Author: webrwanda

  • Bruce Melodie yageneye ubutumwa abafana be b… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie wari ufite ibitaramo bibiri yari kuzakorera i Burundi ndetse n'amatariki yabyo akaba yari yamaze kuyatangaza, ni umwe mu bagizweho ingaruka n'icyemezo cyafashwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca wavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda bazemerera ko ataramira i Burundi.

    Mu butumwa Bruce Melodie yageneye abafana be bo mu Burundi bwanditse mu rurimi rw'icyongereza twagenekereje mu Kinyarwanda busobanura imbogamizi zamubayeho kugira ngo ibyo bitaramo ntibibe cyane ko ari icyemezo cyari cyafashwe bitewe n'amabwiriza mashya ya leta y'u Burundi. Yabijeje ko igihe icyo aricyo cyose bazabamenyesha andi matariki mashya mu gihe bizaba byemewe.

    Yagize ati “(…)Abafana bacu i Burundi, birababaje kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganyijwe ku italiki 28/29 Kanama byasubiswe kubera amabwiriza mashya ya leta y’u Burundi. Tuzanezezwa no kubamenyesha amataliki mashya bizasubukurirwa mu gihe bizaba byemewe ariko mu gihe tugitegereje mukomeze kwirinda”.

    Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yatumiye Meddy mu bitaramo i Burundi ariko birangira atagiye kuhakorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz'umutekano.

    Umuramyi Israel Mbonyi nawe yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y'ibitaramo bitatu yari kuzakorera mu gihugu cy'u Burundi ariko nabyo byarahagaritswe. Ibi bitaramo byari byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y'ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.


    Bruce Melodie aritegura gukorera igitaramo i Dubai

    Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y’iki gitaramo ni VVIP.

    Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y'iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L'independence.

    Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

    Umuhanzi w'Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108165/bruce-melodie-yageneye-ubutumwa-abafana-be-babarundi-nyuma-yo-guhagarikirwa-ibitaramo-108165.html

  • Undi myugariro wa APR FC yerekeje mu ikipe y… – #rwanda #RwOT

    Imanishimwe w'imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z'ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

    Amakuru ava mu bari hafi y'iyi kipe ndetse n'uyu mukinnyi, aravuga ko APR FC yari agifitiye amasezerano y'imyaka ibiri yahawe na FAR Rabat miliyoni 130 Frw, naho Manishimwe ahabwa Miliyoni 300Frw, yemera gusinya amasezerano y'imyaka itatu Azamara i Rabat.

    Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yatangiye gukinira APR FC mu 2016, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, mu myaka itanu ayimazemo yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, igikombe cy'Amahoro yegukanye inshuro zirenze ebyiri ndetse n'ibindi iyi kipe yitabiriye.

    Manishimwe yari mu ikipe y'igihugu Amavubi, iheruka muri CAHAN 2020 yabereye muri Cameroun, aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Guinea yayitsinze igitego 1-0.

    APR FC bias nk’aho yari yariteguye igenda ry'uyu mukinnyi kare kuko iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk'umusimbura ku mwanya we.

    A Rabat Mangwende yerekejemo, itozwa n'Umubiligi Sven Vandenbroeck watoje Simba SC yo muri Tanzania. Iyi kipe yabaye iya 3 umwaka ushize muri shampiyona ya Maroc, ikaba izakina CAF Confederation Cup uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatandatu, FAR Rabat ifite umukino wa ½ cy'Igikombe cy'Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal.

    Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat yo muri Maroc

    Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubwugarizi bw’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108164/undi-myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-mu-ikipe-yubukombe-muri-maroc-atanzweho-akayabo-108164.html

  • Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Jacob Des… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 30 Nyakanga 2021 ni bwo umunyabigwi, umucuranzi, umunyamuziki wawukoraga akawutunganya yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19 cyamushegeshe kigatuma ajya no muri koma. Yitabye Imana nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yabitswe ari muzima.

    Mu bihe bitoroshye rero ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko n'umuryango wa Jacob, umuhanzi Ben Kayiranga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatanze ubutumwa bw'ihumure no gufata mu mugongo abasigaye.

    Ben Kayiranga watanze ubutumwa mu bihe by’akababaro ku rupfu rwa Jacob Desvarieux

    Ni ubutumwa bwanditswe mu rurimi rw'icyongereza n'igifaransa bugira buti: 'Urabeho muhanzi, Jacob Desvarieux  wo mu itsinda rya Kassav ugire urugendo rw'amahoro nshuti yacu.'

    Hano Christopher washenguwe n’inkuru y’incamugongo  yari kumwe n’umunyabigwi Jacob witabye Imana

    Ntabwo ari Ben Kayiranga gusa wababaye n’urupfu rw’uyu munyabigwi mu muziki,  kuko na Christopher Muneza yashavujwe bikomeye n’urupfu rwa Jaco. Yagize ati: “Umutima wanjye ushenguwe no kumva amakuru y’akababaro! Warakoze ku bw’umuziki, gutera umuhate benshi muri iki gisekuru, ntituzigera tureka injyana. Nihanganishije bimvuye mu ndiba y’umutima umuryango wawe, itsinda rya Kassav. Uruhukire mu mahoro mwami.”


    Mu busanzwe uyu munyabigwi mu muziki witabye Imana,
    yiswe n’ababyeyi be Jacob Desvarieux. Kuwa 21 Ugushyingo 1955 nibwo yabonye izuba avukira muri Paris, yitaba Imana tariki 30 Nyakanga 2021. Yari umuririmbyi w'umunyamuziki uwutunganya akanawucura, ni umwe mu bashinze itsinda ryamamaye rya Kassav ryanakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali mu bihe byashize.

    Jacob witabye Imana ku myaka 65 ubuzima bwe bwabaye ubw’umuziki kuva mu mabyiruka

    Nyina wakundaga gutembera no kwimuka cyane, yerekeje mu gace ka Guadeloupe ubwo Jacob yari afite amezi 3, akurirayo kugeza agize imyaka 10. Yaje kwerekeza muri Senegal aho yabaye kugeza agize imyaka 12, nyina yaje kumugurira guitar ya mbere yatunze mu buzima.

    Ubuzima bwa Jacob, bwose busobanurwa n'umuziki, ku myaka 16 ni bwo yatangiye gutunganya umuziki afatanije n'inshuti ze  zirimo: Francis Cauletin, Phillipe Drai, Christophe Zadire na Achille Ango babanaga muri Marseille bakanafatanya gushinga itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi ryakoraga injyana ya Rock.

    Asubiye muri Paris bahise bihuza na Pierre Eduard Decimus bashinga itsinda ryamamaye mu muziki ku rwego mpuzamahanga rya Kassav, hari mu mwaka wa 1979. Yaje gushyira hanze mu mwaka 1999 Album ye ya mbere ikoze mu njyana ya Blues. Mu 2003 yaje gushyira hanze indi Album nayo yishimiwe cyane ikaba yari mu njyana ya Zouk. Mu 2017 yatangije urugaga rwo gufasha rwitwa “1 pour tous, tous pour l’autisme”.

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo yapimwe asanganwa icyorezo cya COVID-19 ahita atangira gukurikiranwa mu bitaro bya CHU, yaje kujya muri Coma birangira yitabye Imana ku myaka 65 kuwa 30 Nyakanga 2021.

    Ubutumwa bwa Ben Kayiranga ku bw’urupfu rw’umunyabigwi Jacob

    KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO N’UBU IGIKUNZWE YA OU LE YA JACOB DESVARIEUX NA KASSAV

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108159/ibyamamare-byashenguwe-nurupfu-rwa-jacob-desvarieux-watangije-itsinda-kassav-108159.html

  • Zari ubyaye 5 yishongoye agereranya uburanga… – #rwanda #RwOT


    Mu buryo bw'amashusho yifashishije Snapchat, uyu mugore usanzwe ufite uburanga n'imiterere idasanzwe ituma utamenya ko abyaye gatanu, yishongoye ati 'Nk'umuntu, wari wigera ushakisha umwiza cyane kuruta ifunguro riteguye? Nyuzwe n'ubwiza bwanjye, Wallah nteye ubwoba'.

    Yifashishije Snapchat avuga ko ubwiza afite muri iyi minsi bumuteye ubwoba

    Yakomeje avuga ko muri iyi minsi yibonaho uburanga buhebuje kuruta ibindi bihe ku buryo yumva yakwinyunguta. Ubwiza bwe butuma yikururira imitima y'abantu batari bake. Kuri instagaram akurirwa n'abarenga miliyoni 9. Yararuye abagabo batari bake ku buryo ahora mu nkundo za hato na hato. Yabyaranye abana batatu na Ivan Semwanga, nyuma y’uko yitabye Imana abyarana na Diamond abana babiri, baza gutanduka aho uyu mugore yamushinjaga ku muca inyuma. 


    Nyuma yo gutandukana nawe yahise abona undi mukunzi mushya Dark stallion ariko nawe baza gutandukana gusa ubu umubano we na Diamond usa n’aho uhagaze neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108155/zari-ubyaye-5-yishongoye-agereranya-uburanga-bwe-nifunguro-riteguye-avuga-ko-ubwiza-bwe-bu-108155.html

  • Yabenze abasore benshi! Umukobwa w’imyaka 26… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yitwa Lolita, akomoka muri Nigeria. Yavuze ko nyina ariwe muntu wenyine wamwitayeho kurusha abandi akamukorera inshingano zose nk'umubyeyi wenyine kuko nta Se agira. Hejuru y'ibi yongeyeho ko yasabwe urukundo n'abasore benshi akababenga kuko ntawamwitagaho ngo ageze aha nyina ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutazamujya kure bikarangira bakoze ubukwe.


    Uyu mukobwa na nyina basezeranye kubana akaramata

    Yagize ati 'Mama wanjye ni umuntu mwiza kuri njye, amfata neza akanyitaho ku bwiyo mpamvu bizambabaza kuba kure ye. Rero nafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe'. 

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo n'icyitwa Legitpost dukesha iyi nkuru byavuze ko abantu bumvise iyi nkuru bumiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhanahana iby'iyi nkuru. Ku rundi ruhande ariko hari kwibazwa niba uyu mwana na nyina bari basazwe ari abatinganyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108163/ku-myaka-26-umukobwa-wabenze-abasore-benshi-yakoze-ubukwe-na-nyina-wimyaka-44-atangaza-iki-108163.html

  • Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo #rwanda #RwOT

    Utunganya indirimbo, umushoramari nyiri The Beam Beat Entertainment, Hirwa Patrick uzwi nka Laser Beat yemeje ko aje nk'igisubizo ku bahanzi ndetse n'abandi bashaka gukora indirimbo mu majwi, ibi bibaye nyuma yaho hari abahanzi bamwe na bamwe batabona uburyo bwo kuzamura ndetse no kugaragaza impano zabo bitewe n'uko bagorwa no kubona ubushobozi bwo gukora umuziki by'umwuga.

    Producer Laser Beat abinyujije mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze The Beam Big Entertainment, inzu yagiye ifasha abahanzi batandukanye ndetse bagenda banashyira hanze ibikorwa byabo bitandukanye haba mu majwi ndetse n'amashusho.

    Inzu ya The Beam Beat Entertainment, akaba ariyo ifite studio ikora umuziki yaba uw'amajwi n'amashusho, ivuga ko ije gukemura ibibazo byatumaga abahanzi bakererezwa indirimbo bamwe na bamwe bakaba banacika intege zo gukomeza gukora umuziki by'umwuga.

    Mu kiganiro na Laser Beat yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Nyakanga 2021, Producer Laser Beat yadusangije amwe mu mateka ya The Beam Beat.

    Yagize ati 'The beam Beat record studio ikorera mu mujyi wa Kigali, yatangiye gukora kuva 2019, ni studio ifite abahanzi bashya nka Big Zed na Rich One, bakaba bafite indirimbo nshya ifite n'amashusho yitwa Uruziga.'

    Abo bahanzi bakaba babarizwa muri The Beam Beat Entertainment, The Beam Beat Records ikora ibijyanye n'amajwi, The Beam image ikora iby'amashusho ark byose biri muri The Beam Beat Entertainment.'

    Laser Beat ni umugabo utunganya umuziki muri iyo Studio imaze gufata mu mujyi wa Kigali, kuri ubu kandi muri iyi minsi amaze gukora indirimbo 5 zisohotse minsi harimo izabo bahanzi ndetse n'izindi nk'iya Green P, iya Amag the Black ft Mico The Best yitwa Ishuri ry'Ubuzima, my way By Visha Keiz, Mama Rasta By Ik na Major Gi iyitwa Arababa zose zifite n'amashusho.

    Mu kiganiro twagiranye na Laser Beat yasoje avugako, The Beam umwihariko wayo ari uko idatinza indirimbo kandi ikigenderewe si amafranga, uko uje wifite muraganira bakagukorera ibyo wifuza.

    Reba hano indirimbo Uruziga ya Big Zed ft Rich One yakorewe muri Beam Beat:

    The post Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/producer-laser-beat-utunganya-indirimbo-mu-majwi-arahamya-ko-inzu-ya-the-beam-beat-entertainment-ije-ari-igisubizo-ku-bahanzi-batinda-kubona-ibihangano-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=producer-laser-beat-utunganya-indirimbo-mu-majwi-arahamya-ko-inzu-ya-the-beam-beat-entertainment-ije-ari-igisubizo-ku-bahanzi-batinda-kubona-ibihangano-byabo

  • Dore ibintu byagufasha kudaca inyuma umukunzi wa we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibintu 4 byagufasha kwirinda guca inyuma umukunzi wawe, urukundo rwanyu tmrukaryoherera nk'urwa Adamu na Eva twigishwa muri Bibiliya.

    Niba mu mubano wawe nuwo mukundana mujya mugira iki kibazo cy'ubudahemuka cyangwa se ukaba uziko wabaswe n'iyi ngeso ariko umubanyi wawe akaba ataragutahura uyu munsi ngufitiye uburyo butangaje bwagufasha kugabanya no gucika kuriyi ngeso iri gusenya ingo n'inkundo nyinshi mu bashakanye.

    Uburyo 4 bwagufasha ku gucika guca inyuma uwo mwashakanye.

    1. Sobanukirwa neza ko ufite ikibazo.

    Nibyo neza ko iyo wamaze kumenya neza kandi ugafata ingeso yo gucana inyuma ari ingeso mbi kandi ari ikibazo mu rukundo rwawe rukaba rubangamira iterambere ry'umubano ni intambwe ya mbere yo kubasha gutsinda iki kigeragezo cyakubase. Tangira gusenya imyumvire ipfuye mu mutwe wawe ko atari ikibazo wumve ko udakwiye kubisubira na rimwe.

    2. Shaka umukunzi wiyumvamo mu mpande zose.

    Ukwiye gushaka umukunzi ugukurura mu buryo bwose bwaba ubw'imitekerereze ye,uburanga, n'uko agaragara inyuma ku buryo uzajya ubona nta wundi muntu wamuruta mu isi yose , mbese hitamo wa wundi wishimira kurenza abandi bose.

    3. Umva nta mwiza wabuze inenge.

    Ntabwo wabona umuntu uri mwiza imbere n'inyuma, uburanga n'ubwenge. ibuke ko turi abantu kandi kandi nta muntu ubura inenge n'imwe niba ufite umukunzi mwiza wibuke ko ashobora kugenda mu nzira agasitara bikaba byaba ngombwa yivuza akagira inkovu yangiza uburanga bwe. kandi nawe ubwawe wibuke ko utaremye mu buryo utagira inenge n'imwe umuntu ni nk'undi.

    4. Saba ubujyanama.

    Niba warabaswe n'ingeso yo guca inyuma umukunzi wawe, ukaba ubona utabasha kubireke ngo bigushobokere egera abazi cyane ibyerekeye umubano babigize umwuga bagufashe.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-byagufasha-kudaca-inyuma-umukunzi-wa-we/

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yatwitse kurusha ayandi muri uku kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri uku kwezi, abastar nyarwanda batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga maze basangiza ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yahatwitse kurusha ayandi muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

    1. Juno Kizigenza na Ezee

    2. Meddy n'umugore we

    3. Miss Uwase Muyango

    4. Yolo The Queen

    5. Kate Bashabe

    6. Miss Ricca Michaella n'umukunzi we

    7. Shaddyboo

    8. Biramahire Abeddy n'umukunzi we mushya

    9. Juno Kizigenza na Ariel Wayz

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yatwitse-kurusha-ayandi-muri-uku-kwezi/

  • Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b'Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo! #rwanda #RwOT

    Itsinda ry' impuguke z'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya iyicarubozo, rimaze gushyira ahagaragara icyegeranyo gishinja Leta y'Ububiligi guhutaza bikomeye agaciro k'ikiremwamuntu, aho cyatunze agatoki abapolisi bakoresha ingufu z'umurengera mu kuburizamo imyigaragamyo y'ituze, bikanaviramo abantu benshi urupfu no gukomereka cyane, hakaba n'ubucuike bukabije mu magereza, buhabanye n'umubare ayo magereza yemerewe kwakira.

    Ku bijyanye n'imbaraga z'umurengera Polisi y'Ububiligi ikoresha, hatanzwe urugero rw'ibyabaye muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, ubwo abaturage bigaragambyaga binubiraga ingamba zidafututse zo kurwanya Covid-19, maze bahatwa imigeri n'inkoni, abatarapfuye barakomereka, abandi bajugunywa mu magereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ikibabaje kandi, nk'uko icyegeranyo gikomeza kibisobanura, ngo ni uko abagize uruhare muri aya makosa usanga kenshi bataranabiryojwe.
    Ibi birego bisaba Ububiligi kwisubiraho bugaha agaciro ikiremwamuntu, bije mu gihe bamwe mu bategetsi b'iki gihugu bigize intyoza mu guha amasomo ibihugu bya Afrika, birimo n'u Rwanda.

    Mu minsi ishize abadepite bo mu Bubiligi barikoze, basaba ko uRwanda rurekura Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, ndetse ngo agahita asubira'iwabo' mu Bubiligi. Imwe mu mvamvu abo badepite batangaga, ngo ni uko Rusesabagina atazahabona umutabera bunoze.

    Ibi bakabivuga birengagije ko Loni ishinja igihugu cyabo guhohotera abaturage, harimo no kubafungira ahantu h'imfunganwa. Ibi ntabyo bigeze babona mu Rwanda, ari nacyo gituma ibihugu nk'Ubuholandi, Amerika n'ibindi, bikomeje kohereza abantu kuburanira no gufungirwa mu Rwanda.
    Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmès, yakiriye umugore n'umukobwa ba Rusesabagina, ndetse anabizeza 'gukurikiranira hafi' iby' urubanza n'irekurwa rye!

    Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga abantu banjamye uyu mugore, bamubaza ikimuha ububasha bwo kwivanga mu miyoborere y'uRwanda, nk'aho rukiri intizanyo yabo. Bamubajije niba Leta ye ishobora gutinyuka kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden, araruca ararumira kuko mu by'ukuri nta gisobanuro yari kubona.

    Mu gihe twateguraga iyi nkuru, hari abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga batari bake, nabo bari batangiye kubaza Leta y'Ububikigi niba bwumva bugifite amasomo rwatanga ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, mu gihe urwego rukomeye nk'Umuryango w'Abibumbye, rubushinja kwica, gukomeretsa no gupakira abaturage mu magereza nk'abapakira ibishyimbo mu kigega.

    Rushyashya yakomeje gutanga inama y'ubuntu ku bigira ba miseke igoroye, ibibutsa ko mbere yo gushaka gutokora uRwanda, bajya babanza bakikiza umugogo uri mu jisho ryabo.

    The post Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b'Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbere-yo-gutokora-u-rwanda-abategetsi-bububiligi-bajye-babanza-bikize-umugogo-uri-mu-jisho-ryabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbere-yo-gutokora-u-rwanda-abategetsi-bububiligi-bajye-babanza-bikize-umugogo-uri-mu-jisho-ryabo

  • Perezida wa Tanzania ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Perezida Samia azagera i Kigali ku wa Mbere. Kuri uwo munsi we wa mbere w’uruzinduko, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Nyuma biteganyijwe ko azakirwa na mugenzi we w’u Rwanda mu biganiro bizabera muri Village Urugwiro.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

    Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

    Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w’ibihugu byombi.

    Inama iheruka guhuza impande zombi ni iyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, aho yahuye na mugenzi we wa Tanzania, Faustine Ndugulile, bakaganira ku mishinga irimo n’ibikorwaremezo by’itumanaho.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Samia rugiye kuba mu gihe u Rwanda ruherutse kohereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Ni mu rugamba rugamije guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Amajyaruguru y’iki gihugu.

    Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.

    Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi kuko byinshi mu bicuruzwa rukura mu mahanga, ari ho binyura.

    Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare yo muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwakiriye biturutse muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 33,75 $ inyuma y’u Bushinwa bwo bufite ibibarirwa miliyoni 57,74 $.

    Muri Gashyantare ibyari byatumijwe muri Tanzania byari bifite agaciro ka miliyoni 27,97 $.

    Mu 2019, Ishoramari ry’Abanya-Tanzania ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka 5.461.583 $.

    U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.

    Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.

    Mu minsi ishize u Rwanda rwari mu bikorwa byo gushushanya ahazanyura uwo muhanda, aho hashinzwe imambo kuva ku Rusumo kugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

    Samia Suluhu Hassan aheruka mu Rwanda mu 2016 ubwo yari Visi Perezida wa Tanzania. Icyo gihe yari yitabiriye inama ya AU, Francis Gatare wayoboraga RDB na Mukaruliza Monique wari Meya w’Umujyi wa Kigali nibo bamwakiriye