Author: webrwanda

  • Nyamasheke: Bifuza ko abakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside baburanishirizwa ahabereye icyaha – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2025, nibwo uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi yishwe.

    Abageze aho aho uyu mukecuru yiciwe bavuga ko basanze yatemeshejwe umupanga mu misaya yombi.

    Nyirahabimana Vestine wari uturanye na nyakwigendera yabwiye IGIHE ko nyakwindera yajyaga amubwira ko afite ubwoba ko bazamwica.

    Ati “Yajyaga ambwira ngo erega n'ubundi bazatwica, nkabona afite ubwoba. Yari umukecuru ugwa neza w'intangarugero mu mudugudu. Tursaba ko ababikoze bazabazana hano bakabacira urubanza tubareba icyaha cyabahama bagahabwa igihano kibakwiriye”.

    Umushinjacyaha ukorera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Muhigirwa Esther, mu nama ubuyobozi bw'Intara buherutse kugirana n'abaturage ku Kibuga cy'umupira cya Shangi yagaye abaturanyi ba nyakwigendera, batamutabaye bakaba batanatanga amakuru ngo uwamwishe amenyekane.

    Ati “Umukecuru ari mu nzu wenyine, ntuzi uko yaraye, abantu bose bahageze ari uko yapfuye! Uri umugore ntuzi amakuru y'umukecuru muturanye, uri umugabo ukajya mu nzu ukaryama ugasinzira utazi amakuru y'umukecuru utuye hepfo y'iwawe, bugacya ugafata isuka ukajya guhinga nimureke tugire umutima wa kimuntu, duturane, dutabarane”.

    Me Muhigirwa yijeje aba baturage ko amaherezo ubutabera buzatangwa.

    Ati “Icyo mbizeza cyo, aba bagizi ba nabi bazaboneka, kandi ubutabera buzatangwa. Ndatwara ubutumwa bazaze baburangishirizwe hano imbere yanyu. Kugira ngo tumenye ububi bw'ibyaha. Umuntu ntabwo amaraso ameneka ngo birangirire aho”.

    Nyakwigendera yashyinguwe tariki 20 Gicurasi 2025. Abantu bane ni bo bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw'uyu mukecuru.

    Abaturage ba Shangi bababajwe n’urupfu rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe atemwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bifuza-ko-abakekwaho-kwica-umukecuru-warokotse-jenoside

  • RwandAir yashyizeho urugendo rwihariye kubera umutambagiro w'i Mecca – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyo RwandAir yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    RwandAir ntabwo isanzwe ikora urugendo Cotonou-Madinah, ahubwo yatangaje ko yashyizeho iyi ndege mu rwego rwo gufasha aba bayoboke b'Idini ya Islam.

    Izi ngendo zakozwe n'indege Airbus A330-300, RwandAir yatangaje ko 'zigaragaza umuhate wayo mu guhuza abatuye hirya no hino muri Afurika. Twifurije abitabiriye umutambagiro bose urugendo rwiza.'

    Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k'ufite ubushobozi.

    I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n'Abanyarwanda.

    RwandAir yashyizeho urugendo 'Cotonou-Madinah' rwihariye kubera umutambagiro w'i Mecca

    RwandAir yorohereje Abayisilamu kwitabira umutambagiro w'i Mecca

    Abakozi ba RwandAir bari bambaye bijyanye n'imyemerere y'abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yashyizeho-urugendo-rwihariye-kubera-umutambagiro-w-i-mecca

  • Umunyarwandakazi yabaye indashyikirwa mu ishuri rya gisirikare muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Amakuru yashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda agaragaza ko Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yari amaze igihe yiga muri US Coast Guard Academy, ishuri rya gisirikare riherereye i Connecticut.

    Ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 144, Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri batsinze neza kuko yabonye 'Grande distinction'.

    Yize ibijyanye no gusesengura amakuru no gukora ubushakashatsi bugenderwaho mu gutegura igikorwa cya gisirikare (Operations Research and Data Analytics).

    Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku ruhande rw'u Rwanda witabiriwe n'Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi.

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yabaye indashyikirwa mu ishuri rya gisirikare muri Amerika

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ni Umunyarwandakazi ubarizwa muri RDF

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro hamwe na Col Deo Mutabazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwandakazi-yabaye-indashyikirwa-mu-ishuri-rya-gisirikare-muri-amerika

  • PAM-Rwanda igiye kwizihiza ubwigenge bwa Afurika yifatanyije n'abagore 70 ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi uzizihizwa ku wa 25 Mata 2025, bikazaba ku nshuro ya 62 umunsi wo kwigenga kwa Afurika wizihijwe. Mu Rwanda uyu munsi wahujwe n'Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Abagore 70 ba rwiyemezamirimo muri Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Protais Musoni, yavuze ko umunsi wo kwigenga kwa Afurika ari igihe cyiza cyo kumva ko Abanyafurika bisubije agaciro bari barambuye igihe bari abacakara b'Abazungu.

    Yagize ati ' Iki aba ari igihe cyiza cyo kwicara tukarebera hamwe ibibazo biriho bikibangamiye agaciro k'Umunyafurika tukamenya ngo ni ibihe, hanyuma tukareba icyo twakora ngo tubikemure bive mu nzira.'

    Musoni yavuze bahuje umunsi wo kwibohora kwa Afurika n'Inama y'Ihuriro ry'Abagore 70 b'Abanyafurika mu rwego rwo kwifatanya kuwizihiza kuko bose bahuje intego yo kubaka Afurika, ikomeye, itekanye kandi ikungahaye mu byiciro byose kandi ko by'umwihariko kuzamura umugore wa Afurika ari imwe mu ntego bihaye.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abagore 70 ba rwiyemezamirimo b'Abanyafurika, Solange BESA'ABEM Abanda, yavuze ko na bo intego bafite ari imwe n'iy'abandi banyafurika ari yo mpamvu bahisemo kwifatanya na PAM kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.

    Abanda yavuze ko intego ari ukuzamura umubare w'ibigo bya barwiyemezamirimo b'Abagore muri Afurika ndetse ko bashaka ko hagati y'imyaka 10 na 20 iri imbere hari bimwe mu bigo by'Abikorera bo muri Afurika by'umwihariko iby'Abagore byazaba biri mu bigo 10 bya mbere biteye imbere ku Isi.

    Yagize ati ' Intego ni ukuzamura umubare wa barwiyemezamirimo b'Abagore muri Afurika ku buryo mu myaka 10 na 20 iri imbere hari Abagore bazaba bafite bimwe mu bigo biteye imbere ku Isi. gusa ibyo twabwo byagerwaho ntabufatanye hakenewe uruhare rwa buri munyafurika kuko haba umugabo cyangwa umugore biramureba.'

    Abanda yavuze ko Abagore bo muri Afurika bari gutera imbere ndetse bakanatinyuka gufungura ibigo byabo kuko imibare igaragaza ko Abagore bo muri Afurika bafungura ibigo by'ubucuruzi ku kigero cya 24% aho bari imbere y'abo muri Amerika kuko bo babifungura ku kigero cya 17%.

    PAM-Rwanda igiye kwihuza n’Ihuriro rya barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika kwizihiza umunsi wo kwigenga ku mugabane wa Afurika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pam-rwanda-igiye-kwizihiza-ubwigenge-bwa-afurika-yifatanyije-n-abagore-70-ba

  • Umutima umenetse wa 'Kimashini' wishe abarenga 300 muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Magingo aya, uyu mugabo aracyatuye muri aka gace kagizwe n'imisozi yahozeho Abatutsi, ariko ubu kakaba kariho amaterasi y'indinganire n'amashyamba, nk'uko Mukamatayo Anne Marie, Perezida w'Umuryango Ibuka mu Kagari ka Gasharu abihamya.

    Ati “Hariya hari hatuwe n'Abatutsi benshi, barabica, barahabamara, none hari amaterasi kubera ko nta muntu ukihatuye, bose ubu barazimye. Hahoze ingo nyinshi z'Abatutsi, umuryango w'uwitwaga Mukakimenyi n'abahungu be no kwa Ntoyihuku hariya hepfo n'abahungu be… hari abantu benshi, ariko nta n'umwe ugihari, barabatsembye barabamara.”

    Kimashini yavutse mu 1965. Inyandiko z'inkiko Gacaca zigaragaza ko yishe abantu barenga 300 bazwi.

    Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo yari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Kibuye.

    Ati “Umwihariko mubi uharanga, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, ni ho hari umwicanyi dusanga ari we wishe abantu benshi mu Rwanda wenyine. Mu manza Gacaca twasesenguye, Habiyaremye Bernard yishe abantu barenga 300 bazwi amazina, na we ubwe hari abo yibuka, bari baramuhimbye izina rya Kimashini.”

    Uyu mugabo asobanura uko yatangiye kwica abari abaturanyi be, abo basangiraga n'abandi yari azi.

    Ati “Njyewe uko nabyisanzemo, abo twari duturanye bwa mbere, twarahuye, ati 'umukobwa wanjye bamwishe, none nanjye mbuze umuntu wanyica,' ni uko nabitangiye. Yitwa Tharcisse Nzabahimana yari atuye hano, naramwishe… narabikomeje kuko naravuze ngo nanjye birankurikirana.”

    Uyu mugabo yaje kuburana abantu abirega, nk'uko abivuga, arahanwa, aza kugeza ubwo arangiza igihano, arataha.

    Avuga ko abo yishe bari babanye neza, ati “Twari tubanye kuko duhuje n'imbibi, bari hafi yanjye. Hari n'abapfuye ariko atari njye wabishe, ariko nabo tugasangira, tugahekerana, tugahingirana, tukabana mbese.”

    Gusa uyu mugabo avuga ko atahezwaga kuko aho yajyaga yararyaga, akakirwa neza, ati “Ntacyo navuga ngo hari umwanzi nari mfite.”

    Ku bijyanye no kwicuza, agira ati “Nari umuntu utari we, meze nk'igishushungwa mbese, kuko ibyo nakoze, nta muntu wavuga ngo yabishyira mu mutima we ngo avuge ko ari mwiza.”

    Uyu mugabo ashimira gahunda zashyizweho zo kwigisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabaha inyigisho zatumye bongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.

    Anashimira ubumwe n'ubwiyunge, ati “Ubumwe n'ubwiyunge bwabaye bwiza, ni na bwiza, kandi iyo turebye hirya no hino, dusanga u Rwanda rwubatse neza.”

    Yavuze ko abagifite ingengabitekerezo igomba gucika bigizwemo uruhare na buri wese, ati “Igomba kuba iriho, ariko abayigira, dushobora guturuka ruhande twabamenya, tukabamagana, tukanayamaga ubwayo. Ingengabitekerezo ntize mu gihugu, ntize mu Rwanda.”

    Yavuze kandi ko abanye neza n'abo yahemukiye, ati “Turabanye, turahura tugasangira, tukaganira, ntawe uvuga ngo winyegera musanze ku ntebe, ati 'waranyiciye,' nanjye sinturuka hirya ngo mugirire ubwoba.”

    Uyu mugabo ashimira Umukuru w'Igihugu wagaruye ubumwe mu Banyarwanda, akanavuga ko agira uruhare mu kubaka u Rwanda yasenye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yishe-abantu-300-muri-jenoside-ibya-kimashini-wishe-ufite-amateka-mabi-i

  • Muhanga: Minisitiri Sebahizi yijeje abanyenganda ibikorwaremezo no kubashakira isoko – #rwanda #RwOT

    Ibyo Minisitiri Sebahizi yabitangarije mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 ubwo yasuraga Icyanya cy'Inganda cy'ako karere.

    Ni icyanya cyubatsemo inganda eshanu harimo n'urugiye gutangira gukora amakaro.

    Abashoyemo imari bavuga babangamiwe n'ibikorwaremezo by'imihanda kuko itarimo kaburimbo, amashanyarazi acikagurika n'isoko rito kandi bafite ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa byinshi.

    Basil Irénée washinze Basil Industries Ltd rutunganya impapuro z'isuku, cotex n'ibikarito yavuze ko ibikorwaremezo bibangamira imikorere yabo.

    Ati 'Dufite ikibazo cy'imihanda idakoze ndetse n'amashanyarazi ni makeya araza ariko akagenda acikagurika bigatera ikibazo ku mashini dukoresha. Ikindi ni isoko ritoya dufite kuko imashini zacu zifite ubushobozi buhagije harimo n'iza mbere muri Afurika y'Iburasirazuba.'

    Basil yavuze ku imashini afite y'ubushobozi bwo gukora cotex ziri hagati ya 400 na 600 mu munota ndetse zishobora no guhaza isoko ry'imbere mu gihugu ariko ko ijya imara amezi abiri idakora agicuruza izo yakoze mbere.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibikorwaremezo bikibura muri icyo cyanya bigiye kongerwamo.

    Ati 'Turabizi ko iki cyanya cyari kikibura ibikorwaremezo. Icya mbere twabanje kuhageza ni amazi n'amashanyarazi. Ubu umuriro urahagera ubwo igisigaye ni uko kugenda ucikagurika. Ikindi ni uko hagomba kujyamo imihanda bizatangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanya ku buryo aho iki cyanya kigera hose abashoramari babasha kuhagera.'

    Minisitiri Sebahizi kandi yijeje gushakira isoko bamwe mu banyenganda bagaragazaga ko bafite ubushobozi bwo gukora byinshi ntibabone isoko ryagutse harimo kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora ku zindi nganda zabagurira.

    Ati 'Tubwira inganda zakuraga ibintu hanze ko tubifite mu Rwanda tukabarangira n'aho bashobora kubikura. Nibigaragara ko ubushobobozi uriya utunganya ibikoresho by'isuku n'ibikarito afite burenze isoko ryacu tuzamushakira isoko mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo.'

    Uruganda ruvangura amabuye y'agaciro n'andi mabuye na rwo rwagaragaje ko rubura aho rwagurira ibikorwa bitewe n'uko hari abaturage baturanye na rwo babariwe imitungo ariko batarishyurwa ngo bavemo.

    Ubuyobozi bw'urwo ruganda n'abandi bashaka kuhakorera bifuzaga ko bakwiyishyurira abaturage kugira ngo byihutishe ibikorwa byabo.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko abo bashoramari Leta itabangira ubwo bufatanye mu kwishyura abaturage kuko ari inyungu ku mpande zombi mu kwihutisha iterambere ry'icyo cyanya.

    Ati 'Abashoramari babishaka nibaze bafate ibibanza. Nibishyura abaturage basigaye amafaranga asigaye azajya mu bindi bikorwaremezo bakeneye.'

    Ibyanya by'inganda bizashyirwamo ibikorwaremezo mu 2025/26 harimo Muhanga, Bugesera na Rwamagana.

    Uruganda rukora amakaro ruri mu Cyanya cy’Inganda i Muhanga rigiye gutangira ibikorwa

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence yasezeranyije abakorera mu Cyanya cy'Inganda cya Muhanga kubakorera ibikorwaremezo no kubafasha gushakira isoko

    Ibikarito bikorerwa muri uru ruganda bikoreshwa n’izindi nganda zo mu Rwanda

    Basil Irénée (uri iburyo) washinze Basil Industries Ltd rutunganya impapuro z'isuku, cotex n'ibikarito yavuze ko ibikorwaremezo bibangamira imikorere yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-minisitiri-sebahizi-yijeje-abanyenganda-ibikorwaremezo-no-kubashakira

  • Nyabihu: Umugore wari utwite inda y'imvutsi yapfiriye mu rugo rw'uwiyita umunyamasengesho – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote ho mu Mudugudu wa Shaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mukandekezi wari utwite inda y'amezi icyenda yagiye mu masengesho tariki ya 19 Gicurasi 2025 mu masaha y'igitondo mu rugo rw'umukecuru witwa Nayino ujya usengera abantu, ari naho yaje gupfira.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Jean Claude Nsengimana, yahamirije IGIHE aya makuru.

    Ati 'Mu gitondo saa kumi n'ebyiri twahawe amakuru n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Bigogwe, ko hari umubyeyi wari utwite bazanye bamuhetse mu ngobyi yapfuye, umugabo we atubwira ko yari yaravuye mu rugo ku wa Mbere ajya kwifatanya n'umugore basengana muri ADEPR ararayo atungurwa n'uko bamubwiye ko umugore we yapfuye.'

    Akomeza avuga ko mu ijoro ry'ejo hashize saa cyenda z'ijoro yarembye akamuherekeza ngo bajye kwa muganga, nyuma yikubita hasi babona kwiyambaza abahetsi bamugeza kwa muganga bamushyize ku gipimo basanga yapfuye.

    Nsengimana yibukije abaturage ko Leta ishyiraho gahunda nyinshi zo kubafasha kugira ngo batazatakaza ubuzima mu buryo bw'amaherere, barwara bakagana amavuriro nk'uko bayashyiriweho kuva kuri Posite de sante kugeza ku mavuriro manini.

    Yanibukije abanyamadini ko badakwiriye gushukashuka abaturage ngo barabasengera, kuko abazabifatirwamo bose bazabihanirwa nk'abigometse ku mabwiriza ya Leta.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ikigo nderabuzima cya Bigogwe gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Bigogwe.

    Mukandekezi Claudine yari asanzwe ari umugore wa Ukobucya Protais, babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, aho bari bamaranye imyaka irenga 10, ndetse apfuye amusigiye abana bane.

    Mu rugo rwa Mukandekezi Claudine na Ukobucya Protais abantu bose byabacanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-umugore-wari-utwite-inda-y-imvutsi-yapfiriye-mu-rugo-rw-uwiyita

  • Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kivu umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyanyana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bana ubwato babufashe babusanze ku nkombe z'ikiyaga, bakabujyamo bagiye gusarura amapera ku kirwa.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko aba bana barohamye umwe agapfa undi agatabarwa.

    Ati 'Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z'Ikiyaga bararohama Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n'abantu bari mu bwato bigenderaga.'

    Gitifu Bisengimana yibukije abaturage ko amazi y'ikiyaga adakinishwa bakumva ko kuyajyamo bisaba kwikwiza ukambara imyambaro yabugenewe, kuko kujyamo utabyujuje uba wishyiriye urupfu.

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwibutsa abana babo ko ikiyaga atari icyo kwisukirwa, kuko nta muntu ukimenyera dore ko niyo uzi koga ki kwica.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukirimo gushakishwa na Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu mazi.

    Muri uyu Murenge wa Musasa, Uwimbabazi Sandrine w'imyaka 16 yaherukaga kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku itariki 26 Mata 2025.

    Abana babiri barohamye mu Kivu umwe arapfa mu Karere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abana-babiri-barohamye-mu-kivu-umwe-arapfa

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo wa Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2021 nibwo hakinwe iminota 33 y'umukino w'umunsi wa 28 utari warangiye hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports.

    Uyu mukino wakomereje kuri Sitade ya Bugesera, warangiye ikipe yari iri mu rugo itsinze uyu mukino ibitego bibiri Kuri kimwe.

    Ubwo umukino wari wahagaze ku munota wa 57, ikipe ya  Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0, mbere y'uko umukino usubikwa kubera umutekano muke n'imvururu zatejwe n'abafana bari bawitabiriye.

    Uyu mukino wa none wakinwe nta bafana bahari nk'uko ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryafashe iki cyemezo mu nama yateranye kuwa mbere w'iki cyumweru.

    Ubwo hakinwaga iminota yari isigaye, ikipe ya Rayon Sports niyo yabonyemo igitego kimwe cyatsinzwe na Bugingo Hakim ubwo hari ku munota wa 85 w'umukino.

    Gutsinda uyu mukino kwa Bugesera FC byatumye iyi kipe yizera kuguma mu kiciro cya mbere cy'umwaka utaha w'imikino nubwo hasigaye imikino 2 ya shampiyona.

    Kuri ubu iyi kipe igejeje amanota 34 inyuma yayo hari Musanze FC, Marines FC, Etincelles FC, Muhazi United, Amagaju na Vision FC yo yamazegushimangira kwerekeza mu kiciro cya kabiri umwaka utaha.

    Uru rutonde kandi ruyobowe na APR FC, aho kuri ubu ifite amanota 61 igakurikirwa na Rayon Sports ifite 59 naho AS Kigali ifite 45 na Police FC ifite 43.


    Muwundi mikino yabaye kuri uyu munsi, ikipe ya Mukura yatsinzwe na Musanze FC 2-0 byatsinzwe na Konfor Bertrand na Rachid Mchelenga.

    Kuri uyu wa kane guhera ku isaha ya saa cyenda, kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Police FC irakinda na AS Kigali bakurikirana ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.

    The post Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo wa Rwanda Premier League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bugesera-fc-yatsinze-rayon-sports-2-1-apr-fc-ifata-umwanya-wa-mbere-wagateganyo-wa-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-fc-yatsinze-rayon-sports-2-1-apr-fc-ifata-umwanya-wa-mbere-wagateganyo-wa-rwanda-premier-league

  • Ibintu bitanu bigaragaza ubukana bwa Jenoside i Karongi – #rwanda #RwOT

    Byahuriranye n'uko Kibuye yari ifite abaminisitiri benshi bayivukamo bari baracengeje ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage bituma muri iyo Perefegitura Jenoside ikoranwa ubukana bwinshi.

    Mu bintu bitanu bigaragaza ko Perefegitura ya Kibuye yakoranywe ubukana bwinshi birimo:

    Umusozi wiciweho Abatutsi benshi umunsi umwe

    Tariki 13 Gicurasi 1994, umusozi wa Muyira wiciweho Abatutsi bo mu Bisesero barenga ibihumbi 30 bikozwe n'Interahamwe zifatanyije n'abasirikare n'abajandarume.

    Hari nyuma y'aho Ukwezi kwa Mata 1994 kwari kaarangije Abatutsi bo mu Bisesero bihagazeho imbere y'ibitero bikomeye by'Interahamwe, nyuma hagakorwa inama yo kubatsemba.

    Karongi ikomokamo uwishe Abatutsi benshi mu Rwanda

    Inshuro nyinshi abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Karongi no mu Muryango IBUKA, bakunze kugaruka ku ngingo y'uko Karongi ari yo ifite umwicanyi wa mbere wishe Abatutsi benshi mu Rwanda.

    Ubwo yaganiraga n'abashyitsi bari basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe rwa Bisesero, Meya Muzungu yagize ati 'Ni umugabo witwa Kimashini (Habiyaremye Bernard) wo mu Murenge wa Murundi wishe Abatutsi 300.'

    Uyu mugabo yarangije igihano cy'imyaka 15 yakatiwe n'urukiko arafungurwa, ubu atunzwe n'imirimo y'ubuhinzi akorera mu Murenge wa Murundi.

    Karongi, indiri y'abaminisitiri benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Bisesero, akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amateka, Emmy Musinguzi, agaragaza ko iyari Perefegitura ya Kibuye ari yo ifite abaminisitiri benshi bahamijwe Jenoside.

    Ni abaminisitiri bane barimo Eliézer Niyitegeka wari Minisitiri w'Itangazamakuru n'Itumanaho, Edouard Karemera wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komine, Emmanuel Ndindabahizi wari Minisitiri w'Imari na Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w'Umuryango.

    Imiryango myinshi yazimye

    Mu bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye harimo kuba Akarere ka Karongi ari ko ka mbere mu Rwanda gafite imiryango myinshi yazimye.

    Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n'abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iyo harimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi, Akarere ka Kabiri gafite imiryango myinshi yazimye ni aka Nyamagabe, gafite imiryango yazimye irenga 1500.

    -Kibuye ni perefegutura ya kabiri mu ziciwemo Abatutsi benshi

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Bisesero, akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amateka, Emmy Musinguzi wakoze ubushakashatsi ku mateka ya Jenosise yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ibarura ryo mu 1992 rigaragaza ko 30% by'Abatutsi bari mu gihugu bari batuye muri Perefegitura ya Kibuye.

    Uyu muhanga mu mateka avuga ko Perefegitura yazaga ku mwanya wa kabiri mu guturwa n'Abatutsi benshi ari iya Butare, ari na yo ya mbere yiciwemo Abatutsi benshi, Kibuye ikaza ku mwanya wa kabiri

    Mu Karere ka Karongi habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 14 zishyinguwemo abarenga ibihumbi 200.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyinguwemo abarenga ibihumbi 50


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bitanu-bigaragaza-ubukana-bwa-jenoside-i-karongi