Author: webrwanda

  • Minisitiri Murasira yasabye Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR kwitandukanya n'ivanguramoko – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo yaganiraga n'Abanyarwanda barenga 800 batahutse, bagahita bajyanwa muri iyi nkambi.

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi barimo Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Emmanuel Hatari.

    Minisitiri Murasira yabwiye Abanyarwanda batashye ko u Rwanda rwahindutse mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano n'imibereho y'abaturage.

    Ati “Ubu nta ndangamuntu iriho amoko ikibaho, nta nubwo umuyobozi aba akeneye kumenya ubwoko bwawe, abantu bose bafite amahirwe angana”.

    Rtd Murasira yibukije aba Banyarwanda ko bimwe bya kera aho umwana w'Umututsi yatsindaga Leta ikamwima ishuri rigahabwa umwana wa Burugumesitiri bitakibaho.

    Ati “Murumva iyo myumvire ukuntu yari imeze. Ibyo byararangiye muzabona umwanya bazabibigisha muri iyi minsi”.

    Yabasabye ko ubwo bazaba bavuye muri iyi nkambi bazakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere kuko u Rwanda rutekanye atari nk'aho bari bari muri Congo aho bakoraga inyeshyamba zikabasahura.

    Ati “Aba bayobozi bose baje kubereka ko mwaje mwisanga”.

    Uwizeyimana Vestine w'imyaka 30 uri mu batashye, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe.

    Ati “Twashimye ukuntu batwakiriye neza. Batugaburiye, twaraye neza, nta masasu twumvise. Ikibazo mfite ni uko nta nzu yo kubamo mfite ariko nkurikije uko batwakiriye neza mfite icyizere ko Leta izamfasha nkabona inzu mbanamo n'abana banjye”.

    Biteganyijwe ko muri iyi nkambi bazahamara ibyumweru bibiri, nyuma bakoherezwa mu turere bavukamo.

    Nibava muri iyi nkambi bazahabwa ibibatunga by'amezi atatu, ibikoresho by'isuku n'amafaranga yo gutangira ubuzima.

    Hatashye Abanyarwanda 802 biganjemo abana n’abagore

    Aba Banyarwanda bishimiye uko bakiriwe mu gihugu cyabo

    Minisitiri Murasira yasabye Abanyarwanda batashye kwirinda ivangura ry’amoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-murasira-yasabye-abanyarwanda-bari-barafashwe-bugwate-na-fdlr

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Burundi bwinjiye mu bihe by'amatora y'abadepite biteganyijwe tariki 5 Kamena 2025, abiyamamariza mu ishyaka CNDD-FDD batangiye kwirirwa batangaza imigambi n'amasezerano, amenshi muri yo asa n'aho ari inzozi zidashoboka.

    Igitangaje ni uko ibi bikorwa bikomeje n'ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari aherutse kuburira abiyamamaza kwirinda gutanga amasezerano atagerwaho. Ariko se, ni nde wa mbere uca kuri iyo nama? Ni we ubwe Ndayishimiye, Perezida w'igihugu!

    Perezida Ndayishimiye si ubwa mbere avuze amagambo meza ariko adatuma habaho impinduka zifatika. Twibuke ko yatangiye manda ye avuga amagambo akomeye nka: 'Kurwanya ruswa ni inshingano yanjye. Nzayihashya nta gutinza.'

    'Ndashaka ko Umurundi wese abona icyo kurya kandi agira amafaranga mu mufuka.'

    'Nzahindura u Burundi igihugu kiri mu nzira y'amajyambere mu 2040 kandi gikize mu 2060.'

    Ayo magambo yose asa neza ku rupapuro, ariko imyaka ishize yerekanye ko ari inzozi zidasubira mu kuri. Kuri iyi nshuro, mu rwego rwo gushyigikira abakandida be babuze icyo bereka abaturage, Ndayishimiye yazanye andi magambo mashya yuzuyemo amasezerano y'ikirenga:

    'One Million Project': Ngo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, buri Murundi azaba afite miliyoni imwe y'amafaranga y'amarundi. Ngo uzaba atarayibona, bazamushaka bamutekerezeho icyamubayeho!

    Ngo vuba aha bazatangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Burundi na Tanzaniya, n'ubwo amafaranga gusa afatika ari ay'igenamigambi ry'iyo mishinga.

    Ngo i Bujumbura, abaturage bazajya batembera muri tramway. Ese amahanga ni yo azabiyishyurira?

    Ibyo byose biri kuvugwa mu gihe n'abandi bakandida b'iri shyaka, cyane cyane abari mu Nteko Ishinga Amategeko kuva 2020 kugeza 2025, batangiye kwivuga imyato no gusezeranya ibidafite ishingiro: 'Mu myaka itanu, ubukene n'inzara bizacika mu Burundi.'

    'Buri muryango uzahabwa imbuto n'ifumbire ku buntu.'

    'Ifaranga ry'amarundi rizahabwa agaciro, ku buryo 1$ uzaba uhagije 1000 FBU.'

    'Abaturage 60% bazaba bafite amazi meza n'amashanyarazi.'

    Ariko se, ayo magambo yombi atandukanye ate n'ibihe u Burundi burimo ubu?

    Imyaka itanu yateje imbere cyangwa yacuritse igihugu?

    Mu myaka itanu ishize, ibintu byarushijeho kugenda nabi:

    U Burundi ni igihugu gikennye kurusha ibindi byose ku isi, ndetse kirimo inzara kurusha ahandi hose.

    Kiri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bifite ruswa nyinshi.

    Ifaranga ry'u Burundi ryataye agaciro, inflasiyo iri hejuru ya 40%.

    Abaturage barenga 85% ntibagira amashanyarazi, n'abafite internet ni 11% gusa.

    Ibigo by'ubucuruzi bya Leta byose birimo ibihombo n'imyenda.

    Nta bashoramari bashya bemera kuhagana.

    Igihugu gihora gifite ibura rya lisansi, isukari, n'ibindi bicuruzwa by'ibanze.

    Imyenda ya Leta igeze kuri 70% by'umusaruro mbumbe w'igihugu (PIB).

    Imiyoborere irimo ubuyobozi bw'igitsina kimwe, irondakarere, n'irondamoko bikabije.

    Ibi byose byerekana ko gouvernance y'ubukungu, iy'abaturage, n'imibereho rusange y'abanyagihugu yageze ku rwego rwo guhembera ubukene aho kururwanya.

    Nk'uko bamwe mu basesenguzi babivuga: 'U Burundi si igihugu cyapfuye burundu, ariko ni igihugu cyambuwe umwuka.' Cyangwa bati: 'U Burundi burimo gupfa, kandi isi irabyihorera.'

    Mu by'ukuri, nta muturage ugifite icyizere cyo kumva amasezerano mashya atangwa n'abantu babaye mu butegetsi imyaka itanu ishize kandi ntacyo bagezeho. Hatabayeho impinduka nyakuri mu buyobozi, igihugu kizakomeza gusubira inyuma.

    Nk'uko bivugwa: 'Amasezerano y'amatora ni aya bantu bayemera.' Ariko abaturage baramenye, kandi si imbwa ngo babeshywe kabiri n'iyo nteruro. Igihe kirageze ngo Abanyarwanda n'Abanyafurika bose bamenye ko kubura ubuyobozi bufite icyerekezo, busukuye kandi budaheza, ari ryo shyano riri kurimbura u Burundi.

    Ndayishimiye na CNDD-FDD bagaragarije isi yose ko batari abategetsi, ahubwo ari abanyamatsiko y'imyanya n'imitungo, binyuze mu ruswa, irondamoko n'imvugo itagira ibikorwa.

    The post Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitangaza-byijejwe-na-perezida-ndayishimiye-bisize-ahubwo-u-burundi-mu-kangaratete/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitangaza-byijejwe-na-perezida-ndayishimiye-bisize-ahubwo-u-burundi-mu-kangaratete

  • Ababyaza barenga 450 bagiye gufashwa kwiga kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga w'imyaka ibiri watangijwe ku mugaragaro wa 20 Gicurasi 2025, ariko watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2025 ukazarangira mu Ukuboza 2026 ushowemo miliyoni 1,1$.

    Uyu mushinga uzibanda ku kuzamura ireme ry'integanyanyigisho y'amasomo ahabwa ababyaza no kongera uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasomo y'abaforomo no kubaha amahugurwa abongerera ubushobozi n'ubumenyi mu miyoborere y'uwo mwuga ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ababyaza mu Rwanda.

    Umushinga AIM for Change kandi uzishyurira amasomo ya mu byiciro bitandukanye ababyaza barenga 450 kuva mu cyiciro cya 'diploma' kugeza kuri 'PhD' .

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika yo kugabanya ababyeyi bapfa babyara bava ku 1.071 mu 2000 bagera kuri 203 mu 2020.

    Yavuze ko abatanga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda bakiri bake kuko ubu umuganga umwe yita mu barwayi 1000 kandi Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima riteganya abaganga bane ku bantu 1000.

    Dr. Olugbemiga yagragaraje ko ingamba nka 4×4 igamije gukuba kane ububare w'abaganga bahari ari ingenzi cyane ndetse ko bishimiye gufatanya n'u Rwanda mu kuyitera inkunga.

    Ati 'Twizeye ko AIM for Change ari intambwe y'ingenzi mu gushyigikira intego z'u Rwanda mu kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Uyu mushinga ntugamije kuzamura umubare w'ababyaza gusa ahubwo uzanita cyane mu kubongerera ubushobozi.'

    Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko uwo mushinga ugaragaza uburyo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bishobora gufatanya bikishakamo ibisubizo.

    Ati 'Uyu mushinga ni urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ugaragaza uburyo u Buhinde bwita ku gusangiza ubumenyi, inanaribonye n'amikoro ku bihugu nka bwo biri mu nzira y'amajyambere. Ni uburyo bw'ubufatanye mu kwishakamo ibisubizo aho kubizanirwa ahubwo ibihugu byacu bigafatanya urugendo rwo kugera ku ntego bihuriyeho.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe rwateye mu kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi mu myaka 25 ishize ariko kandi ko ruzi urugendo rufite imbere.

    Ati 'Uyu munsi turishimira ko dufite ababyaza babarirwa mu 2.800 babifitiye ubumenyi mu gihugu harimo no mu bice by'icyaro. Uwo mubare wagize uruhare rukomeye cyane mu kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara ku kigero hafi cya 80% kuva mu 2000.'

    'Turabizi ariko ko dushobora kugabanya uwo mubare kurushaho binyuze mu kongera umubare w'baforomo dushora imari mu kubaha ubumenyi bufite ireme. Twizera ko uburezi harimo n'ubw'ababayaza ari umusingi w'iterambere ry'Igihugu.'

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika yo kugabanya ababyeyi babpfa babyara

    Gutangiza umushinga AIM for Change byitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

    Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojielo ari bitabiriye gutangiza AIM for Change

    Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko uwo mushinga ugaragaza uburyo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bishobora gufatanya bikishakamo ibisubizo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe rwateye mu kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi mu myaka 25 ishize

    Baganiriye ku iterambere ry’abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyaza-barenga-450-bagiye-gufashwa-kwiga-kaminuza

  • Ibikorwaremezo byo kwakira abantu byiyongeyeho 19,4% mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ibikorwaremezo bigaragazwa n'iyo mibare birimo amahoteli, guest houses, lodges n'ahandi hatandukanye hatangirwa serivisi zo gucumbikira abantu harimo ahahawe inyenyeri na RDB n'ahandi hatarazihabwa bitewe n'igihe hamaze.

    Ibyo bikorwaremezo 1.460 byose hamwe bifite ibyumba 25.330 abantu bararamo. Kuva mu 2023 ibyo bikorwaremezo byiyongeyeho 19,4% kuko byabarirwaga mu 1.220.

    Iyo mibare igaragaza ko urwego rwo kwakira abantu mu Rwanda rudasigana n'ubukerugendo bukomeje gutera intambwe nk'uko n'imibare y'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, ibigaragaza.

    Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ngenzi Yves yabwiye IGIHE ko urwego rwo kwakira abantu rujyana n'ubukerarugendo bwaba ubukorwa n'abenegihugu ndetse n'abanyamahanga.

    Ati 'Ni ibintu bijyana byombi kuko nta buryo wakora iby'amahoteli nta bukerarugendo buhari kandi ntiwakora ubukerarugendo udafite aho wakirira abantu. Bijya kure bikajya no mu bwikorezi kuko nka ba mukerarugendo bo mu mahanga bakenera indege zo kugendamo'.

    Ngenzi yavuze ko kugeza muri Mata 2025 ibigo bitwara ba mukerargendo n'ibibatembereza bibereye 'Tourism Chamber' abanyamuryango byari bigeze kuri 270, naho ibigo bitanga ubumenyi mu byo kwakira abantu n'ubukerarugendo birimo amashuri yisumbuye na kaminuza byo byari bimaze kuba 17.

    Ibikorwaremezo byo kwakira abantu kandi bibereye 'Tourism Chamber' abanyamurayango birimo amahoteli, amacumbi, restaurants, utubari n'ibindi bitandukanye bimaze kugera kuri 763.

    Ni mu gihe kandi ibigo byo gutegura no kwakira inama bibereye 'Tourism Chamber' abanyamuryango byari bimaze kuba 30, naho ibikora by'ubukerarugendo bushingiye ku duce runaka byari bimaze kuba 15.

    Abafasha ba mukerarugendo gutembere mu bice binyuranye mu Rwanda bo bari bageze ku 140.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2024 igaragaza ko urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha Abanyarwanda benshi akazi kuko rwihariye 44% by'abafite icyo bakora mu Rwanda.

    Urwego rwa serivisi rwari rusimbuye kuri uwo mwanya wa mbere ubuhinzi bw'umwuga.

    Raporo ngarukamwaka y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere ya 2024 igaragaza ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bingana n'izamuka rya 4,3% ugereranyije n'umwaka wa 2023.

    Hoteli The Pinnacle Kigali ni imwe mu ziherutse kwiyongera ku mahoteli u Rwanda rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwaremezo-byo-kwakira-abantu-byiyongeyeho-19-4-mu-myaka-ibiri

  • Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y'undi? #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya vuba, amakipe nka Tottenham Hotspur na Manchester United yakomeje kugaragaza ubushake bwo kuba ku isonga mu mupira w'amaguru w'u Bwongereza, Premier League. Nubwo buri kipe ifite amateka yayo n'imiterere itandukanye, hibazwa niba hari ihagaze hejuru y'indi mu buryo bw'imikinire, ibikombe n'icyizere cy'ejo hazaza yazo.

    Manchester United, izwi cyane nk'ikipe ifite amateka akomeye, imaze kwegukana Premier League inshuro 20, harimo n'igihe cy'ubuyobozi bwa Sir Alex Ferguson.

    Ifite kandi ibikombe bikomeye bya UEFA Champions League ndetse n'abakinnyi b'ibihe byose barimo Ryan Giggs, Paul Scholes na Cristiano Ronaldo.

    Gusa kuva Ferguson yegura mu 2013, iyi kipe yakunze kunyura mu bihe bitandukanye, aho yagiye ihinduranya abatoza kandi igahura n'ibibazo byo kutitwara neza mu marushanwa.

    Tottenham yo, nubwo itigeze itwara igikombe cya Premier League, imaze gutera imbere cyane mu myaka ya vuba, cyane cyane ubwo yari iyobowe na Mauricio Pochettino, ikagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2019.

    Yashinze imizi ku bakinnyi bakiri bato bafite impano, nka Harry Kane (waje kugenda) na Son Heung-min, kandi ifite imikino isusurutsa abafana.

    Mu buryo bwo kwitwara muri iyi minsi, Tottenham imaze kugaragaza imbaraga nshya, cyane cyane mu mikino ya 2024/2025, aho yitwaye neza kurusha Man United. Gusa Manchester United iracyafite izina rikomeye n'ubushobozi bwo kugura abakinnyi bakomeye.

    Nubwo Manchester United ifite amateka n'ibikombe byinshi, Tottenham yagaragaje gukura no guhatana ku rwego rwo hejuru muri iyi minsi. Intsinzi y'iki gihe n'imitegurire y'ejo hazaza bishobora gusobanura byinshi ku mwanya buri kipe izahagararaho mu mateka.

    Ese iri joro ku isaha y'isaa 21:00 niyihe kipe iribugaragaze ko iri hejuru yiyindi mu mukino wanyuma wa Europa League.

    Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y'undi?

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-ya-tottenham-na-man-united-ni-nde-uragaragaza-ko-ari-hejuru-yundi/

  • Impamvu z'ingenzi zigutera kurushaho guhoberana kenshi #rwanda #RwOT

    Kenshi duhoberana twishimye, tubabaye cyangwa dushaka gutuza. Guhobera ni igikorwa cyoroheje ariko gifite imbaraga zitangaje mu mubano w'abantu no ku buzima rusange. Igihe ufashe undi muntu mu maboko, haba harimo ubutumwa bw'ukwemera, kugirirana impuhwe, n'urukundo.

    Guhoberana bishobora gukoreshwa nk'uburyo bwo guhumuriza, kugaragaza ibyishimo, cyangwa gutanga inkunga y'amarangamutima.

    Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana bituma umuntu yumva yishimye kandi afite umutekano. Si ibyo gusa kuko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza zitandukanye bwemeje ko guhoberana bigabanya umuvuduko w'amaraso, bikagabanya umunaniro, ndetse bikongera ubudahangarwa bw'umubiri.

    Abarwayi bamara igihe kirekire mu bitaro barushaho kugarura ubuzima neza iyo babonye ubwitabire n'ubugwaneza, nko guhoberwa kenshi.

    Abahanga bavuga ko inyungu zo guhoberana zirenga gusa kuryoherwa ugira igihe uhobereye umuntu. Igihe uhobera inshuti yawe, uwo mubana, cyangwa uwo mukorana, bituma habaho kongera urwego rw'icyizere hagati yanyu.

    Guhoberana kandi bikoresha umusemburo wa 'oxytocin', uzwi nk'imisemburo y'urukundo, ifasha mu kongerera umuntu ibyishimo n'ituze.

    Mu buzima bwa buri munsi, dushobora guhura n'ibikomeretsa umutima cyangwa se ibihe bitwongerera umunaniro.

    Guhoberana muri ibyo bihe bishobora kuba umuti wihuse kandi utagoye. Si byiza guhoberana gusa mu byishimo, ahubwo no mu bibazo bikomeye, guhoberana bishobora kugarura icyizere no guhumuriza uwo muri kumwe.

    Kenshi duhoberana twishimye, tubabaye cyangwa dushaka gutuza

    Byongeye kandi, guhoberera abana, ababyeyi, inshuti n'abo mukorana bituma habaho kubaka urukundo rurambye n'umubano ushingiye ku bumwe n'ineza. Abana bahabwa urugwiro binyuze mu guhoberwa bakura bafite icyizere kandi bazi kugaragaza amarangamutima yabo.

    Mu gihe isi yihuta, abantu benshi babayeho mu bwigunge, n'amarangamutima y'abantu batitabwaho nk'uko byari bimeze mbere.

    Niyo mpamvu guhoberana bishobora kuba igisubizo cyoroshye ariko cyubaka umuryango nyarwanda n'isi muri rusange.

    Icyitonderwa: Guhoberana ntibivuze kubangamira abandi. Ni ingenzi kumenya igihe n'umwanya bikwiye, no kubahiriza amahame y'umuco, icyubahiro n'ubushake bw'uwo ugiye guhobera.

    Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, kuba umuntu wishimye kandi wubaka umubano ukomeye n'abandi, tangira none ushyire mu bikorwa imbaraga zo guhoberana. Ni ubuntu, ni byiza kandi birakiza!

    Source : https://kasukumedia.com/impamvu-zingenzi-zigutera-kurushaho-guhoberana-kenshi/

  • CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw'Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji #rwanda #RwOT

    Ishyaka rya UPRONA, ryayoboye u Burundi igihe kirekire ariko ubu rikaba riri mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, ryashinje ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye kwimakaza amacakubiri ashingiye ku ishyaka no kudaha agaciro ubumenyi, bikaba bituma igihugu gisubira inyuma.

    Perezida wa UPRONA, Olivier Nkurunziza, yavuze ko CNDD-FDD ishyira imbere abanyamuryango bayo mu guhabwa imirimo ya Leta, aho kwitondera ubushobozi n'ubumenyi by'abo bahabwa izo nshingano.

    Yagize ati: 'Urubyiruko rwinshi rushoboye ruguma mu rugo, mu gihe abafite ibisabwa bahabwa imirimo kubera gusa ko ari abanyamuryango ba CNDD-FDD.'

    Nkurunziza yakomeje ashinja CNDD-FDD gutesha agaciro abarimu n'abashakashatsi, cyane cyane abo muri Kaminuza y'u Burundi, nyamara ari bo bafatiro ry'iterambere ry'igihugu.

    Yavuze kandi ko abadipolomate bahagarariye u Burundi mu mahanga batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, ku buryo bigaragara ko igihugu kidashyira imbere umubano n'amahanga.

    Umuyobozi wa UPRONA yasabye ko u Burundi buyoborwa n'abatanga agaciro ubumenyi n'ubushobozi, aho gushyira imbere inyungu z'ishyaka rimwe.

    CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw'Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji
    Ishyaka rya UPRONA, ryayoboye u Burundi igihe kirekire ariko ubu rikaba riri mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, ryashinje ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye kwimakaza amacakubiri ashingiye ku ishyaka no kudaha agaciro ubumenyi

    Source : https://kasukumedia.com/cndd-fdd-rimwe-mu-mashyaka-agize-ubutegetsi-bwuburundi-rirashinjwa-gutuma-u-burundi-bugwiza-injiji/

  • Matata Ponyo yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato azira kunyereza miliyoni 245$ #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Matata Ponyo Augustin, yakatiwe igihano cy'imyaka 10 y'imirimo y'agahato nyuma yo guhamwa n'uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z'amadolari y'Amerika, zari zigenewe umushinga wo kubaka icyanya cy'inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.

    Matata Ponyo yabaye Minisitiri w'Intebe hagati ya 2012 na 2016, mu gihe cya Perezida Joseph Kabila Kabange.

    Mu Ugushyingo 2020, urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry'imari rwatangaje ko uyu mushinga watangiye mu 2014 wanyerejwemo miliyoni 205 z'amadolari.

    Nyuma y'aho, ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk'uwari ushinzwe imicungire y'uyu mushinga, hamwe n'abandi bayobozi.

    Mu kwezi gushize kwa Mata 2025, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy'imyaka 20 y'imirimo y'agahato, bushinja Matata kunyereza andi mafaranga angana na miliyoni 115 z'amadolari. Bwanamusabiye no kubuzwa kujya mu mirimo ya Leta mu gihe cy'imyaka 10.

    Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, Perezida w'urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, Dieudonné Kamuleta, yatangaje ko muri miliyoni 279 z'amadolari zari zateganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo, miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.

    Yasobanuye ko byagaragaye ko Matata afatanyije n'umushoramari wo muri Afurika y'Epfo Christo Grobler, banyereje miliyoni 156 z'amadolari, ndetse Matata afatanyije na Deogratias Mutombo wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC, banyereza miliyoni 89 z'amadolari.

    Kamuleta yagize ati:

    'Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka 5 y'imirimo y'agahato ku bw'inyereza yakoranye na Grobler Christo Stefanus, n'indi myaka 5 ku bw'inyereza yakoranye na Mutombo Mwananyembo Deogratias. Bivuze ko igihano cye ari imyaka 10 y'imirimo y'agahato.'

    Mu ngingo zateje impaka mu rubanza, harimo ubudahangarwa Matata afite nk'Umusenateri, hibazwa niba yarebwa n'ubutabera atarabwamburwa ku mugaragaro. Gusa, Perezida Kamuleta yasobanuye ko kuba Matata yari atangiye gukurikiranwa mbere yo kuba Senateri, bitamurinda gukatirwa.

    Matata Ponyo yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato azira kunyereza miliyoni 245$

    Source : https://kasukumedia.com/matata-ponyo-yakatiwe-imyaka-10-yimirimo-yagahato-azira-kunyereza-miliyoni-245/

  • Muhawenimana wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho by'isuku – #rwanda #RwOT

    Muhawenimana uri muri 360 bageze mu Rwanda ku ikubitiro, tariki 17 Gicurasi 2025 bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu buvuga ko yibarutse ku wa 18 Gicurasi 2025.

    Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, Akarere ka Nyabihu kabinyujije ku rukuta rwa X katangaje ko umuyobozi wako yahaye Muhawenimana ibikoresho byo kumufasha.

    Ubutumwa bugira buti 'Umuyobozi w'Akarere, Mukandayisenga Antoinette, yasuye umubyeyi Muhawenimana Ntagisanimana, ufite imyaka 24, akaba yaribarutse umwana w'umukobwa wiswe Uwamahoro Gentille, amaze umunsi umwe ageze mu kigo cya Kijote. Ni mu rwego rwo kumuha iby'ibanze umubyeyi akenera.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko byakozwe mu kumufasha kubona iby'ibanze.

    Ati 'Umubyeyi wabyaye aba akeneye kwitabwaho, umwihariko kuri Ntagisanimana ni uko nta mugabo yazanye na we, ariko yabyaye neza, kandi abyarira kwa muganga mu Kigo nderabuzima cya Bigogwe.'

    Yakomeje avuga ko yaba we ni abanda bazanye muri iki kigo cya Kijote bazafashwa gusubizwa mu buzima bazasubizwe mu minsi iri imbere.

    Abanyarwanda barenga 2.500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bw'u Rwanda, rikaganira n'u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko ruzabakira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yashyikirije umubyeyi uheruka kwibaruka mu kigo cya Kijote ibikoresho by’isuku n’imyambaro

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette kumwe n’Umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Kijote

    Muhawenimana Ntagisanimana w'imyaka 24 yacishagamo akamwenyura nyuma yo gusurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhawenimana-wibarutse-akigera-mu-rwanda-avuye-mu-menyo-ya-fdlr-yahawe

  • Musanze: Urujijo ku rupfu rw'umusore wasanzwe mu isantere ya Byangabo – #rwanda #RwOT

    Aya makuru y'urupfu rwa Iradukunda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Gicurasi 2025 ku isaha ya saa 07h30', bikaba byabereye Murenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero ho mu Mudugudu wa Gahanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenyekana.

    Ati 'Ni byo koko muri iki gitondo ahazwi nko mu Byangabo habonetse umurambo w'umusore witwa Iradukunda Patience w'imyaka 27, nyina wa nyakwigendera yavuze ko amuheruka kuwa 19 Gicurasi 2025, ku isaha ya saa mbili z'ijoro. Kugeza ubu ntiharamentekana icyamwishe.'

    Akomeza avuga ko iperereza ku cyateye uru rupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Ku rundi ruhande, muri ako karere n'ubundi undi mugabo witwa Sebaganda Denis w'imyaka 60 yaguye mu cyobo bacukuyemo umucanga bubaka inzu y'umuturanyi we na we arapfa, hakekwa ko byatewe n'agasembuye.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze, Akagali ka Rwambogo ho mu Mudugudu wa Kirerema, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, tariki 19 Gicurasi 2025 ku isaha ya saa 23h00 z'ijoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko yaguye mu cyobo acuramye agakubita umutwe ku ibuye.

    Yakomeje avuga ko umurambo wari ufite ibikomere mu maso no mu mutwe kuko yawubanje mu mwobo.

    SP Jean Bosco Mwiseneza yibukije abaturage ko Polisi y'u Rwanda ibagira inama yo kwirinda ubisinzi bakubahiriza gahunda ya Tunywe Less, bazigama ndetse bakanateganyiriza imiryango yabo ejo hazaza.

    Umurambo wa Sebaganda wahise wohereza ku bitaro bya ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Urupfu rw’umusore w’imyaka 27 wasanzwe mu isantere ya Byangabo rwateje urujijo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urujijo-ku-rupfu-rw-umusore-wasanzwe-mu-isantere-ya-byangabo