Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yababariye abagore 10 bari bafungiye gukuramo inda #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ko Iyi nama yemeje amateka anyuranye arimo irya Perezida ritanga imbabazi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yashyize ubutumwa kuri Twitter, ko Perezida Kagame yababariye abagore 10 bahamijwe n’inkiko gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaba bari bafungiye iki cyaha.

    Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, ziteganywa n’ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igira iti 'Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.'

    Minisitiri Busingye kandi yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 4 781 zahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye ariko zagaragaje imyitwarire myiza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yababariye-abagore-10-bari-bafungiye-gukuramo-inda

  • Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    amashuri yisumbuye, bagaragaje imyitwarire yanenzwe na benshi.

    Bamwe bacagaguye imyenda, abandi bacagagura amakayi bamwe baranayatwika ngo bishimira ko barangije iki cyiciro.

    Mu ishuri rya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, ho hari abanyeshuri bakoze ibikorwa binyuranye birimo n’ibyangije ibikoresho by’ishuri.

    Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

    Ubu ngo batandatu bari gukurikiranwa ndetse batanu bakaba baratawe muri yombi ndetse ngo bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yagize ati 'Hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.'

    Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y’ubukure ku buryo bagomba gukurikiranwa nka gatozi ku byo bakoze ndetse bakaba babihanirwa mu gihe bahamwa na byo.

    Gusa ngo umwe muri bakoze biriya bikorwa ari na we wabitangije ngo ntarafatwa ariko ngo ari gushakishwa ari na ko hakorwa iperereza ryimbitse mu gihe abandi bafungiye kuri station ya Polisi ya Ngororero.

    Ifoto : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Abanyeshuri-bangije-ibikoresho-by-ishuri-bishimira-ko-barangije-ayisumbuye-batawe-muri-yombi

  • Ibya ba banyeshuri bakoze amarorerwa akabo kashobotse…Minisitiri w’Uburezi yabateguje ibihano #rwanda #RwOT

    Dr. Uwamariya Valentine yavuze ibi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya bamwe mu banyeshuri bari mu bikorwa bigayitse ngo bishimira ko basoje amashuri yisumbuye.

    Ni ibikorwa byanenzwe na benshi kuva byatangira kugaragara ndetse bamwe basaba ko inzego zishinzwe uburezi zikwiye kugira icyo zikora.

    Dr. Uwamariya Valentine mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, yavuze ko abanyeshuri bagaragaje iyi myitwarire idahwitse bagiye gushakwa bagahabwa ibihano nk’uko amategeko y’ibigo bigaho abiteganya.

    Yibukije bariya banyeshuri ko ubusanzwe ibigo by’amashuri bisanzwe bifite ibihano bigenera abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi.

    Ati 'Baritwaza ko barangije gukora ibizamini bya Leta bagakora ibyo bashaka nyamara birengagije ko hari ibyo bagikeneye ku mashuri yabo nk’ibyangombwa batarahabwa, tugiye gukorana n’izindi nzego tubashe kumenya aba bana abo ari bo kandi bazahanirwe amakosa bakoze.'

    Yavuze ko bari kwakira raporo igaragaza ko biriya bikorwa byabaye ahantu henshi mu Gihugu 'by’umwihariko no mu Mujyi wa Kigali byaragaragaye mu gihe twabafashaga kugera aho bakorera ibizamini. Iyi myitwarire yaragaragaye ndetse na nyuma yo gusoza ibizamini.'

    Bamwe mu banengaga iriya myitwarire ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko bakwiye gukoma urusyo bagakoma n’ingasire kuko ngo n’inzego z’uburezi zadohotse aho zidahana abana bagaragaje imyitwarire mibi ndetse ngo n’ababyeyi ubwabo ntibakiganiriza abana babo.

    Dr Uwamariya yavuze ko 'Habayeho kudohoka ku mpande zose, harimo umuco wo kudahana watumye abana bakurana imyitwarire itari yo, aba bana ni bato bakwiye kumva ko amashuri atarangiriye hariya nk’uko babyivugira. Iyi ni isura mbi kuri twe kandi twabigaye biranatubabaza nk’abantu turi mu burezi. Uko imyaka iza iki kibazo kirarushaho gufata indi ntera, turasaba inzego zose cyane cyane ababyeyi gufatanya natwe tugashakira igisubizo iki kibazo gikomeje kurushaho gufata urundi rwego.'

    Abanyeshuri bagaragayeho imyitwarire nk’iyi mu myaka yatambutse, ababyeyi babo barahamagajwe baranengwa, abanyeshuri barahanwa abandi bacibwa amande ku bikoresho by’ishuri bangije, utarishyuye amande akaba ataranahabwa ibyangombwa n’ishuri mu gihe cyose atarishyura ayo mande.

    Mu Karere ka Ngororero ho hari abanyeshuri batanu bo ku ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho kwangiza ibikoresho by’ishuri aho na bo bamenaguye ibirahure n’inzugi ndetse bakanatwika ibitanda ngo bishimira ko barangije ayisumbuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-ba-banyeshuri-bakoze-amarorerwa-akabo-kashobotse-Minisitiri-w-Uburezi-yabateguje-ibihano

  • Amashuri y’Incuke, P1-P3 bagiye guhita batangira igihembwe cya 3 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yabitangaje nyuma y’amasaha macye Inama y’Abaminisitiri isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID arimo akuraho gahunda ya Guma mu Rugo mu bice yari byari biyirimo ndetse na Guma mu Karere.

    Amashuri y’incuke n’ay’Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ubundi cyari cyaratangiye nyuma y’andi mashuri ubwo ibikorwa by’amashuri byasubukurwaga, ubu bo bakaba bamaze kwiga ibihembwe bibiri bakazasubirayo kwiga icya gatatu.

    Nubundi ku ngengabihe ya Minisiteri y’Uburezi, byari biteganyijwe ko ibi byiciro bizatangira igihembwe cya gatatu ku ya 02 Kanama 2021, ikaba imenyesha ko ibi bireba n’abo mu Mujyi wa Kigali n’utundi Turere twari tumaze iminsi turi muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Minisiteri y’Uburezi kandi ivuga ko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza bazakomeza amasomo nk’uko bisanzwe icyakora abo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani bari bamaze iminsi muri Guma Mu Rugo bo bazasubukura amasomo tariki 09 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amashuri-y-Incuke-P1-P3-bagiye-guhita-batangira-igihembwe-cya-3

  • FERWAFA yongereye umubare wabakinnyi babany… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba FERWAFA yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora gutangira gukurikizwa muri shampiyona y'umwaka utaha, harimo no kongera umubare w'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu busanzwe abakinnyi b'abanyamahanga batatu nibo bari bemerewe kujya mu kibuga ku mukino, bikaba byemejwe ko abakinnyi batanu aribo bazaba bemerewe kujya mu kibuga kuri buri mukino.

    Mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama bigomba kuzemezwa na Komite Nyobozi ya Ferwafa, harimo kuvana umubare w'abanyamahanga kuri batatu bakaba batanu, ariko hashyirwaho ko byibura bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y'amavuko.

    Mu byibanzweho cyane muri iyi nama nk’uko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza, harimo umushinga wo kongera umubare w'abanyamahanga bitabira amarushanwa atandukanye ya FERWAFA ndetse n'ingengabihe y'amarushanwa ya FERWAFA.

    Abanyamuryango bagaragaje ko bishimiye umushinga wo kongera umubare w'abanyamahanga ndetse bagaragaza ko inyigo yawo ikomeza gukorwa neza cyane cyane igahabwa ubugororangingo ku buryo n'abakinnyi b'abanyarwanda bakomeza kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru.

    Ku kijyanye n'ingengabihe ya FERWAFA, abanyamuryango bagaragaje imbogamizi zihari z'uko kugeza ubu Icyiciro cya kabiri mu bagabo batari bakina kimwe n'amarushanwa y'abagore. Abanyamuryango bifuje ko ingengabihe y'amarushanwa mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 mu byiciro byose itegurwa neza.

    Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bityo mu bushishozi bwayo ibyo izabona ko bikwiriye byemezwe ndetse bitangire gushyirwa mu bikorwa.

    Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ibiri ku murongo w'ibyigwa.

    Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama:

    vUmwaka utaha abakinnyi b'abanyamahanga muri shampiyona bazaba 5.

    v Abakinnyi b'abanyamahanga bazajya bahabwa Licence zo gukina mu Rwanda bagomba kuba batararengeje imyaka 30.

    vAbakinnyi bakina mu Rwanda b'abanyamahanga barengeje imyaka 30 barakemerewe byibura gukina indi myaka 2.

    vUmunyamahanga urengeje imyaka 30 agomba kuba akinira ikipe y'igihugu cg mu myaka 3 ishize yarakiniye ikipe y'igihugu.

    vAbakinnyi bafite amasezerano arengeje imyaka 2, ibyabo bizafatwaho icyemezo n'akanama ka FERWAFA.

    vIkipe yemerewe gutunga abanyamahanga barenze 5 mu ikipe, ariko abazajya bajya kuri rutonde rwa 18 ntabwo bazajya barenga 5.

    vShampiyona nta gihindutse yazatangira mu Ukwakira.

    vAmakipe yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda yose arashaka gukina…

    vFERWAFA irateganya kuganira n'inzego zibishinzwe bakareba ko bishoboka icyiciro cya 2 bagakina mbere y'Ukwakira.

    vUmwaka utaha amakipe yasabye ko yakina abakinnyi bataha, bakazajya bapimwa COVID-19 mbere yo gukina.


    Itangazo rya FERWAFA rimenyesha inama yahuje abanyamuryango

    AS Kigali ni imwe mu makipe akinisha abanyamahanga cyane

    Rayon Sports ni imwe mu makipe azungukira cyane muri gahunda yo kongera abanyamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108153/ferwafa-yongereye-umubare-wabakinnyi-babanyamahanga-bakina-muri-shampiyona-yu-rwanda-108153.html

  • Kamonyi: Hubatswe umuyoboro uha amashanyarazi ingo zo mu Mirenge itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Rosine, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kamonyi, avuga ko imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yubakwaga muri iyi Mirenge itanu mu Karere ka Kamonyi yasojwe muri Kamena 2021 ndetse yatanze amashanyarazi ku ngo zirenga 3,000 ziri muri iyi Mirenge. Muri Runda bahaye ingo 1,325, Nyamiyaga baha ingo 712, Gacurabwenge baha 624, Kayenzi baha ingo 203 naho Karama baha 200.

    Kalisa yagize ati “Tumaze kubona ko Akarere ka Kamonyi ari ko ka nyuma mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukwirakwiza amashanyarazi aho gafite abasaga 41% gusa bamaze kugezwaho amashanyarazi, twahisemo kwihutisha gutanga amashanyarazi twubaka imiyoboro mishya mu Mirenge n’ubundi yari isanzwe iyafite ariko hari ingo nyinshi zitayafite kubera gutura kure y’imiyoboro yari isanzwe, byatumye rero intego twari twarihaye uyu mwaka yo gutanga amashanyarazi tuyirenza.”

    Kalisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2020/2021 bateganyaga gutanga amashanyarazi ku ngo 4850 ariko muri rusange umwaka wasojwe bamaze kurenza iyi ntego kuko bahaye ingo 5095.

    Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Kamonyi akomeza avuga ko mu Mirenge ya Karama, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Kayenzi na Runda yonyine ingo 3,082 zayahawe binyuze muri iyo miyoboro mishya yubatswe muri iyo Mirenge.

    Kalisa asoza avuga ko ubu bari kwihutisha gutanga amashanyarazi kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere ingo zose zo muri Kamonyi zimaze guhabwa amashanyarazi.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi mu miyoboro yuzuye muri iyi Mirenge batangiye kuyabyaza umusaruro

    Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

    Misago Ildephonse uyobora ishuri ribanza rya Bugarama rihereye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagari ka Bugarama avuga ko amashanyarazi yahinduye imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babasha gukoresha ikoranabuhanga.

    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi
    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi

    Ati: “Amashanyarazi yahinduye ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda yo guha abana mudasobwa (computer) birabafasha, ikindi natwe bidufasha mu ma raporo n’ibindi tutashoboraga gukora tudafite umuriro.”

    Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi Magana arindwi (700,000 Rwf) ku kwezi muri mazutu bashyira muri moteri (generator) ariko ubu bakoresha amafranga atarenze ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) aho baboneye amashanyarazi.

    Twahirwa Vincent we ni umucuruzi ufite iduka ricuruza ibyiganjemo ibiribwa (Alimentation) mu Murenge wa Karama na we uri mu babonye amashanyarazi afatiye kuri iyi miyoboro mishya yubatswe.

    Twahirwa avuga ko usibye ubu bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ubundi yacuruzaga neza ibintu bikagenda neza ndetse amashanyarazi yazanye impinduka nyinshi yaba kuri we n’umuryango we, cyangwa abakenera ibicuruzwa muri iyo “alimentation”.

    Aragira ati “Ubu dufite frigo tubasha gukonjesha ibicuruzwa byacu ntibyangirike ndetse n’ubikeneye bikonje akabibona, amatara turacana abakiriya bagahaha amasaha yose, dufite imashini za “computer” dukoresha mu ibaruramari, mbese amashanyarazi yaradufashije cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, Umulisa Leah, avuga ko mu Kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

    Ati: “Hari abamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora kandi neza. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’ino aha ubu abenshi batangiye kuvugurura inzu zabo aho baboneye amashanyarazi, ndetse bamwe baguze amateleviziyo barareba amakuru mu ngo zabo. Usibye ibyo, hari imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi
    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi


  • Bari bagiye kugura ibibanza! Ese gufatwa kwa… – #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ni umwe mu byamamare u Rwanda rufite ari nayo mpamvu abahanzi batandukanye bakunda kumwiyambaza bitewe n’uko uyu mugore iyo muhaye ibikorwa byawe abyamamaza ndetse bikagera kure cyane kuko ariwe ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.

    Shaddyboo ni umwe mu bagore bagore bagaragara neza mu mashusho bikaba byiza iyo umwiyambaje mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ari nayo mpamvu akunze guhorana n’abahanzi batandukanye.

    Shaddyboo yagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi aho ku ikubittiro yagaragaye mu ndirimbo ya King James buhoro buhoro ari naho yakuye izina rikomeye aba ikimenyabose muri rubanda

    Shaddyboo ni umwe mu biyambazwa n’abahanzi n’abashoramari mu bikorwa bitandukanye

    Aba basitari Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

    Mu makuru anyura kuri Televiziyo y'Igihugu Abafashwe bavuze ko bari baje mu bikorwa byerekeranye n'ubucuruzi ndetse Shadyboo we yabwiye itangazamakuru ko bari baje kugura ibibanza, nyamara ngo bafashwe bari mu nzu imwe icumbikira abashyitsi, bafatwa banywa n'inzoga.

    Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga. Umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi umwe ava mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira aho bafatiwe.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru, biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y'ubucuruzi bashaka gutangiriza muri ako Karere ka Rutsiro.

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n'ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Ni byo twakoze amakosa kuko twaje ino aha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.'

    Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko na we yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu imwe biteretse inzoga z'amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ari yo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

    Ati 'Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n'imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk'aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.'

    CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n'abandi.

    Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n'inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye, nk'uko iyi nkuru dukesha Polisi y'u Rwanda ibivuga.

    Si ubwambere Shaddybo afatanywe n'abahanzi kuko no ku itariki 11 Kanama 2020 nabwo yari yafatanywe n'umuhanzi Bruce Melodie aho bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

    Shaddy Boo yamamaye cyane  mu mwaka wa 2011 ubwo yajyaga mu  mashusho y'indirimbo ya King James yitwa buhoro buhoro , uyu yaje kandi yaje gukundana na Producer Meddy Saleh umwe  mu batunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye banabyarana abana babiri b'abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito kuri ubu uyu mugore akaba ariwe urera aba bana.

    Shaddyboo yigeze gufungwa ari kumwe na Bruce Melodie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108151/bari-bagiye-kugura-ibibanza-ese-gufatwa-kwa-shaddyboo-nabasitari-bihishe-iki-king-james-br-108151.html

  • Kuri miliyoni 430 myugariro wa APR FC ashobora kwerekeza muri Maroc #rwanda #RwOT

    Myugariro wo Ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kumvikana n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc aho azatangwaho miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe ya APR FC n’ikipe ya APR FC yumvikanye n’iyi kipe ya FAR Rabat kuyikinira mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

    Mangwende ku giti cye bivugwa ko azahabwa ibihumbi 300 by’amadorali(300,0000,000 frw) ni mu gihe APR FC yari asigaraniye umwaka izahabwa ibihumbi 130 by’amadorali (130,0000,000 frw).

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru saa saba.

    Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.

    Mangwende ashobora gutangwaho arenga miliyoni 400

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-miliyoni-430-myugariro-wa-apr-fc-ashobora-kwerekeza-muri-maroc

  • Impinduka ku buzima bw’abarwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe muri Nyungwe basa n’abaguye isari – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Nzeri 2020, abarwanyi 19, bavugaga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara [Mouvement de la Résistance pour un État de Droit], ubarizwamo abahoze mu ngabo z’u Burundi ariko kuri ubu bakaba barwanya Leta, baturutse mu gihugu cy’u Burundi bambuka bagana mu Rwanda.

    Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinikovu 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun imwe ndetse n’amasasu. Mu bikapu harimo n’amasafuriya yo gutekamo, ibiribwa n’ibindi.

    Aba barwanyi barambutse bagera mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, muri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda bahita babafata mpiri bose n’ibyo bari bitwaje maze u Rwanda rumenyesha guverinoma y’u Burundi n’Itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM).

    Abo barwanyi ntabwo bahise boherezwa mu Burundi, ahubwo ku wa 5 Ukwakira 2020, intumwa za EJVM, zaje gukora iperereza kuri iki kibazo bisabwe n’u Rwanda ndetse izo ntumwa zihabwa umwanya wo kuganira n’abo barwanyi.

    Nyuma y’iperereza ryakozwe na EJVM, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nibwo raporo yakozwe yashyikirijwe u Rwanda ndetse n’aba barwanyi bose uko ari 19 bashyikirizwa u Burundi binyuze muri EJVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba wari uhagarariwe muri iki gikorwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yashimye by’umwihariko EJVM, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na yo mu gutsura umutekano mu Karere.

    Ati “Abarwanyi b’Abarundi bavuga ko ari abo mu mutwe witwaje Intwaro wa RED Tabara, bambutse umupaka baza mu Rwanda bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, bakwa intwaro bafite mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.”

    “Nk’ikimenyetso cy’ubushake nyuma yo gufata aba barwanyi ba RED Tabara, itsinda rihuriweho n’abagize leta y’u Burundi n’Abasirikare b’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari ryashyizweho.”

    Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego, biri mu murongo w’u Rwanda wo gukora uko rushoboye hakabaho amahoro n’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse no kubana neza n’ibihugu duturanye, akaba ari yo mpamvu uyu munsi dutanze abarwanyi 19 b’u Burundi binyuze muri EJVM.”

    Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda yashimye u Rwanda rwagiriye icyizere uru rwego, avuga ko bazakomeza gukorana n’ibihugu byombi mu guharanira amahoro n’umutekano mu Karere muri rusange.

    Ati “Nyuma yo kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kuza gushyikiriza u Burundi abarwanyi babwo 19 n’ibikoresho byabo, EJVM ikomeje kuzuza inshingano zayo bijyanye n’intego yo guharanira ko habaho ubwubahane n’ubufatanye mu bihugu binyamuryango.”

    Yakomeje agira ati “EJVM irashimira by’umwihariko leta y’u Rwanda ku bw’icyizere yatugiriye ariko tunashimira u Burundi kuba bwemeye kuza gutwara abarwanyi babwo. Tuzakomeza gukorana mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no gukorera mu mucyo.”

    Barahindutse bigaragara…

    Amafoto yakwirakwijwe mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2020, ubwo aba barwanyi bafatwaga, yabagaragaza bambaye imyenda y’inyeshyamba itameze neza ndetse harimo n’icitse, inkweto ubona zishaje, bafite ibikapu byacitse, amasafuriya yo gutekamo n’ibindi byabagaragazaga nabi.

    Uwabarebaga kandi ku maso yabonaga bameze nk’abashonje bitandukanye n’uko bari bameze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Bose uko ari 19, bari bambaye imyenda imeshe, bagaragara ku maso ko bafite ubuzima bwiza ndetse ubona bafite igihagararo ku buryo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ifoto ibagaragaza uyu munsi n’uko bari bameze ubwo bafatwaga.

    Impinduka zagaragaraga ku maso y’ubabona by’umwihariko ubazi ubwo bafatwaga muri Nzeri 2020.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yashimye u Rwanda rwashyikirije igihugu cye aba barwanyi, avuga ko batigeze bahutazwa cyangwa ngo bafatwe nabi nubwo igihugu cy’u Burundi uyu munsi kibafata nk’abanyabyaha.

    Yagize ati “Turashimira uruhare rwa EJVM ku mbaraga bashyize mu kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, turashimira kandi uruhande rw’u Rwanda kuba rwemeye gushyikiriza u Burundi aba bagizi ba nabi.”

    Ubusanzwe umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, bakaba bavugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.

    Col Musaba yavuze ko aba bafashwe bakaba bashyikirijwe u Burundi, bagiye gukurikiranwa n’amategeko y’u Burundi.

    Ati “Twaje kwakira no kujya kugorora aba barwanyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.”

    Ni intambwe yakiranywe yombi

    Nyuma yo gushyikirizwa aba barwanyi, Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati “Nagarutse ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”

    Uretse Perezida w’u Burundi ariko, Umuryango w’Abibumbye wakiranye yombi iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda n’u Burundi mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Richmond Tiemoko yashimye iyi ntambwe yatewe n’ibihugu byombi.

    Ati “Ni umunsi w’amateka, iki ni ikimenyetso twari dutegereje kubona hagati y’ibihugu byombi, leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, birumvikana ku bufasha bw’urwego rwo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi biragaragaza ubwizerane y’ibihugu byombi ku bushake bwo kugera ku mahoro n’umutekano mu karere.”

    Yakomeje agira ati “Twabyiboneye uko ari 19, bameze neza n’ibikoresho bari bafite, turashaka gushimira leta y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kafashije muri iki gikorwa.”

    Richmond Tiemoko yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa uburenganzira bwabo ndetse bakanahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.

    Col Joseé Rui Lourdes Miranda uhagarariye EJVM, yagize ati “Mu nshingano dufite icy’ingenzi ni ukugarura ubwumvikane mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, icyatuzanye hano ntabwo ari gishya ahubwo ni inshingano zacu, none turabona ari ikimenyetso kituganisha mu nzira nziza.”

    Iyi ni ifoto igaragaza uko aba barwanyi bafashwe bameze, aha bafotowe muri Nzeri 2020, ubwo bari muri Nyungwe bamaze gufatwa n’Ingabo za RDF

    Iyi ni ifoto yo ku wa 30 Nyakanga 2021, ubwo aba barwanyi bari bamaze gushyikirizwa u Burundi, aha bahagaze ni ku Mupaka wa Nemba, ku ruhande rw’u Burundi

    Aha Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yaganiraga n’abo ku ruhande rw’u Burundi, UN na EJVM

    Nyuma y’uko u Burundi bushyikirijwe abarwanyi babwo, impande zose zafashe ifoto y’urwibutso mu gushimangira intambwe yatewe

  • Indangamuntu igiye kongera gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Rubavu na Goma – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Principal Kabeya Makosa François, yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Kane tariki 29 Nyakanga.

    Aba bayobozi barebeye hamwe uko abatuye Rubavu na Goma barushaho guhahirana mu buryo bworoshye kurushaho, bakaba barashyizeho itsinda rigomba kujya rihura buri kwezi ryiga uburyo bwo kunoza ubuhahirane nk’uko Nzabonimpa yabitangaje.

    Ati “Twumvikanye uburyo bwo kunoza ubuhahirane ku mpande zombi ku buryo bwo gukoresha ’jeto’ ku bafite indangamuntu bigomba gusubiraho vuba bitarenze amezi abiri. Twemeje no kunoza ubuhahirane aho bimwe mu bicuruzwa birimo amamesa na byo byemerewe kujya byinjira mu Rwanda. Hashyizweho itsinda rizajya rihura buri kwezi kugira ngo ingamba zishyirwe mu bikorwa.”

    Ubwo abakuru b’ ibihugu byombi baheruka guhura muri Kanama 2021, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye arimo ayo koroshya ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’ ibihugu byombi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ ibihugu byombi.

    Imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma ni imwe mu ikoreshwaga n’abantu benshi kuko mu bihe bisanzwe hanyuraga abasaga ibihumbi 55 buri munsi.

    Mu bihe bisanzwe abantu baba bambuka ari benshi ku mupaka uhuza Goma na Rubavu

    Ku mupaka muto na ho hanuraga abantu benshi bava cyangwa bajya mu bihugu byombi

    Ku mupaka wa Petite Barriere hanyuraga uruvunganzoka rw’abantu hagikoreshwa