Author: webrwanda

  • Bobrisky yaciye agahigo: Yikuye igitsina, ahindura uruhu nk'umuzungu! #rwanda #RwOT

    Mu buryo butigeze bubaho, icyamamare cyo muri Nigeria cyatangaje ko cyamaze guhinduka umugore wuzuye, gitera urujijo n'impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamideli w'umuherwe wo muri Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Bobrisky, yongeye kuvugisha benshi nyuma y'uko atangaje ko yakoze impinduka zikomeye ku mubiri we — birimo no gukuraho igitsina cye ndetse no guhindura uruhu kugira ngo ase nk'umugore w'umuzungu.

    Bobrisky, ubusanzwe witwa Okuneye Idris Olanrewaju, yamamaye mu buryo budasanzwe kubera imyitwarire ye idasanzwe n'uburyo yahisemo kwibona mu ruhame nk'umugore, n'ubwo yavutse ari umugabo.

    Mu butumwa aherutse gushyira ku rubuga rwa Instagram, Bobrisky yatangaje ko yageze ku rwego yifuzaga, aho yamaze kwikuramo igitsina gabo, anahindura uruhu rwe rukaba rumera nk'urw'abazungu. Yagize ati:

    'Nishimira ubuzima bwanjye bushya. Ndasa neza, numva ntuje. Nta yindi nzozi nari mfite uretse kuba umugore nyawe. Kandi ubu ndabayewe neza.'

    Umunyabigwi wo muri Nigeria yahishuye impinduka zitangaje ku mubiri we, zateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mpuzamahanga.

    Reakisiyo z'Abatari Bake

    Iri tangazo ryazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe barashima icyemezo yafashe, abandi bagaragaza impungenge ko ibyo akora bishobora kuyobya urubyiruko ndetse bikabangamira umuco wa Afurika.

    Hari n'abagaragaje ko ibyo Bobrisky avuga bishobora kuba harimo gukabya cyangwa gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, dore ko atigeze atanga ibimenyetso bifatika cyangwa raporo y'abaganga ibigaragaza.

    Ibibazo ku Mategeko

    Bobrisky si mushya mu bibazo by'amategeko. Muri Mata 2024, yigeze gufungwa igihe gito azira kunyereza amafaranga no gusuzugura amabwiriza y'ubucuruzi. Ibi nabyo byatumye abantu bamwe bibaza niba ibyo atangaza ubu atari uburyo bwo kongera kwigarurira rubanda nyuma yo kugabanuka kw'icyizere yari afite.

    Isi Muri Soyi: Bobrisky Yemeje ko Yikuye Igitsina Akanahinduka Umugore w'Umuzungu!'

    Umuco, Ubwisanzure n'Ikoranabuhanga

    Ibikorwa bya Bobrisky bijya bihura n'imbogamizi zituruka ku muco gakondo w'Abanyafurika, ariko nanone bikerekana uburyo ubwisanzure bw'imibereho n'ikoranabuhanga bituma abantu biyumvamo uko babyumva, batitaye ku mitekerereze rusange.

    N'ubwo bamwe bashobora kubona ibikorwa bya Bobrisky nk'ubwiyandarike cyangwa kurengera, hari abandi babibona nk'ukuri ku rugendo rw'umuntu ushaka kubaho mu buryo bujyanye n'uko yiyumva. Icyakora, iriya nkuru ikomeje guteza impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, mu gihe abaturage benshi bakomeje kuyivugaho ku buryo butandukanye.

    Bobrisky

     

    Source : https://kasukumedia.com/bobrisky-yaciye-agahigo-yikuye-igitsina-ahindura-uruhu-nkumuzungu/

  • Dufite ubushobozi bwo kurinda umupaka wacu tugafasha n'abandi– Brig Gen. Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Brig Gen Rwivanga yabwiye RBA ko ntawe ukwiye gushidikanya ku kuba Ingabo z'Igihugu zibumbatiye umuteko mu buryo bwuzuye kuko ubwo bushobozi bugaragarira mu bikorwa.

    Ati 'Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko umutekano wuzuye kuko turinda imipaka yacu kandi biragaragara kuko ibitero byose bigerageje kuza ntabwo bigera kure. Ingabo zacu ziriteguye zirakora akazi nk'uko bikwiye turabizeza ko tuzarushaho kugakora neza ahubwo kugira ngo datange umutekano wuzuye.'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yasobanuye ko ubushobozi bwa RDF bwiyongeye mu buryo bwose ku buryo bishoboza Ingabo z'Igihugu kukirinda byuzuye zigasaguriraho n'amahanga.

    Ati 'Dufite ubushobozi, twahawe amahugurwa kandi dushoboye kurinda umupaka wacu tugafasha n'abandi kugira ngo bagere ku byo twagezeho. Ubushobozi bwariyongereye mu buryo bw'amahugurwa, ibikoresho, ubumenyi n'ubunyamwuga biri ku rwego rwo hejuru. [..]. RDF izakomeza kurinda ubusugire bw'Igihugu ku buryo bushoboka.'

    Umuyobozi w'Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo Kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), Lt Gen Humphrey Nyone, aherutse kuvuga ko ubunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda bwivugira kuko aho zigeze umutekano ugaruka.

    Ati 'Nterwa ishema n'akazi k'Ingabo z'u Rwanda muri ubu butumwa. Aho zikorera hose ntiwakumva umuntu n'umwe uzinenga kubera icyizere zigirirwa n'ubushobozi zigaragaza. Burya abantu baba bashaka ibikorwa bifatika si amagambo kuko ubushozi buravuga bugatuma wigarurira imitima y'abaturage.'

    Mu nkingi umunani zigize igipimo cy'imiyoborere mu Rwanda, iy'umutekano ni yo iza imbere mu kugira amanota menshi ashingiye ku kwishimirwa n'abaturage.

    Mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), ubwasohotse mu Ugushingo 2024 bugaragaza ko inkingi y'umutekano n'ituze ry'abaturage ari yo yaje ku isonga mu byishimiwe n'abaturage muri uwo mwaka aho ifite amanota 93.82%.

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yijeje Abanyarwanda ko Ingabo z'Igihugu zitazatezuka mu kubaha umutekano usesuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-ubushobozi-bwo-kurinda-umupaka-wacu-tugafasha-n-abandi-brig-gen-rwivanga

  • Abarimu 10 bafite PhD bigisha mu yisumbuye, umwe yigisha mu abanza: Ibidasanzwe ku barezi b'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umwarimu wujuje ibisabwa ku rwego rw'amashuri y'inshuke n'abanza asabwa nibura kugira impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye ijyanye no kwigisha iki cyiciro nubwo ashobora kugira iyirenze.

    Uwigisha amashuri yisumbuye asabwa kugira impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (uwigisha mu cyiciro rusange) n'icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku bigisha abo mu cyiciro gisoza ayisumbuye (upper secondary). Mu mashuri makuru na kaminuza basabwa kuba 30% by'abarimu bafite PhD.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa by'umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko abarimu bigishaga mu mashuri abanza bari bujuje ibisabwa ari 68.207 barimo abagabo 29.540 n'abagore 38.667.

    Abatujuje ibisabwa mu mashuri abanza bari 119, bangana na 0,2% by'abarezi bose bari muri icyo cyiciro.

    Abarimu bujuje ibisabwa mu mashuri yisumbuye ni 24.600 barimo abagabo 15.891 n'abagore 8.709. Abatujuje ibisabwa ni 3.816 bangana na 13,4%.

    Mu cyiciro cy'imyuga n'ubumenyingiro habarirwa abarimu 4.743 bujuje ibisabwa, muri bo abagabo bakaba 3.538 mu gihe abagore ari 1.205. Abatujuje ibyangombwa ni 1.165 bangana na 19,7%.

    Mu bafite PhD hari umwe wigisha mu mashuri abanza

    Umuntu ufite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD), ni umushakashatsi ndetse henshi amenyerewe kuba yigisha muri kaminuza cyangwa ari mu mwanya ukomeye.

    Imibare ya MINEDUC igaragaza ko mu mashuri abanza harimo umwarimu umwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD), mu gihe abandi 10 bigisha mu mashuri yisumbuye.

    Uburezi bw'u Rwanda burimo abarimu bafite PhD barenga 1100, benshi biganje mu mashuri makuru na za kaminuza kuko hariyo 1091.

    Abafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters' degree) barimo umwe wigisha mu mashuri y'incuke, 15 bigisha mu mashuri abanza na 131 bigisha mu yisumbuye, mu gihe 27 bigisha mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Abafite Masters' bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza ni 2.177.

    Abarimu benshi mu bigisha mu mashuri abanza bujuje ibyangombwa

    Abarimu bazi icyongereza baracyari mbarwa

    Raporo igaragaza gahunda ziteganyijwe mu kuzamura ireme ry'uburezi u Rwanda ruzafatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukanye kuva mu 2023-2027, yerekana ko umwarimu umwe muri batatu bashya binjira mu kazi aba adafite ubushobozi bwo kwigisha mu cyiciro cy'ubumenyi bw'ibanze, ni ukuvuga gusoma, kwandika no kubara.

    Raporo yakozwe na Banki y'Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y'abarimu mu Cyongereza kuko 38% by'abigisha kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

    Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi muri Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko muri gahunda ziteganyijwe harimo n'izo kuzamura ubushobozi bwa mwarimu, by'umwihariko ibyerekeye ubumenyi no mu rurimi rw'Icyongereza.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko abarimu bose bari mu burezi bazahabwa amahugurwa y'Icyongereza abazagitsinda bakaguma mu kazi mu gihe abazagitsindwa bazasezererwa.

    Ati 'Iyo gahunda izamara imyaka itatu ariko bazajya bigishwa imyaka ibiri banigisha, wakwerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.'

    Yahamije ko abarimu bazi neza Icyongereza bategerejwe mu bagiye kurangiza amasomo mu mashuri nderabarezi (TTC) bigishijwe muri porogaramu nshya bafashijwemo n'abanya-Zimbabwe.

    Dr. Ngirente ati '[TTC] ntabwo zasohora abarimu bashobora guhita bigisha mu mashuri yose y'u Rwanda. Tuzagenda tubasimbuza igihe abariga muri TTC bazi Icyongereza bazasohoka ubu n'abazakurikiraho.'

    Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye barimo benshi bujuje ibisabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-10-bafite-phd-bigisha-ayisumbuye-umwe-yigisha-abanza-ibidasanzwe-ku

  • Juliana Kanyomozi yatangaje impamvu yahagaritse kwambara iherena ku jisho #rwanda #RwOT

    Imibereho: Impamvu Juliana Kanyomozi yahagaritse kwambara ishusho y'ipine ku jisho ry'ibumoso

    Umuhanzikazi wubashywe Juliana Kanyomozi yatangaje impamvu atagikunda kwambara ipine yamamayeho hejuru y'ijisho rye ry'ibumoso.

    Mu kiganiro yahaye abakunzi be binyuze mu rubuga nkoranyambaga (Q&A), uyu muhanzikazi yavuze ko yamaze imyaka myinshi afite iyo pine ariko nyuma aza kuyinambirwa.

    Yagize ati: 'Numva narayinambiwe. Umunsi umwe narabyutse numva sinshaka kongera kuyambara, ndayikuraho,' abivuga asubiza umukunzi wamubajije impamvu yagaragaye afite impinduka ku isura ye.

    Juliana yakomeje asobanura ko hashize amezi make ashaka kongera kuyishyiraho, ariko asanga ahari harafunzwe, ahitamo kuyireka burundu.

    Yagize ati: 'Igitangaje ni uko nageze aho nshaka kuyisubizaho. Uzi abagore uko turi—uyu munsi ntushaka ikintu, ejo ugihindura. Ngeze aho ndagerageza kongera kuyishyiraho, ariko nsanga harafunze, ntibishoboka.'

    Birebana na byo
    [Hari andi makuru yerekeranye n'imiterere ye n'imyambarire yasakaye kuri internet] (ushobora kongera iri funguro niba ushaka ibice byiyongera)

    Source : https://kasukumedia.com/juliana-kanyomozi-yatangaje-impamvu-yahagaritse-kwambara-iherena-ku-jisho/

  • Muri Singapore hatangijwe agace kitiriwe ishyamba rya Nyungwe – #rwanda #RwOT

    Ako gace kashyizwemo pariki nshya y'inyoni iri muri Singapore izwi nka 'Bird Paradise'.

    Ahiswe 'Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa' ni agace kabumbatiye inyoni zifatwa, gaherekejwe n'amagambo agaragaza uburumbuke bw'ibinyabuzima biboneka mu ishyamba rya Nyungwe.

    Bird Paradise iherereye muri Mandai Wildlife Reserve, hamwe mu hantu hakomeye mu rusobe rw'ibinyabuzima.

    The Mandai Wildlife Reserve isanzwe ibarizwamo pariki enye zirimo Singapore Zoo, River Wonders, Night Safari n'iheruka gufungurwa ya Rainforest Wild Asia.

    Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa iri ku buso bungana na hegitare 1,55 ikaba ari na yo nini mu ziherereye muri Bird Paradise, ahaboneka amoko y'inyoni arenga 800 arimo iziboneka muri Afurika, inuma z'izindi zinyuranye.

    Ako gace kahanzwe hifashishijwe igishushanyo gishingiye ku misozi n'amashyamba yo ku Mugabane wa Afurika, by'umwihariko hagendewe ku miterere y'Ishyamba rya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

    Harimo na Canopy Walkway, inzira yo mu kirere yifashishwa mu kureba inyoni n'ibindi binyabuzima bitandukanye biri muri iryo shyamba.

    Ubwo bufatanye buha u Rwanda umwanya wo kwerekana uko rukungahaye ku binyabuzima ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubumenyi ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kugaragaza igihugu nk'ahantu heza ku bashaka gukora ubukerarugendo bugezweho kandi bushingiye ku bidukikije.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Mandai Wildlife Group.

    Ati 'Twishimiye gufatanya na Mandai Wildlife Group mu kugaragaza u Rwanda nk'icyerekezo cy'ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije no kubibungabunga ku ruhando mpuzamahanga. Ubu bufatanye bushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere imikoranire mpuzamahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gusangiza abandi inkuru y'u Rwanda.'

    Ubufatanye n'icyo kigo kandi bwagaragajwe nk'intambwe ikomeye mu ngamba z'igihugu zo guteza imbere ubukerarugendo.

    Ni inzira nziza kandi yo gusangiza abantu no kubafasha kwiga urusobe rw'ibinyabuzima byo muri Afurika no gushimangira imbaraga ziri mu kubibungabunga.

    Umuyobozi muri Mandai Wildlife Group, Dr. Cheng Wen-Haur, yashimangiye ko iki kigo kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima kandi ko bishimiye ubufatanye na RDB.

    Ati 'Ku bufatanye buhamye n'abafatanyabikorwa bafite icyerekezo nk'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) na Ambasade y'u Rwanda, tubashije gusangiza Isi inkuru zidasanzwe z'uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, zishobora kugera ku bantu batandukanye hirya no hino ku Isi.'

    Bird Paradise iherereye muri Mandai Wildlife Reserve ni hamwe mu hantu hakomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

    Umuyobozi muri Mandai Wildlife Group, Dr. Cheng Wen-Haur, yashimangiye ko iki kigo kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo rya RDB, Irène Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Mandai Wildlife Group

    Abitabiriye iki gikorwa bagaragarijwe akamaro kacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-agace-kitiriwe-rwanda-nyungwe-forest-heart-of-africa-muri-singapore

  • Nyamasheke: Abatazi gusoma no kwandika basabwe kudaterwa ipfunwe no kwiga bakuze – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko Rwanda rushyiraho gahunda y'uburezi kuri bose hari abana bavukaga ku babyeyi bari bataramenya akamaro ko kwiga ntibabashyire mu ishuri.

    Ibi byatumye kuri ubu hari abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara. Bamwe muri bo bagira ipfunwe ryo kugana amasomo yashyiriweho abakuze bacikanwe n'uburezi bw'ibanze.

    Mukeshimana Josephine w'imyaka 40 yabwiye IGIHE ko ubwo yari ageze mu wa gatatu w'amashuri abanza nyina yapfuye, bituma ava mu ishuri ajya kwita ku muryango kuko se afite ubumuga.

    Gukura atazi gusoma no kwandika byamubihirije ubuzima kuko yageraga ku cyapa ntamenye ibyanditseho, ndetse ngo ubwo yiteguraga gushinga urugo umukunzi we yaramwandikiraga akajya gushaka umusomera.

    Ati “Mu mezi atandatu ashize nafashe umwanzuro njya kwiga mu bakuze ubu nzi gusoma, kwandika no kubara”.

    Bazaze Emmanuel w'imyaka 43 avuga ko afite imyaka irindwi ababyeyi bamutegetse kujya kuragira inka, bituma agira imyaka 43 atarigera akandagira mu ishuri. Nawe mu mezi atandatu ashize nibwo yafashe icyemezo cyo kwiga kubara, gusoma no kwandika.

    Uyu mugabo uvuga ko agiye guhita akomerezaho akiga gusudira. Yavuze ko abagabo bagenzi be bagira ipfunwe ryo kwiga bakuze.

    Ati “Impamvu abagabo biga bakuze ari bake urabona hano ni ku kigo cy'amashuri, abana baza kutureba bakaduseka, bigatuma abagabo bagira ipfunwe bakavamo batarangije”.

    Mukarubayita Berthilde wo mu Murenge wa Shangi, w'Akarere ka Nyamasheke umaze imyaka irindwi yigisha abakuze gusoma no kwandika, avuga ko mu giturage harimo abakuze benshi batazi gusoma no kwandika.

    Ati “Umudugudu ntuyemo ugizwe n'abantu 1345 harimo abakuze barenga 300 batazi gusoma no kwandika. Ubuyobozi bukwiye gushyiramo imbaraga bugasubizaho agahimbazamusyi bageneraga umwarimu wigisha abakuze”.

    Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w'Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu Murenge wa Shangi n'uwa Nyabitekeri avuga ko impamvu itorero ADEPR rishyira imbaraga mu kwigisha abakuze kumenya gusoma no kwandika ari uko basanze ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

    Ati “Kumenya gusoma no kwandika ni ingenzi cyane, twigisha ijambo ry'Imana ariko tukigisha n'abakirisitu kwisomera ijambo ry'Imana, ikindi muri iki gihe Isi iyobowe n'ikoranabuhanga kugira ngo umuntu atere imbere biramusaba kuba azi gukorrsha ikoranabuhanga, kandi ntabwo wamenya gukoresha ikoranabuhanga utazi gusoma no kwandika”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 harimo kwigisha abakuze batazi gusoma no kwandika.

    Ati “Dukeneye ko izi nyigisho zihabwa abantu benshi. Uwaba yarasigaye nawe turamushishikazira gukurikirana izi nyigisho kandi duharanira kwishakamo ibisubizo twirinda ibyadusubiza inyuma”.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025 mu Karere ka Nyamasheke abakuze bize gusoma no kwandika bagera 2278 barimo abagabo 966 n'abagore 1312.

    Abakuze bize gusoma no kwandika basaba bagenzi babo kudaterwa ipfunwe no kwiga bakuze

    Mu 2024/25 abakuze bo mu Karere ka Nymasheke bize gusoma no kwandika bagera kuri 2200


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abatazi-gusoma-no-kwandika-basabwe-kudaterwa-ipfunwe-no-kwiga-bakuze

  • Ahantu hihariye waruhukira mu Mujyi wa Kigali bitagusabye gukora ibilometero ujya mu ntara – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye nibaza impamvu iyo benshi batekereje gusohoka, aha mbere habaza mu mutwe wari i Rubavu. Wari uzi ko muri Kigali hari ahantu henshi wajya hakagufasha kuruhuka?

    Nubwo aheza buri gihe hahora ari mu rugo, ariko hari ahandi ushobora gusa n'uwimukiye igihe gito, ubundi ukitekerezaho wowe n'umuryango wawe niba uwufite, ubundi mukagira ibihe byiza.

    Hamwe muri aho ahantu heza ho kuruhukira, hatuje, hari amahumbezi ndetse nta rusaku, ushobora gukora imirimo yawe yose, no mu Mujyi wa Kigali ushobora kuhabona byoroshye, bitagusabye kujya mu ntara.

    The Cabin at Ahera

    The Cabin at Ahera ni Airbnb iherereye mu Karere ka Kicukiro. Ni inzu ishobora gucumbikira abantu bane. Airbnb ni ha hantu wimukira ukahasanga ibintu byose nk'ibyo ukenera iwawe ndetse ukaba wakwitegurira amafunguro yawe.

    The Cabin at Ahera ifite igikoni kigezweho, piscine, ahantu ho gukinira, ubusitani ndetse ushobora no gusura ubworozi bukorerwa mu ishyamba iyi nzu iherereyemo rya Ahera Forest Farm.

    Ni ahantu ushobora kujyana n'umuryango wawe ku bawufite, cyangwa inshuti n'imiryango, ubundi mukitegurira ibintu byanyu ku murongo mugatekereza imishinga ibyara inyungu mugatera imbere kakahava.

    Eagles View Lodge

    Eagle View Lodge, ni hoteli iherereye ku i Rebero yubatse mu buryo bw'ubugeni bijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda.

    Yitegeye hejuru ku musozi ku buryo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Aha haba ubwoko bw'ibyumba bigera kuri bitanu, birimo ibyumba bisanzwe byishyurwa 90$, studio apartment ya 100$ n'ibyumba byahariwe abari mu kwezi kwa buki kimwe wishyura 150$.

    Hari n'ibindi byahariwe umuryango biba birimo buri kimwe cyose wakwifuza. Ubishaka yishyura 250$ ku bantu bane.

    Muri Eagle View Lodge hari n'ibyumba biherereye ku gasongero k'inyubako (penthouse) aho uba witegeye ubwiza bw'Umujyi wa Kigali. Uhashaka yishyura 190$ ku muntu umwe. Ibi byumba byose uhabwa ibyo kurya bya mu gitondo.

    Eagle View Golf

    Eagle View Golf iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo hafi y'Ikibuga cya Golf cya Kigali. Ifite ibyumba biri mu byiciro bine byose byitegeye umujyi ndetse n'ikibuga cya Golf.

    Eagle View Golf ifite piscine, n'abakozi b'abahanga bateka ibyo kurya ushaka byose, hakagufasha kuruhuka ari na ko utekereza ku iterambere ryawe.

    Amata n'Ubuki Boutique Hotel

    Iyi ni hoteli iherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, ifite ibyumba biri mu byiciro icyenda. Ubaye uri umuntu ukunda ahantu hatuje, watekereza utuje cyangwa ushaka kuganira n'abantu bawe mutuje, wajya kuri iyi hoteli.

    Ifite na restaurent ya Jiko izwiho kugira umwihariko mu guteka indyo zo mu bihugu byo mu mahanga nko mu Buhinde na Thailand n'ahandi.

    Igira ibyumba byo kuruhukiramo, birimo imitako itandukanye yiganjemo iya Kinyarwanda. Ni ibyumba biba birimo aho kuryama, nk'igitanda kimwe cyakwakira abantu babiri, ahagenewe ibiro ku bashaka gukomeza gukurikirana imishinga yabo, n'ibindi wakenera. Hari ibyumba bibiri biba biri mu cyumba kimwe n'ibindi.

    The retreat

    Iyi ni hoteli y'inyeyeri eshanu iri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami w'u Bwogereza Charles III n'umugore we mu 2022 mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda icyo gihe.

    Iyi Hoteli ifite ibyumba 20, icya menshi cyitwa Luxury Pool Villa kukiraramo ni 2100$, mu gihe icya make ari 735$. Ni ahantu heza ho kuruhukira kuko usangayo buri kimwe cyose wakeneye.

    Urabyuka ugakorerwa massage ubishaka, ukajya gufata amahumbezi yo kuri piscine nziza, ukigishwa imwe mu mirimo ya Kinyarwanda n'ibindi.

    Wonderland Kanyinya Hills

    Iki ni icyanya kiri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, ubaye uri umuntu uteganya ibirori by'abantu bacye, cyangwa kujya kuganira n'inshuti zawe, wajya kuri iyi Wonderland.

    Iki cyanya gifite umwihariko wo kugira ahantu bacumbika (Camping), gukinira, ndetse n'igikoni gifite indyo zitandakanye, ubundi ukaryoherwa n'ibiruhuko.

    Eze home kigali

    Iyi ni Airb&b iri i Kagugu, mu Karere Gasabo ifite ibyumba bine, ubwongero bubiri, igikoni, piscine, n'uruganiriro.

    Ni ahantu wajya wenyine cyangwa n'inshuti yawe mugamije kuruhuka, kuganira no kugirana ibihe byiza nk'inshuti, mukitegurira ibintu byanyu hanyuma si ugutekereza imishinga ibateza imbere kakahava.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hihariye-waruhukira-mu-mujyi-wa-kigali-bitagusabye-gukora-ibilometero

  • Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n'Ikigega cya miliyoni 30$: Imishinga ya RSSB yo guhanga amaso – #rwanda #RwOT

    Kanyonga yabigarutseho ubwo yaganiraga n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye ihuriro Rwanda Convention ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Texas.

    Yabwiye abari bitabiriye ko RSSB icunga gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, aho abarenga miliyoni 11 bayikoresha kugira ngo babone ubuvuzi mu buryo bworoshye ku buryo ubu yishingira n'indwara zikomeye zirimo Cancer.

    Ati 'Ubwo bwishingizi ndi kuvuga umuntu yishyura ari munsi y'amadolari atatu ku mwaka. Ibyo byerekana icyo umuntu yakora akoresheje ubushobozi buke, iyo ni inkuru y'u Rwanda.'

    Kanyonga yavuze ko RSSB aricyo kigo kigari mu Rwanda gikora ishoramari, aho imishinga itandukanye cyashoyemo imari ifite agaciro kagera kuri miliyari 2,5 z'amadolari ya Amerika.

    Ati 'Ku banyarwanda, ayo ni amafaranga yanyu, ni amafaranga ava mu misanzu yanyu. RSSB ni iya buri munyarwanda. Dushora imari mu mishinga hafi ya yose y'ingenzi igamije iterambere ry'igihugu, tujyana n'icyerekezo cy'igihugu.'

    Yavuze ko RSSB yashoye mu rwego rw'imari, aho inafite imigabane mu bigo bitandukanye by'imari, mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya aho yatanze urugero ku ishoramari ryakozwe muri Zipline, ryatumye RSSB iba mu ba mbere bakozemo ishoramari rifatika.

    Ati 'Twashoye mu nganda binyuze mu Inyange […] mu bukerarugendo. Aho RDB ivuze ngo dushore, tujyayo.'

    Heza Estate izaba igizwe n’inyubako 548

    Amahirwe ku batuye muri diaspora

    Kanyonga yasabye abatuye muri diaspora gushora imari muri Ejo Heza, Ikigega cy'Ubwiteganyirize kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by'igihe kirekire.

    Ati 'Uwo ariwe wese wo muri diaspora, niba ushaka kongera ubwiteganyirize bwawe, niba ushaka gufasha mu hazaza h'umuryango wawe mu by'amikoro, mbashishikarije kumenya byisumbuye Ejo Heza. Itanga amahirwe ku nyungu igera kuri 11% mu mafaranga y'u Rwanda ibarwa buri mwaka.'

    Ahandi yavuze ko hakwiriye gushorwamo imari ni mu bwubatsi, aho yatanze urugero ku mushinga w'inyubako wa Vision City II uzaba ari mugari inshuro eshatu ugereranyije na Vision City I.

    Ati 'Turi kuva ku nzu 500 dufite muri Vision City I zikagera hafi ku 1500. Icyiciro cya kabiri kizatangira muri Nzeri.'

    Yavuze ko muri uyu mushinga hazaba harimo inyubako z'ubwoko butandukanye kuva kuri Villa, Apartment kugera no ku zindi bitewe n'ibyo umuntu yifuza.

    Usibye Vision City II, Kanyonga yavuze ko hari n'undi mushinga wa Heza Estate uzaba ugizwe n'inzu 548 zigenewe abafite amikoro aringaniye. Ati 'Ibiciro bihera ku madolari 70$.'

    Undi mushinga wa gatatu ni uw'Ikigega cyo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kizatangira gifite miliyoni 30 z'amadolari aho kizazamuka kikagera kuri miliyoni 100$.

    Yavuze ko iki kigega kizafasha imishinga ivuka mu gihugu ku buryo imito iciriritse izajya ifashwa kubona igishoro cy'igihe kirekire.

    Ati 'Twizeye ko tuzabona ibisabwa byose muri Kanama hanyuma tugatangira gutanga igishoro.'

    Louise Kanyonga yashishikarije abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari mu mishinga itandukanye iteza imbere igihugu iri muri RSSB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ejo-heza-vision-city-ii-heza-estate-n-ikigega-cya-miliyoni-30-imishinga-ya-rssb

  • Bruce Melodie yanditse amateka mashya muri Afurika #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yahawe igihembo nk'indashyikirwa mu guteza imbere amahoro n'ubumwe muri Afurika

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yambitswe igihembo gikomeye cy'ishimwe nk'umwe mu bantu bagaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere amahoro, ubumwe n'iterambere ku mugabane wa Afurika.

    Ni umuhango wabereye muri Marriott Hotel, uhuza ibyamamare, abayobozi n'abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku mugabane, aho Bruce Melodie yashyikirijwe iki gihembo cy'agaciro mu rwego rwiswe '100 Most Notable Peace Icons — African Honors'.

    Bruce Melodie yaje kuri uru rutonde rugaragaraho ibyamamare bikomeye ku rwego rwa Afurika harimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Burna Boy wo muri Nigeria, ndetse n'abandi bantu bafite ibikorwa bifatika byo guteza imbere ubufatanye, amahoro n'imibereho myiza y'abaturage ba Afurika.

    Iki gihembo cyatanzwe nk'ishimwe ku bikorwa by'uyu muhanzi bifasha mu guhuza abantu binyuze mu bihangano bye byubakiye ku butumwa bw'amahoro, urukundo n'ubufatanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki ushobora kuba igikoresho gikomeye mu gukomeza kwubaka umuryango nyafurika uharanira iterambere rirambye.

    Bruce Melodie, uzwi mu ndirimbo ziganjemo amagambo arangwa n'ubutumwa bwubaka, amaze imyaka myinshi aririmba no guhagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga, aho akunze gushyira imbere umuco wo kubana mu mahoro, gutanga icyizere no gushyigikira urubyiruko.

    Abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavuga ko iki gihembo ari intambwe ikomeye ku rugendo rwa Bruce Melodie ndetse kigaragaza uburyo umuziki w'u Rwanda ukomeje kugira ijambo rikomeye ku rwego rwa Afurika.

    Bruce Melodie yashimiye abamutekerejeho, avuga ko ari ishema rikomeye ry'u Rwanda n'urubyiruko rwaryo. Mu magambo ye yagize ati:

    'Ndashimira abateguye ibi bihembo n'abagize uruhare mu kunshyira kuri uru rutonde. Iki ni igihembo cy'u Rwanda n'urubyiruko rwose rwizeye ko dushobora kugira icyo duhinduye kuri Afurika binyuze mu talenti zacu. Tuzakomeza gusakaza amahoro n'ubumwe.'

    Ibi bihembo bizakomeza gutangwa buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro abantu n'imiryango bagira uruhare rukomeye mu guhindura isura ya Afurika, binyuze mu bikorwa by'ubumuntu, ubuhanzi, ikoranabuhanga, uburezi, politiki n'ibindi bitandukanye.

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yanditse-amateka-mashya-muri-afurika/

  • Imari ya Equity Bank Rwanda Plc irenga miliyari 1400 Frw – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Nyakanga 2025, mu kiganiro yahaye Abanyarwanda baba muri Amerika n'inshuti zabo, bateraniye muri Rwanda Convention 2025.

    Namara yagaragaje ko iterambere ry'igihugu ritashoboka hatabayeho abikorera, ndetse urwego rw'imari rukabigiramo uruhare rukomeye mu kongera ibishoro.

    Ati 'Mu Rwanda honyine ducunga miliyari 1400 Frw hakwiyongeraho n'ay'abandi dukora mu rwego rumwe, ikibazo si amafaranga, amafaranga arahari ahubwo reka dushake uko tuyakoresha.'

    Namara yavuze ko mu mabanki y'ubucuruzi badatanga inkunga ahubwo hatangwa umwenda ariko hari n'ubundi buryo bwinshi bwo kubona igishoro.

    Ati 'Amafaranga mubitse kuri konti zanyu hano adakoreshwa yitwa 'ubwizigame' ntabwo azabagira abakire. Nimutangire ubushabitsi. Nimuze mu rugo mutangire ubucuruzi tubashyigikire, tubahe ubufasha bukenewe byaba muri serivisi cyangwa ishoramari mu buryo bwose bushoboka kandi nzi ko banki zose ziri aha dutanga amafaranga kugeza no ku myaka 20.'

    Namara yahamije ko ibijyanye n'inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka kuko ijyana n'imiterere y'ibikorwa uwaka inguzanyo agiye gukora n'ibyago byateza mu kwishyura.

    Ati 'Inyungu ku nguzanyo ziri kugenda zigabanyuka, inyungu ku nguzanyo ijyanishwa n'uko winjiza muri ubwo bushabitsi…ufite ubwoba natere intambwe.'

    Equity Bank ifite ubushobozi bwo kuguriza abantu cyangwa ibigo binini, agera kuri miliyoni 32$ [arenga miliyari 45,9 Frw].

    Imibare y'igihembwa cya mbere cya 2025, igaragaza ko cyarangiye inguzanyo za Equity Bank zizamutseho hafi 36%. Ni mu gihe urwunguko rw'igihembwe cya mbere rwiyongeyeho 10%, aho rwavuye kuri miliyari 18 Frw rukagera kuri miliyari 21 Frw mu gihembwe cya mbere.

    Mu myaka 13 ishize, Equity Bank ni bwo yatangiye ndetse kuri ubu yishyura abanyamigabane bayo urwunguko rwa miliyoni 20$ buri mwaka.

    Namara yabijeje ko abazagana Equity Bank Rwanda Plc bazafashwa kunoza imishinga y'ishoramari mu ngeri zitandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ry'igihugu.

    Hannington Namara yahamije ko ibyerekeye inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yemeye gufasha Abanyarwanda baba muri Amerika ku byerekeye kunoza ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imari-ya-equity-bank-rwanda-plc-irenga-miliyari-1400-frw