


Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugari yatangiye imikino yo gushaka itike ya AfroBasket itsinda Kenya manota 77 kuri 45.
Guhera ku munsi w’ejo mu Rwanda hatangiye imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike ya AfroBasket mu cyiciro cy’abari n’abategarugori(2021 FIBA Women’s AfroBasket Zone 5 Qualifiers).
yitabiriwe n’ibihugu 4, Misiri, u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo.
Umunsi wa mbere, Misiri yatangiye ikina na Sudani y’Epfo, Misiri iza no kuyitsinda itayibabariye amanota 95-65(39-19, 20-23, 30-14 na 15-9).
Hahise hakurikiraho umukino w’u Rwanda na Kenya, umukino wanakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, u Rwanda rwaje kwitwara neza rutsinda amanota 77 – 45.
Agace ka mbere u Rwanda rwagatsinze amanita 28-18, aka kabiri katsinzwe na Kenya ku munota 12-10, aka gatatu u Rwanda riwhanije kenya rugatsinda ku manota 25 kuri 2 ni mu gihe agace ka nyuma amakipe yombi yanganyije 13-13.
Tierra Henderson Monay w’ikipe y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 23.
Uyu munsi imikino irakomeza, Kenya ikina na Sudani y’Epfo mu gihe u Rwanda ruri bukine na Misiri.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-rutsinda-kenya
Umukobwa wo muri Nigeria aherutse kwerekana ko yarambiwe no gutegereza umukunzi we udashaka gukora ubukwe maze ahitamo kumuterera ivi amwambika impeta
Mu binyamakuru bitandukanye birimo Expressiveinfo na Onlinenigeria, byerekanye amafoto n'amashuho y'umukobwa warambiwe no gutegereza mu rukundo kandi nta mpeta yambaye biba ngombwa ko ari we uyiyambikira umusore.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari amaze mu rukundo imyaka isaga 7 ntabukwe ndetse nta n'impeta yambitwe, ibi byatumye ahitamo gutungura umukunzi we aba ari we umwambika impeta. Nigeria ni igihugu gifite abakobwa benshi cyane bakuze batagira abagabo ariyo mpamvu humvikana cyane abakobwa bahitamo gutera ivi.
Source : https://yegob.rw/umukobwa-yategereje-ubukwe-araheba-ahitamo-gushinga-ivi-yambika-impeta-umusore/
Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko , abantu 22 bahitanywe na COVID-19, bituma umubare w'abo imaze kwica mu Rwanda bagera kuri 582.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere ryavuze ko abahitanywe na COVID-19 basanzwe mu bice bitandukanye by'igihugu.
Rikomeza riti 'Twihanganishije imiryango y'abagore umunani b'imyaka 88,83,35 (Kigali), 82 (Muhanga), 76,45 (Musanze), 60 (Rubavu), 59 (Ruhango) n'abagabo 14 b'imyaka 91 (Ruhango), 85,62,61,55,39,38,31 (Kigali), 69 (Rubavu), 67,62,40,37 (Musanze), 61 (Huye) bitabye Imana.''
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 772 barimo 251 b'i Kigali, Kamonyi ni 61, Musanze ni 51, Gakenke ni 46, Muhanga ni 45, Nyamasheke ni 41 mu gihe Uturere twa Rulindo, Gatsibo na Rutsiro nta murwayi mushya wahabonetse.
Abarwayi bashya batumye umubare w'abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa ubariyemo na 6.677 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Magingo aya abamaze gukira icyorezo ni 33.356 habariwemo na 833 bakize uyu munsi, naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.
Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera,gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.


Source : https://impanuro.rw/2021/07/13/rwanda-abantu-22-bishwe-na-covid-19-mu-masaha-24-abarembye-ni-70/
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga ibihumbi 250 mu gihugu batangiye gukora ikizamini bisoza iki cyiciro. Akarere ka Muhanga gafitemo abasaga ibihumbi umunani. Basabwe kwitwara neza bagatsinda, ariko kandi bakanakomeza kwirinda icyorezo cy COVID-19.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye abanyeshuri batangiye ibizamini gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi bakitwararika bagamije kutandura cyangwa ngo banduze abandi.

Yagize ati' Icyo tubifuzaho nuko mukomeza kwirinda Koronavirusi mukambara neza agapfukamunwa mugakaraba inshuro nyinshi,tugamije kwirinda kwandura iki cyorezo no kutacyanduza abandi igihe twacyanduye'.
Yongeyeho ko aba bakandida batangiye ibizamini bakwiye kwiga bagamije gutsinda, anasaba ababyeyi kubaha umwanya bakiga neza bityo bagatsinda bityo bikababera umusingi mwiza w'ubuzima.

Yagize ati' Mukwiye kwiga mugamije gutsinda ibizamini ariko ntabwo mwabigeraho ababyeyi batabafashije, niyo mpamvu ababyeyi nabo bagomba kubafasha mugatsinda neza, mugatangira neza umusingi mwiza'.
Uwineza Phaina, umwe mu bakandida wakoze ikizamini avuga ko yishimiye kuba yagikoze, ko ubushize batigeze babona uko bagikora ariko ko bizera ko bagomba kwitwara neza.

Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel avuga ko bizeye ko bizagenda neza cyane, ko kandi n'abana bafite ibibazo by'uburwayi bose bafashijwe kuko mu bakoze hari abana batatu bafite COVID-19.
Uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2021 mu karere ka Muhanga byari biteganyijwe ko abasaga ibihumbi 8,290 bagombaga gukora ikizamini gisoza amashuri abanza harimo abakobwa ibihumbi 4,469. Ibigo 40 nibyo bizakorerwaho ibizamini, aho bizasozwa tariki ya 14 Nyakanga 2021.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abanyeshuri-basoza-amashuri-abanza-basabwe-kwirinda-covid-19/
N’ubwo Portugal yagarukiye muri 1/8 itsinzwe n'u Bubiligi 1-0, ntibyabujije Cristiano gusoza irushanwa ariwe watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mikino ine yakinnye ndetse anabihemberwa urukweto rwa zahabu (Golden Boot).
Mu mikino ine Cristiano yakinnye muri iri rushanwa yatsinze ibitego bine anatanga umupira umwe wavuyemo igitego cyatsinzwe na Diogo Jota, ibi bitego byose uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru yabitsinze mu mikino itatu yo mu itsinda F Portugal yari iherereyemo.
Ibi byatumye uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w'amaguru, ayobora ubusatirizi bw'ikipe yigaragaje muri Euro 2020.
Muri iyi kipe kandi hagaragaramo umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani, Donnarumma watowe nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa, umunya-Danemark Kasper Dolberg na Joakim Mæhle bakomoka mu gihugu kimwe.
U Butaliyani bufitemo abakinnyi 3, u Bwongereza 3, Danemark 2, Portuhal 1, u Bufaransa 1 n'u Busuwisi 1.
Euro 2020 Team of the Tournament XI: Donnarumma, Chiellini, Maguire, Luke Shaw, Joakim Mæhle, Granit Xhaka, Pogba, Kasper Dolberg, Chiesa, Sterling na Cristiano Ronaldo.
Abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi muri Euro 2020
Ku munsi mukuru wo #Kwibohora27, Ndimbati yashyize hanze ifoto ye ya kera akiri mu gisirikare maze ayiherekeza amagambo ajyanye n'umunsi wo kwibohora. Yagize ati “Intego yari iyo kubohora u Rwanda'. Iyi foto yahise izenguruka ku mbuga nkoranyambaga ndetse abenshi bibabera intandaro yo kumenya amakuru mashya y’uko Ndimbati uri mu bakunze cyane muri filime Nyarwanda yabayeho umusirikare.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV, Ndimbati yagarutse kuri byinshi bijyanye n'igisirikare yabayemo anagenera ubutumwa abasirikare babanye ababwira ko atazatatira igihango. Yagize ati 'Reka mbanze mbwire abasirikare n'inshuti zanjye za mbere mbabwire ngo ndacyari wa wundi, ndi wa musirikare muzi kandi ntabwo nzatatira igihango'. Yahaye icyubahiro uwari umuyobozi we wagiye mu kiruhuko avuga ko akimwita Afande. Yemeje ko umukobwa we nawe ubu yinjiye igisirikare akaba ari ku ikosi.
Abajijwe igihe uyu mukobwa we azavira ku ikosi, Ndimbati yavuze ko atabizi ati '(â¦..) Ntabwo mbizi buriya n'umukobwa w'igihugu w'abanyarwanda ntabwo ari njyewe ugena ikosi igihe rizarangirira nta n'ubwo namenya ngo arimo kwiga gute ariko mu buzima kubera ko igisirakare njye nkizi igihe azaba yabaye umusirikare nyawe kuko ntabwo ariwe wenyine igihe cyagenwe azaza akorere igihugu' .
Ndimbati yavuze ko uyu mukobwa we ugiye kumara amezi atanu ku ikosi atariwe wamugiriye inama yo kujya mu gisirikare ahubwo ngo ni we ubwe wabyiyumvisemo amugishije inama aramushyigikira afata umwanzuro akinjiramo. Yashimangiye ko yakuye ipeti mu gisirikare, ati 'Buriya rero narikuyemo ipeti koko nari ndifite'. Yavuze ko mu gisirikare yamazemo igihe kinini cyane atifuje gutangaza, yongeraho ko ubu ari kwishimira amatunda ari kurya kuko yatanze umusanzu ukomeye.
Abo bakinnyi bose bahushije penaliti ubwo ikipe yabo yatsindwaga kuri penaliti 3-2, bakibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uwo mukino. Polisi y’u Bwongereza yavuze ko irimo gukora iperereza kuri iryo hohoterwa, ivuga ko ritazihanganirwa na gato. FA yavuze ko ibabajwe bikomeye n’iryo hohoterwa.
Abakinnyi b’u Bwongereza bagiye bakora ikimenyetso cyo gupfukama mbere y’imikino ya Euro, mu kugaragaza ko bamagana ubusumbane bushingiye ku moko. Mu itangazo yasohoye, FA yagize iti: “Ntidushobora kubisobanura neza bihagije ko umuntu uwo ari we wese uri inyuma y’imyitwarire nk’iyi iteye isoni adahawe ikaze mu gukurikira ikipe”.
“Tuzakora uko dushoboye kose mu gufasha abakinnyi bagizweho ingaruka mu gihe dushishikariza ko hafatwa ibihano bikomeye cyane bishoboka kuri buri muntu wese wabigizemo uruhare”.
“Tuzakomeza gukora icyo ari cyo cyose dushoboye ngo duce burundu ivangura mu mukino, ariko twinginze leta ngo igire icyo ikora byihuse ishyireho itegeko rikwiye kugira ngo iri hohoterwa rihure n’ingaruka mu buzima busanzwe”.
“Kompanyi z’imbuga nkoranyambaga zikwiye kongera umuhate no kwirengera zikagira icyo zikora mu guca ku mbuga abakora ihohotera, zigakusanya gihamya ishobora gutuma bakurikiranwa mu nkiko ndetse zigafasha mu gutuma imbuga zazo zitarangwaho iri hohoterwa riteye ishozi”.
Muri Gicurasi, Rashford yakomoje ku ihohoterwa yakorewe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ikipe ye ya Manchester United itsinzwe ku mukino wa nyuma wa Europa League.
No mu mwaka ushize, Sancho yari umwe mu bakinnyi bamaganye irondaruhu nyuma y’uko George Floyd yishwe n’umupolisi mu mujyi wa Minneapolis muri Amerika.
Kompanyi z’imbuga nkoranyambaga zanenzwe kuba zibonwa nk’aho nta cyo zikora ku ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu rikorerwa ku mbuga zazo.
Mu kwezi kwa kane, Instagram yatangaje uburyo bwo gufasha abayikoresha guhita bayungurura bagashyira ku ruhande ubutumwa bw’ihohotera buvuye ku bantu badakurikira (follow) kuri uru rubuga.
Nyuma y’ingero zimwe z’ihohoterwa ku mbuga nkoranyambaga, mu kwezi kwa kane amakipe amwe, abakinnyi n’imiryango yita ku mikino bitabiriye igihe cy’iminsi ine bareka gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Hari mu rwego rwo gushishikariza izo kompanyi gukaza umurego mu kurwanya irondaruhuru n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

FA yamaganye irondaruhu ryakorewe abakinnyi b’u Bwongereza bahushije penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro 2020
Inzozi z'Abongereza zo kwegukana igikombe cya EURO uyu mwaka, zashyizweho iherezo nyuma yo guhatana n'u Butaliyani iminota 120, ariko batsindirwa kuri penaliti 3-2, zahushijwe na Rashford, Bukayo Saka na Sancho binjiye mu kibuga basimbuye umukino ugana ku musozo.
Nyuma y’uko penaliti zirangiye u Butaliyani bwegukanye igikombe, ntabwo ibyakurikiyeho ari byiza ku bafana b'u Bwongereza bari bafite umujinya w'umuranduranzuzi, kuko babigaragaje mu bikorwa no mu byiyumvo byabo.
Umukino ukirangira Abafana b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza bari barubiye, bahanganye na Polisi, irabakubita karahava, bamwe barakomereka mu gihe abandi bangije bimwe mu bikoresho byari hafi y'ikibuga.
Uku guhangana kwatangiye na mbere y'umukino, kwafashe indi ntera umukino urangiye, kwagaragayemo abafana bari bafite umujinya w'umuranduranzuzi bahangaye polisi y'igihugu, irabakubita bamwe barakomereka bikomeye.
Abandi bafana batari bacye buriye ku nyubako ndende bavuga ko badashimishijwe na gato n’ibyo ikipe y’igihugu yabo yabakoreye, bigatuma itakaza igikombe cya Euro 2020.
Nyuma y'iri hangana ryakomerekeyemo abatari bacye mu mujyi wa Londres, hakurikiyeho kwibasira abakinnyi bahushije penaliti ku mbuga nkoranyambaga.
Abakinnyi barimo Marcius Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka bakorewe irondaruhu n'Abongereza bitwikiriye imbuga nkoranyambaga, bavuga ko impamvu banahushije penaliti zatumye u Bwongereza bubura igikombe ari uko ari abirabura.
Iki gikorwa cyamaganiwe kure n’Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, ndetse risaba Leta y'iki gihugu gushyiraho amategeko akarishye ahana ibi byaha.
Umujyi wa Londres n'utundi duce two mu Bwongereza, babuze ayo bacira n'ayo bamira nyuma yo gutakaza igikombe batsindiwe ku kibuga cyabo n'u Butaliyani kuri penaliti.
Ubu abaturage b'iki gihugu by'umwihariko abakunzi b'umupira w'amaguru bihebye bari mu bwigunge.
Abafana b’u Bwongereza bakozanyijeho na Polisi nyuma yo gutsindwa n’u Butaliyani
Bamwe mu bafana bakomerekeye muri uko guhangana
Abandi bafana bagiye burira inyubako ndende bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe n’ikipe yabo
Byari agahinda n’ishavu ku bafana b’u Bwongereza mu mujyi wa Londres
Guhangana na Polisi byakomereje no mu tubari

Ntabwo byari byoroshye i Londres nyuma y’umukino wa nyuma wa Euro 2020
U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga mu myaka 53 ishize
Mu mukino wa nyuma wabaye ku munsi w'ejo abantu benshi basigaranye mu ntekerezo zabo ishusho ya Kapiteni w'Ubutaliyani, Giorgio Chiellini, ubwo yakururaga Bukayo Saka akamutura hasi ibyamuviriyemo guhabwa ikarita y'umuhondo. Hari ku munota wa 96 w'umukino. Ifoto ya Chiellini akurura Saka niyo foto twabahitiyemo nk'ifoto yo kuri uyu munsi.
Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-chiellini-yari-akuyemo-iyokotsa-saka-ubwo-bahataniraga-igikombe/