Icyemezo kivuga ko umucamanza ku rwego rw'iperereza yasanze Agathe Kanziga nta bimenyetso byatuma akurikiranwaho ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu cyamenyekanye ku wa 18 Gicurasi 2025.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umunyamategeko Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa yavuze ko icyemezo cyafashwe kitavuze ko dosiye ishyizweho akadomo.
Ati 'Ntabwo ari icyemezo kivuga ko dosiye irangiye burundu kubera ko ibyemezo by'umucamanza ku rwego rw'iperereza byose bishobora kujuririrwa. Gishobora kujuririrwa n'Ubushinjacyaha cyangwa abaregera indishyi mu rubanza.'
Me Gisagara yahamije ko na mbere hose ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko iperereza ryakozwe ridahagije bityo hakwiye kongerwa ibikorwa bikorwaho iperereza no kongera igihe hagasuzumwa ibikorwa byakozwe mbere ya tariki 7 Mata 1994.
Ati 'Ubushinjacyaha bwari bwarangije kugaragaza ko bubona ko iperereza ryakozwe n'umucamanza ridahagiije asaba urwego rwisumbuye rwitwa 'chambre d'instruction', ko rwategeka umucamanza gukora irindi perereza kuko yabonaga ari ngombwa ariko umucamanza atarashakaga kurikora.'
Ubusabe bw'ubushinjacyaha bwari bwatanzwe muri Nzeri 2024 bwigwaho muri Werurwe 2025, icyemezo kikaba kizafatwa ku wa 20 Gicurasi.
Ati 'Ntituzi niba urukiko ruzaha ubushinjacyaha ibyo bwasabye ariko uko byagenda kose umucamanza namara gufata icyemezo cye burundu kivuga ko dosiye ihagaze burundu uriya mudamu atoherejwe kuburana, ubushinjacyaha bushobora kubijuririra.'
Yongeyeho ko 'Twifuza ko ubushinjacyaha bubijuririra kugira ngo hajyeho abandi bacamanza bareba niba ibyakozwe bihagije, bareba niba nta perereza rindi ryakorwa kugira ngo uriya mugore ashyikirizwe ubucamanza.'
Kuki u Bufaransa bwanambye kuri Kanziga?
Agathe Kanziga yahungishijwe ku wa 9 Mata 1994, na Leta y'u Bufaransa yari iyobowe na François Mitterrand wari inshuti magara ya Habyarimana Juvenal.
Kuva ageze mu Bufaransa nta kazi kazwi yigeze akora uretse ko yatungwaga na Leta y'u Bufaransa gusa.
Umusesenguzi mu bya Politike, Tite Gatabazi yabwiye IGIHE ko impamvu zituma u Bufaransa budashobora gupfa gutanga Agatha Kanziga zikubiye mu bisigisigi byo ku butegetsi bwa Mitterand bikimurindiye umutekano.
Ati 'Afitanye amabanga n'Abafaransa mu ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside. Indege y'u Bufaransa ni yo yaje kumufata hano. Kugeza n'ubu atunzwe na Leta y'u Bufaransa uretse duke akura ku ruhande ariko kuva agezeyo ibiro bya perezida byatanze itegeko ngo ntazagire icyo abura.'
Gatabazi yavuze ko mu myaka 31 ishize ubutegetsi mu Bufaransa bwagiye buhinduka ariko Kanziga afite abantu bamukomeyeho.
Ati 'Afite abantu bakimukomeyeho kubera impamvu zitandukanye, hari abahakana Jenoside bamukomeyeho, impamvu nk'izo zikaba zatuma umuntu batamwohereza [mu Rwanda].'
Gatabazi avuga ko abahoze mu butegetsi bwa Mitterand, inshuti zabo n'abo mu ishyaka ry'aba-Scialistes bose kongeraho abashyize imbere guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagiha abahamijwe ibyaha byo guhakana Jenoside ijambo mu ruhame no ku maradiyo bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ari bo bamuri inyuma.
Ati 'Abo bantu bagenda banarenga umurongo wa Leta iriho ni bo bagishyigikiye na Agathe Habyarimana.'
Ku ruhande rwa Me Gisagara asanga hagikenewe gushyira igitutu ku Bufaransa ngo bwumve ko Agathe Habyarimana agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Ati 'Ni ngombwa ko dukomeza kubotsa igitutu, ni ngombwa ko abaregera indishyi dukomeza kuziregera, ni ngombwa ko dukomeza gusaba Leta y'u Bufaransa gutanga ubushobozi, igaha ubucamanza ubushobozi buhagije kugira ngo iperereza rihagije ribeho ni na ngombwa ko abantu bose bahaguruka kugira ngo abakorewe Jenoside bahabwe ubutabera.'
Kuva mu 2008, imiryango irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by'iterabwoba mu Bushinjacyaha bw'u Bufaransa, PNAT yasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw'ibyaha ashinjwa.
Me Richard Gisagara yavuze ko iby’urubanza rwa Kanziga bitarangiye nk’uko abantu babyumva
Ni igikorwa cyatangijwe no gusobanurirwa amateka yose ari mu rwibutso, uhereye mbere y'ubukoroni, mu gihe cyabwo ari bwo bwabibye amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yavuze ko kuzana n'abanyeshuri gusura urwibutso rwa Jenoside ari ukugira ngo bigire ku mateka ariko banabafashe guhangana n'abapfobya Jenoside.
Yagize ati 'Ntabwo twakwigisha ubumenyingiro nta bumuntu, baba bagomba kudufasha guhangana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfoya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bakadufasha kugaragaza ukuri.'
Umuyubozi Mukuru wa ULK, Dr. Cyprien Sikubwabo, yavuze ko urubyiruko rutabasha gukumira Jenoside rutazi amateka, ari yo mpamvu bafata umunsi umwanya wo kubigisha amateka kugira ngo bazahangane n'ibyo bazi neza.
Yagize ati 'Iyo baje hano ku rwibutso bakiga, birabafasha kugira ngo na bo mu mutwe wabo bamenye uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n'ingaruka zayo.'
Dr. Sikubwabo akomeza asaba abakiri bato kurushaho gukangurira bagenzi babo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
David Ishimwe uhagarariye abanyeshuri muri ULK Polytechnic Institute yavuze ko gusobanurirwa amateka bituma barushaho kumenya uko bakwirinda ababa bashaka kongera gusubiza igihugu mu icuraburindi.
Nyuma y'iki gikorwa ULK yahaye abanyeshuri bayo ikiganiro kirambuye cyatanzwe na Prof. Rwigamba Balinda washinzze iyo kaminuza, ku mateka y'u Rwanda na we asaba abanyeshuri guhangana abapfobya Jenoside n'abagifite ingengabitekerezo yayo aho ababbari hose.
ULK yunamiye Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abayobozi b’abanyeshuri ba ULK bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Prof. Rwigamba Balinda, yavuze ko abana b’u Rwanda bagomba guharanira ko amateka mabi yaruranze atazasubira
Abanyeshuri ba ULK na bo biyemeje kurwanya uwo ari wese washaka kugoreka amateka y’u Rwanda
Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri bo muri ULK bakoze urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ku Rwibutso rwa Jenoside Kigali
Abayobozi bombi Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye, Village Urugwiro ku wa 20 Gicurasi 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano mu karere n'uruhare rw'u Rwanda mu kugarura amahoro muri Centrafrique.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bugaragaza ko 'Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano mu karere banagaruka ku musanzu w'u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.'
U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique zirimo ibyiciro bibiri. Hari iziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, n'iziriyo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'ibihugu.
Iziri mu butumwa bwa Loni ni zo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu n'ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu nk'Ikibuga cy'Indege n'imihanda imwe n'imwe yinjira mu Mujyi wa Bangui iturutse muri Cameroon na Sudani.
Uretse abasirikare, u Rwanda rufite n'abapolisi muri iki gihugu bari mu butumwa bwa Loni, bafite inshingano zikomeye zirimo no kurinda Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique.
Ku wa 9 Gurasi 2025, Abapolisi b'u Rwanda 160 bagize itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) basimbuyeyo bagenzi babo bari bageze mu Rwanda ku wa 8 Gicurasi.
U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n'Abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.
Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
Ibi yabivuze ubwo iyi Sosiyete yizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi, no kubashimira umusaruro baba baragezeho mu mwaka washize.
Uyu muyobozi yashimangiye ko mu mikorere y'ikigo aho kiva kikagera umuntu w'ingezi ari umukozi ugikoramo kuko ari we utanga umusaruro, ari na yo mpamvu bakomeza kwibutsa abakozi babo akamaro bafite.
Yagize ati 'Umuntu w'ingenzi wa mbere mu kigo ni umuntu ugikorera, umusaruro wose ikigo kibona n'uwo gishobora kubona ushingira ku mukozi, ni ubutumwa rero twongera kwibutsa abakozi ko tubizi ko ari bo bingenzi mu mikorere y'ikigo no mu mibereho yacyo.'
Ibi birori byaranzwe no kwidagadura, gukina, no gusabana hagati y'abakozi n'abayobozi babo, aho bakinnye imikino itandukanye irimo iyo gukorera mu matsinda, gukina umupira w'amaguru, Volleyball, n'indi.
Bahizi Alex yavuze ko iyi mikino ari yo gutuma abakozi bakomeze kugira ubuzima bwiza, dore ko inabafasha gukora neza.
Ati 'Iyi mikino yose tuyikora dufite icyo tugamije, icya mbere ni kwidagadura no kugira ngo abakozi bagire ubuzima bwiza bufite imbaraga, kuko umubiri mwiza ari wo utuma umutwe ukora neza, ikindi gikomeye ni uko ari imikino yigisha.'
Yerekanye ko iyo mikino igaragaza ingorane zose umukozi yahura na zo, ibituma inshingano zitagenda neza n'uburyo gukorera hamwe no kunganirana bifasha guhangana n'izo mbogamizi.
Yavuze ko abumva ikoranabuhanga rizasimbura umuntu mu murimo bibeshya, kuko iryo koranabuhanga ryazanywe n'umuntu ndetse ari nawe uzaguma arikoresha, nubwo rishobora kugabanya abakozi.
Ibi birori byaherekejwe no guhemba abakozi bahize abandi mu myitwarire myiza mu kazi bashinzwe, haba mu mwaka ushize ndetse no mu gihe cyose bamaze bahakora.
Umukozi muri BK Insurance, Kayitesi Sylivie, yavuze ko kubona bagenzi be bahembwe bimuha imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo na we ubutaha azabe ari mubahembwe.
Umuyobozi mukuru wa BK Insurance,Bahizi Alex, yasoje ashimira abakozi bose, anabibutsa ko iterambere ry'ikigo rishingira ku bwitange bwabo bwa buri munsi.
Ndetse anabakangurira kurushaho kwitanga mu mirimo, gukorana n'abandi, kugira umurava, gukunda umurimo, no gushishikariza bagenzi babo gukorana nk'ikipe.
Abakozi ba BK Insurance bakinye mu byiciro byose, haba abagabo n’abagore
Abakozi ba BK insurance bakinye umupira w’amaguru
Abari n’abategarugori bo muri BK Insurance bahawe umwanya barigaragaza
Amatsinda yari agizwe n’abagore n’abagobo bigaragaza ihame ry’uburinganire muri BK Insurance
Abakozi ba BK Insurance basobanurirwa uko bari bukine imikino yo mu matsinda ibafasha kwiga gukemura ibibazo bahura na byo
Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku kongerera imbaraga ijambo rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yatangiye ku wa 19 Gicurasi.
Yavuze ko mu bihe byabanje Afurika yasaga nk'itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n'igihe wasangaga abayobozi bayo babakangisha ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.
Ati 'Igihe nari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afurika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk'aho Afurika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.'
Mushikiwabo yashimangiye ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n'ubufatanye bigenda bigirana byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afurika akamaro.
Yavuze ko Afurika ikwiriye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.
Ati 'Ni inyungu za Afurika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by'Isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Abu Dhabi, Doha. Inyungu za Afurika uyu munsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk'Abanyafurika.'
Afurika yashyizeho icyerekezo 2063 kizayifasha mu iterambere, aho yifuza kuzaba yunze ubumwe, yarageze ku iterambere ridaheza, umutekano na demokarasi biri hose kandi ifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.
Louise Mushikiwabo (iburyo) yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ku wa 15 Gicurasi 2025.
Aba bakozi basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y'uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bahabwa akato kubera politike mbi y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara ziterwa n'isazi ya Tse Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.
Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Abayobozi n'abakozi ba BSC bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert yavuze ko ikigo ayoboye cyasuye uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka by'umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rukora muri iki kigo.
Yagize ati 'Ni igikorwa twajemo kugira ngo twige amateka haba ari ku bakuru cyangwa abatoya bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo twese tumenye imvo n'imvano yayo ndetse n'uburyo twakumira ko yakongera kubaho ukundi.'
Yakomeje avuga ko nk'ikigo gicuruza interinet bagira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha birimo abantu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije ikoranabuhanga.
Ati 'Dushishikariza urubyiruko rwacu kugira uruhare bandika ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo tunyomoze ibinyoma bishobora kugoreka amateka yacu.'
BSC yatanze inkunga kuri uru rwibutso mu rwego rwo kurushyigikira ngo rukomeze kwagura ibikorwa bifasha gusobanurira abaturarwanda amateka.
Iki kigo ni kimwe mu bigo bikomeye bicuruza internet na serivise ziyishamikiyeho mu Rwanda kuva mu 2010 aho gifite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw'Igihugu.
Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba BSC basobanuriwe uko Jenoside yateguwe i Nyamata n’ubugome yakoranywe
Muhaturukundo Eric yasobanuriye abakozi ba BSC amateka Urwibutso rwa Nyamata rubumbatiye
Abakozi ba BSC bashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert yavuze ko abakora muri BSC basobanuriwe birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura atanga inkunga yo gushyigikira Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Joe Biden yashyizwe mu Rujijo nyuma yo gutangaza ko arwaye Kanseri: Impuhwe n'amakenga ku Isi hose
Mu minsi ishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yahuye n'uburwayi bwa kanseri, icyemezo cyahise giteza impaka ndende n'impuhwe mu bice bitandukanye by'isi. Abatari bake bagaragaje impuhwe n'akababaro kubera uburwayi bwe, ariko hari n'abandi bagaragaje amakenga bavuga ko iyi nkuru ishobora kuba ifite imvano ya politiki cyangwa indi migambi itagaragazwa ku mugaragaro.
Mu gihe isi yitegura amatora ya Perezida muri Amerika muri 2024, aya makuru y'uburwayi bwa Biden yashyize ibintu mu rujijo. Ese koko ni ukuri? Ese ni uburyo bwo gutegura gusezera kuri politiki cyangwa hari undi mugambi wihishe inyuma? Iyi nkuru irasesengura impande zombi z'iyi nkuru iteye urujijo, harimo uko byatangajwe, uko byakiriwe n'abaturage, ibyemezo bya politiki bifitanye isano nabyo, n'icyo bivuze ku hazaza h'ubuyobozi bwa Amerika.
Itangazo ry'uburwayi bwa Perezida Biden
Binyuze mu ijwi rye bwite, Perezida Joe Biden yatangaje ko yasanganywe kanseri y'uruhu izwi ku izina rya melanoma, imwe mu bwoko bukaze bwa kanseri ishobora gukwira mu mubiri mu buryo bwihuse. Biden yavuze ko yamenye iby'ubu burwayi nyuma y'ibizamini byakozwe n'abaganga b'Ibiro bya Perezida (White House Medical Unit) aho basanze ibimenyetso ku ruhu rwe byari bigeze ku rwego rwo kubangamira ubuzima bwe.
Mu ijambo rye rituje, yagize ati:
'Nabwiwe n'abaganga banjye ko mfite kanseri y'uruhu, ariko barimo kumfasha ku buryo buhoraho. Ntabwo ari ibintu bigoye guhangana nabyo mu buryo mfite ubu. Ndizera Imana, ndizera abaganga, kandi ndashima ubufasha buri wese anyeretse.'
Nubwo yagerageje kugaragaza ko ameze neza, amagambo ye yasize ibibazo byinshi mu mitima y'abantu, cyane cyane bitewe n'imyaka ye (82) no kuba ari mu myiteguro yo kwiyamamariza manda ya kabiri.
Impuhwe zaturutse mu mpande zose
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bo hirya no hino ku isi bagaragaje impuhwe no gushyigikira Perezida Biden. Abanyapolitiki, abanyamakuru, abahanzi n'abaturage basanzwe bagiye bandika ubutumwa bw'ihumure.
Umunyapolitiki wo muri Canada, Justin Trudeau, yanditse kuri X (Twitter):
'Turabizi ko Biden ari umugabo ukomeye kandi w'inararibonye. Twifurije we n'umuryango we gukira vuba, ndetse no kugira imbaraga zo guhangana n'ubu burwayi bukomeye.'
Naho uwahoze ari Perezida w'u Bufaransa, François Hollande, yavuze ko 'isi ikeneye abayobozi bafite ubuzima bwiza kandi bafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora mu bihe bikomeye nk'ibi.'
Mu gihugu imbere, abasenateri n'abadepite benshi bo mu ishyaka rya Democratic n'irya Republican bagaragaje impuhwe n'ubwuzu. Umusenateri Mitch McConnell, n'ubwo atavuga rumwe na Biden ku bya politiki, yagize ati:
'Uyu si umwanya wo guhangana. Ni igihe cyo gushyira hamwe nk'abantu, tukifuriza Perezida wacu gukira no kongera kugira ubuzima bwiza.'
Amakenga n'amakemwa ku ndorerwamo ya politiki
Nubwo impuhwe ari nyinshi, hari abatangaje ibitekerezo bishingiye ku gushidikanya ku kuri k'ubu burwayi. Bamwe mu banyamakuru ba Fox News, cyane cyane Sean Hannity, bavuze ko byashoboka ko ari uburyo bwo gutegura ubutumwa bwo kwikura mu matora azaba muri 2024, kugira ngo hakingurwe amayira ku wundi mukandida mushya wo mu ishyaka rya Democratic.
Hannity yagize ati:
'Ese ubundi igihe cyose umuntu yihutira gutangaza indwara mu buryo butunguranye, by'umwihariko umukuru w'igihugu, ntibikwiye gucika intege abantu ngo bemere byose uko biri. Hari ubwo byaba ari iturufu ya politiki, hari n'ubwo byaba ari ukuri. Ariko tubaye abanyakuri, dukeneye ibisobanuro birambuye.'
Hari n'abandi bavuga ko gutangaza ubu burwayi kuri ubu buryo bifitanye isano no kugerageza gutuma abantu bamwumva nk'umuntu usanzwe uhanganye n'ubuzima nk'abandi, bikazatuma bamugirira impuhwe mu gihe cy'amatora.
Abasesenguzi mu by'imitegekere nka Prof. Anne Johnson wo muri Harvard yavuze ko 'kanseri ni indwara itavugirwaho impaka, ariko uko igaragazwa na perezida ufite ubushake bwo kwiyamamariza indi manda bigomba gusuzumwa mu buryo bwimbitse.'
Ingaruka z'ubu burwayi ku matora ya 2024
Amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe muri Ugushyingo 2024. Perezida Biden yari amaze kugaragaza ku mugaragaro ko azongera kwiyamamaza, kandi yari anashyigikiwe n'ishyaka rye rya Democratic.
Gusa, ubu burwayi bushobora guhungabanya icyizere cy'abamushyigikiye ndetse bukabyutsa impaka ku bijyanye no kumwemerera kongera kwiyamamaza.
Hari bamwe mu banyepolitiki bo muri Democratic batangiye gutekereza kuri Plan B, aho bavuga ko Vice Perezida Kamala Harris ashobora kuzasimbura Biden mu gihe byagaragara ko uburwayi bwe bumubuza gukomeza kwiyamamaza.
Umusesenguzi w'imibereho n'imiyoborere ya Amerika, Dr. Michael Fairchild, yavuze ko:
'Biden ari mu gihe cy'ingenzi mu buzima bwa politiki ye. Ubu burwayi buzahindura ibintu byinshi. Niba koko bwamubuza kwitabira ibikorwa bya politiki, ntabwo Democratic izihanganira gutakaza amahirwe kuko umuntu umwe atameze neza.'
Amateka ya Biden n'ubuzima bwe mbere
Joe Biden si ubwa mbere avuzweho uburwayi bukomeye. Mu myaka ya 1980, yigeze kugira ikibazo cy'ubwonko aho yahuye n'uburwayi bwa brain aneurysm, ariko yabashije kugaruka agasubira mu mirimo ye ya politiki.
Mu gihe cye cyose cy'ubuyobozi, yagaragaje ko afite imbaraga zidasanzwe zo guhangana n'ibibazo bikomeye, haba iby'ubuzima, iby'umuryango (nk'uko yabuze umugore n'umwana we mu mpanuka), ndetse n'ibya politiki.
Ibi bituma hari abamushimira kuba yatinyutse gutangaza indwara ye ku mugaragaro, mu gihe abandi bayobozi babihisha cyangwa bakabivuga mu buryo butaziguye.
Repubulika n'abandi bayobozi batekereza iki?
Ku ruhande rw'abavuga rumwe na Leta, harimo abavuga ko batizeye uko iyi nkuru y'uburwayi yamenyekanye. Donald Trump, wahoze ari Perezida ndetse akaba ari no mu biyamamaza, yavuze ko:
'Ntabwo dushobora kugira Amerika ikomeye mu gihe iyoborwa n'umuyobozi udafite ubuzima bukomeye. Abaturage bakeneye umuyobozi ushoboye, ufite imbaraga, udategereje impuhwe.'
Abandi bakandida nka Ron DeSantis na Nikki Haley barimo gutegura uburyo bwo kubyaza umusaruro iki kibazo mu buryo bw'amatora, bagaragaza ko igihe kigeze ngo haboneke umuyobozi mushya ufite imbaraga.
Uko abaturage babyakiriye
Mu baturage basanzwe, abenshi bagaragaje impuhwe ariko bakaba bafite impungenge ku hazaza h'igihugu. Madamu Lisa Montgomery, umuturage wo muri Ohio yagize ati:
'Ndabizi ko Biden ari umuyobozi w'intangarugero, ariko imyaka n'ubuzima bwe bigomba gufatwa nk'ikintu cy'ingenzi mu gufata icyemezo cy'umukandida.'
Undi muturage wo muri Texas, John Wallace, yavuze ko 'nubwo bishoboka ko kanseri ishobora gukira, ariko ntitwakwirengagiza ko guhangana n'iyi ndwara bisaba imbaraga, ubwitange n'umwanya.'
Ishyaka rya Democratic riri mu rujijo ku cyemezo rizafata niba Biden atabasha gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza. Hari amakuru avuga ko muri Kamena 2025 hazaba inama idasanzwe y'abayobozi bakuru b'ishyaka, aho baziga ku buryo bwo kwitwara kuri iki kibazo.
Bamwe mu bazwiho kuba bafite ubushobozi bwo guhita bahabwa iyo nshingano harimo Kamala Harris, Gavin Newsom (Guverineri wa California), na Pete Buttigieg (Minisitiri w'Ubwikorezi).
Abaganga ba Biden batangaje ko iyi kanseri y'uruhu iri mu byiciro by'imbere kandi ishobora gukurikiranwa neza hakoreshejwe ubuvuzi bwa immunotherapy na targeted radiation. Bashimangiye ko nta mpamvu yo kugira impungenge z'uko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye.
Biden nawe, mu butumwa bwe bwa nyuma, yagize ati:
'Sinshaka ko abantu bumva ko ubuzima bwanjye buri ku iherezo. Ndashaka ko abantu bumva ko ndi umuntu wo hagati yabo, kandi ko nzakomeza gukora uko nshoboye kugeza igihe nzafatira icyemezo gikwiye.'
Ntigeze ambwira amagambo meza. N'iyo yamperega impano, yambwiraga gusa ngo njye kuyifata, nta jambo na rimwe riryoshye arenzaho.
Ntigeze ambwira amagambo meza. N'iyo yamperega impano, yambwiraga gusa ngo njye kuyifata, nta jambo na rimwe riryoshye arenzaho. Narifuzaga ko yankwita amazina aryoshye nk'uko yabigenzaga mbere y'uko tubana. Icyo ni kimwe mu bintu namukundiye cyane icyo gihe. Yampamagaraga kenshi akambwira uko ubwiza bwanjye bumucengera, n'uko yifuzaga ko mba uwe wenyine. Iyo yambwiraga amagambo meza nk'ayo, numvaga nishimye, nkamwenyura, nkumva nishimiwe.
Ariko kuva twabana, ntakiri kunyita ya mazina aryoshye. Natekerezaga ko nyuma yo gushyingirwa azajya anshyira ku mutima mbere yo kumpamagara ngo tujye kuryama. Ariko ubu ampamagara gusa ngo njye kuryamaâ”ntabyo kwita ku marangamutima. Naramubwiye ko nkunda ko anyita amazina meza, ariko ambwira ko hari ibintu umuntu akura, ko nkwiye kureka gusaba amagambo aryoshye nk'umwana. Si uko atampa amafaranga cyangwa impano, ahubwo arabikora nk'aho yabigiriwe n'imbabazi, nk'aho nabyingingiye. Ibi byabaye ikibazo gikomeye; numvaga mpora mfite agahinda, nshaka kongera kumva ko nkunzwe binyuze mu magambo meza, ariko we yahoraga afite akazi menshi, nta mwanya wanjye.
Umunsi umwe, nahuriye n'inshuti ya kera twiganye mu mashuri yisumbuye aho nari nagiye guhaha. Ntabwo twari inshuti cyane icyo gihe, ariko twaraganiraga rimwe na rimwe. Twaganiriye igihe kirekire ku buzima bw'ishuri n'uko tubayeho nyuma yo kurirangiza. Ambwira ko noneho ndushijeho kuba mwiza, ko ubuzima bunyitaho. Narasekaga kuko nari nzi ko byose biterwa n'uko umugabo wanjye yanyitayeho. Yambwiye ko nta mugore afite. Nifuzaga kumubwira ko nshatse, ariko hari ikintu cyambujije kubivuga. Nahisemo guhisha ko ndi umugore w'abandi kuko muri ya minota mike twari tumaranye, yari amaze kunyegurira umutima abinyujije mu magambo meza ayo nkunda.
Uko niko byatangiye; twavuganye tuzana gahunda yo kuzahura. Umugabo wanjye yari mu kazi, nk'uko asanzwe ahora mu kazi, atita ku byiyumviro byanjye. Icyo akora gusa ni ugutanga amafaranga yo kwitaho, ariko si ko byose ari amafaranga! Nagiye kuri date, nk'uko bisanzwe, uwo musore yanyuzagamo ankomeza amagambo meza nk'aho azi neza icyo nkeneye. Tuvuye muri resitora, yashyize ukuboko ku rutugu rwanjye aransoma ku itama, aseka, agaragaza udusebe ku matama n'iminwa y'akataraboneka. Narahise ntwarwa n'ubwiza bwe. Yari afite byose: amafaranga, amagambo aryoshye, isura nziza. Si uko umugabo wanjye ari mubi, ariko aranyirengagiza cyane. Ntajya anshimisha, ahora yitwara nk'umuyobozi, njye nk'umukozi.
Ariko Dave yari atandukanye cyane. 'Joy,' niko yambwiye, mpita mubwira mwitegereza mushimye. 'Tugire icyo twarenzaho? Ndakwishimira by'ukuri kandi nari naragukunze no hambere, gusa sinagiraga ubutwari bwo kubikubwira.' Nafashe umwuka mwinshi. Sinashakaga kugera kure. Icyo nashakaga ni ukumva amagambo meza kugira ngo numve nkunzwe, si uko nashakaga guca inyuma umugabo wanjye.
Naramubwiye nti, 'Ndabitekerezaho.' Yemeye, ati ntiyari ananiriye igisubizo ako kanya. Yansize ku muhanda ugera ku rugo kugira ngo atangeze imbere, kuko nakomeje kwibutsa ko ndi umugore w'abandi.
Nageze mu rugo, ntekereza byinshi, ni uko mwandikira nijoro ubwo umugabo wanjye yari asinziriye. Buri herena nandikaga umutima wanjye wakubitaga cyane, nizeye ko umugabo wanjye atazakanguka ngo ansange ndimo kuvugana n'undi mugabo.
Nabwiye Dave ukuri ko ndi umugore w'abandi kandi ko ntashobora guca inyuma umugabo wanjye. Namushimiye ku mwanya mwiza twagiranye no kuntetesha amagambo, ariko mubwira ko bidashoboka gukomeza. Yansubije emoji aseka, ati yari azi ko nashatse, ariko ko yabibonaga mu maso yanjye ko hari icyifuzo yizeye ko ari we gusa wagihaza. Ati 'Tuzabiganiraho turi kumwe ku ifunguro rya saa sita. Nanone nanjye narashatse, ariko umugore wanjye arambabaza. Turi abantu bakuru, dushobora kwishimisha uko tubishaka igihe twumvikanye.' Yampesheje impamvu yumvikana. Naramubwiye nti: 'Birashoboka, ariko ntitugomba kurenza urugero.' Yansubije emoji y'urukundo, ambwira ngo ndyamane amahoro.
Umugabo wanjye yikubitaga ku ruhande, arambundira akaguru. Nari nsize umugongo uremereye, nizeye ko atazakanguka. Yanze gukanguka, nanjye nshyira telefoni hasi gahoro, ndaryama ndasinzira.
Ariko bukeye bwaho, sinari niteze gusanga Dave ku muryango wanjye afite indabo mu ntoki, aseka, dimple ku matama, ati 'Mwaramutse.' Mana yanjye! Umugabo wanjye yari mu rugo agifata ifunguro rya mu gitondo!