Author: webrwanda

  • Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kegukanywe n’umufaransa, umunyarwanda aza ku mwanya wa 20 #rwanda #RwOT

    Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kegukanywe n’Umufaransa, Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM, Byiza Renus ni we munyarwanda waje ku manya wa hafi aho yabaye uwa 20, ni mu gihe umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago yahise yambara umwenda w’umuhondo.

    Nyuma y’agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali- Rwanda kegukanywe n’umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukinira Team Medellin, uyu munsi hakinwaga agace ka kabiri ka Kigali(MIC) — Huye ku ntera y’ibirometero 120,5.

    Uru rugendo ruka rwari rufite imisozi 3 itangirwaho amanota yo kuzamuka aho umunyarwanda Manizabayo Eric 'Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, yegukanye ay’umusozi wa mbere wa Ruyenzi, uyu musore yaje no kwegukana amanota y’umusozi wa kabiri wo ku Mugina muri Kamonyi. Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yegukanye amanota y’agasozi ka gatatu yatangiwe Nyamabuye

    Ubwo bari barimo binjira muri Muhanga bamaze gukora ibirometero 35, abakinnyi bari bakiri kugendera mu gikundi aho bari ku muvuduko wa 34,9 km/h.

    Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 45, abakinnyi babatu barimo Manizabayo Eric 'Karadiyo”, Jani Tewelde Weldegaber na Nsengimana Jean Bosco bari bari imbere igikundi ho iminota 2’50”.

    Nyuma yo kugenda ibilometero 60 abasiganwa barimo basohoka muri Muhanga binjira mu Ruhango, aba basore batatu bari bamaze gusiga igikundi iminota 3’25”.

    Jani Tewelde Weldegaber ku biromotero 67, yari amaze gucomoka abanyarwanda babiri bari bari kumwe ariko ku kilometero cya 71 bari bamaze bamaze kumufata barimo kugendera mu gikundi, isiganwa ryari ryacitsemo ibikundi 2.

    Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo binjiye mu karere ka Huye yasizwe amasegonda 20.

    Ku kiliometero cy’ 103, abakinnyi batanu barimo Gautier (B&B Hotels), Marchand (Tarteletto), Gaillard, Ferron (Total-Direct Energie) na Bisolti (Androni) bahise bacomoka mu gikundi.

    Habura ibilomtero 5, Teugels, Main, Quintero na Boileau bari basize igikundi bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 18.

    Aka gace kaje kwegukanwa n’umufaransa Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 14, yakurikiwe n’umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago wakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 20, Sanchez Brayan wari ufite umwenda w’umuhondo yabaye uwa 3 arushwa amasegonda 8 na Alan wabaye uwa mbere.

    Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ku mwanya wa 20 na we yasizwe amasegonda 8 na Alan wa mbere, Mugisha Samuel yabaye uwa 26 aho yasizwe n’uwa mbere amasegonda 36.

    Kugeza ubu ku rutonde rusange, umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha 5h41’03” akaba Arusha Sanchez Brayan amasegonda 2, Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ni we munyarwanda uza hafi ku mwanya wa 10 na we arushwa amasegonda 2, Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 26 aho arushwa amasegonda 30.

    Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi ni ku ntera ya kilometero 171,6.

    Boileau Alan yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021

    Mbere yo kugera ku murongo ntabwo byari byoroshye

    Abanyarwanda ntabwo uyu munsi byagenze neza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-kegukanywe-n-umufaransa-umunyarwanda-aza-ku-mwanya-wa-20

  • AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'Imana na Ifashabayo Dejoie #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru dushoje nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata na Ifashabayo Dejoie nyuma y'amezi atatu habayeho umuhango wo gusaba no kugwa wabaye muri Gashyantare 2021.

    Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni ibirori byabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly ruzwi nka CLA, ni ibirori kandi byitabiriwe n'abantu bake bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse n'izubaka sosiyete aherutse gushyira hanze indirimbo yise Umutima w'u Rwanda ikaba irimo ubutumwa bw'ibanze ku kudacika intege no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

    The post AMAFOTO — Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'Imana na Ifashabayo Dejoie appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzikazi-clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-yimana-na-ifashabayo-dejoie/

  • Umunya-Colombia Brayan Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, nyuma yo gutanga ku murongo bagenzi be bari bahahatanye muri Sprint akoresheje amasaha 2 iminota 33 n'amasegonda 43, anganya n'igikundi cy'abarenga 40 bari kumwe.

    Aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kahagurukiye kuri Kigali Arena gasorezwa i Rwamagana nyuma yo gukora intera y'ibilometero 115,6.

    Abakinnyi 80 bavuye mu makipe 16 yitabiriye irushanwa ry'uyu mwak bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza — Inyange- Masaka Hospital- Kabuga — Rwamagana. Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorejwe isiganwa, barazengurutse inshuro 10, zifite intera ya kilometero 6.5.

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 karimo umusozi umwe watangiweho amanota y'abahatanira umwenda w'abarusha abandi kuzamuka imisozi, yegukanwe na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia wakurikiwe na  Suaza ukinira Team Medellin yo muri Colombia.

    Abakinnyi barimo Suaza wa Team Medellin yo muri Colombia, Teugels wa Tarteletto yo mu Bubiligi na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia, bakomeje kuyobora bagenzi babo, aho basesekaye muri Rwamagana barusha igikundi kibakurikiye iminota ibiri.

    Abanya-Colombia bakomeje gusiga abo bari bahanganye, dore ko ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro enye gusa barushaga igikundi kibakurikiye amasegonda 58.

    Ubwo hari hasigaye ibilometero 20 ngo abakinnyi bagere aho basoreza, Teugels, Suaza na Sagiv bari basizeho igikundi kibakurikiye cyarimo abakinnyi b'ikipe ya Start-Up Nation yo muri Israel, amasegonda 14.

    Hasigaye ibirometero 15 ngo aka gace gasozwe, abakinnyi barimo Hivert wa B&B Hotels, Roldan wa Medellin na Marchand wa Tarteletto bacomotse mu gikundi barimo, banagisigaho amasegonda 15.

    Hasigaye ibilometero 10 ngo bagere aho basoreza abakinnyi 8 basohotse mu gikundi barimo  bashaka uwegukana aka gace, barimo Sanchez (Medellin), Boileau (B&B Hotels), Umba (Androni), Weldemichael (Erythrée), Goeman (Tarteletto), Gaillard (Total Direct Energie), Kagimu (Bike Aid), Piccoli (Israel Start-Up Nation).

    Habura ibilometero 8 ngo bagere ku musozo Piccoli wa Israel Start-Up Nation yasize bagenzi be arijyana anyonga igare ashaka kugera ku murongo ari uwa mbere.

    Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin niwe wegukanye agace ka mbere  atanze ku murongo bagenze barenga 40 bahagereye rimwe, ariko ipine y'igare rye ikora mu murongo mbere y'izindi zose.

    Hakizimana Sept niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi, dore ko yasoje ku mwanya wa 14 akoresheje ibihe bimwe n'uwambere.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri ka Kigali- Huye ku ntera y'ibilometero 120.5.

    Sanchez ukomoka muri Colombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021

    Ikipe ya SACA iri mu ziserukiye u Rwanda muri iri rushanwa

    Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena

    Team Rwanda mu nzira banyonga

    Abasiganwa bageze aho basoreza bahatanye ipine ku rindi 'Sprint'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunya-colombia-brayan-sanchez-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2021-amafoto/

  • Byaba ari ngombwa ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe? –

    Hanze aha hasigaye hamenyerewe imvugo igira iti “Abakobwa bafite ubushyuhe, n’abahungu bafite ubushyuhe.” Ibi binumvikana muri ya ndirimbo ya DJ Pius yafatanyije n’abandi bahanzi bise “Ubushyuhe”.

    Ingimbi n’abangavu usanga baba bari muri ya myaka imibiri yabo iba iri guhinduka, ari nacyo mu gihe batangira gushishikarira kumenya neza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibijyanye nayo, hamwe usanga ubushyuhe mu mubiri bwiyongera cyane.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri w’imwe muri kaminuza zo mu Rwanda waganirije abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 18 biga mu mashuri yisumbuye muri Kigali na Muhanga bwagaragaje ko benshi muri bo batakaje ubusugi n’ubumanzi ku myaka iri hagati ya 15 na 16.

    Hari abagaragaza ko gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byaba igisubizo cyiza cyo kugabanya umubare w’abana baterwa inda imburagihe bikabaviramo gucikishiriza amashuri. Gusa nanone iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe.

    Kamatari Vincent wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere Gasabo, we yagize ati “Niba koko abana benshi batwara inda bigatuma bava mu ishuri kuki hatashyirwamo se udukingirizo mu mashuri kugira ngo tujye dukoreshwa? Erega nibwo baba badufata nk’abana twese ibyo tuba tubizi kandi hari n’ababikorana hagati yabo.”

    Ibi kandi abihurizaho na Bruno Murengezi wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Nyarugenge usanga bikwiye ko udukingirizo dushyirwa mu mashuri mato n’ayisumbuye. Yagize ati “Gushyira udukingiro mu mashuri byagira akamaro cyane. Usanga rwose bagenzi banjye benshi bakora imibonano, kandi kenshi bakorera aho. Byafasha.”

    Ababyeyi n’abarezi ntibabikozwa

    Bamwe mu babyeyi n’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu bagiye bagaragaza ko umwanzuro wo gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri utaba ari igisubizo cyiza cyo kwirinda inda ziterwa abangavu, ahubwo byaba ari nko gutiza umurindi ubusambanyi mu mashuri yo mu Rwanda.

    Biziyaremye Innocent ufite abana batatu b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko iki cyemezo atagishyigikira.

    Ati “Ku bwanjye ntabwo nabyemera ari njye ufata umwanzuro, none se ubwo ryaba ari ishuri cyangwa abana baba bigira mu ma-lodges? Aho gushyiramo ibitabo bibongerera ubumenyi bagashyiramo udukingurizo? Ntabwo bikwiye kuko byajya bituma abana basambana cyane kuko baba bameze nk’abahawe rugari.”

    Byukusenge Hamisa ni umubyeyi w’abana bane biga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Ndera, we yagize ati “None se washyira udukingirizo mu ishuri ntufate umwanya wo kuza kubwira abanyeshuri impamvu utuhashyize n’igihe bazajya badukoresha? Hagakwiye gushakishwa izindi ngamba kugira ngo umubare w’abaterwa inda ugabanuke aho kubaha noneho udukingirizo kuko baba bagiye kwiga ntabwo baba agiye gusambana.”

    Umuyobozi w’ikigo cya GS EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Antoine Rusingizandekwe, yavuze ko adashyigikiye na gato ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo kuko bisa nko gushishikariza abana kwishora mu busambanyi.

    Yagize ati “Ntabwo njye mbishyigikiye, ntabwo nshyikiye udukingirizo two mu mashuri. Abana wegereje utwo dukingirizo hafi aho umwana ko asanzwe akubagana ndetse kumurera ko ari kumuba hafi ukajya umwigisha, kuki watuhashyira? Kumwigisha ni cyo kintu gikuru cyane ukamugira inama kandi ukamenya kumukurikirana buri gihe ntumutererane n’umunsi n’umwe.”

    Yongeyeho ko gahunda zo gushyira udukingirizo mu mashuri we atazemera kandi atazishyigikiye kuko biba bisa k’aho ari ugushumuriza abana mu gihe hanze aha haryana.

    Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, nawe avuga ko mu kwirinda inda ziterwa abana hatashyirwa udukingirizo mu mashuri, ahubwo hategurwa izindi nyigisho zifasha abana kwirinda ubusambanyi.

    Ati “Ntekereza ko hari izindi nyigisho zindi zishobora gukorwa zigatangwa mu buryo bw’ubwirinzi. Nkeka y’uko ibyo ari byo umuntu yashyira imbere abana bakigishwa ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde banarinda ejo habo hazaza aho gushyira imbere kuzana iby’udukingirizo mu mashuri.”

    Yaboneyeho gusaba abana bose kwirinda ubusambanyi cyane ko umukobwa agomba gukomeza kurinda ubusugi bwe n’ibishuko kuko iyo abyirinze kugeza ubwo ashatse umugabo we biba byiza cyane.

    Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, we avuga ko mu rwego rw’idini bidakwiye ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo.

    Ati “Ubundi mu rwego rw’idini ntabwo ritanga uburenganzira bwo kuba abana b’abakobwa cyangwa b’abahungu bahabwa udukingirizo kuko mu rwego rw’idini turavuga tuti ni bifate, ni birinde kuko birabujijwe no kwegera ubusambanyi ku buryo iyo ubahaye utwo dukingirizo baba babwegereye.”

    Yongeyeho ko inzego zibishizwe zibonye ko ari cyo gisubizo kirambye cyo kurwanya inda ziterwa abana zafata icyo cyemezo ariko ashimangira ko ku rwego rw’idini abana bagakwiye kwirinda ubusambanyi bakanabugendera kure.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Hashize igihe kinini hibazwa ku cyakorwa kugira ngo inda ziterwa abangavu zikumirwe

    Aha ni muri GS Ruhanga aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwigisha abanyeshuri kwirinda ubusambanyi no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze

  • Nta kipe twifuza korohera, uyu mwaka nta rwitwazo – Rugwiro Herve #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Herve avuga ko muri uyu mwaka w’imikino nta kipe bifuza korohera kuko nabo babizi ko nta kipe izaborohera, bityo intego ni igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

    Ibi Rugwiro Herve yabitangaje nyuma yo gutsinda umukino wa mbere mu itsinda B muri shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, aho Rayon Sports yaraye itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa nyuma.

    Nyuma y’uyu mukino, Rugwiro Herve yavuze ko n’ubwo batsinze igitego kimwe gusa ariko bari bafite amahirwe yo gutsinda byinshi kuko banabonye amahirwe menshi.

    Yakomeje avuga ko uyu mwaka nta rwitwazo bagomba gutwara igikombe cya shampiyona uko byagenda kose cyane ko nta kipe n’imwe biteguye korohera.

    Ati'Buri mukino wose tuwitegura nk’umukino wa nyuma, nk’uko wabibonye nta kipe twifuza korohera kimwe n’uko natwe iyo bategura ntabwo baba bashaka kutworohera, nk’abakinnyi tuzi ko turi hejuru, dufite abatoza beza, dufite uko tubayeho bitwemerera gutwara igikombe. Nk’ibisanzwe ni Rayon Sports, ngira ngo ni igikombe nta rundi rwitwazo, ni igikombe.'

    Rayon Sports iri mu itsinda B, na Kiyovu Sports, Rutsiro FC na Gasogi United. Rayon Sports na Rutsiro FC zifite amanota 3, Gasogi United na Kiyovu Sports zifite ubusa.

    Ku munsi w’ejo batsinze Gasogi United 1-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kipe-twifuza-korohera-uyu-mwaka-nta-rwitwazo-rugwiro-herve

  • Ba maso kandi usenge #rwanda #RwOT

    Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.' Matayo26: 41

    Tekereza, umenye ko urugo rwawe rugoswe n’abagizi ba nabi, kandi ko akanya ako ariko kose bashobora guca urugi bakagusangamo imbere. Wumva utarushaho kuba maso, ukarinda umuryango? Ese wakora iki, kubw’impamvu runaka udashoboye kuba maso no kwirinda, ese ntiwakora ibishoboka byose undi muntu wo mu rugo akabyuka, akaba maso kubera icyo kibazo?

    Muri uriya murongo twabonye, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba maso tukitondo cyane, tukita ku kantu kose, tukiyongeramo imbaraga, tukirinda kandi tugasenga.

    Nk’abakristo, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba muri uwo mwanya tukirinda. Hanyuma byaba ngombwa, tukaba twiteguye gufata intwaro tugahangana n’igitero cy’umwanzi.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ba-maso-kandi-usenge.html

  • Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo #Rwanda #RwOT

     Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo, n’ ingamba zo gukumira Covid19

    Soure : Youtube.com

  • AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y'abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe. #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 hasubitswe umukino wa shampiyona y'u Bwongereza yakinwaga ku munsi wayo wa 34 mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, ni umukino ikipe ya Manchester United yagombaga kwakira ikipe ya Liverpool ariko ntiwaba kubera ko abafana ba Manchester United bigarambije ku bwo kwinubira uburyo ikipe yabo iyobowe.

    Ni umukino wari utegerejwe ku isaha ya saa kumi n'imwe n'igice ku isaha ya Kigali ariko ntiwaba kuko abafana b'iyi kipe y'amashitani atukura bigaragambirije hanze ya Sitade ya Old Trafford ndetse banagera muri sitade imbere by'umwihariko bakaba banageze ku bwatsi bw'ikibuga cyagombaga kuberaho uyu mukino.

    Iyi myigaragambyo ngo yatewe n'uko aba bafana batishimiye uburyo ikipe yabo iyobowe by'umwuhariko ku muryango wa Glazzer ufite ikipe ya Manchester United mu biganza byabo, ibi kandi bije nyuma yaho iyi kipe yari yemeje ko izagaragara mu mikino yirushanwa rishya rya Super League mu minsi ishize ryaje gusenyuka, nyuma yaho abafana bakaba barasabye ko ubuyobozi bwabo bwasaba imbabazi kubyo bari bakoze ariko birangira abayoboye Manchester United ntakintu babivuzeho.

    Uku gusubika uyu mukino wa Manchester United na Liverpool usibye kuba hagombaga kuboneka amanota ku ikipe yawutsinze harimo indi mibare igagaraza ko iyo ikipe ya Liverpool itsinda uyu mukino byari butume ikipe ya Manchester City yegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021 dore ko yari bube irushije Manchester United amanota 13 kandi hasigaye imikino 4 yagombaga gutanga amanota 12.

    Nyuma yo guhagarika uyu mukino wa 34 wa shampiyona y'u Bwongereza wagombaga guhuza ikipe ya Manchester United na Liverpool biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 aribwo hemezwa nyirizina igihe uyu mukino uzakinirwaho.

    The post AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y'abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umukino-wa-manchester-united-na-liverpool-wasubitswe-kubera-imyigaragambyo-yabafana-ba-manchester-binubira-uko-ikipe-yabo-iyobowe/

  • Chad: Igisirikare cyashyizeho guverinoma nshya irimo n'abatavuga rumwe n'uwari perezida #rwanda #RwOT

    Abasirikare bari ku butegetsi muri Tchad babugezeho nyuma y'urupfu mu kwezi gushize rw'uwari Perezida w'igihe kirekire Idriss Déby Itno, batangaje abagize guverinoma y'inzibacyuho, umuvugizi w'igisirikare yavuze ko abaminisitiri 40 n'ababungirije ari bo bashyizweho. Barimo na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w'inyeshyamba, ugiye kuyobora minisiteri nshya y'ubwiyunge mu gihugu.

    Saleh Kebzabo, umwe mu bakomeye bo mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko yemera iyo leta yashyizweho y'inzibacyuho. Hari n'abandi benshi bamaze igihe batavuga rumwe n'uwari perezida, na bo bahawe imyanya.

    Ariko abandi batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko akanama ka gisirikare kayobowe na Mahamat Idriss Déby 'Kaka', umuhungu w'uwari perezida kahiritse inzego zemewe za leta.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bavuga ko batazanyurwa kugeza ubwo kazaba kashyizeho perezida w'umusivile.

    Iryo tangazwa ry'abagize guverinoma y'inzibacyuho ryakozwe hashize amasaha akanama ka gisirikare gakuyeho umukwabu wo mu masaha ya nijoro wari washyizweho nyuma y'urupfu rwa Bwana Déby mu mirwano n'inyeshyamba.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/03/chad-igisirikare-cyashyizeho-guverinoma-nshya-irimo-nabatavuga-rumwe-nuwari-perezida/

  • Kaminuza zigenga zazahajwe na Covid-19 zatakambiye leta –

    Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje bikomeye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko urwego rw’uburezi aho nk’amashuri yigenga akomeje kugaragaza igihombo yaguyemo ndetse amwe akaba yaratakaje abanyeshuri.

    Kugeza ubu, habarurwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’abanyarwanda na 13 z’abanyamahanga bazitangije mu gihugu cyangwa zikaba zikorera mu bindi bihugu zifite amashami mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ihuriro rya za Kmainuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte, yavuze ko kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye bw’amafaranga azifasha kongera kuzahura ubukungu no kuba zahabwa abanyeshuri barihirwa na Guverinoma ndetse zigashyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ibindi bikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

    Dr Kabera usanzwe ari n’Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yabwiye The New Times ko umubare munini w’abanyeshuri bavuye mu mashuri.

    Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko urwego rw’uburezi rwagizweho ingaruka cyane na Covid-19. Nibura abanyeshuri 20% bavuye mu ishuri ntibongera kugaruka kubera ibibazo byo kubura amafaranga yo kwishyura.”

    Yakomeje agira ati “N’abo bagarutse, ababyeyi babo bagizweho ingaruka ku buryo batari kubasha kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri. Byatugizeho ingaruka mbi cyane.”

    Dr Kabera yavuze ko hari n’abanyeshuri benshi b’abanyamahanga bari baraje kwiga muri izi kaminuza zigenga nyuma y’aho zongeye gufungura Covid-19 igenjeje make ntibongera kugaruka.

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibisabwa byose mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, basaba gukorerwa ubuvugizi.

    Ati “Bemeye kugira icyo babikoraho kandi turi mu biganiro.”

    Ku rundi ruhande kandi n’ubwo Kaminuza zigenga zifite ibibazo by’amikoro zatewe n’icyorezo cya Covid-19, ziba zigomba no kwishyura abakozi, abarimu no kugura ibikoresho nkenerwa mu kwigisha.

    Basabye koroherezwa mu Kigega Nzahurabukungu…

    Mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cyihariye cyo gufasha ibigo by’umwihariko iby’abikorera byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19. Ni ikigega cyashyizwemo miliyari 186 Frw.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, kuri kaminuza zigenga ntabwo zabashije kwisanga mu bahabwa inguzanyo binyuze muri icyo kigega kubera ko ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe kuri ayo mafaranga ntabwo ziba zibyujuje.

    Aha niho Kabera ahera agira ati “Kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye kubera ko ibisabwa kugira ngo duhabwe inguzanyo muri icyo kigega ntabwo byoroshye. Kugeza ubu nzi kaminuza imwe yigenga yagerageje ariko mu buryo bugoye.”

    Bimwe mu bisabwa ni uko kaminuza igomba kuba idafite umwenda wa Banki wa mbere ya Werurwe 2020.

    Ati “Ingaruka za Covid-19 ku rwego rw’uburezi zirazwi. Mu byumweru bitatu bishize twagiranye inama na HEC tuganira kuri ubwo busabe bwose. Twamenyesheje ubuyobozi ko urwego rw’uburezi rukeneye kwitabwaho kugira ngo rubashe kuzahuka.”

    Yakomeje agira ati “Ubu dushobora gufashwa binyuze muri kiriya kigega ariko turi gusaba ko twahabwa inguzanyo twishyura nibura 5% ku mwaka kandi iyo nguzanyo ikaba ari iy’igihe kirekire. Turi gusaba kandi umwaka umwe mbere yo gutangira kwishyura. Ibiganiro biracyakomeje.”

    Kabera yavuze kandi ko kugira ngo ku mashuri habeho kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, ibikorwaremezo byo kubahiriza isuku, kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bikorwaremezo bisaba ishoramari rihambaye kandi bitoroheye kaminuza zigenga muri ibi bihe.

    Ibindi Kaminuza zigenga zivuga ko bizikomereye ni ibijyanye no kwishyura imisoro muri ibi bihe kandi zinjiza make.

    Kabera ati “Dukeneye ubufasha kubera ko tumaze umwaka wose dusohora amafaranga kandi tudakora.”

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose, yavuze ko bazi neza uburyo urwego rw’uburezi rwazahajwe na Covid-19 by’umwihariko ari nayo mpamvu nyuma yo kugenzura no kuganira n’izindi nzego hazahaho kureba uko iki kigega cyafasha kaminuza zigenga.