Author: webrwanda

  • Mukuru we bamumwiciye mu maso, ubuhamya bwa Karekezi Olivier warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Karekezi Olivier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akinira APR FC, yakinnye ku rwego mpuzamahanga nk’uwabigize umwuga, nyuma yo guhagarika gukina yabaye umutoza aho yanatoje Rayon Sports, ubu akaba ari umutoza wa Kiyovu Sports, gusa byose byabaye nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bamwiciye umuvandiwe we mu maso we akaza kurokoka.

    Yahesheje Rayon Sports ibikombe bine ari umutoza, yayitoje kuva muri Nyakanga 2017 kugeza mu ntangiriro za 2018, ahesha APR FC igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi n’icy’Amahoro tutibagiwe na CECAFA Kagame Cup incuro eshatu ari umukinnyi akanayifasha kugera hafi muri ½ cy’irangiza muri CAF Confederation Cup mu 2002.

    Uretse ibyo, yanafashije u Rwanda gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004). Ibyo ndetse n’ibindi bigwi byinshi afite mu mupira w’amaguru ntaba yarabigezeho iyo Imana itamurambikaho ibiganza muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ngo arokorwe n’uko yikiniraga mu ikipe y’abana i Gikondo.

    Mu ncamake y’ubuhamya bwe, Karekezi Olivier agira ati 'Iwacu hari i Gikondo, narokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Gikondo, Jenoside yahitanye Mama na bakuru banjye, babishe ku itariki 9 Mata.”

    “Njye nari kumwe na bo kuri Paruwasi, hanyuma mpava niruka, nyura ku mashuri ya Kinunga, ngeze hepfo mpura n’umwe mu nterahamwe ariko Papa we, Papa wanjye yajyaga amufasha ibintu bimwe na bimwe mu buzima busanzwe, agerageza kundokora kuko hari abari bagiye kunyica.”

    “Nahise nzamuka nsubira mu rugo, umukozi wadukoreraga nasanze baramutemye ariko bamusiga akiri muzima, ubwo turabana nyuma haza kuza na mukuru wanjye witwa Aimable turagumana, ariko icyo gihe bavugaga ko bazatwica ku itariki 5 (Gicurasi 1994), iyo tariki ni yo bavugaga ko bazahamba Habyarimana.”

    “Iyo tariki nta n’ubwo yageze, ahubwo baje kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, abenshi murahazi, mukuru wanjye Aimable bamwica ndeba ubwo bari batugejeje ku cyobo.”

    “Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.”

    “Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.'

    Karekezi Olivier avuga ko ibikomere yari afite mu mutima byomowe n’umupira w’amaguru, agakomezwa kandi agaterwa imbaraga n’ibiganiro yagiye agirana n’abakomeye baba abasirikare n’abasivili bagiye bamuganiriza kandi bose yarahujwe na bo n’umupira w’amaguru.

    Karekezi Olivier afite ibigwi bikomeye mu mupira w’u Rwanda, yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo ibikomere byomowe na ruhago

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/mukuru-we-bamumwiciye-mu-maso-ubuhamya-bwa-karekezi-olivier-warokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Imiryango y'abasirikare b'Ababiligi bishwe muri Jenoside yarakajwe n'imyitwarire y'igisirikare mu kubibuka – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka mu Bubiligi hategurwa igikorwa cyo kwibuka Abasirikare icumi b'iki gihugu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside. Aba bari bashinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe uwo munsi.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    Igikorwa ngarukamwaka cyo kubibuka kibera ku Rwibutso rw'Umusirikare utazwi ruherereye imbere y'ahitwa Colonne du Congrès i Bruxelles.

    Imiryango y'abo basirikare yagaragaje ko yababajwe n'uburyo kuri iyi nshuro iki gikorwa cyateguwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus.

    Martine Debatty, umukobwa w'umwe mu basirikare b'Ababiligi bishwe muri Jenoside yabwiye Ibiro Ntaramakuru Belga ko Minisiteri y'Ingabo yagenze biguru ntege mu kubamenyesha imyiteguro y'ibikorwa byo kwibuka.

    N'agahinda kenshi, Debatty yagize ati 'Ubusanzwe twakira ubutumire habura nk'ukwezi kumwe.''

    Buri mwaka, tariki ya 7 Mata, u Bubiligi bwibuka abasirikare babwo 252 baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika kuva mu 1945.

    Ni igikorwa gihurirana no kwibuka urupfu rw'abasirikare 10 babwo b'abapara-commandos biciwe muri Kigali mu 1994, ubwo bari muri MINUAR, mu ntangiriro za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Muri uyu mwaka, kwibuka aba basirikare byitabiriwe n'abantu bake ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, barimo Minisitiri w'Ingabo, Ludivine Dedonder; Umugaba w'Ingabo z'u Bubiligi, Admiral Michel Hofman, uhagarariye Umwami w'u Bubiligi ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore.

    Debatty yabwiye itangazamakuru ko umuntu umwe gusa wo mu muryango we ari we wemerewe kwitabira iki gikorwa.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n'ingabo zahoze ari iz'igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

    Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy'abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw'amasasu aho bari mu nzu.

    Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n'abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

    Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

    Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n'abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n'abari barashakanye n'Abatutsi babizize.

    Urupfu rw'abasirikare b'Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n'inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b'Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y'abasirikare bagenzi be bari muri “Camp Kigali” aho biciwe.

    Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b'Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy'imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.

    Inyubako abasirikare 10 b’Ababiligi biciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi iracyabungabunzwe ndetse igaragaza neza imyenge amasasu barashwe yanyuzwagamo

    Abasirikare b’u Bubiligi baguye mu Rwanda bubakiwe urwibutso rugaragazwa n’inkingi icumi nk’umubare wabo

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-y-abasirikare-b-ababiligi-bishwe-muri-jenoside-yarakajwe-n

  • Ubutumwa bw’ihumure, Pasiteri Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa agakiza.org na Seek and Save Humanity ministry, SSHM dufashe mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi.

    Turasaba Imana ngo ikomeze kububaka mu mwuka, amarangamutima n’ umubiri.

    Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. Yobu 14:7

    Kumenya Kristo, biduha ibyiringiro byo gushibuka kuko imbaraga zamuzuye mu mva zizabasha kuzura ubuzima bwacu bw’umwuka, ubugingo n’umuburi.

    “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” 2 AKorinto 1:3-4

    Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga: https://www.agakiza.org/Ahari-kurira-kwararira-umuntu-bwacya-mu-gitondo-impundu-zikavuga.html

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-Pasiteri-Habyarimana-Desire.html

  • Imiryango y’abasirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yarakajwe n’imyitwarire y’igisirikare mu kubibuka –

    Buri mwaka mu Bubiligi hategurwa igikorwa cyo kwibuka Abasirikare icumi b’iki gihugu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside. Aba bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe uwo munsi.

    Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    Igikorwa ngarukamwaka cyo kubibuka kibera ku Rwibutso rw’Umusirikare utazwi ruherereye imbere y’ahitwa Colonne du Congrès i Bruxelles.

    Imiryango y’abo basirikare yagaragaje ko yababajwe n’uburyo kuri iyi nshuro iki gikorwa cyateguwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Martine Debatty, umukobwa w’umwe mu basirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yabwiye Ibiro Ntaramakuru Belga ko Minisiteri y’Ingabo yagenze biguru ntege mu kubamenyesha imyiteguro y’ibikorwa byo kwibuka.

    N’agahinda kenshi, Debatty yagize ati “Ubusanzwe twakira ubutumire habura nk’ukwezi kumwe.’’

    Buri mwaka, tariki ya 7 Mata, u Bubiligi bwibuka abasirikare babwo 252 baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika kuva mu 1945.

    Ni igikorwa gihurirana no kwibuka urupfu rw’abasirikare 10 babwo b’abapara-commandos biciwe muri Kigali mu 1994, ubwo bari muri MINUAR, mu ntangiriro za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Muri uyu mwaka, kwibuka aba basirikare byitabiriwe n’abantu bake ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, barimo Minisitiri w’Ingabo, Ludivine Dedonder; Umugaba w’Ingabo z’u Bubiligi, Admiral Michel Hofman, uhagarariye Umwami w’u Bubiligi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore.

    Debatty yabwiye itangazamakuru ko umuntu umwe gusa wo mu muryango we ari we wemerewe kwitabira iki gikorwa.

    Abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n’ingabo zahoze ari iz’igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

    Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy’abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw’amasasu aho bari mu nzu.

    Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n’abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

    Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

    Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

    Urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri “Camp Kigali” aho biciwe.

    Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.

    Inyubako abasirikare 10 b’Ababiligi biciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi iracyabungabunzwe ndetse igaragaza neza imyenge amasasu barashwe yanyuzwagamo

    Abasirikare b’u Bubiligi baguye mu Rwanda bubakiwe urwibutso rugaragazwa n’inkingi icumi nk’umubare wabo

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Ibaruwa ya perezida wa FIFA yihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yoherereje FERWAFA ubutumwa bwo gukomeza umuryango wa ruhago nyarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange, ni mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ibaruwa yandikiye perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Dmascene, Gianni Infantino yagize ati“uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barizihiza umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994.”

    “Mu izina rya FIFA n’inshuti zanyu mu muryango mpzamahanga w’umupira w’amaguru, turashaka kugaragaza bituvuye ku mutima ko twafatanyije namwe mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27.”

    “Ni igihe cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe, tukemeza ko aya makuba atazigera yibagirana kandi ko atazigera yongera kubaho ukundi, nidufatanya tuzubaka ejo hazaza heza.”

    Yasoje agira ati“mbifurije gukomera no guhirwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nshuti perezida tuzongere tubonane vuba.”

    FERWAFA ikaba yashimiye FIFA na perezida Infatino kuba bagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Gianni Infantino yihanganishije Abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ibaruwa-ya-perezida-wa-fifa-yihanganisha-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • #Kwibuka27:Tom Close aragira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close umenyerewe mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye, aragira inama abakiri bato muri ibi bihe U Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yatanze Ubutumwa ku rubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Tom Close yagize ati 'Abanyarwanda by'umwihariko abakiri bato dukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba kandi tukumva ko kubikora dutyo ari bwo tuba twibutse neza abacu bazize akarengane k'uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994''.

    Abajijwe kandi ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese.

    Yagize Ati 'Guhora kandi duharanira ubumwe bw'abanyarwanda no gusigasira uburenganzira bwabo bungana ku gihugu cyacu. Umusanzu wanjye ni ugukebura abatannye bakareka inzira y'ubumwe bw'abanyarwanda n'iterambere ry'igihugu cyacu. Guhwitura no kwamagana abashaka gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi cyahozemo bashaka indonke zabo bishingikirije amoko atagifite intebe mu gihugu cyacu''.'Ndasaba urubyiruka gukanguka, rukareka kujya rugendera mu bigare, rugashishoza rukayungurura, ibyo rwumvise mbere yo kwemera kurogwa kandi rukamenya ko ak'imuhana kaza imvura ihise''.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27tom-close-aragira-inama-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Samputu wahindutse igikoresha cya Museveni ari mu myiteguro yo gutangiza ishyaka –

    Ibi bikorwa bya Samputu bishyigikiwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, mu mugambi amazemo imyaka wo gukora ibishoboka byose ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

    Abazi iby’iyi migambi bavuga ko Museveni yabwiye Samputu ko nk’umuhanzi wagize igikundiro mu Rwanda, ashobora gukoresha ijwi rye agafata imitima y’Abanyarwanda nk’uko Kizito Mihigo yabikoze.

    Ishyaka rya Samputu rifite intego yo kwibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikababwira ko Leta y’u Rwanda itabitayeho.

    Bivugwa ko abafatanyabikorwa ba Samputu muri uyu mugambi wo gushinga ishyaka barimo René Mugenzi, Zaneza, Claude Gatebuke, bazwi cyane mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakiyitirira ko bayirokotse kandi atari byo, ahubwo bakomoka ku babyeyi bagize uruhare mu guhekura u Rwanda.

    Mugenzi we aherutse guhamywa n’urukiko mu Bwongereza kwiba amafaranga ya Kiliziya yakoragamo.

    Amakuru kandi avuga ko uyu Samputu amaze iminsi mu bikorwa byo kuvuga ko Kizito yishwe na Leta y’u Rwanda, nyamara n’umuryango we warabyamaganye, ndetse ugasaba abarimo Samputu n’abandi kureka ibikorwa byo kwirirwa bamuvugiraho, aho bamuhinduye iturufu y’ibikorwa byabo bya politiki.

    Si ubwa mbere Samputu acuditse na Museveni kuko no mu bihe by’Intambara ya Kisangani, ubwo ingabo z’u Rwanda zatsindaga uruhenu iza Uganda, Samputu yari atuye i Kampala, kandi afitanye ubucuti na Museveni budasanzwe ku buryo banasuranaga.

    Nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi utangiye kujya mu buryo, Samputu yagiye gutura mu Rwanda, kuko nta nyungu yari akibona kwa Museveni.

    Mu Rwanda yahakoreye umuziki urimo n’uhimbaza Imana, mbere y’uko yimukira muri Canada, ari naho atuye.

    Hashize iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye byateguwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Paul Samputu ari mu bikorwa byo gushinga ishyaka

  • Rubavu: Imibiri y’abazize Jenoside igiye kwimurirwa mu nzibutso zitandukanye –

    Imibiri izimurwa ni iyari ishyinguye mu mva zitandukanye zo muri aka karere ndetse n’iyari mu nzibutso zimwe ikajyanwa mu zindi binyuze muri gahunda uturere dufite yo kugabanya umubare w’inzibutso kugira ngo dusigarane nke tubasha gucunga neza.

    Uhagarariye IBUKA mu Karereka Rubavu, Bisengima Innocent, yabwiye IGIHE ko ibizakorwa mu minsi 100 yo kwibuka byiganjemo ibyo kwimurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri mu mva zitandukanye mu nzibutso za Jenoside ziherereye muri aka karere.

    Yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2021, muri aka karere hazaba igikorwa cyo kwimura imibiri 147 iri ku rwibutso ruri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rustiro hanyuma ishyirwe mu rwibutso rwo ku Nyundo.

    Ati “Ni ukuvuga tuzibukira mu ngo ariko dufite ibikorwa bitatu bizakorwa muri iyi minsi 100, tariki 9 tuzimura imibiri 147 iri i Rutsiro mu Murenge wa Nyamyumba n’uwa Kivumu mu yari Komine Nyamyumba iza ku Rwibutso rwa Nyundo ndetse ku itariki ya 30 z’uku kwezi n’ubundi tuzashyingura imibiri 142 yabonetse ku Kibuga cy’indege cya Gisenyi tunimure urwibutso rwa Rugerero.”

    Yongeyeho ko hari n’imibiri 17 yabonetse bazashyingura mu rwibutso rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze anashimangira ko kwimura iyi mibiri bizafasha ababuze ababo kujya bibuka bitabagoye kandi neza.

    Bisengimanaa yaboneyeho gusaba abazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Birumvikana abantu ntabwo batugaragariza ahantu hari imibiri ni nayo mpamvu dusaba abantu bazi aho iri ko bayitugaragariza tukayishyingura mu cyubahiro kuko iki kiri muri bimwe mu bidindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko iyo tuyibonye bidufasha bikatugarurira icyizere ariko kuba hari abantu bahisha amakuru ntibayitugaragarize baba batari biyumvamo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Yasoje asaba ko abagifite ingengabitekerezo n’ipfobya ndetse n’ihakana kubireka, ko bakwiriye gukomeza guhabwa inyigisho zibereka ko ibyo barimo bidakwiye.

    Urwibutso rwa Bigogwe rushyinguwemo imibiri 8899 biteganijwe ko ruzashyingurwamo indi 17 yabonetse uyu mwaka

  • Jenoside yabaye n’ubundi mfite uruguma, papa bamundasiye mu maso – Jean Lambert Gatare gufana Rayon Sports biri mu byamurokoye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba umuyobozi wungirije wa Radio Isango Star&TV, umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Jean Lambert Gatare avuga ko Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma yatewe n’interahamwe, gusa kuba umufana wa Rayon Sports byagiye bimurokora, ni mu gihe se umubyara bamumwiciye mu maso ye.

    Jean Lambert Gatare afite imyaka 51 y’amavuko, ni umugabo wubatse ufite abana n’umugore. Avuka kuri Gatare Anicet na Mukankaka, avuka mu muryango w’abana 8 akaba ari imfura, bane muri bo(abakob wa 2 n’abahungu 2) ndetse na se umubyara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasigaranye na nyina, baramuna be babiri na mushiki we umwe.

    Yavukiye Nyange muri Komine Kivumu ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye bimuka muri Ngororero ubu bakaba batuye muri Ruhango ari n’aho ababyeyi bakomoka.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buhamya bwe n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Lambet Gatare yavuze ko yabaye ari hafi kuzuza imyaka 25, icyo gihe yari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Nyange rimwe ryavuyemo abanyeshuri b’intwari.

    Ati'Jenoside iba njye nari mukuru nari mfite imyaka hafi 25, nari perezida w’ishyaka ryitwa Parti Liberal(PL) muri iyo komine yitwaga Kivumu, uretse ibyo nari umwalimu muri ririya shuri ryisumbuye rya Nyange mujya mwumva havuye abanyeshuri b’intwari, benshi muri bo bari abanyeshuri banjye, natangiye kuhigisha mu 1990 Jenoside yabaye ari ho nigisha.'

    Ubwo Jenoside yabaga we n’umuryango we bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange ari naho baje kwicira se, we n’abandi bake batarenze 20 babasha kurokoka.

    Ati 'Jenoside itangira njye n’umyryango wanjye twahungiye muri Kiliziya ya Nyange, hanyuma bamwe barahicirwa abandi bake cyane batagera no ku bantu 20 nanjye ndimo dusohokamo tubasha kugera mu bice bya Gitarama(ubu ni Muhanga) ari naho FPR Inkotanyi yadusanze kugira ngo itubohore.'

    Yakomeje agira ati 'Gusohoka muri Kiliziya ya Nyange turi bazima ntabwo navuga ko ari ubundi butwari kuko ni Kiliziya batubwiye ko yarimo abantu ibihumbi 2 ariko ntekereza ko bashobora kuba banarenga, tugasohokamo tutarenze 20 ni uko umunsi w’umuntu uba utaragera, habayeho kwirwanaho ndasohoka njya gucumbika ku muntu wari inshuti y’iwacu wari utuye hafi ya Kiliziya, atubera umuntu mwiza aturarana ijoro rimwe, turakomeza, nta zindi mbaraga ni uko umunsi wari utaragera kandi ntabapfira gushira.'

    Amwe mu matariki atazibagirwa hari itariki ya 13 Mata ubwo batangiye kugaba ibitero kuri Kiliziya ya Nyange bakagerageza kwirwanaho ariko interahamwe zikaza kubarusha imbaraga ari nabwo bishe se umubyara bamwiciye mu maso ye, hari tariki ya 15 Mata 1994, uyu munsi nibwo yabonye imirambo myinshi kuko nibwo basenye Kiliziya ya Nyange.

    Ati'Papa ni we muntu wa mbere biciye hariya kuri Kiliziya ya Nyange ku itariki ya 15 Mata, ari nabwo batangiye gusenya Kiliziya, amakuru twabonye muri Gacaca ni uko bamaze iminsi 3 bagenda bamuzererana muri Nyange yose, bumva ko bishe umuntu w’umututsi w’igitangaza, abandi hari barumuna banjye biciye muri Kiliziya, bashiki banjye bari bashoboye gusohokamo babicira mu nzira babajugunya muri Nyabarongo.'

    'Papa bamurashe duhagararanye, we twagize amahirwe, nabyita amahirwe ntabwo bamutemuaguye cyangwa se ngo bamushinyagurire, hari umujandarume wari uhari yari yahaye amafaranga amubwira ngo nibanatwica uzagire akana kanjye kamwe usigarana, yari yamuhaye amadorali 50, bamwishe afite amadorali mu mufuka, yaramubwiye ngo aho kugira ngo bagushinyagurire ngiye kukurasa undi ati waba ugize neza ahita amurasa urufaya rw’amasasu umurambo we barawirukankana, ni nabwo nanjye nabonye umwanya wo kwiruka njya kwihisha mu bihuru.'

    Umunsi biciyeho se na murumuna we muri Jenoside ni imwe mu minsi atazibagirwa

    Undi munsi avuga ko atazibagirwa ni umunsi bishe murumuna we bamusanze aho bari bihishe arimo kota akazuba akanga kubatanga ngo nabo babice akemera gupfa wenyine abitangiye.

    Ati'Undi munsi ni umunsi bishe murumuna wanjye Jacques Norbert Gatare, impamvu bingora mu mutima ni uko twari twageze ahantu numva ko bishoboka kuko bamwishe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu, twumva ko Inkotanyi ziri hafi, twagize ibyago interahamwe zitwa za Uwitije zimenya umuryango twahungiyemo, ziraza tugira ibyango zisanga ari we urimo kota akazuba hanze baba ari we baheraho.'

    'Yabaye umuntu w’umugabo, baramubajije ngo mukuru wawe ari he, ati njye nahunze mva i Kigali (kuko niho yabaga), mukuru wanjye byatangiye ari i Kibuye bambwiye ko yapfiriye i Nyange muri Kiliziya, ariko mu mutima we yaravugaga ngo twese baratwica ariko we narokoka acume iminsi yazareberera barumuna bacu bazarokoka nabo.'

    Nyuma y’uko bishe murumuna we, umuryango wari ubacumbikiye wabasabye ko we na mama we bahava hagasigara baramuna be kugira ngo interahamwe zitazabica bose, ku bw’amahirwe abo barumuna be baje kuharokokera, FPR Inkotanyi niho yasanze.

    Kuba umufana wa Rayon Sports ni kimwe mu bintu byagiye bimufasha ndetse arokoka Jenoside, ni nyuma yo kumutwara inshuro nyinshi bagiye kumwica bagasanga ari umufana wa Rayon Sports bakamureka.

    Ati'ndi umuntu wagize amahirwe yo kudakomeretswa n’interahamwe, iteka zarantwaraga, abantu benshi baravuga ngo ndi umufana wa Rayon Sports(…) sinzibagirwa ahantu bigeze kunjyana kuri bariyeri ya Nyabisindu ya Muhanga, bagiye kunyica haza interahamwe yitwa Bosco arambwira ngo ariko nkuzi he? Kuko nabaye i Kigali cyane ndavuga nti ushobora kuba unzi za Gatsata, ku Mumena kuko naho twahatuye.'

    'Arambwira ngo ntabwo wigeze ujya ku Kicukiro? Ndamubwira nti ntabwo nigeze ntura Kicukiro ariko nazaga Kicukiro nje kureba imyitozo ya Rayon Sports, ahita ambwira ngo uri umurayon? Nti yego, arambwira ngo ntiyakwica umurayon ngo nzagende nicwe n’abandi, ndokoka ntyo.'

    Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma ku jisho nyuma yo gukubitwa n’umwalimu witwa Eugene bigishanyaga i Nyange amuziza ko yishimiye ko uwitwa Katumba wari mu bakomeye ishyaka rya CDR yapfuye, bamubwiye iyo nkuru yaravuze ngo'naravuze nti se na we yapfa? Narinzi ko agira umubiri udakorwaho bavuga ko ari ba burende, none se burende ije gupfa ite? Umu CDR twigishanyaga witwa Eugene aterura ikintu arakinkubita, Jenoside yabaye n’ubundi narakomeretse ku jisho.'

    Tariki ya 4 Kamena ni itariki nayo avuga ko izamuhora mu mutwe kuko ari bwo Inkotanyi zabagezeho zikabarokora(yari kumwe na nyina) ubwo zafatanga Umujyi wa Muhanga, yumvise bameze nk’abavuye mu mva bazutse bagarutse ib’umuntu, ahora yishimira ko FPR Inkotanyi yafashe igihugu kuko atiyumvisha uburyo byari kumera iyo abateguye Jenoside bagumya kuyobora igihugu.

    Avuga ko kugira ngo bagere i Muhanga bavuye Nyange ari urugendo rutari rworoshye kuko bahageze hafi icyumweru kandi mu busanzwe ari amasaha make, byatewe n’uko bagendaga bihisha, rimwe na rimwe bakabavumbura.

    Yishimira kuba FPR Inkotanyi yararokoye igihugu

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jenoside-yabaye-n-ubundi-mfite-uruguma-papa-bamundasiye-mu-maso-jean-lambert-gatare-gufana-rayon-sports-biri-mu-byamurokoye