Author: webrwanda

  • Rubavu: Abantu 37 bafatiwe hafi y'ikiyaga cya Kivu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahazwi nko kuri Saga Bay na Nirvana barimo kubyina barenze ku mabwiriza. Abo Polisi yasanze batarenze ku mabwiriza ntacyo babatwaye.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'uburengerazuba Chief Inspector of Police Karekezi Bonaventure yabaganirije abasaba guhindura imyumvire kuko icyorezo kigihari.

    Ati 'Batugiriye inama inama yo kwirinda imyidagaduro, n'ugiye muri Hôtel akajyayo yipimishije. Urebye abantu bahafatiwe hariya ni urubyiruko, niba mubyinana kuriya muba muzi ko uwo mwegeranye ari muzima. Iki cyizere kiva hehe? Nk'urubyiruko nitwe twakabaye twubahiriza amabwiriza''.

    Yakomeje agira ati 'Hari abibeshya ko urukingo rwabonetse ariko nta kwirara amabwiriza aracyakomeza. Nta kujya ahari abantu benshi kuko niho haba hari ibyago byo kwandura kuko icyorezo kigenda mu mwuka. Igihugu kirabakunda izi ngamba ntabwo ari uguhana ni ukubungabunga umutekano w'abaturage.'

    Kuya 10 Gashyantare 2021 Polisi yo mu Karere ka Rubavu nabwo yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant iri hafi y'ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Mbere yaho nabwo tariki 21 Ugushyingo 2020 Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abantu 76 barimo kunywa inzoga babyina mu tubyiniro dutandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Benshi mu bafashwe ni urubyiruko rwari ruri kwishimisha rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Abafashwe bagiriwe inama bacibwa n’amande

    Abafashwe ni abo Polisi yasanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abantu-37-bafatiwe-hafi-y-ikiyaga-cya-kivu-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Ingabo zishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Siriya y'amajyaruguru ashyira uburasirazuba, zirishimira ibyo zimaze kugeraho mu guhashya ibikorwa by'abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa leta ya cy' Isilamu mu gace karangwamo inkambi nini yabavanywe mu byabo muri icyo gihugu. Gusa baravuga ko ikibazo kitararangira.
  • Abategetsi b'umutwe w'ingabo zishyize hamwe n'abashinzwe umutekano muri ako karere batangaje iherezo ry'icyo bise 'icyiciro cyambere cyo kubumbatira amahoro mu nkambi y'abakuwe mu byabo ya al-Hol'. Iyo nkambi igizwe n'amahema acumbikiye abantu bagera ku 62,000 yabaye isoko n' indiri y'ibikorwa bya leta ya cy'Isilamu.

    Ibi bikorwa byakozwe n'abasirikare 5,000 basaka ihema ku rindi, byatumye hafatwa abantu 125 bakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe wa leta ya cy'isilamu.

    Abategetsi bavuze ko abantu 20 mu batawe muri yombi ari abakuru b'amaselire bayoboye ibikorwa byo kwicira abantu ku mugaragaro byakunze kwibasira al-Hol kuva uyu mwaka utangiye , nkuko VOA ibitangza .

    Umuvugizi w'ingabo zishinzwe umutekano muri ako gace, Ali al-Hassan, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, yatangaje ko abenshi mu barwanyi ba leta ya cy'Isilamu bihisha muri iyo nkambi nk'abasivili, bagamije kwisuganya no gutegura ibikorwa byabo.

    Gusa Ali al-Hassn yatangaje ko ibikorwa bya leta ya cy'Isilamu muri iyi nkambi bitarangiye.

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/04/siriya-abantu-125-bakekwaho-iterabwoba-bafatiwe-mu-nkambi-ya-al-_-hol/

  • Kayonza: Uruhinja rw'amezi atatu rwatoraguwe mu murima rwapfuye – #rwanda #RwOT

    Uru ruhinja rwabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gitega wa mu Kagari ka Nyawera mu Murenge Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Mwili, Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rwabonwe n'abaturage batuye hafi aho, bakaba ngo barusanze ruzingazingiye mu myenda rwapfuye.

    Yagize ati ” Amakuru yatanzwe n'abaturage bayaha urwego rw'Akagari nako karatumenyesha duhita tuhagera, twasanze uwo mwana yashizemo umwuka, urebye afite nk'amezi atatu. Kuri ubu turi gushakisha uwahamutaye.”

    Ndayizigiye yavuze ko uwo mwana bamutaye ahazwi nko mu rwuri rwa Minagri mu isambu nini y'iyi Minisiteri iri muri uyu Murenge. Yavuze ko ngo bakurikije ibimenyetso babonye bigaragara ko uwo mwana bahamutaye kuri uyu wa Gatandatu, bakaba bagishakisha amakuru ngo bamenye niba uwamuhataye ari we wamwishe cyangwa niba yamuzanye yapfuye.

    Ati ” Ubu turimo gushakisha amakuru yo kumenya umubyeyi gito cyangwa undi muntu wese waba wakoze ibyo, kugira ngo akurikiranwe n'amategeko.Twashakishije mu midugudu ihegereye ariko abaturage batubwiye ko abafite abana bato bose bakibafite, gusa turacyashakisha urugo ku rundi.”

    Kuri ubu umurambo w'uru ruhinja wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane uburyo uru ruhinja rwishwe n'abamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uruhinja-rw-amezi-atatu-rwatoraguwe-mu-murima-rwapfuye

  • Menya ibintu 7 ushobora kwicuza mu buzima bwawe mu gihe utabyigishije umwana wawe #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe ababyeyi bananirwa kumenya neza uko bigisha abana babo mu buryo bukwiye, wenda ku bw'impamvu zimwe na zimwe zirimo nko kutababa hafi buri gihe ngo babitegereze babigishe ibyo bakwiye kumenya.

    Ababyeyi nibo barimu bambere byanashoboka bakaba ikitegererezo cy'abana.

    Kunanirwa kwigisha no kurera abana bawe neza, kenshi birangira byangije ubuzima bwabo bwose, bikabagiraho ingaruka, nabo iyo igihe kigeze baricuza kandi bakabona intambwe ubuzima bwabo bwapfiriyeho n'uwabigizemo uruhare.

    Uyu munsi tugiye kubaganiriza ku bintu 7 byibuze wakwigisha umwana wawe, ibyo wowe mubyeyi ushobora kwirengagiza ukazicuza igihe waba utarabimwigishije.


    1. Igisha abana gusenga: Kwigisha abana Iyobokamana bibarinda imyitwarire mibi, bikabigisha kubaha, kwizera, kuba inyangamugayo, n'izindi ndangagaciro

    Nta dini na rimwe uzasanga ryemera agasuzuguro, urugomo, kwiba cyangwa ubundi buryo bwo kubaho butarimo umuco, butemewe muri sosiyete.

    Kunanirwa kwigisha umwan wawe kuba uwo mu idini runaka, bishobora kugutera kwicuza nyuma, kuko umwana utagira aho asengera byoroshye guhura n'ingaruka zikomoka ku myitwarire mibi, kandi igihe kiragera rwose ukarambirwa imico ye mibi agaragaza muri sosiyete

    2. Ereka abana abanzi bawe: Ereka abana bawe umuntu uwo ariwe wese mutabana neza, ni ngombwa ko umwana amenya abanzi bawe, kuko niba abanzi bawe bakubuze bajya ku mwana wawe bakamwihimuriraho, tubibona mu ma filimi ariko no mu buzima busanzwe bibaho.

    Kwereka abana abanzi bawe, bizabafasha kuko igihe cyose bahuye n'abantu nk'abo bazamenya kwirinda ibibazo byose byabakomokaho nko gushimutwa.

    3. Igisha umwana wawe kuvugisha ukuri: Abana bose barabeshya, ariko niyo kaba ari akantu gato ntikagomba kuba impamvu yo beshya kuko iyo utwo tuntu twisubiramo kenshi amaherezo bihinduka ikintu k'ingenzi kuri we 

    Igisha umwaka akamaro ko kuvugisha ukuri, kwigisha umwana kuvugisha ukuri binagaragaza akamaro k'inshingano zawe, kwizera no kwitaho.

    Kubeshya bishobora guhinduka akamenyero kabi, igihe umwana abona ko aribwo buryo akoresha ngo yikure mu bibazo, nubona umwana wawe abeshye, mukosore mu buryo butaziguye kandi umuce intege kutazabisubira.

    4. Igisha umwana kugusangiza amabanga: Abantu bakuru benshi bigisha abana kubika amabanga, nta kibi baba bakoze. Ariko wibuke ko hari umubare muto w'abantu babi, kugira ngo bagere ku ntsinzi yabo ari uko banyura kubana bakababitsa amabanga mabi y'umwijima kenshi ugasanga ari n'ikintu kibi babakozeho, ni byiza kwigisha umwana ibanga ariko ukanamwigisha kugusangiza amabanga ye yose kugira ngo hato na hato utazisanga mu kwicuza amazi yarenze inkombe.

    5. Igisha umwa wawe iby'umusingi w'ubuzima: Igisha umwana akamaro k'ibyo abona mu buzima,akamaro ko kwiga, akamoro ko gushyingirwa n'ibindi, ibi bizamufasha kwirinda gukora amakosa yazamubabaza mu buzima bwe nawe bikazatuma wicuza.

    Abana bamwe ntibaba bumva akamaro k'ibintu runaka, ugasanga ntiyumva impamvu ajya mu ishuri, ntibasobanukirwe impamvu agomba kwifata kugeza ashyingiwe, gerageza kwigisha umwa bimwe mu bintu shingiro mu buzima.

    6. Kwigisha umwana ibijyanye n'imibereho y'urubyiruko rushobora kuyoberamo: Iyo umwana akura agana mu bugimbi cyangwa mu bwangavu  hari ibintu byinshi biba byoroshye ko byamuyobya  nko kunywa inzoga, itabi harimo n'ibiyobyabwenge, gukurikira udutsiko tubi n'ibindi bisamaje bizangiza ejo haza habo.

    Igisha abana bawe ibyo byose byabashora mu ngeso mbi batabizi, bereke ingero, ubumvishe ko ibyo ari bibi ku bakiri bato, Gutsinwa kubibigisha bazabijyamo babikurane birenge igaruriro, bizatume wicuza.

    7. Igisha umwana umuco wo kuzigama: Kuzigama amafaranga ni bimwe mu by'ingenzi byubaka ubutunzi no kugira umusingi w'amafaranga utekanye, hari benshi bamenye kuzigama binyuze mu kugerageza amahirwe kubera kwigiswa n'imibereho. Ni byiza ko ubyigisha umwana wawe akiri muto akabikurana.

    Sangiza abandi babyeyi iyi nkuru

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/04/menya-ibintu-7-ushobora-kwicuza-mu-buzima-bwawe-mu-gihe-utabyigishije-umwana-wawe/

  • Kayonza: Uruhinja rw’amezi atatu rwatoraguwe mu murima rwapfuye –

    Uru ruhinja rwabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gitega wa mu Kagari ka Nyawera mu Murenge Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mwili, Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rwabonwe n’abaturage batuye hafi aho, bakaba ngo barusanze ruzingazingiye mu myenda rwapfuye.

    Yagize ati ” Amakuru yatanzwe n’abaturage bayaha urwego rw’Akagari nako karatumenyesha duhita tuhagera, twasanze uwo mwana yashizemo umwuka, urebye afite nk’amezi atatu. Kuri ubu turi gushakisha uwahamutaye.”

    Ndayizigiye yavuze ko uwo mwana bamutaye ahazwi nko mu rwuri rwa Minagri mu isambu nini y’iyi Minisiteri iri muri uyu Murenge. Yavuze ko ngo bakurikije ibimenyetso babonye bigaragara ko uwo mwana bahamutaye kuri uyu wa Gatandatu, bakaba bagishakisha amakuru ngo bamenye niba uwamuhataye ari we wamwishe cyangwa niba yamuzanye yapfuye.

    Ati ” Ubu turimo gushakisha amakuru yo kumenya umubyeyi gito cyangwa undi muntu wese waba wakoze ibyo, kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.Twashakishije mu midugudu ihegereye ariko abaturage batubwiye ko abafite abana bato bose bakibafite, gusa turacyashakisha urugo ku rundi.”

    Kuri ubu umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane uburyo uru ruhinja rwishwe n’abamwishe.


  • Igitego cya Drogba cyahagaritse intambara ya… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana mu 2008, ubwo Cote d'Ivoire yatsindaga Madagascar ibitego 5-0, byatsinzwe na  Saloman Kalou, Yaya Touré, Didier Drogba na Arouna Koné watsinzemo bibiri, bituma iki gihugu gikatisha itike yo kuzakina igikombe cya Afurika mu mikino itatu gusa yari imaze gukinwa n'amanota 9/9.

    Inkuru ikomeye icyo gihe ntabwo ari ibyabereye mu kibuga, ahubwo ibyabereye hanze yacyo byagize ingaruka ku buzima bw'igihugu cyose.

    Drogba wakiniraga ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, ari na kapiteni w'ikipe y'igihugu, yasabye ko umukino wagombaga kubera mu mujyi wa Abidjan wimurwa ukajyanwa mu majyaruguru y'iki gihugu mu mujyi wa Bouaké, ahabarizwaga inyeshyamba z'aba-Islam barwanyaga Leta yari iyobowe n'Abakiriitu, yari imaze imyaka itanu rwarabuze gica.

    Icyo gihe muri iki gihugu hari uguhangana gukomeye hagati y'amadini (Islam n'abakirisitu) ndetse n'umwiryane hagati y'amoko atandukanye.

    Icyo gihe inyeshyamba zarebye umukino ziri kumwe n'ingabo za Leta muri Sitade imwe, amoko atandukanye yarebanaga ay'ingwe nayo yashyize hasi ibyo guhangana bose bahurira ku ikipe y'igihugu bayishyigikira ntacyo basize inyuma.

    Iki cyabaye ikimenyetso gikomeye mu mateka ya Cote d'Ivoire, ubwo ikipe y'igihugu yahuzaga abaturage barebanaga ay'ingwe, ndetse n'inyeshamba zarwanyaga Leta zishyira intwaro hasi zishyigikira ikipe y'igihugu zifatanyije n'ingabo za Leta.

    Icyo gihe intambara yarahosheje abaturage babana mu mahoro ndetse baratekana, ibyari amasasu no guhohotera abaturage bihindukamo ibyishimo by'igihugu cyose.

    Kuva icyo gihe uyu mukinnyi wavukiye Abidjan, yahise ahinduka impirimbanyi y'amahoro, ajya mu mitwe ya rubanda ndetse afatwa nk'intwari mu gihugu no ku Isi hose.

    Drogba yakiniye ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire imikino 105 atsinda ibitego 65. Akaba ariwe rutahizamu w'ibihe byose muri iki gihugu.

    Mu makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679 ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye imikino 381 atsinda ibitego 164.

    Drogba yatumye inyeshyamba zarwanyaga Leta zishyira intwaro hasi zishyigikira ikipe y’igihugu

    Drogba afatwa nk’impirimbanyi y’amahoro ku Isi

    Drogba arashaka kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104530/igitego-cya-drogba-cyahagaritse-intambara-yamasasu-yari-imaze-imyaka-itanu-104530.html

  • Umuhanzi yiguriye isanduku azahambwamo,anatangaza ko afite amatsiko y'umunsi azapfiraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi watunguye abantu cyane muri Kenya yitwa Philip Ptaroba Okoyo asanzwe azwi ku izina ry'ubuhanzi rya 'Japesa' uyu rero yaguze isanduku bazamuhambamo yapfuye ndetse arenzaho n'amagambo avuga atariwe uzarota apfuye kuko abifitiye amatsiko.

    Uyu k'urubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yifotoreje iruhande rwiyo sanduku yiguriye maze yandikaho ko yayiguze mu rwego rwo korohereza abafana be n'umuryango we mu gihe azaba yapfuye batazagorwa no kugura isanduku yo kumuhambamo. Yagize ati: 'niguriye isanduku yanjye, mu gihe napfa bitunguranye mutazigera mugorwa no kugura isanduku yo kumpambamo'

    Nyuma yo kwandika ibi abafana be bamwibasiye bamwe bamubwira ko amagambo ye akakaye ndetse yakuye bamwe imitima, mu gihe abandi bamucyuriye bamubwira ko isanduku atari ikintu gihenze kuburyo yazabagora kuyigura umunsi yapfuye.

    Icyakora uko biri kose uyu musore yatangaje benshi basigara bibaza ukuntu umuntu muzima yicara ategura umunsi azashyingurirwaho, aho gutegura ubuzima bwe buri imbere

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yiguriye-isanduku-azahambwamoanatangaza-ko-afite-amatsiko-yumunsi-azapfiraho/

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 76 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata 2021,habonetse abarwayi bashya 76 ba COVID-19 mu Rwanda mu gihe hakize 74. Abamaze gukira babaye 20,472 bangana na 92% by'abamaze gutahurwa.

    Uyu munsi hapfuye umugore w'imyaka 64 w'i Kigali wujuje umubare w'abantu 311 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo. Abakirwaye ni 1,460 barimo batandatu barembye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no muri ibi bihe bya Pasika.

    Ibi CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, ubwo Polisi y'u Rwanda yerekanaga abaturage 43, bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari gusengera mu rugo rw'umuturage ruherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda kwizihiza Pasika birinda COVID-19.

    Ati 'Icyo twabasaba ni ukugira ngo bizihize Pasika birinda COVID-19 kubera ko Pasika ni agahoraho, hari Pasika nyinshi zabayeho, nyinshi tutabara umubare wazo abaturarwanda barabizi cyangwa se n'Abakirisitu barabizi.'

    Yakomeje agaragaza ko hari Pasika nyinshi zizabaho ndetse zitazwi umubare ku buryo ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo ari kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Ati 'Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n'andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k'uwariwe wese ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n'undi utaha ukurikira undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-76-barayandura

  • Russia: Abaganga barwanye no kubaga umutima w'umurwayi mu gihe inkongi y'umuriro yari imeze nabi #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abaganga bo mu bitaro byo mu Burusiya bashoboye kubaga umutima w'umuntu wari urwaye mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro barimo barwana no kuzimya umuriro mwinshi wari wadukiriye ibisenge by'inyubako z'ibitaro.

    Abantu barenga 120 bashoboye guhungishwa kandi nta n'umwe wakomerekeye muri ibyo bitaro biri ahitwa Blagoveshchensk mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ubwo iyi nkongi yadukaga, abo baganga bakomeje kubaga uwo murwayi mu cyumba kiri mu kuzimu. Umurwayi yaje guhungishwa nyuma bamaze kumubaga. Uwari ayoboye iryo tsinda ry'abaganga, Valentin Filatov yavuze ko aba baganga 'nta kundi bari gukora atari kurokora ubuzima bw'uyu murwayi kandi twarakoze ibishoboka byose'.

    Abaganga n'abaforoma umunani nibo bakoze iki gikorwa kidasanzwe cyamaze amasaha abiri, kikaba cyatangiye mbere gato y'uko uwo muriro waduka.

    Minisitiri w'Uburusiya ushinzwe ubutabazi nkuko BBC ibitangaza, avuga ko ibi bitaro byubatswe mu 1907 mu gihe igihugu cyatwarwaga n'aba Stars (twagereranya n'abami), kandi ko 'uwo muriro wakwiragiye nk'umurabyo mu gisenge cyari cyubatswe mu biti'. Waba watewe n'ingorane z'umuyagankuba/amashanyarazi.

    Umuforomokazi Antonina Smolina avuga ko icyabafashije ari uko abaganga 'batasimbwe(batakutse) n'umutima'.

    Umuyobozi w'intara ya Amur Vasily Orlov ashimagiza aba baganga bakoranye ubuhanga hamwe n'aba bazimyamuriro bawurwanije. Ibi nibyo bitaro byonyine muri ako karere bifite ishami rishinzwe kuvura indwara z'umutima.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/russia-abaganga-barwanye-no-kubaga-umutima-wumurwayi-mu-gihe-inkongi-yumuriro-yari-imeze-nabi/

  • Umunyamerika yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze yerekana abagore be babiri [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamerika ubana n'abagore 2 mu nzu imwe yaciye ibintu kuri Twitter ubwo yashyiraga hanze amafoto adasanzwe yabasohokanye ku mazi.

    Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto ari kumwe n'aba bagore be,yahishuye ko gukundana n'umugore umwe akemera ko ushaka undi wa kabiri ari igitangaza.

    Ati 'Gukundana n'umuntu wemera ko babiri baba umwe bigaragaza ukuntu ari mwiza.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyamerika-yaciye-ibintu-kubera-amafoto-yashyize-hanze-yerekana-abagore-be