Author: webrwanda

  • Urubyiruko 180 rwahawe inkunga yo kurushyigikira mu masomo yarwo – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe n'umuryango utari uwa Leta Don Bosco Youth Education For All ku wa 6 Gicurasi 2025, hatangizwa ibikorwa byawo ku mugaragaro. Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasagara, umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.

    Ku ikubitiro uyu muryango watanze ubufasha ku rubyiruko rufite amikoro ruhabwa ibikoresho by'isuku, ibiribwa birazarufasha kubaho mu gihe ruri ku ishuli ndetse hanishyurirwa amacumbi abanyeshuli baba hanze y'Ikigo cya Muhazi baturutse mu bice bya kure ku buryo batabasha kwiga bataha.

    Iri shuri ryigaho umubare munini w'abaturuka mu miryango ifite ubushobozi buke ku buryo habamo n'abatabona amafaranga y'ishuli.

    Umuyobozi w'Umuryango Don Bosco Youth Education For All, Padiri Ufitamahoro Servilien, yashishikarije Urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga rwahawe rwirinda kugwa mu bishuko kandi rukiga neza kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

    Yagize ati 'Ibi bikorwa ni intangiriro y'ibindi by'inshi biteganyijwe mu igendamigambi ry'uyu muryango. Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk'Ikimenyetso cyo kumva ko rushyigikiwe bityo na rwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi buzaruteza imbere haba rwo bwite, imiryango rukomokamo ndetse n'igihugu muri rusange.'

    Soeur Nyanzira Leocadie ubana n'urubyiruko buri munsi ku ishuli avuga ko inkunga bahawe ibatabaye kuko kugeza ubu bibazaga uko abana bazabaho kuko aho bakuraga inkunga hagabanyutse.

    Yagize ati 'Ubu ibiryo by'abanyeshuri byari byashije, twibazaga uko tuzabatunga bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana babashe kwiga neza.'

    Vumilia Uwihoreye, Umwe mu banyeshuri bahawe inkunga y'ibikoresho by'isuku akaba azanishyurirwa amafaranga y'icumbi, yagize ati 'Turishimye cyane, hari benshi muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk'aba ni ikimenyetso cy'uko hari benshi b'umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no kubona ab'amikoro make nabo hari icyo bageraho.'

    Umuryango Don Bosco Youth Education For All ugamije gufasha urubyiruko mu nzego zitandukanye, hibandwa ku rwugarijwe n'ubukene mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Aba banyeshuri barimo abazajya bishyurirwa amafaranga y’icumbi

    Soeur Nyanzira Leocadie yavuze ko bari bamaze iminsi bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa

    Uyu muryango watangiye ibikorwa byo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango ikennye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-180-rwahawe-inkunga-ibashyigikira-mu-masomo-yabo

  • Gutwara imizigo, imari ishyushye kuri RwandAir – #rwanda #RwOT

    Igihugu RwandAir itwaramo imizigo myinshi kugeza ubu ni Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'u Bwongereza.

    Mu 2024, RwandAir yatwaye imizigo ipima toni 6.113 zivuye kuri 4.595 mu mwaka wari wabanje, mu gihe mu 2022 zari toni 3.774 naho mu mwaka wari wabanje zari toni 3.889. Mu 2020 yari yikoreye toni 3.253.

    Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) ya 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga Sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    RwandAir yari yinjije miliyari 620,6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.

    Ni mu gihe hari hamaze iminsi habayeho igabanyuka ry'ibyo iyi sosiyete yinjije mu mu myaka yari yabanje kuko mu 2019 yinjije miliyari 334 Frw, ahita agera kuri miliyari 300 Frw mu 2020, na miliyari 271 Frw mu mwaka wa 2021.

    Iyo myaka ibiri, amafaranga RwandAir yinjije yagabanyutse biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyashegeshe bikomeye urwego rw'ubwikorezi n'ubukerarugendo.

    Mu 2022 nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y'igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa.

    Iyo Boeing B737-800SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutwara-imizigo-imari-ishyushye-kuri-rwandair

  • Meteo Rwanda yateguje imvura iri hejuru y'isanzwe igwa muri Gicurasi – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikubiye mu itangazo yashyize hanze rirebana n'iteganyagihe riteganyijwe muri uku kwezi ndetse n'isuzuma ku mvura yaguye muri Mata 2025.

    Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250 muri Gicurasi 2025 hirya no hino mu gihugu, ikaba iri hejuru gato y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri Gicurasi.

    Yerekanye ko mu gice cya mbere n'icya gatatu cy'uko kwezi hateganyijwe imvura iri ku kigero cy'isanzwe naho mu gice cya kabiri hakaba hateganyijwe imvura iri hejuru gato y'isanzwe igwa.

    Ubushyuhe bwo buteganyijwe buri ku kigero cy'ubusanzwe buboneka muri Gicurasi ndetse hateganyijwe n'umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi.

    Ku bijyanye n'ingaruka zishobora kuzabaho biturutse kuri iyo mvura, bizatuma ubuhehere bw'ubutaka bwiyongera, ku buryo bizagira ingaruka nziza ku bihingwa bigikeneye amazi.

    Hari n'ingaruka mbi zituruka ku mvura nyinshi n'umuyaga mwinshi zirimo imyuzure, inkangu no kuguruka kw'ibisenge zishobora kuzabaho.

    Meteo yibukije ko muri Mata 2025 haguye imvura iringaniye yatumye imirimo y'ubuhinzi nko kubagara ikorwa neza nubwo hari aho yagize ingaruka mbi zirimo imyuzure mu bibaya, inkangu n'isuri mu misozi miremire.

    Yerekanye ko umuyaga mwinshi wabonetse na wo wangije ibihingwa birimo urutoki, ibiti no kuguruka kw'ibisenge.

    Muri uko kwezi imvura nyinshi yabonetse mu Ntara y'Amajyaruguru muri Gakenke mu gihe inke yabonetse mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba.

    Meteo Rwanda yateguje imvura iri hejuru y'isanzwe igwa muri Gicurasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-iri-hejuru-y-isanzwe-igwa-muri-gicurasi

  • Abagore b'i Rwamagana batangiye kuzibukira ka manyinya: Umusaruro w'irondo rya ba mutima w'urugo – #rwanda #RwOT

    Iri rondo rizwi nk'irya mutima w'urugo rikorera mu Murenge wa Mwulire wose ariko ryatangiriye mu Mudugudu wa Rubiha mu Kagari ka Bushenyi.

    Abagore bakora iryo rondo ni abakorerabushake. Bahera saa 18:00 bakageza saa 20:00 z'umugoroba bakabikora nta gihembo bategereje.

    Banadodesheje imyenda baba bambaye kugira ngo abababonye babamenye, bazenguruka udusantere bari hagati ya batandatu n'umunani.

    Baba bagenda bareba abagore bari mu tubari bakabakebura, bakabereka ibyiza byo gutaha bagasanga abana, mu buryo bwo guteza imbere umuryango.

    Muhayewera Wivine uyobora irondo ryo mu Kagari Bushenyi ari na ho ryatangiriye, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora ku gitekerezo bagize nyuma yo kubona ibibazo byinshi bari bafite.

    Ati 'Twari dufite ikibazo cy'imirire mibi mu bana kiri mu miryango imwe n'imwe, twari dufite kandi ikibazo cy'abana baterwa inda zitateganyijwe bitewe n'uburangare bw'ababyeyi batindaga mu kabari ukabona ko kwita ku muryango bigorana.'

    Nyuma yo gusesengura ibyo bibazo no kubiganiraho bitomoye, abo bagore bafashe umwanzuro wo gushaka abakorerabushake b'ababyeyi bakabafasha mu irondo rya mutima w'urugo.

    Uwizeye Marie Louise ubarizwa mu irondo ryo mu Mudugudu wa Rubiha unamaze imyaka ibiri aryitabira, yavuze ko umugore basanze mu kabari mu masaha y'ijoro bamujyana hanze bakamuganiriza, ejo bakongera bakamusura bakamwereka ibibi byo gusiga abana akajya kugorobereza mu kabari.

    Ati 'Abenshi barabyumva kuko tuba tubifuriza ibyiza, ubu icyo nishimira ni uko nta makimbirane akiboneka mu kagari kacu atewe n'abagore babaga basinze.''

    Nyinawumuntu Nelly ufite abana barindwi, yabwiye IGIHE ko irondo rya mutima w'urugo ryamufashije cyane nyuma y'aho yakundaga kugorobereza mu tubari agataha yasinze ntamenye uko abana be biriwe.

    Abagize iri rondo baramuganirije abanza kubasuzugura ariko ntibacika intege kugeza ubwo abonye inyungu zo kuganira n'abana be no guha umwanya abagize umuryango muri rusange.

    Ati 'Ubu nsigaye ngorobereza mu rugo mu gihe kera nari umuntu utamenya abana banjye, nsigaye menya ko abana banjye bariye, nkamenya ibyo bize uwo munsi mu gihe mbere abana ari bo bitekeraga batashye, ubundi bakanabibura nagiye kuyanywera. Ndashimira aba babyeyi rero ko bankebuye.''

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yavuze ko nyuma y'umusaruro watanzwe n'iryo rondo mu Mudugudu wa Rubiha, bahisemo kuritangiza mu Murenge wose ndetse impinduka ryatanze zirigaragaza.

    Uyu muyobozi yavuze ko atari abagore gusa rikebura kuko n'abagabo babaye imbata y'agacupa basigaye babaganiriza ku kuntu bagabanya izo nzoga bakita ku muryango.

    Abagore b’i Rwamagana bishyiriyeho irondo bakora bonyine

    Uwizeye Marie Louise yishimira ko agira uruhare mu gukebura abagore bakunze kujya mu tubari bakibagirwa inshingano z'urugo

    Irondo rya mutima w’urugo rikorwa n’ab’i Rwamagana rikomeje gutanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-i-rwamagana-batangiye-kuzibukira-ka-manyinya-umusaruro-w-irondo-rya

  • Nyanza: Abahinzi barenga ibihumbi 56 bamaze gufashwa guhinga kinyamwuga – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB-SPIU).

    Umaze kugira uruhare mu kurwanya ubukene muri Nyanza ubinyujije mu guteza imbere ndetse no kwigisha abahinzi uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubuhinzi bwabo, harimo no kubahuza n'ibigo bitandukanye biwugurisha ku masoko yo mu mahanga.

    Muri ibyo bihingwa harimo avoka, urusenda, imiteja, watermelon n'ibindi bihingwa.

    Umukozi ushinzwe ubuhinzi n'iterambere ry'abahinzi muri RAB-SPIU mu karere ka Nyanza, Sebazungu Modeste, yasobanuye uburyo uyu mushinga wafashije abahinzi kurwanya ubukene.

    Ati 'Twafashije abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, harimo gukoresha imirima y'icyitegererezo. Ikindi ni uko tubigisha guhinga babara igishoro kugira ngo bamenye ibyo bashoye, ibyo bungutse, ndetse tukabahuza n'amasoko no kubigisha uburyo bategura gahunda yo guhinga.'

    Bitwayiki Jean de Dieu ukora ubuhinzi bwa avoka mu murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirangazi, mu mudugudu wa Kigarama, yagaragaje uburyo uyu mushinga wabafashije ndetse n'uburyo abyaza umusaruro izo mbuto.

    Ati 'Icyo yadufashije ni ugukora ubuhinzi bunoze tugahinga dusimburanya ibihingwa, niba hari aho tubona igihingwa kiberanye tukaba ari cyo dushyiramo, niba hari ahaberanye na avoka ubwo hakajya avoka, ibigori hajye ibigori, urusenda hakaba hajya urwo rusenda.'

    Uyu muhinzi wahawe na SIAP ibiti 500 avuga ko byamugiriye akamaro kubera ko banamuhuje n'ikigo kigura ndetse kikanohereza mu mahanga imbuto n'imboga, Souk Farms Ltd.

    Ati 'Nasaruye avoka ibiro 400 nzigurisha kuri Souk bajonjoramo ibiro 200 ibindi bisigaye mbijyana mu ma hotel.'

    Ntabwo ari avoka gusa kuko uyu mushinga wazanye n'uburyo guhinga urusenda rukaba rwabyazwa umusaruro.

    Urusenda narwo ntabwo rwari igihingwa abahinzi bo muri aka karere basanzwe bakoresha mu buhinzi bwabo, ariko aho batangiriye gukorana mbere hasarurwaga toni 7 kuri hegitare, ubu hasigaye haboneka umusaruro wa toni 12 kuri hegitare.

    SIAP imaze gufungura amatsinda 256 y'abahinzi ibihumbi 56 harimo abahinga mu cyanya cyuhirwa ndetse n'imusozi.

    Ikindi kandi SAIP ikorana n'abahinzi barenga 56,000 mu karere gusa ikorera cyane cyane mu mirenge irimo Rwabicuma, Nyagisozi, Cyabakamyi aho bahinga mu cyanya cyuhirwa n'urugomero rwa Nyanza ya 23

    Abahinzi b'avoka barishimira urwego bamaze kugezwaho n'umushinga wa SAIP

    Modeste yasobanuye uburyo bafasha abahinzi kwiteza imbere

    Bitwayiki Jean de Dieu ukora ubuhinzi bwa avoka mu murenge wa Nyagisozi, yashimiye uburyo umushinga wa SAIP wamufashije kumenya uburyo bwo guhinga kinyamwuga ubu akaba asigaye yari iteje imbere

    Urusenda ni kimwe mu bihingwa byazamuye umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-barenga-ibihumbi-56-bamaze-gufashwa-guhinga-kinyamwuga

  • Rwamagana: Abaturage barinubira kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y'umutekano – #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y'Umurenge wa Kigabiro iheruka kwemeza ko muri uyu Murenge bagura imodoka izajya ibafasha mu gucunga umutekano. Buri rugo rwasabwe gutanga 5000 Frw kuzamura kugira ngo haboneke miliyoni 42 Frw azagurwa iyi modoka.

    Ndamyumugabe Anastace usanzwe ukora akazi k'ubufundi, yavuze ko kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y'umutekano bidakwiye kuko buri muturage asanzwe atanga andi amafaranga y'umutekano buri kwezi.

    Ati 'Nidutanga andi mafaranga yo kugura imodoka ni inde uzajya uyishyiramo lisansi? Ni abaturage cyangwa ni Leta? niba ari Leta rero niyigure twe dukomeze dutange ariya y'umutekano dutanga, urajya gutanga amafaranga yo kugura imodoka nawe ubwawe utishoboye?''

    Undi mugabo utuye mu Kagari ka Nyagasenyi yavuze ko atumva impamvu bakwa amafaranga y'imodoka yo gucunga umutekano kandi ubu umutekano usigaye ucungwa na kampani yahawe isoko.

    Ati ''Ubu haje kampani ishinzwe iby'umutekano ubwo rero ndumva iyo kampani ari na yo yakwigurira imodoka, turasaba ko ayo mafaranga twakwa yo kugura imodoka byarekera noneho ya kampani yatsindiye isoko ryo gucunga umutekano akaba ari na yo izayigurira.''

    Undi mugore utuye mu Kagari ka Cyanya we yagize ati ''Ese Leta ifite imodoka nke ku buryo bajya mu baturage ngo buri rugo ni 5000 Frw, twebwe twumva nta muturage ukwiriye kwakwa amafaranga yo kugura imodoka. Ubu se niba ndya ari uko nakoreye 1000 Frw nzayatanga mburare rwose nibabireke.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko igitekerezo cyo kugura imodoka y'Umurenge wa Kigabiro cyari kimaze igihe mu Nteko z'abaturage bakivuga ndetse no mu muganda, bituma Inama Njyanama ifata umwanzuro w'uko iyo modoka yagurwa.

    Ati ''Inama Njyanama y'Umurenge wa Kigabiro yaje guterana na yo ku busabe bw'abo baturage benshi bavugaga icyo kibazo ko ari cyo babona cyafasha umurenge w'Umujyi wa Kigabiro mu gukurikirana umutekano. Inama Njyanama iza kwemeza ko buri rugo rwagira umusanzu rutanga hakazagurwamo imodoka ikajya ifasha mu kuzenguruka hose ikurikirana umutekano ikanakurikirana uwateza umutekano muke.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abaturage basaba ko ibyo kugura iyi modoka byahagarara kuko baturiye inzego z'umutekano atari byo kuko ngo niba ari urugo rumwe cyangwa ebyiri zituriye Polisi atari ingo zose zigize uyu Murenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barinubira-kwakwa-amafaranga-yo-kugura-imodoka-y-umutekano

  • Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo witwa Mpongo Dieudonné yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30'.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w'Isangano.

    IGIHE yageze ahabereye uru rupfu abaturage bashungereye ari benshi ndetse buri wese avuga amakuru uko abyumva.

    Twagerageje gushaka kuvugisha nyir'aya macumbi avuga ko amakuru yayahaye RIB, kandi ko nta yandi yarenzaho kuko iperereza rigikomeje.

    Amakuru atangwa n'Umuyobozi w'iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije IGIHE amakuru y'urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.

    Ati 'Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y'ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk'uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.'

    Akomeza avuga ko abacumbikira abantu bakwiriye kujya banabaganiriza bakumva niba nta bindi bibazo by'uburwayi basanganwe, ndetse bagashyirahon'izindi ngamba zituma bakurikirana amakuru y'ababagana.

    Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

    Urupfu nk'uru rwaherukaga kubera muri aka Karere ka Rubavu, tariki 4 Kanama 2022, ubwo umugabo w'imyaka 62 yasanzwe mu macumbi y'akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye.

    Umugabo w’i Rwamagana yapfiriye muri lodge i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yasanzwe-muri-lodge-yapfuye

  • Karongi: Inzu z'isoko nyambukiranyamipaka zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo zigiye kubyazwa umusaruro – #rwanda #RwOT

    Mu myaka irindwi ishize ni bwo i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura w'Akarere ka Karongi, hubatswe inzu y'igorofa, biteganyijwe ko izajya ikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'u Rwanda na Congo.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi nyubako yari itarabona abayikoreramo, icyakora iruhande rwayo hari igice gikorerwamo ubucuruzi bw'amatungo.

    Mu kiganiro Akarere ka Karongi, gaherutse kugirana n'itangazamakuru, Umuyobozi wako, Muzungu Gerald, yavuze ko impamvu zatumye iri soko ribura abarikoreramo ari uko ryubatse ahitaruye umujyi wa Karongi, icyakora avuga ko n'ubundi mu kwagura umujyi utafata inzu zose ngo uzicucike mu mujyi, ikindi avuga ko iyo ryubakwa mu mujyi ritari kwitwa isoko nyambukiranyamipaka kandi ritari ku mupaka.

    Meya Muzungu yavuze ko habaye ikosa mu kuyubakira rimwe ko icyari kuba cyiza ari uko hari kubakwa gato, rikagenda ryongerwa uko abarikoreramo bagenda baboneka.

    Ati 'Nubwo biri uko ariko uyu munsi dufite inkuru nziza. Twamaze kubona abashoramari bashaka kuhashyira ububiko bw'ibicuruzwa. Turimo kwiga uburyo tuzagirana amasezerano'.

    Meya Muzungu yavuze ko abo bashoramari basanzwe bafite ububiko i Rubavu na Kagituma, aho bashyira ibicuruzwa bagiye kohereza hanze y'igihugu, bakaba bashaka no kugira ubundi bubiko i Karongi.

    Iri soko nyambukiranyamipaka rya Karongi rifite ibyumba 20, rikaba ryaruzuye ritwaye arenga miliyari 4Frw.

    Izi nzu zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inzu-z-isoko-nyambukiranyamipaka-zimaze-imyaka-irindwi-zidakorerwamo

  • Nyagatare: Ibiri gukorwa mu kongera umukamo nyuma yo kubona uruganda rw'amata y'ifu – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Nyakanga 2024 ni bwo Minisitiri w'Intebe yatashye ku mugaragaro uruganda rw'Inyange rutunganya amata y'ifu, uru ruganda rushobora kwakira nibura litiro ibihumbi 650 z'amata buri munsi, mu minsi ishize abayobozi bavugaga ko ruri gukora kuri 30% kuko rutari rwabasha kubona umukamo mwinsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko aborozi babashyize mu byiciro bitatu mu rwego rwo kumenya uko babafasha kongera umusaruro.

    Ati ''Hari uburyo twakoresheje kugira ngo tumenye ubushobozi bw'aborozi bacu. Aborozi bacu twabashyize mu byiciro bitatu, hari abo dufite bujuje ibisabwa byose harimo abafite amazi mu rwuri, aho bahunika ubwatsi, bororera mu biraro, abo baragera ku 191.''

    Yakomeje agira ati ''Hakaba abandi bari mu cyiciro cya kabiri ni abantu usanga yarubatse ikiraro agaburira inka ze neza, abari mu cyiciro cya gatatu bo ni aborozi usanga imyumvire yarahindutse ariko igishakwa ari ubushobozi ngo bave mu cyiciro cya gatatu bagere mu cya kabiri bazanegere mu cyiciro cya mbere.”

    Visi Meya Matsiko yavuze ko bafite imishinga irimo uwa RDDP n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye biteguye gufasha abo borozi kubazamura ku buryo bongera umukamo. Yavuze ko kandi banatangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi muri aka Karere, banongera abatubuzi b'imbuto z'ubwatsi bagera kuri 13.

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi bari no kongera ibikorwaremezo by'amazi bifasha aborozi guhunika amazi abafasha mu gihe cy'izuba ryinshi rikunze kwibasira aka Karere. Yavuze ko hari imishinga myinshi yatangiye gukwirakwiza amazi mu nzuri ku buryo bizeye ko umukamo uziyongera mu buryo bugaragara.

    Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230, hakaba haboneka umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi. Ubuyobozi buvuga ko nibura muri bariya borozi 191 b'icyitegererezo bifuza ko bazajya babona umukamo wa litiro zirenga 500 buri munsi.

    Aborozi basabwe kororera mu biraro kuko bituma inka idakora urugendo runini ngo ivunike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-ibiri-gukorwa-mu-kongera-umukamo-nyuma-yo-kubona-uruganda-rw-amata-y

  • U Rwanda mu bufatanye na E7 Group buzasiga hubatswe ikigo gitanga serivisi z'icapiro – #rwanda #RwOT

    E7 Group ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z'icapiro. Ni icya Abu Dhabi Developmental Holding Company (ADQ), ikigega cy'ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu itangazo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwashyize kuri X rwavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na E7 Group buzibanda kuri serivisi zitandukanye zirimo no gutangiza icyo kigo.

    Rirakomeza riti 'Ubu bufatanye burimo serivisi zitandukanye, ndetse no kubaka uruganda rw'ikitegererezo ruzafasha mu guteza imbere itangwa rya serivisi za leta no guteza imbere gahunda yo kugira u Rwanda igicumbi cy'inganda zigezweho mu karere.'

    E7 Group iherereye i Abu Dhabi yahoze yitwa United Printing & Publishing (UPP) ihindurwa E7 Group mu 2023 nyuma yo guhuzwa na ADC Acquisition Corporation yari ifite intego yo gushaka ibigo yakwihuza na byo mu gushora imari.

    Ni ikigo kiri ku isoko ry'imari n'imigabane rya Abu Dhabi. Gikora imirimo itandukanye ijyanye no gucapa inyandiko nk'indangamuntu, amakarita ya banki, pasiporo, ibikoresho byo gupfunyikamo, gucapa ibinyamakuru, ibitabo, imfashanyigisho zo mu burezi n'ibindi.

    Ni ikigo cyinjiza agatubutse aho nko mu 2024, cyinjije miliyoni 189$. Gifite umutungo ubarizwa muri miliyoni 645$ kikagira abakozi barenga 1300.

    Ni mu gihe ADQ ibarizwamo E7 Group, ari ikigega cyashinzwe mu 2018. Kugeza muri Kamena 2025 cyabarirwaga umutungo wa miliyari 225$. Mu 2023 cyungutse arenga miliyari 4,3$ cyinjiza arenga miliyari 30,4$.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw'inganda, aho nk'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w'inganda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025.

    Muri Werurwe 2025 Minisitiri w'Intebe , Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.

    Mu byanya by'inganda biri hirya no hino mu gihugu, hamaze kugeramo inganda 230 zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, na ho inganda zigera 98 ziracyubakwa.

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw'inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.

    Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Juliana Kangeli Muganza (iburyo)

    Itsinda ry’u Rwanda n’iry’abayobozi bo muri Abu Dhabi nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-mu-bufatanye-na-e7-group-buzasiga-hubatswe-ikigo-gitanga