Author: webrwanda

  • Imana yaremye Cristiano Ronaldo ni na yo yaturemye – Minisitiri Utumatwishima ahanura urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena ahabereye Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa.

    Ryahuje abana b'Abanyarwanda 2000 bari hagati y'imyaka 15 na 19 n'abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

    Yashimiye Perezida Kagame, wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza nka Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Minisitiri Utumatwishima ati 'Ndi hano kuko muri impamvu ituma nkorera Igihugu. Gushimira Perezida mu maso yanyu ni ukugaragaza ubushaka bwo gukomeza gutanga umusanzu wo gukorera Igihugu, kubumva, gukora tutiganda kugira ngo mubone imirimo myiza ndetse muhabwe ubumenyi bugezweho.'

    Yagaragaje kandi ko bazakora ibishoboka kugira ngo imyidagaruro ikorwe mu buryo bwiza butagira uwo buhutaza, guteza imbere ubuhanzi n'ibindi biri mu nshingano ze.

    Yashimiye abo mu iserukiramuco rya Giants of Africa riyobowe na Masi Ujiri, ashimira uyu wahoze ari Perezida wa Toronto Raptors kuba yarahisemo ko u Rwanda ari rwo iberamo.

    Yagaragaje ko izina 'Giants of Africa' ubwaryo ryivugira, ko kuba igitangaza ku rubyiruko rwa Afurika bishoboka bitanagarukiye gusa muri Basketball ahubwo baba igitangaza no mu bindi, nk'ubushabitsi, kwiharira imyanya ikomeye y'ubuyobozi mu Isi, gutera imbere mu buhanzi no kwimakaza udushya.

    Minisitiri Utumatwishima yifashishije ubutumwa Perezida Kagame aherutse guha urubyiruko, na we yarusabye kurekana n'imyumvire mibi.

    Yagaragaje ko urubyiruko rw'Abanyarwanda rwahawe amahirwe yo kwiga, gutembera no gusangira ubumenyi n'ubunararibonye na bagenzi babo bo muri Afurika, ko nta rwitwazo rwo kutagira u Rwanda igihugu cy'igihangange mu Isi.

    Ati 'Ikindi ni ukugira imyumvire yo kwitanga. Twaremwe n'Imana imwe. Imwe yaremye Messi, Cristiano Ronaldo, Didier Drogba, na Stephen Curry. Twese dufite ubushobozi bungana. Dukwiriye guhagarika ibyo gutekereza ko hari undi uzaza kuturengera. Ubukene ni wo mwanzi dusangiye.'

    Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko urubyiruko rugomba gukora uko rushoboye rugahangana n'ubukene rufatanyije bikanyura mu mishinga itandukanye ndetse n'iyo haza ubufasha, bugasanga hari ibyakozwe.

    Yagaragaje ko Iserukiramuco rya Giants of Africa, ryakoze ibikorwa byinshi cyane ritanga amahirwe ku Banyafurika, riteza imbere impano binyuze mu marushanwa.

    Ati 'Mwizerera mu bikorwa kandi ibyo ni byo turangamiye twese.'

    Yanashimiye imiryango nka Imbuto Foundation, ALX yagaragaje uruhare mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu gutahura impano no kuziteza imbere haba mu Rwanda no mu mahanga ku bufatanye n'abo muri Giants of Africa.

    Giants of Africa ni Umuryango ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n'amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.

    Ni Umuryango watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria, ariko mu 2014 Masai Ujiri yagura imipaka, atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n'u Rwanda.

    Ubwo iserukiramuco ryawo riheruka kuba, ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n'urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

    Minisitiri Utumatwishima yagaragarije urubyiruko rw’u Rwanda ko rwakora ibitangaza nk’ibyakozwe n’ibihangange nka Lionel Messi, Cristiano Ronaldo n’abandi

    Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera muri BK Arena

    Umuhanzi Boukuru ni we wasusurukije abitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imana-yaremye-cristiano-ronaldo-ni-na-yo-yaturemye-minisitiri-utumatwishima

  • Rubavu: Abafite imirima yabonetsemo amabuye y'agaciro barasaba ingurane – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu tugari twa Kavomo na Mukondo bavuga ko hashize igihe gito batangiye kwangirizwa imyaka yari ihinze muri aya masambu.

    Bikorwa n'abaturage biganjemo abaturuka mu mirenge ya Nyamyumba n'uwa Kivumu na Nyabirasi yo mu Karere ka Rutsiro, bitwikira ijoro cyangwa bakaza ku manywa.

    Bamwe muri aba baturage bahafite amasambu barimo Nyiramagambo Beatrice baganiriye na IGIHE bavuga ko kuva bamenya ko ubutaka bwabo buhishe ubwo bukungu ngo batakiryama ngo bagoheke.

    Ati 'Aya mabuye yatubereye umuvumo kuko ntitugisinzira, nk'ubu twakabaye turi mu mirimo ariko twirirwa aha ntacyo turi buhakure kubera kurinda ko abaza kwiba amabuye batatwangiriza imyaka. Tubonye ingurane ikwiriye twagura ahandi, tukabasha kujya tubona icyo dutungisha abana, kuko niho twavanaga amaramuko.'

    Ngezenubwo Ladislas ati 'Baracukuye none inzu yanjye igiye kugwa, aya mabuye ataragaragara nari mfite amahoro none hari n'igihe yatugwaho kuko bayinyuze munsi bari gucukura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'aba baturage bakizi ndetse batangiye ibiganiro n'urwego rubifitiye ububasha.

    Ati 'Hari ahabonetse amabuye y'agaciro abaturage batangira kuyacukura batabifitiye uburenganzira, twaganiriye nabo, turahafunga ndetse dushyiraho uburinzi natwe duhita dutangira ibiganiro n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli kugira ngo kizohereze inzobere barebe niba cyahatangira uruhushya hacukurwe byemewe n'amategeko.'

    Akomeza avuga ko mu isuzuma ryakozwe basanze mu baturage bari bahafite amasambu na bo bagiraga uruhare mu bucukuzi butemewe bwakorewe muri iyi mirima.

    Meya Mulindwa yavuze ko mu gihe Leta izaba yamaze kuhabonera umushoramari uhacukura bazahabwa ingurane ikwiriye.

    Itegeko nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya kane rigaragaza uburenganzira bwa nyir'ubutaka ku hantu hatangiwe uruhushya.

    Mu gaka karyo ka kabiri, havugwamo ko iyo ubutaka bugaragayemo amabuye y'agaciro, mbere y'uko umuntu wahawe uruhushya atangira ibikorwa bye byo gucukura aha indishyi ikwiye nyir'ubutaka cyangwa undi wese ubufiteho uburenganzira mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ni mu gihe mu gaka kayo ka gatatu havuga ko iyo umuntu wahawe uruhushya atanze indishyi ikwiye kuri nyir'ubutaka, ubwo ubutaka bwandikwa kuri Leta.

    Agaka ka karyo ka kane ko kagaragaza ko iyo ubutaka butanzweho uruhushya rw'ibikorwa by'ubushakashatsi cyangwa kariyeri, umuntu wahawe uruhushya agirana amasezerano y'ubukode yanditse na nyir'ubutaka cyangwa undi wese ubufiteho uburenganzira mu buryo bwemewe n'amategeko. Iyo ibikorwa birangiye nyir'ubutaka arabusubirana.

    U Rwanda rukize ku mabuye y’agaciro ya Beryllium


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-imirima-yabonetsemo-amabuye-y-agaciro-barasaba-ingurane

  • Mu mezi abiri Polisi yatahuye litiro zirenga ibihumbi 16 za kanyanga mu gihugu hose – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, akaba yagaragaje ko Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasirazuba ari zo ziri imbere mu gufatirwamo kanyanga nyinshi.

    Imibare igaragaza ko Intara y'Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Gicumbi na Burera ndetse no mu Burasirazuba ari ho hafashwe kanyanga nyinshi.

    Muri Mata 2025, Polisi yafashe litiro 1.902 za kanyanga mu Ntara yo mu Majyaruguru, Iburasirazuba hafatwa litiro 514, Umujyi wa Kigali hafatwa litiro 139, Amajyepfo hafatwa litiro 22 naho mu Burengerazuba nta kanyanga yigeze ifatwayo.

    Muri Gicurasi 2025, Intara y'Amajyaruguru yongeye gufatwamo kanyanga nyinshi aho hafashwe litiro 13.215, Iburasirazuba hafatwa litiro 572, Amajyepfo hafatwa litiro 148, mu Burengerazuba hafatwa litiro 14.

    ACP Rutikanga yasobanuye ko kuba kanyanga nyinshi ikunzwe gufatwa mu turere two mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bitavuze ko ariho ikorerwa.

    Ati 'Urabibona ko utwo turere duturanye n'igihugu cy'abaturanyi bivuze ko Kanyanga nyinshi ifatwa ntabwo ari uko ikorerwayo ahubwo iva mu gihugu cy'abaturanyi.'

    Yakomeje avuga ko ikinyobwa cya kanyanga gifatwa nk'ikiyobyabwenge ndetse ko kuyinywa no kuyicuruza bigize icyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Kanyanga ni kimwe mu bigize ibiyobyabwenge mu Rwanda rero kuyinywa no kuyicuruza bigize icyaha kandi gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.'

    Yasabye abantu kwirinda kanyanga ndetse n'ibindi biyobyawenge.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 263, rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu ya 5.000.000 Frw ariko atageze kuri 10.000.000 Frw.

    Mu mezi abiri Polisi y'u Rwanda yatahuye litiro zirenga ibihumbi 16 za kanyanga mu gihugu hose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-abiri-polisi-yatahuye-litiro-zirenga-ibihumbi-16-za-kanyanga-mu-gihugu

  • Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena haberega Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa, aho ryahuje abana b'Abanyarwanda 2000 bari hagati y'imyaka 15 na 19 n'abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

    Abitabiriye iri huriro basobanuriwe ndetse bigishwa uburyo bashobora kugera ku nzozi zabo. Ni mu biganiro byatanzwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Festus Elezi, Robin Roberts, Chiney Ogwumike na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa.

    Mu ijambo rye, Masai Ujiri yavuze ko yashimishijwe n'ibirori byerekanywe n'abitabiriye iri huriro, yongeraho ko ashimira abarimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'u Rwanda.

    Ati 'Bariya bakobwa bato biyerekanye hano, ni ukuri ntimusanzwe. Muduha urugero kandi ndabizi umukobwa wanjye w'imyaka 11 azabareberaho. Imbuto Foundation mwarakoze cyane, Madamu Jeannette Kagame warakoze cyane ku bufasha no gufatanya natwe […]. Guverinoma y'u Rwanda, Perezida Paul Kagame na buri wese watumye iyi Giants of Africa iza hano tukagira iki gikorwa, ni ibintu bidasanzwe kuri twe.'

    Masai yashimangiye ko Abanyafaruka bashyigikiranye bashobora gutera imbere birushijeho.

    Yashimiye kandi abarimo Amadou Gallo Fall uyobora Africa Bastekball League na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa.

    Uyu mugabo wavukiye muri Nigeria ku babyeyi b'Abanya-Kenya, ariko ubu akaba afite ubwenegihugu bwa Canada n'u Bwongereza, yashimangiye ko akunda Afurika ndetse azakomeza guharanira ko itera imbere.

    Yavuze kandi uburyo ubwo yari akiri muto, yajyaga gukina Basketball agataha atinze, nyina akamukurura amatwi amubaza niba Basketball izamutunga.

    Yongeyeho ati 'Mwigirire icyizere. Imyuga yose bavuze, buri wese yabigeraho. Mama yankururaga amatwi iyo nabaga ntashye nkerewe mvuye gukina Basketball. Yarambazaga ngo 'iyi Basketball iraza kukugaburira?' Ubu iri kugaburira abantu bose!'

    Masai Ujiri wabaye Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA, yashinze Giants of Africa mu 2013, nyuma y'umwaka umwe ayagurira mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n'u Rwanda.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko guharanira kugera ku bihambaye

    Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame n'u Rwanda

    Masai Ujiri yagaragaje ko nawe yahereye ku busa

    Aline Sano ni umwe mu baririmbye muri ibi birori bya Giants of Africa Festival

    Aline Sano ku rubyiniro

    Chriss Eazy yasusurukije uru rubyiruko

    Byari ibyishimo ku rubyiruko rwitabiriye Giants of Africa Festival


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masai-ujiri-yashimiye-perezida-kagame-n-u-rwanda

  • Ubutaka bw'u Rwanda bungana na 15% ni bwo gusa bwagenewe guturwaho – #rwanda #RwOT

    Mu mitungo itimukanwa buri wese arota kugira no kugwiza harimo inzu bituma uko umubare w'abantu biyongera ubutaka butuwe burushaho kuzamuka.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikoreshereze y'Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Rutagengwa Alexis, ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyo ku wa 27 Nyakanga 2025, yavuze ko ubutaka bwiza usanga bubereye imiturire, ubuhindi n'ibindi ariko habaho igenamigambi ry'uko bukwiye gukoreshwa.

    Ati 'Imiturire wenda ari na yo ifite ikibazo, bakoresha kugira ngo babangamire ubuhinzi n'ubundi butaka ntabwo irenze 15% by'ubutaka bwose bw'igihugu. Imiturire aho yagenewe ntabwo harenze 15% by'ubutaka, ahandi 50% hahawe ubuhinzi, amashyamba na yo ntabwo arengaje 30%.'

    Rutagengwa yahamije ko abo mu turere twose baramutse bubahirije ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka ahantu hubatse hazagera aho hagaherera ukwaho n'ubuhinzi bukisanzura.

    Ati 'Ibyo biramutse byubahirijwe mu myaka 30 mwazabona imijyi iri ahantu hamwe ubuhinzi butangiye kubona aho bukorerwa.'

    Yavuze ko mu turere twose basuye mu gihugu basanze igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka kitubahirizwa.

    U Rwanda rufite ubusho bwa kilometero kare 26.338.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ubutaka bw'u Rwanda bushobora guhingwaho burenga gato hegitari miliyoni 1,8 bingana na 73% by'ubutaka bwose bw'igihugu.

    Ubutaka bunini mu Rwanda ni ubwagenewe ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-bw-u-rwanda-bungana-na-15-bwagenewe-guturwaho

  • ‎Nyarugenge: Umusore yafatanywe ibilo bine by'urumogi abivanye i Burera – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka mu murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, yafashwe na Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo ku wa 26 Nyakanga 2025.

    ‎Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari arujyanye i Remera aho yari guhurira n'abandi barucuruza.
    ‎
    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire‎ yabwiye IGIHE ko uwafashwe n'urumogi yari afite bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu Bugenzacyaha.

    Ati 'Iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana.'
    ‎
    CIP Gahonzire yavuze ko uwafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Tunabashimira uruhare bagira kugira ngo abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw'abaturage babaha ibiyobyabwenge bafatwe, ibi kandi biragaragaza ikimenyetso cy'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.'
    ‎
    ‎Iteka rya Minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
    ‎
    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
    ‎
    ‎Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Uyu musore yari avanye urumogi i Burera arujyanye i Remera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Enyarugenge-umusore-yafatanywe-ibilo-bine-by-urumogi-abivanye-i-burera

  • Huye: Imibiri irenga 2500 y'abishwe muri Jenoside yabonetse mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2024, ni bwo i Huye mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Ngoma, y'urugo rw'uwitwa Hishamunda, hakuwe imibiri irenga 2000 y'abishwe muri Jenoside yari yarubakiweho inzu.

    Nyuma y'umwaka, muri Mata 2025, mu kandi Kagari k'Umurenge wa Matyazo, na ho habonetse imibiri isaga 500, mu ntanzi z'urugo rw'umuturage.

    Mu mahugurwa yahuje abasaga 100 bavuga rikumvikana bo mu Karere ka Huye, ku wa 24 Nyakanga 2025, yigaga kuri gahunda yo kongera ikibatsi mu nyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, yateguwe n'Umuryango Never Again Rwanda, Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ko kuba amakuru nk'aya aba yarahishwe mu myaka irenga 30, ari ikimenyetso kigaragaza ko ubumwe n'ubudaheranwa ari urugendo rurerure.

    Ati 'Ni ikigaragaraza ko urugendo rugihari, ariko nanone bigatanga icyizere ko rugeze heza, kuko ya makuru batinyaga gutanga, umwe atekereza ati 'nimvuga ko kanaka yishe abantu akanabacukurira icyobo azandeba nabi', bigakomeza kumuhambira, ubu byibura twatangiye kubona abahambuka bakavuga.'

    'Niyo mpamvu hari aho twabonye imibiri isaga 2000 mu 2024, n'indi isaga 500, duheruka gushyingura vuba aha, ibifasha mu kuruhura abarokotse.'

    Yakomeje asaba abahugurwa kugaba amashami mu bo bahagarariye, babomora n'ibikomere kugira ngo bigere kuri buri munyarwanda, abanire undi atamutoneka, ahubwo amwubaka.

    Umwe mu banyamuryango ba AVEGA Agahozo witwa Nyiramuruta Séraphine, wo mu Murenge wa Tumba, yavuze ko hari ibimenyetso bikigaragara ko Abanyanyarwanda bakibana n'amateka asharira.

    Ati 'Umuryango nyarwanda wose urarwaye, iyo umuntu abika amakuru nk'ariya y'imibiri akamubamo imyaka myinshi, ni bigaragaraza ko inzira ikiri ndende, ari na yo mpamvu inyigisho nk'izi zigikenewe, kandi zikwiye kugera kuri bose.'

    Rwandekwe Innocent, Umukozi w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Cyegera mu Murenge wa Rusatira, yavuze ko urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa rukwiye gukomeza gushyigikirwa abantu bakemera kugaragaza ibibarimo bakavurwa.

    Yagaragaje ko n'ubwo hari impinduka nziza zigenda zigaragara mu myumvire, ariko hakiri urugendo mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu.

    Mu rugendo rw'isanamitima, mu Karere ka Huye habarurwa amatsinda 237 agizwe n'abasaga ibihumbi 10 aherekezwa na Never Again Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

    Abahuguwe batahanye umugambi wo gufasha abo bareberera gutera intambwe yo guhambuka bagatura imitwaro y’umutima ibaremereye bagifite

    Umuyobozi muri Never Again Rwanda, Gatabazi Clever, yavuze ko abayobozi mu nzzgo zose bakwiye kugira ubumenyi bwo komora ibikomere bw’abo bayobora kuko ari byo bigeza ku budaheranwa bwuzuye

    Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko imibiri imaze iminsi iboneka i Huye ari ikimenyetso cy’uko abantu batarahambuka imitima neza ngo bavuge ukuri

    Bari mu matsinda, bagiye basangira uko bagoboka ufite intimba imuremereye cyangwa uko bagarura ukibaswe n’amacakubiri muri we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imibiri-irenga-2500-y-abishwe-muri-jenoside-yabonetse-myaka-ibiri-gusa

  • Muhanga: Abasaga 400 bakoreraga 'Kwa Jacques' bari mu gihirahiro nyuma yo gufungirwa – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyavuye mu igenzura n'ubukangurambaga ku isuku biri gukorwa n'Akarere ka Muhanga, aho ubuyobozi bwasanze iyi nyubako nta byangombwa by'isuku ifite, nta bwiherero, ibitembo bitwara amazi byarazibye ndetse irimo n'urumuri rudahagije.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko kuyifunga ari ugutabara ubuzima bw'abayikoreramo basaga 400, ndetse n'abandi babakubye hafi gatatu babagana mu rwego rwo kubahahira.

    Ati 'Mu by'ukuri ntabwo twabafungiye, ahubwo twafunze inyubako kugira ngo ibanze inozwe duhe agaciro abahakorera n'abahagenda. Twaganiriye na nyirayo dufata umwanzuro wo kuba tuhafunze tugamije guha agaciro ubuzima bw'abahakorera.'

    Meya Kayitesi yagaragaje ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko iyi nyubako ikoreramo ibikorwa byinshi bifitanye isano n'ibiribwa. Ibyo birimo akabari kanini, restaurants ndetse n'amaguriro y'ibiribwa [Alimentations].

    Ubwiherero bwahuriragamo n'abakoresha serivisi ziboneka muri iyi nzu bwari bwubatse mu buryo butanoze, gusa ba nyirayo akaba yarabimenye aho kubutunganya ahitamo kubufunga.

    Iyi ni inyubako y'amagorofa atatu, ariko abayigendagamo mu masaha ya nijoro byabasabaga amatoroshi kuko inzira ziyahuza nta matara yabagamo. Akarere ka Muhanga kakaba karasanze ari bimwe mu byateza impanuka.

    Meya Kayitesi avuga ko ari ibintu nyiraho atateganyaga gukemura, ahubwo Akarere ka Muhanga kahafunze kugira ngo abahakorera bagire agaciro kuko 'bakora bamuhaye amafaranga yabo.'

    Abahakorera bijejwe ko mu gihe ibisabwa bizaba byakemutse hazafungurwa bagakomeza ibikorwa byabo.

    Tunezerwe Fidelè uri mu bahakoreraga, yavuze ko iki gikorwa cyabatunguye.

    Ati 'Abakoreraga aha benshi ni abafite ingo, kuba bafungiwe mu gihe gitunguranye nk'uku ni ikibazo. Hari hakwiye kuba integuza kuko n'ikosa ni irya nyir'inzu none dore twese bitugezeho.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ko nyiri iyi nzu witwa Twahirwa Jacques wanitiriwe iyi nyubabako yari yarahawe urwandiko rumusaba kuvugurura aho akorera, gusa we ahitamo kubigendamo gake.

    Twahirwa na we atunga agatoki ubuyobozi ko yari yumvikanye na bwo kumuha igihe cy'ukwezi ngo avugurure ibyo asabwa, ariko bumufungira igihe kitageze.

    Inyubako izwi nko kwa Jacques, iri mu ziganwa na benshi mu Mujyi wa Muhanga, gusa uretse n'umwanda uri imbere no kuyirebera inyuma igaragaza ko idaheruka kuvugururwa no gusigwa amarange.

    Inyubako yo kwa Jacques yarafunzwe kugira ngo ibanze ikorerwe amasuku

    Inyubako yo kwa Jacques nta nzira z’amazi zikora neza yagiraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abasaga-400-bakoreraga-kwa-jacques-bari-mu-gihirahiro-nyuma-yo

  • Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka icyenda – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga, ku wa 26 Nyakanga 2025.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yabonywe na musaza w'uyu mwana, ari gusambanya mushiki we. Ubwo yari mu gikorwa cyo kumusambanya, ngo uwo mwana yashatse gutaka ariko akamupfuka umunwa kugira ngo bitumvikana agatabarwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko aya makuru akimenyekana uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa inzego z'umutekano kugira ngo akurikiranwe.

    Ati 'Ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'abaturage hafashwe umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w'umukobwa ufite imyaka icyenda, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe na RIB yatangiye iperereza.'

    CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho.

    Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha bakubahiza amategeko, ndetse ishimangira ko itazihanganira abakomeje kubyijandikamo kuko amategeko abahana ahari.

    Icyaha uyu mugabo akekwaho cyo gusambanya umwana, giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ku wahamwe na cyo.

    Rinasobanura neza ko umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kimwe n'iyo byaba byakorewe ufite hejuru ya 14, ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-we-w-imyaka-icyenda

  • Abarenga 50 bandikiye ubuyobozi bw'i Kayonza bavuga ko batazongera guteka kanyanga – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Rwinkwavu by'umwihariko mu Kagari ka Gihinga hazwi cyane ku kuba hatekerwa ndetse hakanacururizwa kanyanga n'izindi nzonga nyinshi z'inkorano.

    Ibi bituma muri aka gace hagaragara ibikorwa byinshi by'urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa. Muri aka gace kandi hari abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bashinja inzego z'ibanze kujenjekera abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano. Bavuga ko batanga amakuru ku nzego z'ibanze abo bababwiye ko babikora bakabahindukirana bakabakubita abandi bakabahohotera.

    Mpuhwezamariya Immaculé yagize ati 'Inaha hari abatetsi ba kanyanga benshi kandi bayitekera ahantu hazwi twe dutanga amakuru ariko ntibirangire, abayobozi benshi bajenjekera abateka kanyanga. Iyo tubivuze ntabwo bikemuka turifuza ko abayobozi bamanuka bagakurikirana abo bantu, iyo utanze amakuru bakugendaho ngo wafungishije undi muturage.''

    Undi muturage yavuze ko benshi mu bateka kanyanga bazwi ahubwo ababafata aribo kibazo.

    Ati 'Njye natanze amakuru inshuro nyinshi ariko Mudugudu nayabwiye nta kintu yabikozeho, yewe no ku Kagari twarabivuze barabizi ariko abo bantu baziteka ntacyo babakoraho. Icyo twifuza ni uko babarwanya kuko bari kutwicira abana kubera kanyanga.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru bike batangije uburyo bwo kurwanya abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano muri uyu murenge kandi ko iki gikorwa kiri kugenda neza.

    Yagize ati 'Twatangiye urugendo rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga mu Murenge wa Rwinkwavu, kugeza ubu aho tugeze uyu munsi ni uko ababikoraga bageze aho baza n'ibikoresho bakoreshaga bakabizana ku Murenge bakiyemeza kubivamo, twanzuye ko nta kanyanga izongera gutekerwa inaha kandi biri kugerwaho.''

    Yakomeje avuga ko 'Ubu abayitekaga abagera ku 10 batawe muri yombi, abandi turi kwakira benshi biyemeza kubivamo, tumaze kwakira abagera kuri 50 baza kwandika bakiyemeza kubivamo kandi bakanasaba imbabazi ko batazongera, turifuza ko bahinduka ababirimo bakabireka ntabwo twifuza ko bafungwa kereka uzajya ananirana.''

    Uyu muyobozi yavuze ko abatekaga kanyanga benshi bamaze kubireka nyuma y'uko bamwe muri bo batawe muri yombi ku bufatanye n'abaturage.

    Kuri ubu abaturage 50 bamaze kwandika bavuga ko batazongera guteka kanyanga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yavuze ko bifuza guca kanyanga burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-50-bandikiye-ubuyobozi-bw-i-kayonza-bavuga-ko-batazongera-guteka