Author: webrwanda

  • Uwatorotse Gereza ya Muhanga yafatiwe muri aka Karere ubu afunganywe n’uwari umucumbikiye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko Mfitumukiza yatawe muri yombi hamwe n’uwari umucumbikye, mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, Mfitumukiza ubundi akaba uvuka mu karere ka Rusizi.

    Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha, avuga ko kuva Mfitumukiza yatoroka Gereza ku wa 27 Mutarama 2021, yakomeje gushakishwa akaba yabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

    Agira ati 'Ubu yafashwe ari ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze. Uwari umucumbikiye nawe ari gukurikiranwa na RIB, ntituramenya niba hari amasano bafitanye'.

    Yongeraho ati 'Icyaha cyo gutoroka gereza nacyo gihanwa n’amategeko, ubu arimo gukorewa dosiye, abagororwa bakora ibihano ndabasaba gutuza bagakora ibihano byabo kuko inzego z’umutekano ziri maso, cyane ko n’uwo yafashwe'.

    Niyomufasha avuga ko nta mucungagereza wari waryozwa iby’itoroka rya Mfitumukiza, ahubwo bari barimo gufatanyiriza hamwe kumushakisha kugeza bamufashe, agashimira abaturage ku makuru batanze ngo afatwe akanabasaba kubigira umuco.

    Mfitumukiza na bagenzi be batanu bakurikiranweho ibyaha byo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika, wiciwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamwambura moto.

    Abo bose bakaba bataratangira kuburanishwa kuri ibyo byaha kuko bagifunzwe by’agateganyo.

    Ivomo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwatorotse-Gereza-ya-Muhanga-yafatiwe-muri-aka-Karere-ubu-afunganywe-n-uwari-umucumbikiye

  • Umusore usa neza neza na Perezida KAGAME kandi atari umwana we yavugishije abatari bakeya hirya no hino kw'isi #rwanda #RwOT

    Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.

    Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

    Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k'akajagari k'Umurwa Mukuru wa Burkina Faso,Ouagadougou.

    Kubera ukuntu asa n'umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda,Paul Kagame byatumye benshi bamubaza amazina ye, aho kuri ubu yamaze kumenyera kwitwa Paul Kagame n'ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

    Uyu musore bigaragara ko ari hagati y'imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y'amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ya Paul Kagame.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/umusore-usa-neza-neza-na-perezida-kagame-kandi-atari-umwana-we-yavugishije-abatari-bakeya-hirya-no-hino-kwisi/

  • Covid_19: Abacuruzi b'inzoga muri Afurika y'epfo bongeye kwemerwa #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Afrika y'Epfo, Cyril Rmaphosa yakuyeho ingingo zari zarafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, harimo no kuvanaho ingingo yabuza kugurisha inzoga abantu banywa bicaye hamwe.

    Ahantu hatandukanye hafatirwa cyangwa se hacururizwa inzoga ku nkengero z'inyanja (plages) hazafungurwa, no guhurira mu masengesho biremewe ariko ku rugero rw'imibare yagenwe mu buryo bwo kwirinda icyorezo.

    Ibi byatangajwe ubwo Perezida Ramaphosa yatangazaga ugushyika kw'inkingo za mbere za Covid-19, Miliyoni z'inkingo za Astra-Zeneca-nk'amahirwe yo guhagarika icyorezo cya Covid-19 cyari kibarembeje.

    Afurika y'Epfo nicyo gihugu gifite abanduye n'abamaze kwicwa na Covid-19 benshi kurusha ibindi bihugu muri Afrika. Abarenga Miliyoni 1.4 bamaze kwandura iki cyorezo kuva wadutse, abashyika 44.164 nabo bamaze gupfa nkuko imibare ya kaminuza ya Hopkins ibigaragaza.

    Ibihugu byinshi byabujije ingendo z'abavuye muri Afrika y'Epfo mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa Virus ya Covid-19 yandukira cyane 501Y.V2, byibazwa ko yatangiriye muri Afurika y'epfo kandi bikekwa ko yaba ifite ubukana ku nkingo zimaze kuboneka.

    Ingingo zorohejwe gute?

    Igihugu kizaguma mu cyitwa urugero rwa gatatu rwa 'guma mu rugo', ariko hari ingingo zariho zizavanwaho. Ubu abagurisha inzoga basubiye kwemerwa gucuruza hagati ya saa yine za mugitondo na saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuva ku wa mbere gushyika ku wa kane, utubari dufite impushya natwo dushobora gufungura kuva saa yine z'igitondo gushyika saa yine z'ijoro.

    Amasaha y'umukwabu (couvre-feu) nkuko BBC ibitangaza, ubu ni kuva saa tanu z'ijoro kugera saa kumi za mugitondo. AbanyaAfrika y'Epfo bamaze gufatirwa ingingo yo kubuza inzoga inshuro eshatu kuva Coronavirus yadutse muri iki gihugu mu kwezi kwa gatatu, ubwa nyuma ingingo yafashwe hari kuva itariki 28 ukwezi kwa 12 umwaka ushize.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/02/covid_19-abacuruzi-binzoga-muri-afurika-yepfo-bongeye-kwemerwa/

  • Kigali: Muri Guma mu Rugo hamaze gufatwa abarenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama iyobowe na Perezida Kagame ni yo yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bari bakomeje kuwugaragaramo.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri hafashwe iki cyemezo Polisi y’Igihugu yatangaje ko hamaze gufatwa abarenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko abafatwa baba bakoze amakosa atandukanye arimo kujya mu birori n’ibindi bitemewe.

    Ati “Hari ukutambara agapfukamunwa kandi urabyumva muri iki gihe mu by’ukuri amezi 10 tumaze ikintu cyo kuvuga agapfukamunwa ntabwo gikwiye kuba ari ikibazo, rwose ntekereza ko kwambara agapfukamunwa neza buri muturarwanda wese akwiye kuba abizi.”

    “Icya kabiri ni abantu bafatirwa mu tubari, ubu Polisi hari abantu ijya ifata basinze muri Guma mu rugo bagenda mu muhanda batwaye imodoka ugasanga umuntu yasinze, ibyo birakwereka uburyo abantu basa n’aho batabyumva neza, hari abantu bafatwa bagiye mu birori cyangwa bahuriye hamwe ibyo turabizi byagiye bisobanurwa kenshi n’inzego zibishinzwe z’ubuvuzi zizi neza uburyo iki cyorezo gikwirakwira abo nabo baracyagaragara.”

    Nubwo hashyizweho uburyo bwo kwaka uruhushya muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu bakaba bajya mu bikorwa bitandukanye byangombwa, CP Kabera yavuze ko hari abakoresha ubu buryo nabi.

    Ati “Ni uburenganzira bwabo kuzisaba ariko bazirikane ko bagomba kuba bagiye gukora ibintu bya ngombwa bizwi n’uburyo bikorwamo buzwi kuko gutanga uruhushya ntabwo ari rasiyo cyangwa ngo mwahaye runaka nanjye ni mumpe, bibanza gusesengurwa.”

    Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura nabo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe ijanisha ku bakira ari 66,4%.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-muri-guma-mu-rugo-hamaze-gufatwa-abarenga-ibihumbi-100-barenze-ku

  • Kayonza: Ibyishimo by’abaturage bubakiwe ishuri nyuma yaho abana babo bakoraga ibilometero bitandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba byatangiye kubakwa muri Kamena 2020 birimo ibyubatswe ku nkunga ya leta ndetse n’ibindi byatewe inkunga na Banki y’Isi.

    Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini ni bamwe mu bagejejweho ishuri nyuma y’imyaka myinshi abana babo biga mu bilometero bitandatu, ikintu cyagoraga aba bana kugeza ubwo nibura buri mwaka abenshi barivagamo bitewe n’uru rugendo.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze akanyamuneza bafite muri iki gihe nyuma yaho abana babo biga hafi bikanaborohera mu myigire.

    Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko abana be bakiga aho bakoraga ibilometero bitandatu yabaga afite guhangayika cyane.

    Ati “Ni ishuri ryaje kudufasha kuko mbere bajya kwiga hejuru iriya bazamukaga umusozi ugasanga nk’umwana w’imyaka irindwi ugitangira biramugoye, mu gihe cy’imvura hari nubwo twatinyaga kubohereza kuko bacaga inzira igoranye cyane none ubu arakaraba agahita agerayo.”

    Yakomeje avuga ko abana bagera mu rugo batarananirwa cyane bikaba byaranabaruhuye kugirira impungenge umwana.

    Ati “Hari abana benshi barekaga ishuri kubera ko ari kure cyane cyane abageze mu myaka mikuru ariko ubu ntabwo bakirivamo, ikindi basigaye bagera mu rugo batarushye bagasubira mu masomo yabo ku buryo ubona ibintu ari byiza.”

    Wibabara Marie Goretti we yagize ati “Kwigishiriza abana hano ni inyungu kuri twe, wasangaga ababyeyi b’inaha badatuje bahangayitse kuko mu nzira bahuraga n’urugomo rw’abashumba, rimwe ugasanga baje biruka bakikubita hasi ubundi bakabakubita kuburyo umwana yavaga mu rugo ugasigarana impungenge none ubu turatuje cyane.”

    Yakomeje avuga ko icyo biteze kuri iri ishuri rishya begerejwe ari ukongerera abana babo uburezi bufite ireme bakiga neza nta gihunga cyo guturuka kure kandi bagatsinda cyane.

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Gisenga ryahanzwe mu Kagari ka Juru, Habineza Jean Damascène, avuga ko babaye bashyizeho imyaka itanu ibanza mu rwego gufasha abana baturukaga kure ugereranyije naho bajyaga kwiga ku kindi kigo.

    Ati “Iki kigo kije gukemura ikibazo cy’abana bataga amashuri kubera kwiga kure bajyaga ahantu kure cyane, hari ubwo abana bagezaga hagati mu gihembwe bakareka ishuri kubera kunanirwa no gukorerwa urugomo mu nzira baje kwiga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, we avuga ko bahanze ishuri rishya nyuma yaho bigaragaye ko abana bavunika cyane bajya kwiga.

    Ati “Ririya shuri ni igisubizo cyiza Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage bafite abana bigiraga kure, ku kindi kigo bigiragaho cyari kiri kure ndetse kiriho n’ubucucike bw’abanyeshuri, ubu rero bagiye kwiga neza kandi bigire hafi y’iwabo, ikindi bizorohera abarimu gukurikirana abanyeshuri neza kuko ntabwo baziga ari benshi cyane nkuko byari bisanzwe.”

    Yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu bagakurikirana abana babo kugira ngo barusheho kuzamura imyigire yabo, anabasaba gufatanya kugarura abari baravuye mu ishuri kubera ingendo ndende bakoraga.

    Ishuri ribanza rya Gisanga riri mu yahanze bushya mu Murenge wa Gahini

    Umuyobozi w’Ihsuri ribanza rya Gisenga, Habineza Jean Damascène, avuga ko iri shuri ryatumye abana biga hafi

    Wibabara avuga ko abana be mbere bajyaga kwiga kure bagahohoterwa n’abashumba none ngo kuri ubu biga hafi y’urugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibyishimo-by-abaturage-bubakiwe-ishuri-nyuma-yaho-abana-babo-bakoraga

  • Musanze: Abantu 94 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gitondo mu masaha ya saa yine kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama bafatirwa mu Murenge wa Nkotsi mu Kagari ka Bikara mu Kagari ka Karambi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, yavuze ko abantu 89 bafatiwe mu nzu y’umukobwa w’imyaka 24 abandi 5 bafatirwa mu nzu y’umusore ufite imyaka 24. Aba bantu bose bafashwe nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije. Biganjemo abo mu itorero rya ADEPR, AER n’abitwa Abashumba ba Kristu.

    CIP Rugigana yagize ati “Bariya bantu icyo bahuriyeho ni ukutubahiriza amabwiriza y’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana igahagarika ibikorwa bijyanye no gusenga ndetse n’andi makoraniro ahuza abantu benshi. Mu nzu y’umwe harimo abantu 89, muri bo 49 nta dupfukamunwa bari bambaye, bandi bose nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi kandi bari mu cyumba gifunganye, nta bukarabiro.”

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko abo bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze bityo hakaba hari impungenge z’uko hari ababa bari banduye bakaba bakwanduza abandi.

    Yagize ati “Aka Karere ka Musanze kakunze kujya kagaragaramo imibare myinshi y’abantu banduye COVID-19, kuba rero abantu nka bariya barenga ku mabwiriza bagahurira ahantu hamwe kandi bavuye ahantu hatandukanye batanampimwe biteye impungenge. Ntabwo Leta ibuza abantu gusenga ariko bagirwa inama yo gusengera mu ngo zabo, abagize umuryango bagasengera mu rugo batagize ahandi bajya.”

    CIP Rugigana yavuze ko muri abo bantu 94 bafashwe hari higanjemo urubyiruko, yaboneyeho gusaba urubyiruko gufata iya mbere bagakangurira abandi bantu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yanavuze ko atari ubwa bene izo nzu bombi bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bagahuriza hamwe abantu mu masengesho mu ngo zabo. Yavuze ko bagiye bafatwa kenshi bakaganirizwa ndetse bakihanangirizwa ariko bakaba bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana.

    CIP Rugigana yihanangirije abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana anabibutsa ko abazajya bafatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bazajya bacibwa amande ajyanye n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi batanga amakuru hakiri kare bagaragaza abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Abafashwe bahise bajyanwa muri sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze baraganirizwa ndetse bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza.

    Bafatiwe mu ngo z’abaturage bikingiranye batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe bajyanywe muri Stade Ubworoherane bacibwa n’amande

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abantu-94-bafashwe-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Ambasaderi Hategeka yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari bwo guteza igihugu imbere – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27. Wahawe insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu’.

    Umunsi w’Intwari wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, aho Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bazirikana bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabikorana ubwitange batagamije inyungu bwite, ahubwo baharanira ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

    Ambasaderi Hategeka Emmanuel mu butumwa bwe yageneye Abanyarwanda batuye muri Arabie Saoudite na Bahrain yabasabye kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.

    Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko tugomba kugaragaza ubutwari mu buzima bwacu bwa buri munsi, intwari zacu zadusigiye umurage mwiza, wo gukunda u Rwanda rwo kurwitangira tutizigama.”

    Yakomeje abasaba kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda aho bari hose kuko arizo zizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere aho bakomoka.

    Ati “Aho muri ndabasaba kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda, gukunda igihugu, guhiganwa n’abandi mugahaha ubwenge n’ibindi bibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu muri rusage. Mbifurije guhorana ubutwari.”

    Ibikorwa by’Umunsi w’Intwari byizihijwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ibiganiro byabaye byatanzwe hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

    Umunsi w’intwari z’igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari mu byo bakora

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-hategeka-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-n-ubutwari-bwo-guteza-igihugu

  • Afro-Basket Qualifiers: Abakinnyi batanu basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bumva inama z
    Abakinnyi bumva inama z’umutoza, Henry Muinuka, anabagezaho urutonde rw’abasezerewe

    Ku wa mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021 nibwo umutoza yafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batanu kugira ngo atangire agabanye umubare w’abo agomba gutegura. Abakinnyi batanu basezerewe ni: Niyonsaba Bienvenue ( APR BBC), Uwitonze Justin na Nyamwasa Bruno ( IPRC Kigali BBC), Muhizi Prince (UGB BBC) na Eric Muhayumukiza (IPRC Huye BBC).

    Uretse aba bakinnyi basezerewe biteganyijwe ko abakinnyi babiri ari bo : Gasana Kenneth Hubert na Axel Mpoyo bakina muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bazasanga bagenzi babo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021.

    Manzi Kimasa Dan ntazitabira ubutumire kuko ari gushaka uburyo yakwinjira mu makipe akina shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Shema Osborne na we ntazaza. Ikipe ye yamwimanye kuko ifite imikino myinshi.

    Abakinnyi basigaye mu mwiherero

    Hubert Kabare Bugingo (IPRC-Huye), Steven Hagumintwari (Patriots), Kami Kabange (REG), Elie Kaje (REG), Dieudonné Ndizeye Ndayisaba (Patriots), Jean Paul Ndoli (IPRC-Kigali) na Pascal Niyonkuru (APR).

    Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza (REG), Marius Tresor Ntwari (APR), Sedar Sagamba (Patriots), Olivier Shyaka (REG), Sano Gasana (USA) na Ntore Habimana (Canada).

    Imikino y’amakipe yo mu matsinda ya B na C izabera mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroon kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare 2021. Amakipe yo mu matsinda ya A,D na E azakinira mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2021.

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/afro-basket-qualifiers-abakinnyi-batanu

  • Muhanga: Mfitumukiza wari watorotse gereza yongeye gufatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe
    Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera yemeje ayo makuru, akavuga ko Mfitumukiza yatawe muri yombi hamwe n’uwari umucumbikye, mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, Mfitumukiza ubundi akaba uvuka mu karere ka Rusizi.

    Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha, avuga ko kuva Mfitumukiza yatoroka Gereza ku wa 27 Mutarama 2021, yakomeje gushakishwa akaba yabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

    Agira ati “Ubu yafashwe ari ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze. Uwari umucumbikiye nawe ari gukurikiranwa na RIB, ntituramenya niba hari amasano bafitanye”.

    Yongeraho ati “Icyaha cyo gutoroka gereza nacyo gihanwa n’amategeko, ubu arimo gukorewa dosiye, abagororwa bakora ibihano ndabasaba gutuza bagakora ibihano byabo kuko inzego z’umutekano ziri maso, cyane ko n’uwo yafashwe”.

    Niyomufasha avuga ko nta mucungagereza wari waryozwa iby’itoroka rya Mfitumukiza, ahubwo bari barimo gufatanyiriza hamwe kumushakisha kugeza bamufashe, agashimira abaturage ku makuru batanze ngo afatwe akanabasaba kubigira umuco.

    Mfitumukiza na bagenzi be batanu bakurikiranweho ibyaha byo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika, wiciwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamwambura moto.

    Abo bose bakaba bataratangira kuburanishwa kuri ibyo byaha kuko bagifunzwe by’agateganyo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mfitumukiza-wari-watorotse-gereza-yongeye-gufatwa

  • Kenya : Abadepite bafatanye mu mashati bari mu kiriyo #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yatumye icyari ikiriyo gihinduka isibaniro, yatewe n’amagambo yavuzwe na Depite Simba Arati ubwo yariho atanga imbwirwaruhame ye, akagaruka ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi.

    Muri iyo mbwirwaruhame, yagize ati 'Dufite abayobozi benshi aha b’inshuti z’akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi.'

    Byasaga nko gushotora Depite Sylvanus Osoro kuko bisanzwe bizwi ko ari inshuti y’akadasohoka ya William Ruto Visi Perezida wa Kiriya gihugu.

    Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ubutumwa bwe, byamwanze mu nda ahita ahaguruka afata Hon Simba ubundi batangira kurwana.

    Uyu Osoro wazamuye iyi mirwano yahoshejwe n’abapolisi, bigaragara ko bitamugendekeye neza kuko amafoto yashyizwe hanze amugaragaza yikubise hasi bigaragara ko yaneshejwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kenya-Abadepite-bafatanye-mu-mashati-bari-mu-kiriyo