Author: webrwanda

  • Air Tanzania i Kigali no kohereza abigisha Igiswahili: Ibyo Tanzania ihanze amaso mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Nyakanga 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire agamije guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.

    Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by'Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk'intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tanzania yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Thabit Mhamoud Kombo.

    Abaminisitiri bagaragaje ko imikoranire y'ibihugu byombi igamije iterambere ryabyo, ababituye n'iry'akarere muri rusange.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko nubwo ibihugu byombi bisanganywe amasezerano, hari izindi nzego bifuza ko bafatanyamo n'u Rwanda.

    Yifashishije urugero rw'uburyo we na bagenzi be bageze i Kigali mu ndege za RwandAir, yagaragaje ko hagiye gukomeza ibiganiro bigamije gutuma sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania 'Air Tanzania' itangira ingendo i Kigali.

    Ati 'Namenye ko 90% by'abaturutse muri Tanzania nanjye ndimo, twaje hano na RwandAir. Rero iri gukora neza cyane kurusha iyacu kuko twaje na RwandAir…ibyo rero bidutera imbaraga kuko koroshya ingendo ni ingenzi mu mikoranire iyo ari yo yose.'

    Yakomeje ati 'Rero imikoranire mu bijyanye na serivisi z'ingendo zo mu kirere ikomeje kuganirwaho kandi twiteze kuzakora byinshi. Turi gushishikariza Air Tanzania gutangiza ingendo zigera i Kigali. Yarabikoraga mbere ariko yaje guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye ariko ubu dufite indege nshya rero turacyari kubiganiraho.'

    Air Tanzania ishobora kuzatangira gukorera ingendo mu Rwanda

    Umuhanda wa gari ya moshi waheze he?

    Umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Dar es Salaam ni umwe mu yakiranywe yombi n'abaturage ukivugwa ndetse n'ubu ugihanzwe amaso kuko abenshi bawurebera mu ishusho y'igabanyuka ry'ikiguzi cy'ubwikorezi kiri hejuru ku bihugu bidakora ku Nyanja mu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y'iburasirazuba aho biteganyijwe ko uzanyura uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Ku ruhande rwa Tanzania ni ho ibikorwa byakozwe, bigeze ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

    Minisitiri Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko mu biganiro byahuje abayobozi b'ibihugu byombi bigamije kurebera hamwe uko umubano uhagaze akimara kumva ikibazo kijyanye n'umuhanda wa gari ya moshi wahagaze, ngo yahise atangira kubikurikiranira hafi.

    Yavuze ko yahamagaye abaminisitiri babiri baganira kuri uwo mushinga ndetse abasaba gukora ibishoboka hagategurwa iteganyabikorwa kandi biri mu bigiye kwibandwaho.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Thabit Mhamoud Kombo yavuze ko kugira umuhanda wa gari ya moshi byagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bityo ko biri mu bikwiye kunozwa.

    U Rwanda na Tanzania kandi bifitanye umushinga w'amashanyarazi bihuriyeho n'u Burundi ku rugomero rwa Rusumo witezweho guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Tanzania ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'u Rwanda kuko nibura hejuru ya 70% by'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga binyuzwa muri Tanzania.

    Yagaragaje kandi ko ko iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri rukuramo ibicuruzwa ku kigero cya 15% mu myaka itatu ishize.

    Kugira umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byombi byakoroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa n'abantu mu Karere.

    Umuhanda wa gari ya moshi uhanzwe amaso

    Abarimu bigisha Igiswahili

    Minisitiri Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania by'umwihariko mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Yashimye ko ruri mu bihugu bike bifite indimi enye zemewe n'amategeko harimo n'Igiswahili.

    Ati 'U Rwanda ruri mu bihugu bike bifite indimi enye zemewe mu butegetsi, twebwe muri Tanzania dufite indimi ebyeri gusa zirimo n'Igiswahili kandi umurinzi wacyo ni Tanzania, kimwe n'icyicaro cyacyo…rero dufite inshingano zo gukora byinshi.'

    Yashimangiye ko mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw'Igiswahili mu bishobora kuganirwaho harimo uburyo abarimu bo muri Tanzania bashobora kuza gutanga umusanzu wabo mu kwigisha urwo rurimi mu Rwanda no kohereza ibitabo.

    Yagaragaje kandi ko Abanya-Tanzania bakomeje gushora imari mu Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo n'urwego rw'ingufu aho harimo bamwe mu bubatse ibigega by'ububiko bw'ibikomoka kuri Peteroli n'inganda zitandukanye.

    Yavuze ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw'Itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

    Hanaganiriwe kandi ku rwego rw'ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere urwego rw'ingufu, ubuzima ndetse no guteza imbere ishoramari.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko hari imikoranire bifuza ku Rwanda

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Tanzania ari ingenzi mu bucuruzi bw’u Rwanda

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo masezerano yashyizweho umukono ari ingirakamaro

    Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubuhinzi

    Urugomero rwa Rusumo rwitezweho byinshi n’ibihugu bitatu

    Icyambu cya Dar es Salaam kiri mu binyuraho ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/air-tanzania-i-kigali-umuhanda-wa-gari-ya-moshi-no-kohereza-abigisha-igiswayili

  • Perezida wa Komisiyo ya EU agiye guhura na Trump – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2025, aho yavuze ko ibi biganiro bizaba ku wa 27 Nyakanga 2025, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku buryo bwo gukorana mu bucuruzi.

    Leyen abinyujije kuri X, yavuze ko nyuma y'ikiganiro yagiranye na Perezida wa Amerika kuri telefoni yavuze ko bemeranyije kuzahurira muri Ecosse bakagirana ibiganiro birambuye.

    Yagize ati “Nyuma y'ikiganiro cyiza nagiranye na Perezida wa Amerika, twemeranyije guhurira muri Ecosse ku Cyumweru kugira ngo tuganire ku mubano w'ibihugu byombi mu bucuruzi ndetse n'uburyo twawukomeza.”

    Ibi bibaye mu gihe Trump yatangaje ko azashyiraho imisoro ya 30% ku bicuruzwa biva mu bihugu bigize umuryango wa EU.

    EU nayo yahise itangaza ko izashyiraho 30% y'imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.

    Icyakora ku 25 Nyakanga 2025, Trump yagaragaje icyizere ko amasezerano y'ubucuruzi ashobora kugerwaho nubwo hari ingingo zitarabonerwa ibisubizo.

    Yagize ati 'Amasezerano azagerwaho nibemera kugabanya imisoro yabo kuko ubu iri kuri 30%, bagomba kuyigabanya cyangwa bakabyihorera ariko bashaka ko aya masezerano agerwaho cyane.'

    Bivugwa ko aya masezerano nagerwaho Amerika izagabanya imisoro ku bicuruzwa biva mu Burayi, ikagera kuri 15%.

    Perezida wa Komisiyo ya EU agiye guhura na Trump


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-komisiyo-ya-eu-agiye-guhura-na-trump

  • Abanyarwanda batuye muri Mali bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango waranzwe n'ibirimo kugaragaza mu buryo bw'ikoranabuhanga ibyo u Rwanda rwagezeho n'ibihakorerwa ndetse abitabiriye bagize umwanya wo kwihera ijisho imbyino z'urubyiruko zigaragaza umuco Nyarwanda.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali, Alida Faraya, yagarutse ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, anashima ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Faraya yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, intego y'ubuyobozi bw'u Rwanda yari ukubaka amahoro n'umutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda, ubutabera bwunga, guha Abanyarwanda ijambo mu bibakorerwa, bakagira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Umwe mu nararibonye z'Abanyarwanda ukorera muri Mali, Ruberintwari Merchiade, mu butumwa bwe, yashimye ubufatanye n'ubuvandimwe biranga Abanyarwanda batuye muri Mali aho mu bihe bitandukanye, bakunze kugira uruhare muri gahunda z'Igihugu.

    Yatanze urugero kuri gahunda bagizemo uruhare zirimo gahunda yo gushaka amacumbi aboneye harwanywa nyakatsi, gahunda yo kugeza umuriro w'amashanyarazi kuri benshi (cana challenge), kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abigeze kugirwaho ingaruka n'ibiza n'izindi gahunda zinyuranye.

    Yabasabye gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha amateka n'umuco by'igihugu cyabo aho batuye muri Mali. Yagararutse kandi kuri byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, ari mu mibereho myiza y'abaturage, ubukungu, ibikorwaremezo bigezweho, ikoranabuhanga n'ibindi, byose bishingiye ku mahoro n'umutekano u Rwanda rufite.

    Uyu mugabo yasoje ashishikariza abitabiriye iki gikorwa gusura u Rwanda bakirebera inzira yarwo mu iterambere.

    Byari ibyishimo muri ibi birori cyane ko ababyitabiriye bishimiye kubona imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda

    Ibi birori byaranzwe n’imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Mali n’inshuti z’u Rwanda

    Habayeho gusangira umutsima mu rwego rwo kwishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-mali-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-31

  • Equity Bank Rwanda Plc na GMO byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere abagore – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Nyakanga 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw'abagore hibandwa ku bana b'abakobwa bacikirije amashuri, ababyaye imburagihe, abakorewe ihohoterwa n'abandi.

    Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b'abakobwa babyara bakiri bato kuko ari bo usanga bafite ibibazo byinshi birimo guta ishuri, kutagira amikoro ahagije n'ibindi.

    Yahamije ko ku bufatanye na Equity Bank Rwanda Plc, bazashyira mu bikorwa ihame ry'uburinganire uhereye ku bakiliya, kugeza mu myanya y'ubuyobozi ya banki.

    Yagize ati 'Twe dufite ubunararibonye mu kwimakaza iri hame ry'uburinganire noneho bo bakaba bakora nka banki ariko bakorera umuryango Nyarwanda, umuryango urimo abagabo n'abagore. Rero ubu bufatanye ni ukugira ngo tubafashe mu bikorwa by'imbere nka banki ariko noneho no gufasha Abanyarwanda muri rusange.'

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n'abakobwa ibijyanye n'ubucuruzi, gukora imishinga, kubashakira amasoko ndetse no kubaha imari.

    Yasobanuye ko kugirana imikoranire na GMO bigiye gutuma barushaho kunoza serivisi batanga nka banki ndetse bakomeze no gufashanya guteza imbere umugore.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n'abakobwa ibijyanye n'ubucuruzi

    Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b'abakobwa babyara bakiri bato

    Equity Bank Rwanda Plc n'Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), byasinye amasezerano y'ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-na-gmo-byinjiye-mu-bufatanye-bugamije-guteza-imbere

  • U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by'Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk'intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, ubwo ibihugu byombi byari byahuriye mu nama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye yabaye ku nshuro ya 16 igamije kwigira hamwe uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, umusaruro uri mu mikoranire y'impande zombi ndetse n'aho gushyira imbaraga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yemeza ko Tanzania ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw'u Rwanda binyuze mu korworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam cyinyuzwaho 70% by'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.

    Yashimangiye ko ibihugu byombi bisanganywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Yakomeje ati 'U Rwanda rufite umubano mwiza n'ubufatanye bw'igihe kirekire na Tanzania. Ubufatanye bwacu burenze kure ubusanzwe bushingiye ku buhahirane, kuko bushingiye ku mateka duhuje, umuco uhuje abaturage bacu ndetse n'indangagaciro duhuriraho zishingiye ku ntego rusange yo guteza imbere abaturage bacu.'

    Yashimye ko umubano w'ibihugu byombi wateye imbere cyane binyuze mu miyoborere myiza y'abakuru b'ibihugu, yashyizeho urufatiro rukomeye rwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Yagaragaje ko kandi ubufatanye bw'ibihugu byombi bunakomereza mu miryango bihuriyeho irimo uwa Afurika y'Iburasirazuba, EAC ,kandi bihuje intego yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo hatezwe imbere urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.

    Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuzamura ishoramari no gufungurira amarembo abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania.

    Ati 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania. Niba ibicuruzwa birenga 70% binyura muri Tanzania, bisobuye ko u Rwanda ari ingirakamaro ku byambu byacu.'

    Yagaragaje ko ibihugu byombi biri kuganira ku buryo bwo kunoza urushya n'uruza, yemeza ko umushinga wo kubaka Gari ya moshi ihuza Kigali na Isaka muri Tanzania ukiri muri gahunda.

    Yagaragaje kandi ko Abanya-Tanzania bakomeje gushora imari mu Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo n'urwego rw'ingufu aho hari bamwe bubatse ibigega by'ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli.

    Yavuze ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw'itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

    Hanaganiriwe kandi ku rwego rw'ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ku mpande zombi.

    Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yashyiraga umukono ku masezerano

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Tanzania ifatiye runini u Rwanda

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania

    Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye

    Abaminisitiri bombi bagaragaje ko haganiriwe ku ngingo zitandukanye

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, ashyira umukono ku masezerano

    U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi

    Ibihugu byombi bigaragaza ko umubano wabyo ukomeje kubyarira umusaruro buri ruhande

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-tanzania-byashyize-umukono-ku-masezerano-mu-nzego-zirimo-ubuhinzi

  • Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, urwo rugendo rusaba abaturage b'inararibonye n'ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyari gifite imbogamizi ziturutse ku byaha byakozwe n'abashyigikiwe cyangwa bakoreshwaga n'amahanga , bamwe barangwa no gutesha agaciro abandi, abandi barangwa no kwifuza gusubiza ibintu mu mwijima w'amacakubiri.

    Jenoside yakorewe Abattsi ifite imizi mu buryo bw'imiyoborere bw'abakoloni, bwashimangiye politiki yo gutanya abaturage. Ibyo ni byo byahaye imbaraga igenamigambi ry'ubwicanyi, riteguwe kandi rishyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye.

    Mu myaka mike ishize hashinzwe umutwe wa 'DALFA-UMURINZI.' Washinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, wahamijwe ibyaha ariko ntiyigeze ahinduka. Ntabwo yiyita umunyapolitiki, nta n'ubwo ari umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ni umunyabyaha.

    Abagize uruhare mu gushinga 'Umurinzi' barimo n'abanditse Itegeko Nshinga ry'ivangura ry'u Rwanda ryo mu 1978. Iryo tegeko ryavugaga ko rigamije 'gukomeza umurage n'icyerekezo cy'impinduramatwara ya 1959,' iyo mpinduramatwara ari yo yashyizeho urufatiro rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tegeko ryanditswe n'Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.

    Filip Reyntjens yagaragaye nk'uruhande rushyigikiye abakoze Jenoside imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'i Arusha (ICTR) kuko iyo bigeze mu kurengera abahakana Jenoside, Filip Reyntjens ntiyagira aho aburira.

    Ku wa 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye i Mugunga muri Congo, ishinga ishyaka bise Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR). Abitabiriye iyo nama barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvenal Bahufite, na Col Joseph Murasampongo. Maj Aloys Ntabakuze yari umunyamabanga, naho Gen Augustin Bizimungu ari we wayiyoboraga.

    RDR yasimbuye Guverinoma y'Abatabazi yari ishinzwe Jenoside, kandi ihabwa inshingano zo gukomeza ibyo yari yaratangiye. Iyo nama yanitabiriwe n'umudepite w'Umubiligi witwa Thierry Detienne.

    Ku wa 4 Mata 1995, Gen Bizimungu yayoboye indi nama y'Inama Nkuru y'Ingabo (ex-FAR High Command), yemeje intego za RDR, iniyemeza kuzishyigikira. Ku wa 29 Mata 1995, ex-FAR yatangaje ko itagifite aho ihuriye na guverinoma yitwaga iy'ubuhunzi maze yinjira ku mugaragaro muri RDR. Abaminisitiri biyitaga ko bahagarariye guverinoma y'ubuhunzi bategetswe gushyikiriza RDR impapuro zose zijyanye n'akazi.

    Ibyo byari nk'ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu buhungiro.

    RDR yakoresheje kongere yayo ya mbere hagati y'itariki ya 5-8 Gashyantare 1996 i Bukavu na Mugunga, muri Congo. Muri iyo nama bashyizeho imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda, ariko leta y'u Rwanda irabyitambika, iraburizamo ibyo bitero, inatahukana impunzi.

    Ibyakurikiye, RDR yakoresheje kongere ya kabiri i Paris mu Bufaransa ku wa 22-23 Kanama 1998, maze ihindura izina iba Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda. Ingabire Victoire ni bwo yahawe inshingano zo kuyihagararira mu Buholandi.

    Mu gihe kimwe, ku wa 20 Nzeri 1998 i Bruxelles, hashinzwe ihuriro Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) rigizwe na Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) ya Faustin Twagiramungu n'iyo RDR ya Victoire Ingabire na Charles Ndereyehe, na we wari witabiriye inama yo gushinga RDR i Mugunga.

    Victoire Ingabire yaje gutorerwa kuba Perezida wa RDR mu nama ya gatatu yabereye i Bonn mu Budage ku wa 17-19 Kanama 2000. Mu nkuru ye y'itangiriro y'ikinyamakuru Rwanda Rwacu yasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe i Mugunga kandi yiyemeza gukomeza intego n'icyerekezo cyayo.

    Mu 2006, ku wa 29 Mata i Bruxelles, UFDR yahinduye izina iba United Democratic Forces (UDF)-Inkingi, ishyiraho intego yo 'guhirika Itegeko Nshinga ririho mu Rwanda.' Ingabire yabaye perezida wayo wa mbere, n'ubu ni we ukiyiyoboye.

    Ni yo mpamvu amaze igihe ashaka kwiyandikisha nka ishyaka ryemewe mu Rwanda!

    Ukuri ni uko RDR yari umutwe w'iterabwoba wihishe inyuma ya politiki. Ntiyari ishyaka ryemewe. Inyandiko z'Ubushinjacyaha bw'u Buholandi zajyanywe mu rubanza rwa Ingabire mu Rwanda zigaragaza ko intego zayo zitigeze zihinduka.

    Ubu, uwo mutwe Ingabire akiyoboye witwa FDU-Inkingi, ni umwe mubari bagize ihuriro rya P5 ririmo:

    FDU-Inkingi (ya Ingabire), MRCD-FLN (ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wasezeye kuri iyi si), RNC (ya Kayumba Nyamwasa), PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana, na CNRD.

    Iryo huriro ni umutwe w'iterabwoba wakoze ibitero byahitanye abaturage b'inzirakarengane.

    Ibyo byose bigaragaza ko igikorwa gishya Victoire Ingabire yiyemeje, ari ugushinga irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi, ntaho gitaniye n'iyo myitwarire. Ubuyobozi bwa UDF-Inkingi bwavuze ko 'Victoire Ingabire yatubwiye gahunda ye, turayemera.'

    'Umurinzi' mu Kinyarwanda bivuze 'urinda' cyangwa 'uragizanya.'

    Mu magambo make, Victoire Ingabire aracyari uwo yahoze ari we: umukangurambaga w'imitwe yashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire wa RDR, wa Inkingi, na wa DALFA-Umurinzi, ni umwe. Ni we muterabwoba. Ni we munyabyaha.

     

    The post Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guhera-kuri-rdr-kugera-kuri-dalfa-umurinzi-impamvu-victoire-ingabire-atigeze-ahinduka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guhera-kuri-rdr-kugera-kuri-dalfa-umurinzi-impamvu-victoire-ingabire-atigeze-ahinduka

  • Ruth Akoragye yitandukanije na Victor Kamenyo, avuga ko urukundo rwabaye amateka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kamenyo na Ruth: Inzira y'urukundo yatewe ipine

    Mu gihe urukundo rw'abahanzi cyangwa abamamaye rusigaye rusuzumwa cyane n'abakunzi b'imbuga nkoranyambaga, hari ubwo abantu bibagirwa ko inyuma y'izo nkuru zose haba harimo ubuzima bw'abantu nyabwo. Ni muri urwo rwego Ruth Akoragye, umugore wabyaranye n'umuraperi w'Umunya-Uganda Victor Kamenyo, yahisemo gushyira ibintu ku murongo, avuga ibitari byumvikana ku mubano wabo, ndetse ashimangira ko urukundo rwabo rwabaye amateka.

    'Nta mugabo mfite, ndi ingaragu'

    Ruth ngo n'ingaragu

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Ruth Akoragye yavuze ko ubu ari ingaragu, ndetse nta mubano wihariye agifitanye na Victor Kamenyo uretse kuba ari se w'umwana we. Ibi yabivugiye mu buryo budasubirwaho, yirinda amarangamutima n'amarira, agaragaza ko ibyo guhuza umutima n'uwo mugabo byarangiye burundu.

    'Ubu nta mugabo mfite, ndi ingaragu rwose. Abavuga Victor Kamenyo, ndashaka kubamenyesha ko ari we twabyaranye gusa. Ndamwubaha, kandi na we aranyubaha,' ni ko Ruth yabitangaje, asezeranya ko nta kindi gihambaye kiri hagati yabo.

    Iri jambo ryumvikanishije neza ko uwo bahoze babana atakiri umukunzi, ahubwo ko amusigaranyeho icyubahiro gishingiye ku mwana wabo. Nta bwumvikane bw'urukundo, nta mikoranire yihariye mu by'umubano, ahubwo buri wese ahora mu buzima bwe.

    Ibihe by'akarengane: Kuki benshi batabyemeye?

    Mu mezi ashize, hahoraga amakuru y'impaka n'amakimbirane hagati ya Ruth na Victor Kamenyo. Hari abavuga ko ibyabo byarangiye, abandi bakemeza ko byose ari amacenga yo guteza umuziki wa Kamenyo imbere.

    Abasesengura imyitwarire y'ibyamamare bakunze gukeka ko kuba Ruth na Kamenyo babura rimwe bakongera kuboneka bari kumwe, byari ubucuruzi bushingiye ku ishusho y'urukundo rwo mu ruhame. Hari ababivugaga nk'aho babifitiye gihamya, bavuga ko uburyo baba bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bugamije gukurura imbaga, gusa Ruth yahisemo guca inzira y'ubwinyagamburiro, asobanura ko nta mukino urimo.

    'Abantu bakunda kwivanga mu buzima bwite bw'abandi. Ariko njye ntabwo mfite icyo mbisubizaho. Icy'ingenzi ni uko ubu ndi njyenyine kandi ndanezerewe,' Ruth yongeyeho atuje.

    Yahise anavuga ko nta drama iri hagati yabo. Nta kurwana, nta kwandagazanya, nta gutongana mu ruhame. Gusa urukundo rwarashize, buri wese afashe indi nzira. Byabaye amateka, nk'uko yabitangaje ubwe.

    Ruth yemeye ko atakigirira icyizere urukundo

    Mu magambo yatangaje benshi, Ruth Akoragye yavuze ko atacyifuza kongera gukundana na muntu uwo ari we wese. Yagize ati:

    'Sinshaka kongera gukunda. Nararuhije. Nta gahunda yo kongera gukundana na muntu.'

    Aha, abantu benshi batangiye kwibaza niba yarahuye n'ibikomere bikomeye mu rukundo rwe na Kamenyo, cyangwa niba hari ibindi bintu bimubuza kwizera ko urukundo rufite umumaro. Nubwo atigeze abivuga birambuye, amagambo ye asiga icyuho cyuzuye urwibutso rw'agahinda, ariko anavuga ko yabonye ituze mu kuba ari wenyine.

    Bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamugaragarije impuhwe, abandi bamushimira ubutwari bwo kuvuga ukuri, mu gihe hari benshi batinya kuvuga ibyo batekereza ku buzima bwabo bwite kubera igitutu cy'imbuga nkoranyambaga.

    Kamenyo na Ruth: Inzira y'urukundo yatewe ipine

    Urukundo rwa Victor Kamenyo na Ruth rwari rumaze igihe ruvugwa, rukurikirwa n'amakimbirane make make, inkuru z'ubwumvikane bucye, ndetse no kwitana ba mwana.

    Hari igihe byigeze kuvugwa ko Kamenyo yakubise cyangwa yahohoteye Ruth, ndetse bamwe mu bafana be bagaragaje impungenge. Nubwo aba bombi bagerageje gukemura ibibazo byabo mu bwiru, amashusho n'amajwi byagiye bijya hanze bikomeje gukurura ibihuha ku mibanire yabo.

    Gusa muri iyi minsi, ubuzima bwabo bwahindutse. Ruth yicaye wenyine mu ituze, Kamenyo nawe agenda akora umuziki we atuje. Buri wese ahugiye ku buzima bwe, rutahukire rwa muntu ruba rwararangiye.

    Ese Kamenyo yaba yarabigize umugambi?

    Hari abafana bakeka ko ibyo gutandukana na Ruth bishobora kuba ari umugambi Kamenyo yafashe mu buryo bwo gushyira umutima ku muziki. Ibi si bishya mu ruganda rw'imyidagaduro aho abahanzi bamwe bajya bavanga ubuzima bwabo bwite n'ubwamamaza ibikorwa.

    Icyakora, Ruth yahakanye ibyo byose, avuga ko nta kinyoma kibihishe inyuma, nta buryo bwo kwiyamamaza burimo, ko byose ari ukuri nyako.

    Ruth nk'umubyeyi wigenga

    Ubu Ruth ni umubyeyi w'umwana umwe, kandi avuga ko yifuza kubaho mu buzima burangwa n'umutuzo, kure y'inkubiri z'urukundo n'amarangamutima atajyanye n'intego ze.

    Yashimangiye ko icy'ingenzi kuri we ubu atari ugushaka undi mugabo cyangwa kongera kwiyumvamo urukundo, ahubwo ari ukureberera umwana we no guteza imbere ejo hazaza heza.

    Ibi byamuhesheje ishema mu bantu batari bake, barimo n'abagore bavuga ko bafite isomo rikomeye bakuye ku magambo ya Ruth.

    Mu gihe bamwe bamuteye ingabo mu bitugu, hari n'abandi bamunenze bavuga ko kureka urukundo atari igisubizo, ko ahubwo yari akwiriye gushaka ubufasha bw'ihumure cyangwa kwigira inama n'abandi bagore banyuze mu makuba nk'ayo.

    Gusa, nubwo hari abavuga gutya, Ruth yagaragaje ko yafashe icyemezo gihamye, kandi ko ari cyo kimuha amahoro muri iki gihe.

    Ruth Akoragye yahisemo gucika ku rukundo, atangaza ko ubuzima bwe bushya butagomba guterwa icyasha n'amateka y'urukundo rwe na Victor Kamenyo. Yahisemo gutuza, gukora, no kwita ku mwana we.

    Ni ubutumwa bukomeye ku bantu bose babaye mu buzima butoroshye bw'urukundo: gufata icyemezo, gukira ibikomere, no gutangira bushya ntibisaba igitutu cy'imbaga, ahubwo bisaba ubwitange, ubutwari, no kwihagararaho.

    Ruth atanze urugero ku bandi bagore bashobora kuba babaye mu makuba y'urukundo, abafite ibikomere byo mu mutima, n'abashaka gutangira ubuzima bushya. Nta cyo kumutera ibuyeho, ahubwo ubutumwa bwe bukeneye gutekerezwaho, busomewe mu ndorerwamo y'ubwiyunge n'ubuzima bushya.

     

    Source : https://yegob.rw/ruth-akoragye-yitandukanije-na-victor-kamenyo-avuga-ko-urukundo-rwabaye-amateka/

  • Umutingito uri ku gipimo cya 2,3 wumvikanye i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iri shami ryatangaje ko uyu mutingito wumvikanye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025, saa 12:37 z'ijoro.

    Ryagize riti 'Uyu munsi saa 12:38 z'ijoro umutingito ufite 'magnitude' ya 2,3 wumvikanye muri Kigali, aho wiganje cyane mu Karere Gasabo.'

    Ubundi umutingito ubarwa hakoreshejwe igipimo cyitwa 'Richter' kibara ibyitwa 'magnitude', cyangwa se ubukana bw'umutingito.

    Umutingito wa magnitude 2,5 cyangwa munsi yayo ntabwo wawumva, ariko ibikoresho biwupima byo birawumva bikanamenya ubukana bwawo, bivuze ko uwumvikanye wa 2,3 utari ukanganye.

    Icyakora imitingito ifite magnitude yo hejuru ya gatanu yo irumvikana kandi iba ishobora kwangiza ibintu bitandukanye nko kumena ibirahure by'inzu, cyangwa se kuyisenya bitewe n'ibipimo wari ufite.

    Inzobere mu bijyanye n'imiterere y'Isi, zigaragaza ko kugira ngo umutingito wangize cyane, bigirwamo uruhare n'ibintu byinshi, birimo imiterere y'aho wabereye, ubukana bwawo, ibikorwaremezo bihari, inshuro wumvikanye n'ibindi.

    Umutingito waherukaga kumvikana mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 4 Gicurasi 2025. Icyo gihe habanje uwari ufite igipimo cya 5,4 waturutse mu Kiyaga cya Albert, ukurikirwa n'uwa 4,1 nyuma y'iminota irindwi.

    Kugeza ubu, umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

    Ishami ry’Urwego rw'Igihugu rushinzwe mine, peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito, ryatangaje muri Kigali humvikanye umutingito ufite ibipimo bya 2,3


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutingito-uri-ku-gipimo-cya-2-3-wumvikanye-i-kigali

  • Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye umunyapolitiki wapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu 2017, Engler abinyujije ku rubuga rwe yavuze ko ibyo u Rwanda ruvuga ko Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 barenga miliyoni ari ibinyoma, kuko uwo mubare uruta uw'Abatutsi bari mu gihugu icyo gihe.

    Akomeza avuga ko impamvu iyi mibare ntawayibajijeho ari uko biri mu nyungu za politiki bityo ntawigeze ayivugaho cyangwa ngo ayibazeho.

    Ku wa 3 Nyakanga 2025, Engler yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka rya NDP ryo muri Canada.

    Ku wa 23 Nyakanga 2025, Imiryango y'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bifatanyije n'Umuryango w'Abayahudi urwanya ivangura, urwango na Jenoside, B'nai Brith Canada, babinyujije mu nyandiko imwe bamaganye uyu mugabo ku bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w'Umuryango Humura Association urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Pascal Kanyemera, yabwiye Toronto Sun ko ibyanditse muri iyo nyandiko bitakwihanganirwa, ko ari ugukora mu nkovu abarokotse Jenoside.

    Ati 'Ariya magambo ni nko kongera kwica abarokotse, bwa mbere byari ku mubiri no mu murangamutima noneho ukongeraho no mu mitekerereze binyuze mu guhakana agahinda n'umubabaro wabo.'

    Akomeza avuga ko biteje inkeke kubona umuntu nk'uwo ashaka kwiyamamariza umwanya wo kuyobora rimwe mu mashyaka akomeye mu gihugu.

    B'nai yavuze ko amagambo ya Engler ari gusuzugura inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ko iyo atari imyitwarire y'umuntu ushaka kuba umuyobozi.

    Yves Engler yamaganiwe kure ku bw’amagambo ye apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi none akaba ashaka kuyobora ishyaka rikomeye muri Canada


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-canada-bamaganye-umunyapolitiki-wapfobeje-jenoside