Author: webrwanda

  • Rusizi: Abantu 13 bakurikiranweho kwiba ibikorwaremezo by'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bakomoka mu mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Gashonga yo mu karere ka Rusizi.

    Hashize iminsi mu turere dutandukanye tw'u Rwanda humvikana ikibazo cy'ubujura bwibasira insinga na mubazi by'amashanyarazi aho ababyiba bongera bakabigurisha abaturage mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Nubwo ari uko bimeze Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Polisi y'u Rwanda n'inzego z'ibanze byahagurukiye iki kibazo.

    Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi, Jacques Nzayinambaho Tuyizere, yabwiye IGIHE ko mu byumweru bibiri bishize bamaze gufata abagera kuri 13.

    Ati “Ku makuru duhabwa n'abaturage,ku bufatanye bwa Polisi n'urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha tumaze gufata 13 mu byumweru bibiri bishize bakekwaho ubujura bwibasira ibikoresho by'amashayarazi.'

    Nzayinambaho avuga ko ubu bujura bugira ingaruka ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage kuko iyo ibi bikorwaremezo byibwe abaturage bongera gusubira mu icuraburindi, abana ntibabone uko basubiramo amasomo, abari barahanze akazi babikesha kwegerezwa umurimo bakabura akazi.

    Ati “Turasaba abaturage kwirinda kwishobora mu bikorwa by'ubujura bw'ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, ku baturage no ku gihugu”.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi yasabye abiba ibikoresho by’amashanyarazi gucika kuri iyo ngeso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abantu-13-bakurikiranweho-kwiba-ibikorwaremezo-by-amashanyarazi

  • Koperative z'urubyiruko zeguriwe isuku y'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Usibye guhereza akazi urubyiruko, umushahara watangwaga wongerwe hagamijwe kuzamura imibereho y'abagakora no kongera umubare wabo.

    Umuvugizi Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bushya bugamije guha urubyiruko akazi no kongerera umushahara abakora muri urwo rwego.

    Ati 'Gukorana na koperative z'urubyiruko bizatuma amafaranga abakora isuku bahembwaga yiyongera abe 60.000 Frw ku kwezi kuko yari ari munsi yayo.'

    'Umubare w'abakora ako kazi na wo uziyongera hazemo n'urubyiruko rufite ubushomeri n'imiryango y'ubushobozi buke idafite akazi.'

    Ntirenganya yavuze ko ubusanzwe abakora isuku ku mihanda n'ubusitani i Kigali bahembwaga hagati ya 40.000 Frw na 50.000 Frw ku kwezi.

    Amasezerano yo gukora isuku mu mihanda n'ubusitani bya Kigali amara imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko ibigo byigenga bisanzwe bikora ako kazi bigifite amasezerano, bizakomeza gukora uko bisanzwe binishyure abakozi babyo kugeza igihe amasezerano bifitanye n'umujyi arangiye.

    Bivuze ko ibizajya birangiza amasezerano, bitazahabwa andi, ahubwo igice bakoreragamo kizajya gihita gihabwa amakoperative y'urubyiruko kugeza ibyo bigo byigenga bishizemo.
    Magingo aya hari ibigo bibiri byigenga byakoraga ako kazi byamaze kurangiza amasezerano y'imyaka itatu ntiyongerwa ndetse hari koperative y'urubyiruko yatangiye gukorana n'Umujyi wa Kigali muri iyi mikorere mishya.

    Ni koperative yitwa Smart Land Cooperative y'urubyiruko ikorera ku Karere ka Nyarugenge. Izajya ikorana n'izindi zo mu mirirenge yo muri Kigali.

    Ubu imaze ibyumweru birenga bibiri ikorana na koperative z'urubyiruko zo mu mirenge ine zikora isuku.

    Abifuza gukora ako kazi bazajya bagana mu murenge batuyemo bahuzwe na koperative z'urubyiruko ahanini ziganjemo urubyiruko rw'abakorerabushake.

    Ibigo byigenga byari bisanzwe bihabwa amasoko yo gukora isuku, byasabwe gukorana n'abakozi neza ku buryo nta we ubura amafaranga ye cyangwa ngo yirukanwe bitewe no kuba Umujyi wa Kigali uri kwinjira muri ubwo buryo bushya.

    Isuku y’Umujyi wa Kigali yashyizwe mu maboko ya koperative z’urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koperative-z-urubyiruko-zeguriwe-isuku-y-umujyi-wa-kigali

  • Nyamagabe: Ikimoteri cyashyizwe mu mujyi rwagati, cyateje umwanda – #rwanda #RwOT

    Icyo kimoteri kiri munsi y'isoko rya Nyamagabe, ahazwi ko ku Kabacuzi. Gihurizwamo imyanda yaba iva mu isoko n'iva mu ngo zitandukanye mbere yo kujyanwa mu kindi kimoteri kinini kiri mu Kagari ka Nyabivumbi.

    Gishyirwaho byari biteganyijwe ko imyanda yakuwe ahantu hatandukanye, itagomba kurenza iminsi ibiri itarahavanwa kugira ngo idateza ibibazo, ariko abashinzwe kubikora barenga kuri iryo sezerano, ibituma umwanda ukwira hose.

    Bamwe mu baniriye na IGIHE bavuze ko imyanda y'icyo kimoteri ibabangamiye cyane, ari na ho bahera basaba ko cyakwimurwa mu gukumira indwara cyabateza.

    Umwe ati ''Kubona imyanda mu mujyi rwagati ni ikibazo. Iyo imvura iguye ikayihasanga, imanukira mu miferege y'amazi bikagenda binuka imbere y'ingo bigashoka imbere y'ahantu hari amacumbi, n'ubucuruzi bw'abantu.''

    Mugenzi we yakomeje ati 'Kubera gutinda gutwara iyo myanda, iyo imodoka yaje kuyividura iyijyana ku kimoteri gikuru, abantu birirwa bipfutse kuko umunuko uba wakwiriye hose, ukabona ko bidakwiye.''

    Abaturage bifuza ko hashakwa uburyo imyanda yajya ijyanwa mu kimoteri kinini nta handi inyuze, kuko abashinzwe kuyihajyana bateshuka kenshi, kandi bikabagiraho ingaruka ku isuku.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnès, yabwiye IGIHE ko icyo kimotero cyari cyashyizweho mu buryo bwo kwakira imyanda ihita ikomereza mu kimoteri kinini itahatinze.

    Yagaragaje ko bagiye guhwitura ikigo gishinzwe iyo mirimo kongera imbaraga mu kujya ibihakura vuba, itarabangamira abaturage.

    Ati ''Turakomeza guharanira ko bizajya bihava vuba bitarenze iminsi ibiri ngo biteze umwanda, kandi icyo tugamije ari ukugira ngo tuwuhakure.''

    Ku kijyanye no kwimura ikimoteri kikava mu mujyi burundu, Visi Meya Uwamariya yagaragaje ko bikigoye.

    Yavuze ko ikindi kiri mu ntera ndende kandi bitanakunda ko imyanda ikurwa mu ngo igahita ijyanwa mu kimoteri cya kure, ashimangira ko ikigiye gukorwa ari ugukurikirana neza uburyo iharundwa itanyanyagizwa, n'igihe ihamara mbere yo kwimurwa.

    Nubwo gahunda yari iyo kujya bakura imyanda mu kimoteri bitarenze iminsi ibiri, bigaragara ko ibihari byamezeho ibyatsi nk’aho bimaze igihe kirenga ukwezi

    Uretse ku kimoteri, mu Mujyi wa Nyamagabe haracyagaragara ibikorwa by’isuku nke

    Ahari harubakiwe ibishingwe habaye hato kandi n’abashinzwe kubikusanya babimena hanze bikarushaho kubangama

    Hari abifuza ko iki kimoteri cyakurwa mu Mujyi wa Nyamagabe burundu

    Abatuye munsi y’ikimoteri ahari n’amacumbi y’abatemberera i Nyamagabe, babangamirwa n’umunuko uva ku kimoteri kiri ruguru yabo

    Abakorera mu isoko hafi y’ikimoteri bakunze kugorwa n’umunuko ukivamo iyo ababishinzwe baje kuyitwara

    Abaturage binubira isuku nke inagaragara mu nzira z’amazi mu Mujyi wa Nyamagabe, bagasaba ko byakosorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyamagabe-babangamiwe-n-umwanda-uterwa-n-ikimoteri-cyashyizwe-mu-mujyi

  • Nta Tshisekedi nta Zelensky – #rwanda #RwOT

    Iyo mvugo ngira ngo uwayikoresha ku bakuru b'ibihugu babiri bamaze imyaka bugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke mu bihugu byabo, Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ubanza ataba yibeshye, kuko aba bombi hari byinshi bahuriyeho, cyane uko bitwaye kuva imirwano yakubura mu bihugu byabo, hakaba abavuga ko ari yo ntandaro yo kuba intambara mu bihugu byabo zidahagarara.

    Muri iyi nkuru turagaruka by'umwihariko ku isano igaragara hagati y'abo bayobozi b'ibyo bihugu byombi bikomeje kuba isibaniro.

    Imbarutso y'intambara

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa Ukraine n'intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisa n'izisa isano mu mizi y'itangira ryazo. Ni intambara zatangiye ahagana mu 2013 nyuma zigahosha, zikongera kubura mu 2021 na 2022.

    Ubwo u Burusiya bwatangizaga ibikorwa bya gisirikare kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022, bwagaragaje ko impamvu nyamukuru harimo guhatira Ukraine kutaba igicumbi cya NATO no gutabara za 'repubulika' zabutabaje ngo Ukraine “ihagarike ubwicanyi muri Donbas.”

    U Burusiya bwagaragazaga ko abayobozi bayo bafite umugambi wo gutsemba abaturage bavuga Ikirusiya.

    Ku rundi ruhande, intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, hagati y'ingabo z'icyo gihugu n'umutwe wa M23, yubuye mu Ugushyingo 2021, nyuma uyu mutwe uza kunguka amaboko y'Ihuriro ry'imitwe ya politiki AFC (Alliance Fleuve Congo) mu Ukuboza 2023, bituma imirwano irushaho gukomera.

    AFC/M23 igaragaza ko irwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda Leta y'icyo gihugu igambiriye gutsemba.

    Kwihagararaho no kwanga ibiganiro

    Mbere y'uko intambara y'u Burusiya na Ukraine itangire, habuze gato ngo ibihugu bisinye amasezerano y'amahoro, ariko ku munota wa nyuma Ukraine ibivamo igiriwe inama n'uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson.

    Tshisekedi na Zelensky bahuriye ku kuba, kuva intambara zakubura mu bihugu byabo, baragiye begerwa kenshi basabwa kugirana ibiganiro n'impande bahanganye ariko bakabitera utwatsi cyangwa bakabigendamo biguruntege, ahubwo bagakomeza gushaka guhangana gisirikare.

    Si rimwe si kabiri u Burusiya bwagaragarije Zelensky ko bwiteguye gushakira umuti ibibazo biri hagati yabwo na Ukraine binyuze mu nzira y'ibiganiro ariko uyu mukuru w'igihugu, yagiye inshuro nyinshi agaragaza ko atiteguye kwicarana ku meza y'ibiganiro n'u Burusiya, ashinja gusagarira igihugu cye.

    Kimwe na mugenzi we, Tshisekedi yasabwe kenshi kugirana ibiganiro n'umutwe wa M23 kugira ngo hashakwe igisubizo cyageza ku mahoro arambye, ariko agatsemba avuga ko igihugu cye kitazicara ku meza y'ibiganiro n'uwo mutwe.

    Nko mu minsi ishize, muri Gashyantare 2025, yongeye kubisubiramo mu nama mpuzamahanga ya politiki n'umutekano i Munich mu Budage, ati 'Iyo tuvuga ko tutazaganira na M23 ntabwo tuba twirata. Impamvu ya mbere ni uko yishe abantu, yarashe amabombe ku nkambi, abagore n'abana barapfuye. Ntabwo twaganira n'umutwe w'iterabwoba.'

    Abasirikare b'amahanga n'abacanshuro

    Mu 2024, u Burusiya bwavumbuye abasirikare b'abacanshuro b'abanyamahanga barenga 4000 bagiye gufasha Ukraine guhangana n'icyo gihugu. Ni ibintu ahanini bivugwa ko byagizwemo uruhare n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi by'umwihariko ibiri mu Muryango wa OTAN, kuko byinshi byagaragaje ko bishyigikiye Ukraine ndetse biyiha inkunga zirimo intwaro n'amafaranga mu kuyitera ingabo mu bitugu.

    Ni mu gihe no ku ruhande rwa Tshisekedi, muri Mutarama 2025, abacanshuro b'Abanyaburayi barenga 280 barwanaga ku ruhande rw'igisirikare cye, FARDC, banyuze mu Rwanda basubira iwabo, nyuma y'uko umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC. Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania.

    Uretse abo bacanshuro, Leta ya Tshisekedi yari yaranitabaje ingabo z'ibindi b'ihugu, zirimo iz'umuryango wa Afurika y'Amajyepfo, SADC n'iz'u Burundi, zafashaga FARDC guhangana na AFC/M23, nubwo uyu mutwe nyuma yo kwigarurira igice kinini cy'Intar ya Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, zamanitse amaboko, kuri ubu zikaba zaratangiye no gusubira iwabo zinyuze ku butaka bw'u Rwanda.

    Gutakaza ibice byinshi by'igihugu bagakomeza gutsimbarara

    Kuva intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, Ukraine imaze gutakaza ibice byinshi byo mu burasirazuba no mu majyepfo byigaruriwe n'u Burusiya. Imibare yo mu 2024 yagaragazaga ko u Burusiya bumaze kwigarurira 20% y'ubutaka bwa Ukraine, butuweho n'abaturage ba Ukraine babarirwa hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,5.

    Uduce turimo Crimea, Kherson, Zaporizhzhia, Donetsk na Luhansk ubu tugenzurwa n'u Burusiya, bikaba bivugwa ko ari uduce tungana na kilometero kare 4.168 bumaze kwigarurira.

    Ku ruhande rwa Tshisekedi na RDC, ibice hafi ya byose byo mu Burasirazuba bw'igihugu cye byamaze kwigarurirwa n'ihuriro rya AFC/M23, kuko wigarurirye by'umwihariko Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru, Goma, ndetse n'uwa Kivu y'Amajyepfo, Bukavu, ndetse n'ibindi bice bikomeye muri izo ntara zombi, ikaba yaramaze gushyiraho n'abayobozi bayo muri izo ntara.

    Ikarita igaraza ibice bya Ukraine bigenzurwa n’u Burusiya

    Abasirikare benshi baguye ku rugamba

    Ukraine imaze gutakaza abasirikare benshi mu ntambara ihanganyemo n'u Burusiya kuva mu 2022. Raporo zivuga ko abagera kuri miliyoni imwe ari bo bamaze kugwa ku rugamba muri Ukraine kuva imirwano iyihuza n'u Burusiya itangiye, naho abandi basirikare 100.000 bamaze gutoroka bakiza amagara yabo, nubwo Ukraine yo itabyemera.

    Ku rundi ruhande, kwa Tshisekedi naho, habarurwa umubare munini w'abasirikare be ndetse n'ab'ibihugu byaje kumutera ingabo mu bitugu bamaze kugwa ku rugamba bahanganyemo na AFC/M23, mu gihe hari abandi benshi bagiye batoroka bagahunga urugamba, barimo abagiye bafatwa bagakatirwa n'ico gihugu igihano cyo kwicwa.

    Imibare yatangajwe na RDC, ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma ari na wo wabereyemo imirwano ikomeye, yagaragaje ko abasirikare bayo ndetse n'imitwe bifatanya irimo Wazalendo na FDLR baguye muri urwo rugamba barenga 2500.

    Gutaka

    Aho gushaka ibisubizo ku bibazo by'umutekano muke byugarije ibihugu byabo, Tshisekedi na Zelensky, kuva imirwano yakubura mu bihugu byabo, bahora bazenguruka amahanga bagaragaza ko barenganye, ko Isi yose ikwiye guhaguruka ikabarenganura, mu gihe abo bahanganye bagaragaza ubushake bw'ibiganiro ariko bo ntibabikozwe, bagashaka ko Isi ibafasha kwivuna umwanzi.

    Aba bakuru b'ibihugu, bagaragaje kenshi kudashaka kwemera uruhare rwabo mu biri kubera mu bihugu byabo kugira ngo haboneke igisubizo, ahubwo bagahora batera imbabazi aho bageze bose, aho Tshisekedi we adahwema no guhora ageraka ibibazo ku Rwanda, nyamara rwo rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo bya RDC.

    Tshisekedi na Zelensky bazengurutse Isi kenshi bataka ko ibihugu byabo byasagariwe

    Amerika n'amabuye y'agaciro

    Ikindi Perezida wa Ukraine ahuriyeho n'uwa RDC, ni uko nk'ibihugu bikize ku mutungo kamere, byitabaje Amerika ngo ibifashe mu gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano muke bibugarije, ndetse bikemerera Amerika kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere wabyo, ariko ibisubizo bikaboneka uko ibyo bihugu bishaka.

    Mu minsi ishize, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y'ikoreshwa ry'umutungo kamere wa Ukraine, nk'imwe mu ngamba zigamije kurangiza intambara iri guhuza icyo gihugu n'u Burusiya no kuzongera kubaka icyo gihugu cyasenywe n'iyi ntambara.

    Ku ruhande rwa Tshisekedi, muri Gashyantare ni bwo byatangajwe ko yatangiye kureba uko yahonga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibindi bihugu by'i Burayi amabuye y'agaciro y'igihugu cye, kugira ngo nabyo bimufashe guhangana na M23 no kotsa igitutu u Rwanda, ashinja gufasha uwo mutwe.

    Kera kabaye bemeye ibiganiro

    Nyuma y'imyaka myinshi yo kwinangira imitima no kwanga ibiganiro n'abo bahanganye, Tshisekedi na Zelensky, bombi bavuye ku izima bemera kugirana ibiganiro n'abo bahanganye, Tshisekedi na AFC/M23, Zelensky n'u Burusiya. Ni ibiganiro kandi Amerika yemeye kugiramo uruhare byombi, ibintu bimaze iminsi bigaragaje ko bisa n'ibishobora gutanga umusaruro wo kugera ku mahoro arambye.

    Tshisekedi yagerageje guha Amerika amabuye y’agaciro kugira ngo imufashe guhangana na M23 n’u Rwanda

    Zelensky yagiranye na Amerika amasezerano y’amabuye y’agaciro kugira ngo ifashe mu guhosha intambara n’u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-tshisekedi-nta-zelensky

  • Ibindi bikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

    Iki ni icyiciro cya gatatu cy'ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda. Ibya mbere byacyuwe tariki ya 29 Mata, biherekejwe n'abasirikare bake.

    SAMIDRC yatangiye mu Ukuboza 2023. Yari igizwe n'abasirikare ba Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi. Yahagaritswe n'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya politiki.

    Umuhanda wa Rubavu-Kigali wagaragayemo umurongo muremure y’amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC

    Aya makamyo yari ayobowe na Polisi y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibindi-bikoresho-bya-samidrc-byacyuwe-binyujijwe-mu-rwanda

  • Rutsiro: Umurambo w'umugabo wasanzwe impande y'akabari – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, tariki 8 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa kumi z'igitondo.

    Uyu murambo wabonywe n'abagore babiri bari bagiye mu kazi aho bakorera muri kampani icukura amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wasanzwe nta gikomere.

    Ati 'Umurambo wabonetse nta gikomere ari na byo byaduteye urujijo byahise bidusaba ko woherezwa kuri Rwanda Forensic Institute kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ba nyir'akabari bari baraye bamubonye ndetse bamuha icyo kunywa ari na yo mpamvu mu rwego rwo gukusanya amakuru bafashwe uko ari babiri ngo bakorweho iperereza.

    Abafashwe babiri bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Rugabano iherereye mu Karere ka Karongi.

    Nta minsi ibiri irashira, kuko kuwa 6 Gicurasi, umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie wo muri uyu Murenge wasanzwe mu ishyamba bigakekwa ko yapfuye yishwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umurambo-w-umugabo-wasanzwe-impande-y-akabari

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless #rwanda #RwOT

    Umwanditsi, Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless muri Muzika Nyarwanda yashimangiye ko imibereho ndetse n'Ubuzima bwe muri rusange abifite kubera icyerekezo cy'umukuru w'igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

    Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuri Taikun Ndahiro mu gice cy'ikiganiro cyo kuri Youtube yise 'One on One', aha umutumirwa yerekwa ifoto runaka akagira icyo avuga kuri uwo baba bamujije.

    Ubwo yari muri icyo kiganiro, Umuhanzikazi Knowless Butera yeretswe amafoto y'abantu benshi barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, amugezeho yuzuye ibinezaneza ndetse afata umwanya wo kwitsa gato ngo abone gusubiza.

    Mu byishimo byinshi, Knowless yagize ati 'Umukuru wacu w'igihugu cyacu Perezida Paul Kagame, ni intageereranywa ni umubyeyi kuba turiho abifitemo uruhare runni, ni byose kuri twebwe abanyanrwanda, u Rwanda kuba tu, tumufite dufite Imana'.

    Abajijwe kucyo yigira kuri Perezida Paul Kagame, Knowless yaboneye umwanya wo gushimangira neza neza ko usibye no kuba hari icyo amwigiraho,yavuze ko ubuzima bwe abukesha umukuru w'igihugu.

    Knowles sati 'Ubuzima bwanjye bwose bushingiye kuri vision ye, iyo hatabaho vision ya H.E byari kuba bigoye y;uko uru Rwanda rumeze uko ubu ngubu ni ukuvuga ngo n'ubuzima bwanjye gukura kuba mpagaze ahangahe byanze bikunze bishigiye kuri vision ye, mwigiraho ubuzima.'

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 35 ni umubyeyi w'abana b'abakobwa yabyaranye na Ishimwe Clement usanzwe anamufasha mu gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi aho afite ihuriro ry'abandi bahanzi bahuriramo na Knowless rizwi nka 'Kina Music'.

    Nk'umunyamuziki uheruka gushyira hanze indirimbo yise Umutima yakoze muri Gashyantare, mu buryo bw'amashusho yakozwe na Mamba, iyoborwa na Meddy Saleh iza no kwandikwa nawe ku giti cye ndetse n'abarimo Rumaga, Platini P na Mamba.

    The post Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame — Knowless appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gukura-no-kubaho-kwanjye-byose-bishingiye-ku-cyerekezo-cya-nyakubahwa-perezida-paul-kagame-knowless/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gukura-no-kubaho-kwanjye-byose-bishingiye-ku-cyerekezo-cya-nyakubahwa-perezida-paul-kagame-knowless

  • Trump agiye gutangaza amasezerano y'ubucuruzi n'u Bwongereza. #rwanda #RwOT

    Donald Trump agiye gutangaza amasezerano y'ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe z'u Bwongereza mu gihe imisoro ku bicuruzwa ikomeje guteza impungenge mu bukungu

    Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, arateganya gutangaza amasezerano mashya y'ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe z'u Bwongereza, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw'ibi bihugu byombi nyuma y'imyaka y'ubucuruzi buhangayikishijwe n'imisoro ihanitse yashyizweho ku bicuruzwa byambukiranya imipaka.

    Iri tangazo ritegerejwe cyane rizashyirwa ahabona mu minsi mike iri imbere, aho Trump ari mu bikorwa byo kwiyamamaza ashaka kongera kuyobora Amerika mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

    Umusaruro w'amasezerano utegerejwe

    Nk'uko byatangajwe n'abahagarariye itsinda rya Trump rishinzwe ubucuruzi, aya masezerano azibanda ku koroshya imisoro y'ubucuruzi hagati y'Amerika n'u Bwongereza, by'umwihariko ku bicuruzwa nk'imodoka, imiti, ibiribwa n'ikoranabuhanga. Harateganywa kandi n'ingamba zigamije gufungura isoko ry'ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n'ishoramari mu buhinzi n'inganda.

    Biteganyijwe ko Trump azavuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukura ubukungu bwa Amerika mu gihirahiro, ahamya ko imisoro yagiye ishyirwaho mu gihe cye cy'ubutegetsi yari igamije kurengera umusaruro w'imbere mu gihugu, ariko ko ubu hagezweho kongera kubaka ubufatanye buhamye n'ibihugu by'inshuti.

    Impungenge zishingiye ku misoro no ku bucuruzi bw'isi

    Icyakora, ibi biba mu gihe ubucuruzi bw'isi bukomeje kugenda buhungabana kubera imisoro ikomeje kwiyongera hagati y'ibihugu bikomeye ku isi. Imisoro yashyizweho n'Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, Uburayi n'ibindi bihugu, kimwe n'igisubizo byateye, byazamuye igipimo cy'ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

    Ubwongereza nabwo bwugarijwe n'ingaruka za Brexit, aho amasezerano y'ubucuruzi n'ibindi bihugu bya EU yatangiye kugorana. Gukorana na Amerika bigaragara nk'icyizere gishya mu kugabanya izo ngaruka, ariko abasesenguzi bavuga ko bizasaba imbaraga nyinshi kugira ngo bigere ku musaruro wifuzwa.

    Abasesenguzi baratabaza

    Prof. Jane Holloway, impuguke mu bukungu muri Kaminuza ya Oxford, yagize ati:
    'Aya masezerano ashobora gutanga icyizere gito mu gihe kirekire, ariko ntibyakemura ikibazo cy'ubu cyatewe n'imisoro iri hejuru ndetse no kutumvikana hagati y'ibihugu. Ukudohoka kuri gahunda ya 'America First' kwigeze kuranga Trump biracyari ingorabahizi.'

    Yongeraho ko hari impungenge z'uko aya masezerano yaba ari igice cy'ubukangurambaga cya Trump aho kuba umushinga w'ubukungu wubakiye ku nyungu z'abaturage mu by'ukuri.

    Uko impande zombi zibibona

    Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje ko yiteguye gushyira umukono kuri aya masezerano, ndetse Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak yagaragaje ko ashima imikoranire mishya n'Amerika. Mu itangazo rye, yagize ati:

    'Twishimiye kongera gufungura amarembo y'ubucuruzi n'inshuti yacu y'igihe kirekire, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ni intambwe izafasha kuzahura ubukungu bwacu nyuma y'ibihe bikomeye twanyuzemo.'

    Ku rundi ruhande, abayoboke ba Trump bavuga ko ibi ari ibimenyetso bigaragaza ko ashoboye kongera Amerika mu nzira y'ubukire n'ubuyobozi bukomeye, nyamara abatavuga rumwe na we bavuga ko ari uburyo bwo gushaka amajwi y'abacuruzi n'abashoramari mu gihe cya kampanye.

    Uruhare rw'ubucuruzi mu matora ya 2024

    Ubucuruzi ni kimwe mu bintu bizagarukwaho cyane muri aya matora. Trump akomeje gushimangira ko atinya ubucuruzi bushingiye ku masezerano mabi y'abamubanjirije, avuga ko yitaye ku gukora ibinyuranye n'ibyabaye, kugira ngo Amerika itakomeza guhomba.

    Icyakora, Perezida Joe Biden n'itsinda rye bavuga ko uburyo Trump yakoresheje bwateje ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro n'icuruzwa ryahagaze mu buryo butunguranye, cyane cyane mu nganda zishingiye ku buhinzi n'ikoranabuhanga.

    Biden amaze igihe ashyira imbere ubucuruzi bwubakiye ku masoko ahamye kandi yita ku bidukikije, ndetse no ku masezerano yita ku bakozi. Gusa, amwe mu masoko Biden yagezeho, cyane cyane mu Burayi, nta musaruro urambye yatanze ku ishoramari riri imbere mu gihugu.

    Ese aya masezerano azagera ku ntego?

    Impamvu nyamukuru aya masezerano yatangajwe ni ukugira ngo hageragezwe kugabanya impinduka mbi zatewe n'igisubizo cy'imisoro yagaruwe ku rwego mpuzamahanga, harimo izashyizwe ku bicuruzwa by'ibanze nk'imodoka, ibyuma, ibiribwa n'amavuta.

    Ariko nk'uko byemezwa n'ubusesenguzi bwa Banki y'Isi bwo muri Werurwe 2025, amasezerano nk'aya agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo burambye kandi bwumvikanweho, bitari ugupfa kuyatangaza mu rwego rwa politiki.

    Icyo abacuruzi bavuga

    Abacuruzi bo mu Bwongereza na Amerika baravuga ko bishimiye intambwe zifatika zaganisha ku isoko rifunguye. John Spencer, umuhinzi ukorera muri Leta ya Iowa, yavuze ati:

    'Twahanganye n'ibiciro biri hejuru ku myaka dutumiza, ndetse no kugabanya amasoko y'aho twoherezaga imyaka. Iyo ubonye inkuru nk'iyi, ubona icyizere ko ibintu bishobora kongera kuba byiza.'

    Ni iby'ukuri ko amasezerano y'ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza afite igisobanuro gikomeye haba ku rwego rwa politiki no ku bukungu. Gusa impungenge z'imitangire yayo, igishyirwa mu bikorwa, ndetse n'ingaruka z'iyo misoro idahwitse ku bukungu bw'isi, bigaragaza ko urugendo rugihari.

    Ese iyi ntambwe nshya ya Trump ni inzira y'iterambere ry'ukuri cyangwa ni ibikoresho bya politiki byo kwiyamamaza? Icyo ni ikibazo kizabonerwa igisubizo mu matora ari imbere, ndetse no mu mibereho y'abaturage bazakomeza guhura n'ingaruka z'icyemezo cyose gifatwa.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-agiye-gutangaza-amasezerano-yubucuruzi-nu-bwongereza/

  • Yahawe $10,000 mu buryo butunguranye, ariko ahitamo gusenga aho gushimira uwamuhaye! #rwanda #RwOT

    Inkuru itangaje y'ukuntu umukire yahuye n'umusabira wihamiriza kwizera Imana

    Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo yo muri Isiraheli, umwe mu baherwe bakomeye ku isi yavuze inkuru yatumye isi yose imutega amatwi. Uwo mugabo yari miliyariyeri — umukire ubarirwa mu bihumbi by'amadolari. Mu kiganiro yari yatumiwemo, umunyamakuru yamubajije ikibazo cyoroshye ariko cyari kigiye gusubizwa mu buryo butangaje:

    'Hari ikintu na kimwe cyigeze kigutungura mu buzima bwawe?'

    Yarazamutse, arahindukira aravuga ati: 'Yego, hari umuntu twahuye rimwe mu ngendo zanjye hirya no hino ku isi, wangize ikivunguvungu mu mutwe kubera ukwizera kwe.'

    Yatangiye gusobanura inkuru ye itangaje ati:

    Umugabo w'amasengesho n'ibiganza bizamuye ku ijuru

    'Nari mu muhanda wo muri Yerusalemu umunsi umwe, mbona mu idini ry'Abayahudi (synagogue) umugabo umwe uri hagati mu rusengero, arambuye ibiganza bye bifunze, abizamuye hejuru areba mu ijuru.'

    'Byari nyuma y'isengesho rya nyuma ya saa sita. Abantu bose bari bamaze gusohoka, ariko we we yari akiri imbere, yitangiye amasengesho ye ashize amanga.'

    Nk'uko uwo muhari yabisobanuye, yahuye n'icyo gitangaza ubwo yahitagamo kwinjira muri urwo rusengero, ashishikajwe no kumenya uwo muntu wari wasigaye. Yarakomeje ati:

    'Narimanutse, ndinjira ngo ndebe uwo muntu. Mpageze nsanga ari gusenga arira, atakambira Imana n'umutima wose.'

    'Nicaye ku ruhande, ntegereza kugeza arangije isengesho rye. Nuko ndamubaza nti: 'Mbabarira, ikibazo ufite ni ikihe ku buryo wasenze gutyo?''

    Uwo musabira yasubije agira ati:
    'Umugore wanjye ari mu bitaro, kandi nkeneye vuba na bwangu amadolari 10,000 yo kumuvuza.'

    'Ni cyo gituma wasenze utyo?'

    Uwo mukire yahise amubaza ati:
    'Ni cyo gituma wasenze utyo?'

    Undi yaramwemeje, ati: 'Yego, nta kindi.'

    Bisa n'aho amahirwe yari ari kumwe na wa mukene, kuko uwo mukire yakomeje agira ati:

    'Mu by'ukuri, nari mfite ayo mafaranga — 10,000$ — mu mufuka wanjye. Nayabaze neza ndamuhereza.'

    Icyatunguranye si uko uwo mukire yamuhaye amafaranga, ahubwo ni uko uwo muntu yayakiriye mu buryo butangaje:

    'Yarabambukiranyije hasi ako kanya asenga ashimira Imana, atitaye no ku kuntangira gushimira jye ubwanjye. Aheruka kubanza gushimira Imana, noneho hanyuma arambwira ati: 'Urakoze cyane.''

    Ubutumwa bwiza bukwiye imitima yicisha bugufi

    Yarakomeje ati:

    'Ibyo yankoze ku mutima. Nahise mukunda, mukunda nk'uko umuntu akunda umuntu wicisha bugufi kandi wihambira ku Mana. Nahise mukubitira ku munwa amakarita yanjye y'akazi, arimo telefone yanjye bwite na email. Ndamubwira nti: 'Uko byagenda kose, igihe icyo ari cyo cyose uzakenera amafaranga, sinzagutenguha. Uzahamagare unyandikire, uzabibone ako kanya.''

    Icyakurikiyeho cyabaye urwibutso rutazibagirana mu buzima bwa wa mukire.

    Yanze guhamagara umuntu, yihamiriza uwamutumye

    Wa musabira yaramurebye mu maso, ahita amubwira ijambo ryatumye n'umunyamakuru acika ururondogoro:

    'Oya, ndagushimiye. Sinzigera mpamagara wowe. Nzakomeza guhamagara Uwamuntumye.'

    Buri wese wari mu kiganiro yahatwa n'icyo gisubizo. Umunyamakuru wa televiziyo yahise abaza wa mukire ati:

    'Yaramwangiye koko?'

    Undi ati:
    'Yego. Yaranyangiye rwose.'

    Umunyamakuru amubaza mu ijwi ryihuta:
    'Kubera iki?'

    Wa mukire arasubiza, ijwi rye ryituje ariko ryuje isomo:
    'Yambwiye ati: 'Sinzahamagarira umuntu icyo nkeneye. Nzahamagara Uwantumye.''

    Isomo rikomeye ku bantu bose by'umwihariko abakire n'abakene

    Iyo nkuru y'ukuntu umukire yahuye n'umuntu wiyeguriye Imana ku buryo adashaka ko umuntu amubera 'imana nto', yasize isomo rikomeye.

    Yasoje ijambo rye avuga ati:

    'Ntugashyire umuntu mu mwanya w'Imana mu buzima bwawe — yaba ari umukoresha wawe, inshuti, cyangwa umukire. Imana ni yo itanga, ni yo igenzura byose. Ukwiye kureba kuri Yo yonyine.'

    Yongeraho ati:

    'Kandi wowe na we, ntugahangare na rimwe kugerageza gukina Imana mu buzima bw'abandi bantu. Icyo ushoboye kugirira umuntu ugikore, ariko ubirekere aho. Ntukishushanye nk'umukiza.'

    Gusenga si ukwifuza ibintu gusa — ni ukwishyira mu maboko y'Imana

    Iyi nkuru ntigisha gusa ko Imana ari yo soko y'ibyiza byose, ahubwo inerekana ko umuntu wizeye ashobora kubona ibisubizo, ariko agaharanira gukomeza kwiringira Uwatumye ibisubizo aho kwiringira uwabaye igikoresho.

    Ni inyigisho ihindura imitima, by'umwihariko mu gihe isi ikomeje gusatira ubukene, uburwayi n'amakuba atabarika. Aho benshi bahindutse abanyamaboko, iyi nkuru iratwibutsa ko iby'ingenzi byose biva ku Mana, ndetse n'iyo umuntu yaza akagutabara, akwiriye gushimirwa nyuma yo gushimira Uwamutumye.

    Ese wowe ujya wibuka gushimira Imana mbere y'uko ushima abantu? Ese wigeze kwanga ubufasha kuko wifuje kuguma mu kwemera kwawe?

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/yahawe-10000-mu-buryo-butunguranye-ariko-ahitamo-gusenga-aho-gushimira-uwamuhaye/

  • Ruhango: Agahinda ka Mukashyaka, umupfakazi wa Jenoside ubana n'inka mu nzu kubera kwibasirwa – #rwanda #RwOT

    Mukashyaka w'imyaka 61, wari utuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Masango, Segiteri ya Rwankuba, avuga ko Jenoside yabaye abyaye kane, ariko abana batatu n'umugabo we Kayigi Emmanuel bakicwa.

    Uyu mubyeyi, nyuma yo guhekurwa na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yahunganaga n'abana be ku ivuko bakahicirwa bigizemo na se ndetse na musaza we; ubu yaranzwe iwabo kuko yabashinje, mu gihe n'aho yashatse bashize, kandi n'aho aba akaba afitanye inzigo n'abaturanyi kuko bamwiciye benewabo n'umugabo we akabashinja, ibyo avuga ko bituma ahohoterwa mu buryo bwinshi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mukashyaka yagaragaje ko abayeho mu buzima bubi, kuko uretse ibikomere byo kubura abe bigizwemo uruhare n'abakamurengeye, ahanganye n'itotezwa rikomeye aterwa.

    Ati 'Aho nashatse barashize! Noneho, abishe umugabo wacu n'abana be, abishe mabukwe, mukeba wanjye, bose ni njye twaburanye, kandi ni abaturanyi banjye urumva ko batankunze. Aho navutse bariho ariko ntibanyumva, ubu nabaye ikivume mu muryango, banyise igisiga cy'urwara rurerure, bangize igicibwa.'

    Mu gukomeza kwirwanaho, Mukashyaka yakomeje gutwaza n'umwana umwe yarokoye, ariko ubuzima ntibwamuhira kuko nyuma ya Jenoside gato yaje gufatwa ku ngufu aterwa Sida, ndetse anarwara kanseri y'inkondo y'umura.

    Ibi byatumye ubuzima burushaho gusharira, byiyongeraho no kuba mu nzu ishaje cyane ku buryo ahorana ubwoba ko izamugwira.

    Avuga ko yorojwe inka inshuro nyinshi, ariko mu bihe bitandukanye ayo matungo bakayica bayateye ibyuma, andi bakayiba.

    Muri Gashyantare 2025, na bwo abantu atamenye bagarutse kumwiba inka yaherukaga korozwa, bituma afata icyemezo cyo kujya ayiraza mu nzu, by'amaburakindi, yatakambira ubuyobozi ngo bumwimure ntibumwumve vuba, byose bikarushaho kumushegesha umutima.

    Mu gahinda kenshi ati 'Ahantu mba hateye agahinda, ba bandi [natangiye amakuru] iyo bumvise aho mba banyishima hejuru. Ubu ndarana n'inka n'ihene mu nzu kubera umutekano muke, ndacyatotezwa, mbese ntaho ndi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'uyu mubyeyi bakizi anemera koko ko inzu ya Mukanshyaka ishaje, ndetse ko ari ari ku rutonde rw'abagomba guhabwa icumbi rimubereye bidatinze.

    Yanavuze ko kuri ubu ahabwa inkunga y'ingoboka buri kwezi kugira ngo imusindagize, ashimangira ko kuba afite uburwayi bukomeye bagiye kurushaho kumwitaho bakajya banamushakira amafaranga y'urugendo igihe agiye kwivuza.

    Ati 'Asanzwe ari ku rutonde rw'abazubakirwa, kandi turanamuhumuriza ko bigiye kwihutishwa, turamwizeza ko ingorane ze zigiye gushakirwa ibisubizo.'

    Uyu muyobozi yanavuze ko kibazo cy'umutekano we kidakwiye kumuhangayikisha kuko inzego zose ziwitayeho, ati 'nahumure'.

    Indi nkuru bifitanye isano: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-yahembye-interahamwe-zishe-abuzukuru-be-agahinda-ka-mukashyaka

    Inzu ya Mukashyaka yayujujeho amabuye hejuru ngo afate amategura ahora agurukanwa n’umuyaga ariko biba iby’ubusa

    Iby’ibiraro yabivuyemo ashyira amatungo ye mu nzu abamo

    Kubera gutinya ibitero bya buri gihe bimwicira amatungo, rimwe na rimwe bakanayiba, Mukashyaka asigaye abana n’inka n’ihene mu nzu

    Mukashyaka Béatrice yavuze ko ababazwa no kuba abana n’inka mu nzu nayo iva kandi ari hagati y’abatamukunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-agahinda-ka-mukashyaka-umupfakazi-wa-jenoside-ubana-n-inka-mu-nzu