y’abakinnyi, kuko no mu mwaka ushize wa 2020, tariki 14/05 bari bayasubitse kubera iki cyorezo n’ubundi, bakaba biyongereye ku makipe arimo Musanze FC, Muhanga, Kiyovu Sports n’andi, gusa amwe akaba yaremeye kujya ahemba abakinnyi igice cy’umushahara basanzwe bafata

    Mukura isanzwe iterwa inkunga n
    Mukura isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Huye, Volcano Ltd ndetse na Hyundai


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-victory-sports-yahagaritse-amasezerano-y-abakinnyi-kugeza-igihe-kitazwi

  • Iburasirazuba: Uyu mwaka uzasiga hakozwe imishinga y’ubuhinzi ya miliyari zirenga 270 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini
    Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini

    Hashingiwe ku bikubiye mu mihigo ya buri karere mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba, hazahuzwa ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 405,273.

    Ni ubutaka buzahingwaho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati, soya n’umuceri.

    Buri karere kandi kiyemeje gukangurira abaturage gukoresha neza inyongeramusaruro hagamijwe kuzamura umusaruro no kwihaza mu biribwa.

    Ikindi ni uko hazubakwa ubwanikiro 184 bw’ibigori na 54 bw’umuceri ndetse n’ubuhunikiro butandatu hagamijwe gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirikaga igihe cy’isarura.

    Mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi rikunze kwica imyaka y’abaturage, hateganyijwe kandi ibikorwa byo ku buso buto imusozi (Small scale irrigation) bungana na hegitari 1,914.

    Mu karere ka Kayonza by’umwihariko hateganyijwe umushinga wo kuhira imyaka wa ‘Kayonza Irrigation and Intergreted Watershed’, ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 80 z’Amafaranga y’u Rwanda harimo inguzanyo ya IFAD.

    Uwo mushinga uzakorera mu mirenge umunani ariko cyane uwa Ndego, ahazubakwa ikiyaga gihangano kugira ngo huhirwe ubuso bungana na hegitari 2,275 hakorwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 1400, hakazaterwa n’ibiti by’imbuto cyane cyane mu murenge wa Murama.

    Uwo mushinga kandi uzubakira aborozi amakusanyirizo ane y’amata mu mirenge ya Gahini, Ndego na Mwili.

    Bazubaka amakusanyirizo mashya y
    Bazubaka amakusanyirizo mashya y’amata

    Mu buhinzi hari indi mishinga minini irimo gukorwa mu karere ka Nyagatare, uwa ‘Gabiro Agri-Business Hub Project’ uzatwara ingengo y’imari ingana na 61,970,722,528 Frw ndetse n’uwa ‘Muvumba Multi-Purpose Dam’ uzatwara miliyari 130Frw, ukazakorerwa kuri hegitari 489 mu Mirenge ya Gatunda, Karama, na Rukomo.

    Ni umushinga uzatanga n’amazi mu ngo z’abaturage mu Mirenge 6, utange amashyanyarazi afite 0.7 MW, ugeze amazi mu nzuri ndetse wuhirire imyaka kuri hegitari 10,000.

    Mu karere ka Rwamagana hazasanwa icyuzi cyuhira umuceri cya Cyaruhogo kuri hegitari 170.

    Mu bworozi hazaterwa intanga inka 24,880 mu rwego rwo kuvugurura amaraso y’amatungo ndetse no kongera umukamo. Ibi bikazajyana no gukingira amatungo indwara z’ubutaka, igifuruto, amakore n’ubuganga.

    I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka
    I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka

    Mu byoherezwa mu mahanga hazatungwanywa umusaruro wa kawa ungana na toni 4,240 wanyuze mu nganda zitonora Kawa.

    Mu ntara y’Iburazirazuba kandi hazahangwa imirimo 41,000, urubyiruko rwarangije muri TVET 129 rufashwe kubona ibikoresho mu buryo bw’ikodesha gurisha (Micro-Leasing Scheme).

    Ibigo bito n’ibiciriritse bigitangira n’ibisanzwe 1,780 by’urubyiruko n’abagore bizafashwa mu guhabwa amahugurwa ku gutegura imishinga kugeza bibonye inguzanyo.

    Imishinga ijyanye n’ishoramari no kwizigamira mu ntara y’Iburasirazuba abantu 280,000 ni ukuvuga 40,000 muri buri karere karere bazajya muri gahunda ya Ejo Heza kandi bizigamire miliyari 1.8.

    Mu rwego rw’ishoramari no guhanga imirimo mu karere ka Nyagatare hatangiye kubakwa uruganda rukora ifu ya kawunga ruzajya rukora toni 50 ku munsi ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 700.

    Mu karere ka Nyagatare kandi hakaba hagiye gutangira ibagiro rya kijyambere rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 885.

    Uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi mu ntara y’Iburasirazuba hateguwe imishinga 15 yo kwegereza abaturage amazi meza n’indi 6 yo kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

    Hazongerwa abaturage bagerwaho n
    Hazongerwa abaturage bagerwaho n’amashanyarazi

    Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi hazubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 19.3 mu mijyi ya Nyagatare, Kabarondo na Mukarange.

    Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje
    Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje

    Hazubakwa kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje wa Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ureshya na kilometero 38 ku kigero cya 40% ukazuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda 4,106,825,060.

    Naho umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama wa kilometero 30.8 ukazaba wuzuye ku kigero cya 100%.

    Hari kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje Muhura-Njume-Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ureshya n’ibilometero 30.

    Mu rwego rwo guteza imbere imiturire harimo kuvugururwa ibishushanyo mbonera by’imijyi ya Rwamagana na Nyagatare.

    Mu rwego rw’ubuzima hazagurwa imbangukiragutabara esheshatu zizunganira izisanzwe.

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 huzuye imishinga minini irindwi irimo sitade z’imikino eshatu zirimo iya Ngoma, Bugesera na Nyagatare, Hoteli ya Ngoma yaruzuye itangira kubyazwa umusaruro, imihanda ya kaburimbo mu mijyi ya Rwamagana, Bugesera na Nyagatare n’umuhanda ugana muri Pariki y’Akagera ari wo Kabarondo- Rwinkwavu-Nyagakonji.

    Hari kandi Umuhanda uri kurangira wa Kaburimbo wa Rukomo – Gicumbi – Nyagatare (73km), Gusana no kwagura umuhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Kagitumba na Kayonza – Rusumo byararangiye.

    Umushinga wo kubaka isoko ryo ku mupaka (Rusumo cross-border market) nawo wararangiye ndetse n’umudugudu ntangarugero wa Gishuro, mu murenge wa Tabagwe watujwemo imiryango 64.

    Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye
    Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-uyu-mwaka-uzasiga-hakozwe-imishinga-y-ubuhinzi-ya-miliyari-zirenga-270