Author: webrwanda

  • Abasirikare b'u Burundi n'inyeshyamba za Wazalendo bagaruye Inka bari banyaze #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'u Burundi bagaruye inka zibarirwa muri cumi n'imwe zari zanyazwe n'inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Luvungi, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Aya makuru yatangajwe 'abahaturiye, avuga ko iki gikorwa cyo gusubiza inka cyabaye ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo abasirikare b'u Burundi binjiraga muri ako gace bagasubiza izo nka zari zambuwe abaturage b'Abanyamulenge.

    Amakuru avuga ko mbere y'uko izo nka zigarurwa, habayeho gushyamirana gukomeye hagati y'ingabo z'u Burundi n'abarwanyi ba Wazalendo. Nyuma y'uko Wazalendo bananiwe guhagarara ku rugamba, bahise bashyira hasi intwaro zabo maze bafatwa mpiri.

    Ubuhamya bugira buti: 'Ejo Wazalendo banyaze Inka 11 i Luvungi z'Abanyamulenge. Ariko abasirikare b'u Burundi barazigarura. Mbere y'uko zigarurwa, Abarundi babanje gushyamirana na Wazalendo, ariko Wazalendo bisanga hasi niko kurambika intwaro zabo. Bahise bafatwa, barahambirwa, barakubitwa n'ibiboko byinshi mbere yo kurekurwa.'

    Byatangajwe ko iri tegeko ryo kunyaga ziriya nka ryari ryatanzwe na General Hamuri Yakutumba, umuyobozi w'iryo tsinda ry'inyeshyamba. Igitangaje ni uko nyuma y'itangwa ry'iri tegeko, uyu muyobozi yahise yerekeza mu rusengero rwo muri Luvungi.

    Ingabo z'u Burundi ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu masezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati ya RDC na Leta y'u Burundi mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Nubwo zifatanya n'ingabo za Congo ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo ubwabo ndetse na FDLR, kenshi usanga habaho ukutumvikana biturutse ku mikoreshereze y'ububasha cyangwa ibikorwa byo gusahura bikorwa na bamwe muri iyo mitwe.

    Ni ubwa mbere bivugwa mu ruhame ko abasirikare b'u Burundi bakoresheje imbaraga bakambura inyeshyamba ibyari byambuwe abaturage, ibintu byakiriwe n'abaturage nk'igikorwa cy'ubutwari no kurengera rubanda.

    Abasirikare b'u Burundi n'inyeshyamba za Wazalendo bagaruye Inka bari banyaze

    Source : https://kasukumedia.com/abasirikare-bu-burundi-ninyeshyamba-za-wazalendo-bagaruye-inka-bari-banyaze/

  • Gisagara: Abaturage biyujurije ibiro by'umudugudu by'asaga miliyoni 11,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biro by'umudugudu byatashywe ku wa 6 Nyakanga 2025, mu birori byahujwe no kwizihiza kwibohora k'u Rwanda ku nshuro ya 31.

    Iyi nyubako ya miliyoni 11.700.000 Frw yuzuye nyuma y'imyaka itatu.

    Byatangiye aba baturage bagura ikibanza cya miliyoni 2 Frw, hashize amezi atandatu batangira umuganda wo kubumba amatafari, ndetse bagatanga amafaranga yunganiraga mu bindi bikoresho no guhemba abafundi kugeza isojwe.

    Ni inzu igizwe n'ibiro by'Umuyobozi w'Umudugudu na Komite bafatanya, ahazakorera Abajyanama b'Ubuzima, Inshuti z'Umuryango n'abandi bashinzwe ubukangurambaga nk'Abamamazabuhinzi, ikanagira icyumba mberabyombi cyakwakira abantu 100 kigenewe inama z'umudugudu.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Rebero, Kanyaruka Emmanuel yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyavuye mu bumwe bw'abatuye umudugudu ayoboye, ashima ko babyumvise kimwe.

    Ati ''Twakoze ibishoboka byose buri rugo rukabona amatafari, aho bidashobotse bakaduha amafaranga bihwanye, inzu irazamuka noneho n'ubuyobozi bw'akagari budutera inkunga y'ibitekerezo ndetse banaduha imbata y'inzu.'

    Kanyaruka yakomeje avuga ko iyi nyubako izabafasha mu miyoborere iboneye kuko 'azashyiraho imbonerahamwe y'akazi n'igihe akemurira ibibazo na komite ye'.

    Ati 'Twese tugiye gushyira nimero zacu ku biro, nta muntu uzongera kujya atubura, bityo turusheho kwitangira abadutoye.'

    Yambonankira Marie Grace uri mu batuye muri uyu mudugudu, yavuze ko iyi nzu ibazaniye ibyiza birimo kudasiragira bashaka abayobozi hirya no hino kuko abo kubashakira hazaba hazwi.

    Ati 'Umuturage azajya ajyana ikibazo ku biro ahasange komite y'umudugudu igikemure adasiragiye. Tuzajya tunahapimishiriza abana, kandi twiteze ko tuzajya tuhakura amatangazo ya gahunda za Leta cyane ayanditse, biratunejeje cyane!''

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko igikorwa nk'iki cyongera kugaragaza ikigero cy'ubukure bw'abaturage, kwibohora mu myimvire birimo no kumva uruhare rwabo mu miyoborere, asaba n'abandi kubareberaho.

    Ati 'Iki gikorwa nacyo kiijyanye no kwibohora, aho abaturage bagira ubuyobozi ubwabo, bakiyubakira aho babonera serivisi kandi nziza. Tunabifata nko kwesa umuhigo kandi turanabishima kuko ni ikimenyetso cy'ubukure mu miyoborere myiza y'inzego z'ibanze.'

    Yakomeje asaba ko ibikorwa nk'ibi byakomeza hose kuko bishimangira ko abaturage bazi uruhare rwabo mu bibakorerwa.

    Umudugudu wa Rebero ni umwe muri 524 igize Akarere ka Gisagara, ukaba ufite ingo 117 n'abaturage 1114.

    Abaturage b’Umudugudu wa Rebero, ntibifuza ko ku biro byabo hakongera kumera ibyatsi, isuku ni yose

    Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibiro by’Umudugudu wa Rebero, Visi Meya Habineza yaganiriye n’abaturage, abasaba gukomeza ibikorwa byubaka u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abaturage-biyujurije-ibiro-by-umudugudu-by-asaga-miliyoni-11-5-frw

  • Abakoresha imipaka y'u Rwanda na RDC biyongereyeho ibihumbi 23 kuva M23 yafata Goma – #rwanda #RwOT

    Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka 'La Corniche', Petite Barrière na Kabuhanga ihuza RDC, n'u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z'ijoro.

    Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk'uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko imibare y'abakoresha imipaka ihuza Akarere ka Rubavu na RDC bageze ku bihumbi 43.

    Ati 'Imibare y'abakoresha imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière yarazamutse, ku buryo bageze ku bihumbi 43, hatabariwemo abakoresha umupaka wa Kabuhanga.'

    Abaturage baganiriye na IGIHE bakorera mu isoko ryambukiranya umupaka rya Gisenyi, bagaragaje ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku cyizere kuko Abanye-Congo nta mafaranga bafite.

    Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwafunze banki z'i Goma bituma abaturage babura amafaranga yabo bari barazibikijemo.

    Utamuriza Gentille ati 'Nubwo haba hari abacuruzi tutizeye njye simbaha ibicuruzwa, ariko uwo nizeye ndabimuha agacuruza akazanyoherereza amafaranga, ntabwo batwambura kandi impamvu nyamukuru tubibaha ni uko tuzi neza ko nta mafaranga bafite.'

    Akomeza avuga ko Abanye-Congo mu gihe cya mbere ubwo babaga bafite amafaranga batagezaga Saa Sita z'amanywa bakiri gucuruza kuko bahitaga babagurira.

    Undi mubyeyi utifuje ko amazina ye atangangazwa ati 'Abanye-Congo kuva na mbere bari abakiliya bacu, bahuye n'ikibazo kitabaturutseho, tubaha imari bakagenda bagacuruza bakagaruka kutwishyura, gusa ntihaburamo abake batwambura.'

    Akomeza avuga ko kubera banki zitarafungura imiryango mu Mujyi wa Goma bisigaye bibasaba gukoresha igishoro kinini kuko ibicuruzwa byinshi babitanga ku ideni.

    Sifa ukomoka mu gace ka Ndosho muri Teritwari ya Nyiragongo yavuze ko ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya iwabo byiganjemo imboga n'imbuto, na we agahamya ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku kwizerana.

    Ati 'Banki zarafunzwe bidusaba gukoresha amafaranga make twari dufite mu ngo zacu, cyangwa tukaza bakaduha ibicuruzwa ku ideni rishingiye ku cyizere tukagenda tugacuruza tukagaruka kwishyura bishize.'

    Akomeza avuga ko bakeneye ko banki zifungurwa bakabona amafaranga yo gukoresha.

    Muri Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yatangiye kugenzura imipaka ihuza RDC n'u Rwanda ku gice cya Goma biba uko no muri Gashyantare ubwo uyu mutwe wabohoraga Umujyi wa Bukavu.

    Kuva M23 yabohora Umujyi wa Goma, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bariyongereye

    Abakorera ingendo hagati ya Goma na Rubavu barenze ibihumbi 43 mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-m23-yafata-goma-abakora-ubucuruzi-bwambukiranya-umupaka-hagati-ya-rdc-n-u

  • Rwamagana: Abantu 12 bakomerekeye mu mpanuka, umwe iramuhitana – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ibera mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko mu Kabuga ka Musha mu rugabano rw'imirenge ya Musha na Gahengeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k'umushoferi wari utwaye imodoka nini yo mu bwoko bwa Scania.

    Yagize ati 'Ahagana saa yine ni bwo imodoka nini yagexe mu makorosi yo mu Kabuga ka Musha, umushoferi ananirwa kuringaniza neza umuvuduko, yahise agonga imodoka eshatu zirimo ivatiri n'indi modoka ndetse anagonga coaster yari irimo abagenzi, yayigonze ayiturutse inyuma bituma ita umuhanda iragenda igonga ibiti.''

    Yakomeje agira ati ' Abantu 12 bahise bakomereka barimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye, undi umwe rero yahise yitaba Imana. Icyateye impanuka twavuga ko ari ukunanirwa kuringaniza umuvuduko k'umushoferi, hariya hantu ni ahantu hamanuka cyane.''

    SP Kayigi yasabye abatwara imodoka bose kwirinda gukorera ku jisho no gucunga ahari Abapolisi cyangwa camera, ubundi bakiruka cyane, yavuze ko gukumira impanuka bireba buri wese cyane cyane umuntu uwo ariwe wese ukoresha ikinyabiziga.

    Ati 'Abashoferi nibareke gucunganwa n'abapolisi cyangwa se camera, buri wese natware imodoka yumva ko gukumira impanuka ari inshingano ze, iyo utwariye ku muvuduko wo hejuru ushobora guteza impanuka buri wese nabigire ibye kuko kuko impanuka ishobora kubaho igihe icyo aricyo cyose.''

    Kuri ubu abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana aho abakomeretse byoroheje bavuwe bagahita bataha, mu gihe abanda bakitabwaho n'abaganga.

    Coaster yagonzwe na scania ihita irenga umuhanda igonga ibiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abantu-12-bakomerekeye-mu-mpanuka-umwe-iramuhitana

  • Bafunze umupaka ntibadufunze ibitekerezo – Abagore b'i Nyaruguru bavuga ku ifungwa ry'umupaka w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivuga mu gihe hashize igihe kitari gito, ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi hatagaragara urujya n'uruza rw'abantu cyangwa ibintu, ibyatumye bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubu basigaye bacururiza imbere mu gihugu.

    Aba bavuga ko nyuma ifungwa ry'imipaka, bafunguye amaso bakongera kwikebuka, bagahuza imbaraga bagamije kwiteza imbere binyuze mu matsinda bakoreramo, kuko bigishijwe kwishakamo ibisubizo no gucunga umutungo bafite banawongera bakora cyane, kandi bibanda ku mahirwe abakikije mu gihugu imbere.

    Mukesharugo Dorothée, umwe mu bakuraga ibintu i Burundi, avuga ko mbere y'uko umupaka ufungwa yaranguraga imbuto zitatundukanye azikuye i Burundi, akazicuruza i Huye na Kigali.

    Nyuma y'aho umupaka ufungiwe, Mukesharugo na bagenzi be ngo bakomeje ubuzima bw'ubucuruzi bahindura ibikorwa binjira mu bucuruzi bw'imyenda bahuza imbaraga banashinga Koperative bise Ambaruberwe.

    Ati ''Twashishikarijwe gukorera mu matsinda, ubu turizigama tukagurizanya. Ubu nkanjye, sinasubiye inyuma, ndiha amashuri y'abana nkanatanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, nta gihunga. Ubu maze kugira aho mva n'aho ngeze.'

    Yakomeje avuga ko ifungwa ry'umupaka kuri bo bitavuze no gufunga ibitekerezo, asaba ubuyobozi gukomeza kubaherekeza mu byo bakora kugira bakomeze biteze imbere.

    Yagize ati 'Kuba u Burundi bwarafunze, ntibuvuze ko bwanadufunze ibitekerezo, tuzakomeza gukora kuko ahandi hose mu gihugu no mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda ku yindi mipaka tutahahejwe, kandi twizeye gukomeza gutera imbere.'

    Ni na ko biri kuri Ahishakiye Suzanna na we uvuga ko hamwe n'abandi, batizanyije imbaraga bakomeza ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, agahamya ko abona batazasubira inyuma mu mikorere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko n'ubwo umupaka ufunze nta ruhare u Rwanda rwabigizemo, ari nayo mpamvu abawuturiye bakomeje umurego wo gukora cyane babyaza umusaruro amahirwe ari imbere mu gihugu, cyane cyane binyuze mu gukunda umurimo.

    Ati 'Ubuyobozi bw'akarere n'abafatanyabikorwa bako bakomeza bashishikariza abaturage gukunda umurimo, bakora cyane ntibarambirize ku kwambuka umupaka, ibyo bakoze bwaba ubucuruzi n'ibindi bakabikora kinyamwuga, bibuka ko bagomba gushakira isoko mu gihugu.'

    Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w'Akanyaru bagera kuri 600, bakaba bakora ibikorwa byiganjemo ubucuruzi.

    Nyuma y’aho u Burundi bufungiye umupaka ubuhuza n’u Rwanda, abahakoreraga bishatsemo ibisubizo

    Abagore bakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka i Nyaruguru bavuga ko bakomeje guheranira kwiteza imbere n’umupaka ubahuza n’u Burundi udakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafunze-umupaka-ntibadufunze-ibitekerezo-abagore-b-i-nyaruguru-bavuga-ku

  • Inzu z'amaduka zegereye isoko rya Rwamagana zigiye gufungwa – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bugiye kubikora nyuma y'aho muri uyu Mujyi hujujwe isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw. Ni isoko ubuyobozi buvuga ko hubatswe icyiciro cya mbere mu cyiciro cya Kabiri bakazubaka inzu igeretse inshuro eshanu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma yo kubaka iri soko bari bateguje abafite inzu z'ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zigeretse mu kubahiriza igishushanyo mbonera.

    Ati 'Bariya bacuruzi bacururiza mu nkengero z'isoko twabandikiye mu mwaka wa 2024 muri Kanama tubaha amezi atatu yo kugira ngo babe biteguye kubaka ibijyanye n'igishushanyo mbonera nk'uko natwe twubatse nka Leta, twabahaye urugero rwiza rwo gukurikiza igishushanyo mbonera no kubaka ibintu bijyanye n'igihe, ntabwo tuzaguma muri Nyakatsi nk'abanya-Rwamagana.''

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe twabahaye itariki ntarengwa yari 30 Ugushyingo 2024, ubu rero turi mu kwezi kwa Karindwi umwaka wose uruzuye, twongeye kubibutsa ko noneho itariki ntarengwa ari 15 Nyakanga kandi noneho tuzayubahiriza. Uzaba yimutse tuzamwemerera, uzaba atimutse tuzashyiraho ingufuri niko twabiganiriye mu nama zitandukanye twagiranye.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko bateguje abafite inzu mu Mujyi wa Rwamagana ndetse n'abacuruzi aho babajyanye mu ngendo shuri mu mijyi wa Musanze na Huye bareba uko abandi bagiye babigenza, bagafunga igice kimwe bakubaka inzu zigeretse.

    Yavuze ko nk'Akarere bazafasha aba bacuruzi mu kubahuza na banki zibaha inguzanyo no kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bwihuse kugira ngo bubake inzu zijyanye n'igihe.

    Ati 'Hariya harimo inzu z'ibice bibiri, hari ahari inzu zigeretse kabiri n'izigeretse gatatu nizo twifuza ko bubaka.''

    Kugeza ubu amaduka afite imiryango 37 ni yo azabanza gufungwa ku ikubitiro, ubuyobozi bukaba buvuga ko mu isoko rishya rya Rwamagana batanzemo imyanya 25 yakwimukirwamo n'aba bacuruzi bakoreraga muri aya maduka azafungwa.

    Abandi bacuruzaga Quincaillerie bazashaka ahandi bakorera kuko bafite ibintu byinshi. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ku itariki 15 Nyakanga batazigera bayirenza kandi uzashaka kubirengaho ngo azafatwa nk'umuntu ushaka kurenga ku mabwiriza yahawe.

    Bamwe mu bacururiza mu nkengero z'iri soko bavuga ko imiryango ubuyobozi buvuga ko bwabahaye mu isoko rishya atari byo kuko imiryango myinshi irimo guhabwa abantu badasanzwe bakora ubucuruzi.

    Umwe yagize ati ' Mugende murebe abantu bahawe iyo miryango, abenshi ntabwo basanzwe bakora ubucuruzi ni abantu bashya bari kuyihabwa ntabwo ari twebwe, abenshi ni abantu bari bararetse gucuruza babonye isoko ryuzuye baratereta bahabwa ya miryango twari twemerewe ubu twe ntituzi aho tuzerekeza.''

    Undi mucuruzi nawe utashatse ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, yavuze ko uburyo buri gukoreshwa mu gutanga imyanya budaciye mu mucyo kuko amaduka yo mu isoko ari guhabwa abantu badasanzwe bacuruza.

    Abacururiza mu nkengero z'isoko rya Rwamagana bagiye gufungirwa imiryango hubakwa inzu zigeretse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-z-amaduka-zegereye-isoko-rya-rwamagana-zigiye-gufungwa

  • Rubavu: Imiryango irenga 2000 ntigira ubwiherero – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yabitangarije IGIHE nyuma y'uko bamwe mu bagize itsinda ry'abanyamasengesho ribarizwa mu itorero Harvest Christian Church binjiye mu rugamba rwo gufasha akarere kugira abaturage bafite ubwiherero bujyanye n'igihe.

    Ati 'Mu ibarura duheruka tariki 26 Mata 2025 ryagaragaje ko imiryango 876 idafite ubwiherero, aho dufite kandi n'indi miryango 1.166 ifite ubwiherero butujuje ibisabwa, akaba ari urugamba tutarebera ngo bihere mu mibare, kuko iyo tubamenye duharanira ko umwaka w'ingengo y'imari dutangiye uzarangira aba bose bamaze kubona ubwiherero, dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye.'

    Yakomeje avuga ko gufasha iyi miryango yose kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa bijyana no gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu gutuma iki kibazo gishobora gukemuka.

    Visi Meya Ishimwe akomeza avuga ko kuva iki kibazo cyagaragara muri Mata bamaze kubaka ubugera kuri 60 (bwarangiye), mu gihe kandi bamaze gusana ubugera ku 136 (bwarangiye).

    Avuga kandi ko mu mbogamizi bagiye babona zigora abaturage harimo abajya kubaka ubwiherero bakabangamirwa n'amakoro, abandi bakabangamirwa n'amanegeka, ari na ho ahera ahamagarira abafatanyabikorwa kugaragaza uruhare rwabo.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabagobe wubakiwe ubwiherero, Benimana Therese, avuga ko atari ubwa mbere yubakiwe ubwiherero kuko ubwa mbere bwari bwaraguye.

    Ati 'Maze iminsi ntafite ubwiherero kandi si ubwa mbere mbwubakiwe kuko ubwa mbere bwari bwaraguye kubera imvura yaguye, binsaba kugonda uduti ku buryo kubujyamo byari biteye isoni, nta mushyitsi wabujyamo, kandi ni yo nzu ya mbere, kudutekerezaho bitwereka ko tutari twenyine.'

    Munyaruhanga Daniel, umwe mubagize itsinda ry'abanyamasengesho ribarizwa muri Harvest Christian Church avuga ko urukundo Imana yabakunze na bo bakwiriye kugira abo barugaragariza.

    Ati 'Amasengesho ni meza ariko dukeneye kwereka abantu urukundo Imana yadukunze ari na rwo rutuma natwe twifuza gufasha Abanyarwanda bagenzi bacu, kuko dusenze gusa ntibatumenya ariko iyo dusohotse bibatera kutumenya no kumenya Imana.'

    Yaboneyeho gusaba abandi bakirisitu bibera mu byumba kubisohokamo bakegera abababaye bakeneye ubufasha, kuko iyo usengeye umuntu hari icyo wamufashije arushaho kumva iby'Imana.

    Umushumba w'Itorero Harvest Christian Church Paruwasi ya Madjengo, Kandoti Ndayisenga Aoron, yagize ati 'Roho nzima ikwiriye kuba mu mubiri muzima, kandi ibikorwa byiza bigomba kuvuga, aho tuzakomeza gufatanya na Leta dukora ibikorwa bihindura imibereho y'abaturage myiza.'

    Umurenge wa Cyanzarwe niwo ufite abaturage benshi badafite ubwiherero, mu gihe uwa Gisenyi ariwo ufite abaturage bake nabo biganje mu Kagari ka Nengo ho mu Mudugudu wa Nyabagobe.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine ni umwe mu bitabiriye umuganda wo kubakira abaturage ubwiherero batagiraga aho bihengeka

    Imiterere y’ubutaka bwo mu Karere ka Rubavu iracyari ikibazo ku kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa – Copy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imiryango-irenga-2000-ntigira-ubwiherero

  • Dr Paluku yitabye Imana arashwe n'abitwaje intwaro i Goma #rwanda #RwOT

    Dr. Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y'ubuvuzi ya Karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru, yitabye Imana azize ibikomere yatewe n'amasasu yarashwe n'abantu bari bitwaje intwaro.

    Amakuru avuga ko ku itariki ya 26 Gicurasi 2025, Dr. Paluku yarasiwe iwe mu rugo n'amabandi bivugwa ko akorera mu duce dufitwe n'umutwe wa M23, aho bari bitwaje imbunda.

    Yahise ajyanwa ku bitaro bya Vilunga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw'ibanze, ariko nyuma yimuriwe ku bitaro bya Ndosho aho yakorewe operation.

    Kubera uburemere bw'ibikomere yari afite, yaje kongera koherezwa i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabye Imana hashize iminsi mike agezeyo.

    Abo mu muryango we batangaje ko bakoze ibishoboka byose ngo bamuvuza, ariko ubuzima bwe buranga. Umwe muri bo yagize ati: 'Turababaye cyane, kuko twabuze umuvandimwe. Abaganga bagerageje kumwitaho bishoboka, ariko biranga.'

    Urupfu rwa Dr. Paluku rubaye nyuma y'uko umushoferi we, Kabuyaya Malimukono, n'umuhungu we, Tsongo Malimingi Amos, na bo barashwe bakicwa n'abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Mata 2025.

    AFC/M23 ikomeje kugenzura igice kinini cy'intara ya Kivu y'Amajyaruguru, kandi ihamagarira abaturage gutanga amakuru mu buyobozi igihe cyose babonye bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi cyangwa bafite imbunda bihishemo, kuko ibyo bikorwa biteza umutekano muke ndetse binatwara ubuzima bw'abasivili b'inzirakarengane.

    Dr Paluku yitabye Imana arashwe n'abitwaje intwaro i Goma

    Source : https://kasukumedia.com/dr-paluku-yitabye-imana-arashwe-nabitwaje-intwaro-i-goma/

  • Arsenal FC yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ku masezerano y'imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Arsenal FC yo mu Bwongereza yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi avuye muri Real Sociedad yo muri Espagne, ku masezerano y'agaciro ka miliyoni €65. Ni inkuru yishimiwe cyane n'abakunzi ba Arsenal, dore ko uyu mukinnyi amaze igihe yifuzwa cyane n'umutoza Mikel Arteta, wamubonagamo igisubizo cy'igihe kirekire ku mwanya wo hagati.

    Zubimendi, w'imyaka 25, ni umukinnyi wamenyekanye cyane mu mikino ya La Liga kubera uburyo ayobora umukino hagati mu kibuga, akagira icyerekezo gikomeye ndetse no gushobora gutanga imipira iremereye.

    Uyu mukinnyi w'Umunya-Espagne yakuriye mu ishuri ry'abato rya Real Sociedad, ndetse yagiye azamuka gahoro gahoro kugeza ubwo yigaragaje nk'umwe mu bakinnyi ba mbere b'icyitegererezo ku ikipe ye.

    Arsenal ikomeje kwiyubaka kugira ngo yongere guhangana ku rwego rwo hejuru haba muri Premier League ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, Zubimendi akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwayo bwibanda cyane ku guhererekanya neza umupira hagati mu kibuga.

    Uretse kuba azana ubunararibonye, afite n'imyitwarire myiza kandi akunze kugaragara nk'umukinnyi utuje mu kibuga, ibintu bizafasha cyane ikipe ya Arteta.

    Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'imyaka itanu. Biteganyijwe ko azahita atangira imyitozo n'abandi bakinnyi bashya, kugira ngo yinjire mu mikorere y'ikipe vuba.

    Uyu ni umukinnyi wa kabiri Arsenal isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutangaza gahunda yo gushora amafaranga menshi mu igura n'igurishwa ry'abakinnyi kugira ngo ikomeze kugera ku nzozi zo gutwara ibikombe.

    Zubimendi yavuze ko kwinjira muri Arsenal byari inzozi kuri we ati: 'Ni ikipe ikomeye ifite umutoza wumva umukino kandi usobanutse. Niteguye gutanga byose kugira ngo mfatanye n'abandi kugera ku ntsinzi.'

    Arsenal yizeye ko uyu musore azagira uruhare rukomeye mu mikino iri imbere, ndetse abafana benshi bamaze gutangira kumwerekana nk'umusimbura mwiza wa Granit Xhaka wahoze ari umutima w'ikipe hagati.

    Arsenal FC yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ku masezerano y'imyaka itanu
    Zubimendi, w'imyaka 25, ni umukinnyi yamenyekanye cyane mu mikino ya La Liga kubera uburyo ayobora umukino hagati mu kibuga
    Zubimendi yavuze ko kwinjira muri Arsenal byari inzozi
    Uyu mukinnyi w'Umunya-Espagne yakuriye mu ishuri ry'abato rya Real Sociedad, ndetse yagiye azamuka kugeza ubwo yigaragaje nk'umwe mu bakinnyi ba mbere b'icyitegererezo ku ikipe ye. 

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-fc-yasinyishije-umukinnyi-wo-hagati-martin-zubimendi-ku-masezerano-yimyaka-itanu/

  • Kudus yifuje Spurs, West Ham ikomeza kwinangira #rwanda #RwOT

    Mohammed Kudus ashaka kujya muri Tottenham Hotspur, uyu mukinnyi w'imyaka 23 ukomoka muri Ghana amaze igihe yifuzwa n'amakipe atandukanye akomeye i Burayi, ariko we ubwe yamaze kugaragaza ko umutima we uri i Londres aho Spurs zifite umutoza Ange Postecoglou ukomeje kubaka ikipe nshya ishingiye ku bakinnyi bafite impano n'imbaraga kaandi bakiri bato.

    Amakuru yizewe yemeza ko Kudus yemeye umushinga wa Tottenham, ndetse ashyigikiye uburyo Spurs bashaka kumukoresha no kumufasha gukura mu buryo bw'umwuga.

    Ibi bituma ibiganiro hagati ya Tottenham na West Ham United bikomeza, nubwo West Ham yanze miliyoni £50 zatanzwe, isaba amafaranga arenga kuri ayo ngo yemere kumurekura.

    Uyu musore wahoze akinira Ajax mbere yo kwerekeza muri West Ham, yahiriwe cyane n'umwaka ushize wa shampiyona aho yatsinze ibitego 14 no gutanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu marushanwa atandukanye. Ibyo byatumye akundwa n'abakunzi ba ruhago, ndetse ashyirwa mu majwi nk'umwe mu bakinnyi beza ba Premier League.

    Kudus yagaragaje ko ashishikajwe no kwerekeza muri Spurs gusa, kandi ko nta yindi kipe cyangwa indi gahunda ashaka gutekerezaho muri iki gihe.

    Ibi bivuze ko n'ubwo hari izindi kipe zimwifuza nka Liverpool na PSG, nta biganiro yigeze atangira na zo, ahubwo ashaka gukorana n'umutoza Postecoglou amuha icyizere n'uburenganzira bwo kuba umwe mu shingiro ry'ubusatirizi bwa Tottenham.

    Ubuyobozi bwa West Ham nabwo buhangayikishijwe n'uko uyu mukinnyi ashobora guhagarika kwitanga uko bisanzwe mu gihe batamurekura nk'uko abyifuza.

    Hari ubwoba ko byagira ingaruka ku mibanire myiza mu ikipe ndetse no ku myitwarire ye mu kibuga. Ibyo bishobora gutuma ikipe igira icyo ihindura ku cyemezo yafashe.

    Turacyategereje kureba niba Tottenham izongera amafaranga yatangaga cyangwa niba West Ham izoroshya ibisabwa. Ariko icyo ntawe uhisha ni uko Kudus ashaka gutandukana n'iyi kipe vuba na bwangu. Nk'uko umugani nyarwanda ubivuga: 'Uwanga guhara imbuto ntasarura.' Spurs bishoboka ko izongera amafaranga kugira ngo ibone uyu mukinnyi.

    Kudus yifuje Spurs, West Ham ikomeza kwinangira

    Source : https://kasukumedia.com/kudus-yifuje-spurs-west-ham-ikomeza-kwinangira/