Author: webrwanda

  • Umuhungu wa Rusesabagina yakumiriwe mu kiganiro nyuma yo kumenya ibikorwa bya se –

    Iki kiganiro cyari cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubukangurambaga ku bibazo byibasira Afurika na Caraïbes muri Kaminuza ya Hult ishami rya Boston, Hult African Business Club.

    Hult African Business Club ikora kandi nk’urubuga rwo kuganira ku bucuruzi, umuco n’izindi ngingo zo mu mibereho ya buri munsi. Itegura ibiganiro aho batumira umuntu runaka agasangiza abandi urugendo rwe.

    Ni muri urwo rwego wari wateguye ikiganiro cyagombaga kuba ku wa 24 Gashyantare, hatumirwamo umuhungu wa Paul Rusesabagina, Trésor Rusesabagina gusa kiza gusubikwa nyuma y’uko uyu muryango umenye ibikorwa bya se.

    Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba ahanini yakoze binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FLN yashinze.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Mu itangazo HABC yashyize kuri Instagram, yiseguya ku kuba yari yatumiye Trésor Rusesabagina muri iki kiganiro inashimira abayifashije kumenya ukuri ku bikorwa bya se.

    Riti “Nka HABC, turashimira cyane abantu benshi bari biteguye kuvuga ku bijyanye n’amakuru atari yo ayo ariyo yose, by’umwihariko ajyanye n’umugabane wacu. Turemeranya ko tutahawe amakuru atari yo gusa ko ahubwo twakoreye ku makuru make cyangwa ubushakashatsi. Ku bufatanye n’abanyeshuri bo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ku Isi, umuhango wari wari watumiwemo Trésor Rusesabagina wahagaze ndetse ntazatumirwa kugira ngo aganire n’umuryango mugari wo muri Hult.”

    “Ntitwasubitse umuhango gusa, ahubwo turashaka no guha urubuga abafite amakuru ahagije ku bibazo bijyanye n’amakuru atariyo aturuka mu mboni z’Abo mu burengerazuba bw’Isi, kugira ngo baze baganirize umuryango wa Hult.”

    Itangazo rya Hult rikomeza rigira riti “ Nk’uko dushobora kubyemeranywaho Paul agaragazwa n’abantu bo hanze ’nk’intwari k’u Rwanda’, ariko hashingiwe ku byo abantu bazi neza iki kibazo batubwiye, ibyo si ko biri. Nk’umuryango, turashaka gutangaza ibi bitari ugusaba imbabazi gusa ahubwo ari ukwifatanya n’umuryango nyarwanda.”

    Kuva Paul Rusesabagina yatabwa muri yombi Trésor Rusesabagina kimwe n’abandi bo mu muryango we ntibahwemye kugaragaza ko se arengana. Abinyujije kuri Facebook muri Nzeri 2020 uyu muhungu yashyize hanze ubutumwa avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo se arekurwe.

    Ati “Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho. Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora […] Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye.”

    Trésor Rusesabagina ni umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye n’umugore we wa kabiri Tatiana Rusesabagina nyuma y’uko mu 1981 atandukanye n’uwari umugore we wa mbere Esther Sembeba. Uyu mugore wa mbere babyaranye abana batatu.

    Uyu muhango umuhungu wa Rusesabagina Paul yagombaga kuzatangamo ikiganiro wasubitswe

    Ikiganiro Trésor Rusesabagina (iburyo) yagombaga gutangira muri Hult African Business Club cyasubitswe

  • Apôtre Gitwaza yapfushije nyina – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'umubyeyi wa Apôtre Gitwaza yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021. Uyu muvugabutumwa yanditse kuri WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi, aho yagize ati 'Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.'

    Umwe mu bantu ba hafi ba Gitwaza yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.

    Ati 'Yari arwariye i Nairobi muri Kenya, afite ikibazo cy'uburyo amaraso atembera mu mubiri. Yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini, Apôtre avuga ko umuntu atamurangarana ahitamo kumwoherezayo ngo arebe ko hari icyo byatanga.'

    Uyu mubyeyi wa Gitwaza, yatangiye kurembywa n'uburwayi guhera muri Nzeri umwaka ushize.

    Ubusanzwe yitwaga Nyirabasabaga Léah yavutse mu 1935 [yari afite imyaka 86]. Yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Yari afite abana barindwi n'abuzukuru n'abuzurukuza 88.

    Yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge Niboye.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho umugabo we ari nawe se wa Gitwaza yitabye Imana mu 2012. Yitabye Imana tariki ya 06 Kamena 2012 aho yapfuye azize indwara yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Uyu se wa Gitwaza witwaga Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n'Abamisiyoneri b'Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri RDC.

    Apôtre Gitwaza yasabiye umubyeyi we kuruhukira mu mahoro

    Apôtre Paul Gitwaza yapfushije umubyeyi we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-gitwaza-yapfushije-nyina

  • Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? #rwanda #RwOT

    Aba bagore bombi ni abanyamakuru, ariko bayoborwa n'amarangamutima kurusha kuyoborwa n'ubunyamwuga. Nyamara bamwe mu 'bahanga' mu itangazamakuru, nka Judi Rever na Michela Wrong , iyo batwigisha ibijyanye n'uyu mwuga w'itangazamakuru, batubwira ko umunyamakuru mwiza ari ugendera ku bimenyetso, ukumva impande zose zirebwa n'inkuru ye,kandi akagera ahabereye ibyo agiye kuvugaho, kugirango yishirire amazeze.

    Icyo wibaza rero, ni ukumenya niba aya mahame areba  bamwe gusa, abandi, cyane cyane abanyaburayi na Amerika, bakaba bemerewe gusebanya,kubogama bigaragara, kubeshya no gutanga amategeko ku bihugu cyangwa abantu bafata nk'insina ngufi.

    Aba bagore bombi ubabajije igihe baherukira cyangwa bagereye mu Rwanda ntacyo basubiza. Mu nkuru zose n'ibitabo  Michela Wrong  na Judi Rever banditse ku Rwanda, bazishingiye ku binyoma bahabwa  n'abajenosideri n'abo mu mitwe y'iterabwoba, nka RNC, FDLR n'abandi bagizi ba nabi, utategerezaho ukuri, cyane cyane ku bivugwa ku Rwanda n'abayobozi barwo.

    Gutega amatwi abo bagome, si uko aba banyamakuru batazi ko abo bantu atari abo kwizerwa, ahubwo ni uko baba bizeye kumva ibyo amatwi yabo ashaka. Ubundi mu itangazamakuru, batubwira ko guhitamo abo uha ijambo ari bwo bunyamwuga, ushingiye ku  buhanga bihariye, ku cyizere basanganywe aho batuye cyangwa bakorera, ushingiye se ko ntaho babogamiye.

    Wasobanura ute ko umunyamakuru wandika  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agendera ku buhamya bwa Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda, Anathole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse n'abandi bahamwe n'uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bari mu bihano bahawe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha?

    Birumvikana ko umunyamakuru nka Judi Rever na Michela Wrong batayobewe ko ubuhamya bw'abajenosideri nta gaciro bukwiye kugira, ariko kubera ko abo banyamakuru bashaka gucurika amateka, ntibashobora kubaza abarokotse iyo Jenoside cyangwa abayihagaritse.  Barikirigita bagaseke, baganire n'abo babyumva kimwe, maze abarokotse Jenoside n'abatanze ubuzima bayihagarika,  bahindurwe abicanyi, abicanyi nyabo bagirwe abatagatifu.

    Igitera iseseme kurushaho ariko,  ni uburyo aba bagore  kimwe n'abo batekereza kimwe, baba n'abibwira ko tukiri mu bukoloni, maze bagatanga umurongo w'uburyo Abanyarwanda bagomba kubaho. Bagendera ku rwango bifitemo, maze bagashinja u Rwanda ibyaha, nyamara ibyo byaha iyo bikozwe iwabo byitwa ibisanzwe. Urugero ni irupfu rwa Kizito Mihigo, bagereka ku Rwanda nta kimenyetso na kimwe bashyira imbere, Banze kwemera ko yiyahuye ubwo yari muri gereza, ukaba wagirango mu bihugu byabo abafungwa basiba kwiyahura.

    Turebye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Judi Rever akomoka,  Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko buri mwaka  umubare w'abiyahura mu magereza  uruta kure uw'abiyahura badafunze, kandi  ugahora wiyongera. Mu Bwongereza, iwabo wa Michela Wrong,   tariki 28/05/2020, uwitwa  Jamie Grierson  yasohoye inyandiko muri The Guardian ivuga ko mu magereza y'icyo gihugu abantu batari munsi ya 80 bapfuye biyahuye, mu mwaka wa 2019. Niba rero abantu nk'aba biyahura mu Bwongereza, Amerika n'ibindi bihugu ngo byakataje mu Burenganzira bwa muntu, kuki Kizito Mihigo yakwiyahura mu Rwanda ntibyemerwe,  urupfu rwe rugashakirwa uwo rugerekwaho? Aba bagore bombi basingiza Kizito Mihigo, bemeza ko ariwe munyamuziki rurangiranwa uRwanda rwatunze, bakirengagiza ko uwo bashinja urupfu rwe, ariwe wamurihiye akaminuza muri uwo muziki.

    Mu gitabo cyuzuye ibitutsi n'ibinyoma Michela Wrong yitegura gusohora yibasira Abayobozi Bakuru b'u Rwanda,  igice kivuga ubuzima bwa Kizito Mihigo cyanditswe na René Mugenzi, wamenyekanye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba afungiye mu Bwongereza kubera ubujura. Nguwo umuntu utanga amakuru yizewe kwa Michela Wrong na Judi Rever.

    Abasoma ibyo aba bagore bombi birirwa barocangwamo bibaza ukuntu umunyamakuru witwa ko ari igihangange, ahitamo kwanduza izina rye, agambiriye gusiga icyasha iry'abandi. Ababazi neza baduhishuriye ko Judi Rever na Michela Wrong bari amahabara ya Nyakwigendera Patrick Karegeya. Aho apfiriye rero biyemeje ngo kumuhorera, dore ko urupfu rwe barugeretse ku Rwanda, bagendeye gusa ku marangamutima yabo. Ni ukwibeshya ariko, kuko Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu ntambara zo kubasubiza inyuma, kubaryanisha, no kubateranya n'ubuyobozi bafitiye icyizere. Kuba baramenyereye guharabikwa rero, byabaremyemo imbaraga zo kwima amatwi amahomvu, bahitamo inzira yo kujya inama no kugira uruhare mu bibateza imbere. Judi Rever, Michela Wrong, n'abandi bagambanyi rero, muzabaze ba Filipp Reyntjens, Charles Onana, Jean-Louis Bruguière n'abandi bagome, niba intambara bamazemo imyaka  n'imyaniko barayitsinze.

    The post Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-abanyamakuru-babanyamwuga-judi-rever-na-michela-wrong-bashinja-u-rwanda-ibyo-badafitiye-ibimenyetso-ni-ubuswa-mu-mwuga-cyangwa-ni-urwango-bakomora-kuri-patrick-karegey/

  • URUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI, PEREZIDA MAGUFULI YEMEYE KO KWIRINDA COVID-19 ARI NGOMBWA. #rwanda #RwOT

    Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, yumvikanye yivuguruza kuri uyu wa 22 gashyantare 2021, ubwo yari mu kiriziya, mu mujyi wa Dar es Salaam, aho yabwiye abantu ko ari ngombwa kwambara udupfukamunwa ariko two muri Tanzania kuko aritwo twiza.

     

    Ibi perezida Magufuli, yabibwiye abari baje gusenga, abasaba ko bakomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, nkuko tubikesha ikinyamakuru mpuzamahanya cy'abongereza BBC. Cyakoze yanabashishikarije gukomeza gukoresha uburyo gakondo bwo kwirinda no kwivura biyuha ibimera byabo gakondo.

    Ibi bibaye nyuma yuko umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS, usabye leta ya Tanzania kugaragaza imibare y'abafite icyorezo cya covid-19, kuko abajya hanze y'igihugu bapimwa bagasanganwa iki cyorezo. Hashize iminsi muri Tanzania havugwa impfu zitandukanye z'abantu bakomeye kuko no kuwa 3 w'icyumweru gishize umunyamabanga wa leta John Kijazi yitabye Imana azize indwara itaratangajwe.

    Ku munsi wejo ku cyumweru, ubwo perezida Magufuli yatangazaga aya magambo, wari umunsi wa gatatu w'amasengesho no kwiyiriza basaba Imana ngo ibakize icyorezo cya covid-19 nkuko yari yabisabye amadini atandukanye mu gihugu

    Inkuru yanditwe na NDAYAMBAJE Felix.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/22/urugiye-kera-ruhinyuza-intwari-perezida-magufuli-yemeye-ko-kwirinda-covid-19-ari-ngombwa/

  • Abacuruzi barijujutira umushinga w’amabwiriza mashya ya RURA agenga ubucuruzi bwo kuri internet –

    Hashize iminsi RURA igaragaje ko ifite gahunda yo kuvugurura amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) na serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa. Mu busanzwe uru rwego rwagenderaga ku mabwiriza yo mu 2015.

    Nk’uko bigaragara mu mushinga w’aya mabwiriza, impamvu y’aya mavugurura ngo ni ukugira ngo habeho umurongo uboneye ugenga ubu bucuruzi ndetse no kurushaho gushyiraho ingamba zituma abantu bagirira icyizere ubu bucuruzi bwo kuri internet.

    Ku wa 29 Gashyantare RURA yakoranye inama n’abari muri ubu bucuruzi hagamijwe kubagezaho umushinga mushya w’aya mabwiriza mbere y’uko hasohoka amabwiriza ya nyuma.

    Muri uyu mushinga w’amabwiriza mashya biteganyijwe ko umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu.

    Kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya kandi ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo.

    Abazajya batanga izi serivisi kandi bazajya basabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

    Mu gihe aya mabwiriza azaba yamaze kwemezwa biteganyijwe ko nta kigo cyangwa umuntu uzongera gutanga izi servisi atabifitiye uburenganzira.

    Ibigo n’abantu basanzwe batanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya bagaragaje ko aya mabwiriza mashya ya RURA mu gihe yaba yemejwe ashobora gutuma ubucuruzi bwabo bujya habi ndetse bikaviramo bamwe gufunga imiryango.

    Umuyobozi w’isoko ryo kuri internet rizwi nka Murukali akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda, Yvette Uwimpaye yavuze ko aya mabwiriza mashya yabatunguye kandi akaba agonga ibikorwa byabo.

    Ati “Iryo tegeko twararibonye ariko twese risa n’aho ryadushyize mu kantu binaduca intege mu rundi ruhande ni ukuvuga ngo bashobora kuba batarabanje kureba uko uru rwego rwacu ruhagaze, abantu benshi bari mu bucuruzi bwo kuri internet ni urubyiruko, abantu badafite n’igishoro gihagije cyo kwagura ubucuruzi bwabo, ikindi ubucuruzi bwo kuri internet busa n’aho ari bushya mu gihugu nta bakiliya bahari nta soko rihari rihagije biradusaba imbaraga kugira ngo abantu babyitabire.”

    “Uba usanga 70% y’abakiliya bacu ari abanyamahanga, abo bantu nibo bake mu gihugu, isoko ni rito rwose n’izo miliyoni eshatu abenshi ntabwo tuzifite nk’igishoro, ikindi ntabwo bigeze badufasha ngo bashyireho uburyo bwo kuzamura ubucuruzi bwacu noneho tugere aho kuba twagira ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga, ibi biri kuduca intege ahubwo turabona biha amahirwe abashoramari banini bashobora kuza twe tukabura isoko kubera ko twabuze ubushobozi runaka turi gusabwa na Leta.”

    Uwimpaye yavuze ko RURA nk’urwego rurebera umuguzi n’ugurisha ibyo ruri gukora byumvikana cyane ku bijyanye n’umutekano w’ibicuruzwa by’umukiliya ariko ko amafaranga yo kugura uruhushya n’ibindi bikoresho bizajya bisabwa ngo umuntu aruhabwe biri hejuru cyane.

    Biteganyije ko uyu mushinga w’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet numara kuganirwaho bihagije uzagezwa ku bagiza Inama y’Ubutegetsi ya RURA bakawemeza.

    Mu busanzwe umuntu cyangwa ikigo cyashakaga gutangira ubucuruzi bwo kuri internet n’ubujyanye no kugeza ibintu bitandukanye kuri banyirabyo cyasabwaga kwandikisha ubu bucuruzi nk’uko bigenda no ku bundi bwose.

    Abari mu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko mu gihe aya mabwiriza mashya ya RURA yaba atangiye gukurikizwa bishobora kubangamira ubucuruzi bwabo

  • Charles Kagame yashyize hanze indirimbo nshya ‘Amakuru’ nyuma y’iminsi micye asimbutse urupfu-VIDEO #rwanda #RwOT

    Kagame Charles umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari n’aho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amakuru’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’iminsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.

    Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko uri mu biganza byiza dore ko abarizwa muri kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, Moriah Entertainment ibarizwamo abandi b’ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n’abandi.

    Kuri ubu Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Amakuru’ izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa ‘Ntuzibagirwe’ izaba igizwe n’indirimbo 10.

    Mu kiganiro na ISIMBI.RW, Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo.

    Ati “Indirimbo ivuga ku bantu bishize hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n’urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye”.

    Ni indirimbo uyu muhanzi asohoye nyuma y’iminsi micye humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya.

    Uyu muramyi yagize ati: 'Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bwo urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira'.

    Yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

    Ati 'Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko 'Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye'.

    Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati; 'Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu'.

    Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; 'Ahindura ibihe', 'Tubagarure', 'Ntuzibagirwe' ndetse n’indi yitwa 'Naragukunze'.

    Umuhanzi Kagame aherutse kurokoka impanuka

    Yasohoye indirimbo Amakuru

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/charles-kagame-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-amakuru-nyuma-y-iminsi-micye-asimbutse-urupfu-video

  • Seif Bamporiki wari igikomerezwa muri RNC ya Kayumba yapfuye –

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa Moya z’umugoroba zo ku wa 21 Gashyantare mu Mujyi wa Cape Town aho yari asanzwe aba.

    Uyu mugabo mu busanzwe yari afite iduka ricuruza ibikoresho byo mu nzu. Ngo yarashwe ubwo yari amaze gusabwa n’umukiliya ko yamugereza igitanda mu gace ka Nyanga.

    Seif Bamporiki hamwe n’abo bakorana ngo bapakiye iki gitanda nk’uko umukikiliya yari abibasabye ariko ngo bageze aho iki gitanda cyagombaga kugezwa, uyu mukiliya ava mu modoka ngo afungure iduka rye ariko bahita bamuburira irengero.

    Nyuma yo gutegereza uyu mukiliya iminota igera kuri 15, aho kugira ngo abe ariwe uza imodoka Seif Bamporiki yari arimo ngo yasatiriwe n’abagabo babiri bitwaje imbunda baramurasa ahita apfa.

    Aba bagabo bitwaje intwaro ngo bahise batwara telefone ye ngendanwa n’ikofi. Kugeza ubu Polisi yo muri Afurika y’Epfo ntiratangaza ko hari umuntu watawe muri yombi akekwaho kuba ariwe wishe Seif Bamporiki.

    Uretse kuba Seif Bamporiki yari umuhuzabikorwa wa RNC muri Afurika y’Epfo yari n’umuyobozi w’uyu mutwe muri Cape Town.

    Seif Bamporiki wapfuye yari umwe mu bikomerezwa bya RNC

  • Miss Aurore yashyize yerura ko yatandukanye na Mbabazi Egide #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy umaze iminsi akora ibiganiro kuri Instagram, ubwo yamubazaga ku bimaze iminsi bivugwa ko urukundo rwe na Mbabazi Egide rushobora kuba rwararangiye.

    Nta magambo menshi yabivuzeho, gusa yabuze ko ayo makuru ari impamo, ko we na Mbabazi Egide babonye urukundo rwabo rudashobora gukomeza bagahitamo kurushyiraho iherezo.

    Yavuze ko amakuru arambuye azaba ari mu gitabo ari kwandika kizaba gikubiyemo inzira y’urukundo mu buzima bwe ndetse n’urwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye.

    Byari bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru binyuranye byagiye bitambutsa inkuru zishingiye ku kuba bariya bombi batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse ko basibye amafoto ya buri umwe.

    Gusa Aurore Kayibanda uherutse kugirana ikiganiro n’abantu kuri instagram yari yabajijwe kuri iki kibazo ariko ntagisubize.

    Ubwo hari uwamubazaga ko atagikurikira Mbabazi kuri Instagram, Miss Aurore, yamusubije na we amubaza agira ati 'Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo ?'

    Mu mategeko aba bombi bari baramaze gutera intambwe ibinjiza kuba umugore n’umugabo kuko muri Nyakanga 2018 bari basezeranye imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse Egide Mbabazi akaba yari yarambitse impeta Miss Aurore amusaba kumubera umugore undi akabimwemerera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Aurore-yashyize-yerura-ko-yatandukanye-na-Mbabazi-Egide

  • Bamporiki Seif wari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yishwe arashwe #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu munyarwanda Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya washakaga kukigura ejo ku cyumweru muri Cape Town, akaza kurasirwa ku rugo rw’uwo mukiliya.

    Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga. Nta muntu urafatwa kugeza ubu akekwaho ubu bwicanyi.

    Bamporiki yari umukuru w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

    Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga – nawe uri mu bashinze RNC – mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

    Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki usanzwe ufite iduka ry’ibitanda, yamubajije niba afite igitanda agurisha.

    Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse ajyana na Bamporiki n’uwo bakorana mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

    Umukiliya ngo yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

    Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Bamporiki-Seif-wari-mu-barwanya-ubutegetsi-bw-u-Rwanda-yishwe-arashwe