Author: webrwanda

  • Inka yakoze agashya ubwo yuriraga umugabo imuturutse inyuma ishaka kumusambanya (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inka yakoze agashya yurira umugabo ishaka mumusambanya kubera ukuntu yari imaze igihe idakora imibonano mpuzabitsina n'izindi nka ngenzi zayo.

    Aka gashya kabereye ku muhanda utaravuzwe amazina yawo ndetse n'iyo nka ntago yigeze imenyekana aho ituruka.

    Ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagabo bahagaze ku muhanda bari kuganira, inka ikaza ibaturutse inyuma igatangira kwihumuriza ku kibuno cy'umwe muri abo bagabo.

    Inka ikomeza kwihumuriza ku kibuno cy'uwo mugabo yumva iranyuzwe, yahise ifata icyemezo cyo kurira uwo mugabo ishaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Kubera intege nke za muntu, inka ikimara kumwurira uwo mugabo yahise yikubita hasi, bagenzi be batangira gukwira imishwaro.

    Uwo mugabo yikubise hasi ahita yicara atangira gutekereza ibimuyeho biramucanga, inka nayo yahise yigendera.

    Reba videwo yose y'uko byagenze.

     

    Source : https://yegob.rw/inka-yakoze-agashya-ubwo-yuriraga-umugabo-imuturutse-inyuma-ishaka-kumusambanya/

  • Ikiniga cyamufashe asuka amarira menshi, Mukansanga Salima nyuma yo kwandika amateka (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwandika amateka akaba umusifuzi wa mbere w’umugore usifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo, Mukansanga Salima mu mvugo yumvikanamo ikiniga cyinshi yashimiye abanyarwanda yamubaye hafi.

    Ibi uyu munyarwandakazi w’imyaka 33 yaraye abigezeho ubwo yasifuraga umukino wo mu itsinda B wo muri iki gikombe kirimo kubera muri Cameroun wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.

    Hari nyuma y’uko n’ubundi yaherukaga kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wagaragaye ku mukino w’igikombe cy’Afurika cy’abagabo, hari tariki ya 10 Mutarama ubwo Guinea yatsindaga Malawi yari umusifuzi wa Kane.

    Nyuma y’uyu mukino akaba yatangarije umunyamakuru Uwimana Clarisse wa BB FM ko ntacyo yabona yavuga uretse gushimira abanyarwanda bamubaye hafi.

    Ati 'Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze .'

    Uyu musifuzi yahise afatwa n’amarangamutima, ikiniga kiramufata maze amarira arashoka.

    Ati 'Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.'

    Salima muri 2018 yasisifuye igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye Uruguay, 2019 yasifuye igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bbufaransa.

    Muri Nyakanga 2021 yasifuye imikino Olempike yabereye Tokyo, yari umusifuzi wo hagati ubwo U Bwongereza bwatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0.
    Muri 2019 kandi yasifuye igikombe cy’Afurika cy’abatarenge imyaka 23.

    Rhadia Mukansanga Salima w’imyaka 33, muri 2007 nibwo FERWAFA yamwemeje nk’umusifuzi wayo, muri 2012 nibwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga.

    Kwihangana byanze amarira arashoka

    Mukansanga Salima yakoze amateka akomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiniga-cyamufashe-asuka-amarira-menshi-mukansanga-salima-nyuma-yo-kwandika-amateka-video

  • Rafiki yahimbiwe indirimbo n’umuhungu we, yir… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mutarama 2022 ni bwo Dj Phil Peter yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agafoto' yakoranye n'umuhanzikazi Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone.

    Rafiki avuga ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka yatunguwe kuko inyikirizo yayo imeze neza nk'indirimbo umwana we w'umuhungu Mugisha Fleury yari yarahimbye akajya ayiririmba amufata amajwi kuri telefoni ku buryo biteguraga kuzayikora.

    Uyu muhanzi avuga ko ibitekerezo by'izi ndirimbo bisa. Ati 'Umuhungu wanjye yari yarampimbiye indirimbo yitwa ‘Ifoto’, ba Phil Peter bagiye gusohora indirimbo basohora indirimbo ifite inyikirizo neza neza ijya kumera nka yo.'

    'Urumva ako kantu karambabaje, kuko numvaga tuzayikorana n’umwana wanjye mu biruhuko bikuru by’ishuri. Kwa kundi uba utekereza ibintu n’abandi bakabitekereza.”

    Rafiki avuga ko umwana we yajyaga aririmba agira ati 'Ifoto aha hantu shahu mpaririye ifoto'. Ni mu gihe inyikirizo y'indirimbo ya Phil Peter igira iti 'Reka nifatire ifoto, ….'

    Akomeza avuga ko ubu umwana we w'umuhungu agejeje imyaka icyenda y'amavuko kandi ko yatangiye kugaragaza gukunda umuziki, ku buryo hari amahirwe menshi y'uko ashobora kuzakora umuziki.

    Rafiki avuga ko n'ubwo Phil Peter yamutanze igitekerezo cy'indirimbo yubakiye ku ifoto, mu biruhuko bikuru by'amashuri arashaka ko we n'umwana we bazakora indirimbo nk'iyi.

    Ati “Byarambabaje kuba barayintanze, ubu ntegereje ibintu azambwira ashobora guhita avuga ati ‘Papa ntubona ko ya ndirimbo bahise bayikora.”

    Rafiki atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora indirimbo ‘Duceze’ yagereye cyane mu njyana ya Aforbeat na Reggae.

    Ni imwe mu ndirimbo zigize Album uyu muhanzi aherutse gusohora, akavuga ko yitegura gushyira hanze buri indirimbo imwe ikubiyeho.

    Album 'Tuyorane' igizwe n'indirimbo 11 harimo iyo yakoranye n'umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.

    Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi afitiye abafana be.

    Ati 'Album nayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi dufitanye n’abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n’abafana. Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album ‘Tuyorane’.”

    Iriho indirimbo ‘Hello’ yakoranye na B-Threy, ‘Duceze’, ‘Party’ yakoranye na Dj Marnaud, ‘Icoco’, ‘Merci’, ‘Mary Jane’ yakoranye na Ras Ngabo, ‘Misiyo’, Tuyorane’ yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, ‘Igikobwa Remix’, ‘Funga Bouche’ na ‘Champion’ yakoranye na Jado.

    Rafiki yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Duceze' iri kuri Album ye nshya 

    Rafiki yavuze ko umwana we yari yamuhaye igitekerezo cyo kuyiririmba ku ifoto yatangiye no kumufata amajwi ashiduka yaririmbwe na Phil Peter

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DUCEZE' YA RAFIKI

      “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AGAFOTO' YA PHIL PETER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113622/rafiki-yahimbiwe-indirimbo-numuhungu-we-yirangaraho-phil-peter-abatanga-gusohora-iyo-bimez-113622.html

  • Musanze: Barongererwa ubumenyi mu bijyanye no kwimakaza uburinganire mu butumwa bw’amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari abantu 29 baturutse muri Kenya, u Rwanda na Somalia

    Uko ari abantu 29 baturutse muri Kenya, u Rwanda na Somalia

    Ayo mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, impamvu amakimbirane agira ingaruka ku bagabo n’abagore mu buryo butandukanye, akamaro ko kugira abagore benshi bitabira ubutumwa bw’amahoro n’uko hakwitabwa ku kwimakaza uburinganire muri Politiki.

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Rwanda Peace Academy, Leta y’u Buyapani ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

    Tahara Kentaro, Umuhuzabikorwa mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ashima ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda.

    Ati 'Igihugu cyacu, gitewe ishema n’ubufatanye bwacyo n’u Rwanda mu kongera ubushobozi bw’inzego zinyuranye zo mu karere, ngo zirusheho kumva no kugira uruhare, mu bikorwa birebana no gushyigikira amahoro. Tuzi neza ko abagore, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane n’umutekano mucye, bakunze kwibasirwa cyane kandi bakagerwaho n’ingaruka byihuse. Bityo akaba ari ingenzi ko inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo guhosha amakimbirane, zarushaho gusobanukirwa n’icyo gukora, n’uko zabyitwaramo, igihe bari mu nshingano zo kugarura amahoro'.

    Ubufatanye bwa Leta y’u Buyapani n’u Rwanda mu birebana no kubaka amahoro no gukumira amakimbirane, bwarushijeho gushinga imizi mu nama mpuzamahanga igamije iterambere rya Afurika (TICAD), yabereye i Tokyo mu Buyapani.

    Rtd Col. Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, yagize ati 'Inkunga ya Guverinoma y’u Buyapani n’abaturage bayo, yagize uruhare runini mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu karere, no kubaka ubushobozi bw’Ingabo zo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF)'.

    Bongererwa ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu gihe cyo kubungabunga amahoro

    Bongererwa ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu gihe cyo kubungabunga amahoro

    Ati 'Ibyo bituma zibasha kugira ubushobozi bwo kwitwara no gukora neza ibyo zisabwa mu nshingano zabo za buri munsi. Twe nka Rwanda Peace Academy, dusanga ari ingenzi gushyigikira ubwo bufatanye, kugira ngo ubushake buhari bwo kubaka amahoro arambye, no kuzana ituze mu baturage, buzarusheho kwimakazwa'.

    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 29, baturutse muri Kenya, u Rwanda n’igihugu cya Somalia.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barongererwa-ubumenyi-mu-bijyanye-no-kwimakaza-uburinganire-mu-butumwa-bw-amahoro

  • Ntibikwiye kuba hari abana basigaye bagera mu yisumbuye batazi kwiyitaho – Musenyeri Filipo Rukamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Yanabigarutseho tariki 13 Mutarama 2022, mu nama itegura umunsi w’uburezi gaturika uzizihirizwa ku rwego rw’igihugu i Huye muei Gicurasi 2022.

    Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo kugira uruhare mu gutoza abana imirimo, kuko umwana utazi kwiyitaho atabasha kwita ku bandi hanyuma ngo azanabitoze abo azabyara.

    Yagize ati 'Kuri iki gihe usanga abana bakiza mu mwaka wa mbere bafite ibibazo byo kwimesera kuko iwabo batabibatojwe, bakagira ibibazo byo kwiyitaho kuko ababyeyi basaba abakozi kubakorera byose.'

    Anavuga ko usigaye usanga hari abagaya kuba hari abana b’abakobwa batazi guteka, batazi gukora utuntu dusanzwe nko gutera igifungo ku mwenda, nyamara baba bazaba ababyeyi, bakagomba kugira urugo rufite isuku, bakagira n’abana bagomba kubitoza.

    Sr Philomène Nyirahuku, uyobora ishuri Notre Dame de la Providence ku Karubanda abana bigamo banaribamo, avuga ko na bo icyo kibazo bakibonye, hanyuma bagashyiraho uburyo abana baje kwiga mu wa mbere batozwa uturimo tw’ibanze na bakuru babo.

    Ati 'Umwana uje mu wa mbere tumuha uwo mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu, akamubera marraine. Amwigisha gusasa no gukubura, akamwigisha kwiyuhagira no kwimesera, no koza indobo yogeramo. Ibyo byose hari abaza batabizi pe! Yafata umweyo akawushinga aho kuwurambika ngo akubure! Umwaka wa mbere hano, imirimo y’amaboko na yo ni amasomo.'

    Gutoza abana imirimo y’amaboko kandi ngo bituma usanga hari ababyeyi babahamagara babashimira.

    Ati 'Ikinshimisha ni uko nk’umubyeyi agira atya akampamagara ati uzi ko umwana asigaye azi koza urukuta rw’inzu! Ati natwe aratubwira ngo ibirahure birasa nabi, nyamara yaraje atabikora. Kwigisha si siyansi gusa, ahubwo ni ukurera muri rusange.'

    Thadée Nkezumuremyi uyobora GS Cyahinda, rikaba ari ishuri abana bigaho bataha, we avuga ko basanze akenshi abana batazi akarimo na kamwe no kwiga bibagora.

    Ati 'Iyo umwana atatojwe gukora inshingano ahawe, no kumvira ntiyumvira, mwalimu yamuha umukoro ugasanga atawukoze.'

    Iyo babibonye ngo batumiza ababyeyi bakajya inama k’uko bagorora umwana.

    Nkezumuremyi anavuga ko ababyeyi bari bakwiye gutoza abana uturimo kuva bakiri batoya kuko bibafasha kuba abantu babasha kwikemurira ibibazo.

    Ati 'Gutozwa imirimo bimwubakamo umuntu ubasha kwikemurira ibibazo, bityo akazabasha gukemura n’iby’abavandimwe ndetse n’iby’abaturanyi.'

    Yongeraho kandi ko gutoza umwana uturimo akiri mutoya bitavuga kumutoza ibimuvuna, kuko ngo ashobora gutozwa kumara kurya agakuraho isahani yaririyeho, igikombe yanywereyemo agatozwa kugishyira ahabugenewe ngo kize kozwa cyangwa na we akakiyogereza, uko agenda akura agatozwa gutunganya uburiri bwe n’icyumba araramo, akanatozwa kwimesera ndetse no kubika imyenda ye neza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntibikwiye-kuba-hari-abana-basigaye-bagera-mu-yisumbuye-batazi-kwiyitaho-musenyeri-filipo-rukamba

  • Haracyari abaturage bataramenya imikorere ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu ishami ryo gumira ibyaha muri RIB, Ntirengana Jean Claude, yavuze ko impamvu bamwe bafite imyumvire nk’iyo ari uko urwo rwego rumaze igihe kitari kinini rushyizweho.

    Byagaragarijwe mu kiganiro cyatambutse ku wa 16 Mutarama 2022, kigamije gusobanurira abaturage imikorere y’inzego z’ubutabera.

    Muri icyo kiganiro abaturage bamwe bagaragaje ishusho bafite ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha batya 'RIB icyo nyiziho ni uko irwanya umuturage ubangamira undi. Uru rwego turarutinya, bavuga ko kuri RIB bafunga, iwacu ntitwamenyereye gufungwa kera iyo bagufungaga ukagira amahirwe bakagufungura warirukaga cyane ukagenda utareba inyuma'.

    Abandi bati 'Numva bavuga ko iyo ugiye kuri RIB bagufunga kugeza ubwo wemeye icyaha, k izndiwi n’abize. Muri iyi minsi iyo tuyibonye turiruka kuko batanatuganiriza, aho ntuye iyo babonye RIB ije mu kibazo runaka bariruka kuko turayitinya cyane'.

    Ntirengana avuga ko urwego RIB rwatangiye inshingano taliki 20 Mata 2018, aho rufite inshingano zo kugenza ibyaha, bisobanuye kwegeranya ibimenyetso yaba ibishinja n’ibishinjura.

    Mu nshingano z’urwo rwego ni uko ibyaha bigenzwa hagendewe ku itegeko 'cyane cyane itegeko riteganya ibirebana n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha', uru rwego kandi rufite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha byose nshinjabyaha byakorewe ku ifasi y’u Rwanda, hatitawe ku wabikoze, keretse igihe itegeko ribiteganyije ukundi.

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya ati 'Iyo icyaha gikurikiranywemo umusirikare, icyo gihe gikurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Gisirikare. Ibiteganywa ko bibanza guca mu rwego rw’abunzi nabyo bibanza kunyuramo, nyuma rukabona kuza mu rwego rw’ubugenzacyaha'.

    Ntirenganya asaba abaturage kugira amatsiko yo kumenya uko ubutabera butangwa. Avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya rukora imirimo ishingiye ku itegeko kandi ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, kuko RIB idashaka ibimenyetso bishinja gusa ahubwo ishaka n’ibishinjura.

    Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kuko iyo aziye igihe afasha mu gutanga ubutabera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-abaturage-bataramenya-imikorere-ya-rib

  • Nyiramatama Zaina yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Maroc #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, rwatangaje ko izo mpapuro yazishyikirije Mohammed VI, umwami wa Maroc, umuhango wabereye mu ngoro y’Umwami mu murwa mukuru i Rabat.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Kanama 2020, ni yo yemerejwemo Nyiramatama ko ahagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, mbere y’uko Inteko rusange ya Sena yemeza abayobozi bashya bari baherutse gushyirwa mu myanya.

    Muri abo harimo ba Ambasaderi Batatu, Nduhungirehe Olivier wahawe guhagararira u Rwanda mu Buholandi, Mutsindashyaka Théoneste, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo na Nyiramatama Zaina watanze impapuro nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

    Nyiramatama Zaina yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh, akaba yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.

    U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, zirimo ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi, icyo gihugu kikaba kinafasha u Rwanda mu burezi, aho rwoherezayo abanyeshuri muri za kaminuza zinyuranye.

    Ikindi nu uko tariki ya 14 Mata 2017, ubwami bwa Maroc bwanafunguye Ambasade yabwo i Kigali mu Rwanda, mu gihe ku ya 15 Mutarama 2020, i Rabat muri Maroc u Rwanda narwo rwayihafinguye ku mugaragaro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyiramatama-zaina-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-maroc

  • Ese ubwenge bwumwana buravukanwa cyangwa har… – #rwanda #RwOT

    Kwagura ubwenge bw'umwana ni igikorwa kiba kigomba gukorwa cyane cyane n'umubyeyi, rero nk'umubyeyi we uba ugomba gufasha umwana mu mikurire n'imitekerereze y'ubwonko bwe. Hari uburyo butandukanye umubyeyi aba agomba gukoresha kugira ngo umwana abashe kugira ubwenge bwagutse mbere y'uko agera mu maboko y'undi wese ashobora gutekereza ko azamufasha kubwagura.

    Muri ibi harimo ibyo ushobora gusanga ushobora kuba ukora ariko hakaba hari n'ibyo usabwa kongera mu byo wakoraga umwana wawe akaba yabasha kwaguka no gukura neza hamwe hatabonwa n'abantu (Mu ntekerezo).

    1.Gusoma

    Gusoma ni bimwe mu bikangura ubwenge bw'umwana, na cyane ko mu gusoma, umwana abasha kuhungukira ubumenyi burimo kumenya ururimi, bikamufasha kumenya guhanga udushya. Umwana ashobora gusoma cyangwa gusomerwa ibinyamakuru, ibitabo bivuga ku mateka cyangwa ku buzima, n'ibindi bitandukanye. Bimutegura neza kuzaba umuhanga mu ishuri, ndetse bigatuma amenya kwita ku bintu cyane no kuzirikana.

    2.Gukina imikino

    Gukina n'umwana nabyo biri mu bimufasha kwaguka mu bwenge. Hari imikino imwe n'imwe ifasha ubwenge gukoresha ubwongo cyane iboneka, iyo mikino hari iyo mushobora gukina muri kumwe cyangwa iyo umwana yakina ari wenyine yifashishije telefone cyangwa mudasobwa. Uretse no kubana, n'abantu bakuru hari imikino bakina ibasaba gutekereza cyane bityo ikagira uruhare mu kwaguka k'ubwonko.

    3.Kubereka filime zisanzwe

    Mu rwego rwo gufasha abana kuruhuka, umubyeyi akwiriye kubafasha kureba filime zitandukanye ziri no mu bituma ubwonko bwabo bwaguka cyane bakabasha kumenya ibyari byihishe amaso yabo. Filime ziri mu bishimisha abana bityo kuba yazireba ari no kwiga ni inyungu kuri we. Hari filime zagenewe abana ku buryo byoroha kuzisangamo no kuzigiramo.

    4.Kubashyira mu biganiro mpaka bijyanye n'ubuzima

    Abana baba basabwa gutanga ibitekerezo mu biganiro byo mu rugo ariko byerekeye ubuzima. Ibi bizatuma biyungura ubumenyi cyane cyane kuri bo ubwabo.

    Inkomoko: Kidsages

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113623/ese-ubwenge-bwumwana-buravukanwa-cyangwa-hari-icyakorwa-akiri-muto-kikabuvumbura-113623.html

  • Ikibazo cy'ibiciro by'ifumbire mvaruganda byatumbagiye kiri kuvugutirwa umuti – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro bitangiye nyuma y'igihe abahinzi bo mu Rwanda bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w'ubuhinzi uba muke.

    Hagendewe ku biciro biri ku isoko bigaragara ko igiciro cy'ifumbire mvaruganda izwi nka DAP cyageze ku mafaranga y'u Rwanda 633 ku kilo, kivuye ku mafaranga 480. Ikilo cya NPK 17.17.17 cyageze ku mafaranga 713Frw kivuye kuri 620Frw.

    Ifumbire ya UREE yo yavuye ku mafaranga 462Frw ku kilo igera ku mafaranga 564Frw.

    Minagri ibinyujije kuri Twitter yavuze ko irimo kunoza amabwiriza azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda azajya hanze vuba.

    Iti 'Mu rwego rwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga, Minagri irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi. Aya mabwiriza azasohoka vuba.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) giherutse kubwira itangazamakuru ko kuzamuka kw'ibi biciro kwatewe n'uko ifumbire mvaruganda ikoreshwa, ari iva hanze kandi ku masoko mpuzamahanga ibiciro byaho na ho byazamutse.

    Ikibazo cy'ibiciro by'ifumbire mvaruganda byatumbagiye kiri kuvugutirwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-ibiciro-by-ifumbire-mvaruganda-byatumbagiye-kiri-kuvugutirwa-umuti

  • Ntago bisanzwe: Abantu bari gusenga inyana yavutse ifite amaso 3 n'amazuru 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inka yavutse ifite amaso atatu mu buhinde yamaze kwitwa 'Igitangaza cy'Imana' n'abaturajye ndetse bakaba baratangiye no kuyiramya nyuma yaho bivunzwe ko yaba ari ukuvuka kwa kabiri kw'Imana Yaba Hindu yitwa God Shiva.

    Iyi nyana idasanzwe yavutse ifite irindi jisho ndetse n'amazuru ane ku mutwe wayo. Ugendeye kuby'abaturajye bo mugiturage cya Chhattisgarh mu buhinde mu karere ka Rajnandgaon, iyi nyana yavutse ifite amaso atatu ngo ni ukuvuka kwa kabiri kwa Viswanatha, Imana ifite umutwe urimbishijwe ijisho.

    Bivugwa ko abaturajye benshi baterana bakaza kuramya no gusenga iyi nyana bavuga ko ari Imana yitwa Shiva yavutse bwa kabiri.

    Iyi nyana yavutse tariki 14 Mutarama, nubwo yasanishijwe n'Imana yabo mu bwoko bwaba Hindu, ariko ushinzwe kwita ku matungo muraka gace yirinze kugira icyo atangaza no kubigereranya, ahubwo avugako bisanzwe Kandi bishobora guterwa n'uburyo igi ryiyi nyana ryakuze nabi munda ya nyina mbere yo kuvuka.

     

    Source : https://yegob.rw/ntago-bisanzwe-abantu-bari-gusenga-inyana-yavutse-ifite-amaso-3-namazuru-3/