Author: webrwanda

  • Rubavu: Polisi yafashe abandi bageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.

    Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati ‘’Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n’iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.”

    Yashoje ababwira ko Polisi n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

    Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Rubavu bigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bwo kuyirinda banacibwa amande.

    Mu Karere ka Rubavu kuva igihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiriye, hamaze gufatwa abantu babarirwa mu bihumbi 150 barenze ku mabwiriza.

    Aba bageni bafashwe nyuma y’aho mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n’abageni bari mu Karere ka Kicukiro, bakajyanwa muri stade umukobwa yambaye agatimba.

    Abafatiwe mu birori byo kwiyakira bari baherekeje abageni bari bavuye gusezerana mu Murenge

    Abasanzwe mu kabari harimo n’abari basinze ku buryo bukomeye

  • Rubavu : Abantu 71 barimo abageni bafashwe barenze ku mabwiriza bajyanwa muri Stade #rwanda #RwOT

    Aba bantu 71 biganjemo abafatiwe mu tubari aho ari 42 bariho banywa inzoga mu tubari mu gihe 31 bari mu birori byo kwiyakira by’abageni barimo n’abakoze ubwo bukwe bwo gusezerana mu mategeko mu Murenge wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bari bakwiye kuzirikana ingaruka zacyo bagaharanira ko kidakomeza ubukana.

    Yagize ati 'Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.'

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bazahora ari maso ku buryo uwo ari we wese uzanyuranya n’amabwiriza azafatwa kandi akabihanirwa hatitawe ku wo ari we.

    Aba bafashwe barimo na bariya bageni bajyanywe muri stade ya Rubavu bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 bacibwa n’amande ubundi bararekurwa barataha.

    Mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali hafashwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo n’abari mu mihango yo gushyingiranwa ndetse amafoto yabo aza kugaragara bari muri stade barimo n’umugeni wari wambaye agatimba.

    Gusa nyuma byaje kumenyekana ko uriya mugeni yambitswe agatimba atari mu gihe cyako kuko yari atarajya gusezerana mu rusengero ahubwo ko abo bari kumwe bakamwambitse kugira ngo bajijishe inzego ngo zimugirire ikigongwe.

    Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yafunguraga inama ya Komite Nyobozi yaguye y’uyu muryango, yagarutse kuri irirya myitwarire ya bariya bantu bashatse kujijisha inzego ndetse n’amagambo yakurikiye kiriya gikorwa cy’uko hagaragaye umugeni yambaye agatimba muri stade.

    Yavuze ko abasakuje bavuga ko mu Rwanda habaye amahano yo kujyana umugeni muri Stade ahubwo bari bakwiye kwibaza uburyo abageni bakwiye kurenga ku mategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abantu-71-barimo-abageni-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-bajyanwa-muri-Stade

  • Kigali : Polisi yerekanye abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abasekirite bibaga aho barindaga #rwanda #RwOT

    Aba bantu 11 beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, barimo 8 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba inzoga mu bubiko bwazo, abandi 3 baracyekwaho kwiba za mu mudasobwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Igikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera.

    Mu bantu umunani harimo batanu bari bashinzwe umutekano mu kigo kigenga gicunga umutekano, aba bakaba aribo bibaga inzoga zo mu bwoko bwa Bond 7, Uganda Waragi na J&B, abandi 3 ni abaguraga izo nzoga zibwe. Hafashwe amakarito 8 arimo buriya bwoko bwavuzwe haruguru.

    Cyubahiro Jacques afite imyaka 30, aremera ko we na bagenzi be 4 bagize uruhare mu kwiba inzoga zari mu bubiko bwo mu kigo bari bashinzwe kurinda mu cyanya cyahariwe inganda(Special Economic Zone).

    Yagize ati 'Twari dufite umushoferi yazanaga imodoka akayihagarika ku marembo manini y’ikigo bamwe bakinjira ahabitse inzoga bakaziterura bakazipakira muri ya modoka. Iyo twamaraga kuzipakira twajyaga kuzishakira abakiriya abandi bagasigara barinze ikigo.'

    Cyubahiro avuga ko ibikorwa byo kwiba izo nzoga bari babimazemo igihe kinini ariko babanje kujya biba nkeya zo kunywa, nyuma muri Mata uyu mwaka baje kugira igitekerezo cyo kujya biba nyinshi bakazigurisha.

    Cyubahiro avuga ko atibuka umubare w’inzoga bari bamaze kwiba ariko aribuka ko bari bamaze kuziba inshuro 3,avuga ko ku nshuro ya mbere umukiriya yabahaye amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 340 ku nshuro ya kabiri undi abaha ibihumbi 370, ayo bayagabanaga ari 5 babanje gukuramo igihembo cya shoferi.

    Cyubahiro yavuze ko we na bagenzi be bicuza ibyo bakoze, akangurira bagenzi be kujya banyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba.

    Iradukunda William aremera ko na we ari mu bantu baguraga ziriya nzoga, avuga ko bari bamaze kumuzanira izo nzoga inshuro 2, ariko ntabwo bazibaraga ndetse ngo hari ubwo bazimukopaga. Bazaga bamubwira ko ari uz’umukire arimo kuzigurisha mu cyamunara ngo ajye kurangura izindi.

    Iradukunda avuga ko yari amaze kubishyura inshuro imwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 370, avuga ko muri iki cyumweru dusoza aribwo abashinzwe umutekano bamusanze aho atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara baramufata.

    Murama Jean Pierre, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo kigenga gicunga umutekano cyari cyarahaye akazi Cyubahiro na bagenzi be. Yavuze ko ibyakozwe n’abakozi babo bitajyanye n’amahame y’ikigo, avuga ko ibyo bakoze bagomba kubikurikiranwaho ku giti cyabo.

    Ati 'Ibyo bakoze bihabanye n’amahame y’ikigo cyacu, ku bufatanye n’izindi inzego z’Igihugu tugiye kurushaho kugenzura abakozi bacu.Tugiye gukaza amahugurwa ndetse tunakaze ubugenzuzi mu bakozi bacu. Aba bafashwe barakurikiranywa n’inzego zibishinzwe ibyaha nibibahama bazabihanirwe.'

    Abandi bakekwaho kwiba mudasobwa

    Mu bandi bantu Polisi yeretse itangazamakuru harimo abacyekwaho kwiba mudasobwa z’abantu bazikuye mu biro (Office) no mu modoka.

    Mbaraga Jean Pierre ariyemerera ko mu minsi ishize yagiye muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi mu Karere ka Gasabo agiye kwivuza ahageze acunga umukozi asohotse mu biro yiba mudasobwa indi yayikuye mu modoka ahantu.

    Yagize ati 'Nagiye ahantu kwivuza ndebye muri biro mbona nta muntu urimo mpita ntwara mudasobwa, indi nayikuye mu modoka bayisize ahantu ibirahure bikinguye ncishamo akaboko ntwara mudasobwa yarimo.'

    Mbaraga avuga ko izo mudasobwa zo mu bwoko bwa HP yahise ajya kuzigurisha. Iradukunda Pacifique, avuga ko iwabo ari mu Karere ka Huye, aremera ko ariwe waguze izo mudasobwa na Mbaraga.

    Ati 'Mu minsi ishize navuye iwacu i Huye nza i Kigali kurangura ibicuruzwa, Mbaraga na mugenzi we barampamagara bambwira ko bafite mudasobwa 2 bagurisha. Kuko bose iwabo turaturanye i Huye, twaravuganye turahura zombi mbishyura amafaranga ibihumbi 90 nisubirira iwacu, nyuma inzego z’umutekano zaje kumfata, ndemera ko naguze ibintu byibwe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bacyekwaho ubufatanyacyaha mu bujura kuko harimo abibaga n’abaguraga ibyibwe. Yasabye abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bagenzura umunsi ku wundi abakozi babo.

    Ati 'Polisi ikurikirana biriya bigo kuko biri mu nshingano zayo ndetse inakurikirana aho bashinzwe gucunga umutekano n’uko bahabwa amahugurwa. Ariko na bo baba bafite uruhare rwo gukurikirana abakozi babo umunsi ku wundi, abakoresha babo bafite akazi kanini ko kubakurikirana.'

    CP Kabera yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kwiba, ariko n’abafite akazi bakanyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba. Yasabye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe kugira ngo hashakishwe abajura kuko n’abafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    JPEG - 88.6 ko
    Cyubahiro Jacques aremera ko we na bagenzi be bibaga inzoga bashinzwe kurinda

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-11-bakekwaho-ubujura-barimo-abasekirite-bibaga-aho-barindaga

  • Techno Market yaserutse bidasanzwe muri Tour du Rwanda 2021 –

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko yahuriranye n’ibihe bidasanzwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Mu butumwa buri gutangirwa muri iri siganwa, benshi mu baterankunga baryo bari kwitsa ku gutahiriza umugozi umwe mu guhashya iki cyorezo, u Rwanda rumaze umwaka n’amezi asaga abiri ruhanganye nacyo.

    Muri uyu mwaka, mu baterankunga baherekeje Tour du Rwanda harimo na Techno Market Ltd, yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri.

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Umuhire Diane, yashimangiye ko bahisemo gukomeza gukorana na Tour du Rwanda mu kwegerana n’abakiliya babo.

    Yagize ati “Dusanzwe turi icapiro rikorera mu gihugu, dukora print z’ubwoko bwose bw’ibitabo birimo n’ibyakoreshejwe muri Tour du Rwanda. Turagendana n’amagare tugeza ku bantu bose serivisi zacu.’’

    “Dufite uburyo butandukanye bwo gusohora ibitabo binyuranye bijyanye n’ibyifuzo by’abatugana. Dushobora no gusohora ibitabo binini, cyangwa ukaba wabizana ugahita ubitahana.’’

    Umuhire yasobanuye ko nubwo basobanurira Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye serivisi bafite, banarushaho kubashishikariza kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twifuje gukomezanya na Tour du Rwanda nubwo hari Coronavirus, mu butumwa dutanga tubwira abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.’’

    Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi byifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda 2021.

    Iri capiro ryatanze igisubizo ku kwihutisha no kugabanya ikiguzi cya serivisi zo gucapisha ibitabo, abatari bake bajyaga gushakira mu mahanga.

    Mu ntego za Techno Market harimo ko izakomeza gutera inkunga irushanwa ry Tour du Rwanda.

    Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba cya 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo.

    Mu rwego rwo korohereza abagana Techno Market, serivisi zayo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa 0788158800.

    Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi

    Muri iyi Tour du Rwwanda bazarushaho gusobanurira Abanyarwanda serivisi zabo zitandukanye

    Umumotari ukora udushya kuri moto ari mu bifashishijwe na Techno Market mu gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare

    Amafoto: Techno Market


  • Ubuzima butangaje bwa Nyagashotsi warwanye intambara ya kabiri y’Isi uhamya ko ataranywa amazi mu myaka 101 –

    Ni umusaza uzi kuganira no gutebya, iyo muganira akubwira ko kwitwaza inkoni abyize mu myaka nk’ibiri ishize ubwo imbaraga ze zatangiraga kuba nke ubundi ngo yagendaga yemye nta kibazo.

    Yakuriye mu nka aziragira ariko ngo yari umwe mu basore b’intarumikwa mu gihe cye, ngo nta bantu bakundaga kumumenyera cyangwa ngo bamenyere inka z’iwabo.

    IGIHE yamusuye atuganiriza ku buzima yakuriye, uko yarwanye intambara ya kabiri y’isi, uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi, itandukaniro ryo kuba mu gihugu cyawe no kuba impunzi, ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu, uko uko ashaje ataranywa amazi n’impanuro ku bakiri bato.

    Ni umusaza kuri ubu utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Gakunyu aho yitegeye umuhanda wa kaburimbo.

    Uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Umusaza Nyagashotsi iyo muganira ukamubaza uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi, akubwira ko bakuwe mu Rwanda mu cyitwaga iperu bajyanwa muri Kenya kugira ngo bifatanye n’abasirikare b’Abongereza mu kurwanya Ingabo za Hitler.

    Ati “Mu gice cy’iwacu twahavuye turi batatu kongeraho abandi benshi bakuwe mu bice bitandukanye, batujyanye muri Kenya ahitwa Kiriko, uriya Idi Amini Dada yadusanzeyo avuye kwiga aranaza atubera umuyobozi, twarwaniye ahantu hatandukanye tukahava tugiye kugera i Nairobi mu Mujyi nibwo twumvise ko Hitler yapfuye n’ingabo ze zirekera kurwana.”

    Nyagashotsi yavuze ko nyuma yo gutsinda ingabo za Hitler bamwe bakomeje bishima bagera muri SudanI, abandi bambikwa imidari, bahabwa imyambaro ya gisirikare myiza n’ingofero ziriho icyapa cy’intare.

    Yavuze ko bavuye muri Kenya n’amaguru bakagaruka mu Rwanda baciye muri Uganda, amafaranga nk’ikindi gihembo bari bagenewe ngo bayafatiye i Kabale muri Uganda.

    Nyagashotsi yavuze ko kandi buri Mutware wese bageragaho yagombaga kubabagira ikimasa ndetse akanabakorera umunsi mukuru kuva muri Kenya, Uganda kurinda ugaruka mu Rwanda.

    Agarutse mu Rwanda ngo yahise asinya amasezerano y’imyaka itandatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro i Rwinkwavu akomereza akazi mu gucukura amabuye y’agaciro, nyuma y’iyo myaka ngo yahise asubira mu bworozi bw’inka atangira korora inka anashaka umugore ariko ngo akuze cyane ngo kuko yigiriye mu iraha ryo kurya amafaranga yahawe nyuma yo gutsinda Hitler.

    Uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi

    Inyenzi ni Abatutsi bahunze mu 1959 no mu 1960 bakunze gukora udutero shuma tugamije kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cyabo birukanywemo n’Abahutu.

    Nyagashotsi yavuze ko ubwo bahungaga Abanyarwanda benshi bagiye mu nkambi ya Nakivale, Nshungerezi abandi ngo barakomeza bajya ahantu hatandukanye nka Toro, Rwamanja n’ahandi.

    Ati “Inyenzi nazibayemo ndi no mu bazishinze mu 1962, twazishinze kubera ubushoberwe, twagira ngo tugaruke iwacu kuko abatwirukanye twumvaga bataturusha imbaraga nubwo baziturushije kuko bari bafite abasirikare bafite imbunda, twe tugatera dukoresheje amacumu n’imiheto abari bafite imbunda muri twe bari batatu.”

    Nyagashotsi yavuze ko bwa mbere batera batsinzwe ubwa kabiri batsinsura ingabo, ubwa gatatu bateye bagarukira i Kiziguro ariko ngo bageze aho babasubiza inyuma.

    Nyuma yo gusubizwa inyuma ngo bageze mu nkambi uwari Umwami w’u Rwanda Kigeli wa IV Rwabugiri ababuza kongera gutera.

    Ati “Yaratubwiye ngo ibyo dukora si byo, murashira babica kuko baratwicaga, yaratubwiye ngo niduhindure amajyo mureke kurwana ahubwo mwigishe abana banyu, abana nibige mubahe inzira nziza y’igihugu cyabo be kuba abanyamahanga.”

    Abana ngo barabigishije abenshi batangiye kuba abasore ngo nibwo Museveni yatangizaga urugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda baboherezayo ku bwinshi, bamwe ngo bapfirayo abandi baramufasha kugeza ubwo ageze ku butegetsi nabo bahita bashaka uburyo batangiza urugamba rwatumye bagaruka mu Rwanda.

    Nyagashotsi yavuze ko amakuru y’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi yayakurikiraniraga hafi ngo buri gace zafataga yahitaga abimenya agiye kumva yumva ngo zafashe u Rwanda.

    Ati “Naje mbyina urushayaya, urushoreranyana, Kagitumba twahageze nka Saa Munani kuva Uganda, nageze Kagitumba ndavuga nti hehe n’Ubugande n’ubu sindasubirayo.”

    Nyagashotsi yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kubona agaruka mu Rwanda yari amaze imyaka 34 atarugeramo avuga ko amahanga ahanda uko wayabamo kose nta hantu haruta iwanyu.

    Yavuze ko akigaruka mu Rwanda abahungu be bari mu barwaniye igihugu babanje kumutwara kuba i Kigali agezeyo haramunanira arahava asubira kwibera mu cyaro.

    Nyagashotsi avuga ko nta cyaruta kuba mu gihugu cyawe kabone nubwo waba ubayeho nabi ngo kuko kwitwa umunyamahanga nta cyiza kibamo.

    Ati “Kwitwa impunzi ni bibi wabaga umeze neza wambaye neza Umugande akaza anarwaye imvunja akagukura ku ntebe ukavaho akicara kuko ari mu gihugu cye, ukabura icyo wamukorera, nta cyiza twahagiriye kuko nanahatungiye inka nyinshi n’amasambu ariko ntacyo byamariye.”

    Imboni ze ku Rwanda rw’ubu n’urwa kera

    Nyagashotsi yavuze ko u Rwanda rw’ubu ari amata n’ubuki ugereranyije na kera

    Ati “ U Rwanda rwa kera rwatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi ariko u Rwanda rw’ubu aho turugejeje nanjye ndimo ni amata n’ubuki, ni shyira wizane, ni amahoro meza, turabanye yewe n’abagize nabi baraza bakihana bakakirwa bakajya mu bandi, impunzi zahunze ziraza zikiga amasomo zigataha.”

    Ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu

    Nygashotsi yashimiye Umukuru w’Igihugu wamuhaye inzu irimo ibikoresho byose, inka n’umushumba wayo ndetse akanamugurira ubutaka bwo guhingaho ubwatsi.

    Ati “ Njya numva bavuga ngo Paradizo, ubu nyirimo, ndamushimira nkomeje mubwira nti Imana imuhe umugisha imuhe ubudahangarwa, rwose ibintu yankoreye mu mubwire ko ari umwega w’umwakagara, uzamuye umusaza wawe umuha amata yari yabuze ashaje, umuhaye inzu atigeze ifite byose, umuhaye isambu umuhaye inka.”

    Umusaza Nyagashotsi avuga ko inka Perezida Kagame yamugeneye igiye kumufasha gukomeza kunywa amata, arahira yivuye inyuma ko atarigera anywa amazi mu buzima bwe.

    Ati “ Nkifite akabaraga naragendaga nkahingira amafaranga nkanywa agacupa ariko sinywe amazi, aho nkeneye abana banjye bampaga udufaranga nkanywa amata nka kabiri mu cyumweru ubundi nkanywa akagwa.”

    Nyagashotsi avuga ko kimwe mu bitumye asaza neza atarwaragurika ari ukurya indyo nziza izira amavuta kandi ikomeza umubiri, avuga ko mu byo akunda kurya harimo ibijumba, imyumbati, ibishyimbo ndetse akanywa amata n’inzoga bizira gusinda.

    Ati “Nta businzi nigeze, nta guhuzagurika nigeze kuko nakuriye mu muco muzima wo gukora no kwirinda gusinda.”

    Yagiriye inama abakiri bato yo kwirinda ubusinzi n’ubusambanyi ngo kuko byatuma u Rwanda ruterwa rukabura abarutabara, yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu bigusha by’ubusambanyi ngo kuko bimunga umuntu agasaza imburagihe.

    Kuri ubu uyu musaza ari kuba mu nzu nziza yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda mu izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa byose byakorewe uyu musaza byatwawe miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Nyagashotsi yavuze ko akiri umusore yari intarumikwa. Yavuze ko atangiye kwitwaza inkoni mu myaka ya vuba

    Inzu Nyagashotsi yubakiwe avuga ko ayifata nka Paradizo

  • Abanyeshuri 150 basoje kwiga Icyongereza muri gahunda ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda –

    Aya masomo yasojwe tariki ya 01 Gicurasi 2021. Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yashimiye aba banyeshuri akazi gakomeye n’umuhate wabo n’ukwihangana bagiye bagira mu gihe amasomo yagendaga ahagarara bitewe n’ibihe bikomeye turimo bya Covid-19.

    Ambasaderi Vrooman yagize ati “Ndashimira abanyeshuri bose basoje iyi gahunda y’imyaka ibiri yo kwiga icyongereza ya “English Access Microscholarship Program”. Yongeraho ati: “Amerika yabafashije muri iyi gahunda kuko twemera imbaraga z’uburezi mu kubaha amahirwe mashya mwe ubwanyu n’imiryango yanyu.”

    Gahunda ya English Access Microscholarship Program ni gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura abanyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza, iterwa inkunga na Ambasade ya Amerika. Imara amasaha 400 yigisha abanyeshuri icyongereza.

    Ifasha mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu byaro binyuze mu kwigisha icyongereza, uburezi, umuco n’iterambere ry’umuntu ku giti cye. Bifasha kandi urubyiruko rufite impano mu kumenya Icyongereza, bikaba byabafasha kugera ku ntego, zaba iz’amasomo, ndetse n’iz’umwuga.

    Kuva mu 2015, Ambasade ya Amerika yafatanyije na Congrégation des Soeurs Benebikira, gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ikaba yaribanze cyane ku banyeshuri bo mu cyaro uherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2004, abanyeshuri barenga 110.000 bava mu bihugu birenga 80 ku Isi barayitabiriye, iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda mu 2010, abanyeshuri berenga 1.000 bamaze kuyitabira.

    Byari ibyishimo ku banyeshuri bahuguriwe mu Karere ka Nyanza

    Abahuguriwe i Save bishimiye gusoza amasomo yabo

  • Kabgayi : Ahasizwaga ikibanza habonetse imibiri 26 y’abazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi gusa hari hamaze iminsi hatangwa amakuru ko hariya hantu hagiye kubakwa inzu yo kubyariramo, hashobora kuba hari imibiri kuko muri kariya gace hiciwe Abatutsi benshi.

    Rudasingwa Jean Bosco uyobora umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Karere ka Muhanga, avuga ko nubwo aya makuru yatangwaga n’abarokotse ariko abafite amakuru y’ukuri barimo abagize uruhare muri Jenoside banze kuyatanga.

    Yagize ati 'Abazi amakuru turabasaba ko batwandikira ubutumwa bakabusiga ahantu bukabonwa bugaherwaho hashakishwa n’andi kuko abari barahungiye mu iseminari ntoya ya Kabgayi, ahiswe muri CND no ku ishuri ribanza rya Kabgayi bose baricwaga bakagira n’aho bajugunwa hataramenyekana ariko ibi ni ibimenyetso by’uko dukomeje twabona benshi bishwe.'

    Niyodusenga Thomas w’imyaka 60, wari wahungiye i Kabgayi akaza no kurokoka Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu bagitangira kwicirwa hariya, abari bahahungiye ari bo bajyaga kubashyira muri kariya gace ariko aho buje gukaza umurego ntawongeye gusohoka aho bari bihishe.

    Yagize ati 'Ubwicanyi bwiyongereye twabuze uko tubigenza wasohoka nawe ntugaruke. Iyo wahuraga n’Interahamwe nawe zarakwicaga ariko nyuma haje abatabazi (Croix Rouge) akaba ari bo baza gukuraho abishwe ari na bo dukeka ko baba barashyinguye aba turimo kubona aka kanya.'

    Nshimiyimana Jean Claude uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko abavugaga ko hariya hantu hashyinguwe abarwayi bapfiraga mu bitaro, atari byo kuko iriya mibiri iri muri shitingi yagiye ishyingurwamo.

    Avuga ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu bikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kabgayi-Ahasizwaga-ikibanza-habonetse-imibiri-26-y-abazize-Jenoside

  • Karekezi Olivier yirukanwe mu kazi ko gutoza Kiyovu SC ashinjwa agasuzuguro #rwanda #RwOT

    Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w'Ikipe ya Kiyovu Sports, yirukanywe n'Ubuyobozi bw'iyi kipe bumushinja kurenga ku mategeko ngengamyitwarire n'amabwiriza ya FERWAFA.

    Karekezi wari wasinye muri Kiyovu SC mbere y'uko hatangira imikino ya shampiyona 2020-2021 yaje gusubikwa igeze ku munsi wa 3, yatangiye imikino y'amatsinda ya shampiyona 2021 atsindwa ibitego 2-1 na Rutsiro FC bityo ubuyobozi bunanirwa kwihangana ari ari nabwo ku mugoroba w'iki Cyumweru bafashe umwanzuro wa nyuma wo gutandukana.

    Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu SC harimo ko Karekezi Olivier Fils azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma yo kuba yavuye mu mwiherero ndetse ntanakoresheje imyitozo.

    Tariki 02 Ukwakira 2020 ni bwo Karekezi Olivier yari yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

    Icyo gihe iyi kipe yari imaze kubona umuyobozi mushya ari we Juvenal Mvukiyehe, yari yaranaguze abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Yves Kimenyi wari umaze igihe asa nk'aho ari we munyezamu wa mbere mu Rwanda.

    Nyuma y'aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n'uyu mutoza. pic.twitter.com/eT8td1rOW4

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) May 2, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/03/karekezi-olivier-yirukanwe-mu-kazi-ko-gutoza-kiyovu-sc-ashinjwa-agasuzuguro/

  • Nyarugenge : Abakristu 40 bafatiwe mu rusengero rutahawe uburenganzira, rwo rukavuga ko rufite ibyangomba #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyovu, Niringiyimana Timothée avuga ko icyemezo cyerekanwa n’iri torero, ari icy’irindi torero kandi iryo na ryo rikaba ritarahabwa uburengenzira bwo gukora amateraniro.

    Avuga ko berekana icyangombwa cya Clairvoyance Ministry 'kandi bo bitwa Umutima wa Kristo. Ikindi kandi bose ntabwo bari ku rutonde rw’insengero zuzuje ibisabwa, ari zo zemerewe gukora muri ibi bihe bya Covid-19.'

    Uwungirije Pasiteri w’iri torero, Hakizimfura Ernest we yemeza ko ko bafite ibyangombwa bibemera gukora amateraniro, ahubwo ko habayeho kutabisobanukirwa.

    Yagize ati 'Ntekereza ko ahari ari ukutabisobanukirwa neza kw’abatubaza. Dufite icyemezo. Kuri Pasika baduciye amande kubera ko twari twarengeje umubare w’abemerewe guteranira muri uru rusengero, kandi twarayatanze. Twongeye gukora, kandi ntabwo umubare warengaga, amabwiriza twari twayubahirije.'

    Aba bakristu bo mu Itorero Umutima wa Kristo bajyanywe muri stade ya Kigali I Nyamirambo bacibwa amande mu gihe uriya mukozi w’Imana Hakizimfura Ernest we yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Nyarugenge-Abakristu-40-bafatiwe-mu-rusengero-rutahawe-uburenganzira-rwo-rukavuga-ko-rufite-ibyangomba