Author: webrwanda

  • Karongi: Babiri baherutse kwirukanwa mu gisirikare bafashwe bambura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga nibwo bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Bwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze nazo zibimenyesha abapolisi.

    Bahageze saa kumi z’umugoroba bahasanga abo bantu bari mu baturage barimo kubaka amafaranga bababwira ko nibatayatanga babahamagariza abapolisi.

    Ati “Tukimara kubafata twashakishije amakuru dusanga bamaze ibyumweru bibiri birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi. Bamaze gusezererwa nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kujya mu baturage uwo basanze akora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakamuca amafaranga bamubwira ko ari abasirikare kuko hari n’amakarita bari bafite. Amafaranga bayacaga abo basanze barimo gucuruza inzoga mu tubari.”

    CIP Karekezi yavuze ko bariya bantu bahera ku mafaranga ibihumbi 100 utayafite bagaciririkanya, uwo munsi bafashwe bamaze kwambura abantu batanu, batatu bamaze kubaha ibihumbi 55 Frw hasigaye abandi babiri bagombaga kubaha ibihumbi 40 Frw bombi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bivugwa ko abo bantu bari bamaze icyumweru bambura abantu muri ubwo buryo. Yabasabye kujya baba maso ntihagire ubashuka kuko igihe cyose Polisi iri mu bikorwa byayo abapolisi baba bambaye umwambaro w’akazi.

    Ati “Dukangurira abaturage kujya bashishoza ku bantu biyitirira inzego, bariya bantu biyitiriraga urwego badakorera. Niyo baba abasirikare nta musirikare w’u Rwanda wagenda yaka amafaranga abaturage cyangwa agenda abatera ubwoba ngo n’utayampa ndaguhamagariza abapolisi. Iyo myitwarire yonyine yakagombye gutera impungenge abaturage.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

    Ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 283 yo ivuga ko Umuntu wese, wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’Igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw’amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


  • MINISANTE: Hari impamvu ebyiri zatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize abandura Covid-19 babarirwa hejuru ya 700 – 800 ku munsi, kuva icyorezo cyagera mu gihugu muri Werurwe 2020. Bivuze ko virusi yakwiriye mu baturage no mu byiciro byose by’imyaka.

    Dr Mpunga yagize ati “Ibigo bivurirwamo Covid-19 byari byafunzwe mu gihe Virusi yari yagabanutse, byongeye gufungurwa kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19. Ubu byose biruzuye, kandi abarwayi benshi bararembye ndetse n’umubare w’abapfa bishwe n’icyo cyorezo wariyongereye. Iki ni igihe kigoye , kandi gisaba buri wese gushyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo tuzashobore gusubira mu buzima busanzwe”.

    Ati “Mu kwezi gushize, abantu benshi baturuka mu bihugu duturanye bambutse umupaka baza mu Rwanda mu gihe ikirunga cyarukaga, bari benshi cyane bituma no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bigabanuka, kuko bari abantu benshi cyane bateraniye ahantu, nta mabwiriza yo kwirinda bubahirije ”.

    Yongeyeho ati “Mu kindi gihugu duturanye cya Uganda, bari muri Guma mu Rugo kubera imibare myinshi bafite y’abarwaye Covid-19, ariko hari Abanyarwanda bataha buri munsi baturutse muri Uganda, bamwe muri bo bakaba baramaze kwandura icyo cyorezo, ibyo byose biri mu bizamura ikwirakwira ry’icyorezo, bikazamura n’umubare w’abacyandura. Gusa, hari no kudohoka ku ngamba zo kwirinda no mu gihugu, abantu bari batangiye kujya bitabira ibirori bakanica amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda .”

    Ku itariki 6 Nyakanga 2021, ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr Mpunga yasobanuye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, aho yavuze ko Virusi yihinduranyije noneho hakaza ubwoko bwa virusi bubangamiye cyane ubuzima bw’abantu hatitawe ku byiciro by’imyaka barimo kandi iyo virusi ikaba imaze kugaragara mu bice byo hirya no hino ku isi.

    Yavuze ko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira, abantu bakuze cyane ari bo bakomeza guhura n’ikibazo gikomeye gishobora no guhitana ubuzima bwabo kubera abantu bakomeza kubasura mu ngo zabo.

    Dr Mpunga ati “Covid-19 yagiye yihinduranya, kandi uko yihinduranya ni ko iba mbi kurushaho. Twese twagezweho n’ingaruka z’icyorezo kandi gishobora kwangiza ubuzima bwacu, imyaka twaba dufite iyo ari yo yose”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bitarahinduka kandi ko abazamura ibiciro baba barimo kwiba abaturage.

    Kwipimisha Covid-19 ku buryo bwihuse (rapid test) ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(Rwf10,000) naho uburyo bwa ‘CPR test’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (Rwf50,000).

    Dr Mpunga ati “Ibiciro byo kwipimisha birazwi, ntibirahinduka, ‘rapid test’ 10.000 Frw, naho ‘CPR test’ ni 50.000 Frw, abashobora kuba baragabanyije ibiciro ntabwo tuzi aho baba barakuye ibikoresho, naho abazamuye ibiciro bo barimo kwiba abaturage”.

    Gusa Dr. Mpunga yavuze ko ibiciro byo kwipimisha bishobora kuzagabanuka mu gihe kizaza, ariko ubu ngo ntibirahinduka.

    Dr Mpunga yagize ati “Kwirinda ni ngombwa cyane kuko imibare ikomeje kuzamuka cyane, bivuze ko niba abantu badafashe ingamba zo kwirinda nk’ikintu cy’ingenzi, bashobora no kubura ubuvuzi mu gihe babukeneye, ntibabubone byihuse nk’uko byagendaga mu minsi ishize, kuko uko abarwayi biyongera ni ko kubona ubuvuzi n’izindi serivisi z’ubuzima birushaho kugorana”.

  • Dr Biruta, Rosemary Mbabazi na Gen Kabarebe bakiriye Urubyiruko ruvuye i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda urwo rubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi i Burayi ruvuga ko rwihaye (nta wabibasabye), mu rwego rwo kuzajya kugaragaza amateka n’Iterambere u Rwanda rugezeho, hanze aho biga cyangwa bakorera.

    Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi (Chairman), Eric Ngabo, waje ayoboye urwo rubyiruko avuga ko baje kwirebera ukuri kw’ibivugwa ku Rwanda, aho ‘kubwirwa ibinyoma n’abajenosideri’.

    Ngabo yagize ati “Mu Bubiligi ni ho dufite rya shyirahamwe Jambo rigizwe n’abana b’abajenosideri bavuga ko Jenoside yabaye ariko n’Abahutu ngo bapfuye, urwo ni urujijo batera mu bantu rukagera no mu bana bacu bazima”.

    Ngabo avuga ko urubyiruko rwaje mu Rwanda ruzajya guhindura abagize Jambo ASBL kugira ngo ubutaha na bo bazaze mu Rwanda kwirebera ukuri, ‘aho kubeshywa n’ababyeyi babo’.

    Urwo rubyiruko rwahuriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho rugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ministiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe nk’uko byatangarijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET).

    Benshi muri urwo rubyiruko baturutse i Burayi, cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, bakaba bazamara iminsi 10 mu Rwanda basura banaganira n’inzego zitandukanye zirimo urushinzwe Iterambere RDB.

    Bagomba no gusura zimwe mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, za pariki z’Igihugu n’ahandi hantu nyaburanga.

    Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta yahaye ikaze urwo rubyiruko avuga ko basanga Igihugu cyabo cyariyubatse kurusha byinshi mu bihugu bya Afurika byabayemo Intambara ariko ko nabo bafite uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu cyabo aho kwifatanya n’abagoreka amateka cyangwa basebya Ubuyobozi.

    Dr Biruta ati “Murabizi ko ku mbuga nkoranyambaga hari abagoreka amateka y’iki gihugu bagasebya n’Ubuyobozi bwacyo, ariko nk’Abanyarwanda mugomba gusigasira indangagaciro mugahangana n’abo bantu”.

    Kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko, urwo rubyiruko rwasuye Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu iri ku Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuganira n’Abayobozi bakuru.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru(wari umunsi wa mbere w’uruzinduko rwabo), urwo rubyiruko rwari rwasuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, ejo bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

  • Ese ufite kwizera? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya gikristo, kwizera Imana biroroshye ntabwo bidusaba ibintu biruhanije cyangwa se imbaraga nyinshi, ahubwo ni twebwe tubikomeza ugasanga twanze kumvira Umwuka Wera ari we muyobozi wacu mu rugendo rujya mu ijuru. Iyo twerekeje imitima yacu ku Mana tugahamya imbaraga zayo bidutera kuyizera byimazeyo.

    Naamani abyumvise ararakara, arivumbura ati 'Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize. Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Afapa ntiziruta ubwiza amazi y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?' Nuko arahindukira arigendera arakaye. Abagaragu baramwegera baramubwira bati 'Data iyaba uwo muhanuzi agutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo 'Iyuhagire uhumanuke’.' 2Abami 5:11-14

    Nubwo Naaman yari “Umuntu ukomeye kandi w’intwari,” yari umunyantege nke imbere y’igitero cy’ibibembe. Amaze gukurikiza amabwiriza y’umuja w’umugore we, yahindukiriye Elisa, ariko yabanje kurakara igihe umuhanuzi yamubwiraga ati: “Genda, wiyuhagire karindwi muri Yorodani; umubiri wawe uzaba muzima, nawe uzaba uhumanutse.” (2Abami 5:10).

    Naaman yibwiraga ko Elisa agiye gukora ikintu kidasanzwe. Ntiyumvaga impamvu yagombaga kujya koga muri Yorodani. Abagaragu be bashoboye kumwumvisha bati: “Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Ni kangahe ugomba gukora ibyo yakubwiye ati:” Wiyuhagire, uzahumanuka! 'Igihe Namani yumviraga amagambo ya Elisa, yahise akira.

    Kimwe na Naaman, rimwe na rimwe biragoye kumvira Imana n’Ijambo ryayo no gukorera mu kwizera. Mubyukuri dushobora gutwarwa no gushidikanya ugasanga tudashyikira ko ikintu cyose gishoboka ku Mana kandi ko Ijambo ryayo ari ukuri. Dukwiriye gusobanukirwa ko icyo dukeneye ari ugukora, kumvira no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Ariko Imana ishaka kutwibutsa ko ihemba abafite kwizera kandi bumvira n’umutima wabo wose.

    Uyu munsi, zana ibyifuzo byawe ku Mana biroroshye nk’uko umwana abikora. Ntukaje impaka n’Imana kandi ntukifate izere Imana byimazeyo, yibwire ibyo ukeneye byose kandi wakire imbaraga zayo zikomeye mu buzima bwawe.

    Umva ijwi ry’Imana:

    Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Baza Imana niba hari ikintu cyoroshye ushobora gukora uyu munsi.

    Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nk’uko wifuza kuvugana n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ishobora kumva byose.

    Dore isengesho ry’intangarugero: “Data, nkweretse ibyo nkeneye. Nashyize ku ruhande ubwibone bwanjye, urwikekwe, n’ibitekerezo byanjye. Nzakumvira kandi ndakwizera. Mw’izina rya Yesu. Amen.”

    Kora uyu munsi

    Noneho utekereze cyane ku byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

    Wubahe Uhoraho

    Urugendo rwacu rw’umunsi rurarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.

    “Data, ufite ifoto y’ubuzima bwanjye. Nahisemo kukumvira mu buryo bworoshye, nk’umwana muto. Ubwami n’ububasha n’icyubahiro ni ibyawe iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-kwizera.html

  • Dutembere indege idasanzwe yitwaga CONCORDE yashoboraga kwambukiranya ibihugu mu minota icumi gusa||Ese byayigendekeye bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuriyi nshuro tugiye kubabwira indege itazibagirana mu mateka y'isi kuko uyumvise wese akuka umutima. Iyi ndege yiswe Concorde yakozwe mu 1969, nibwo yagurukijwe bwa mbere ariko icyo gihe iza irenze icyari gisanzwe kizwi nk'indege.

    Ubusanzwe Concorde yakozwe biturutse ku bufatanye bw'amasezerano yari amaze gusinywa hagati ya leta y'Ubufaransa n'Ubwongereza, nibwo bwa mbere ibihugu bibiri bya rutura byari bihuriye ku mushinga nkuyu. Concorde yakozwe n'inganda ebyiri arizo: 'Sud Aviation nyuma yaje kwitwa 'aerospatiale'' ndetse na 'British Aircraft Corporation'.

    Kugira ngo wumve ko iyi ndege yari yihariye ikimara gukorwa yemerewe kugurwa n'ibigo bibiri gusa bitwara abagenzi, icyo ni 'Air France cyo mu bufaransa, na British Airways cyo mu bwongereza'.

    Iyi ndege nubwo yari iy'ubucuruzi yagendwagamo n'abakire gusa. Ibi nukubera ko itike yayo yahendaga birenze urugero ahanini bitewe nuko yakugezaga ahugiye mukanya nkako guhumbya, uretse nibyo kandi mu ndege habagamo servisi zidasanzwe byatumaga itike yayo ihenda bikomeye. Nko mu mwaka wa 1997 hari urugendo iyi ndege yakoze kuva New York muri America ijya London mu bwongereza aho itike yari amadorali 7995 (angana na $12,900 muri 2020) aya rero yari akubye inshuro zirenga 30 ku itike y'indege zisanzwe.

    Kugira ngo iyi ndege isohoke byaratinze kurusha uko byari biteganyijwe bitewe n'akayabo umushinga watwaye ngo indege ya mbere ijye hanze, ibi rero byatumye umushinga udindira ngo haboneke amafranga, ikindi kwari ugushaka imihanda yihariye iyi ndege izanyuramo. Ibi nukubera ko bitewe n'umuvuduko uhambaye iyi ndege yagenderagaho (2180km/h) yatezaga urusaku rukomeye cyane kuburyo itagombaga kunyura mubice bituwe cyane.

    Ubusanzwe umushinga w'iyi ndege watangiye mu 1950 biturutse ku bagabo babiri Arnold Hall na Morien Morgan bari bafite igitekerezo cyo gukora ikintu gitwara abantu ariko kikagendera ku muvuduko urenze uw'ibindi byose, iyi ndege bivugwa ko yari ikubye kabiri umuvuduko w'ijwi. Akenshi iyi ndege yakoraga ingendo zambukiranya imigabane Ubwongereza-America, Ubufaransa-Ubwongereza kuko ariho honyine yashoboraga kuguruka ntawe ibangamiye.

    Iyi ndege rero ibyayo ntabwo byaje kuramba kuko muri 2003 yaje gucibwa mu gutwara abagenzi, ndetse hafatwa umwanzuro ko itazongera kugurutswa na rimwe. Impamvu zo guhagarikwa ntizivugwaho rumwe kuko benshi bavuga ko yagambaniwe abandi bakavuga ibindi, ariko ihagarikwa icyo gihe byavuzwe ko ari ku mpamvu z'umutekano w'abagenzi bitewe n'impanuka ikomeye yari imaze gukora.

    Mu 2000 kuwa 25 Nyakanga, indege ya Concorde ya Air France yari ihagurutse m'Ubufaransa yerekeza muri Amerika yakoze impanuka ikomeye cyane itararenga umutaru ihitana abantu 100 bose b'abagenzi bari bayirimo, abandi 9 bayikoragamo ndetse n'abandi bane yasanze kubutaka aho yaguye. Ibi byatumye yaba air France na British airways bahita bahagarika concorde zose bari bafite bavuga ko bazongera kuzigurutsa zabanje gusubirwamo ahari habaye amakosa. Icyakora iyi ninayo mpanuka ikomeye iyi ndege yari ikoze.

    Concorde zakozwe ari 20 gusa, nyuma yo guhagarikwa izisigaye zikiri nzima zahise zijyanwa mu nzu ndangamurage (museum) mu bihugu bitandukanye nk'Ubufaransa, Ubwongereza, America n'Ubudage ndetse ubu abantu bajya kuzisura kugira ngo bamenye amateka yazo.

    Source : https://yegob.rw/dutembere-indege-idasanzwe-yitwaga-concorde-yashoboraga-kwambukiranya-ibihugu-mu-minota-icumi-gusaese-byayigendekeye-bite/

  • Gasabo: Yishe umugore we amutegeye mu nzira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abo bombi utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Nyagacyamo.

    Ipererza ry’ibanze ryerekanye ko bombi bari bafitanye amakimbirane, kandi ko Habyarimana yishe umugore we amutegeye mu nzira ndetse ahita atoroka.

    Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu, hakomeje kumvikana impfu nyinshi hagati y’abashakanye, bapfa gucana inyuma, kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo cyangwa kuwukoresha nabi, maze bikaba intandaro y’ibyaha bikomeye birimo no kwicana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, kuri micro ya KT Radio yatanze inama ku miryango nyarwanda, mu rwego rwo gukumira impfu zisigaye zikunze kugaragara muri iyi minsi hagati y’abashakanye.

    Ati “Impfu zirimo kuba hagati y’abashakanye ni ikintu kibabaje RIB yahagurukiye kandi irwanya, ikirwanya mu buryo bwo kwigisha abantu dufatanyije n’izindi nzego kubana mu buryo bw’amahoro, uburyo bakemura amakimbirane yabo ndetse iyo hari amakimbirane amaze igihe bananiwe gukemura icyo gihe tubagira inama yo kwegera ubuyobozi bukabafasha”.

    Ati “Iyo ari ibyaha bikomeye byananiranye ku buryo byavamo ibyaha by’ubwicanyi cyangwa byavamo ibyaha byo gukomeretsa mu buryo bukomeje, tubagira inama y’uko begera RIB bakabimenyekanisha, bagashinganisha, ikabafasha”.

    Dr Murangira kandi asaba abaturage kwegera ubuyobozi mu makimbirane ayo ari yo yose yabananiye gukemura mu muryango, bubafashe n’ibyanga begere RIB, kuko bitangira ibyo byaha ari bito, bigakura, nyuma bikaza kubyara ibyaha bikomeye birimo kwicana, bityo Ubugenzacyaha bujye bubikumira hakiri kare.

    Amakuru avugwa na bamwe mu baturanyi b’uwo muryango, avuga ko abo bombi bari bamaranye imyaka icumi (10) ndetse banabyaranye abana babiri.

  • Byinshi wamenya ku ikipe Byiringiro Lague yerekejemo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS ikina mu cyiciro cya kabiri.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo uyu rutahizamu yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi gukora igerageragezwa aho yagiye agiye mu ikipe ya FC Zurich ariko iyi kipe yari yamutimiye mbere y’iminsi mike yahise ivuga ko yabivuyemo ari nabwo yahise atumirwa n’ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS.

    Uyu mukinnyi akina asatira anyuze ku mpande yatsinze igeragezwa ndetse amakuru avuga ko yavuyeyo amaze gusinya nubwo byagizwe ibanga kugeze ku munsi w’ejo agiye.

    Neuchâtel Xamax FCS izwi nka FC Xamax, ni ikipe yo mu Busuwisi aho ibarizwa mu mujyi wa Neuchâtel. Yashinzwe mu 1970 hari nyuma yo kwivanga kwa FC Cantonal yashinzwe mu 1916 na FC Xamax yashinzwe mu 1912.

    Izina Xamax ryavuye ku munyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Busuwisi, ‘Xam’ Max Abegglen umwe mu banyamuryango bashinze iyi kipe. Muri 2013 iyi kipe yihuje na FC Serrières n’indi yo muri Neuchâtel ari nabwo yahise ifata izina rya Xamax Neuchâtel FCS.

    Ni ikipe yatangiye ikinirwa n’abanyeshuri bo muri Latin College muri Neuchâtel mu 1910, nyuma y’imyaka 2 nibwo yashinzwe ku mugaragaro.

    Iyi kipe yatwaye ibikombe bya shampiyona inshuro 2 yikurikiranya mu 1987 na 1988, yageze kandi inshuro 5 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu(Swiss Cup) ariko ntiyacyegukana, ihaheruka ku mukino wa nyuma muri 2011.

    Iyi kipe muri 2012 yaje guhura n’ikibazo cy’amikoro byaje no gutuma iva muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Busuwisi(Swiss Super League). Iyi kipe yaje kongera kwisuganya ihera mu cyiciro cya 5(Liga International), muri 2013 yarangije ku mwanya wa 1 izamuka mu cyiciro cya kane, 2013-2014 yongeye kuba iya mbera izamuka mu cyiciro cya gatatu ni mu gihe 2014-2015 yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Nyuma y’imyaka 6, muri 2018 iyi kipe yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko iza gusubira mu cyiciro cya kabiri ari naho ikina kuri ubu aho shampiyona iheruka yarangije ku mwanya wa 9.

    Iyi kipe ikinira imikino yayo kuri Stade de la Maladière yatangiye kubakwa muri 2004 ikaba yaratashywe muri 2007 aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 12,500.

    Iyo ikinira mu rugo yambara amakabutura y’umukara n’imipira y’umutuku yiganjemo umukara, ni mu gihe iyo yakiniye hanze yambara umuhondo.

    Byiringiro Lague yamaze kwerekeza muri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-wamenya-ku-ikipe-byiringiro-lague-yerekejemo

  • Abishe Perezida wa Haiti bamenyekanye, bamwe bafashwe mpiri n'ibikoresho #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abicanyi rigizwe ahanini n'abahoze ari abasirikare ba Colombia ni ryo ryishe Perezida wa Haïti Jovenel Moïse ku wa gatatu, nkuko polisi ibivuga.

    Umukuru wa polisi Léon Charles yabwiye abanyamakuru ko iryo tsinda ryarimo Abanya-Colombia 26 n'Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti. Umunani bacyekwa kuba muri iryo tsinda ntibarafatwa, mu gihe 17, barimo n'abo Banyamerika babiri, batawe muri yombi.

    Abandi basigaye bacyekwa kuba muri iryo tsinda bishwe barasiwe mu mirwano na polisi mu murwa mukuru Port-au-Prince.

    Itsinda ry'abagabo bitwaje imbunda biraye mu rugo rwa perezida saa saba z'ijoro (1:00) zaho ku wa gatatu, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Umugore wa Perezida Moïse, Martine Moïse, yakomerekeye mu gitero ajyanwa mu ndege kuvurirwa muri leta ya Florida muri Amerika, aho bivugwa ko uko ameze ubu byahamishijwe hamwe.

    Ntibiramenyekana uwacuze umugambi w'icyo gitero cyangwa icyatumye kiba. Ariko Claude Joseph, Minisitiri w'intebe w'inzibacyuho (cyangwa w'imfatakibanza mu Kirundi) wa Haïti, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo Perezida wari ufite imyaka 53, ashobora kuba yarishwe kuko yari arimo kurwanya 'abaherwe' bo mu gihugu.

    Ku wa kane, polisi yagaragarije abanyamakuru bamwe mu bacyekwaho kumwica n'intwaro zabo, impapuro z'inzira (passports) zo muri Colombia n'izindi gihamya.

    Bwana Charles yagize ati: 'Abanyamahanga baje mu gihugu cyacu kwica perezida'.

    Yongeyeho ati: 'Tuzongerera imbaraga iperereza ryacu n'ibikorwa byo gushakisha kugira ngo dufate abandi bacanshuro umunani'.

    Leta ya Colombia yavuze ko abatari munsi ya batandatu muri abo bavugwa ko bari muri iryo tsinda bisa nkaho ari abasezerewe mu gisirikare cyayo. Yasezeranyije gufasha Haïti mu bikorwa by'iperereza.

    Hagati aho, ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika byavuze ko bidashobora kwemeza niba hari n'umwe mu baturage b'iki gihugu wafunzwe.

    Abakora iperereza baracyashakisha abacuze uwo mugambi w'ubwicanyi, bwateje akaduruvayo hamwe muri iki gihugu kiri mu bicyennye cyane ku mugabane w'Amerika.

    Ku wa kane, imbaga y'abaturage barubiye yateranye irebera uburyo igikorwa cya polisi kigenda mu murwa mukuru. Imodoka zimwe zaratwitswe, ndetse abantu bateranira hanze ya stasiyo ya polisi aho abacyekwa kwica Perezida bafungiye. Igihe cy'ibihe bidasanzwe kiracyakomeje mu gihugu hose.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abishe-perezida-wa-haiti-bamenyekanye-bamwe-bafashwe-mpiri-nibikoresho/

  • Barishimira ko bagiye gutura muri Biryogo izira ivumbi n’ibyondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biryogo mu isura nshya y
    Biryogo mu isura nshya y’imihanda ya kaburimbo

    Ibyo barabivugira ko hashize igihe kingana n’ukwezi hatangijwe ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yose igize agace ka Biryogo, ku buryo nta muhanda uzasigara udakoze.

    Mu Biryogo Kandi harimo haranashyirwa amatara kuri iyo mihanda ku buryo ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura byakundaga kuhakorerwa amasaha akuze bitazongera ukundi.

    Mukangoga Aisha, atuye ahazwi nko kwa Nyiranuma, avuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere barimo kwegerezwa kuko ntaho bazongera guhurira n’ivumbi.

    Ati “Amatara ataraza twari mu mwijima, nta hantu na hato wabonaga habona, ivumbi ryari ritwishe ku buryo igihe nk’iki cy’izuba twabaga turimo kumena amazi ariko ubu turi ahantu heza hakeye, turagenda mu mihanda myiza, turishimira iterambere batugejejeho”.

    Nta gace na kamwe ko mu Biryogo katarimo umuhanda
    Nta gace na kamwe ko mu Biryogo katarimo umuhanda

    Nzavugimana Damascène akorera ubucuruzi mu Biryogo akaba ari na ho atuye, avuga ko mu gihe cy’impeshyi ivumbi ryajyana mu bicuruzwa bye bikandura, gusa ngo ubu ibintu byose birimo biragenda neza.

    Ati “Urumva yuko tutazongera guhura n’iryo vumbi, nuzajya ahanyura mu gihe cy’impeshyi ntabwo azajya asanga ibintu byuzuyeho ivumbi ku buryo tugiye guca ukubiri na ryo”.

    Uretse kuba abatuye mu Biryogo bishimira ko muri uyu mwaka bibohoye ivumbi n’ibyondo, ariko kandi ngo babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi babuze kuva aho iyo mihanda yatangiye gukorerwa, ku buryo kuri ubu harimo abayabona batanze amafaranga 500 ku njerekani.

    N
    N’ubwo buri gace kagejejwemo umuhanda mu Biryogo ariko ngo bafite ikibazo cy’amazi

    Umutoni Nadia na we atuye mu Biryogo, avuga ko amazi bayabona bahenzwe kuko harimo abayakura mu Gitega, cyangwa mu Rwampara ku buryo uyabonera mace ijerekani imugeraho ihagaze amafaranga 300.

    Ati “Ijerekani imwe muri kino gihe cya covid-19 ntacyo yamara, ubwo rero ntushobora gukoresha amafaranga ari munsi ya 600 ku munsi ntuvuge ngo ntabwo urimo guhomba, n’ukuvuga ngo amazi ni ikibazo gikomeye kuko ubwiherero nta suku kubera kubura amazi, n’ibintu byo kurya cyangwa gukoresha mu rugo ntabwo biba bisukuye bihagije”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko iriya gahunda yo gukora imihanda n’ubwo yatangiriye mu Biryogo ariko izakomereza no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo guca utujagari.

    Ati “Project y’Agatare twari twabonyemo inkunga ya Banki y’isi irimo kurangira, imirimo isigaye ni iya nyuma imihanda yakozwe n’iriya, ahubwo icyo umuntu yavuga ni uko iyi project ifite igice cya kabiri, izagenda igera no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali. Muri Kicukiro harahari, muri Gasabo ndumva harimo Nyabisindu n’ahandi, ni ukuvuga ngo ni mu bice by’umujyi bigaragara ko bitubatse neza, aho twita mu tujagari bikaba ari mu buryo bwo kuhazamurira agaciro nk’uko byagenze mu Biryogo”.

    Imirimo yo gukora imihanda mu Biryogo ngo irimo kugera ku musozo
    Imirimo yo gukora imihanda mu Biryogo ngo irimo kugera ku musozo

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ikibazo kijyanye n’amazi cyagaragaye bitewe n’imirimo yakozwe muri iriya mihanda, ariko hakaba hari uburyo babiganiriyeho n’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), ku buryo mu gihe kitarambiranye abadafite amazi mu Biryogo aza kubageraho.


  • Sudan y’Epfo: Hari abatishimiye ubwigenge bamaranye imyaka 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myaka 10 ishize bamwe ntibishimira iyo ntsinzi kandi bivugwa ko igihugu cyabo gikungahaye kuri peteroli.

    Bivugwa ko cyaranzwe n’imirwano yahitanye abantu bagera 400.000, ruswa ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke nyamara harasinywe amasezerano y’amahoro.

    Al Jazeera ivuga ko muri iyo myaka 10 y’ubwigenge, abaturage ba Sudan y’Epfo badafite byinshi byo kwishimira, nk’uko byatangajwe na Joshua Craze, umushakashatsi mu ishuri ry’ubukungu ry’i London, wakoreraga muri Sudan y’Epfo kuva mu 2008.

    Ibyiringiro byari byinshi mu mwaka wa 2011 ubwo nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo hari intambara y’amajyaruguru n’amajyepfo, yatumye amajyepfo atora kwitandukanya n’agace ka Sudan y’Amajyaruguru.

    Salva Kiir wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, icyo gihe yarahiriye kuba Perezida wa mbere wa Sudan y’Epfo, hamwe na Riek Machar, wari uyoboye undi mutwe w’inyeshyamba nk’umwungirije.

    Abanyesudani benshi bo mu majyepfo bari barahunze, baratahutse maze amahanga menshi asuka miliyoni z’amadolari yo gushyigikira Guverinoma nshya, gusa kugeza ubu abaturage bakomeza kunenga umutekano muke uharangwa, ari na yo mpamvu bahamya ko batakabaye bishimira ubwo bwigenge.