Author: webrwanda

  • Akamaro ushobora kuba utazi ko gukoresha ibishishwa by'indimu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy'indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n'ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

    Birinda bikarwanya diyabete

    Ibishishwa by'indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw'ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n'umubyibuho ukabije.

    Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso

    Ibishishwa by'indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z'umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by'indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

    Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

    Ibishishwa by'indimu bikungahaye cyane ku birinda n'ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy'indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k'uturemangingo biturutse ku mirasire.

    Bituma igogorwa rigenda neza

    Ibishishwa by'indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n'ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

    Ibishishwa by'indimu bikoreshwa bite?

    • Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester) hamwe n'icyuma.
    • Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n'imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

    Icyitonderwa:Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima. Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by'indimu.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/akamaro-ushobora-kuba-utazi-ko-gukoresha-ibishishwa-byindimu/

  • Kibonko yafashe Papa Sava asambana|Umva udukoryo twabo dusekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien na Kibonke Clapton ni abanyarwenya bamaze kubaka izina rikomeye muri iki gihugu, bitewe na Filime zisetsa bagaragaramo.Muri Filime ya Seburikoko aba bagabo bakunze guhuriramo , niho Kibonke ahamya ko yafashe Gratien (Sebu)asambana.

    Mu kiganiro bagiranye na Chita Magic TV, bavuze tumwe mu dukoryo bagira iyo barimo gukina filime.Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, n'andi mazina menshi  nka Seburikoko, yavuze ko Kibonke muri filime akina afite imico yumusore ujarajara mu bakobwa  ,kandi ugira udufuti twinshi n'amagambo menshi(ubujajwa) Ati:'Kibonke akina ari umusore ujagaraye ,akagira n'utugambo ,ariko ni umuhanga cyane, umubwira icyo ari bukine,ubundi agahita agikina neza,nkunda uburyo akinamo.'

    Kibonke na we yavuze kuri Seburikoko, avuga ko yigeze kumufatira kwa Rulinda yagiye gusambanayo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kibonko-yafashe-papa-sava-asambanaumva-udukoryo-twabo-dusekeje/

  • Gasabo: Abarenga 40 barimo ababikira bafatiwe muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abo bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu, aho bari bagiye kwiyakira kandi bitemewe ndetse bakabikora mu buryo butarimo guhana intera n’ibindi.

    Umubikira uyobora CENTRA Hotel yavuze bo batari bazi ko barenze ku mabwiriza kuko bari bateguriye abantu 50 kandi bashyizemo intera.

    Abafashwe basobanuriwe ingamba zo kwirinda Covid-19 bacibwa amande

    Inkuru irambuye mu kanya….


  • Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rushya rwa miliyoni 600 Frw –

    Ni urwibutso biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Imyaka ibaye 27 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri basaba ko imibiri y’ababo ishyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu buryo bwiza kuko aho bari kuri ubu hari impungenge ko yaba yarangiritse kubera amazi y’imvura kandi nta bimenyentso bihari bigaragaza neza amateka y’aho biciwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko kubaka Urwibutso rwa Musanze byakunze gutinzwa cyane no kuba haragiye hahindurwa aho rwajya n’inyigo y’imirimo izahakorerwa ariko kuri ubu byamaze kunozwa no kwemezwa ko uru Rwibutso ruzubakwa ahahoze hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasimbuye urukiko rw’ubujurire rwiciwemo izo nzirakarengane.

    Yagize ati”Kwemeza site y’ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y’imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n’imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Ibi byose byamaze gukorwa no kwemeza, ubu mu gihe cya vuba muri uku kwa kane imirimo iratangira hano hahoze Urukiko ari naho baguye kuko rwo rwarangije kwimuka”.

    Yakomeje yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko nubwo bamaze igihe kinini bategereje uru rwibutso, kuri ubu nta kabuza kuko byarangije gutegurirwa n’ingengo y’imari ndetse n’abazarwubaka bakaba biteguye.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bari mu Rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko bazimurirwa mu rwa Musanze rugiye kubakwa, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane ariko bagasaba ko cyihutishwa cyane ko bafite impungenge z’uko gishobora gusubikwa nk’uko byagiye bikorwa na mbere.

    Amza Iddi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza yagize ati” Kuba bagiye kubaka Urwibutso rugezweho ngo iriya mibiri yimurwe ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye kuko aho iri ubu hatameze neza kandi yangirika kubera imvura. Icyo dusaba ni uko yihutishwa igakorwa kuko na mbere bajyaga batubwira ko igiye gukorwa ariko ntikorwe”

    Nyiraneza Justine nawe yagize ati “Abacu bajugunywe hariya mu rwobo rwahabaga, ntihasakaye, ntan’ubwo hatunganyijwe, turishimye kuba byibuze barumvishe gutakamba kwacu bakaba bagiye kutwibakira urwibutso, icyo tubasaba ni uko byava mu magambo bigakorwa”

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu yahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo ko bubarindira aho.

    Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari Sous perefe Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw’ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

    Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi na Busogo.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Muhoza izashyingurwa mu rwibutso rushya nirwuzura

  • Abanyamuryango ba komite Olempiki y'u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye #rwanda #RwOT

    Ibi byemerejwe mu nama y'intekorusange isanzwe yabaye kuri uyu wa uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, aho abanyamuryango ba Komite Olempike y'u Rwanda batoye ko amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo azaba tariki ya 9 Ukwakira nyuma y'Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

    Iby'aya matora bije nyuma yaho manda ya komite nyobozi yatangiye kuyobora mu mwaka wa 2017 ikaba yaragombaga kurangira mu Werurwe 2021, ariko iyi komite ikaba izakomeza kuyobora kuko amategeko mpuzamahanga yemeza ko komite nyobozi iva ku buyozi imikino olimpike irangiye, ku bwo kuba imikino y'umwaka wa 2020 itabaye ndetse ikimurirwa mu mpeshyi za 2021 nicyo cyatumye hategurwa kumenya niba komite nyobozi isoza manda mbere y'iyi mikino cyangwa se izakomeza kugeza iyi mikino irangiye.

    Nyuma y'ibi abanyamuryango ba Komite olimpiki mu Rwanda bakaba bemeje ko amatora y'abayobozi bashya azaba mu Kwakira ubwo imikino izaba irangiye, ibi bikaba bivuze ko iyi komite nyobozi iyobowe na Ambasaderi Munyabagisha Valens ikomeza kuyobora kugeza iyi mikino irangiye.

    Mu bantu 49 batoye bari bitabiriye iyo ntekorusange 21 muri bo bahisemo ko amatora ya Komite Nyobozi azaba mbere y'imikino Olempike naho abandi 28 bemeza ko azaba nyuma yayo. Abandi 11 ntibatoye, ibi bikaba bivuze ko kuba umubare munini w'abatora, bahisemo ko yazaba nyuma y'Imikino Olempike, ahari aho kandi banemejwe ko itariki yayo ari ku wa 9 Ukwakira 2021 mu gihe ibikorwa byo gutanga kandidatire bikazakorwa muri Nzeri.

    Komite iriho kugeza ubu iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens [Perezida], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n'Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis wasimbuye Bizimana Dominique [Umunyamabanga], Ingabire Alice [Umubitsi], E'gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Alice [Umugenzi w'Imari].

    The post Abanyamuryango ba komite Olempiki y'u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abanyamuryango-ba-komite-olempiki-yu-rwanda-bemeje-ko-komite-nyobozi-ikomeza-kuyobora-kugeza-mu-kwakira-2021-ubwo-imikino-olempiki-izaba-irangiye/

  • Imbwa yambuye mikoro umunyamakurukazi ari gukora inkuru ayirukaho #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakurukazi ukorera Mir TV yo mu Burusiya yari atangiye gukora inkuru avuga ku kirere cyo muri uku kwezi nibwo imbwa basanzwe ari inshuti yaje imwambura mikoro irayirukankana agerageza kuyirukaho.

    Uyu Nadezhda yakoraga inkuru y'ikirere cy'ahitwa Sprarrow Hills mu mujyi wa Moscow.

    Ubwo yari amaze guhamagara muri studio yahise atangira kuvuga uko ikirere kimeze ari nabwo iyi mbwa yahise iza imuturutse inyuma imushikuza mikoro ye iriruka.

    Uyu munyamakuru yahise yiruka kuri iyi mbwa avuga ati 'hagarara,hagarara,ngwino hano.'

    Uyu munyamakurukazi ntiyagize amahirwe kuko iyi mbwa yamusize imwicira akazi.

    Abarebaga Mir TV, ikorera mu bihugu byahoze ari iby'abasoviyeti gusa,batangajwe n'iyi mbwa nibyo yakoze.

    Umunyamakuru wari muri studio Elina Dashkueva w'imyaka 27 yumiwe ahita abwira abantu ko amashusho abuze.

    Nyuma y'umwanya,uyu munyamakurukazi yahise agaruka akomeza inkuru ye noneho yicaranye n'iyi mbwa yamanje kumuhemukira.

    Yabwiye abantu ko nta muntu wakomeretse ariko iyi mbwa yarumye iyi mikoro nka kabiri anabyerekana kuri camera.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbwa-yambuye-mikoro-umunyamakurukazi-ari-gukora-inkuru-ayirukaho

  • Gatsibo: Abaturage 54 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Saba z’amanywa mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko amakuru bayahawe n’abaturage ko hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati ” Amakuru twayahawe n’abaturage. Batubwiye ko hari ahantu hari kubera umuhango wo gusaba no gukwa barengeje umubare w’abantu bagenewe kwitabira iyo mihango, twasanzeyo abantu barenga ijana bariruka dufata 54 ari nabo twajyanye kwigisha no kubaca amande.”

    Gitifu Rugengamanzi yavuze ko buri muturage watashye ubukwe yaciwe amande angana 10 000 Frw naho abateguye ubukwe buri ruhande rwaciwe 100 000 Frw kugira ngo bibabere isomo ubutaha bajye bubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakubahiriza amabwiriza aba yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima ngo kuko kuyarengaho bishobora gutuma bakwirakwiza iki cyorezo.

    Ati ” Nk’abari baje gusaba bari baturutse mu wundi Murenge wa Murambi, bashobora kuzana icyo cyorezo cyangwa bakagisubizayo bakagikwirakwiza mu bandi baturage ugasanga handuye benshi, twabigishije kandi batwemereye ko batazasubira.”

    Si ubwa mbere mu Murenge wa Muhura hafatirwa abantu bari mu mihango y’ubukwe kuko mu mezi make ashize nabwo hari hafatiwe abandi baturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Abafashwe bari bakoresheje imihango yo gusaba no gukwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baciwe amande banagirwa inama ngo batazasubira

  • Abantu barindwi bamaze kwitaba Imana nyuma yo guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'u Bwongereza, abantu barindwi nibo bamaze gupfa kubera ivura ry'amaraso ryabaye nyuma yo guterwa urukingo rwa AstraZeneca, nkuko bitangazwa n'ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu.

    Ibi bibaye nyuma y'aho habonekeye abantu bakeya bagize ikibazo cy'amaraso avura bamaze guterwa uwo rukingo. Kugera kuwa 24 z'ukwa gatatu 2021, mu bantu bangana na miriyoni 18 bari bamaze guhabwa uru rukingo, 30 muri bo nibo bagize iki kibazo cy'ivura ry'amaraso.

    Hagati aho, ishami rya ONU rishinzwe kwita ku buzima ku isi OMS/WHO hamwe n'ishyirahamwe ry'u Bulayi rishinzwe imiti, yombi avuga ko inyungu z'uru rukingo zisumba kure ingaruka rushobora kugira.

    Umuvugizi wa AstraZeneca avuga ati: ' Ubuzima bw'Umurwayi nico kintu dukomeza gushyira imbere'. Abahanga hamwe n'abashinzwe gusuzuma iby'imiti ku isi barimo bariga nimba uru rukingo ari rwo koko rutera iri vura ry'amaraso, urugero bishobora kuba, n'inkurikizi ku mugambi wo gukingira.

    Aya makenga niyo yatumye ibihugu bimwe na bimwe birimo; Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi hamwe na Canada, bifata icyemezo cy'uko uru rukingo ruhabwa abasaza n'Abakecuru gusa.

    Imibare yashyizwe ahagaragara n'ikigo gishinzwe kwiga ku by'imiti mu Bwongereza MHRA yerekana ko abantu 22 aribo bagize ibibazo by'ivura ry'amaraso mu bwonko, bizwi nka thrombose du sinus veineux cérébral (cyangwa cerebral venous sinus thrombosis,CVST).

    Nk' uko BBC ibitangaza ivuga ko hari abandi bantu umunani nabo basanze bafite ibimenyetso bishobora gutuma amaraso yabo avura. Mu butumwa murabyo (e-mail) ikigo MHRA cyoherereje cyamenyesheje ko 'abantu barindwi bapfuye'.

    Izi ngorane kandi zimaze kugaragara no mu Budage, aho abantu 31 ari bo bagize ikibazo cyo kuvura kw'amaraso, icyenda bakaba barapfuye, ku bantu miriyoni 2.7 bahawe urukingo rwa AstraZeneca, abenshi muri bo bakaba ari abagore bakiri bato. Iki nicyo cyatumye kuwa kabiri w'iki cyumweru Leta ifata icyemezo cyo kwanga ko ruterwa abakiri bato.

    None se uru rukingo rwaba arirwo rutera ibi bibazo?

    Kugeza magingo aya, ntabwo birasobanuka. Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ikigo gishinzwe imiti ku mugabane w'u Burayi (EMA) cyavuze ko nta kibyemeza ariko ko bishoboka. Iki kigo kirimo kiriga nimba iri vura ry'amaraso ari inkurikizi y'uru rukingo cyangwa se nimba ari ikintu kindi cyari gisanzwe bikaba uguhurirana.

    Hagati aho, umuhanga mu bijyanye n'ubuzima bw'abantu, Prof. Linda Bauld wo muri kaminuza ya Edinburgh, yabwiye BBC ko iki kibazo ari 'ikintu kitahise kigaragara', agashimangira ko kugeza ubu nta 'cyemeza nimba koko ari ingaruka z'uru rukingo'.

    Agira abantu inama yo gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza, akongeraho ati: 'Covid yonyine ubwayo ishobora gutuma amaraso avura, kandi bishoboka ko ibi ari bimwe mu birimo gutuma tubona ibi bintu'.

    Muri kino gihe, isi yose ikomeza isuzuma neza aya makuru, ariko ibisobanuro nyabyo bishobora gufata igihe kitari gito.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/04/abantu-barindwi-bamaze-kwitaba-imana-nyuma-yo-guhabwa-urukingo-rwa-astrazeneca-mu-bwongereza/

  • Abantu 7 bamaze gupfa nyuma yo guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'u Bwongereza, abantu barindwi nibo bamaze gupfa kubera ivura ry'amaraso ryabaye nyuma yo guterwa urukingo rwa AstraZeneca, nkuko bitangazwa n'ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu. Hafashwe icyemezo cy'uko abakiri bato bataruhabwa, ahubwo rugahabwa abasaza n'Abakecuru. Hari n'ibindi bihugu iki kibazo cyagaragayemo nk'Ubudage.

    Ibi bibaye nyuma y'aho habonekeye abantu bakeya bagize ikibazo cy'amaraso avura bamaze guterwa uwo rukingo. Kugera kuwa 24 z'ukwa gatatu 2021, mu bantu bangana na miriyoni 18 bari bamaze guhabwa uru rukingo, 30 muri bo nibo bagize iki kibazo cy'ivura ry'amaraso.

    Hagati aho, ishami rya ONU rishinzwe kwita ku buzima ku isi OMS/WHO hamwe n'ishyirahamwe ry'u Bulayi rishinzwe imiti, yombi avuga ko inyungu z'uru rukingo zisumba kure ingaruka rushobora kugira.

    Umuvugizi wa AstraZeneca avuga ati: ' Ubuzima bw'Umurwayi nico kintu dukomeza gushyira imbere'. Abahanga hamwe n'abashinzwe gusuzuma iby'imiti ku isi barimo bariga nimba uru rukingo ari rwo koko rutera iri vura ry'amaraso, urugero bishobora kuba, n'inkurikizi ku mugambi wo gukingira.

    Aya makenga niyo yatumye ibihugu bimwe na bimwe birimo; Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi hamwe na Canada, bifata icyemezo cy'uko uru rukingo ruhabwa abasaza n'Abakecuru gusa.

    Imibare yashyizwe ahagaragara n'ikigo gishinzwe kwiga ku by'imiti mu Bwongereza MHRA yerekana ko abantu 22 aribo bagize ibibazo by'ivura ry'amaraso mu bwonko, bizwi nka thrombose du sinus veineux cérébral (cyangwa cerebral venous sinus thrombosis,CVST).

    Hari abandi bantu umunani nabo basanze bafite ibimenyetso bishobora gutuma amaraso yabo avura. Mu butumwa murabyo (e-mail) ikigo MHRA cyoherereje BBC dukesha iyi nkuru, cyamenyesheje ko 'abantu barindwi bapfuye'.

    Izi ngorane kandi zimaze kugaragara no mu Budage, aho abantu 31 ari bo bagize ikibazo cyo kuvura kw'amaraso, icyenda bakaba barapfuye, ku bantu miriyoni 2.7 bahawe urukingo rwa AstraZeneca, abenshi muri bo bakaba ari abagore bakiri bato. Iki nicyo cyatumye kuwa kabiri w'iki cyumweru Leta ifata icyemezo cyo kwanga ko ruterwa abakiri bato.

    None se uru rukingo rwaba arirwo rutera ibi bibazo?

    Kugeza magingo aya, ntabwo birasobanuka. Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ikigo gishinzwe imiti ku mugabane w'u Burayi (EMA) cyavuze ko nta kibyemeza ariko ko bishoboka. Iki kigo kirimo kiriga nimba iri vura ry'amaraso ari inkurikizi y'uru rukingo cyangwa se nimba ari ikintu kindi cyari gisanzwe bikaba uguhurirana.

    Hagati aho, umuhanga mu bijyanye n'ubuzima bw'abantu, Prof. Linda Bauld wo muri kaminuza ya Edinburgh, yabwiye BBC ko iki kibazo ari 'ikintu kitahise kigaragara', agashimangira ko kugeza ubu nta 'cyemeza nimba koko ari ingaruka z'uru rukingo'.

    Agira abantu inama yo gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza, akongeraho ati: 'Covid yonyine ubwayo ishobora gutuma amaraso avura, kandi bishoboka ko ibi ari bimwe mu birimo gutuma tubona ibi bintu'. Muri kino gihe, isi yose ikomeza isuzuma neza aya makuru, ariko ibisobanuro nyabyo bishobora gufata igihe kitari gito.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abantu-7-bamaze-gupfa-nyuma-yo-guhabwa-urukingo-rwa-astrazeneca-mu-bwongereza/

  • Rubavu: Abantu 37 bafatiwe hafi y’ikiyaga cya Kivu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahazwi nko kuri Saga Bay na Nirvana barimo kubyina barenze ku mabwiriza. Abo Polisi yasanze batarenze ku mabwiriza ntacyo babatwaye.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Chief Inspector of Police Karekezi Bonaventure yabaganirije abasaba guhindura imyumvire kuko icyorezo kigihari.

    Ati “Batugiriye inama inama yo kwirinda imyidagaduro, n’ugiye muri Hôtel akajyayo yipimishije. Urebye abantu bahafatiwe hariya ni urubyiruko, niba mubyinana kuriya muba muzi ko uwo mwegeranye ari muzima. Iki cyizere kiva hehe? Nk’urubyiruko nitwe twakabaye twubahiriza amabwiriza’’.

    Yakomeje agira ati “Hari abibeshya ko urukingo rwabonetse ariko nta kwirara amabwiriza aracyakomeza. Nta kujya ahari abantu benshi kuko niho haba hari ibyago byo kwandura kuko icyorezo kigenda mu mwuka. Igihugu kirabakunda izi ngamba ntabwo ari uguhana ni ukubungabunga umutekano w’abaturage.”

    Kuya 10 Gashyantare 2021 Polisi yo mu Karere ka Rubavu nabwo yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant iri hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Mbere yaho nabwo tariki 21 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abantu 76 barimo kunywa inzoga babyina mu tubyiniro dutandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Benshi mu bafashwe ni urubyiruko rwari ruri kwishimisha rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Abafashwe bagiriwe inama bacibwa n’amande

    Abafashwe ni abo Polisi yasanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19