Author: webrwanda

  • Kamonyi: Umukobwa w'imyaka 14 yateye icyuma umuhungu w'imyaka 16 arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa moya z'ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa Rubare, aho abo bana babiri bashyamiranye, nyuma uwatewe icyuma akajyanwa kwa muganga akaza kuba ari naho apfira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mwana watewe icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita apfirayo.

    Ati ''Nyuma y'ayo mahano, uwatewe icyuma yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, ariko ahita apfa, naho ucyekwaho kwica undi mwana we afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.''

    CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda urugomo, anasaba by'umwihariko ababyeyi gukomeza kwigisha abana indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bigisha abana umuco w'ubworoherane mu muryango no mu baturanyi.

    Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umukobwa-w-imyaka-14-yateye-icyuma-umuhungu-w-imyaka-16-arapfa

  • Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4—1.

    Muri uyu mukino waranzwe no kwitabirwa, harimo kandi na Jean Fidèle Uwayezu, wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, washimishije abafana b'iyi kipe cyane.

    Usibye mu bitabiriye uyu mukino hanze y'ikibuga, ni umukino waranzwe no kwigaragaza k'umukinnyi mushya w'Umurundi, Ndikumana Asman, watsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

    Vipers SC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 2 w'umukino binyuze ku mukinnyi wayo usatira ariwe Moses Waiswa.

    Ikupe ya Rayon Sports izzwi nka Gikundiro, yagarutse neza mu mukino kugeza ubwo yatsinze ibitego 4 kuri kimwe.

    Ni ibitego byatsinzwe na Rutahizamu mushya Yves Habimana wavuye mu ikipe ya Rutsiro FC, Tambwe Gloire na Asman Ndikumana bombi bakomoka mur Burundi.

    Uyu mukino ukaba usigiye ikipe ya Rayon Sports isura y'uko izaba imeze mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 cyane cyane imikino mpuzamahanga.

    The post Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere

  • Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda-Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 ubwo Ikigo gitanga serivisi z'Ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies, cyashyikirizaga MINUBUMWE arenga miliyoni 130 Frw muri gahunda y'ubufatanye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside.

    Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko kubungabunga amateka bifasha mu kurwanya ikinyoma gikomeza gukwirakwizwa n'abashaka kuyagoreka.

    Ati 'Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

    Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza, yemeza ko bifasha mu guhangana n'ikinyoma cy'abashaka kugoreka amateka nkana no kwigisha abatayazi.

    Ati 'Gushyira amateka mu nzibutso no kwigisha amateka y'ukuri bifite akamaro ko guhangana n'icyo kinyoma no kwigisha abatayazi. Ni byo turiho ubu ariko ntituzabaho iteka, iminsi izagera tugende hasigara abatarabaye muri aya amateka nyirizina. Igihe tugihari rero ni twe dufite inshingano kugira ngo dusigire ayo mateka abazavuka n'abari kuvuka ubu.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo inzibutso za Jenoside enye zishyirwe mu murage w'Isi wa UNESCO kandi byerekana agaciro Isi yahaye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kugira ngo UNESCO nk'urwego rw'Umuryango w'Abibumbye rushinzwe umuco, ubushakashatsi n'uburezi rwemere kwandika site iyi ni yi ruyishyira mu murage w'Isi, ni uko hasuzumwa hakemezwa ko iyo site ifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe kigisha Isi yose. Kuba rero natwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zemezwa nk'izifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe, Isi ikemera kuzirinda. Murumva ko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu kuzirinda no kubigaragaza.'

    Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubungabunga inzibutso kuko zibitse amateka kandi u Rwanda ruyazirikana.

    Yavuze ko muri iyo gahunda yo kubungabunga amateka ubufatanye bushobora no kwagurirwa mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside na bamwe mu bayirokotse basigaye babohoka bakavuga ibyo bakoze.

    Ati 'Ntabwo turagera ku rwego rwo gufata ubuhamya uko bikwiye. Hari abantu bagenda babufata bakabukoresha muri filimi n'ahandi, abo twagira uko tubafasha kugira ngo ubwo buhamya bafata bugere ku bantu benshi. Ubuhamya bumaze no kugera ku rwego rwiza kuko no mu bakoze Jenoside hari abavuga ibyo bakoze, bitivugirwa gusa n'abayikorewe. Icyo ni ikintu cyiza gifasha mu kurwanya ipfobya n'ihakana ryayo, mu gihe abahamijwe ibyaha bagaruka bakabisobanura.'

    Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ mu myaka 10.

    Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga, guhangana n'abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kubungabunga amateka igihugu cyanyuzemo

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo

    Abamyarwanda bagaragarijwe ko kubungabunga amateka ari inshingano

    Liquid Intelligent Technologies ikomeje gushyigikira MINUBUMWE mu kubungabunga amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-yacu-ni-twe-tugomba-kuyabungabunga-nk-abanyarwanda-minisitiri-dr

  • Asman Ndimumana yemeje! Rayon Sports yanyagiriye Vipers FC i Nyamirambo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino we wa mbere muri Rayon Sports, umukinnyi w’Umurundi, Asman Ndimumana yatsindiye iyi kipe ibitego 2 byayifashije gutsinda Vipers FC 4-1.

    Wari umukino wa gicuti Mpuzamahanga Rayon Sports yari yakiriyemo Vipers FC yo muri Uganda.

    Ntabwo Rayon Sports yakinnye imikino myinshi ya gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 kuko nyuma ya Rayon Sports yabaye tariki ya 15 Kanama itsindwa na Yanga 3-1, nta wundi mukino yari yagakinnye.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′, mu minota ya mbere y’umukino, ku munota wa 2, Moses Walusimbi ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon yatsindiye Vipers FC igitego cya mbere yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Drissa Kouayate na we aba yakoze ibirenze.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Habimana Yves ku munota wa 35 ku mupira Emery Bayisenge yahaye Jesus na we ahita awuhindura imbere y’izamu.

    Ku munota wa 45, Tambwe Gloire yatsindiye Rayon igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ndimumana Asman wari winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye Rayon Sports ibitego 2 maze umukino urangira ari 4-1.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11752

  • Abahungu batsinze kurusha abakobwa: Amanota y'abarangije ayisumbuye yatangajwe – #rwanda #RwOT

    Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, aho Minisiteri yagaragaje ko muri rusange umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byose ari mwiza.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamvu aya manota atangajwe mu gihe abandi banyeshuri bataratangira ari ukugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n'abandi, ndetse n'abatsinze batazatakaza umwaka batarajya muri kaminuza.

    Ati 'Ubundi aya manota yajyaga atangazwa nko mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12, ibyo rero bigatuma hari abana basibiye batabasha gutangirana n'abandi, cyangwa se abana batsinze batashoboye gutangirana n'abandi muri kaminuza.'

    'Impamvu dutangaza amanota uyu munsi mbere yuko n'amashuri atangira, bizafasha abanyeshuri, ari abatsinze bakajya muri za kaminuza kugira ngo be guta umwaka, cyangwa se ari n'abatashoboye gutsinda bakaba basubiramo icyon gihe na bo baba bafite umwanya uhagije kugira ngo bashobore gutangirana n'abandi amasomo.'

    Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hiyandikishije 61.942 hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.

    Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.

    Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga 8.222 ni bo biyandikishije, hakora 8.201, muri bo abatsinze ni 89,8%.

    Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu gihe 3.829 bigaga muri TTC abatarabashije kugira 50% asabwa ari barindwi gusa, na ho abigaga icungamutungo (accountant) 3.916 muri bo abatsinzwe ni 825.

    Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10.091 hatsinze 90,78%; na ho mu bigaga indimi 10.410 hatsinze 86,1%.

    Muri uyu muhango, abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye bashimiwe bahabwa ibihembo.

    Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu bigaga Siyansi yabaye Arengerwe Merci Alliance wigaga muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, yagize 96,06%; mu bigaga ubumenyamuntu, uwabaye uwa mbere ni Kagemana Jean Lambert wigaga muri ES Cyabingo muri Gakenke, yagize 95,73%; ni mu gihe mu bize indimi uwabaye uwa mbere ari Mugisha Abayo Jennifer wigaga muri College du Christ-roi i Nyanza wagize 93,49%.

    Uturere twarushije utundi gutsindisha, harimo Kayonza yatsindishije ku rugero rwa 96,9%, Kirehe 95,6%, Rulindo 94,9%, Ngoma yatsindishije ku rugero rwa 93,8%, naho Nyamasheke yatsindishije kuri 93,6%.

    Uturere twaje inyuma mu gutsindisha, turangajwe imbere na Kamonyi yatsindishije kuri 85%, Nyarugenge yatsindishije kuri 87,1%, Gatsibo, Rutsiro na Karongo, zatsindishije kuri kuri 88,6%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahungu-batsinze-kurusha-abakobwa-amanota-y-abarangije-ayisumbuye-yatangajwe

  • Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tugakora – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal, ku wa 1 Nzeri 2025.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ikibazo cy'ubuhinzi bwiganjemo ubuciriritse bukwiye kuvugururwa bukajyanishwa n'igihe.

    Ati 'Hari ubuhinzi buciriritse bwiganje ahantu henshi tugomba kunoza bukajya ku rwego rurambye. Hari n'ibindi bibazo bikomeye bitugiraho ingaruka, birimo imihindagurikire y'ibihe.'

    Yagaragaje ko ibi bibazo byiyongeraho n'iby'ishoramari rikiri rike muri uru rwego ariko binyuze mu bufatanye n'ibigo bitandukanye birimo n'ibigega mpuzamahanga, u Rwanda rwabashije gutangiza amavugurura mu buhinzi.

    Ati 'Ibibazo byo kubona ishoramari, iby'abashoramari bihura byose. Ibyo twakoze mu gihugu cyacu bishingiye ku bufatanye dufitanye n'abantu batandukanye, ibihugu byo ku Isi, abikorera kugira ngo dushobore kureshya ishoramari.'

    Yatanze urugero rw'ubufatanye u Rwanda na IFC bwatumye hongerwa imbaraga mu buhinzi buteye imbere bihereye ku bahinzi bato bo hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Turavuga n'ibibazo dukwiye gukemura binyuze mu guhindura imyumvire y'abaturage bacu. Icya mbere tweza bike, n'ibyo bike bikoherezwa hanze ngo bitunganywe, ibikozwe bikatugarukira akenshi bihenze.'

    'Impinduka zikwiye gutangirira ku guhindura imyumvire n'imikorere y'abaturage bacu, tukibaza tuti 'muri Afurika ni iki tudafite? Ni iki tutazi?' Tuzi ibyo dufite, tuzi icyo gukora, tuzi uko byakorwa, hari icyo kuba hari ibintu byinshi yaba ubutaka, abakozi, ubumenyi bwo gukora ibintu bitanduka.'

    Yavuze ko amavugurura yakozwe mu Rwanda yashingiye kuri ibyo, hiyongeraho uruhare rw'ikigega Ireme Invest gifatanya n'ibigo bitandukanye ku Isi gufasha abashaka kwinjira mu buhinzi bubungabunga ibidukikije bakabona ishoramari.

    Ikigega Ireme Invest cyatangiye mu 2022 muri COP27 gitangirana arenga miliyoni 100$ agamije gushyigikira abahinzi ngo barusheho gukora ubuhinzi buteye imbere kandi burambye.

    Yavuze ko urubyiruko ari rwo zingiro ry'ibikorwa by'ibihugu byose bityo rukwiye guhaguruka rugakora, Guverinoma zikabona aho zihera zibashyigikira

    Ati 'Icyo nabwira urubyiruko ni uko ari rwo ibikorwa bya Guverinoma nyinshi byubakiyeho nk'uko bimeze mu gihugu cyacu, ariko hakwiye kuba hari ubushake bubarimo, atari ukwiyicarira hariya mugategereza ko ikibazo kibaho ngo hazaze abagufasha. Mugomba gukora uruhare rwanyu tukazana ubufasha bw'ibindi bigo harimo n'ubwa Leta mugafatanya imishinga yanyu igatera imbere kurusha uko mwabikoze. Urubyiruko rugomba kugira intego rukurikira, muri urwo rugendo ubundi bufasha burahari, haba imbere cyangwa hanze ariko Guverinoma iba ibizi ko urubyiruko ari imbaraga zizakomeza guteza imbere igihugu.'

    Dukwiye kuva mu magambo tukajya mu bikorwa

    Perezida Kagame yavuze ko mu nama nyinshi ziba ku Mugabane wa Afurika, hari byinshi byiza bivugirwamo ariko kuzabona umusaruro bikaba ingorabahizi.

    Ati 'Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tukajya mu gukora, hanyuma tukabona umusaruro, hanyuma akaba ari wo dusuzuma. Kandi ibi biratureba twese.'

    Yashimangiye ko urubyiruko rugize umubare munini w'abatuye Umugabane wa Afurika, na rwo rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo rufite.

    Ati 'Ni inshingano ya za Guverinoma kuko ni cyo zibereyeho ariko ni n'iya buri wese muri twe harimo n'urubyiruko uyu munsi rusaba byinshi ariko mugomba gukora cyane, mukagira uruhare mu gutanga ibisubizo by'ibyo mukeneye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Gatete Claver yavuze ko umutungo ukomeye wa Afurika ari abaturage bayo by'umwihariko urubyiruko.

    Ati 'Mu 20250, umwe mu bantu batatu b'urubyiruko azaba ari Umunyafurika. Baramutse bahawe ubutaka, ikoranabuhanga, ubushobozi bw'amafaranga n'isoko, bahaza Afurika n'Isi.'

    Amb Gatete yavuze ko Afurika ikeneye gushyira mu bikorwa politiki zishyirwaho zikabyara umusaruro.

    Ati 'Gushyira mu bikorwa aho kugaragaza ubushake gusa bizahaza abaturage bacu. Icya kabiri tugomba gushaka ubushobozi buturuka imbere mu gihugu n'ishoramari ry'abikorera kugira ngo tugabanye ibiribwa dutumiza hanze. Kongera ibitanga imisoro, kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa by'ubukungu no guhashya ibikorwa binyuranye n'amategeko mu bucuruzi, kuvugurura ibitangwaho amafaranga no gukoresha neza ubwizigame n'amafaranga yoherezwa n'ababa mu mahanga, byadushoboza gukora impinduka.'

    Imibare igaragaza ko abaturage ba Afurika barenga miliyoni 400 bari hagati y'imyaka 15 na 35.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bagomba guhaguruka bagakora aho guhugira mu kuvuga gusa

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudahunga ibibazo kuko n’aho bahungira bazabisangayo

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhaguruka rugakora aho gutegereza abazarukemurira ibibazo

    Perezida Kagame yasabye abantu bose kuva mu byo kuvuga bagakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukwiye-kuva-mu-kuvuga-gusa-tugakora-perezida-kagame

  • Avipro Rwanda yatangije iduka 'Iziwacu' rizagurishwamo inkoko zujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Iduka Iziwacu ryafunguwe ku wa 30 Kanama 2025, mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

    Ubuyobozi bwa Avipro Rwanda buvuga ko bugamije guteza imbere umuco wo guhanga imirimo binyuze mu gucuruza inyama z'nkoko zujuje ubuziranenge, bigacuruzwa binyuze mu mu maduka ya Iziwacu.

    Aya maduka aho azaba ari hose mu gihugu azaba afitwemo imigabane n'Abanyarwanda kandi ari bo bayacunga hagamijwe guteza imbere ubucuruzi budaheza, bufasha buri wese kubona inko inkoko n'ibizikomokaho byjuje ubuziranenge no guteza imbere umuco wo kwikorera.

    Umuyobozi wa Avipro Rwanda, Toochukwu Chido, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu gushyigikira urugendo rwo kwihangira imirimo mu Rwanda.

    Ati 'Uyu mushinga uduteye ishema kuko ushyigikiye ubucuruzi bushingiye ku kwihangira imirimo, kandi uhamya ko Abanyarwanda bagerwaho n'inkoko nziza, zisukuye kandi zujuje ubuziranenge.'

    Yavuze ko aya maduka yubakiye nkingi enye zirimo isuku n'isukura, ubuziranenge, gutanga serivisi nziza no kuba hafi y'abakiliya.

    Yunzemo ko izina 'Iziwacu bisobanura 'iby'iwacu' mu Kinyarwanda. Bigaragaza ishema dufite mu kubaka imikorere aho amaduka aba ari ay'Abanyarwanda, akayoborwa n'Abanyarwanda, kandi inkoko zigurishwa zikaba zikomoka hano mu Rwanda.'

    Chido yahamije ko Avipro Rwanda izafungura andi maduka umunani ya muri Kigali bitarenze muri Kamena 2026, akazagera no mu bindi bice by'igihugu mu gihe kizaza.

    Avipro Rwanda ikorera ibikorwa by'ubworozi bw'inkoko n'ubucuruzi bw'ibizikomokaho, igafatanya n'abahinzi bo muri aka Karere aho ikura 75% by'inkoko mu Karere ka Bugesera, bituma byongerera ubushobozi abahinzi n'aborozi kandi bigateza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'inkoko mu Rwanda.

    Avipro Rwanda ni ishami rya Avipro Mauritius, izwi cyane mu bworozi bw'inkoko no kuzikwirakwiza hirya no hino.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avipro-rwanda-yatangije-iduka-iziwacu-rizagurishwamo-inkoko-zujuje-ubuziranenge

  • Hagiye gushyirwaho politiki igenga imikoreshereze y'igitabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko mu 2026 hazaba hashyizweho politiki igenga imyandikire n'imikoreshereze y'igitabo mu Rwanda.

    Iyi politiki imaze igihe itegerejwe, izafasha gushyiraho amabwiriza asobanutse ku banditsi, abacapa ndetse n'abashinzwe kugeza ibitabo ku isoko, haharanirwa ubunyamwuga muri uru rwego.

    Umushinga wo gutegura iyi politiki watangijwe mu 2013, n'icyari Rwanda Library Services muri Kigali Public Library.

    Waje kudindizwa no guhindagurika kw'inzego zari zifite aho zihuriye na wo, no guhinduka kw'inshingano muri Minisiteri y'Umuco na Siporo na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'izindi nzego zifitanye isano n'umuco.

    Muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka Itanu [NST2], umushinga wo gutegura politiki y'igitabo mu Rwanda wahawe umwihariko, nk'igice kigize amategeko agenga uruganda rw'ibitabo mu Rwanda. Ni gahunda iri mu nshingano za Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE].

    Ubu ibiganiro birakomeje hagati y'inzego zinyuranye zirimo Inteko y'Umuco, MINUBUMWE n'izindi, mu murongo wo gutegura iyi politiki.

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi mu Isomero ry'Igihugu, Claude Nizeyimana, yasobanuye ko umuco wo guhererekanya ubumenyi mu mvugo [oral tradition] mu Rwanda, uri mu byagize uruhare mu gutinza gushyiraho politiki zita ku gusoma no kwandika.

    Ati 'Nubwo uyu muco wo guhererekanya ubumenyi mu magambo gusa na wo ufite inyungu nyinshi, wanagize ingaruka ku iterambere ry'ubumenyi bwo gusoma no kwandika.'

    Yongeyeho ko gutegura iyi politiki byakunze kugorana bitewe no guhindagurika kw'inzego zimwe, ariko ko ubu gahunda igeze kure.

    Ati 'Turimo gukora uko dushoboye ngo twandike politiki, kandi turifuza ko izarangira bitarenze umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026. Izamurikwa ku mugaragaro mu gihe gikwiye.'

    Nizeyimana yavuze ko iyi politiki nshya izateza imbere umuco w'ubusizi n'ubuvanganzo, hagashyirwaho amategeko arengera uburenganzira bw'abanditsi, ndetse inoroshye ishoramari mu by'ibitabo.

    Nk'uko yabigarutseho, iyi politiki izafasha kongera uburyo bwo kugeza ibitabo ku Banyarwanda hose, hashyirweho gahunda z'amahugurwa y'abakora mu ruganda rw'ibitabo no kubaka uburyo burambye bwo gutuma uru rwego rukora neza.

    Nizeyimana yongeyeho ko gushyiraho urwego rw'ubuyobozi mu ruganda rw'igitabo, ari ngombwa kuko 'ibitabo bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga amateka, umuco n'umurage by'igihugu cyacu k'ubw'abo mu gihe kizaza. Binagira uruhare rukomeye mu burezi bw'ibihe byose no mu kwiyubaka k'umuntu ku giti cye.'

    Iyi politiki iri gutegurwa mu gihe uruganda rw'ibitabo muri Afurika rudahagaze neza ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabane ugize 5,4% gusa by'inyungu ziva mu gucapa no gucuruza ibitabo ku Isi.

    Winjiza ibitabo byinshi ugereranyije n'ibyo wohereza hanze.

    Mu 2023 gusa, Umugabane wa Afurika watumije hanze yawo ibitabo bifite agaciro ka miliyoni 597$ wohereza ibifite agaciro ka miliyoni 81$ gusa.

    Nubwo bimeze bityo, haracyari amahirwe nk'uko bigaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n'umuco, UNESCO.

    UNESCO igaragaza ko uruganda rw'ibitabo muri Afurika rushobora kwinjiza agera kuri miliyari 18,5$, mu gihe hakorwa impinduka zikomeye cyane cyane mu cyiciro cy'ibitabo byifashishwa mu burezi, kuko ari cyo cyihariye 70% by'isoko ryose ku Isi.

    Afurika yagaragarijwe ko ikwiye gushyira imbaraga mu bitabo byifashishwa mu burezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-politiki-igenga-imikoreshereze-y-igitabo-mu-rwanda

  • Hashyizweho iteka rinoza isuzumangaruka ku mishinga minini y'ibidukikije no ku baturage – #rwanda #RwOT

    Iri teka ryashyizweho na Minisiteri y'Ibidukikije ku wa 19 Kanama 2025, rikuraho iryo muri 2019 ryarebaga gusa ku ngaruka z'ibidukikije ntiryite ku mibereho y'abaturage.

    Iteka rishya risaba ko hazajya hakorwa isuzuma ku mishinga irimo, inyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, iz'imyidagaduro, ahakorerwa siporo, insengero n'amashuri.

    Izo nyubako ni izishobora kwakira abantu barenga 500, izifite ubuso bwa meterokare 1.500, inyubako zo guturamo zigomba kuba zifite amagorofa ane kuzamura mu gihe izo gukoreramo zo ari izifite amagorofa atatu kuzamura.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, Thadée Twagirimana, yabwiye The New Times ko impamvu yo gushyiraho iteka rishya ari uko iryari risanzweho ryarimo icyuho.

    Yagize ati 'Mu iteka ryari risanzweho ntabwo hari harimo igice cyo kwibanda ku ruhande rw'imibereho y'abaturage, nta n'amabwiriza yari ahari asobanutse ku bumenyi n'ubushobozi by'umugenzuzi w'ibidukikije, ikindi ibyari biri kumugereka byasabaga kunozwa.'

    Twagirimana yakomeje avuga ko mu byanogejwe harimo kuba isuzuma ry'ingaruka z'imishinga ku bidukikije no ku mibereho y'abaturage, bizajya bikorwa n'amashyirahamwe yabiherewe uburenganzira, mu gihe umuntu uzajya abikora ku gite cye yemerewe gukora isuzuma rigereranyije.

    Ibindi byanogejwe muri iri teka ni ibyari biri ku mugereka birimo isesengura ku buringanire, imikorere n'imibereho y'abakozi, kwimura abaturage n'uburyo bwo gukemura ibibazo abaturage bageza ku buyobozi.

    Twagirimana avuga ko iteka rishya rizafasha mu iterambere rirambye, birinde ibidukikije binarengere abantu kuko hazajya hamenyekana ibyago bishobora kubabaho hakiri kare.

    Iri teka kandi rizagabanya imbogamizi zajyaga zibaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, bikazatuma abaturage bagira icyizere, bemere imishinga kandi bayishyigikire.

    Mu bindi iri teka rizacyemura, hari ukugabanya ibihombo byaturukaga ku ngaruka z'ibidukikije, mu gihe hatabanje gukora isizuma ryimbitse. Ikindi bizafasha mu gukurura abashoramari b'imbere mu gihugu no hanze yacyo.

    Akimanizanye Victoire , Umuyobozi Mukuru wa Global Development Consult and Supply Ltd, yabwiye The New Times ko yishimiye iri teka rishya avuga ko ari ingenzi cyane no kwita ku ruhande rw'imibereho y'abaturage.

    Ati 'Ni ingenzi cyane gusuzuma uburyo imishinga igira ingaruka ku muryango nyarwanda, kumva ibitekerezo by'abaturage bifasha gukumira amakimbirane y'ubutaka bikarema ubwumvikane.'

    Yakomeje avuga ko ikindi yishimiye muri iri teka ari uburyo bwo kwimura abaturage, kuko ari ingenzi mu igenamigambi ry'imishinga y'iki gihe, mu rwego rwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'abafite ubutaka n'abashyira mu bikorwa imishinga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-itegeko-risuzuma-ingaruka-z-imishinga-minini-ku-bidukikije-no-ku

  • Inka yahawe yabyaye izindi 10: Uko 'Girinka' yahinduye ubuzima bwa Nyamigabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n' Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). Nyamigabo Daniel yavuze ko umukamo yakuye kuri izo nka yawugurishaga akabona amafaranga yo kugura isambu, nyuma yiga amategeko y'umuhanda abona 'permis' anigurira moto.

    Ati ''Aho mariye kubona Girinka, yampaye umukamo noneho ntangira kugura isambu harimo aho naguze miliyoni 1 Frw n'ahandi mperuka kugura […] isambu ya miliyoni 2.3 Frw. Narahahinze nkuramo toni n'ibilo 700 by'ibigori. Nyuma naje gushyiramo ibishyimbo nkuramo imifuka itanu.''

    ''Maze kwiga amategeko y'umuhanda nkabona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ni bwo nafashe amafaranga make nari mfite yakomokaga kuri 'Girinka', nifashisha na SACCO ndangije nguramo ipikipiki.''

    Ibyo guhindurirwa ubuzima na gahunda ya 'Girinka' ni ubuhamya Nyamigabo Daniel ahuriyeho na Mukakibibi Mariya na we wo mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, wahawe inka muri 2009 none ikaba imaze kubyara izindi icyenda zamufashije kuvugurura ubuhinzi bwe.

    Ati ''Nezaga ibilo bibiri by'ibishyimbo muri uwo murima, singire umwumbati nkuramo, ariko ubu nkuramo imyumbati nkakuramo ibishyimbo, igitoki cyabaga ari amabere abiri yonyine rukumbi. Ubundi aho mariye gufumbira rero, hari n'igihe nacyejeje kigaterurwa n'abagabo batatu.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Kamana André, yabwiye RBA ko gahunda ya 'Girinka' yazamuye imibereho y'abatuye muri aka karere ndetse ko n'abo iyi gahunda itarageraho bashonje bahishiwe kuko bazahabwa inka.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 gahunda ya Girinka izakomeza, aho biteganyijwe ko izakoreshwamo nibura miliyari 1 Frw muri uwo mwaka gusa.

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, kigaragaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga iyi gahunda kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z'umukamo z'ubwoko butandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-yahawe-yabyaye-izindi-10-uko-girinka-yahinduye-ubuzima-bwa-nyamigabo