Author: webrwanda

  • Perezida wa Taiwan yavuze ko biteguye guhangana n'Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Perezida Tsai Ing-wen avuga ko Taiwan itazagamburuzwa n'igitutu iri kotswa n'Ubushinwa kandi ko izakomeza uburyo bwayo bw'imibereho yo muri demokarasi, mu gihe ubushyamirane bushingiye kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi) bukomeje.

    Madamu Tsai yagize ati: “Uko turushaho kugira ibyo tugeraho, ni ko turushaho kotswa igitutu n'Ubushinwa”.

    Ijambo rye kuri uyu munsi Taiwan yizihizaho umunsi w'igihugu, arivuze hashize umunsi Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping asezeranyije “kugeza ku kongera kwihuza” na Taiwan.

    Taiwan yifata nka leta yigenga, mu gihe Ubushinwa buyifata nk'intara yabwo yabwikuyeho.

    Ubushinwa ntibwigeze bukuraho ko inzira y'ingufu ishobora gukoreshwa mu kugera kuri uko kwihuza.

    Mu minsi ya vuba aha ishize, Ubushinwa bwohereje indege za gisirikare hafi 150, za mbere nyinshi kugeza ubu, mu karere k'ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan. Abasesenguzi bamwe bavuze ko izo ngendo z'indege zishobora kubonwa nko kuburira Perezida wa Taiwan.

    Madamu Tsai yavuze ko Taiwan “ihagaze ku murongo wa mbere w'ubwirinzi bwa demokarasi”. Iki kirwa ntigishobora guhatirwa gufata “inzira Ubushinwa bwadushyiriyeho”, yavuze ko idatanga ubwisanzure, demokarasi cyangwa ubwigenge.

    Yavuze ko ingendo z'indege za gisirikare z'Ubushinwa mu kirere cya Taiwan zagize ingaruka zikomeye ku mutekano w'igihugu no mutekano w'ingendo z'indege, avuga ko uko ibintu bimeze ubu ari “urusobe [ingutu] kurushaho kandi byahindagurika kurusha mu kindi gihe icyo ari cyo cyose mu myaka 72 ishize”.

    Yavuze ko Taiwan “itazakora ihutiyeho”, ariko ko izongerera ingufu ubwirinzi bwayo.

    Yasubiyemo ubusabe bwe bwo kuganira n'abategetsi b'Ubushinwa bakaganira nk'abategetsi bangana, igitekerezo kugeza ubu Ubushinwa – bumwita “uwitandukanyije” na bwo – bwanze.

    Madamu Tsai yongeye gutorwa ku bwiganze bw'amajwi mu mwaka ushize asezeranya guhangana n'Ubushinwa. Ijambo rye ryakurikiwe n'umwiyereko w'indege z'intambara za Taiwan.

    Ubushinwa na Taiwan: Iby'ibanze

    Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy'intambara yo gusubiranamo kw'abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

    Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n'abasirikare hafi 300,000.

    Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi byemera leta y'Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-taiwan-yavuze-ko-biteguye-guhangana-n-ubushinwa

  • Umubikira wo muri Colombia washimutiwe muri Mali mu 2017 yarekuwe #rwanda #RwOT

    Umubikira wo muri Colombia mu myaka ine ishize washimutiwe muri Mali n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam yarekuwe.

    Gloria Cecilia Narváez yashimuswe mu 2017 ubwo yakoreraga iyogezabutumwa ahitwa Koutiala, hari ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bw'umurwa mukuru Bamako.

    Amafoto yatangajwe ku wa gatandatu n'ibiro bya Perezida wa Mali agaragaza uwo mubikira wo mu muryango w'aba Fransisikani (Soeurs franciscaines) ahura na Perezida w'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) Col Assimi Goïta, yambaye ikanzu y'umuhondo anifurebye igitambaro cy'umuhondo mu mutwe.

    Ntibizwi niba hari ingwate yarishywe kugira ngo abone kurekurwa.

    Itangazo ryasohowe n'ibiro bya Perezida wa Mali rivuga ko irekurwa rye ribaye nyuma y'imyaka irenga ine n'igice y'”umuhate uhuriweho n'inzego nyinshi z'ubutasi”.

    Iryo tangazo ryanashimye “umurava n'ubutwari” byaranze umubikira Gloria.

    Jean Zerbo, Musenyeri mukuru (Arkepisikopi) wa Bamako, na we yemeje ko uwo mubikira yarekuwe, abwira abanyamakuru ko “ameze neza”.

    Yagize ati: “Twasengeye cyane irekurwa rye. Ndashimira abategetsi ba Mali n'abandi bantu beza batumye iri rekurwa rishoboka”.

    Arkepisikopi Zerbo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mubikira ubu agiye gufata urugendo yerekeze i Roma mu Butaliyani.

    Nta makuru yo mu buryo buhoraho yari yaragiye atangwa ku mutekano wa Gloria muri iyo myaka yari ishize ashimuswe. Mu ntangiriro y'uyu mwaka, Abanyaburayi babiri bashoboye gutoroka ababashimuse bavuze ko ameze neza.

    Mu kwezi kwa gatatu, musaza we yakiriye ibaruwa yoherejwe na we yemezaga ko akiri muzima. Uwo musaza we yabwiye AFP muri uyu mwaka ko iyo baruwa yari yanditse mu nyuguti nkuru “kuko buri gihe yakoreshaga inyuguti nkuru”, kandi yari irimo amazina y'ababyeyi babo, isoza iriho umukono we.

    Mali imaze igihe igorwa no gucyemura ikibazo gikomeje kwiyongera cy'intagondwa ziyitirira idini ya Islam, cyatangiriye mu majyaruguru y'igihugu mu mwaka wa 2012.

    By'umwihariko, ubushimusi bumaze kuba ikintu gikunze kubaho muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n'Ubufaransa, mu gihe ibibazo by'umutekano byarushijeho gukomera.

    Nkuko bitangazwa n'umuryango utegamiye kuri leta 'Armed Conflict Location and Event Data Project', kuva mu mwaka wa 2017 abantu barenga 935 bamaze gushimutwa muri icyo gihugu.

    Ariko, Col Goïta, mu mwaka ushize wayoboye agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi bwa gisivile – mu kwezi kwa gatanu kakongera guhirika n'ubundi kari kashyizeho, yashatse guhumuriza Abanya-Mali n'amahanga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo abagishimuswe bose na bo barekurwe.

    Kuva mu mwaka wa 2014, ingabo z'Ubufaransa ziyoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe ikorera muri ako karere y'intagondwa ziyitirira Islam, ariko Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa gatandatu yatangaje ko ibyo bikorwa bizagabanywa mu mwaka utaha.

    Amakuru avuga ko ibi byatumye leta ya Mali yiyambaza itsinda rizwi nka Wagner Group ry'abacanshuro b'Abarusiya, ngo riyifashe. Iryo tsinda, rikora mu buryo bw'ibanga, rimaze igihe rikorera muri Afurika mu bice bimwe birimo imirwano, harimo no kurwana ku ruhande rwa Jenerali w'inyeshyamba Khalifa Haftar, muri Libya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umubikira-wo-muri-colombia-washimutiwe-muri-mali-mu-2017-yarekuwe

  • Rusizi: Umuturage yafatanwe urumogi na magendu y’imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kamubaji.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batumye Polisi ifata uwo muturage.

    Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo [rw’uriya mugabo] hari urumogi n’imyenda ya caguwa kandi abikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za magendu. Abapolisi bagiyeyo baramusaka barabihasanga, ariko we avuga ko atazi uko byageze mu nze ye ndetse ko atari ibye.”

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gucuruza ibintu bya magendu kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yagize ati “[Uwafashwe] aracyekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza imyenda ya magendu. Yanze kuvuga aho abikura n’aho abijyana ariko byafatiwe iwe mu nzu.”

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3DrfoN8

  • Hemejwe igeragezwa ry’urugomero rwa Rusumo rushobora kongerwaho izindi Megawati – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banasabye ko hasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawati eshanu nyuma yo kubona ko hari amafaranga yari kuzakoreshwa azasaguka.

    Ibi byasabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021 ubwo abaminisitiri batatu barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Gatete Claver, Minisitiri w’ingufu mu Burundi Ibrahim Uwizeye ndetse na Minisitiri w’ingufu wungirije muri Tanzania Stephen Byabato basuraga uru rugomero.

    Urugomero rwa Rusumo rwitezweho gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 80, buri gihugu kizahabwa Megawatt 26.6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo abarundi ibihumbi 520, abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

    Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga, aba bayobozi bakoze inama yamaze amasaha arenga atatu, nyuma babwiye itangazamakuru ko bafatiyemo imyanzuro irimo ko imirimo yo kubaka igomba kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2021 ndetse hakanasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawatt eshanu.

    Minisitiri Gatete yavuze ko bakurikije ibyakozwe mu mezi atatu ashize, basanga akazi kari gukorwa neza ugereranyije n’amezi yashize. Yavuze ko mu gice cy’ibanze aho amazi aturuka hamaze gukorwa akazi karenga 95%, mu bindi bice bindi nabyo ngo akazi kakaba kari kugenda neza kuburyo bizeye ko uyu mwaka uzarangira bamaze gutangira igerageza.

    Ati “Twashakaga kureba imbogamizi bafite ariko twabonye ko bahuye n’imbogamizi kubera amato n’ibindi byinshi, twabonye rero ibitaragenze neza ariko hari akazi kenshi kakozwe.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko batarava ku ntego yabo ya mbere y’uko ibikorwa byose byo kubaka byaba byarangiye mu Ukuboza 2021, nyuma ngo nibwo bazareba niba nta gihe batakaje kugira ngo bakigarure kuburyo banatangira kugerageza kureba niba ibyo bamaze gukora bikora biciye mu gucuna no gukwirakwiza umuriro mu igerageza.

    Hari amafaranga azasaguka

    Ubwo uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watangiraga, byari biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 340 z’amadorari. Kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyoni 194 kandi umushinga ugeze kuri 81.9%, bivuze ko hari amafaranga menshi azasaguka.

    Minisitiri Gatete yavuze ko hari ibikorwa biri kongerwa muri uyu mushinga bitewe n’uko babonye ko amafaranga yari ateganyijwe azasaguka. Ibyo ibikorwa birimo imiyoboro izafasha mu gutuma ibihugu bihanahana umuriro w’amashanyarazi.

    Yakomeje agira ati “Amafaranga yose hamwe miliyoni 340 z’adorari ubu hamaze gukoreshwaho miliyoni 194$, izindi rero ziracyahari kandi tugeze ku musozo, ni ukuvuga ngo hari ibigomba kwishyurwa ariko rero urabona ko dushyize ku munzani umushinga wagenze neza ahubwo bagowe no kuzana ibikoresho babikuye mu mahanga hamwe n’ibindi bibazo bike.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko kuri ubu u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira umuriro uzaturuka muri uru rugomero rwa Rusumo, aho hari gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo gushyiraho amapoto no gutunganya ibice uyu muriro uzajyamo birimo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, undi ukazatwarwa mu muyoboro mugari wa Shango uherereye mu Karere ka Gasabo.

    Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watumye kandi hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari bigamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero.

    Mu bikorwa remezo byubatswe harimo amavuriro, kubaka imiyoboro y’amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni haguwe imiyoboro y’amazi, hubakwa ikigo cy’urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w’ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n’ibishyimbo.

    Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hakozwe ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata, ubuki n’ibindi. Hanatunganyijwe imiyoboro y’amazi mu bice bine by’icyaro.

    Abaminisitiri batatu basuye uru rugomero basaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa

    Ibikorwa byo kubaka basanze biri kugenda neza bahamya ko Ukuboza kuzasiga batangiye gucana

    source : https://ift.tt/2YEj92U

  • Abaganga 19 ba RDF barimo baravura abaturage muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n
    Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n’umusirikare wa RDF amusobanurira ubuvuzi ashaka

    Ni gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC), irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu, irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi i Machakos no muri Kajiado, ikaba yatangiye guhera ku wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021 kugeza tariki 13 Nzeri 2021.

    Bimwe mu bikorwa bakoreramo ni nko kuvura abaturage indwara zitandukanye kandi bakabavura nta kiguzi batanze.

    Baravurwa indwara zitandukanye
    Baravurwa indwara zitandukanye

    Ingabo z’ u Rwanda (RDF) by’umwihariko, zisanzwe zizwi mu bikorwa nk’ibi zikorera Abanyarwanda buri mwaka, aho begera abaturage bagafatanya na bo mu bikorwa bitandukanye bibaganisha ku iterambere, birimo guha amashyanyarazi abatayafite, kububakira amazu, ibiraro, kubaha inka ndetse no kubavura indwara cyangwa ibikomere bitandukanye nta kiguzi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Tuzamure ubufatanye bw’Akarere binyuze muri serivisi duha abaturage.”

    source : https://ift.tt/3iNR00e

  • Ibintu by'ingenzi byakubwira ko umukobwa mukundana azi gusomana neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusomana ntabwo bikorwa n'abantu gusa ahubwo n'inyamaswa zirabikora. Inguge, abahanga mu bijyanye n'ubumenyi bw'inyamaswa bavuga ko zisomana mu rwego rwo kwiyunga no kugaragarizanya ubudahemuka n'ubufatanye hagati yazo mu gihe ziri gukemura ikibazo zari zifitanye hagati yazo.

    Byaba ari ikibazo inyamaswa ziramutse zikurusha kumenya akamaro ko gusomana no kubikora neza.

    1.Agenzura ko ufite umwuka umeze neza

    Kimwe mu bintu byatuma gusomana bibangamira uwo muri kubikorana, ni ukuba umwuka uri guhumeka ufite impumuro mbi. Murabizi ko hari abantu bagira impumuro mbi mu kanwa ku buryo n'iyo ari kuvuga umwegereye ushobora kumwitaza. Ni byiza ko wirinda ibiribwa bituma mu kanwa hahumura nabi igihe ugiye gusomana kuko byakwangiza iki gikorwa.

    Ibyo biribwa habamo ibitunguru, tungurusumu n'ibindi bishobora gutuma usohora umwuka mubi.

    2.Umubiri wawe wose awerekeze mu gikorwa

    Umuhanga bo gusomana abijyamo wese atari ugukoresha iminwa gusa. Fata umugore wawe mu mayunguyungu, mu bitugu, mu biganza, umukorarakore mu musatsi cyangwa n'ahandi ariko wumve ko imibiri yanyu yegeranye kandi iri gukora igikorwa. Ushobora no kuba uretse gusoma iminwa ye ukimukira mu ijosi, amatwi, umukondo n'ahandi hatuma yumva ubushagarira bukwira umubiri wose.

    3.Akoresha ururimi rwe yitonze kandi ashyiramo ubuhanga
    Hari abantu babikora nabi agatangira gukoresha ururimi cyane gusomana bigitangira. Koresha umunwa ugenda uwubumbura gake gake, wirinda kwasama cyane, kandi usa nubumbye kugeza ibintu bigeze aheza ubone gukoresha n'ururimi. Igihe rero ukoresha ururimi, rutware gake cyane kandi nturugeze kure. Rukoreshe neza wirinde ko gusomana bihinduka kurigata umuntu muri kubikorana.

    4.Asohora umwuka muke

    Iyo abantu bari gusomana hari ubwo amazuru aba yegeranye ku buryo ushobora guhumeka wahagira kandi usohora icyuka cyinshi bikabangamira uwo muri gukorana igikorwa. Ni byiza ko usohora akuka buke buke ku buryo utamuzibiranya ngo nawe umubuze guhumeka.

    5.Ntabwo asoma umukunzi we gusa ari uko bagiye guhuza igitsina gusa ahubwo gusomana kenshi nk'ikimenyetso cy'urukundo bafitanye.

    6.Iyo asomana ntabwo yishyiramo ibitekerezo byinshi byo gusomana nka kanaka yabonye cyangwa yumvise. Asoma umukunzi we mu buryo busanzwe kandi bworoshye akwereka ko ugukunze.

    7.Mbere y'uko asoma umukunzi we agomba kumenya niba abishaka.Ashobora kubimusaba cyangwa ukareba ibimenyetso byerekana ko agushaka nko kuba arimo kukwegera cyane cyangwa akumwenyurira k'uburyo ubona ko agukunze.

    8.Ntagatamira umunwa wose w'umukunzi we. Abagore ntibakunda umuntu ubasoma ku buryo iminwa itoha cyane.

    9.Ntagakomeza iminwa ye areka iminwa yoroshye. Ntafunga iminwa ye iminwa ye iba yoroshye, yirekuye kandi ishimishije, igutegereje.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-byakubwira-ko-umukobwa-mukundana-azi-gusomana-neza/

  • Pasiteri yajyanwe mu nkiko azira gusambanya abayoboke be ababeshya ko Imana ibaha umugisha #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y'urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuryamana n'abagore bo mu itorero rye ababeshya ko nibemera ko abasambanya Imana ibaha umugisha.

    Pasiteri uzwi ku izina rya Wyson Bellow yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y'ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.

    Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n'abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, 'bazahabwa umugisha kandi basigwe amavuta'.

    Bivugwa ko pasiteri yasambanyirizaga aba bagore mu bihuru cyangwa mu mazu y'amasengesho

    Umuvugizi wa Polisi y'igihugu cya Malawi, James Kadadzera yemeje ko uyu mupasiteri ari gukurikiranwa mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

    Ku bwa Kadadzera, ngo uyuPasiteri azabazwa kuri ibi birego byo gusambanya aba bagore abatekeye umutwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/pasiteri-yajyanwe-mu-nkiko-azira-gusambanya-abayoboke-be-ababeshya-ko-imana

  • Burundi: Ibigo 13 by'imfubyi bigiye gufungwa kubera 'kutubahiriza uburenganzira bw'abana' #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo 13 by'abikorera birera abana b'impfuyi ivuga ko “bitubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Leta ivuga ko abana basanzwe muri ibyo bigo bagiye kwimurirwa mu bindi hirya no hino mu gihugu.

    Ni nyuma yuko ikoze igenzura mu mwaka wa 2018 igasanga hari ibigo bitubahirije ibisabwa birimo nk'ibijyanye n'isuku, bigahabwa igihe cyo kubikosora.

    Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gushyigikirana Félix Ngendabanyikwa yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa kane kidashyirwa mu bikorwa “mu buryo buhutiyeho” kugira ngo kitabangamira abo bana.

    Ati: “Turiho turareba uburyo tubishyira mu bikorwa ariko twubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Mu bigo bigiye gufungwa ntakiragira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya leta.

    Leta ivuga ko nta mubare ntakuka uzwi w'abana bo muri ibyo bigo, ariko ngo hagiye kurebwa uburyo bimurirwa mu bindi bigo bisanzweho “byagutse… hanyuma tugafashanya ukuntu dushobora kubashyira mu burenganzira bwabo”.

    Byinshi muri ibyo bigo biri mu mujyi wa Bujumbura, Gitega, Ngozi no muri Bujumbura Rural.

    Mu bigo byari byakoreweho iperereza mu 2018, Bwana Ngendabanyikwa avuga ko iperereza ryongeye gukorwa mu kwezi kwa cyenda ryasanze bine ari byo byavuguruye ibyo byari byarasabwe mbere.

    Ati“N'ibindi aho kwitunganya [kwikosora] byahise bisubira inyuma. Ibyo byahise bisubira inyuma rero ni byo byafatiwe icyemezo cyuko bigomba gufungwa kugira ngo abana ntibahohoterwe”.

    Mu Burundi hose habarurwa ibigo by'imfubyi birenga 130.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-ibigo-13-by-imfubyi-bigiye-gufungwa-kubera-kutubahiriza-uburenganzira

  • Abasirikare 19 ba RDF bari muri Kenya mu bikorwa by’ubuvuzi buhabwa abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye muri Kenya, turimo Machakos, Kajiado na Nairobi.Bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abasivile n’abasirikare bo mu bihugu bigize Umurayango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha. Serivisi bari gutangamo ubufasha zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, abagore, ubuvuzi rusange, ubw’amaso n’amenyo zitangwa ku buntu.

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos gaherereye mu birometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

    Winny Chemutai Too, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Muumandu, cyo muri aka gace yatangaje ko ubusanzwe abaturage bamenyereye abasirikare nk’abantu bitwaza imbunda badapfa kugaragara mu bikorwa by’ubufasha mu by’imibereho y’abantu.
    Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abasivile n’abasirikare.”

    Ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivile muri EAC, bibaye ku nshuro ya gatatu.Ku nshuro ya mbere byabereye muri Uganda mu 2018, iyakurikiyeho mu 2019 bibera mu Rwanda.

    Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda bari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Kenya

    Hari gutangwa ubuvuzi mu nzego zitandukanye ku baturage ba Kenya ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos

    source : https://ift.tt/3iPdlKL