Author: webrwanda

  • Guverineri Kayitesi arasaba abakuru b’imidugudu bafungura utubari kwisubiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi
    Guverineri Kayitesi

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki 16 Kamena 2021.

    Nyuma yo kugaragaza ingero za bamwe muri bo bafungura utubari kandi bazi neza ko bibujijwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari abayobozi b’imidugudu mukigira utubari. None nugira akabari, ukanduza abaturage bagapfa bagashira, uzasigara uyoboye nde?”

    Yunzemo ati “umuntu kubera ko ari manaja wa koperative cyangwa w’uruganda akagira akabari umuyobozi w’umudugudu akamutinya, abantu bose mwatowe n’abaturage mukareba hirya, mukamureka agakomeza agakora ibitemewe nyamara muzi ko byatugiraho ingaruka nyinshi.”

    Abakuru b
    Abakuru b’imidugudu n’abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari

    Yanabibukije ko niba akabari uyu munsi katemerewe gukora, umuntu yashaka ibindi akora ariko akareka gutuma Coronavirus ikwirakwira.

    Ati “Kuba igihugu kitagafungura ntabwo ari uko tuyobewe yuko akabari kari gafite abo gatunze. Ntabwo ari uko tuyobewe yuko Abanyarwanda bakunda inzoga. Ariko iyo umuntu amaze kunywa inzoga ibintu bihinduka ibindi, kandi icyorezo kirakomeye. Rwose bayobozi mureke kuba ibyapa biyobya abantu aho kubayobora.”

    Yanabibukije ko nta muntu igihugu kibuza kunywa inzoga, ahubwo ko aba agomba kuzigura akajya kuzinywera iwe.

  • Kate Bashabe yatunguranye ubwo yakoraga imirimo y'ubufundi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Kate Bashabe yatunguranye ubwo yashyiraga hanze amafoto arimo gukora imirimo isanzwe ikorwa n'abafundi. Ni amafoto yashyize hanze abinyujije kuri instagram ye.

    Kate Bashabe asanzwe ari umunyamideli ndetse afite n'iduka ricuruza imyenda rizwi nka Kabash Fashion House bikaba byatunguranye kumubona akora imirimo y'abafundi. Bimwe mu byo ababonye aya mafoto ya Kate batangaje ni ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/kate-bashabe-yatunguranye-ubwo-yakoraga-imirimo-yubufundi-amafoto/

  • Sacha Kate yazamuye imbamutima z'abafana be nyuma yo kugaragara mu mwambaro wa Bikini (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Agasaro Sandrine wamamaye ku izina rya Sacha Kate yazamuye imbamutima z'abafana be benshi nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye bikini. Aya ni amafoto Sacha yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze, bamwe mu bafana ba Sacha batangaje ibi bikurikira :

    Source : https://yegob.rw/sacha-kate-yazamuye-imbamutima-zabafana-be-nyuma-yo-kugaragara-mu-mwambaro-wa-bikini-amafoto/

  • Impundu mu muryango wa Neema na Aime bibaruts… – #rwanda #RwOT

    Aime Ndayambaje na Neema Marie Jeanne bibarutse imfura y’umukobwa yabonye izuba ejo kuwa Gatanu tariki 18 Kamena 2021. Bibarukiye mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’ bizwi nko kwa Nyirinkwaya. Aime Ndayambaje umugabo wa Neema yabwiye InyaRwanda.com ko uyu mwana bibarutse bamwise IKAMBA UWASE Channah. Yavuze ko bafite ishimwe ryinshi ku Mana kuko yabahaye umwana. Ati “Uwiteka yaduhaye umwana mwiza twari dutegereje. Abadusengeye mwese mwarakoze, Imana ibahe umugisha”.

    Tariki 7 Mutarama 2017 ni bwo Neema Marie Jeanne n'umukunzi we Aime Ndayambaje bambikanye impeta y’urudashira basezerana imbere y'Imana kubana akaramata, mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR i Remera mu mujyi wa Kigali. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu benshi cyane barimo ibyamamare nka Edouard Bamporiki (yari akiri Depite), Bishop Sibomana Jean wayoboraga ADEPR mu Rwanda, Mani Martin wari wanambariye abageni, Patient Bizimana, Simon Kabera wanaririmbiye abageni n'abandi.

    Ni ubukwe bwitabiriwe kandi n’abanyamakuru bakomeye bakora mu gisata cya Gospel bari bambariye gushyigikira mugenzi wabo Neema Marie Jeanne bakoranye igihe kitari gito. Abo banyamakuru ni Steven Karasira, Peter Ntigurirwa, Noel Nkundimana, Ayabba Paulin, Justin Belis, Flory Nzabakira, Pastor Barbra, Isaa Noel Karinijabo, Pastor Desire Habyarimana n'abandi. Muri ubwo bukwe, Aime yaje gushimira Neema kuba yaramubwiye YEGO nyuma y'igihe kinini yari amaze ategereje dore ko mu 2009 ari bwo yamusabye ko bakundana, mu 2016 akaba ari bwo Neema amwemerera.

    Neema na we yashimiye cyane umukunzi we Aime Ndayambaje kuba yarihanganye muri iyo myaka yose igera kuri irindwi. Yamushimiye kandi kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose bo ku isi. Neema na we yabwiye Aime ko amukunda bihebuje. Kuva bakoze ubukwe mu 2017 kugeza ubu mu mwaka wa 2021 bari bagitegereje imfura yabo, tariki ya 18 Kamena 2021 akaba ari bwo impundu zavugijwe muri uyu muryango wibarutse imfura. Kwibaruka kwabo ni inkuru yashimishije abantu batari bacye bashimira Imana ko ibahaye umugisha w’umwana bari bamaze igihe kinini bategereje. 

    Ubwo Neema yiteguraga kwibaruka imfura

    Aime ateruye imfura ye na Neema

    Neema yaririmbiye umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo

    Mani Martin ari mu byamamare byatashye ubukwe bwa Neema na Aime

    KANDA HANO USOME INKURU Y’UKO UBUKWE BWA NEEMA NA AIME BWAGENZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106742/impundu-mu-muryango-wa-neema-na-aime-bibarutse-imfura-nyuma-yimyaka-4-bari-bamaze-bategere-106742.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Bwa mbere indirimbo… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Indirimbo ‘Igikwe’ iyoboye urutonde rwa Inyarwanda Music nyuma yaho indirimbo Itara ya Davis D yari imaze hafi ukwezi iyoboye uru rutonde cyane cyane kubera ukuntu yanze kuva mu mitwe y'abantu bagendaga bumva impamvu umuhanzi Davis D yayanditse bitewe n'ibyo yaboneye mu gihome aho yamaze ibyumweru bibiri maze agashingira ku nkuru mpamo y'ibyo yahaboneye.

    Igikwe ni indirimbo yasohotse ku itariki 21 Gicurasi 2021 ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 200 bayirebye baciye ku rubuga rwa Youtube rw'umuhanzi Gabiro Guitar, ikaba iriho ibitekerezo birenga 200.

    Ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 143 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 103 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 40, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 143.

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106735/inyarwanda-music-top-10-bwa-mbere-indirimbo-igikwe-iyoboye-urutonde-naho-itara-ya-davis-d–106735.html

  • ADEPR yibutse ab’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimira Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza
    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza

    Muri uwo muhango, Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, hamwe n’uwarokokeye kuri Paruwasi Muganza, bashimiye Inkotanyi.

    Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Kugira ngo murokoke ni uko Imana yakoresheje Inkotanyi, turazishimira kuko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abayirokoka”.

    Pasiteri Ndayizeye avuga ko Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gufatanya na Leta guteza imbere Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’isanamitima.

    Uyu muhango wo kwibuka abari abakirisito ba ADEPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b
    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    ADEPR Muganza ivuga ko abagera ku 179 barimo uwari umudiyakoni umwe, abari abaririmbyi 10 ndetse n’abari abakirisito basanzwe 168, bishwe na bamwe mu bo basenganaga babaziza kuba Abatutsi.

    Umushumba wa ADEPR Muganza, Rev Nshutiraguma Jean Baptiste,
    avuga ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera ko Imana yabazigamye.

    Musoni Martin warokokeye muri Paruwasi ADEPR Muganza, yatanze ubuhamya avuga ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

    Yakomeje avuga ko hari abaturage bavanywe mu Majyaruguru bagatuzwa i Mageragere no mu bindi bice by’icyahoze ari Segiteri Butamwa, bakaba ari bo ngo bakoze Jenoside.

    Musoni yagize ati “Butamwa yabayemo Jenoside iteye ubwoba kuko Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ari benshi, abo twasenganye twabahungiragaho bakatubwira ko Imana yadutanze.”

    Musoni avuga ko ubwo Inkotanyi zari zigeze kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ngo zokeje igitutu ingabo za Habyarimana zikamanuka Shyorongi zirukanka, akaba ari bwo Abatutsi batangiye gutotezwa.

    Ati “Abo twasenganaga batangiye kutubwira ko bene wacu barimo kurasa abasirikare babo”.

    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza
    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza

    Musoni na we ashimira Ingabo zari iza RPA(Inkotanyi) ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abarokoka.

    Itorero rya ADEPR ryatanze amafaranga(ritifuje kuvuga umubare) agamije gufasha gusana inzu zishaje z’abarokotse Jenoside mu mirenge ya Kigali na Mageragere, hamwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ab’i Nyamirambo.

  • Bwa mbere Scillah yavuze ku bukwe bwe ndetse… – #rwanda #RwOT

    Umuratwa Priscillah wamamaye mu muziki nka Princess Priscillah kuri ubu usigaye witwa [Scillah] abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera umuziki we mu myaka umunani ahamaze.

    Ni kenshi mu matwi y'abakunda uyu muhanzikazi bagiye batangaza ibyerekeranye n'urukundo rwe ariko akaruca akarumira ntagire icyo abivugaho, ni kenshi kandi bakundaga kuvuga ko akundana n'umuhanzi King James, bakabihuza n’indirimbo nyinshi King James yaririmbaga mu bihe byashize. 

    Urugero ni indirimbo ‘Ndagutegereje’. Amashusho yayo akaba yarayakoreye muri Amerika ndetse na Scillah ayagaragaramo, bisembura benshi kuvuga ko aba bombi bakundana. Gusa King James yashimangiraga ko atigeze akundana na rimwe na Scillah, gusa akaba ari inshuti ye bisanzwe.

    Umuhanzikazi Scillah iyi ngingo we ntiyakundaga kuyivugaho bigatuma abantu benshi batangira guhwihwisa ko bari mu rukundo n'ubwo King James we yabyamaganiraga kure akavuga ko we n'uyu muhanzikazi ari inshuti zisanzwe.

    Uyu muhanzikazi aganira na InyaRwanda.com yavuze ku byo umukunzi we byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru, avuga ku mukunzi we mushya, ubukwe bwe ndetse n'icyo ateganya. 

    Yagize ati “Nta mukunzi mfite, n'ubukwe ubwo urumva ko ari ibihuha. Ubukwe rero Imana niyo itanga umufasha mwiza, nzi ko igihe nikigera uwanjye ntituzabusana.''

    Hashize amasaha macye umuhanzikazi Scillah ashyize hanze indirimbo yitwa 'Overdose' yumvikanamo uburyohe bw'urukundo rwa nyarwo ndetse n'ibihe byiza buri muntu wese aba yifuza kugirira mu rukundo. Scillah yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo Overdose ndetse avuga ko ari indirimbo abantu bose bakwiyumvamo. 

    Ati: “Ubutumwa burimo ni indirimbo y'urukundo ivuga ku kuryoherwa mu rukundo ukumva wahawe ibya mirenge birakurenga. Nibaza ko umuntu wese uri mu rukundo iyo feeling ayizi ndetse n'abantu bakiri ingaragu cyangwa bari single abenshi bifuza kugera kuri urwo rwego! So ni indirimbo abantu bose bakwiyumvamo''.

                 KANDA HANO UREBE INDIRIMBO OVERDOSE YA SCILLAH

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106708/bwa-mbere-scillah-yavuze-ku-bukwe-bwe-ndetse-numukunzi-we-mushya-video-106708.html

  • Indirimbo zigiye gusohoka udakwiye gucikwa mu… – #rwanda #RwOT

    Imbaraga z’ikiragano gishya mu muziki zikomeje kuba nyinshi ubona ko umuziki w’u Rwanda ufite ejo heza hazaza. Umwaka ubaye umwe abantu benshi batangiye kumenya umusore ukomeje kuzamuka neza Papa Cyangwe kubera ibihangano binyuranye amaze gukora birimo ibyo yagiye akorana n'abandi bahanzi barimo Igor Mabano bakoranye iyitwa Imbeba, kugeza ubu akaba ari nayo imaze kurebwa na benshi mu mateka y'umuziki w’uyu muhanzi aho imaze kurebwa n'ibihumbi 612 

    Hakaza kandi iyitwa Mama Cyangwe yakoranye na Khalifan, Kuntsutsu yakoranye na Juno Kizigenza kimwe n’iyo yakoze mu mezi abiri ashize ku giti cye yitwa Sana yakunzwe n'abatari bacye igatizwa umurindi n'umusobanuzi uri mu b'imbere Rocky Kimomo udasiba kuyishyira muri filimi asobanura.

    Ibyo bikaba byaratumye izamuka mu gihe cy'amezi abiri arenga imaze isohotse imaze kwamamara ku rubuga rusumba izindi mu gucuruza umuziki w’amashusho rwa Youtube aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 344.

    Papa Cyangwe akaba yemeje ko agiye gushyira hanze indirimbo izashyushya impeshyi yakoranye n'umuhanzi ukizamuka ariko ufite imbaduko w'i Burundi witwa Olegue. Kugeza ubu Olegue afite indirimbo eshatu zikunzwe i Burundi zigaragara kuri Youtube Channel ye itaruzuza umwaka zirimo Doctor, Korayo na Pasta.

    Iyi ndirimbo ikaba izajya hanze k’umunsi umwe n'indirimbo itegerejwe n'imbaga nyamwinshi ya Bruce Melodie umuhanzi kabuhariwe mu muziki w’u Rwanda no hakurya y'imbago zarwo yitwa Katapila. Bruce Melodie umenyerewe mu gukora indirimbo ziyobora impeshyi, indirimbo ye Katapila itegerejwe mu Rwanda no hakurya y’amazi.

    Indirimbo Katapila ikaba izajya hanze kuwa 24 Kamena 2021, bamwe bati ishobora kuzagaragaraho umuhanzi mpuzamahanga bashingiye ku kuba mu itegurwa zayo kimwe n’izindi yemeza ko afite yaragaragaye mu gihugu cye Tanzania. 

    Uwo munsi nabwo umwe mu basore batanga icyizere mu muziki by’umwihariko w’injyana ya rap, Papa Cyangwe azashyira hanze iyitwa Nzonze.

    UMVA “SANA” YA PAPA CYANGWE IMWE MU ZIKUNZWE Z’UYU MUHANZI W’IKIRAGANO GISHYA MU MUZIKI GITANGA ICYIZERE 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106741/indirimbo-zigiye-gusohoka-udakwiye-gucikwa-mu-kiragano-gishya-no-mu-byamamare-mu-rwanda-106741.html

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Bujyacyera washinze ishuri biturutse ku nkovu zo kwiga nabi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka. Ryatashywe ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.

    Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura.

    Kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

    Ku ikubitiro Guteramn yahereye iwabo ku ivuko ariko avuga ko ateganya gushinga ibigo byinshi mu gihugu hose mu gihe azabona ubushobozi.

    Iki kigo gitahwa hari Visi Meya ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, washimye igitekerezo cya Guterman n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze n’umuryango Nufashwa Yafasha ndetse na komite y’ababyeyi.

    Guterman yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri yakigize kuva kera kuko yumvaga ubuzima yakuriyemo atifuza ko hari umwana w’umunyarwanda wabukuriramo.

    Ati “Nakuriye mu bukene, aho naryaga rimwe ku munsi, aho ntashoboraga kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, nkirukanwa inshuro nyinshi kubera kubura amafaranga y’ishuri, kugeza ubwo nahagaritse amasomo yanjye igihe cy’umwka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri , icyo gihe byansabye gushaka imirimo y’ingufu nkiri muto kugira ngo mbone amafaranga yo gukomeza kwiga.”

    Akomeza avuga ko byamusigiye igikomere mu myigire ye ndetse bituma ashyira imbaraga mu kazi yakoraga ashakisha uko yasubira kwiga agize Imana aza gukomeza amashuri ndetse araminuza abona na Masters.

    Ati “Ibyo byansigiye inkovu ku mutima abo twiganaga baransiga mu mashuri atari uko ndi umuswa ahubwo ari ubushobozi buke. Maze kugira aho ngera mfashijwe n’abantu nanjye ngira intego yo kugira abantu nzafasha atari mu myigire gusa ahubwo no mirire ndetse n’ibindi nkenerwa.”

    Abana biga muri iki kigo cya Guterman bahabwa ibikoresho byose bakeneye ndetse ikigo gifite imashini zidoda imyambaro ku buryo ntawe ushobora kugira ikibazo cy’imyenda y’ishuri n’iyindi yo kwambara mu buzima busanzwe.

    Umuryango Nufashwa Yafasha watangiye mu 2014, ufite abagenerwabikorwa bagera kuri maganabiri b’abana n’ababyeyi. Iri shuri rizakira abana b’inshuke bagera ku ijana naho abandi barenga 50 biga mu bindi byiciro bazajya bahahurira nyuma y’amasomo no mu biruhuko.

    Ibikorwa byo kubaka iri shuri byatewe inkunga na Western Flanders Province (Intara y’Uburengerazuba y’Abafurama mu Bubiligi), Umuryango w’Ababiligi Umubano Vzw ndetse n’umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

    Mu Ukwakira 2019 Nufashwa Yafasha Organization yegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 50 Frw

    Guterman yashinze ishuri nyuma y’ubuzima butoroshye yanyuzemo akiga mu buryo buruhije

  • Huye: Umumotari watwaye umuntu uhetse umwana anagana mu mugongo yafashwe, umugore aracyashakishwa – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugore uhetse umwana nabi ari kuri moto, ku buryo byari biteye impungenge ko uwo mwana ashobora kugwa. Byagaragaye kandi ko umuyaga wagendaga umukubita mu maso.

    Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barabinenze, bandika ibitekerezo basaba ko uwo mugore n’uwo mumotari bakwiye guhanwa kuko bakoze icyaha cyo guhohotera uwo mwana w’uruhinja.

    Polisi y’Igihugu yahise itangira kubashakisha, maze ku wa 18 Kamena 2021 ita muri yombi uwo mumotari ajya no kwerekana iwabo w’uwo mugore mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ariko bahageze baramubura.

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi.

    Avuga ko yatwaye uwo mugore ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 amuvanye muri Gare ya Huye amujyanye mu Murenge wa Gushamvu.

    Yemera ko yari amutwaye ahetse umwana kandi atwaye n’ivalisi, ariko akavuga ko yabanje kumusaba kumuheka neza.

    Yagize ati “Ndamubwira nti ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka. Umwana amushyira mu mugongo mbona ko amuhetse nta n’ikibazo turagenda.”

    “Ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka nibyo ntamenye; tugeze ku Mukoni, ugana ku muhanda w’igitaka ujya i Gishamvu ababyeyi baraduhagarika ngo ntabwo umubyeyi ahetse umwana neza. Turahagarara umubyeyi aheka umwana neza turakomeza turagenda mugeza iwabo.”

    Yemera ko yakoze icyaha agasaba imbabazi ko atazabisubira kuko abanye isomo.

    Ati “Ikosa nemera nakoze ni uko natendetse, nkatendekamo iyo valise n’umwana yari ahetse. Isomo byampaye ni uko ntazongera gutwara umuntu n’igikapu mo hagati cyangwa ahetse n’umwana.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.

    Ati “Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.”

    Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa se agahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    Umugore ari gushakishwa

    SP Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko umugore wari uhetse umwana nabi anaganaga akajya kuri moto na we ari gushakishwa kandi vuba aha araba yafashwe kuko iwabo hamaze kumenyekana n’ubwo akomeje kwihisha.

    Nafatwa azakurikiranwaho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake. Kimuhamye yahanishwa igihano kimwe n’icyahanishwa umumotari wari umutwaye.

    Ati “Umubyeyi na we turacyakomeza kumushakisha hari amakuru dufite y’uko tumubona mu minsi ya vuba.

    Yasabye abatwara abagenzi n’abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda abibutsa ko uzafatwa yabirenzeho azajya ahanwa n’amategeko.

    Yibukije abatwara moto ko ntawemerewe gutwara umuntu uhetse umwana mu mugongo kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu babiri gusa [umumotari n’umugenzi].

    Yavuze kandi ko nta mumotari wemerewe gutwara umuntu n’ibintu icyarimwe.

    Ati “Ubutumwa dutanga ni uko agomba kureba ko atwaye umuntu umwe kandi na we atari mu kaga. N’ibikapu ntabwo byemewe, igikapu yakagitegeye indi moto.”

    Usibye kuba uwo mumotari ashobora kuzahanwa nahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuri ubu yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 45 Frw yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

    Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe hagitegejwe ko akorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umubyeyi wari uhetse umwana muri ubu buryo ari gushakishwa mu gihe umumotari we yafashwe

    SP Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho icyaha cyo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’icy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi

    [email protected]