Author: webrwanda

  • Abarwayi ba COVID-19 dukurikiranira mu ngo bameze neza – Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Uwo muyobozi yabivuze nyuma y’uko mu turere twibasiwe na COVID-19 Akarere ka Musanze kugarijwe cyane, aho imibare ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ibyo bikaba bitari gushoboka ko abo barwayi bose bakurikiranirirwa mu bitaro, avuga ko abari mu bitaro ari abagaragaza ibimenyetso kandi barembye.

    Yagize ati “Gahunda yo kurwariza abarwayi ba COVID-19 mu rugo yatanze umusaruro, ubu turi mu nkubiri ya COVID-19 ya gatatu, aho irimo imibare myinshi ku buryo abarwayi badashobora kubona ibitaro barwariramo kuko serivise zisanzwe z’ibitaro zigomba gukomeza, abo dufite ni umubare munini ugereranyije no mu bihe bitambutse, kubakurikiranira mu rugo biradufasha kandi bameze neza”.

    Arongera ati “Navuga ko kuva duhawe uburyo bwo gupima tukamanuka hasi, bwatumye tubona abarwayi benshi kuko no kubabona na byo burya bitanga umusaruro, ntabwo ari byiza kubarekera mu bandi ngo bakomeze barwarireyo, ariko n’iyo babonetse uburyo bwo gukurikiranirirwa mu rugo buduha icyizere cy’uko ufite ibimenyetso byoroheje atari mu bagana ivuriro, ni gahunda yatanze umusaruro kuva aho abajyanama b’ubuzima baherewe ubumenyi, aho bafashwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze”.

    Yavuze ko abo barwayi bo mu Karere ka Musanze bagera ku 1099, barimo abarwariye mu bitaro 22, bose banduye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, aho avuga ko ubwo bwiyongere buteye impungenge.

    Ati “Mu Karere ka Musanze tugeze ku barwayi 1077 bakurikiranirwa mu rugo, ni umubare munini cyane kandi buri munsi navuga ko uba ari umunsi mushya mu mibare myinshi, abo dukurikiranira mu bitaro barembye ni 22, ni benshi kandi ni na bo barwayi benshi twagize mu bitaro, murabona muri Musanze buri munsi turabona abarwayi 95 ibintu bitigeze bibaho mu mezi yahise”.

    Dr Muhire yavuze ko n’ubwo abakurikiranirwa mu rugo bakomeje gutanga icyizere cyo gukira, ibitaro na byo bikomeje kongera ubushobozi bwo kwakira abarwayi uko imibare izamuka. Avuga ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 barembye batararenza ubushobozi bw’ibitaro, aho kugeza ubu bishobora kwakira abarenga 30.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 kandi birinda kwirara mu gihe babonye ko abarwariye mu rugo bagenda bakira, avuga ko mu kwezi kumwe Akarere ka Musanze kapfushije abantu barindwi.

    Ati “Abapfa barahari ni yo mpamvu abantu bagomba kumva ko iki cyorezo gihari kandi gifite ubukana, umuntu kitarageraho ni utararwaza uwe ngo abibone, utarabona umurwayi ashobora kutabyumva ngo abyemere, abo 1077 barwariye mu rugo buri munsi baraduhamagara ngo hari urembye tukamufasha, abantu bajye batekereza ko indembe aho ziri haba harimo n’impfu, imibare y’abitaba Imana iragenda izamuka, mu Karere ka Musanze kuva mu kwezi kwa gatandatu tumaze gupfusha barindwi, bamwe bapfiriye hano mu bitaro byacu, abandi bapfira mu ma centres yo ku rwego rw’igihugu”.

    Dr Muhire yasabye abarwariye mu rugo kwitwararika bagakurikiza inama bagirwa, dore ko hari abarenga ku mabwiriza bamwe bakumva basohoka kandi bibujijwe, ibyo bikaba byatera ubwandu mu bantu benshi, ndetse n’uwo murwayi bikaba byamugiraho ingaruka zatuma aremba akaba yanapfa.


  • Rubavu : Ba Gitifu beguye bamwe bavuga ko babihatiwe #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba basezeze, yavuze ko baje mu nama ya JOC ku Karere isanzwe yitabirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ariko kuri iyi nshuro na bo bari batumwe.

    Yavuze ko iyo nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’umusirikare ukomeye ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere.

    Ngo batunguwe no kuba inama yagezemo hagati Vice Mayor agatangira guhamagaza bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari agaragaza amakosa yabo.

    Yakomeje agira ati 'Ndetse akabasaba gusohoka, bagakurikira umuyobozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange (DM) wari ufite impapuro.'

    Ngo ubwo bageraga mu biro by’uwo muyobozi ushinzwe imirimo rusange, yahitaga abasaba kwandika amabaruwa basezera ku kazi.

    Avuga ko bamwe bashatse kubyanga ariko bakabihatirwa n’umuyobozi ushinzwe abakozi hamwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo rusange babotsa igitutu ko nibatabikora ako kanya bazabasanga mu kazi kandi ko batazababuraho amakosa.

    Bamwe mu banditse basezera, bakomeye akazi ndetse babimenyesheje ubuyobozi bw’Intara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo barenganurwe mu gihe abandi bo bagahagaritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Ba-Gitifu-beguye-bamwe-bavuga-ko-babihatiwe

  • Ngororero : Abaturage babibi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 05 Nyakanga, ni Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32. Bafatanwe amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yasanze mu rugo rwa Munyentwari hari ububiko (Stock) y’amabuye y’agaciro, bafatwa barimo kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacuruza ku mucuruzi uba mu Karere ka Muhanga usanzwe uyagura.

    Ati 'Bafashwe saa tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.'

    Ubwo bamaraga gufatwa Munyentwari Theophile ari nawe nyiri ayo mabuye yavuze ko ayo mabuye ava ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero. Yavuze ko ikiro kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’amazu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

    Ati 'Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.'

    Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Abaturage-babibi-bafatanywe-toni-y-amabuye-y-agaciro

  • Rayon Sports yongereye amasezerano myugariro wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 myugariro Ndizeye Samuel wari usoje amasezerano ye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko ashobora no gukinishwa ku ruhande yugarira, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yongereye amasezerano ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri.

    Ndizeye Samuel wari usoje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, akaba yongereye indi myaka 2 kuri miliyoni 5.

    Ndizeye Samuel yageze muri Rayon Sports mu mwaka 2019 avuye i Burundi aho yakiniraga ikipe ya Vital’o FC.

    Ndizeye Samuel yongereye amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yonereye-amasezerano-myugariro-wayo

  • Rwanda: Abantu 12 bishwe na COVID-19 mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Abantu 12 bishwe na COVID-19 mu munsi umwe bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ugera kuri 491, mu gihe abacyanduye biyongereyeho 883, hakira 554 mu masaha 24 ashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021 abishwe na COVID-19 babonetse mu bice bitandukanye by'igihugu; barimo abagore bane b'imyaka 80 mu Rutsiro, abafite imyaka 77, 76 b'i Kigali, uwa 69 w'i Ruhango n'abagabo umunani b'imyaka 91 muri Gakenke, abafite imyaka 88, 83 mu Rutsiro, ufite imyaka 82 w'i Karongi, abafite imyaka 77, 66, 51 muri Kigali n'uwa 63 wo mu Bugesera.

    Kuri uyu munsi, abarwayi 883 ni bo banduye COVID-19 mu bipimo 6.492 byafashwe. Abarwayi bashya babonetse muri Kigali: 257, Musanze: 94, Gicumbi: 46, mu gihe Uturere twa Gisagara na Ngoma ho nta murwayi wahabonetse.

    Kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwandura COVID-19 ni 44.279 mu bipimo 1.684.004 bimaze gufatwa.

    Kuri uyu wa Kabiri hakize abarwayi 554 byatumye abakize bagera ku 28.391 mu gihe 15.397 bakirwaye, muri bo 57 bakaba barembye.

    Kuva ibikorwa byo gukingira COVID-19 bitangiye mu Rwanda, abaturage 392.003 bahawe urukingo. Abantu 251.963 ni bo bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca barimo 244 bayihawe uyu munsi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/rwanda-abantu-12-bishwe-na-covid-19-mu-munsi-umwe/

  • Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50 ifite agaciro ka 0.60 US $ #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, banki nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50, ayo akaba ari yo manini akomeye muri iki gihugu, afite agaciro ka $ 0.60 gusa mu ifaranga ry'Amerika.

     Amafaranga adahagije no kuba wakwishyura n'umugati, uyu mushinga w'itegeko wongeye kwibutsa  hyperinflation yagaragaye mu myaka irenga icumi ishize mugihugu cya Afrika yepfo.

     Mugihe izamuka ryibiciro ryagiye hanze yubugenzuzi, amadini icyo gihe yazamutse agera kuri inoti ya tiriyari 100.

     Umunyamakuru watsindiye ibihembo akaba anenga guverinoma Hopewell Chin'ono yasebeje inoti nshya, ku gipimo cy'ivunjisha ry'isoko ry'abirabura ridafite agaciro ka $ 0.35 gusa mu madorari y'Amerika.

     Chin'ono yanditse kuri Twitter ati: 'Irakubwira ikintu kijyanye n'ifaranga mu gihugu cyawe niba ukeneye inoti 3 z'ifaranga rikomeye kugira ngo ugure byeri nziza muri supermarket.'

     Inyandiko nshya niyanyuma kandi ifite agaciro murukurikirane rwatangijwe kuva muri Gashyantare 2019 mugihe Zimbabwe yasubiye inyuma ikoresha ifaranga ryaho.

     Amadolari y'Abanyamerika yari yarakoreshejwe kuva mu 2009,mu gihe iki gihugu cyangizaga ibice byacyo bidafite agaciro nyuma yuko hyperinflation igeze kuri miliyari 500 ku ijana.

     Ubu irihindagurika ririmo gutera ubwoba bwo kugaruka kwa hyperinflation yahanaguyeho kuzigama no guhungabanya ubukungu, hamwe no gusimbuka buri munsi mu biciro by'ibicuruzwa na serivisi.

     Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko umwaka ushize igipimo cy'ifaranga rya Zimbabwe cyazamutse kugera ku barenga 800 ku ijana, ariko cyatangiye koroha n'ikigereranyo cy'umwaka ushize ku mwaka ku kigero cya 106.64%.

     Banki nkuru yari yaravuzeko ifaranga rizagabanuka kugera kuri 55 ku ijana muri Nyakanga.

    The post Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50 ifite agaciro ka 0.60 US $ appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/07/zimbabwe-yatangaje-ko-hashyizweho-inoti-nshya-yamadolari-50-ifite-agaciro-ka-0-60/

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020 mu nama ya Kane yo gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro

  • Abapolisi 30 batangiye guhugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’iy’u Butaliyani. Ari kubera mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021.

    Abahugurwa barimo kwigishwa ibijyanye no gutwara moto bagendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye n’uko wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho byihuse.

    Yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, General Stefano Dragani uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi barimo Lt Col. Rocco T Ruda, Lt Marco Esposito, Lt Cosimo Guarnieri na Sgt Stefano Falappa.

    Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.

    Yagize ati “Mfashe uyu mwanya mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, nshimira umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani kuba yarohereje abarimu n’ubwo turi mu bihe ingendo zibujijwe biturutse ku cyorezo cya Covid-19.”

    CP Niyonshuti yakomeje agaragaza ko za moto ari ibikoresho by ’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    Ati “Amapikipiki ni ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka no mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w’abayobozi mu gihe cy’ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda.”

    Brig. General Stefano Dragani uhagarariye Polisi y’u Butaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo.

    Yagize ati “Aya mahagurwa ni bimwe mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo, amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye.”

    Brig. Gen Dragani yashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, avuga ko bifuza ko ubu bufatanye bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n’umutekano.

    Mu cyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu 2018, kivuga ko impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n’izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.

    Naho mu Rwanda kuva muri Mutarama 2020, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryavuze ko habaye impanuka zo mu muhanda 8.025 zaguyemo abantu 939 hakomereka 3.887.

    Mu byitezwe muri aya mahugurwa harimo kuzafasha abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda. Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani.

    Abapolisi bo mu Butaliyani mbere yo gutangiza aya mahugurwa babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

    Umuyobozi wa PTS Gishali, CP Robert Niyonshuti, ni we watangije aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu

    Brig. General Stefano Dragani yashimangiye ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kazi abapolisi batwara amapikipiki bakora kuko abongerera ubumenyi

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi bakora mu mashami atandukanye

    Abapolisi 30 batangiye guhugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Mbere yo gutangira amahugurwa, abapolisi bo mu Butaliyani babanje kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

  • Ufite kariya gakingirizo wamushimira cyane… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro twagiranye n'aba bakobwa twagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n'iyibanze ku nda zitateganyijwe zikunze guterwa abangavu bikabangiriza ubuzima bw'ejo hazaza habo. Muri Miss Rwanda usanga ba Nyampinga batari bacye bagaragaza imishinga ijyane no kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu kuko babona ari ikibazo cy’ingutu gisubiza inyuma iterambere ry'uwahuye n'iki kibazo.

    Stella uzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizabera muri Thailand

    Usibye n'umwangavu, buri muntu wese yagakwiye kumenya ko intwaro ya mbere yo guhangana n'izi nda zitateganyijwe ari ukwifata byakwanga ugakoresha agakingirizo. Kuri ubu urubyiruko rwigishwa ko agakingirizo ari ingenzi igihe kwifata byakunaniye n'ubwo abibuka kugakoresha ari bacye.

    Abenshi usanga bagira isoni zo kujya kukagura cyangwa kukagendana ngo abababona batabita abasambanyi. Miss Gisagara Uwicyeza Sandrine na Miss Matutina Stella begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda bikabagira inyenyeri zimurikiye urubyiruko rw'abakobwa batari bacye, bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo by'umwihariko banenga abaseka abagendana udukingirizo.

    Uwicyeza ukomoka mu karere ka Rubavu yasabye abanyarwanda gukomeza kumushyigikira akazavana ikamba muri Turkey

    Miss Gisagara Uwicyeza Landrine twamusabye kugira icyo abivugaho maze atabinyuze hirya anenga abaseka abagendana agakingirizo ati 'Iyo ubonye umuntu afite kariya gakingirizo ahubwo wamushimira cyane wanavuga ngo afite n'ubwenge kuko ari gutekereza ku buzima bwe bw'imbere'.

    Yashimangiye ko abonye umukobwa ufite agakingirizo mu isakoshi atamuseka, maze akebura abandi bakobwa bagenzi be batabyumva nkawe. Yibukije abakirengagiza ko usibye kurinda inda zitateganyijwe kanarinda izindi ndwara z’ibyorezo zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Bari muri batandatu begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda

    Mugenzi we Miss Matutina Stella yagize ati 'Aho kugira ngo utware iyo nda cyangwa se wandure izindi ndwara wakoresha protection [agakingirizo]. Aho kugira ngo igihugu gikomeze gufata amafaranga kijye kurera ba bana batawe n'ababyeyi (….. ) n'abahungu [bazibateye] nabo bazajya kubatunga kuko ntabwo bishoboye bazana udukingirizo bakabigisha kwirinda kuko amafaranga azagura udukingirizo si menshi cyane nk’ayo gufata ‘famille’ nka 500 uzigaburira, uzambika, uzishakira akazi ibintu byose ubikora biratandukanye cyane'.

    Miss Matutina Stella wegukanye ikamba yiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye. 

    Ibi ahanini yabivuze ahereye ku byigeze guteza impaka hibazwa niba hashyirwa udukingirizo mu bigo by’amashuri. Matutina Stella azahagararira u Rwanda muri Thailand mu irushanwa rya Miss World Tourism] naho mugenzi we Miss Gisagara Uwicyeza Landrine azahagararira u Rwanda muri Turkey mu irushanwa rya Miss Africa Golden. Bazerekeza muri ibi bihugu mu Ukwakira uyu mwaka.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS LANDRINE

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS STELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107297/ufite-kariya-gakingirizo-wamushimira-cyane-inkumi-zuburanga-zizahagararira-u-rwanda-mu-mar-107297.html

  • Imana yakijije umwana we ahita yakira agakiza… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe, abo mu muryango we n'abandi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mukeshabatware yitabye Imana ahagana saa sita n'iminota 15' tariki 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Umuhungu we Nyirimigambi Philbert, yabwiye INYARWANDA, ko Se yari arwaye umutima n’umuvuduko w’amaraso.

    Mu muhango wo kumusezeraho, hagarutswe ku buzima bw'ikitegererezo yabayeho mu nguni zose z'ubuzima asiga urwibutso rudasibangana mu bamuzi n'abatamuzi.

    Abayobora amatorero atandukanye babanye nawe, abo bafatanyije mu masengesho mu bihe bitandukanye, Murizaboro Marie Antoinette bakinannye ikinamico na Musekeweya bahurije ku kuvuga ko yari umugabo w'indangagaciro zitamuruye.

    Pasiteri Hillary yavuze ko aziranyi na Mukeshabatware guhera atarakizwa kugeza ubwo atangiye inzira yo kwiyegereza Imana abimufashijemo.

    Yavuze ko gusura Mukeshabatware atarakira agakiza byari ikizamini gikomeye, kuko byamusabaga kwigengesera, yewe ngo hari igihe yamusuraga atarabumbura Bibiliya, Mukeshabatware agapfundura Primus akinywera.

    Uyu mukozi w'Imana yavuze ko Mukeshabatware yemeye ko Imana iriho kandi ikorera mu bantu, ubwo yajyaga mu rusengero agasaba abanyamasengesho guhuza imbaraga bagasengera umwana we Lambert wari urembejwe n'uburwayi.

    Icyo gihe, Mukeshabatware yahize umuhigo avuga ko Imana nimukiriza umwana we atangira kuyikorera we n'umuryango we.

    Pasiteri Hillary yavuze ko Imana yakijije umwana wa Mukeshabatware, kuva ubwo uyu mugabo wamamaye mu ikinamico yegurira ubuzima bwe Kristo.

    Pasiteri Anastase we yavuze ko yishimira ko kuva Mukeshabatware yabatizwa atigeze asubira inyuma mu gukiza, ahubwo yabaye indorerwamu ya benshi. Ngo ntiyisabiga amateraniro, za nibature za mugitondo n'ibindi bigaragaza Umukrisito nyawe.

    Yavuze ko Mukeshabatware yari afite indangagaciro yo gukunda abantu, ndetse ko imirimo myiza yakoze ari mu Isi yamuhesheje iherezo ryiza.

    Ati “Mukeshabatware yagize iherezo ryiza.' Kandi ngo ibyo yabibye akiri ku Isi 'yabisaruye.'

    Mwalimu Jean Baptise yavuze ko mbere y'uko Mukeshabatware yitaba Imana yari ari mu masengesho Imana imubwira ko igiye kwisubiza umugaragu wayo kandi mu mahoro.

    Ngo yahise ajya kureba umukobwa wa Mukeshabatware arabimubwira. Ndetse ko ku wa kabiri, ijwi ry’Imana ryongeye kumubwira ko Mukeshabatware agiye kubana n’abamarayika, yitabiriye ikirori cye. Ku wa Gatatu yitaba Imana.

    Murizaboro Marie Antoinette babanye mu Indamutsa no muri Musekeweya, yavuze ko bitoroshye kugira icyo umuntu avuga ku munsi nk'uyu.

    Avuga ko Mukeshabatware yabaye inkingi ikomeye mu Indamutsa no muri Musekeweya. Ati “Twe ababanye nawe, tugatangira nawe mu ikinamico ‘Indamutsa’ no muri ‘Musekeweya’ yatubereye inkingi ikomeye, adusigiye icyuho tutazibagirwa ariko tuzajya tumwibukira muri byinshi.”

    Yavuze ko Mukeshabatware yari afite ubuhanga n’ubushishozi byabaye amasomo akomeye kuri benshi binjiye mu ikinamico n’indi mirimo yakoze.

    Avuga ko “yari afite urukundo mu murimo, akagira n’urukundo muri twebwe bagenzi be”.

    Murizaboro avuga ko ikintu cya mbere bazahora bamwibukiraho ari “ubwitange”, ndetse ko n’iyo yabaga yaictse intege atabyerekanaga.

    Ati “…Ni ukwitanga yaba agize n’intege nke ntabigaragaze kugira ngo umurimo udapfa, akitanga. Twese yatwigishije ikintu cyo kwitanga niyo waba wagize intege nke. Icyo n’ikintu tutazibagirwa.”

    Yavuze ko Mukeshabatware asize ubuhamya bwiza bw’urukundo ku Isi, asaba Imana kurebana impuhwe umugaragu wayo.

    Akomeza avuga ko urukundo Mukeshabatware yagaragarije bagenzi be, ari urwibutso rukomeye basigaranye.

    Yanavuze ko hari byinshi Mukeshabatware yabigishije batazigera bibagirwa. Ati “Mu ijuru baramwakiriye, kuko ni intore y’Imana akaba n’intore y’abantu.”

    Amateka avunaguye ya Mukeshabatware:

    Mukeshabatware Dimas yavutse tariki 25 Kanama 1950 avukira mu cyahoze ari komini Kivu muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Avuka kuri Ngarukiye Pierre na Nyirabazungu Therese.

    Tariki 21 Gashyantare 1956, yashakanye na Mukakarangwa Helene babyarana abana icyenda, abariho ni barindwi, babiri bitabye Imana.

    Agiye afite abazukuru 31, abakwe bane n’umukazana umwe. Mukeshabatware yize amashuri abanza i Muganza muri Nyaruguru, ayisumbuye yiga muri St Andre i Nyamirambo mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo.

    Akirangiza amashuri yisumbuye mu 1969, yabaye umwarimu gihe cy’umwaka umwe.

    Mu 1970 yafashe amasomo ya Gisirikare, nyuma yoherezwa kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’itangazamakuru ryandika, aho yavuye mu 1971 batangiza icapiro rya Gisirikare.

    Mu 1980, Dismas yakomereje mu icapiro rya ORINFOR aho yandikaga mu Imvaho hamwe n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

    MU 1984, Mukeshabatware hamwe na bagenzi be bakoraga muri ORINFOR batangije gukora ikinamico mu itorero ryitwa Indamutsa

    1985, nyuma yo guhabwa amahugurwa mu Budage, we na bagenzi be batangiye kwamamaza binyuze kuri Radio Rwanda.

    'Publicite’ ya mbere yakoze yari iyamamaza ‘Ikawa y’u Rwanda’ n’ubwo benshi bamumenye yamamaza Imvaho.

    Uyu mugabo yamamarije ibigo byinshi, byaba ibya Leta, abikorera, hamwe n’abantu batandukanye.

    Mu 2009 nibwo yagiye mu kiruhuko cy’izaburu atangira kwikorera, yita ku matungo ye, umuryango we ndetse n’indi mirimo itandukanye.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatanyije n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda, aho yatanze umusanzu we mu Mirenge no mu zindi nzego zitandukanye, haba mu Murenge wa Kimisigara na Gisozi aho yari atuye.

    Ndetse yagize uruhare mu iyubakwa ry’imihanda n’ibindi birimo n’ishuri rya APEK benshi baje kumwitirira.

    Mukeshabatware binyuze mu matorero y’umuco n’amakinamico atandukanye yashinze, yakundishaga urubyiruko umuco no gukunda igihugu. Yari impuguke mu gikina amakinamico, yatoje benshi afasha benshi.

    Yagiraga umurava n’umwete mu kazi kose yakoreye Igihugu; yari indashyigikirwa aho yagiye ahabwa ibikombe n’imidari.

    Yabaye ikitegererezo cyiza aho yanyuze hose. Bati “Ibikorwa yakoze ni indorerwamu twebwe abasigaye twamureberaho.”

    Mukeshabatware yabatijwe ahagana mu 1964 aba Umukirisitu muri Kiliziya Gatolika, aho yabaye umuyobozi w’abanyamutima ku rwego rw’Igihugu ndetse n’indi mirimo yashinzwe muri Kiliziya itandukanye- Ababanye nawe i Muganza i Nyaruguru no kuri St Michel bazahora bamwibuka

    Mu 1998 yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, we n’umugore we Mukakarangwa Marie Helene babatirizwa mu Itorero rya ADEP Nyakabanga.

    Mukeshabatware yabaye umukirisito, umunyamesengesho mwiza, wakundaga kuririmba no gucuranga.

    Nubwo nta korali yabayemo ariko yabaye umuterankunga wa Chorale zitandukanye, hari abo yafashije gusohora indirimbo. We n’umufasha we bubatse insengero nyinshi n’indi mirimo itandukanye ‘Imana yagiye ibashoboza’.

    Yari umuntu wabanaga n’abantu bose kandi mu byiciro byose, yarangwaga n’urukundo akaziririza uburyarya. Yafashaga imfubyi n’abapfakazi, akishyurira amashuri abatishoboye.

    Anne Marie wavuze amateka ya Se mu izina ry’abana be yavuze ko bamwifuriza iruhuko ridashira. Ati “Imana yawe wakoreye uwiteka azayiguhere ingororano n’amakamba.”

    Murizaboro Marie Antoinette yavuze ko Mukeshabatware yari inkingi ikomeye mu Ikinamico no muri Musekeweya, kandi bazahora bazirikana urukundo n'umurava byamuranze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107292/imana-yakijije-umwana-we-ahita-yakira-agakiza-adusigiye-icyuho-gikomeye-mukeshabatware-yas-107292.html