Author: webrwanda

  • Gatsibo: Abiganjemo abagore birukanywe muri Tanzania bagiye kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora – #rwanda #RwOT

    Ni inzu igiye kubakwa ku muhanda mushya wa kaburimbo winjira muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ugiye kubakwa mu Karere ka Gatsibo ukazaba uca mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini aho abo bagore basanzwe bakorera ubudozi n'ubukorikori bwabo.

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n'Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Rose Rwabuhihi basuye iri tsinda bishimira intambwe rimaze gutera basaba ubuyobozi bw'Akarere kubafasha bakabubakira aho bakorera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hari gukorwa inyigo y'inzu bazabubakira kandi ngo izaba ijyanye n'igihe ku buryo abazakoresha uyu muhanda bazaba bari mu bakiliya babo.

    Ati “Turimo turakora inyigo, turatekereza ko yaba inzu itari iyo gukoreramo ubukorikori gusa, hariya hagiye guca kaburimbo kandi izaba ari inzira ijyana ba mukerarugendo muri Pariki, turashaka kuhubaka inzu izaba irimo ibintu byinshi ku buryo ba mukerarugendo bose bazajya bahibona, ugura amavuta y'inka akayagura n'ibindi byinshi.”

    Yavuze ko amafaranga yo kuyubaka bamaze kuyabona hasigaye kuba hasozwa inyigo bagatanga isoko ku muntu wahita atangirana n'ingengo y'imari y'umwaka utaha ku buryo ngo izuzura mu gihe gito gishoboka.

    Kayitesi Flora uyobora iri tsinda rigizwe n'abagore 35 yavuze ko kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha kubona aho babigurishiriza ndetse binabafashe mu kurushaho kumenyana.

    Ati ” Kutwubakira inzu bizadufasha cyane kuko ubundi twaboheraga ku zuba, imvura yagwa tugatatana tukajya kubikomereza mu ngo zacu, ubundi ugasanga guhuza imbaraga ntibigenze neza ariko nibatwubakira urubohero tuzajya duhuriramo dufashanye mu kubikora no gutezanya imbere.”

    Nyiragirimana Beatrice yagize ati ” Njye nize kuboha imyenda nkanadoda ibitambaro by'imitako; akenshi tutarishyira hamwe ntabwo twabonaga abakiliya, ariko aho twatangiriye gukorera hamwe tugenda tubabona ku buryo nta wugisaba umugabo amafaranga yo kugura igitenge cyangwa ayo gukemura ibibazo byose byo mu rugo.”

    Nyirangirimana yakomeje avuga ko nibubakirwa inzu bazajya bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha cyane ngo kuko batuye ahantu heza haca ba mukerarugendo.

    Kuri ubu iri tsinda ribarizwamo abagore 35 biganjemo Abanyarwandakazi birukanywe muri Tanzania mu 2013 batujwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo.

    Abagore bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Gatsibo bishimiye igitekerezo cyo kububakira aho bazajya bakorera

    Mu byo bakora harimo no kuboha ibiseke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abiganjemo-abagore-birukanywe-muri-tanzania-bagiye-kubakirwa-inzu

  • Kayonza: Batatu barimo umugore bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abashinzwe umutekano muri icyo kirombe.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ko hari abantu bari mu kirombe cya Ryamutumo barimo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata nibwo babiri bahise bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bifashishije ibikoresho gakondo. Bari bamaze gucukura ibiro 10 ariko batarayayungurura.”

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri uwo munsi Polisi yakiriye andi makuru ko hari umugore uri mu kirombe cy'imwe muri sosiyete zicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Kayonza. Abashinzwe umutekano muri icyo kirombe bamubonye asohokamo, abapolisi bahise bahagera bamusangana ibiro 3 by'amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y'agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n'amategeko bashobora kugwirwa n'ibyo birombe kuko nta bwirinzi baba bafite.

    Yashimiye abashinzwe umutekano bihutiye gutanga amakuru, asaba n'abandi baturage kujya babikora.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mwili na Murama kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshanu eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-batatu-barimo-umugore-bafatiwe-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho gukoresha nabi inkingo no kunyereza udukoresho dupima COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bafunzwe ku wa 4-8 Mutarama 2022, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kunyereza umutungo.

    Bamwe muri bo bakorera ibigo Nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi byo mu Karere Ka Rutsiro mu gihe abandi bakorera mu Bitaro bya Nyanza na HP Gatagara.

    Mu bafashwe harimo ushinzwe Farumasi n'Ibikorwa byo gukingira n'ushinzwe kubika inkingo mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Rutsiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye zamaze gukorwa zikaba zaroherejwe mu Bushinjacyaha.

    Yagize ati 'Aba bakozi ntibabasha gusobanura aho uducupa 30 tw'inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagombaga kuzakingira abantu 300 zagiye.''

    Abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye, barimo Umukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ndetse n'ushinzwe Ububiko.

    Dr Murangira yasobanuye ko aba bakozi na bo badasobanura irengero ry'uducupa 45 tw'inkingo zo mu bwoko bwa Moderna twagombaga gukingira abantu 675 kuko agacupa kamwe k'urukingo gakingira 15.

    Iperereza ry'ibanze rya RIB rigaragaza ko aba bantu iyo bajyaga kuri site zitandukanye gukingira abantu, batitaga ku mabwiriza agenga inkingo. Bafunguraga inkingo batabanje kureba niba umubare w'abantu wagenewe kuri buri gacupa k'urukingo wuzuye. Ibi bikaba byateye inkingo zimwe kwangirika.

    Ubusanzwe agacupa ka AstraZeneca kamwe gakingira abantu 10 mu gihe aka Moderna kamwe gakingira abantu 15. Iyo kafunguwe, nibura aka Moderna kamara amasaha atandatu mu gihe aka AstraZeneca ari 12.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryerekana ko iyo hazaga abantu barindwi bapfunduraga agacupa, hatagira ababoneka nyuma y'amasaha atandatu, ako bakakajugunya, haza abandi bagapfundura akandi, gutyo gutyo.

    Ati 'Ayo mabwiriza ntibayitagaho, ni byo byateye ibyo bibazo byo kwangirika kw'inkingo. Ibi bikorwa rero bigize ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.''

    RIB kandi yanataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Biruyi mu Rutsiro ukekwaho kunyereza umutungo. Uyu yafatanywe n'abandi bantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Aba bane bakekwaho kugurisha udukoresho twifashishwa mu gupima COVID-19 (Covid-19 rapid test kits) tugizwe n'udukarito tune aho mu gakarito kamwe haba harimo utugera kuri 25.

    Ibikorwa byo kugurisha 'Covid-19 rapid test kits' byagaragaye no mu Karere ka Nyanza, ahafashwe abakozi batatu barimo ushinzwe kugenzura Ububiko bw'Imiti, ushinzwe Laboratwari n'ushinzwe Kwishyuza recouvrement muri HP Gatagara.

    Aba bakuye ibikoresho byo gupima Covid-19 (test kits) 1750 mu Bitaro Bikuru bya Huye [CHUB] ntibabigeza mu bubiko bw'Ibitaro bya Nyanza. Ni ibikoresho bifite agaciro ka 6.125.000 Frw.

    Dr Murangira yibukije ko ibitaro bya Leta bikwiye gukora isuzuma ryimbitse ndetse aho bisanze ikibazo bikitabaza Ubugenzacyaha.

    Ati 'Kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ni ibyaha bikwiriye kwirindwa. RIB ntizihanganira umuntu wese uzafatirwa muri ibi byaha. Abantu bakwiye kubyirinda kuko bifitanye isano na ruswa kandi bihanishwa ibihano biremereye.”

    “RIB irasaba abantu gutunga agatoki ahari ibikorwa nk'ibi n'abashinzwe gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro bakigengesera cyane. Iperereza rizakomereza no mu bindi bigo nderabuzima nde n'ibitaro. Birashoboka cyane ko hashobora kuba n'ahandi ibyo bibazo bihari”.

    Dosiye z'abakekwa zose zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 na 12 Mutarama 2022. Nizimara gusuzumwa zizaregerwa urukiko.

    Dr Murangira yavuze ko RIB igikomeje iperereza rigamije gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu abaturage.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.

    Abakozi umunani bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n'udukoresho dupima COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-8-bo-kwa-muganga-bakurikiranyweho-gukoresha-nabi-inkingo-no-kunyereza

  • Kwikingiza Covid-19 bihagaze bite mu Karere ka Bugesera? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera avuga ko gahunda yo gukingira Covid-19 muri ako Karere igenda neza ku buryo ubu gutanga inkingo za mbere n’iza kabiri bisa n’ibigana ku musozo, ubu abantu benshi bakaba ngo ari abarimo gufata inkingo zo gushimangira (booster).

    Yagize ati 'Gahunda yo gukingira Covid-19 iragenda neza, urebye gukingira abafata 'doze’ ya mbere bisa n’aho bigeze ku musozo, kandi n’abafata 'doze’ ya kabiri ntibakiri benshi, ubu abenshi barimo gufata urukingo rushimangira. Ni ukuvuga ko ubu turimo gutanga urukingo rushimangira ku bantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) ku munsi mu Karere kose, abafata doze ya kabiri dukingira abagera ku bihumbi bibiri (2000) ku munsi mu gihe abafata doze ya mbere bo, ubu babarirwa hagati ya 300-400 ku munsi'.

    Uwo muyobozi avuga ko mu barimo gufata doze ya mbere muri iki gihe, harimo abari barabanje kwinangira rimwe na rimwe bagendeye ku myemerere, ngo bavuga ko ari ikimenyetso cy’inyamaswa cyanditse muri Bibiliya n’ibindi. Ariko Ndayisabye avuga ko binyuze mu bukangurambaga no gusobanura iby’inkingo za Covid-19 neza, n’abatabyumvaga neza bagenda baza bakikingiza.

    Yagize ati 'Njyewe hari n’aho nagiye mu bukangurambaga, umwe ambwira ibyo by’ikimenyetso ngo cyanditse muri Bibiliya ndamubwira nti zana Bibiliya duhangane, musomera ijambo ryanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma, rivuga ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana, bukagira inshingano zo gutekerereza no kureberera abaturage,…,bityo gusuzugura ubutegetsi bwaturutse ku Mana si byo, kandi ntibwatekerereza abaturage ibintu bibi'.

    Ndayisabye akomeza avuga ko muri rusange, abaturage bo mu Karere ka Bugesera bitabira kwikingiza Covid-19, ku buryo ngo iyo hakozwe urutonde rw’uko uturere tw’igihugu duhagaze mu bijyanye n’ikingira rya Covid-19, ngo usanga Akarere ka Bugesera kari mu Turere twa mbere.

    Yagize ati 'Hari urutonde rujya rukorwa na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’abandi bafatanyabikorwa bayo muri gahunda yo kurwanya Covid-19, iyo barukoze, Akarere ka Bugesera ntigakunze kurenga umwanya wa kane (4), nyuma y’Uturere two mu Mujyi wa Kigali, ni ko gahita gakurikiraho'.

    Ku bikingiza urukingo rushimangira, ngo abenshi bavuga ko rubagwa nabi, bigatuma hari n’abatinya kuza kurwiteza kubera ibyo baba bumvise bagenzi babo bavuga, ariko ngo ntawagombye kureka kwikingiza agendeye ku byo yumvise ku bandi, kuko ngo imibiri ntiyakira inkingo kimwe, kandi uretse n’iza Covid-19 n’izindi zose ngo ni ko bigenda.

    Ikindi kandi, nubwo urwo rukingo rushimangira ngo rukunze gutuma hari abamara kuruterwa bakagira ibimenyetso bidakanganye birimo kubabara umutwe byoroheje n’ibindi ariko ngo bihita bishira.

    Ndayisabye ati 'Urwo rukingo rushimangira (booster) nararukingiwe, ariko nta kibazo na kimwe nagize ariko hari abo rugwa nabi gusa bishira vuba. Kandi no ku zindi nkingo ni ko bigenda buriya ntabwo imibiri y’abantu yakira inkingo kimwe, na ziriya nkingo bakingira abana, hari umwana ukingirwa akabyimbirwa, ntaryame, mu gihe hari n’ukingirwa ntagire ikibazo na kimwe'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwikingiza-covid-19-bihagaze-bite-mu-karere-ka-bugesera

  • #Covid19 mu Rwanda yishe abantu bane, abanduye babonetse ni 383 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bane ari bo abagore batatu n’umugabo umwe bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1,403 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-yishe-abantu-bane-abanduye-babonetse-ni-383

  • Abafana ba Rayon Sports bishimiye kuba iyi kipe yongeye kugirana amasezerano n'akarere ka Nyanza bakunda kwita Murugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y'imyaka 4 y'imikoranire n'akarere ka Nyanza isanzwe ikomokamo ndetse abafana bita ko ari murugo.

    Mu masezerano, Akarere ka Nyanza kazajya kagira amafaranga gaha Rayon Sports nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga. Gusa ntihavuzwe ingano y'amafaranga akarere kazajya gaha iyi kipe ya Rayon sports.

    Rayon Sports yaherukaga kwimukira mu karere ka Nyanza aho yavukiye mu mwaka wa 2012 igihe Murenzi Abdallah yari Meya w'aka karere ndetse icyo gihe yayoboye Rayon Sports yitabwaho n'akarere ka Nyanza kayishyuriye imishahara y'abakinnyi n'ibindi byangombwa yari ikeneye.

    Yahatwariye igikombe cya Shampiyona nyuma y'aho yahise igaruka i Kigali.

    Abafana batandukanye bakaba bashimishijwe niki gikorwa ndetse banashimira ubuyobozi bw'iyi kipe kuba bukomeje gushaka inzira nyinshi zo kubonamo amafaranga azatuma Rayon Sports idakomeza kurangwa n'ibibazo by'amikoro.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-rayon-sports-bishimiye-kuba-iyi-kipe-yongeye-kugirana-amasezerano-nakarere-ka-nyanza-bakunda-kwita-murugo/

  • MINISANTE yatangaje uburyo izakingira Covid-19 abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 mu byumweru bibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mpunga Tharcisse

    Dr Mpunga Tharcisse

    Dr Mpunga yaganiriye n’Itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko hashyizweho site nyinshi n’abakozi b’inzego zitandukanye bo kunganira gahunda yo gukingira Covid-19.

    Hashyizweho n’uburyo bwo kugendana inkingo mu misozi, mu ngo z’abaturage, kugira ngo abadashobora kugera kuri site ziberaho ikingira badacikanwa na gahunda ya Leta igamije gutanga urukingo rwa Covid-19 ku Baturarwanda nibura 70%, bitarenze ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2022.

    MINISANTE ivuga ko abakingirwa ari abantu bose barengeje imyaka 11 y’Ubukure, ariko hashobora no kwiyongeraho abana bafite hejuru y’imyaka itanu y’ubukure, icyo gihe ikigereranyo cy’Abaturage bose bagomba gukingirwa bitarenze ukwezi kwa Kamena 2022 cyahita cyiyongera kikagera kuri 90%.

    Lt Col Dr Mpunga avuga ko ibikoresho nk’imodoka na moto, ndetse n’abakozi batandukanye barimo Abajyanama b’Ubuzima, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Abanyeshuri bo muri Kaminuza, Abapolisi, Abasirikare, abakozi ba Leta guhera kuri za Minisiteri kugera mu nzego z’ibanze bangana na 15%, bose barimo gufasha Abaturage gukingirwa Covid-19.

    Uretse abasanga abaturage bafite intege nke mu ngo, ahandi harimo kubera ibikorwa byo gukingira Covid-19 ni mu bigo nderabuzima, ku nsengero, mu masoko, muri za gare n’ahandi hose hakunze kugera abaturage benshi.

    Dr Mpunga yakomeje agira ati “Mu Karere ka Nyamagabe(ni urugero) hari umudugudu runaka urimo umukecuru w’imyaka 90, ntiyashoboye kugera kwa muganga, nta muntu umufasha, twamenye ko uwo muntu atakingiwe, Team(itsinda) iragenda imusange aho ari imukingire, hari n’abandi bafite intege nke baba babimenyekanishije cyangwa batabikoze, abareba ko bikingije bagenda bitwaje n’ibyangombwa bituma bakingira abo bantu”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko ubu buryo bwagiye butanga umusaruro kuko abantu bose harimo n’abafite intege nke, aho gukingirwa byabereye mu ngo zabo.

    Dr Mpunga avuga ko kwihutisha gahunda yo gukingira bifite akamaro ko gukumira virusi ya Covid-19 yihinduranyije yiswe Omicron, ndetse no kugira ngo abantu bongere basubire mu mirimo yabo batikanga icyorezo.

    Yamenyesheje abatarahabwa urukingo na rumwe rwa Covid-19 ko barimo gukererwa, kuko bizafata hafi ukundi kwezi(iminsi 28) kugira ngo bahabwe urwa kabiri nyamara icyo gihe abandi ngo bazaba bari mu murongo mwiza wo kugabanya virusi ya Omicron.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, inzego zishinzwe gukingira zahereye ku bantu bose bagejeje cyangwa barengeje iminsi 28 bahawe urukingo rwa mbere, uretse abanyeshuri bafashe urwa Pfizer bo bongera gukingirwa hashize iminsi 21, ariko ngo bazanakingirirwa ku ishuri bigaho.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/minisante-yatangaje-uburyo-izakingira-covid-19-abarenga-miliyoni-imwe-n-ibihumbi-600-mu-byumweru-bibiri

  • Umuhanzi K8 Kavuyo yashyize hanze ifoto yo mu bwana, abantu buzamura amarangamutima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi K8 Kavuyo umwe mu baraperi bakomeye bamenyekanye muri muzika y'u Rwanda, umaze imyaka myinshi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yazamuye amarangamutima y'abafana be nyuma yo gushyira hanze ifoto ye yo mu bwana.

    Ni ifoto yatumye abafana be bamubwira ko atajya ahinduka.Abandi bamubwira ko yasaga n'abakobwa.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-k8-kavuyo-yashyize-hanze-ifoto-yo-mu-bwana-abantu-buzamura-amarangamutima/

  • Isi irarangiye: abagabo bafashwe n'irari bafatira ku ngufu abagore mu rusengero pasteri areba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru idasanzwe y'abagabo bagize irari ryo gutera akabariro bari mu rusengero maze basimbukira abagore barabasambanya.Amakuru avuga ko ibi byatewe n'amazi banyoye arimo viagra.

    Amakuru avuga ko Abapolisi bo mu Ntara ya Taita Taveta yatangiye iperereza ku kibazo gitangaje aho viagra yabonetse mu mazi yo kunywa mu rusengero. Nk'uko amakuru abitangaza, abagabo 17 bari hagati y'imyaka 15 na 50 y'amavuko bari bagiye gusenga nyuma yo gusoma kuri ayo mazi batangiye kumva impinduka mu mubiri bagira ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bamwe barataka abandi badukira abagore babafata ku ngufu.

    Uwatanze amakuru yavuze ko babonye ibyabaye maze bagakeka ko ari imperuka ibaye.Yagize ati:'Mu gihe pasiteri yabwirizaga, umwe mu bagabo yatangiye gufata umugore waje gusenga, mu kumufata umugabo yatakaga cyane avuga ko yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ubushyuye bwabaye bwinshi, mu kanya gato n'abandi bagabo badukira abagore n'inkumi babafata ku ngufu karahava.'

    Source : https://yegob.rw/isi-irarangiye-abagabo-bafashwe-nirari-bafatira-ku-ngufu-abagore-mu-rusengero-pasteri-areba/