Author: webrwanda

  • Kwizera Olivier yarekuwe nyuma y’iminsi 33 ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 2 tariki 6 Nyakanga ni bwo aba basore bagera ku 8 barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza wakiniye Rayon Sports, basomewe imyanzuro y’urubanza ku byaha bari bakurikiranweho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uru rubanza rwabereye ku rukiko rwa Kicukiro. Urukiko rwemeje ko aba basore bagera ku munani bahamwe n’icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Nyuma yo guhamwa n’iki cyaha, bahanishijwe igihano cy’umwaka umwe ariko gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, bivuze ko bahise barekurwa.

    Urukiko kandi rwategetse ko aba basore bafatanya gutanga amagarama y'urukiko ahwanye n'ibihumbi icumi (10,000Frw), aya batayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka akavanwa mu mitungo yabo ku ngufu za Leta.

    Kwizera Olivier wafunguwe kuri uyu wa 06 Nyakanga 2021, yatawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha, RIB, kuwa Gatanu tariki 4 Kamena 2021 afatiwe mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro. Afunguwe nyuma y’iminsi 33 (ukwezi kumwe n’iminsi 3) yari amaze mu gihome.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107304/kwizera-olivier-wari-wakatiwe-umwaka-wigifungo-yahise-arekurwa-107304.html

  • Inkuru mbi ku bafana ba Britney Spears n'abakunze umuziki we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Britney Spears yasezeye burundu umuziki ku myaka ye 39 y'amavuko.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC avuga ko Britney Spears yamaze gutangaza ko atazongera gukora umuziki ndetse ibi akaba ari nabyo byabaye imbarutso yo gusezera ku mirimo kwa Larry Rudolph wabaye umujyanama we mu bijyanye na muzika mu myaka 25 yari amaze akora umuziki.

    Britney Spears ari kumwe na Larry Rudolph

    Britney Spears yamamaye cyane mu ndirimbo nka Everytime, Criminal, Baby one more time n'izindi zakunzwe na benshi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-ku-bafana-ba-britney-spears-nabakunze-umuziki-we/

  • Ku munsi wo gusomana: Dore uburyo 10 bugezweho ushobora gusomanamo n'umukunzi wawe mukaryoherwa cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusomana mbere byari umuco w'abazungu. Iki bikorwa cyo gusomana kigira ubusobanuro bwacyo bwihariye nubwo abenshi bagenda babisobanura bakurikije amarangamutima yabo cyangwa imyizerere. Hamwe na hamwe, gusomana bikoreshwa nka bumwe mu buryo bwo gusuhuzanya, abandi bakabikora bashaka kwerekana urukundo n'ibindi.

    Hano hari amoko menshi yo gusomana n'ubusobanuro bwabyo, dore ko usanga abantu basomana ahantu hatandukanye nko ku munwa, ku itama, ku ijosi, ku jisho, ku kiganza n'ahandi.

    Gusomana ku munwa (First kiss)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa abasomana bahuje iminwa. Bukorwa n'abantu basanzwe bakundana cyangwa bafite ibyo bashaka gusoobanura ariko bijyanye n'urukundo kuko ababikora hari uko baba basanzwe baziranye cyangwa banaganira ku bijyanye n'urukundo.

    Bene ubu buryo iyo bukoreshejwe, ababikoze ngo basigarana akantu ku mutima ku buryo bidapfa kwibagirana.

    The Butterfly kiss (Gusomana kw'ikinyugunyugu)

    Mu gihe abantu benshi bamenyereye ko gusomana bikorwa n'iminwa, kuri ubu buryo ho biratandukanye kuko bikorwa n'ingohe z'amaso.

    Mu gusomana muri ubu buryo, abantu akenshi bakundana, bitegerezanya mu maso bakegerana kugeza ingohe zabo zikoranyeho ku jisho rimwe.

    Abahanga bavuga ko nk'uko umuntu asoma undi hakabaho kubitekerezaho ku mpande zombie, no muri ubu buryo uku kwitegerezanya ngo gusigira buri umwe mu mabikoze izindi ntekerezo.

    The Drink Kiss (Gusomana munanywa)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa mu gihe abasomana baba bafite n'ikinyobwa bakunda cyane. Ibi nabyo ngo biba byiza ku babikora kuko bibongerera imbaraga zo gukundana babifashishjwemo n'icyo kinyobwa bombi baba bahuriyeho. Ikaba ari nayo mpamvu akenshi bikunze kugorana gusomana ku bantu batanywa ikinyobwa kimwe.

    The Belly Button kiss (Gusomana kunda)

    Ubu buryo bwo gusomana kun da bukorwa ahanini ku bashakanye aho mu buryo bw'iyigamuntu (psychology) ngo bifasha umwana uri mu nda kugubwa neza.

    The Nose Kiss (Gusomana ku zuru)

    Ubu buryo bwo gusomana ku zuru, nabwo ni bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane bukaba bukorwa n'abantu basanzwe bakundana ariko batarashyira ku mugaragaro iby'urukundo baba bafitanye. Ubu buryo bukoreshwa n'abantu baba bafitanye ibanga ry'urukundo hagati yabo ku buryo umwe aba ari nk'ikitnderwa ku wundi.

    Angel's Wing Kiss (Gusomana ku rushyi rw'ukuboko)

    Ubu buryo bwo gusomana na bwo bukorwa n'abashakanye. Akenshi umugabo abikorera umugre nk'ikimenyetso cyerekana uruhare amufiteho cyangwa agaciro amufitiye mu bandi bantu.

    The Shoulder Kiss (Gusomana ku rutugu)

    Ubu buryo bwo gusomana ku rutugu, nabwo ni bumwe mu buryo bukorwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana.
    Ibi akenshi bikorwa n'ab'igitsinagore. Bigaragaza ukuba umugore akifuza umugabo we ko yagira icyo amukorera kirenze ku byo asanzwe amukorera. Bikorwa akenshi iyo bamaze kuryamana.

    Juicy Kiss (Gusomanira ku mutobe)

    Ubu nabwo ni uburyo bwo gusomana bukoreshwa n'abakundana cyangwa abashakanye.
    Ubu buryo bukorwa hifashishijwe urubuto ruto aho bose baruhurizaho iminwa yabo bakaruhererekanya ari nako iminwa yabo ikoranaho. Ibi bikorwa nk'uburyo bwo kuzana ibyishimo muri bo kuko urukundo ruba russhaka ibintu biryohereye no kuzanamo udushya.

    The Virtual Kiss (Gusomanira kure)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa n'abantu bategeranye ariko barebana. Biragoye kumenya aho umuntu yerekeje umunwa niba ari ku munwa, ku zuru, ku rutugu se. ku ijosi n'ahandi.

    Bikorwa umwe mu bakundana cyangwa babiziranyeho atunga umunwa kuri mugenzi we ndetse rimwe na rimwe bigaherekezwa n'akajwi gato.

    Ubu buryo butuma abategeranye nabo barushaho kumva bari kumwe ndetse ko bagikundana.

    The Lizard Kiss (Gusomana nk'umuserebanya)

    Ubu nabwo ni ubundi buryo bwo gusomana. Bukorwa n'abantu 2 b'ibitsina bitandukanye ariko bwo bukaba bukorwa mu buryo bwihariye.

    Abasomana bakoresha indimi zabo zikaba arizo zikoranaho iminwa idakoranyeho.

    Ubu buryo nabwo bukorwa n'abakundana kuko bubafasha kumva bakundanye cyane ndetse no kwishimirana.
    Ubu buryo bwo gusomanisha indimi gusa ngo bushobora no gutuma ababikora bashoka mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Ubu buryo bwo gusomana kimwe n'ubundi butavuzwe buzagarukwaho ubutaha, bukorwa n'abakundana cyangwa abashakanye gusa.

    Source : https://yegob.rw/ku-munsi-wo-gusomana-dore-uburyo-10-bugezweho-ushobora-gusomanamo-numukunzi-wawe-mukaryoherwa-cyane/

  • Imitoma iravuza ubuhuha: Abdoul Rwatubyaye n'umugore we bibereye mu ijuru rito – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, n'umugore we, Hamida, bibereye mu ijuru rito. Ibi birahamywa n'amagambo y'urukundo buri umwe yandikiye undi babinyujije ku mbuga zabo za instagram.

    Abdoul Rwatubyaye abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto y'umugore we, Hamida, maze ayiherekesha amagambo agira ati “The lady in my life ❤️💕💍🔐🤞🏼”.

    Ku rundi ruhande, Hamida nawe yashyize hanze ifoto ya Rwatubyaye maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Who has a sexy Husband Like Me? I Mean Handsome ❤️🤴@rwatuabddulhaddy “.

    Source : https://yegob.rw/imitoma-iravuza-ubuhuha-abdoul-rwatubyaye-numugore-we-bibereye-mu-ijuru-rito/

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'ikiganiro Urukiko Rw'imikino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye inkuru ko Ikiganiro Urukiko rw'imikino gica kuri Radio 10 hari bamwe mu banyamakuru batazongera kugikoramo. Abo banyamakuru twari twababwiye batazongera kugikoramo ni Bruno Taifa ndetse na Sam Karenzi.

    Kuri ubu amakuru atugeraho nuko aba banyamakuru nabo bagiye kujya bakorera ibiganiro ku yindi Radio imwe mu zakunzwe mu gihe cya kera hano mu Rwanda gusa iyo Radio ntabwo turayimenya neza nubwo bihwihwiswa ko yaba ari 98.7 KFM.

    Mu banyamakuru 4 bakoraga ikiganiro Urukiko rw'imikino. Kuri ubu 2 nibo basigaye muri iki kiganiro gusa

    Iyi nkuru turacyayibakurikiranira…

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bikiganiro-urukiko-rwimikino/

  • Breaking news: Kwizera Olivier ahanishijwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije umunyezamu wa Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Kwizera Olivier, igifungo cy'umwaka umwe usubitse nyuma y'uko we na bagenzi be barindwi bari bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, ni bwo bose basubiye imbere y'Ubutabera kugira ngo basomerwe imyanzuro, ni nyuma y'uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahamije ko bose bahamwa n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi.

    Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe kuri buri wese, ibi bihano bikaba bisubitswe mu gihe cy'umwaka umwe kuri buri wese.

     

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-kwizera-olivier-ahanishijwe-igihano-cyo-gufungwa-umwaka-umwe-usubitse/

  • Ihere ijisho uburanga n'ikimero cy'umukobwa wambitswe impeta na Mico The Best – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere nibwo umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda no mukarere Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we Clarisse Ngwinondebe. Ni umuhango wari wabaye ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021.

    Mico The Best mu ma gambo ye yemeza ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana ari uko yasanze afite umutima mwiza ndetse n'ikimero cyamutwaye umutima.

    Ati ' Si we wa mbere nari nkunze ariko ni we wa mbere nkunze kugera kuri uru rugero rwo kumusaba ko twabana ubwo hari ikiba cyabiteye. Icya mbere ku ruhande rwanjye ni umusirimu wicisha bugufi, nakunze umutima we uburyo yumvikana, aca bugufi, hakikubitiraho uburanga bwe.'

    Ibijyanye n'ubukwe Mico avuga ko igihe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zaba zorohejwe nta kabuza ubukwe buzahita buba, ngo bategereje imyanzuro ya Guverinoma y'u Rwanda.

    Ati ' Ubundi ntekereza ko umuntu aba atazi ngo iki cyorezo kizagabanya ubukana ryari ariko ubundi byakabaye biba vuba mu gihe kitarambiranye, natwe dutegereje kureba imyanzuro Inama y'Abaminisitiri izajya ifata, tubonye bishoboka twahita tubukora.'

    Uyu mukobwa ntabwo azwicyane mu bijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda gusa ibizwi ni uko yitwa Clarisse yize mu Bushinwa arangiza mu 2019.

    Ahantu yigeze kugaragara hamuhuza n'imyidagaduro yo mu Rwanda ni uko yigeze kuba umunyamideri by'igihe gito ahandi ni uko yigeze gukina muri filime y'uruhererekane ka Bad Rama yise' Cowboy', gusa nyuma aza kuvamo.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-nikimero-cyumukobwa-wambitswe-impeta-na-mico-the-bestamafoto/

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda mu nama ya Kane yo gushakira umuti bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda nk’abahuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna, yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro

  • Ngororero: Babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 44 n’umukozi we ufite imyaka 32, batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021.

    Aba bombi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi yasanze mu rugo hari ububiko bw’amabuye y’agaciro, abafashwe basangwa bari kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacururiza mu Karere ka Muhanga.

    Ati “Bafashwe saa Tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.”

    Ubwo bamaraga gufatwa nyir’ayo mabuye yavuze ko yavuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero.

    Yavuze ko ikilo kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’inzu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

    Ati “Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe, ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.”

    Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abantu babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro

  • Nyanza: Miliyoni zisaga 63 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kugeza ubu abantu barenga 8500 ari bo bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Abo dufite mu mibare baragera ku 8500 bakaba bamaze gucibwa miliyoni zigera kuri 63 z’amafaranga y’u Rwanda.”

    Amakosa bakunze gufatirwa ni ugufungura utubari kandi tutemewe, guhindura resitora utubari, kujya gusengera ahatemewe, gukora ibirori, kutambara neza agapfukamunwa, gukora no gutaha ubukwe igihe butemewe, gutinda gutaha ku masaha yaganwe n’ayandi.

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hagiye hagaragara ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bigatuma rimwe na rimwe hashyirwa muri Guma mu karere.

    Imibare igaragaza ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 mu Karere ka Nyanza abacyanduye barenga 1150 ariko abenshi bamaze kugikira. Abarenga 190 ni bo kugeza ubu bagifite ubwandu muri ako karere, biganjemo abarwariye iwabo mu ngo.

    Ntazinda yongeye gusaba abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda kuko ari yo ntwaro yonyine ihari muri iki gihe yo kugitsinda.

    Ati “Muzi ko mu minsi ishize Akarere ka Nyanza n’utundi turere dukeya twigeze kugira umwihariko wo kuguma mu karere tuza kubyitwaramo neza ndetse icyorezo turakirwanya cyane gisa n’igishize mu Karere, ariko uyu munsi biragarara ko cyongeye kuzamuka, bivuga rero ko hari ingamba zikomeye tugomba kongera gufata.”

    Yakomeje avuga ko kuba hari abantu benshi bagaragayeho ubwandu mu gihe kitagera ku kwezi byatewe n’uko habayeho kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda.

    Ati “Uko bigaragara iki cyorezo iyo udohotse gatoya kirakuzamukana.”

    Abatuye Akarere ka Nyanza bibukijwe ko bakwiye kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda kwegerana, kugira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka ndetse no kubahiriza andi mabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima.

    Miliyoni zisaga 63 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Nyanza kuva icyorezo kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020

    [email protected]