Author: webrwanda

  • Umumonk niwe muntu utuye kure y'abandi bantu bose ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    uyu mumonk w'umushinwa witwa Ahwang Pincuo utuye ahitwa Tubet afite agahigo ko kuba umuntu utuye wenyine kurusha abandi ku isi kuko mu gace abamo ari ku birometero birenga 160 uvuye aho abantu batuye.

    Uyu mu Monk arinda urusengero rwitwa Rituo Temple i Tibet ndetse akoresha amazi y'ikiyaga gikikije iyi nyubako.

    Iyi ngoro y'uyu mu Monk iri hagati mu mazi ariyo mpamvu abayizi bayita 'the stone on the mountain',ndetse imeze nk'urutare.

    Iyi nzu iri mu kiyaga Yamdrok Lake,iri kure cyane y'umujyi witwa Gyantseno hafi y'ikindi cyaro.

    Ahwang uba wenyine yirirwa aririmba,agafata umwanya wo gutekereza [meditation],hanyuma akajya kuvoma amazi ku kiyaga.Uyu mu monk n'umwe mu basigaye barinda iyi ngoro Rituo imaze amezi 700.

    Uyu mugabo napfa,izi nshingano zizahita zifatwa n'undi muntu nawe uziyemeza kuba muri iyi ngoro wenyine kugeza apfuye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umumonk-niwe-muntu-utuye-kure-y-abandi-bantu-bose-ku-isi/

  • Agahinda k'umugore watewe inda n'umushinwa akaburirwa irengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Zambia witwa Eunice Nasungwe yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ari kurira asaba ubufasha nyuma yo guterwa inda n'umugabo w'umushinwa hanyuma akabura ibyo kugaburira uyu mwana nyuma yaho uyu mugabo aburiwe irengero.

    Uyu mugore n'umushinwa wamuteye inda

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cy'iwabo muri Zambia, Eunice Nasungwe yakibwiye amaganya ye yose n'ukuntu yakururanye n'uyu Mushinwa bikarangira amuteye inda amwizeza ibitangaza.

    Uyu mugore w'imyaka 25 yavuze ko yari amaze amezi menshi abana n'uyu mushinwa mu nzu ndetse ngo yari yarahaye ababyeyi be inkwano ndetse barashyingiranwe ariko ibintu byose ngo byahindutse amaze gutwita.

    Yagize ati 'Yambwiye ko ashaka kungira umugore kuko yari wenyine muri iki gihugu ndetse ko ashaka umugore babana.Ubu mfite umwana ariko sinabasha kumubonera ibyo kurya 3 ku munsi.

    Nagiye aho akorera bambwira ko abemerewe kwinjira ari Abashinwa gusa n'abanya Zambia bahakora.Sinzi impamvu bambwiye gutyo.Umwana wanjye ni muto akeneye se nubwo ari umunyamahanga.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/agahinda-k-umugore-watewe-inda-numushinwa-akaburirwa-irengero/

  • Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso rwa Jenoside –

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, Dr Gakwenzire Philbert wakoze Ubushashakatsi ku yahoze ari MIJEUMA, yavuze ko 75 % by’Abatutsi bayikoragamo bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko mu bakozi 544 MIJEUMA yari ifite mbere ya Jenoside, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose mu gihe 37 (bangana na 75%) bishwe muri Jenoside, 12 bararokoka.

    Dr Gakwenzire yikije kandi ku byo yatanze nk’ibyifuzo nama mu bushakashatsi yakoze kuri iyo Minisiteri, aho yasabye ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside kuri Stade Amahoro i Remera aho yakoreraga, rukandikwaho amazina y’Abatutsi bayikoragamo bishwe mu 1994.

    Ati “Mu bakozi 37 bazize Jenoside muri iyo yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe nta rwibutso rurajyaho, twari twatanze icyifuzo ko urwo rwibutso ruriho n’ayo mazina rwashyirwa kuri Stade Amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Ariko na none kubera ko tuzi ko igihe kinini iriya Minisiteri yakundaga gukorera kuri Stade, tukibutsa ko atari ho icyicaro cyayo cyari kiri, ahubwo icyicaro cyayo cyari aho twita muri Quartier Commercial ubu ngubu [mu Mujyi rwagati], na byo twatanze icyifuzo ko iyo nzu yajyaho ikimenyetso nk’ahantu hacuriwe imigambi ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi kuko birazwi ko ariho mu kiruhuko ari ho itorero Irindiro rya [Simoni] Bikindi ryajyaga kwitoreza ryifashisha salle [icyumba mberabyombi] n’ubundi bushobozi Minisiteri yari ifite.”

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko urwo rwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse rukazashyirwaho n’amazina y’aba-sportif bishwe muri Jenoside.

    Ati “Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.”

    Yakomeje agira ati “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Amwe mu mateka ya MIJEUMA

    MIJEUMA yatangiye mu 1972, aho mbere yaho habagaho MINASODECO yari Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage na Minisiteri y’Ingabo yari ishinzwe Siporo n’Uburere Mboneragihugu by’umwihariko.

    Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Su-Perefegitura na Komini no mu Bigo by’Amahugurwa y’Urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose. Muri uyu mwaka, nta Mututsi n’umwe wari ukibarizwa mu mwanya w’ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 12 bararokoka.

    Mu 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo: Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n’imyidagaduro; Ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe Urubyiruko.

    Abaminisitiri bayoboye MIJEUMA harimo Kapiteni André Bizimana ( 1972-1973), Major Jean Népomuscène Munyandekwe (05-31/7/1973), Commandant Pierre Célestin Rwagafirita (1973-1975), Siméon Nteziryayo (1975-1979), Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981), Félicien Gatabazi (1981-1982), Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989) na Callixte Nzabonimana (1989-1994).

    Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bakoraga muri MIJEUMA bishwe kimwe n’abandi ba-sportifs bazize Jenoside mu 1994

    Dr. Gakwenzire Philbert wakoze ubushakashatsi yahoze ari MIJEUMA

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko urwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro

  • Umukobwa wari ugiye kurushinga n'umuraperi AKA yasanzwe muri Hoteli yapfuye #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko uyu mukobwa yapfuye asanzwe muri iyi Hoteli aho polisi yahise yemeza ko iri gukora iperereza ku rupfu rwe.

    Ushinzwe kumenyakanisha amakuru ya AKA witwa Phumza Nohashe,yahishuye ko imiryango yaba bombi iraza gushyira hanze itangazo ku rupfu rw'uyu mukobwa w'imyaka 22.

    Abatangabuhamya bari muri iyi hoteli bavuze ko bumvise urusaku rw'umugabo ari kuvuza induru ahamagara Polisi.

    Polisi ivuga ko umurambo w'uyu mukobwa wasanzwe hanze y'iyi Hoteli y'inyenyeri 5 aho hari amakuru avuga ko yasimbutse kuri Etaje ya 10 akagwa hasi.

    Umuvugizi wa polisi ishinzwe kwakira abantu ku murongo wa 911 witwa Shawn Herbs yagize ati 'Abari aho byabereye bavuze ko umugore yasimbutse avuye kuri etaje ya 10 y'iyo nyubako.Yagize ibikomere byinshi byamuviriyemo urupfu.'

    Umuyobozi mukuru wa Pepperclub Hotel witwa Efi Ella,yemeje ko hari umugore ukiri muto wahanutse mu byumba byo hejuru by'iyi Hoteli yikubita hasi saa moya n'igice z'igitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umukobwa-wari-ugiye-kurushinga-n-umuraperi-aka-yasanzwe-muri-hoteli-yapfuye

  • Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso rwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo 'Siporo n'imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside, Dr Gakwenzire Philbert wakoze Ubushashakatsi ku yahoze ari MIJEUMA, yavuze ko 75 % by'Abatutsi bayikoragamo bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko mu bakozi 544 MIJEUMA yari ifite mbere ya Jenoside, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y'abakozi bose mu gihe 37 (bangana na 75%) bishwe muri Jenoside, 12 bararokoka.

    Dr Gakwenzire yikije kandi ku byo yatanze nk'ibyifuzo nama mu bushakashatsi yakoze kuri iyo Minisiteri, aho yasabye ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside kuri Stade Amahoro i Remera aho yakoreraga, rukandikwaho amazina y'Abatutsi bayikoragamo bishwe mu 1994.

    Ati 'Mu bakozi 37 bazize Jenoside muri iyo yahoze ari Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe nta rwibutso rurajyaho, twari twatanze icyifuzo ko urwo rwibutso ruriho n'ayo mazina rwashyirwa kuri Stade Amahoro.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko na none kubera ko tuzi ko igihe kinini iriya Minisiteri yakundaga gukorera kuri Stade, tukibutsa ko atari ho icyicaro cyayo cyari kiri, ahubwo icyicaro cyayo cyari aho twita muri Quartier Commercial ubu ngubu [mu Mujyi rwagati], na byo twatanze icyifuzo ko iyo nzu yajyaho ikimenyetso nk'ahantu hacuriwe imigambi ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi kuko birazwi ko ariho mu kiruhuko ari ho itorero Irindiro rya [Simoni] Bikindi ryajyaga kwitoreza ryifashisha salle [icyumba mberabyombi] n'ubundi bushobozi Minisiteri yari ifite.'

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko urwo rwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse rukazashyirwaho n'amazina y'aba-sportif bishwe muri Jenoside.

    Ati 'Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk'uko tubizi, uyu munsi n'ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n'abari abakozi ba MIJEUMA, n'abari aba-sportif, n'abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.'

    Yakomeje agira ati 'Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n'ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].'

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y'Inama y'Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Amwe mu mateka ya MIJEUMA

    MIJEUMA yatangiye mu 1972, aho mbere yaho habagaho MINASODECO yari Minisiteri y'Imibereho myiza y'Abaturage na Minisiteri y'Ingabo yari ishinzwe Siporo n'Uburere Mboneragihugu by'umwihariko.

    Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Su-Perefegitura na Komini no mu Bigo by'Amahugurwa y'Urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y'abakozi bose. Muri uyu mwaka, nta Mututsi n'umwe wari ukibarizwa mu mwanya w'ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 12 bararokoka.

    Mu 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo: Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n'imyidagaduro; Ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe n'Ubuyobozi bukuru bushinzwe Urubyiruko.

    Abaminisitiri bayoboye MIJEUMA harimo Kapiteni André Bizimana ( 1972-1973), Major Jean Népomuscène Munyandekwe (05-31/7/1973), Commandant Pierre Célestin Rwagafirita (1973-1975), Siméon Nteziryayo (1975-1979), Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981), Félicien Gatabazi (1981-1982), Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989) na Callixte Nzabonimana (1989-1994).

    Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bakoraga muri MIJEUMA bishwe kimwe n’abandi ba-sportifs bazize Jenoside mu 1994

    Dr. Gakwenzire Philbert wakoze ubushakashatsi yahoze ari MIJEUMA

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko urwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuri-stade-amahoro-hazubakwa-urwibutso-rwa-jenoside

  • Minisitiri wa Siporo yavuze ko kuri Stade Amahoro hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko kuri Stade Amahoro hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yabivugiye mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda cyabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 cyagarutse ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr Gakwenzire Philbert bwagaragajre ko 75% by’Abatusti bakoraga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe(MIJEUMA) muri Jenoside yakorewe Abatutsi barishwe(Abatutsi bari 49 mu bakozi 544, 39 barishwe harokoka 12.)

    Aha niho havuye igitekerezo ko kuri Stade Amahoro(aho MIJEUMA yakoreraga) hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hakandikwaho amazina y’abasiporutifu bazize Jenoside.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro yakira ibihumbi 25 ikagezwa ku bihumbi birenganot40, uru Rwibutso ruzubakwa n’amazina y’abasiporutifu bayizize akandikwaho.

    Yagize ati 'Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.'

    “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].'

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Stade Amahoro hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ahazandikwa abari abakozi ba MIJEUMA n’abasiporutifu bazize Jenoside

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/minisitiri-wa-siporo-yavuze-ko-kuri-stade-amahoro-hagiye-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside

  • U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza kubera urupfu rw'Igikomangoma Philip #rwanda #RwOT

    Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II,yatabarutse kuwa 5 w'iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2021 ari mu rugo rwe.

    Mu butumwa Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yababajwe n'amakuru y'urupfu rw'Umugabo w'Umwamikazi Elizabeth.

    Iti 'Guverinoma y'u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y'urupfu rw'Igikomangoma, Philip, umugabo w'Umwamikazi, Elizabeth II.'

    'Guverinoma y'u Rwanda irihanganisha Guverinoma n'abaturage b'Ubwami bw'u Bwongereza na Ireland y'Amajyaruguru by'umwihariko umuryango w'ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.'

    Igikomangoma Philip yashyingiranwe n'igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y'imyaka 5 ngo uyu agirwa umwamikazi w'Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw'Ubwongereza.

    Ba Perezida w'u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya ni bamwe mu bategetsi b'ibihugu by'amahanga bifatanyije n'Ubwongereza nyuma yuko Igikomangoma Philip atabarutse ku myaka 99.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter bugenewe Umwamikazi Elizabeth II, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:

    “… Ndashaka kubagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha mu kababaro n'abaturage b'Ubwami bw'Ubwongereza. Aruhurikire mu mahoro iteka kandi amasengesho yacu yorohereze umuryango wanyu”.

    Ibiro bya Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi byatangaje kuri Twitter ko Perezida “yifatanyije mu kababaro n'Umwamikazi Elizabeth II, umuryango w'Ubwami bw'Ubwongereza, leta y'Ubwongereza n'abaturage b'Ubwongereza”

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yavuze ko mu izina rya leta no mu izina ry'abaturage ba Tanzania yihanganishije Umwamikazi Elizabeth II n'abaturage b'Ubwongereza.

    Ati: “Twifatanyije namwe muri iki gihe gikomeye cyo kubura uwanyu…”

    Ibiro bya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nabyo byatangaje ko Perezida yifatanyije n'abandi bategetsi b'amahanga mu kunamira igikomangoma Philip.

    Ubutumwa bwo kuri Twitter busubiramo amagambo ya Perezida Kenyatta agira ati:

    “Nyir'icyubahiro Igikomangoma Philip yari ikimenyetso gikomeye cy'indangagaciro z'umuryango n'ubumwe bw'abaturage b'Ubwongereza ndetse n'umuryango w'abatuye isi. Mu by'ukuri, turimo kwibuka umugabo ukomeye wakundaga akanakora agamije kubana mu mahoro kw'inyokomuntu”.

    Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko Igikomangoma Philip “yagize uruhare rukomeye cyane mu mibereho yacu nk'igihugu – ndetse n'isi”.

    Perezida w'Amerika Joe Biden, avugira mu biro bye bya White House, na we yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Ubwongereza, anashima ibikorwa by'Igikomangoma Philip mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi no ku kwita ku kubungabunga ibidukikije.

    Abandi ba Perezida bategetse Amerika bakiriho na bo bifatanyije n'Ubwongereza, barimo Barack Obama n'umugore we Michelle bavuze ko “bazamukumbura cyane”.

    Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko Igikomangoma Philip yari “umugabo wari ikimenyetso cy'umutima w'ubupfura n'ishema ry'Ubwongereza na Commonwealth”.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwihanganishije-u-bwongereza-kubera-urupfu-rw-igikomangoma-philip

  • Tanzaniya na Uganda basinyanye amasezerano agiye kuzahura ubukungu bw'ibihugu byombi, Amafoto #rwanda #RwOT

    Tanzaniya na Uganda , kuri iki Cyumweru tariki 11 Mata 2021, byashyize umukono ku masezerano atatu y'ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw'ubucukuzi bw'ibitoro na gaz (gas), mu ruzinduko rwa mbere rwo mu mahanga rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.


    Aya masezerano hagati ya leta zombi n'amasezerano hagati ya za kompanyi zifitemo imigabane ndetse n'ajyanye n'ubwikorezi n'imosoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y'uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.


    Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro bya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y'Ubuhinde.

    Numara kubakwa, uyu muyoboro w'ibitoro w'agaciro ka miliyari 3.5 z'amadolari y'Amerika uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.

    Icyemezo cya nyuma cy'ishoramari — cyo kwiyemeza gutanga amafaranga — kizafatwa n'ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z'ubucukuzi bw'ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

    Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n'inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

    Ariko uyu mushinga w'uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n'ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw'ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy'ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

    Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo mu tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw'ibitoro ifite.


    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/11/tanzaniya-na-uganda-basinyanye-amasezerano-agiye-kuzahura-ubukungu-bwibihugu-byombi-amafoto/

  • YouTube n'imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w'itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n'umuyobozi w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n'Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y'ivangura mu Banyarwanda ndetse n'uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati 'Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy'itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n'uko byari byarayobotse umurongo w'amacakubiri wivangura, w'ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y'uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.'

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n'icyerekezo gishya cy'igihugu.

    Ati 'Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n'amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n'indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n'imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y'itangazamakuru irogowa n'ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n'abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.'

    'YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n'abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y'ibihuha cyane cyane nk'abantu baba hanze y'igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y'urwango ndetse n'andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.'

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n'aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/youtube-n-imbuga-nkoranyambaga-mu-bikibangamiye-umurongo-w-itangazamakuru-rya

  • YouTube n’imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n’Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati “Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy’itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n’uko byari byarayobotse umurongo w’amacakubiri wivangura, w’ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y’uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.”

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

    Ati “Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n’amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n’indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n’imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y’itangazamakuru irogowa n’ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.”

    “YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n’abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y’ibihuha cyane cyane nk’abantu baba hanze y’igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y’urwango ndetse n’andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.”

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n’aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko